Blog

  • Mu Rwanda hagiye gutangira kwigishirizwa Ikirusiya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ambasade y'u Burusiya mu Rwanda yatangaje ko igiye gutangira kwigisha ururimi rw'Ikirusiya mu Rwanda, bikazakorwa bigizwemo uruhare na Kaminuza y'u Rwanda ndetse n'iya St Petersbourg.

    Byitezweho ko aya masomo y'ururimi rw'Ikirusiya azatangira gutangwa mu Rwanda guhera muri Nzeri 2023.

    Ku Isi habarwa abantu miliyoni 258 bavuga Ikirusiya, ariko abagikoresha nk'ururimi kavukire ni miliyoni 154.

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-hagiye-gutangira-kwigishirizwa-ikirusiya/

  • Ubuhamya bugiye kurikora! Urubanza rwa Prince Kid rwasubiye i bubisi – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko rukuru rugiye kuburanisha bushya urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid' ibyaha byo Guhohotera abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda.

    Urubanza rwongerewemo ubuhamya bituma rusubira i Bubisi. Prince Kid yaje mu rukiko aherekejwe n'umugore we Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa.

     

    Source : https://yegob.rw/ubuhamya-bugiye-kurikora-urubanza-rwa-prince-kid-rwasubiye-i-bubisi-videwo/

  • Yaje aherekejwe na Miss Iradukunda Elsa! Prince Kid yitabye urukiko ari kumwe n’umugore we – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rugiye kongera kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo Prince Kid wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Ni urubanza rwagombaga gusomwa ku wa 30 Kamena, ariko hanzurwa ko iburanisha ryongera gutangira kubera amajwi mashya Ubushinjacyaha bwatanze, atarigeze aburanwaho mbere.

    Source : https://yegob.rw/yaje-aherekejwe-na-miss-iradukunda-elsa-prince-kid-yitabye-urukiko-ari-kumwe-numugore-we-amafoto/

  • Yari ahageze mu mafaranga: Shekib wigaruriye umutima w’umuherwekazi Zari Hassan yashimangiye ko abikwiriye (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yari ahagaze mu mafaranga: Shekib Cham wigaruriye umutima w'umuherwekazi Zari Hassan wahoze ari umugore w'umuhanzi Diamond Platunmz yashimangiye ko abikwiriye.

    Mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na mwenyewe Shakib Cham wigaruriye umitima wa Zari Hassan wabyaranye n'umuhanzi Diamond Platunmz yagaragaye ari mbere y'inyubako zihenze cyane ndetse n'imodoka zifite agaciro kari hejuru agaragaza ubusore bwe.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/yari-ahageze-mu-mafaranga-shekib-wagiraruriye-umutima-wa-zari-hassan-wahoze-ari-umugore-wa-diamond-yashimangiye-ko-abikwiriye-amafoto/

  • MTN Rwanda yatanze inkunga ya Miliyoni 100… – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga  yatewe Ikigo nderabuzima cya Bweyeye giherereye mu Murenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi  mu Ntara y’Iburengerazuba, iri mu bigize ishoramari rya Sosiyete ya MTN Rwanda aho yiyemeje gushyigikira Leta mu  bijyanye n’ubuzima.

    Iyi nyubako yo kubagiramo  ababyeyi baje kubyara , izafasha cyane ku buzima bw'umubyeyi n'umwana, ifashe mu kubyara neza ndetse no kugabanyuka kw’ibibazo bishobora kugera ku babyeyi batwite bo mu gace ka Bweyeye ndetse n'Intara y'Iburengerazuba muri rusange.

    Minisiteri y'ubuzima yashimiye MTN Rwanda kandi inishimira  impinduka  iyi maternité izagira ku buzima bw’ababyeyi bo muri aka Karere.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati: “Turashimira byimazeyo MTN Rwanda ku ruhare rwabo. Iyi nkunga izashimangira ubushobozi bwacu bwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi ku rwego rw’ikigo nderabuzima, kurokora ubuzima bw’ababyeyi n’impinja” .

    Mu gufatanya na Minisiteri y'ubuzima kuri iki gikorwa, MTN Rwanda igamije gutanga umusanzu mu mibereho myiza y'abaturage no kugabanya umubare w'impfu z'ababyeyi.

    Mapula Bodibe, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, yavuze  ko yishimiye ubwo bufatanye anatangaza icyerekezo cye kuri uyu mushinga agira ati” “Muri MTN Rwanda, twiyemeje kugira icyo duhindura mu mibereho y’abanyarwanda bose”.

    “Inkunga yatanzwe muri Minisiteri y'Ubuzima mu iyubakwa ry’icyumba yo kubagiramo ababyeyi baje kubyarira  ku  kigo nderabuzima cya Bweyeye ni ikimenyetso cy'uko twiyemeje guteza imbere ubuvuzi bw'ababyeyi. Twizera ko buri mugore akwiye kubona ubuvuzi bwiza kandi bufite ireme mu gihe cyo kubyara, kandi dutewe ishema no kuba turi gutanga ubufasha kuri iki kibazo gikomeye. “

    Iki icyumba cyo kubagiramo ababyeyi baje kubyara cyo ku kigo nderabuzima cya Bweyeye kizaba gifite ibikoresho bigezweho byo ku rwego rwo hejuru mu kwita ku babyeyi bakeneye ubufasha bwo kubagwa mu gihe cyo kubyara..

    Uyu mushinga w’ubwubatsi uzaba urimo ibyumba byo gukoreramo byabugenewe, ahantu  hameze neza  ho kurwazira  ababyeyi bamaze kubagwa mu gihe cyo kubyara  ndetse n’ahantu harimo ibikoresho by’ubuvuzi bwihariye  byo ku rwego rwo hejuru  mu bijyanye no kubaga  abagore baje  kubara.

    Abarimo Minisitiri w’u Buzima Dr.Sabin Nsanzimana na Mapula Bodibe Umuyobozi mukuru wa MTN nyuma yo gukora igikorwa cyo gutanga inkunga ya Miliyoni 100Frw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131861/mtn-rwanda-yatanze-inkunga-ya-miliyoni-100-frw-mu-iyubakwa-rya-maternite-i-bweyeye-131861.html

  • Bwiza yahaye Madamu Jeannette Kagame kopi ya… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, Bwiza yakoze igikorwa cyo gusogongeza iyi album abanyempano batsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, mu rwego rwo kubumvisha ibikubiyeho n'urugendo yakoze.

    Ni igikorwa cyabereye mu rugando ahazwi nka ArtRwanda-Ubuhanzi Incubation Center, cyitabirwa n'Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, abahanzi nka Mani Martin ndetse na Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021.

    Mbere yo gutanga umusogongero w'iyi album, Bwiza yabanje kwerekwa ibikorwa by'ubugeni n'ubuhanzi byakozwe cyangwa se bikorwa n'abatsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, bitanga icyizere cy'iterambere ry'inganda Ndangamuco.

    Yafashe n'umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo n’abahanzi ndetse n'ibyafasha abanyempano bashya kugera ku nzozi zabo, bashyigikiwe kandi babigizemo uruhare

    Muri uyu mugoroba, Bwiza yaririmbiye abawitabiriye indirimbo zirimo nka 'Ready', 'Carry me' ndetse na 'Soja' yaririmbye mu buryo bwa Acoustic.

    Uyu mukobwa yashimiye uruhare rw'umuryango Imbuto Foundation mu gushyigikira impano mu rubyiruko, aboneraho no gushyikiriza Madamu Jeannette Kagame, kopi ya album ye 'My Dream' yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni.

    Bwiza avuga ko yahaye Madamu Jeannette Kagame kopi ya album ye mu rwego 'kumushimira ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere ubuhanzi binyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi kugirango abahanzi bamere neza bakizamuka.' Ati 'Ndamushimira ukuntu adahwema guteza imbere inganda ndangamuco.  

    Bwiza yanavuze ko yagerageje kwitabira ArtRwanda-Ubuhanzi ariko biranga kuko atari afite indangamuntu bituma atabona uburyo bwo kuyitabira.

    Avuga ko hamwe n'amahirwe igihugu gitanga ku mwana w'umukobwa, yabashije guhatana mu irushanwa rya Kikac Music Label, aratsinda abona uko yinjira mu muziki.

    Madamu Jeannette Kagame yahawe kopi ya album ya mbere ya Bwiza, mu gihe iyi album izajya ku isoko ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2023.

    Bwiza agiye gushyira hanze iyi album nyuma y'imyaka ibiri atangiye umuziki afashwa na Kikac. Ndetse ku wa 15 Nzeri 2023 azakora igitaramo cyo kumurika iyi album kizabera kuri Mundi Center, aho azifatanya n'abahanzi banyuranye.

    Yari amaze igihe ayirarikiye abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange. Ubwo yari mu gitaramo 'Friends of Amstel' yatangaje bwa mbere izina ry'iyi album, avuga ko yayise 'My Dream (Inzozi zanjye)' kubera ko kugira album ari kimwe mu bintu yahoze yifuza mu buzima bwe.

    Hari indirimbo zimwe yagaragaje kuri iyi album zisanzwe ziri hanze, ndetse n'izindi abantu bazaba bumvishe ku nshuro ya mbere.

    Binateganyijwe ko azatangira gucururiza kuri internet iyi album mbere y'uko ayimurikira Abanyarwanda n'abandi.

    Album ye iriho indirimbo nka 'Carry me', 'Mutima', 'Soja' yakoranye na Juno Kizigenza, 'Rudasumbwa', 'Painkiller', 'Mr Dj', 'Are u ok?', 'Tequielo' na Chriss Eazy, 'Amahitamo', 'Sexioty', 'Monitor' na Niyo Bosco, 'Do Me', 'No Body' na Double Jay ndetse na 'Niko Tam' yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks.

    Bwiza asanzwe afitanye indirimbo na Chriss Eazy bise ‘Lolo’- Bivuze ko bamaze gukorana indirimbo ebyiri wongeyeho ‘Tequielo’ iri kuri album ya mbere.

    Indirimbo ‘Soja’ yakoranye na Juno Kizigenza iri kuri album ye isanzwe iri kuri shene ye ya Youtube, kuko imaze amezi atanu isohotse.

    Raymond Joseph Mugerwa [Ray Signature] uri kuri album ya Bwiza, ni umunya-Uganda w'umunyamuziki wabonye izuba ku wa 4 Kamena 1988.

    Asanzwe ari Producer ukorera mu Mujyi wa Kampala. Kandi yagize uruhare mu kwandika no gutunganya indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba nka Irene Ntale, Rema Namakula, Juliana Kanyomozi, Fille, Allan Toniks n'abandi.

    Mu 2008 nibwo yatangiye umuziki ari mu itsinda rya Big Tyme yaje kuvamo atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga mu mwaka wa 2011. Yasohoye indirimbo zakunzwe nka Kasenyaku. Asanzwe afitanye indirimbo na Deejay Pius bise 'Too Bad'.

    Allan Ampaire [Allan Toniks] uri kuri album ya Bwiza, nawe ni umunya-Uganda kavukire, usanzwe ari umwanditsi w'indirimbo, umucuranzi wa Gitari akaba na Producer.

    Mu rugendo rw'umuziki we amaze gukorana n'abahanzi bakomeye nka Goodlyfe Crew, P Square, General Ozzy (Zambia), Proff (Kenya), Petersen Zagaze (Zambia), Urban Boyz, Gal Level (Namibia), Beenie Man, Genista, (Jamaica) Sean Kingston, Jidenna, Sean Paul, Roberto (Zambia), Stella Mwangi, Flavour n'abandi.

    Toniks yatangiye gukora umuziki yiga muri Kaminuza, ari naho yakoreye indirimbo ye ya mbere yise 'Beera Nange'. Yubakiye umuziki we ku njya ya R&B.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine yakiriye kopi ya Album yahawe Madamu Jeannette Kagame 

    Bwiza yashimye Madamu Jeannette Kagame ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere umwana w’umukobwa 

    Bwiza yavuze ko yagerageje kwitabira ArtRwanda-Ubuhanzi azitirwa n’uko atari afite indangamuntu


    Abanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi bamuritse ibikorwa by’ubugeni bamaze gukora


    Abatsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi babaye aba mbere bumvise album ya Bwiza 

    Mani Martin ari kumwe na Miss Ingabire Grace bafatanyije mu kuyobora umugoroba wamurikiwemo iyi album 

    Bwiza yavuze ko ku wa mbere tariki 18 Nyakanga 2023 azashyira hanze iyi album, kandi izaba igura ibihumbi 10 Frw 

    Dr Kintu washinze Kikac Music Label ari mu bitabiriye imurikwa rya album y’umukobwa we

    Bwiza yaririmbye zimwe mu ndirimbo zigize album ye nshya ‘My Dream’ ndetse n’izo yahereyeho 

    Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Kikac, Uhujimfura Claude 

    Mani Martin yitabiriye umuhango wo kumva album ‘My Dream’ ya Bwiza 

    Bwiza yumvikanisha ko gutangira umuziki ari mu maboko ya Label ari kimwe mu byo yishimira








    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131868/bwiza-yahaye-madamu-jeannette-kagame-kopi-ya-album-ye-amafoto-131868.html

  • Bwa mbere byari Haringingo, ubwa kabiri biba abakinnyi ngenderwaho, kuri iyi nshuro ni inde uzagambanira Kiyovu Sports? Ni Juvenal? #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports imaze imyaka 2 ikomanga ku gikombe cya shampiyona ariko kugiterura bikanga, ni mu gihe muri iyo myaka yose yeruye ikavuga ko yakibuze kubera abakinnyi n’abatoza bayigambaniye.

    Iyi kipe yambara icyatsi n’umweru bakunda gutazira Urucaca, iheruka igikombe cya shampiyona mu 1993, imaze imyaka 2 igaragaza ko yongeye kugira inyota y’iki gikombe aho muri iyo myaka yose yakiburaga ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

    Umwaka w’imikino wa 2021-22 nibwo bwa mbere Kiyovu Sports yagaragaje ko ishaka igikombe cya shampiyona, iyobowe n’uwari perezida wayo ubu akaba ari perezida wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvenal, barahatanye babura igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma.

    Baje kugitwarwa na APR FC yatsinze Police FC 2-0 ku mukino w’umunsi wa nyuma, ni mu gihe Kiyovu Sports yari yatsinze Marines FC 2-0. APR FC yegukanye iki gikombe n’amanota 66 irusha Kiyovu Sports rimwe yari ifite 65.

    Ubwo shampiyona ya 2021-22 yaganaga ku musozo, Juvenal yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ategukanye icyo gikombe bitamuca intege ahubwo byamufasha kureba ibitaragenze neza n’aho byapfiriye byatumye batitwara neza ku buryo umwaka ukurikiyeho bakegukana.
    Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo nkeka ko turamutse tutagitwaye byaduca intege, ahubwo byatuma tumenya igitumye tudatwara igikombe, icyaba gitumye tudatwara igikombe rero nicyo twazakosora umwaka utaha.'

    Nyuma yo kukibura mu isesengura yakoze yasanze yarakibuze kubera umutoza Haringingo Francis, cyane ko hari amakuru y’inyuma y’amarido yavugaga ko ubuyobozi bwashinje uyu mutoza kubagambanira akagurisha ikipe.

    Ibi bikiyongera ku byo Mvukiyehe Juvenal yabwiye abayobozi b’amatsinda y’abafana tariki ya 31 Nyakanga 2022 ubwo yari yayasuye, aho yababwiye ko bwa mbere mu mateka yemeye gutegekwa n’umutoza, agakora ibyo ashaka byose amusezeranya kumuha igikombe ariko bikanga, akaba ari nayo mpamvu yahisemo gutandukana na we.

    Umwaka wakurikiyeho wa 2022-23, Kiyovu Sports nabwo yarahatanye kugera ku munsi wa nyuma ubwo yatwarwaga igikombe na none na APR FC.

    Hagiye gukinwa imikino 2 ya nyuma Kiyovu Sports ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 60 irusha APR FC ya kabiri amanota 3. Yaje gukora ikosa itsindwa na Sunrise FC 1-0 ni mu gihe APR FC yanyigiye Rwamagana City 4-1.

    Umukino wa nyuma wagiye kuba Kiyovu Sports isaba Imana ko APR FC yatsindwa na Gorilla, gusa siko byaje kugenda kuko APR FC yatsinze Gorilla 2-1, Kiyovu Sports itsinda Rutsiro 3-1. Amakipe yombi yahise anganya amanota 63 maze APR FC yegukana igikombe kuko yari izigamye ibitego byinshi kurusha Kiyovu Sports.

    Uku kubura iki gikombe byazamuye umujinya w’umurandura nzuzi muri Kiyovu Sports aho bahise bakora urutonde rw’abakinnyi 17 bagomba gusezererwa batitaye kuba bafite amasezerano cyangwa batayafite.

    Nyuma y’uko inshuro ya mbere babuze igikombe bavuga ko ari umutoza wagambanye, icya 2022-23 bakibuze kubera abakinnyi babagambaniye aho bamwe babashinje kurya ruswa.

    Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana François Regis tariki 2 Nyakanga 2023 ubwo Kiyovu Sports yari gukora Inteko Rusange ariko ntibe kubera umubare ugenwa ngo ibe utuzuye, yabwiye abari bayitabiriye ko 90% by’abakinnyi Kiyovu Sports yarekuye bari abagambanyi.

    Hari nyuma y’uko isezeye kuri benshi mu nkingi za mwamba nka kapiteni Kimenyi Yves, visi kapiteni Serumogo Ali, myugariro Ndayishimiye Thierry, abarundi babiri bakinaga mu kibuga hagati, Bigirimana Abedi na Nshimirimana Ismail Pitchou, rutahizamu Mugenzi Bienvenue, umugande Ssekisambu Erisa, umunya-Afurika y’Epfo, Ryad Nordien n’abandi benshi.

    Kiyovu Sports yasubiye ku isoko gushaka izinda ntwaro ihamya ko zizayifasha muri shampiyona ya 2023-24 guhatanira igikombe bakaba bakegukana, mu gihe batagitwara ubwo noneho harebwa niba ikibazo kitari mu buyobozi.

    Kapiteni Kimenyi Yves yabimburiye abandi

    Bigirimana Abedi ari mu bakinnyi b’inkingi za mwamba barekuwe na Kiyovu Sports

    Pitchou na we yisanze mu bashinjwa kugambanira Kiyovu Sports

    Haringingo Francis yasezerewe muri Kiyovu Sports ashinjwa na we ubugambanyi

    Umwaka utaha igikombe Kiyovu Sports nitagitwara noneho izaba yagambaniwe na nde?

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bwa-mbere-byari-haringingo-ubwa-kabiri-biba-abakinnyi-ngenderwaho-kuri-iyi-nshuro-ni-inde-uzagambanira-kiyovu-sports-ni-juvenal

  • Ni mutemba shyushyu! Mu mafoto y’urubogobogo dore ubwiza bwa mushiki wa Coach Gael usanzwe ureberera inyungu za Bruce melody – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo barahirwa! Mu mafoto y'urubogobogo dore ubwiza bwa mushiki wa Coach Gael usanzwe ureberera inyungu za Bruce melody.

    Coach Gael ari muri bamwe mu bantu bamaze kumenyekana cyane muri show biz yo mu Rwanda, ndetse ubu na mushiki we nawe niyo nzira arimo.

    Mushiki wa Coach Gael yitwa Ihumure Irma, akaba ari umwe mu bizungerezi bya hano mu Rwanda.(Amafoto)

     

     

    Source : https://yegob.rw/ni-mutemba-shyushyu-mu-mafoto-yurubogobogo-dore-ubwiza-bwa-mushiki-wa-coach-gael-usanzwe-ureberera-inyungu-za-bruce-melody/

  • Pasiteri wa ADEPR arashinjwa gusambanyana ubugome umukobwa w’umurokore yari yabwiye ngo bajyane mu cyumba cy’amasengesho ni uko akaza kumukatana akamujyana ahantu akamwinezezaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pasiteri wa ADEPR arashinjwa gusambanyana ubugome umukobwa w'umurokore yari yabwiye ngo bajyane mu cyumba cy'amasengesho ni uko akaza kumukatana akamujyana ahantu akamwinezezaho.

    Nk'uko bitangazwa na Ukwezi TV kuri Shene ya YouTube ni uko hari umupasiteri utavuzwe imyirondoro ushinjwa gusambanya umukobwa w'umurokore basenganaga.

    Mu nkuru y'abo, ntabwo havugwa imyirondoro yabo ahubwo havugwa agace gusa.

    Abo ni abo mu ntara y'Amajyaruguru, aho Pasiteri yajyanye n'uyu mukobwa mu masengesho bisanzwe mu mugi wa Kigali bakaza kumwikundira kuko bari bamubonyemo impano y'umwaka.

    Baje gusaba Pasiteri kuzamugarura, ni uko ubwo hari ku cyumweru amateraniro arangiye Pasiteri yaje kubwira uwo mukobwa ko bajyana i Kigali na none kuko bari bamukunze.

    Umukobwa yaremeye ajya kuri moto ya Pasiteri gusa Pasiteri yamunyujije ahantu mu nzu imwe amusaba ko baryamana ubundi umukobwa arabyanga, Pasiteri amuha n'amafaranga arayanga bituma ahita abyiha ku buntu.

    Nyuma umukobwa yahise ataha kuri moto yategewe n'uwo mupasiteri aho yageze iwabo akamererwa nabi bikaza gutuma ajya kwa muganga no kugeza yoherejwe i Kigali muri CHUK kuko yari yangijwe.

    Source : https://yegob.rw/pasiteri-wa-adepr-arashinjwa-gusambanyana-ubugome-umukobwa-wumurokore-yari-yabwiye-ngo-bajyane-mu-cyumba-cyamasengesho-ni-uko-akaza-kumukatana-akamujyana-ahantu-akamwinezezaho/

  • Wa mu Miss KNC yishongoraga avuga yakatiye ikipe ya Gasogi United none iyi kipe igiye gutozwa n’umutoza udakaze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wa mu Miss KNC yishongoraga avuga yakatiye ikipe ya Gasogi United none iyi kipe igiye gutozwa n'umutoza udakaze

    Mu minsi ishize nibwo KNC yatangaje ko ikipe ya Gasogi United izatozwa n'umutoza ukomoka mu gihugu cy'ubufaransa Miss Carolina ntabwo akije hano mu Rwanda.

    Ibi byavugwaga ko uyu mutozakazi azaza hano mu Rwanda vuba gutangiza imyitozo ariko YEGOB twamenye ko ikipe ya Gasogi United yashatse undi mutoza ugomba gusimbura uyu mufaransakazi KNC yari ari gutwikisha hano mu Rwanda.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo ikipe ya Gasogi United ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko Alain Kirasa ari umutoza w'iyi kipe ariko wungirije gusa amakuru ahari ni uko ari we uzaba umutoza mukuru w'iyi kipe nyuma yo kwangirwa na Miss Carolina.

    Amakuru yavugaga ko Miss Carolina ubwo azaza gutoza hano mu Rwanda azazana n'umukinnyi ukomeye ariko bisa nkaho ibyo Gasogi United yari yiteze bitazakunda ahubwo igomba gushakira ahandi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/wa-mu-miss-knc-yishongoraga-avuga-yakatiye-ikipe-ya-gasogi-united-none-iyi-kipe-igiye-gutozwa-numutoza-udakaze/