Blog

  • U Rwanda rwatuye umujinya Angola ruhita rukatisha itike yo gukomeza mu kindi cyiciro (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mikino y'intoki yaraye ituye umujinya ikipe y'igihugu ya Angola maze ihita ikatisha itike yo kwerekeza mu kindi cyiciro.

    Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri Basketball baraye bitwaye neza basezerera Angola ku manota 63-73 maze  bahita bakatisha itike yo gukina 1/2 cya FIBA Afro Can aho u Rwanda ruzacakirana na Côte D'Ivoire muri 1/2.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/u-rwanda-rwatuye-umuvinya-angola-ruhita-rukatisha-itike-yo-gukomeza-mu-kindi-cyiciro-amafoto/

  • Casemiro wakiniraga APR FC ashobora gusinyira Al Ahly #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro nta gihundutse agomba gusinyira Al Ahly Tripoli yo muri Libya.

    Uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye muri APR FC y’imyaka 2, yamusabye kongera amasezerano ariko we arabyanga abasaba ko yajya hanze kugerageza amahirwe.

    Casemiro akaba yari amaze iminsi muri Kenya ashaka ibyangombwa akaba yaramaze kubibona ndetse amakuru akaba avuga ko yamaze gusesekara muri Libya kurangizanya n’iyi kipe.

    Al Ahly ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya ikaba yarabengutse uyu mukinnyi w’umunyarwanda ukiri muto utanga icyizere mu minsi iri imbere, ni nyuma yo kwitwara neza muri ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ntabwo ari yo yonyine yamushakaga kuko n’ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia yari yamwoherereje ubutumire ngo abe yajyayo gukora ikizami cy’ubuzima ariko we akaba yahisemo kwerekeza muri Libya.

    Naramuka asinye azaba abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri iyi shampiyona ya Libya, ni nyuma ya Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon.

    Mugisha Bonheur yakuriye muri Heroes FC, aza kwerekeza muri Mukura VS yavuyemo muri 2021 yerekeza muri APR FC yasinyiye imyaka 2 akaba yari ayisoje ahitamo gutandukana n’iyi kipe yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 itabakoresha.

    Bonheur ashobora gusinyira Al Ahly Tripoli

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/casemiro-wakiniraga-apr-fc-ashobora-gusinyira-al-ahly

  • Rutsiro! Umuyobozi yakuruye ubugabo bw’umugabo mugenzi we nyuma yo kumuboha gusa ariko ibyabaye nyuma nta muntu wabyiyumvishaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutsiro! Umuyobozi yakuruye ubugabo bw'umugabo mugenzi we nyuma yo kumuboha gusa ariko ibyabaye nyuma nta muntu wabyiyumvishaga.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Bunyoni, Umurenge wa Kivumu ho mu karere ka Rutsiro, yaboshye umuturage w'umugabo.

    Nyuma yo kumuboha uyu muyobozi yahise amukurura ubugabo kugeza yituye hasi.

    Ibi byabaye ubwo bamwe mu baturage bahawe akazi ko kubakira abahuye n'ibiza basabaga uyu Muyobozi, amafaranga 4000 kugira ngo abahembe.

    Source : https://yegob.rw/rutsiro-umuyobozi-yakuruye-ubugabo-bwumugabo-mugenzi-we-nyuma-yo-kumuboha-gusa-ariko-ibyabaye-nyuma-nta-muntu-wabyiyumvishaga/

  • Abantu nta mutima bakigira! Hatahuwe uruhinja rwajugunywe mu ishyamba ruri mu gafuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu nta mutima bakigira! Hatahuwe uruhinja rwajugunywe mu ishyamba ruri mu gafuka.

    Mu mudugudu wa Murambya, mu kagari ka Uwacyiza mu murenge wa Muganza, mu karere ka Nyaruguru, hatahuwe uruhinja rwajugunywe mu gashyamba.

    Ubuyobozi bwavuze ko urwo ruhinja rwatoraguwe n'umwe mu baturage bo muri ako gace, ndetse yahise yihutira gutabaza ubuyobozi.

    Ndetse uyu mwana watawe yasanzwe mu gafuka, dore ko afite icyumwe kimwe gusa cy'amavuko, ndetse ni umuhungu.

    Ubu umwana yagiye kwitabwaho, arinako bakora iperereza ngo barebe ko bamenya uwakoze icyo gikorwa cy'ubunyamanswa.

     

     

    Source : https://yegob.rw/abantu-nta-mutima-bakigira-hatahuwe-uruhinja-rwajugunywe-mu-ishyamba-ruri-mu-gafuka/

  • Amakuru mashya ashora kuba meza cyangwa mabi kuri Prince Kid wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya ashora kuba meza cyangwa mabi kuri Prince Kid wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda.

    Amakuru mashya ahari kuri uyu mugabo uherutse gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we Iradukunda Elsa, ni uko kuri uyu wa Gatanu arasubira kuburana.

    Araburana mu bujurire bw'umushinjacyaha uvuga ko yabonye ibindi bimenyetso bishya birega uyu mugabo.

    Mu bimenyetso bishya ni amajwi bivugwa ko ari aya Prince Kid ari gusaba ishimishamubiri.

    Biteganyijwe ko urubanza mu bujurire rusomwa kuri uyu wa Gatanu.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ashora-kuba-meza-cyangwa-mabi-kuri-prince-kid-wahoze-ategura-irushanwa-rya-miss-rwanda/

  • Diamond Platunmz yagizicyo avuga ku makuru yogusubirana na Zari Hassan – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane hano muri Afurika y'iburasirazuba Diamond Platunmz yagizicyo avuga ku makuru avuga y'uko yaba yarasubiranye na Zari Hassan.

    Diamond Platunmz yahakanye amakuru avuga y'uko yaba yarasubiranye n'umuherwekazi Zari Hassan babyaranye abana babiri atangaza y'uko we na Zari bubahana cyane kandi bafatanyijje kurera abana babo ndetse ko buri umwe yishimiye umukunzi mushya bari kumwe.

    Aya makuru yatanzwe na Diamond Platunmz yashyize abantu murujijo bitewe n'uko uyu mugabo nta mukunzi uzwi afite muri iyi minsi uretse ko akunze kuvugwa murukundo n'umuhanzikazi Zuchu.

    Source : https://yegob.rw/diamond-platunmz-yagizicyo-avuga-ku-makuru-yogusubirana-na-zari-hassan/

  • Ubuse umubyeyi ubyara umwana akamujugunya aguma akitwa umubyeyi? Mu Rwanda uruhinja rw’icyumweru rwashyizwe mu gafuka rujugunywa mu ishyamba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuse umubyeyi ubyara umwana akamujugunya aguma akitwa umubyeyi? Mu Rwanda uruhinja rw'icyumweru rwashyizwe mu gafuka rujugunywa mu ishyamba

    Ibi Byabereye mu mudugudu wa Murambya, mu kagari ka Uwacyiza mu murenge wa Muganza, mu karere ka Nyaruguru.

    Bivugwa ko uru ruhinja rwari mu gafuka rwambaye ubusa, mu kabande mu gashyamba ahazwi nko mu Rukomo, kugira ngo uru ruhinja rubonwe ni Umuturage wahatambutse, niko kurubona aho mu gafuka akihutira kubibwira ubuyobozi.

    Ku bufatanye n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'abajyanama b'ubuzima, umwana yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho n'abaganga hakaba hari gukorwa iperereza ngo uwamubyaye amenyekane.

    Source : https://yegob.rw/ubuse-umubyeyi-ubyara-umwana-akamujugunya-aguma-akitwa-umubyeyi-mu-rwanda-uruhinja-rwicyumweru-rwashyizwe-mu-gafuka-rujugunywa-mu-ishyamba/

  • Kamonyi: Musenyeri Ntivuguruzwa yasabye abanyeshuri kwirinda ibishuko #rwanda #RwOT

    Mu kuzirikana ibikorwa bya Padiri Ramon, Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Ntivuguruzwa Balthazar yasabye abanyeshuri biga mu kigo cyitiriwe Padiri Ramon giherereye mu Murenge wa Ngamba ahazwi nka Kabuga, ko ubwo bagiye mu biruhuko bakwiye kwirinda ibishuko bazahura nabyo. Yabasabye kurangwa n'ibikorwa byiza nkuko Padiri Ramon yabigenje agafasha abaturage b'agace iki kigo giherereyemo, babona Imihanda, Amashuri n'ibindi bikorwaremezo birimo no kwegerezwa Ivanjili nk'umukiro w'abatuye Isi.

    Musenyeri Ntivuguruzwa, ibi yabigarutseho kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023 mu birori byo kuzirikana ibikorwa byakozwe na Padiri Jose Ramon Amunarriz ufatwa nk'urufatiro rw'ibikorwa by'iterambere byakomotse kuri Paruwasi ya Kabuga yitiriwe Tereza w'Umwana Yezu ndetse uyu Padiri akaza kwitirirwa Ishuri ry'Imyuga rya Kabuga (Father Ramon Kabuga TSS).

    Musenyeri Ntivuguruzwa Ati' Uyu munsi turimo kwibuka ibikorwa byiza byakozwe na Padiri Ramon kandi yabikoze ashakira ineza abaturage batuye muri iki gice kuko yabonye ko bari bakeneye ibikorwa by'iterambere. Nkanjye wamubonye twaganiriye nabonye yari afite imishinga ikomeye kandi myiza y'iterambere ritarobanura ryashakiraga abaturage ba hano i Ngamba muri Kabuga ibyiza gusa'.

    Yakomeje yibutsa urubyiruko by'ubwihariko abanyeshuri barererwa muri iki kigo ko ubwo bagiye mu biruhuko bakwiye kwirinda ababashuka bagamije kubashora mu ngeso mbi. Yabasabye kujya mu miryango myiza ibigisha kwegerana n'Imana bagasenga kuko bizabafasha kwirinda abazashaka kubashuka bagendereye kubangiriza ubuzima.

    Umuyobozi w'Ababyeyi barerera muri Kabuga TSS, Uhorakeye Florentine avuga ko ibikorwa byakozwe na Padiri Ramon washinze iki kigo bizahora byibukwa.Ati' Turishimira ibikorwa byakozwe na Padiri Ramon kuko yafashije abari batuye hano muri iki gice kuva mu bwigunge, anagerekaho kutwegereza Ivanjili maze ahembura Roho zacu, anibuka ko abana badafite aho kwiga aduha amashuri kuva mu mashuri abanza anongeraho ishuri ry'Imyuga kandi turishimira uburere n'uburezi abana bacu bahabwa bufite ireme rigaragarira buri wese. Abana bacu bigishwa kuzaba abaturage banogeye Igihugu n'Imiryango yabo bakiteza imbere'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yashimye uruhare rwa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi mu guteza imbere uburezi, ashimangira ko badashidikanya ko n'uburere butangirwa mu bigo bya Kiriziya Gatolika bufite ireme nyaryo ugereranyije n'ibindi bigo by'andi matorero.

    Dr Nahayo/Meya Kamonyi.

    Akomeza yizeza ubuyobozi bw'amashuri ndetse n'ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi ko ubufatanye bafitanye n'inzego za Leta buzabageza kure, kandi ko ubufatanye nyabwo bufasha abaturage kugera kuri byisnhi. Yibukije ko n'imbogamizi bahura nazo zizwi, zirimo gushakirwa ibisubizo.

    Umuyobozi w'Ikigo cya Kabuga cyitiriwe Padiri Raamon, Padiri Rudahunga Cyiza Edmon Marie avuga ko ibikorwa byakozwe na Padiri Ramon ari umusemburo w'Ibyiza bagejejweho ko kandi byafashije abatuye iki gice. Ahamya ko ibikorwa ari byinshi kandi ko urebye n'igihe gishize ngo iyo imihanda yubatswe itahaba biba bigoye kuhagera.

    Padiri Rudahunga Cyiza Edmon Marie.

    Padiri Cyiza, akomeza yibutsa abanyeshuri ko ibikorwa bya Padiri Ramon bikwiye kubabera imbarutso yo guharanira kudatsindwa amasomo kuko bo baba bikorera bategura ejo hazaza mu gihe Padiri Ramon we yabikoreraga abandi.

    Padiri Jose Ramon Amunarriz, yavukiye mu gihugu cya Espagne ahagana mu 1932 yitaba Imana mu mwaka w'2002.

    Umwaka w'Amashuri wa 2022-2023 iki kigo cyari gifite abanyeshuri 429 harimo abahungu 231 n'abakobwa 198, mu mwaka wa 2023 mu banyeshuri 59 hari 6 batsinze neza baza mu cyiciro cya mbere naho 52, 5% bose babonye amanota abajyana muri Kaminuza.

    Mu cyerekezo cya 2024, Igihugu cy'U Rwanda kihaye intego yuko abanyeshuri bagera kuri 60% bazajya barangiza amashuri bose bazajya baba basoje amasomo y'ubumenyi ngiro.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/13/kamonyi-musenyeri-ntivuguruzwa-yasabye-abanyeshuri-kwirinda-ibishuko/

  • Kanamugire Ercan yagaragaje uko abahinzi bakw… – #rwanda #RwOT

    Kanamugire Ercan wo mu Kagari ka  Musaza, Umurenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe mu ntara y'Iburasirazuba, yakoze ubushakashatsi ku dusimba duto turya imyaka ikangirika, bigatera abahinzi igihombo gikomeye.

    Ygarutse ku kwirema k’utwo dukoko tugahinduka ibinyugunyugu, ndetse no gukoresha inkoko mu kurwanya utu dusimba duhemukira abahinzi bakabura umusaruro bari barateganyije.

    Nyuma y’uko uyu musore yitegereje amarira y'abahinzi baterwa no kurumbya bitewe n'utu dusimba turya imyaka, yakoze ubushakashatsi ku muti wakuraho utu dukoko, ashyira inkoko mu murima zigenda ziturya turashira, imyaka ikura neza.

    Kanamugire atangaza ko mu gihe cy'impeshyi utu dukoko twororoka cyane, byagera mu gihe cy'imvura utu dukoko twiganjemo utuzwi nka nkongwa dukunze kurya ibigori, tugahinduka ibinyugunyugu.

    Nkongwa irya umutima w’ikigori kikiri gito, bigatuma gikura nabi, wagitonora ugiye kugiteka ugasanga hari agahande kamwe gasa nk’akaboze cyangwa ugasangamo agasimba gato imbere.

    Abahinzi bakunze kuvuga ko iyo inkoko zije mu murima zigenda zitoragura imbuto zashyizwe mu butaka zikazirya, ariko uyu musore yagaragaje ubundi buryo bwafasha abahinzi bakarwanya nkongwa bakoresheje inkoko.

    Avuga ko mu gihe cyo gutera imbuto zitarazamuka, izi nkoko zaba ziziritswe kugeza imyaka izamutse ikava mu butaka, zikabona kurekurwa zikifashishwa mu kurya utwo dusimba twica imyaka. 

    Mu gihe cy’izuba ryinshi nk’iki turimo, ni bwo utu dusimba twororoka, akaba ari cyo gihe cyiza avuga ko inkoko zajya zirekurwa zikajya gutora utwo dusimba mu mirima na cyane ko nta myaka iba yagatewemo.

    Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Kanamugire wize ibijyanye no Kwakira Abantu “Hospitality”, yatangaje imvano yo gukora ubushakashatsi bwe, ndetse avuga ko yabitekereje kera cyane akiri muto, agitangira amashuri y'isumbuye.

    Kanamugire yavuze ko hari igihe utu dusimba twigeze kubazengereza turya imyaka y’ibigori igihe kirekire bararumbya, ariko bikomeza kumubabaza, yiha intego yo gushaka umuti wafasha abahinzi muri rusange.

    Uretse kuba nkongwa yangiza imyaka irimo ibigori, hari n’utundi dusimba duto turya imyaka ikizamuka, kandi ubushakashatsi bwakozwe na Erican bugaragaza ko kurekura inkoko bituma zirya utwo dusimba mbere y’uko twangiza imyaka.

    Kanamugire Erican yavutse mu 1997, aza gukurikirana amasomo ajyanye n'amahoteri, ariko ntiyibagirwa intego yihaye ari umwana yo kuzakora ubushakashatsi kuri utu dusimba twonera abahinzi, agashaka n'umuti wafasha abanyarwanda n'abandi.

    Arasaba abahinzi korora inkoko bakazifashisha mu kwica utu dukoko. Icyakora arabasaba ko bajya bazirekura zikajya mu mirima mu gihe cy’izuba kuko ari bwo twa dukoko twororoka tukangiza imyaka.


    Nkongwa ifata ikigori kikiri hasi, ariko iyo kigeze hejuru biba byarangiye ntabwo iba ikishe ikigori


    Kanamugire Ercan yatangaje ko kurekura inkoko zikajya mu murima mu gihe cy’impeshyi zirya utu dusimba ntitwangize imyaka 


    Avuga udusimba turya imyaka tuyifatirana ikizamuka ariko izi nkoko iyo zigeze mu murima ziturya tutaraba twinshi cyangwa ngo twangirize 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131685/kanamugire-ercan-yagaragaje-uko-abahinzi-bakwifashisha-inkoko-mu-kurwanya-nkongwa-ibarira–131685.html

  • Bishop Gafaranga avuze ku by’ubukwe bwe na An… – #rwanda #RwOT

    Bishop Gafaranga yakoze ubukwe na Annette Murava ku itariki 11 Gashyantare 2023 bugarukwaho cyane. Agaruka ku bamushinje kugura ababyeyi, Bishop Gafaranga yagize ati 'Jyewe nta masenge ngira, nta mama ngira;

    Nta papa ngira, nta murumuna wanjye ngira, mukuru wanjye wa ngombwa yari ahari. Umubyeyi wampagarariye yari Aline Gahongayire arazwi kandi sinari kuzura uwapfuye ngo aze ampagararire'.

    Ubukwe bwe ,yari inkuru uwayivugaga wese yakiranwaga yombi bitewe nuko nta muntu waeri  wari uhari wo kubara iyi nkuru. Ni ubukwe bwavuzweho kubera  mu ibanga rikomeye  mu Karere ka Bugesera, muri Hoteli iri i Nyamata.

    Bishop Gafaranga yasobanuye uko imyiteguro y'ubukwe kugeza butashywe n’uburyo yarwanye intambara zitandukanye.

    Bishop Gafaranga uri mu bashishikarije abantu kuyoboka Tom Transfers yagurishaga imodoka. Kuri ubu iyi sosiyete ifite ibirego mu bushinjacyaha by'abasaga 100. Nyiri iyi sosiyete witwa Munyaneza bivugwa ko yatorotse ubutabera.

    Bishop Gafaranga yavuze ko yari  imodoka zirenga 2 muri Tom Transfers imwe yari imwanditseho indi itamwanditseho yayambuwe mu mukwabo wabaye wo kwambura imodoka abo zitanditseho. Bishop Gafaranga avuga ko ibi biri mu byatumye amara amezi atanu atagaragara ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati: 'Kugira igikomere nk'icyo, nahombye miliyoni zisaga 100, abo najyanye muri Tom Transfers, nitabye inshuro imwe kubera Munyaneza. Nabahaye amasezerano mbereka igihombo natewe na Munyaneza. Ngaho nimurebe niba ikiza kije kigatwara abana b'abantu nanjye abanjye bagiye sinkwiriye kubibaza.Igihombo kibi ni uguhomba ibitekerezo no guhomba Kristu'.

    Bivugwa ko Munyaneza wari nyiri Tom Transfers yahombeje abashoyemo imodoka benshi barimo na Murindahabi Irene, Aline Gahongayire n'abandi bafite amazina  akomeye  mu myidagaduro yo mu Rwanda.

    Bishop Gafaranga yaminurije muri Tom Transfers

    Bishop Gafaranga avuga ko amashuri yose atigishijwe na Se yayaminurije mu kigo cya Tom Transfers. Ati:'Ifaranga ryaranyigishije. Nize uburyo ifaranga rizana n'abantu. Amasomo nize uyanyatse cash nakongera nkiga. Nabonye ko atari ngombwa gushora miliyoni imwe atunze mu bucuruzi kuko mama wawe arwaye ntiwabona uko umuvuza'.

    Gafaranga yemeje ko yakoze ubukwe na Annette Murava ku itariki 11 Gashyantare mu 2023. Ni amezi atanu ashize Gafaranga ari mu buryohe na Murava.

    Gafaranga yemeje ko yari afite umugore babyaranye abana batatu bakaza gutandukana (divorce), kandi ko  ibyo yakoze byose yari yizeye ko ibyabaye yari abyiteguye.

    Ati:'Hari uko niyumvaga kandi niko byagenze. Ikintu nigiyemo ni uko mu Rwanda hari abantu benshi bababaye. Sindenganya  abavuze kuko uzasanga Bibiliya abantu bazisoma zicuritse. Uwavuze buri kintu cyose yavuze nta kintu gishya cyambayeho ku buryo wanareba ibitabo by'abahanga usangamo abagabo bakomeye banyuze mu bihe nk'ibyo nanyuzemo'.

    Gafaranga atanga urugero rwo muri Bibiliya ko nta muntu wakomeye ataravuzwe. Anahishura ko Imana ariyo itegura inzira z'umuntu kuko yaba ababyeyi ntacyo bahindura ku byo anyuramo byose. Ati:'Gafaranga ntabwo wamukunze rwa rukundo rwa Kritso, hari ibyo ushaka ko Gafaranga akora kandi ntibyakunda'.

    Gafaranga asobanura ko gushaka ari ibyago no kubyarira iwanyu ni ibyago. Ariko rero ntabwo ko  abantu badakwiye kumutera amabuye  ahubwo bakwiye kumuhumuriza. 

    Ati:'Kuki ubukire bwa so butakurokora? Niba utashyingira uwatandukanye n'uwo bashakanye uba uri kwibeshya'. Yongeraho ko nta muntu uvuka ari divorce. Ahubwo umuntu avuka nk'impinja zose. Ati:'Ubu tuvugana hari igisambo cyavutse. Uwo mubyeyi se ateruye igisambo”.

    Gafaranga ntabwo arya indimi ku ngingo zo kunezeza abantu. Ati 'Jyewe ntabwo mbereyeho abantu ntawe nsabwa kunezeza. Iki kinyejana tubayemo ni imitego gusa. Rero usibiza ubwenge ku gihe ukareba niba ibyo bakuvugaho ari byo'.

    Gafaranga asezerana yari imbere y'umurongo w'abashumba. Yemera ko yasezeranye na Annette Murava. Ntabwo Gafaranga rero yemera ko abantu basezeranye batandukanywa n'urupfu. Ati:'Ababyemeranyijwe kubana nibo batandukanywa n'urupfu. Ababyanze batandukanywa n'iki?' niba mu rusengero basezeranya kuki badasengera abantu ngo ntibatandukane”. 

    Akomeza avuga ko kubana n'umuntu ari umushinga nk'indi yose,mu rwenya rwinshi ati:'Nkurikije uko abantu bamfata bumvaga nashaka ikiraya'.

    Bishop Gafaranga rero asanga abantu batakabaye bihambira ku mateka ye kuko Dawidi wo muri Bibiliya yaranzwe n'amateka mabi. Ntabwo yiyumvisha ko ahahise he hakabaye hagereranywa n'aha none. Ati:'Ubuzima mbayemo ni ugushaka ibyiza. Nta wanga ibyiza ni uko tubibura. Kuvuga ngo na Murava byanze ntabwo mbyifuza'.

    Abajijwe niba aramutse agiranye ibibazo na Annetter Murava bahita batandukana

    Kuri iyi ngingo Gafaranga asubiza ko nta kintu yavuga ku bijyanye no kuba yatandukana na Annette Murava. Ntabwo ahishura neza ko habaho gatanya kuko yifuza ko babirenga. 

    Ati:'Hari abubatse etage nyinshi ziruzura birakunda. Wowe undebera mu bukode tugukorere inama? Tugutuke nibwo tuba tuguteye inkunga? Byaranze ariko washoboye kubana na madamu wawe. Gafaranga hari ibyamamunaniye kuko si Imana. Imana ireba ibyo nshoboye'.

    Gafaranga anagaruka ku kuba yarashatse umugore wa kabiri adakwiriye guterwa amabuye.

    Umugore wa mbere babyaranye yamuhaye amafaranga ya ceceka ikibazo cyawe?

    Byaravuzwe ko umugore wa Gafaranga wa mbere yahawe amafaranga ngo aceceke ntazagane itangazamakuru ngo avuge ibyo gutandukana kwe na Gafaranga. Habiyaremye Zacharie (Gafaranga) aganira na Murindahabi  Irene yagarutse ku ngingo nyinshi ariko akanyuzamo agaca ku ruhande kuko aho kurasa ku ntego yakoreshaga Bibiliya uwushoboye akikuriramo ibisubizo.

    Ubukwe bwe ntabwo bwatunguranye ati:'Umuhango wose ukorerwa umukobwa n'umusore byose byarabaye. Yaba gufata irembo,kwambika impeta, gusaba no gukwa byose byarabaye'.

    Ku ngingo yo kudasohora amafoto avuga ko yahisemo kuyabika kubera impamvu ze. Bishop Gafaranga byavuzwe ko yakoze ubukwe hashize amezi abiri asabye gatanya. Aha ho yahuje amategeko n'ibyavuzwe. 

    Ati:'Mwiza gukinira ku bantu inyungu uzayibona. Kuba wasaba gatanya bitwara igihe. Ubanza gushwana, ukazanamo ababyeyi, divorce ntabwo iba mu ibanga. Kunga bitwara amezi 8. Ku muntu uzavuga ngo Gafaranga yabonye divorce mu mezi abiri keretse mfite Leta yanjye. Iyo abantu babyemera divorce ishobora gutwara imyaka ibiri'.

    Bishop Gafaranga ashimira abantu bose bamuvuzeho badafite amakuru ko bamuhaye amahirwe yo gusigarana ukuri kwa nyako. Kuba yaravuzweho gutera inda Annette Murava nabyo yabihakanye.

    Gafaranga atanga impanuro ko ubu buzima turimo ari ugufashanya kugirango buke ati”Uwagusiga ugapfa ni Kristu”.

    Bishop Gafaranga yaba yarangije ahazaza ha Annette Murava?

    Annette Murava yari umuhanzi utanga icyizere mu ndirimbo zo kuramya no guhimba Imana. Indirimbo ze zari zikunzwe. Ariko rero abatazi Imana bya nyabyo bafashe iya mbere bacira akarurutega Bishop Gafaranga bamwambika umwambaro w'umutekamutwe utwaye umukobwa ukijijwe. 

    Bishop Gafaranga ati:'Ushobora gusanga ubuzima bwe bwiza ari uko amfite. Abantu baribeshya ntabwo ubuzima bw'umuntu bushingiye ku kintu runaka. Ubuzima bw'umugore wanjye ntacyo bubaye. Hejuru y'ibyo dufite utureberera'.

    Guheza itangazamakuru nta kosa yakoze

    Gafaranga ntabwo ubukwe bwe bwakurikiwe n'itangazamakuru. Impamvu ni uko yatumiye abatumiwe gusa. Kandi rwose asanga nta kosa yakoze. Ubukwe rero ntabwo ari nk'ubwa kera burahenda. Umuhisi n'umugenzi wese akaza akarya. 

    Ati:'Ubukwe ni ubushobozi. Urwego rwawe nirwo rugena ubushobozi bawe. Muri hoteli iyo warengeje abantu barakwishyuza. Niba warakoze ingengo y'imari ya miliyoni imwe nyuma bakanyishyuza miliyoni 15 bakamfungura muri hoteli nibyo mwifuzaga?'

    Gafaranga avuga ko abantu bifuzaga ko afungirwa muri hoteli kuko abantu bose bari bwinjire bari kwakirwa. Kuba ataratumiye abantu bose be ba hafi avuga ko atari ikosa kuko ubukwe ni'ubwa madamu wanjye kandi twarimo imbere'. 

    Gafaranga yavuzweho kugura abasaza bamusabiye umugeni. Avuga ko abantu bamenye Gafaranga ariko ntibamenye Zacharie.

    Akomeza avuga ko bajya mu rusengero abantu bose bafashe amafoto. Uwafotoye ubukwe bwa Gafaranga witwa Manzi yavuze ku bintu batekerereje Gafaranga iby'ababyeyi b'abahimbano byamubabaje. Ibyo kuvuga ko abantu batakomye amashyi nyamara habayeho gucinya akadiho. 

    Bwamaze ukwezi kose burikoroza ku mbuga nkoranyambaga. Yashatse umwari ukiri inkumi mu gihe we yari yaratandukanye n'umugore babyaranye abana batatu.

    Gafaranga yabayeho ari umukozi wo mu rugo aho yakoraga ibyo babaga bifuza. Yaje kuba umunyarwenya biramuhira aho yaranzwe no kwerekana ukuri kutavugwa guhishe muri Bibiliya. Annette Murava nawe ni umuhanzikazi ukora Gospel ariko akaba yari atarasaruramo agatubutse  dore ko yashatswe acyibera iwabo mu rugo.


    Ubukwe bwabaye harimo abatumiwe gusa. Abavumbyi n’itangazamakuru barahejwe

    Annette Murava yashakanye n’umunyarwenya Bishop Gafaranga

    Bishop Gafaranga nyuma y’amezi atanu arongoye yongeye kugaragara mu itangazamakuru ryo kuri murandasi yinigura anakebura abantu bitiranya Imana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131826/bishop-gafaranga-avuze-ku-byubukwe-bwe-na-annette-muravainda-yamuteye-yitsa-ku-mugore-bata-131826.html