Blog

  • Harimo no kwerekeza muri Nigeria! Aho u Rwand… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane Taliki 13 Nyakanga 2023,  Abidjan muri Cote D’Ivoire habereye inama ya 45 ya CAF, ikaba yasojwe hakorwa tombora y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi gitaha cya 2026.

    Muri iyi itombora ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, “Amavubi”, yisanze mu itsinda C ririmo ikipe y’Igihugu ya Benin, Zimbabwe, Lesotho, Nigeria na Afurika y’Epfo.

    Byari nyuma y’uko u Rwanda rwari rwisanze mu gakangara ka 5 aho rwari ruri kumwe na Niger, u Burundi, Comoros, Sudan, Ethiopia, Eswatini, Botswana na Liberia. Ubwo bivuze ko aha nta kipe n’imwe yo muri aka gakangara yagomba kwisanga mu itsinda rimwe n’indi.

    Muri iyi tombora habonetsemo amatsinda 9 aho buri gihugu kizaba icya mbere mu itsinda kirimo ari cyo kizahita kibona itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Mexico na Canada.

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yisanze mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131853/harimo-no-kwerekeza-muri-nigeriaaho-u-rwanda-rwisanze-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-131853.html

  • Nyamara Juvenal nawe bazamwumva iyi sezo! Kiyovu Sports itegereje rutahizamu ukomeye wakinnye muri Portugal – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports iyobowe na Mvukiyehe Juvenal, yamaze kumvikana bidasubirwaho n'umukinnyi ukomeye cyane wakinnye mu gihugu cya Portugal.

    Hashize iminsi ikipe ya Kiyovu Sports bitangajwe ko yarezwe muri FIFA kubera gukora amakosa yo gusesa amasezerano y'abakinnyi bari basinyishije bikabaviramo gucibwa Milliyoni zirenga 90. FIFA yaje kumenyesha iyi kipe ko itemerewe kwandikisha abakinnyi mu gihe itabanje kwishyura aya mafaranga.

    Iyi kipe yaje kuganira n'aba bakinnyi bayireze bumvikana ko izajya ibaha amafaranga macye macye. Kiyovu Sports nyuma yo kudohorerwa yatangiye gutangaza abakinnyi yasinyishije. Amakuru YEGOB twamenye ni uko iyi kipe yamaze kurangizanya na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Congo witwa Kader Bidimbou George

    Uyu rutahizamu ukomeye yakinnye mu makipe akomeye cyane ariko n'ikipe yo mu gihugu cya Portugal. Mu makipe yakiniye harimo AFS Leopards, CABBA, Diables Noirs, Hafia, Olimpique Khouribga, Sanjoanense, ACNFF hamwe na JS Talangaï.

    Bidimbou Kader biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu araba ageze hano mu Rwanda kuko itike y'indege bivugwa ko yamaze kuyoherezwa. Uyu mukinnyi araba aje gushyira umukono kumasezerano hatagize igihinduka.

     

     

    Source : https://yegob.rw/nyamara-juvenal-nawe-bazamwumva-iyi-sezo-kiyovu-sports-itegereje-rutahizamu-ukomeye-wakinnye-muri-portugal/

  • Burya utaziyava ntamenya iyajya: Danny Nanone yashimiye byimazeyo uwatumye ageraho ageze uyu munsi (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya umuntu utaziyava ntamenya iyajya: Umuraperi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Danny Nanone yashimiye byimazeyo uwatumye ageraho ageze uyu munsi.

    Danny Nanone uri mubahanzi bari kubica bigacika hano mu Rwanda abinyujije mu mafoto yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram yagaragaje ko yishimiye cyane ibyo Imana imaze kumugezaho maze agira ati:' Aho ugejeje ukora Mwami mbaye nkushimiye'.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/burya-utaziyava-ntamenya-iyajya-danny-nanone-yashimiye-uwatumye-ageraho-ageze-uyu-munsi-amafoto/

  • Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Nigeria na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda 'Amavubi’ yisanze mu itsinda C hamwe na Afurika y’Epfo na Nigeria mu matsinda y’Afurika yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

    Tombola y’uburyo amakipe azahura muri aya matsinda yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2023 Abidjan muri Côte d’Ivoire.

    Ni ku nshuro ya mbere Igikombe cy’Isi kizaba kitabiriwe n’ibihugu 48 aho Afurika izaba ifitemo ibihugu 9 bivuye kuri 5.

    Iyi tombola yasize Amavubi ari mu itsinda C azahuriramo n’amakipe ya Zimbabwe, Lesotho, Benin, Afurika y’Epfo na Nigeria.

    Amakipe agabanyije mu matsinda 9, ikipe ya mbere muri buri tsinda izahita ibonabya itike ni mu gihe ibihugu 4 byitwaye neza mu mikino y’amatsinda bizakina kamarampaka maze iya mbere izakina mu mikino ya kamarampaka ya FIFA, iharenga ihite ibona itike.

    Umunsi wa mbere w’amatsinda muri uru rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, uzakinwa mu Gushyingo 2023 ni mu gihe izarangira mu Ugushyingo 2025.

    Igikombe cy’Isi cya 2022 kizitabirwa n’amakipe 48 arimo 9 yo muri Afurika, kizaba hagati ya tariki ya 11 Kamena na tariki ya 19 Nyakanga 2026 ndetse ni ku nshuro ya 23 hazaba habaye iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi muri ruhago.

    Amavubi yisanze mu itsinda C na Nigeria na Afurika y’Epfo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yisanze-mu-itsinda-rimwe-na-nigeria-na-afurika-y-epfo-mu-gushaka-itike-y-igikombe-cy-isi-cya-2026

  • Azanye ingamba nshya! Umutoza mushya wa Kiyovu Sports yavuze ingamba azanye muri shampiyona y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Mushya wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras, yavuze ko yiteguye kwitwara neza no kubaka ikipe ikomeye, izashobora guhatana muri Shampiyona.

    Mu kiganiro yagiranye na BB Umwezi FM, Petros Koukouras yagize ati 'Ndi umugabo ukunda gukora cyane kandi ibyiza no gufasha ikipe. Ntituzubakira ku muntu ku giti cye ahubwo tuzashaka uko dukora nk'ikipe. Icyo ni cyo kituraje ushinga.'

    Source : https://yegob.rw/azanye-ingamba-nshya-umutoza-mushya-wa-kiyovu-sports-yavuze-ingamba-azanye-muri-shampiyona-yu-rwanda/

  • Ruhango: Abanyeshuri 2 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinihira haravugwa inkuru y'akababaro y'abanyeshuri 2, Niyomukiza Eric w'imyaka 11 na Niyomugabo Claude w'imyaka 9 bigaga mu mashuri abanza, barohamye mu Mugezi wa Nyabarongo bahasiga ubuzima.

    Aba bana bari batuye mu Mudugudu wa Nyabivumu, akagari ka Bweramvura Umurenge wa Kinihira, amakuru avuga ko bagiye kwahira ubwatsi bw'amatungo bashaka koga muri Nyabarongo irabatwara.

    Imirambo y'aba bana bombi iri mu buruhukiro mu Bitaro bya Gitwe, kugira ngo ikorerwe isuzuma.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-abanyeshuri-2-barohamye-mu-mugezi-wa-nyabarongo/

  • Abahinzi b'umuceri bakomeje gutaka igihombo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahinzi bu muceri, bavuga ko ibiciro bishyirwaho na leta bihabwa umuhinzi biri hasi cyane, ugereranyije n'imvune bagira bahinga ibintu bafata nko kudaha agaciro umwuga wabo, kuko ibi biciro bigirira umumaro abacuruzi gusa naho abahinzi bikabahombya.

    Ni abahinzi b'umuceri bakorera mu gishanga cya Kabuye bibumbiye muri Koperative KORIKA, bavuga ko ibiciro bishyirwaho na leta kumuceri bibatera igihombo gikomeye, kuko bidahwanye nimvune bagira bahinga

    Aba ni abahinzi twaganiriye bashimangira ko ibiciro bishyirwaho bigirira umumaro abacuruzi gusa naho abahinzi bikabatera igihombo gikomeye.

    Ati 'Ubuhinzi bw'umuceri budushyira hasi cyane kuko turasarura tukabona umusaruro hariya ariko twajya kureba amafaranga avuyemo ntakigenda,kuko ubara ifumbire dushyiramo iri kugiciro kirihejuru wabara umukozi, wareba nibindi dushyiramo ariko amafaranga avuyemo akaba inica nikize kandi twaridufite umusaruro uhagije.'

    Aba bahinzi barasaba inzego za leta kubatekerezaho bakabakura mugihombo barimo, kandi ko mbere yo gufata ibyemezo bajya babanza kubegera bakamenya amakuru yose ajyanye nimvune abahinzi b'umuceri bagira.

    Ati 'Twebwe icyifuzo twagira ni iki nka minisitiri ntazicara mu biro ngo avuge ngo umuceri ukwiriye aya na ya atamanutse ngo agere aho uwo muceri uhingwa,  ngo aganire n'abahinzi. Niba buloke (Block) bayikorera ibihumbi mirongo itatu, guhinga no gutera wajya kureba ugasanga ukuyemo ibihumbi makumyabiri, ubwo inyungu iba iri hehe?'

    Undi yungamo ati 'Icyifuzo cyacu ni uko abahinzi bahabwa agaciro.'

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko ibiciro bishyirwaho harebwe n'inyungu abahinzi bazabona.

    Ati 'Uko tubara ibiciro, dukora inyigo tugakora isesengura, kuva ku mbuto mu guhinga n'ibindi bitandukanye, tukagera aho umuhinzi tuvuga ngo amafaranga yashyizemo n'inyungu yakuramo, ibiciro turabibereka kuko dukorana nabo.'

    Ibiciro biherutse gutangazwa na Minisitere y'ubucuruzi n'inganda bivuga ko umuhinzi agurirwa ku biciro bikurikira

    Umuceri wintete ngufi uzwi nka kigori ugurwa 450F/kg.

    Umuceri w'intete ziringaniye ugurwa 460F/kg.

    Umuceri w'intete ndende ugurwa 465F/kg.

    Umuceri wa basumati ugurwa 710F/kg.

    Eminente umugwaneza

    The post Abahinzi b'umuceri bakomeje gutaka igihombo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/13/abahinzi-bumuceri-bakomeje-gutaka-igihombo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abahinzi-bumuceri-bakomeje-gutaka-igihombo

  • Ikibazo cy'ihenda rya Gaz kizaba amateka mu mwaka wa 2025 #rwanda #RwOT

    U Rwanda rurimo kubaka ibigega bya gaz yo gutekesha biherereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, bizaba bifite ubushobozi bwo guhunikwamo litiro miliyoni 17 n'ibihumbi 100 bya gaz.

    Gashumba Jean, uhagarariye kompanyi MM and Rjd ishyira mu bikorwa uyu mushinga, avuga ko imirimo yo kubaka ibi bigega ugomba kurangira muri 2025 utwaye asaga miliyari 37 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ati 'Ububiko bwose bwa Gaz bungana na metero cube 17 100, tuzubaka n'ibigega bibiri by'amazi byo kurwanya inkongi igihe bibaye ngombwa ikigega kimwe gifite metero cube 4000, hazubakwa n'inzu ifite ibiro by'abakozi bagomba gukoreramo, ndetse n'ahazabikwa ibikoresho byo kwifashisha mu gupakira no gupakurura gaz'.

    Enjeniyeri Gashumba avuga ko mu mwaka umwe gusa ikigega cya mbere kigomba kuba cyuzuye kigatangira gukoreshwa.

    Ati 'Twihaye intego yacu ko muri uku kwezi kwa 9 izi nkuta z'amabuye zizaba zuzuye, tuzagerageza kubaka vuba izi nyubako ku buryo umwaka wa 2025 zizaba zuzuye neza zatangiye no gukorerwamo'.

    Ikibazo cy'ububiko bwa Gaz ni kimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora ingamba za guverinoma zo kugabanya ikoreshwa ry'ibicanwa bikomoka ku mashyamba n'ibiti birimo inkwi n'amakara, kuko kutagira ububiko bwa Gaz biteza ihindagurika rya hato na hato ry'ibiciro bya Gaz, yaba yahenzi bigatuma abayikoresha baababacye ahubwo bagahitamo gukomeza gukoresha ibicanwa bituruka ku mashyamba nk'inkwi n'amakara.

    Mu mpera z'ukwezi gushize Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko ko ikibazo cy'ububiko bwa Gaz nigikemuka n'ubucuruzi bwayo buzoroha kurushaho.

    Uyu mushinga wo kubaka ububiko bwa Gaz witezweho kugabanya umubare w'abakoresha ibicanwa bikomoko ku biti n'amashyamba.

    Umushinga wo kubaka ububiko rwa Gaz uzarangira utwaye miliyari 37 na miliyoni 720 z'amafaranga y'u Rwanda. Uhuriweho n'abafatanyabikorwa 2 ari bo Guverinoma y'u Rwanda binyuze muri Banki itsura amajyambere BRD yihariye 61% ndetse na sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli SP ifite 39%.

    The post Ikibazo cy'ihenda rya Gaz kizaba amateka mu mwaka wa 2025 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/13/ikibazo-cyihenda-rya-gaz-kizaba-amateka-mu-mwaka-wa-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikibazo-cyihenda-rya-gaz-kizaba-amateka-mu-mwaka-wa-2025

  • Dana Morey yakeje u Rwanda ahishura igitangaz… – #rwanda #RwOT

    Iki giterane cy'Ibitangaza n'Umusaruro kiratangira kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023. Kizajya kiba buri munsi kuva saa munani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kizaberamo na tombora y'Inka, Moto, amagare, televiziyo n'ibindi.

    Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru kuwa Gatatu w'iki cyumweru muri La Palisse Hotel, Dana Morey yateguje ibitangaza binyuranye muri iki giterane cya Bugesera, ahamagarira abafite indwara zitandukanye kuzitabira ku bwinshi akabasengera, kandi yizeye ko Imana izabakiza. Ati 'Abantu bose bafite indwara zitandukaye bazaze'.

    Yavuze ko iki giterane kigiye kuba nyuma y'ibikorwa byo gufasha umuryango mugari bamaze amezi 2 bakora muri Bugesera. Mu byo bakoze harimo kubaka no gusana inzu z'abatishoboye, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, gutanga imipira yo gukina mu bigo by'amashuri, isiganwa ry'abanyonzi n'ibindi.

    Dana yateguje ibitangaza muri iyi minsi 3 y'igiterane. Ati 'Muri iyo minsi 3 muri Stade, ubuzima bw'abantu ibihumbi n'ibihumbi 'buzahinduka', bazakira ubutumwa bwiza. Tuzabwiriza Kristo wenyine, uburyo akora umurimo wo guhindura ubuzima bw'umuntu, uwabagaho adafite intego akabaho afite intego'.

    Yabwiye abanyamakuru ko icyifuzo cya Kristo 'ni ukuzana ibyiringiro no kubohoka ko mu mutima no mu bitekerezo'. Ati 'Ariko nanone tuzabwiriza ubutumwa bwuzuye ndetse ubwo butumwa buzaba bukurikiwe n'ibitangaza n'ibimenyetso nk'uko Ijambo ry'Imana ribivuga'.

    Uyu muvugabutumwa udakozwa ibyo gushinga Itorero no kuba Bishop cyangwa Apotre, yavuze ko 'Mu cyumweru gishize twari i Rukomo, twabonye abantu bafite ubumuga bwo kutabona, babona. Abafite ubumuga bwo kutagenda, baragenze, abafite ubumuga bwo kutumva, barumvise'.

    Yunzemo ati 'Ibyo rero turabyiteguye ko bizaba n'i Bugesera kuko Yesu akunda abantu be, ashaka kugaragaza urukundo rwe akiza abantu ibikomere ndetse n'ububabare bw'umubiri. Ku bwacu ibi ni ibintu by'icyubahiro kandi by'igiciro kuri twebwe kuzaba ubutumwa buhindura ubuzima bw'abantu'.

    Umunyamakuru wa InyaRwanda, yabajije Dana Morey igitangaza yakoze nawe kikamukoraho cyane, asubiza ko igisubizo agiye kuvuga, gishobora kuba atari cyo cyari cyitezwe n'umunyamakuru. Uyu mukozi w'Imana yavuze ko yakozweho cyane n'umuntu yasegeye wari umaze imyaka 50 afite uburwayi bukomeye bwo 'kwihagarikaho', aramusengera arakira. Ati:

    Ndaguha igisubizo ushobora kuba utari witeze, hari umudamu wari mu gihe cy'imyaka 50 waje atanga ubuhamya imbere y'abantu benshi bagera mu bihumbi 100. Ntabwo yigeze agiraho ijoro na rimwe habe mu buzima bwe, imyaka ye yose 50 yayimaze yihagarika ku buriri. Buri gitondo yanikaga imyenda, yabikoraga atabyishimiye, bimukojeje isoni kandi atabihagarika we ku giti cye, Imana iramukiza.

    Dana Morey uherutse gukorera igiterane gitangaje mu Karere ka Nyagatare aho buri munsi hitabiraga abarenga ibihumbi 60, yavuze ko icyamukoze ku mutima mu bitangaza byose amaze gukoreshwa hirya no hino ku Isi ari ukubona uwo mugore wri urwaye kunyara ku buriri, ahagarara imbere y'abantu ibihumbi n'ibihumbi agatanga ubuhamya kandi ashize amanga.

    Avuga ko byari ibintu wenda umuntu yagakwiye guhisha akabibwira umuvugabutumwa biherereye, ariko uwo mugore yahisemo guhagarara mu ruhame arabivuga. Dana ati'Byatumye nkorwaho cyane kuko yitaye hanze. Icyo ntabwo nzacyibagirwa kuko ntabwo ari ibintu bisanzwe mu bantu'.

    Dana Morey yavuze ko akunda cyane u Rwanda by'umwihariko akaba yifuza kubera umugisha Akarere ka Bugesera. Yavuze ko u Rwanda ni igihugu 'kidasanzwe ku mugabane wa Afrika'. Ati 'Ni igihugu gifite ubudasa. Haba ari mu kuremwa kwacyo no mu kugaragara kwacyo, cyahawe ubwiza nyaburanga butagereranywa, utangiriye ku kirere, ni nko mu Ijuru'.

    Morey yakeje ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda, ati 'Ariko ikintu cy'ingenzi cy'umwihariko ku Rwanda, mwanyuze mu bihe bigoye bikomeye cyane n'ibindi bihugu bitaranyuramo. Iki gihugu cyabonye akaga, cyabonye ibintu biteye ubwoba. Mufie ubuyobozi bwigishije kino gihugu kwivana mu mwijima kikabasha gukura kkab igihugu'.

    Aragira ati 'Ubuyobozi bwa kino gihugu bwigishije abantu gukundana ubwabo, n'ubwo batangiriye mu rwango n'icuraburindi. Urambajije ngo ni 'gute mbona u Rwanda?' Njyewe rero nasobanura ko ari igitangaza kuri njywe (It's a miracle to me). Hari umuco udasanzwe witwa Kubabarira ntabonye ahandi mu bindi bihugu byose. (…) '

    Yungamo ati 'Ikindi cya kabiri iyo ndi mu Rwanda mba numva mfite umutekano. Iki gihugu gifite isuku kandi kirasa neza gifite n'umutekano, kirimo kirazamuka mu ruhando rw'amahanga mu buryo bwiza kandi bushimishije'.

    Ubwiza bw'u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo bwiza, yabishimangiye muri aya magambo, ati 'Reka nsoze ibyo mvuga ibi; Ndimo ndashakisha ikibazo cyo kugura nkatura hano, aho natwe dushobora kwita iwacu tuvuye muri Amerika. U Rwanda ni cyo gihugu cyacu cya kabiri'.

    Mu kiganiro cyihariye na inyaRwanda, Dana Morey yavuze ko nyuma y'igiterane cya Bugesera, bazakurikizaho ibiterane mu bindi bihugu bya Afrika birimo Uganda, u Burundi n'ahandi. Yanabajijwe uko yakoreye ivugabutumwa muri Pakisitani, avuga ko bahakoreye igiterane gikomeye bisunze ikoranamuhanga rya Zoom.

    Ev. Dr Dana Morey ubwo yaganiraga n’abanyamakuru b’i Kigali

    Pastor Dr. Ian Tumusime uyobora aLn muri Afrika

    Rose Muhando yashimye cyane A Light to the Nations yatumiye muri iki giterane

    Dana Morey yateguje ibitangaza binyuranye mu giterane cya Bugesera

    Dana Morey yatanze moto nshya ku munyobozi witwa Hakizimana wahize abandi 41 

    Abanyonzi 42 ni bo bitabiriye isiganwa ry’amagare ryateguwe na aLn iyoborwa na Dan Morey ku Isi

    REBA IKIGANIRO DANA MOREY YAGIRANYE N’ABANYAMAKURU MBERE Y’IGITERANE

    UKO BYARI BIMEZE MU ISIGANWA RY’ABANYONZI RYABAYE KUWA GATATU

    VIDEO: Murenzi Dieudonne – inyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131838/dana-morey-yakeje-u-rwanda-ahishura-igitangaza-yakoze-atazibagirwa-anateguza-ibindi-byinsh-131838.html

  • Imana iyo iguhaye ntigusondeka! Umubyeyi wavukiye ku muhanda na we akahabyarira kabiri amashimwe ni yose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tumukunde Jennifer wemeza ko yavukiye ku muhanda na we akahabyarira kabiri ndetse akagira ibyago byo kuhandurira virusi itera sida, yaremewe anahabwa inzu yo kubamo.

    Uyu mubyeyi utazi inkomoko ye kuko atazi se cyangwa nyina, yahawe inzu yo kubamo ifite ibyumba bibiri n'uruganiriro, anahabwa ibyo kurya n'ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, hamwe n'imyambaro ye n'iy'abana.

    Ni inkunga yahawe n'ikigo cyigisha abantu batishoboye kugira imitekerereze ivuguruye ibaganisha ku iterambere rirambye, Priestmead Foundation, gikorera mu Karere ka Gicumbi.

    Tumukunde uvuga ko yirariraga muri Gare ya Nyabugogo, ubu uri kuba mu Karere ka Gicumbi. Yishimiye ko yabonye abaterankunga bamukura mu muhanda, anashimangira ko we n'abana be ubu babayeho mu buzima bwiza.

    Source : https://yegob.rw/imana-iyo-iguhaye-ntigusondeka-umubyeyi-wavukiye-ku-muhanda-na-we-akahabyarira-kabiri-amashimwe-ni-yose/