Blog

  • Imyubakire mu mujyi wa Kigali yongeye gushinjwamo ruswa #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Umuvunyi rwagaragaje ko uyu munsi umunsi nyafurika wo kurwanya ruswa, usanze mu Rwanda mu mitangire ya serivisi by'umwihariko izitangirwa mu nzego z'ibanze, ariho haharagara cyane ibyuho bya ruswa.

    Umunsi nyafurika wo kurwanya Ruswa wemejwe n'umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Mutarama 2017 ,ubwo wihuzizwa mu Rwanda hagaragajwe ko usanze imitangire ya servise byumwihariko izitangirwa mu nzego zibanze  hakigaragaramo ibyuho bya Ruswa. 

    Ati 'Inama nyinshi dukunze kujyamo hakunze kuvugirwamo iyi ngingo ya ruswa n'akarengane ku mitangire ya servisi,mu myubakire harimo sisiteme itanga ibyangobwa,uburyo iyi sisiteme ikora mu makuru macye tuba dufite cyangwa ku byo abaturage baduhaho ubuhamya bahuye nako karengane gashingiye kuri iyo sisiteme bigaragara y'uko icyambere umuturage ntaburenganzira afite bwo kwishyiriramo ubusabe.'

    Urwego rw'umuvunyi rwo rwagaragaje ko   serivise ziza ku isonga  mu kugaragaramo ibyuho bya ruswa ari iz'imyubakire, izo kurangiza imanza, Servise zijyanye no kuzamura imibereho y'abaturage kwimura abaturage ku nyungu rusange no mu mitangire y'amasoko. 

    Umujyi wa Kigali nka hamwe muhakunze kuvugwa ruswa mu myubakire, wasabye abaturage gutinyuka bakajya batunga agatoki ibyuho bya ruswa nk'abayobozi bagenda biguru ntege mu kubaha serivisi.

    Urujeni Martine ni Umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage. 

    Ati 'Niba ubona serivisi zitinda udahawe serivice uko bigomba  kuko ukeka ko hari icyo bagusaba biri byo cyangwa bitari byo. Nk'uko babivuze hari igihe ubona serivisi itinze ukibwira ko bakeneye ko wibwiriza ariko birashoboka ko koko uwo muntu wayikwimye yayitindije kugira ngo ugire icyo wibwiriza, ariko ni wowe wo kubivuga.'

    Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine, avuga ko abayobozi bakemuye ibibazo by'abaturage ku gihe no kudahishirana mu kibi' ari bimwe mu byagira uruhare mu guhangana na ruswa.

    Ati 'Umuturage umukemuriye ikibazo niyo ruswa yagabanuka kuko nicyo cyerekezo, dukemuye ibibazo by'abatuturage tukabikemura ku gihe tukabikemura neza. Umuturage serivisi yemereye akayibona akayihabwa iyo atishyura, akayibona atayishyuye kandi tukabikora ku gihe.'

    Umunsi Nyafurika wo kurwanya ruswa wizihizwa tariki ya 11 Nyakanga buri mwaka, uyu munsi u  Rwanda rwahisemo kwihiziza kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023, usanze ruri ku mwanya wa 4  mu bihugu birangwamo  ruswa nke ku mugabane. 

    Daniel Hakizimana

    The post Imyubakire mu mujyi wa Kigali yongeye gushinjwamo ruswa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/14/imyubakire-mu-mujyi-wa-kigali-yongeye-gushinjwamo-ruswa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyubakire-mu-mujyi-wa-kigali-yongeye-gushinjwamo-ruswa

  • Nyagatare-Nshuri: Bashengurwa no kutagira umuriro insiga zibaca hejuru #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo muri Santire ya Nshuri, iri mu birometero bike cyane uturutse ku mu Mujyi wa Nyagatare, bavuga ko iterambere ryabo rigenda biguru ntege kubera ko nta muriro w'amashanyarazi bafite.

    Santere ya Nshuri iri mu Murenge wa Tabagwe na Rwempasha muri aka Karere ka Nyagatare, yubatswe hafi n'umujyi wa Nyagatare kuko bigabanya n'umugezi w'umuvumba.

    Abaturage bayituriye ntibumva ukuntu babanyujeje itsinga z'amashanyarazi hejuru bajyana umuriro mu bice by'akarere bo babasize.

    Ati 'Twebwe tubibonamo ikibazo gikomeye bitewe n'uko amapoto aba aturi imbere n'amatara akaba yaka ariko mu nzu nta muriro dufite, biba ikibazo cyane. Saa kumi n'ebyiri tuba twakinze kubera nta muriro dufite.'

    Undi ati 'Bidusaba kugura sola kandi tuba duhendwa cyane kandi amapoto y'umuriro aduca hejuru, aha hantu hakwiye umuriro rwose.'

    Baravuga ko santire yabo ya Nshuri yadindijwe no kutagira umuriro w'amashanyarazi.

    Ibikorwa byiganje bisaba ingufu z'umuriro byambutswa mu mujyi wa Nyagatare nyamara byakarangiriye aho.

    Barasa guhabwa umuriro kugira ngo bazamure itembera ryabo.

    Ati 'Twakabaye dufite abasuderi hano ariko baturuka kure, ku bafite umuriro nabyo ni ingaruka.'

    Undi ati 'Ni ibintu bigayitse urabona dukora ibikorwa byagakwiye kujyana n'umuriro, ariko umuriro uduca hejuru,turasaba leta kugira ngo iduhe umuriro .'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere

    ry'abaturage, Bwana Matsiko Gonzague, avuga ko aka gace kagiye kwitabwaho mu gubabwa umuriro w'amashanyarazi ku buryo mu mwaka utaha bazaba bamaze kuyabona.

    Ati 'Turimo gukora n'ikigo cya REG mu buryo bwo gutangirana n'ukwezi kwa karindwi kugeza mu kwezi kwa gatandatu k'umwaka utaha. Rwose tuzaba tumaze kugera ku kigero cyiza cy'amashanyarazi no muri Nshuri rero harimo muhazagara amashanyarazi icyo gihe.'

    Iyi Santire igaragazwa nk'ishobora kuzamuka mu bukungu, mu gihe izaba imaze kubona umuriro w'amashanyarazi, bitewe n'abimukira bashakira imibereho mu nkengero z'umujyi wa Nyagatare.

    Kugeza ubu 67% by'abaturage batuye akarere ka Nyagatare nibo bamaze, kugezwaho n'amashanyarazi.

    Ni mu gihe Leta y'u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose

    bamaze bazaba bamaze kugezwaho amashanyarazi ku kigero cya 100%.

    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare-Nshuri: Bashengurwa no kutagira umuriro insiga zibaca hejuru appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/14/nyagatare-nshuri-bashengurwa-no-kutagira-umuriro-insiga-zibaca-hejuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-nshuri-bashengurwa-no-kutagira-umuriro-insiga-zibaca-hejuru

  • Umukinnyi APR FC wasoje Shampiyona afite uburwayi budasanzwe ku mukinnyi ubu arimo kwizeza abakunzi kuzabaha ibyishimo bikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi APR FC wasoje Shampiyona afite uburwayi budasanzwe ku mukinnyi ubu arimo kwizeza abakunzi kuzabaha ibyishimo bikomeye

    Shampiyona ijya gusozwa myugariro w'ikipe ya APR FC Niyigena Clement yari afite uburwayi bukomeye ariko kugeza ubu ameze neza.

    Uyu mukinnyi ubwo Shampiyona yaburaga imikino micye bivugwa ko yarwaye Maralia ariko abatoza kuko yashakaga ko uyu mukinnyi akoreshwa cyane, baje kumugarura mu kibuga atarakira neza ariko babwiwe n'abaganga ko ameze neza ahita yongera kurwara mu buryo bukomeye Shampiyona isozwa akomeze nabi.

    Uyu musore bivugwa ko nyuma yo kuremba cyane burya ngo yari yarwaye Igituntu ari nayo mpamvu ubuyobozi butigeze butangaza indwara uyu musore yarwaye ariko kugeza ubu ameze neza niyo muganiriye akubwira ko yiteguye Shampiyona n'imbaraga nyinshi cyane.

    Ikipe ya APR FC iratangira imyitozo mu cyumweru gitaha, kuko ikirimo gushaka abatoza bazayifasha umwaka utaha w'imikino ndetse hari n'abakinnyi ikirimo kuganira nabo bagomba kuzanwa muri iyi kipe.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-apr-fc-wasoje-shampiyona-afite-uburwayi-budasanzwe-ku-mukinnyi-ubu-arimo-kwizeza-abakunzi-kuzabaha-ibyishimo-bikomeye/

  • Urupfu rw'agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n'abantu rwagaragaje isura y'ukuri ya Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Amahanga yose afite ambasade muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, imiryango itegamiye kuri Leta yose yamaganye urupfu rw'agashinyaguro rwa Cherubin Okende wari umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara abantu n'ibintu ubarizwa mu ishyaka Ensemble Pour le Republique rya Moise Katumbi akaba yaranaribereye umuvugizi.

    Tariki 8 Nyakanga 2023 nibwo Tshisekedi yakoze ikiganiro cy'ikinamico aho kubazwa n'abanyamakuru abazwa n'ushinzwe itangazamakuru mu biro bye ariwe Tina Salama. Icyo gihe yavuzeko ari umunyamahoro atajya abangamira abo batavuga rumwe aho bifatwa nkaho yateguraga urupfu rwa Cherubin Okende. Usibye Cherubin yahitanye ku munsi w'ejo hari n'abandi bo mu ishyaka rya Katumbi bafungiye ahantu hatandukanye: aha twavuga nka Mike Mukebayi umudepite wo mu ishyaka rya Katumbi ufungiye muri Gereza ya Makala, Salomoni Idi ufungiye muri gereza ya gisirikari ya Ndolo, Franck Diongo ufungiye muri gereza ya Ndolonko.

    Umurambo wa Okende wasanzwe mu modoka ye yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga, nyuma y'amasaha make ishyaka rye ritangaje ko ryamuburiye irengero.

    Uyu mugabo utajyaga imbizi n'ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bivugwa ko yapfuye avuye ahakorera urukiko rurinda itegeko Nshinga aho yagombaga kurwitaba ngo yimuze itariki yo kumenyekanisha umutungo nk'uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma.

    Yari yahamagajwe kurwitaba kuri uyu wa Kane tariki 13 ariko bikavugwa ko yari yagiye kurusaba ko rwakwimura iyo tariki akazitaba tariki 14 Nyakanga.

    Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwo ruvuga ko Okende atigeze ahagera kuri uyu wa Gatatu ahubwo ngo yohereje undi muntu, mu gihe ishyaka rya nyakwigendera ryo rivuga ko yahageze agahita aburirwa irengero kugeza ubwo n'umurinzi we yamubuze.

    Moïse Katumbi uyobora ishyaka Okende yari abereye Umuvugizi wari muri Cote d'Ivoire mu nama y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru CAF yabwiye RFI ko nyakwigendera yazize impamvu za politiki, kandi ko bashaka kubacecekesha.

    Katumbi yavuze ko bagiye kwikorera iperereza ryigenga bakamenya uwahitanye Okende kuko inzego za Leta batazizeyeho ubunyangamugayo.

    Impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida nayo yamaganye urupfu rwa Okende, rivuga ko ubwo bugizi bwa nabi ari ibintu byabaye umuco muri Congo, bigatizwa umurindi n'abiyita abambari b'ishyaka UDPS riri ku butegetsi, bashaka gutera ubwoba no kugirira nabi uwo batavuga rumwe.

    Martin Fayulu na we utavuga rumwe n'ubutegetsi yavuze ko Okende yishwe kubera impamvu za Politiki mu gihe imiryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe n'Ubumwe bw'u Burayi yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga rigashyira umucyo ku rupfu rwa Okende.

    Perezida Tshisekedi yijeje ko hagiye gukorwa ibishoboka byose abishe Okende bakamenyekana kandi bakagezwa mu butabera.

    Mu gihe habura amezi atanu hakaba amatora rusange muri Congo, umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Leta n'abatavuga rumwe nayo aho bamwe bamaze iminsi batabwa muri yombi bashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu cyangwa gukorana n'umutwe wa M23 umaze igihe urwana n'ingabo za Leta mu Burasirazuba.

    Ni mu gihe mu mujyi wa Kinshasa hamaze igihe umutekano muke n'ishimutwa rya hato na hato ry'abaturage bikozwe n'inzego z'umutekano cyangwa amabandi azwi nka Kuluna.

    The post Urupfu rw'agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n'abantu rwagaragaje isura y'ukuri ya Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urupfu-rwagashinyaguro-rwa-cherubin-okende-umudepite-akaba-yarabaye-na-minisitiri-wo-gutwara-ibintu-nabantu-rwagaragaje-isura-yukuri-ya-tshisekedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urupfu-rwagashinyaguro-rwa-cherubin-okende-umudepite-akaba-yarabaye-na-minisitiri-wo-gutwara-ibintu-nabantu-rwagaragaje-isura-yukuri-ya-tshisekedi

  • Itariki y’Ubukwe bwa The Ben na Pamella n’… – #rwanda #RwOT

    Iyi tariki itangajwe nyuma y’igihe AbanyaRwanda muri Rusange, imyidagaduro nyarwanda ndetse n'abakunzi b'umuziki nyaRwanda, bategerezanyije amatsiko ibi birori.

    Ni ubukwe biteganyijwe ko buzaranga ndetse bunapfundikire umwaka wa 2023 bitewe n'uburyo butegerejwe.

    Amakuru yizewe InyaRwanda.com ifite ni uko ubu bukwe buzitabirwa n'abahanzi bakomeye muri Afurika, ndetse n'ibikomerezwa mu Isi yose.

    Iyi tariki ndetse n'aho ubukwe buzabera, bigiye hanze mu gihe The Ben amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu biruhuko no kurangiza imwe mu myiteguro y'ubukwe.

    The Ben na Meddy bari mu bahanzi bazamuye ibendera ry'u Rwanda i Bwotamasimbi ndetse n'imyitwarire yabo ibera abandi urugero mu kwerekana neza isura y'umuhanzi.

    Tariki 18 Ukwakira 2022, ni bwo The Ben yateye intambwe idasubira inyuma yambika impeta umukunzi we nyuma y’imyaka ibiri yari ishize bavugwa mu rukundo.

    Ni mu birori byabereye mu birwa bya Maldives aho bari bamaze iminsi mu biruhuko.

    Pamella ni we mukobwa rukumbi uzwi wakundanye na The Ben mu buryo buzwi, kuva uyu musore yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2008.

    Tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize amashusho y’amasegonda abiri kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ahobeye Pamella ariko amuturutse inyuma, mbese yamwiyegamije mu gituza asa n’ushaka kumusoma mu mutwe.

    Aya mashusho yafatiwe muri Tanzania aho The Ben yari ari kumwe na Pamella. Bigaragara ko aya mashusho yafashwe na Pamella ndetse humvikanamo indirimbo y’umuhanzi byakugora guhita umenya.

    Hari amakuru yavugaga ko The Ben yakunze bya nyabyo Pamella, ndetse ko inshuti ze za hafi zizi neza ko umubano wabo wagiye kure.

    The Ben na Pamella bazakorera ubukwe Convetion Center

    Hari n’andi makuru yavugaga ko urukundo rwa The Ben na Pamella rwakomeye biturutse ku kuba uyu muhanzi yari amaze igihe kinini mu Rwanda.

    Urukundo rwabo rwitamuruye nyuma yigihe cya ‘Guma mu rugo’. Amafoto n’amashusho by’aba bombi byasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi batangira kubakeka amababa.

    Nta gihe kinini kandi cyari gishize Pamella afashe ifoto ari kumwe na The Ben, yandikaho agira ati “Uwanjye”.

    Urukundo rwa The Ben na Pamella ni urugero rwiza rw'ibyamamare

    Gusa nubwo byari bimeze gutyo, bombi ntiberuraga ngo bavuge ko bakundana dore konta n’umwe wari wakabyemerera itangazamakuru ku nshuro nyinshi bagiye babibazwaho, gusa uko iminsi yahitaga indi igataha, bagendaga baca amarenga y’urwo bakundana.

    Ku wa Gatatu tariki 31

    Kanama 2022, nabwo yari itariki idasanzwe kuko nibwo umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella.

    Ubukwe bwabo butegerejwe n'imbaga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131875/itariki-yubukwe-bwa-the-ben-na-pamella-naho-ibirori-bizabera-131875.html

  • Aba Rayon ibi byishimo bazabikwizahe ra!: Murera yerekanye umukinnyi w’igisubizo cy’ibibazo abakunzi bayo bibazaga (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba Rayon ibi byishimo bazabikwizahe ra! Ikipe ya Rayon Sports imaze kwerekana umukinnyi w'igisubizo abakunzi bayo bibazaga.

    Rayon Sports imaze gusinyisha rutahizamu kabuhariwe w'umunya Uganda witwa Charles Baale wakiniraga ikipe ya Villa Sports Club akaba ari umusore w'umuhanga cyane ukinisha akaguru k'imoso.

    Uyu musore yabaye uwa kabiri muri ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi mu gihugu cya Uganda akaba yahawe amasezerano y'imyaka ibiri akinira ikipe ya Murera.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/aba-rayon-ibi-byishimo-bazabikwizahe-ra-murera-yerekanye-kwerekana-umukinnyi-wigisubizo-cyibibazo-bibazaga-amafoto/

  • Kureba imyitozo ya mbere ya Rayon Sports birasaba kwigomwa umuceri wa cyigori – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kureba imyitozo ya mbere ya Rayon Sports birasaba kwigomwa umuceri wa cyigori

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwateguje abakunzi b'iyi kipe ko uyu munsi hatangizwa imyitozo kumugaragaro ariko abashaka kuyireba bagomba kwishyura.

    Nkuko bisanzwe Ikipe ya Rayon Sports iyo irimo gukora imyitozo yitegura umukino runaka abafana baba bahawe ikaze ariko kwinjira bigasaba kwigomwa amafaranga.

    Ibiciro byo kwinjira ubusanzwe ari nako bimeze nubu ni uko ahasanzwe hose abafana bagomba kwishyura 1000, muri VIP abashaka kuharebera barishyura ibihumbi 2. Iyi myitozo ya mbere biteganyijwe ko iratangira uyu munsi ku isaha ya saa cyenda z'amanwa.

    Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi bashya batandukanye barimo Charles Bbaale, Aruna Moussa Madjaliwa, Serumogo Ally, Bugingo Hakim, Youseff Rharb, Simon Tamale. Hategerejwe n'abandi bakomeye bataratangazwa.

     

    Source : https://yegob.rw/kureba-imyitozo-ya-mbere-ya-rayon-sports-birasaba-kwigomwa-umuceri-wa-cyigori/

  • Ben Moussa niwe urimo gutuma APR FC idatangaza umutoza mushya uzayigeza kure mu mikino nyafurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ben Moussa niwe urimo gutuma APR FC idatangaza umutoza mushya uzayigeza kure mu mikino nyafurika

    Umutoza w'ikipe ya APR FC kugeza ubu Ben Moussa niwe ukomeje gutuma ikipe ya APR FC idatangaza kumugaragaro umutoza mushya uzayitoza umwaka utaha w'imikino.

    Sezo 2022/2023, imaze igihe gito itangiye nibwo umunya-Tunisia, Ben Moussa utoza APR FC yahawe inshingano zo gufasha iyi kipe y'ingabo z'igihugu gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutandukana na Adil Mohamed Erradi nyuma yo kutumvikana n'ubuyobozi.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Ben Moussa yahawe amasezerano y'umwaka umwe Kandi kugeza ubu amasezerano yahawe ntabwo arashyirwaho akadomo. Amakuru ahari avuga ko ari byo bikomeje gutuma APR FC idashyira ahagaragara umutoza mushya kuko uwo bafite atararangiza amasezerano, kandi bishobora kuba bibi.

    APR FC ikomeje kuganira n'abatoza benshi kandi bakomeye urimo kuvugwa cyane, ni Patrick Aussems watozaga ikipe ya AFS Leopards yo muri DRC ariko ntibirashyirwa ahagaragara, turacyategereje ubuyobozi bw'iyi kipe.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ben-moussa-niwe-urimo-gutuma-apr-fc-idatangaza-umutoza-mushya-uzayigeza-kure-mu-mikino-nyafurika/

  • APR FC Bidasubirwaho yamanuye myugariro ukomeye cyane ashobora kuba ari nawe wa nyuma iyi kipe isinyishije w’umunyamahanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC Bidasubirwaho yamanuye myugariro ukomeye cyane ashobora kuba ari nawe wa nyuma iyi kipe isinyishije w'umunyamahanga

    Myugariro ukomeye cyane w'ikipe y'igihugu ya Cameroon, yamaze kwemerera ikipe ya APR FC kuza kuyikinira hano muri Shampiyona y'u Rwanda.

    Kuri uyu wa gatanu nibwo twamenye amakuru dukesha Fine FM avuga ko myugariro Salomon Banga Bidjeme ategerejwe hano mu Rwanda muri iyi wikendi aje gusinya amasezerano muri Nyamukandagira.

    Salomon Banga Bidjeme yakiniye ikipe y'igihugu ya Cameroon y'abakina imbere mu gihugu ndetse ari na Kapiteni. Yakiniye izindi kipe zirimo Al-Hilal, Difa El Jadida, Coton Sports FC, Colombe Sport, vuba araba ari umukinnyi wa APR FC.

    Biravugwa ko uyu mukinnyi araba ari umukinnyi wa nyuma w'umunyamahanga ikipe ya APR FC isinyishije nyuma y'abandi benshi yatangaje kumugaragaro.

     

     

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-bidasubirwaho-yamanuye-myugariro-ukomeye-cyane-ashobora-kuba-ari-nawe-wa-nyuma-iyi-kipe-isinyishije-wumunyamahanga/

  • Element yamazwe impungenge n’abakunzi be nyuma yo kubashidikanyaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutunganya miziki Element yamazwe impungenge n'abakunzi be nyuma yo kubashidikanyaho.

    Element uzwiho ubuhanga buhanitse mu bijyanye no gutunganya imiziki ndetse no kuririmba yamazwe impungenge n'abakunzi be nyuma yo kwibaza niba bamukunda.

    Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram umuhanga mugutunganya imiziki Element yagize ati:' Peace ✌️ kuri mwese bantu banjye' orongera ati:' Mbibarize akabazo?' maze agira ati:' Murankunda koko?' akimara kwandika aya magambo abamukurikira kuri Instagram batangiye kumuha igisubizo cy'ikibazo yibazaga.

    Ifoto:

    Bimwe mu byo abantu basubije Element nyuma yo kubabaza niba bamukunda koko?:

    Source : https://yegob.rw/element-yamazwe-impungenge-nabakunzi-be-nyuma-yo-kubashidikanyaho/