Blog

  • APR FC y’abanyamahanga: 11 ishobora kuzajya ibanzamo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibintu byahinduye isura mu ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC aho yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11.

    Iyi kipe yari imaze imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa nyuma yo kubona ko umusaruro bifuzaga atari wo babonye, bahisemo kongera kugarura abanyamahanga.

    Muri iyo myaka 11, ibikombe by’imbere mu gihugu yarabitwaye ndetse iba ubukombe, gusa ku ruhando mpuzamahanga byaranze indege ntiyajyaga izima, yavagamo rugikubita.

    Nyuma yo kubona ko ku ruhando Nyafurika byanze, yahisemo kugaruka kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga uhereye ku mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni ikipe yamaze gusinyisha abakinnyi 7 barimo na Ndikumana Danny uzajya ukina nk’umunyarwanda.

    Abanyamahanga yaguze barimo umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazaville, abanya-Cameroun babiri Joseph Apam Assongue na Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme, umugande Taddeo Lwanga, umurundi Nshimirimana Ismaïl Pitchou ndetse n’umunya-Sudani, Sharif Shaiboub.

    Tugiye kurebera hamwe abakinnyi 11 APR FC ishobora kuzajya ibanzamo ariko hagendewe ku marushanwa Nyafurika, ni mu gihe muri shampiyona abanyamahanga nibakomeza kuba 5, hari abazajya bicara.

    Dore 11 APR FC ishobora kuzajya ibanzamo

    Umunyezamu – Pavelh Ndzila

    Ni uminyezamu w’imyaka 28 ukomoka muri Congo Brazaville akaba ari na we munyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville. APR FC yamusinyishije imyaka 2 akaba yakiniraga Etoile du Congo kuva 2013.

    Omborenga Fitina

    Omborenga Fitina uri muri APR FC kuva mu mpera za 2017, ni umwe mu bakinnyi bizeye umwanya wo kubanzamo muri iyi kipe, akina ku ruhande rw’iburyo yugarira. Ntabwo ashidikanywaho.

    Niyomugabo Claude

    Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso wageze muri APR FC 2019, nubwo yagize ibyago agahura n’imvune mu mwaka ushize w’imikino, yari nimero ya mbere.

    Nubwo afite Ishimwe Christian umusunika ariko iyo ari muzima ni we ubanzamo, akaba ahabwa amahirwe yo kuzakibanzamo cyane ko nta n’umunyamabanga waguzwe kuri uyu mwanya.

    Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme

    Ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi w’imyaka 28 ukomoka muri Cameroun.

    Uyu mukinnyi akaba yarakiniye amakipe nka Al Hilal yo muri Sudani, Difaâ El Jadida muri Maroc, Coton Sports yo muri Ghana ni we byitezwe ko azaba yubakiyeho ubwugarizi bwa APR FC.

    Niyigena Clement

    Ni umukinnyi usanzwe muri APR FC, yari asanzwe akinana na Buregeya Prince, ni we uhabwa amahirwe yo kujya akinana na Banga mu mutima w’ubwugarizi.

    Taddeo Lwanga

    Ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umugande ufite ubanararibonye, azwi cyane mu makipe y’iwabo nka Vipers, Simba muri Tanzania.

    Uyu byitezwe ko ari we azaba ari nka rido y’ubwugarizi cyane cyane mu mikino Nyafurika.

    Nshimirimana Ismaïl Pitchou

    Uyu mukinnyi ni umurundi wakiniraga Kiyovu Sports mu myaka ibiri ishize, APR FC ikaba yarashimye uko yayitwayemo ihitamo kumusinyisha imyaka 2, akazajya afatanya na Lwanga mu kibuga hagati.

    Joseph Apam Assongue

    Ni rutahizamu w’imyaka 21 usatira anyuze ku mpande, akomoka muri Cameroun byitezwe ko azajya abanzamo.

    Ndikumana Danny

    Ni rutahizamu ukina anyuze ku ruhande na we, APR FC yamukuye muri Rukinzo FC yo ku Burundi akaba azajya akina nk’umunyarwanda kuko se ari umunyarwanda nk’uko na we abyivugira ndetse n’ibyangombwa bivugwa ko yamaze kubibona.

    Sharif Shaiboub

    Ni umunya-Sudani na we wamenyakanye cyane ubwo yari mu ikipe ya Simba SC. Uyu byitezwe ko ari we uzajya ukina inyuma ya rutahizamu amushakira imipira ngo atsinde.

    Victor Mbaoma

    Ni rutahizamu ukomoma muri Nigeria wakiniye amakipe nka Enyimba FC y’iwabo, MC Alger yo muri Algeria, akaba yarasinyiye APR FC avuye muri Qizilqum Zarafshon yo kuri Uzbekistan.

    Ni we uzaba ari rutahizamu wa APR FC uyishakira ibitego muri shampiyona no mu mikino Nyafurika.

    Uko bazaba bahagaze mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/apr-fc-y-abanyamahanga-11-ishobora-kuzajya-ibanzamo-amafoto

  • Ni uko yagiye i Bugande: Umunyarwenya Eric Mondi yagiye muri Uganda gutaramana na Diamond ari mu modoka idasanzwe – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Eric Mondi wo muri Kenya ukunzwe muri Africa hose, yagiye muri Uganda ari mu modoka idasanzwe ikozwe mu ishusho y'urukweto.

    Eric Mondi yari agiye muri Uganda, aho yagize ati 'ndamanutse nonaha' agiye kuyobora igitaramo Diamond Platnumz aza gukora uyu munsi.

    Source : https://yegob.rw/ni-uko-yagiye-i-bugande-umunyarwenya-eric-mondi-yagiye-muri-uganda-ari-mu-modoka-idasanzwe-videwo/

  • RIP Remy! Umwana w’imyaka 11 yiganye ibyo yabonanye umunyarwenya Mitsutsu bimuviramo kwiyahura anahasiga ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Remy! Umwana w'imyaka 11 yiganye ibyo yabonanye umunyarwenya Mitsutsu bimuviramo kwiyahura anahasiga ubuzima.

    Umwana witwa Niyomugabo Remy w'imyaka 11 wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yiganye imwe muri filime z'umunyarwenya 'Mitsutsu' akina yiyahura, nawe yimanika mu mugozi bimuviramo gupfa.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kaniga mu Kagari ka Kagahu mu Murenge wa Kinigi kuwa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023.

    Abana bagenzi be bamubonye bavuga ko yiziritse umukandara mu giti ashyiramo umutwe maze asa nk'unyerera ahita ashiramo umwuka.

    Mushiki w'uyu mwana w'umuhungu yagize ati 'Yari ari kwigana filime ya Mitsitsu maze amanika umukandara hariya amaze kuwumanika mpita njya guhamagara mama nsanga byarangiye.'

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Kagahu, nawe yemereye IGIHE ko urupfu rw'uyu mwana rwatewe no kwigana filime ya Mitsutsu.

    Ati 'Ni byo yarapfuye ngo yari ari kwigana filime y'urwenya, arapfa nta n'ubwo yarebaga filime ahubwo ashobora kuba yarayiboneye kuri telefone.'

    Uyu mwana w'umuhungu yavukanaga n'abandi babiri ndetse ndetse akaba impfura.

    Source : https://yegob.rw/rip-remy-umwana-wimyaka-11-yiganye-ibyo-yabonanye-umunyarwenya-mitsutsu-bimuviramo-kwiyahura-anahasiga-ubuzima/

  • Umuriro uzaka: Diamond Platunmz yahuye na Spice Diana bitegura gukorana indirimbo maze harashya (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuriro uzaka: Umuhanzi Diamond Platunmz wo mu gihugu cya Tanzania yahuye na Spice Diana wo mu gihugu cya Uganda bitegura gukorana indirimbo maze harashya.

    Mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Spice Diana yamugaragaje ari kumwe n'umuhanzi uri kwisonga muri Afurika y'Iburasirazuba Diamond Platunmz uherutse kwemeza ko bagiye gukorana indirimbo ubwo yari mu kiganiro n'itangazamukuru ryo mu gihugu cya Uganda.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/umuriro-uzaka-diamond-platunmz-yahuye-na-spice-diana-bitegura-gukorana-indirimbo-maze-harashya-amafoto/

  • Burya ntawumenywa na bose: Ifoto ya Lionel Messi ikomeje kuvugisha benshi kubera ibyamubayeho ubwo yageraga muri America (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya koko nta muntu umenywa na bose: Ifoto y'icyamamare muri ruhago Lionel Messi ikomeje kuvugisha benshi kubera ibyambayeho ubwo yageraga muri America.

    Umukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi Lionel Messi werekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho yagiye gukinira ikipe ya Inter Miami yavugishije abantu ubwo yagaragaraga ari guhaha ariko ubona ko abantu baraho batigeze babasha kumumenya dore ko nta n'umwe wari amwitayeho kandi ubusanzwe ari icyamamare ku Isi.

    Ifoto ya Lionel Messi ari muri Florida ubona ko abantu baho batamenye uwari we:

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona ifoto ya Lionel Messi abantu bamuyobewe:

    Source : https://yegob.rw/burya-ntawumenywa-na-bose-ifoto-lionel-messi-ikomeje-kuvugisha-benshi-kubera-ibyambayeho-ubwo-yageraga-muri-america-ifoto/

  • Ubwiza ni nk’ubwa nyina: Bubuna wa Junior Giti yeretswe urukundo rudasanzwe nyuma yo gusoza ikibura mwaka (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwiza ni nk'ubwa nyina: Umukobwa w'umusobanuzi wa filime Junior Giti yeretswe urukundo rudasanzwe nyuma yo gusoza ikibura mwaka.

    Mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Junior Giti yagaragaje umukobwa we Bubuna yambaye nk'umuntu usoje amashuri maze agira ati :'Mumfashe tumuhe felicitation (congs) Bye Bye Ikiburamwaka😂😂 Bubuna asoje amashuri yisumbuye y'incuke😂😂'.

    Amafoto ya Bubuna wasoje amashuri yisumbuye y'incuke:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bamubwira nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye y'incuke:

    Source : https://yegob.rw/ubwiza-ni-nkubwa-nyina-bubuna-wa-junior-giti-yeretswe-urukundo-rudasanzwe-nyuma-yo-gusoza-ikibura-mwaka-amafoto/

  • Inkuru nziza ku bakunzi ba Arsenal: The Gunners imaze gusinyisha umukinnyi wifuzwaga n’abafana bayo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru nziza cyane ku bakunzi b'ikipe ya Arsenal imaze gusinyisha umukinnyi w'Umunyamahanga cyane abafana b'iyi kipe bifuzaga.

    Umusore ukiri muto cyane mu myaka witwa Jurrien Timber amaze kwerekanwa nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza akaba aguzwe agera kuri miliyoni 45€.

    Jurrien Timber ni myugariro w'umuhanga cyane afite imyaka 22 y'amavuko akaba yari umukinnyi w'ikipe ya Ajax akaba yahawe amasezerano y'imyaka 5 akinira ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-ba-arsenal-the-gunners-imaze-gusinyisha-umukinnyi-abakunzi-biyi-kipe-bifuzaga-cyane-amafoto/

  • Kigali habaye impanuka ikomeye cyane yahitanye ubuzima bw’abantu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Nduba mu kagari ka Gasanze mu mudugudu wa Gatagara ho mu karere ka Gasabo habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ihitana ubuzima bw'abantu babiri.

    Abaguye muri iyi mpanuka y'imodoka ifite ibirango 'RAF 442 D' yagonganye Na HOWO ni umushoferi n'umukanishi.

    Imana ibahe iruhuko ridashira ( RIP ).

    Source : https://yegob.rw/habaye-impanuka-ikomeye-cyane-yahitanye-ubuzima-bwabantu/

  • Polisi y'u Rwanda yahaye ipeti rya Inspector of Police abapolisi 501 #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yungutse abapolisi bashya 501 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), nyuma yo gusoza amahugurwa y'abofisiye bato mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, abayobozi mu nzego zitandukanye z'umutekano n'iz'igihugu ndetse n'ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo.

    Aba bapolisi bagize icyiciro cya 12 nyuma y'imyaka 23 u Rwanda rwungutse Polisi nka rumwe mu nzego rw'umutekano rushinzwe kurinda umutekano w'Abaturarwanda n'ibyabo.

    Aba bofisiye bato 501 basoje amasomo yo gucunga umutekano barimo abakobwa 96. Nubwo basoje aya masomo, abazakomereza muri Polisi y'u Rwanda ni 378, abandi 41 ni ab'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), 43 b'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza ndetse na 39 b'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora.

    Abapolisi 169 bari basanzwe mu kazi mu gihe abagera kuri 82 bafite impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza bakuye mu Ishuri Rikuru rya Polisi, NPC, riherereye mu Karere ka Musanze. Ba ofisiye bato 250 bari abasivili ariko bose bafite impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye.

    Minisitiri Gasana yashimiye buri wese wagize uruhare, kugira ngo aba ba bambitswe amapeti bahabwe inyigisho n'ubumenyi bikenewe, bibinjiza muri Polisi y'u Rwanda, ashimira n'ababyeyi batahwemye gushishikariza abana babo kwinjira muri uyu mwuga.

    Yagaragaje ko Isi yugarijwe n'ibibazo bitandukanye birimo intambara, ibiza, ihungabana ry'ubukungu, imihindagurikire y'ikirere, indwara z'ibyorezo, iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n'ibindi bibuza abatuye isi umudendezo, asaba abofisiye basoje amasomo kuzafasha u Rwanda n'Isi guhangana nabyo.

    Ati 'Bapolisi murangije amahugurwa, muhereye ku nyigisho mwahawe, mufite ibyangombwa byose kugira ngo murangize neza inshingano Igihugu kibaha. Iterambere ry'Isi riragendana n'ibyaha bikoranye ubuhanga. Mukwiriye gukoresha ubuhanga burushijeho, kugira ngo mubashe guhangana n'ibyo byaha byugarije isi n'Igihugu cyacu.'

    Minisitiri Gasana yijeje ko Leta izakomeza kububakira ubushobozi bukenewe, binyuze mu nyigisho zitandukanye, no kubaha ibikoresho bihagije kandi bigezweho byo kubafasha guhangana n'ibyo byaha.

    Ati 'Nubwo ibyo bibazo byose byugarije iyi si, abayituye twese dukeneye kubaho mu bwisanzure buzira umutekano muke n'ingaruka ziwushamikiyeho. Ibyo byose ntibishora kugerwaho, hatabayeho ubufatanye bwa buri wese, mu kumva ko bimureba ngo twese hamwe dufatanyije, duharanire kubaho neza.'

    Yavuze ko ayo mahoro agerwaho ari uko Abanyarwanda bibungabungiye umutekano ubwabo bidasabye ko hitabazwa amahanga.

    Ati 'Umutekano n'amahoro birambye kugira ngo bigerweho, hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, bubahiriza amategeko, banatanga ibisubizo by'ibibazo abaturarwanda bafite. Abo bapolisi rero bagomba kugira ubumenyi, imyumvire n'imikorere inoze, ibi byose bigatuma Polisi y'u Rwanda ikomeza kuba intangarugero mu Rwanda ndetse no mu mahanga.'

    Muri iki gihe cy'amahugurwa kandi bamaze imyumweru 12 bari mu imenyerezamwuga, ndetse ngo hatanzwe inka enye, hatangwa mituweli ku abaturage 1000.

    Hubatswe amashuri y'abofisiye bato yakira abagera kuri 500, amacumbi y'abarimu 400, ay'abandi bapolisi 500 ndetse n'inzu yo gufatiramo amafunguro yakira abantu 2000.

    Hahembwe kandi abanyeshuri bahize abandi mu gihe bamaze bahugurwa, aho Mukubirwa Juliene yabaye uwa wa gatatu, Intare Fiston aba uwa kabiri naho Kagaba David aba uwa uwa mbere.

    The post Polisi y'u Rwanda yahaye ipeti rya Inspector of Police abapolisi 501 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/14/polisi-yu-rwanda-yahaye-ipeti-rya-inspector-of-police-abapolisi-501/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=polisi-yu-rwanda-yahaye-ipeti-rya-inspector-of-police-abapolisi-501

  • Leta y'u Rwanda yatangiye gahunda yo kuguriza abiga imyuga y'igihe gito #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda, yatangiye igerageza ryo gutanga inguzanyo ku banyeshuri biga by'igihe gito amasomo y'imyuga yihariye adasanzwe yigishwa mu Rwanda, aho abarangiza bahabwa akazi bagakora bishyura.

    Amasomo ajyanye n'ubwubatsi bukoresha Tekinoloji itangiza ibidukikije atangwa na Kompanyi y'ubwubatsi ADHI Rwanda, ari nayo iri kubaka umudugudu wahawe izina rya 'Bwiza Riverside Homes' uherereye i Karama mu mujyi wa Kigali ugizwe n'amazu yubatswe  mu buryo bugezweho kandi butangiza. 

    Nyuma yo kubona ko ubu bumenyi bw'imyubakire igezweho nta banyarwanda babufite, Guverinoma y'u Rwanda yemeye guha inguzanyo abanyeshuri 110 aho bamaze igihe cy'umwaka bahugurwa na ADHI, bakaba barahise bahabwa  akazi muri iyi Kompanyi bakazajya bakora bishyura.

    Umwe muri bo ati 'Imyubakire twubaka dukoresheje uburyo bw'ibyuma ariko ni ibyuma bimeze nka alumeniyumu, hari amamashini abitunganya tukaba twashobora gutunganya urukuta tukaruteranya, kuburyo duhita turutereka aho rugomba kujya. Uburyo tubyubakamo fondasiyo ni mu buryo busanzwe nk'izi nzu zisanzwe, tukubaka fondasiyo z'ibyuma tukamena rongirine n'ibindi.'

    HASSAN HADAN HASSAN umuyobozi w'Ikigo ADHI Rwanda, avuga ko ubwubatsi bugezweho bukoresha tekinoloji itangiza ibidukikije aribwo bukoreshwa muri iki gihe mu bihugu byateye imbere, bityo ko ari ingenzi ko abanyarwanda benshi babwigishwa.

    Ati 'Iri koranabuhanga mu bwubatsi  rizwi nka 'light steel frame' niryo riri gukoreshwa cyane muri iki gihe mu bihugu byateye imbere bava mu kubaka mu buryo busanzwe. Ibi bikoresho dukoresha ni ibinagurwa ari nabyo bituma inzu twubaka zitangiza ibidukikije'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n'Ubumenyi Ngiro, IRERE Claudette, avuga ko abanyeshuri barangije kwiga by'igihe gito  amasomo  y'ubwubatsi bugezweho butangiza ibidukikije, bize bishyurirwa na Leta, aho bahise bahabwa akazi kugira ngo bajye bakora bishyura iyo nguzanyo. 

    Ubu  buryo bwo kwishyurira abanyeshuri bagahugurwa by'igihe gito  bagahabwa  akazi bagakora bishyura, ni gahunda ngo iri mu igerageza  Leta izajya ikorana n'abikorera, hagamijwe guteza imbere ubumenyi bw'imyuga n'ubumenyingiro  bugezweho busanzwe butigishwa mu Rwanda.

    Ati 'Ubundi abinjiramo hano bagomba kuba byibura barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, muri iyi gahunda twashyizeho uburyo bwihariye navuga ko ari nko kuguriza abanyeshuri cyane ko twizeye ko bahita babona akazi. Dukoranye naba bafaratanyabikorwa dushyiraho uburyo bwo kuguriza abanyeshuri ntabwo ari amafaranga menshi ariko rimwe na rimwe tuba tubizi ko umunyeshuri adashobora guhita ayabona, hanyuma mugihe arimo gukora akazi tugenda tuyiyishyura.'

    Mu Ugushyingo 2020, ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yasinyanye amasezerano n'Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa umushinga  wo kubaka inzu ziciriritse zigezweho zitangiza ibidukikije.

     Kuri ubu impande zombi zemeranyije ko n'abanyeshuri b'abanyarwanda, bazajya bahabwa amahugurwa y'umwaka kuri tekinoloji ikoreshwa mu kubaka bene ayo mazu.

    Daniel Hakizimana

    The post Leta y'u Rwanda yatangiye gahunda yo kuguriza abiga imyuga y'igihe gito appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/14/leta-yu-rwanda-yatangiye-gahunda-yo-kuguriza-abiga-imyuga-yigihe-gito/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-yu-rwanda-yatangiye-gahunda-yo-kuguriza-abiga-imyuga-yigihe-gito