Blog

  • “Studio ye iteye ubwoba” Bwa mbere Rocky Kimomo yerekanye Studio asobanurira mo Filime iteye ukwayo (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Studio ye iteye ubwoba' Bwa mbere Rocky Kimomo yerekanye Studio asobanurira mo Filime iteye ukwayo (AMAFOTO)

    Uwizeye Mark wamamaye nka Rocky Kimomo mu mwuga we wo gusobanura Filime yongeye gushimangira ko ibyo akora byinjiza agatubutse nyuma yo kwerekana aho asobanurira filime zikundwa n'abatari bake.

     

    Source : https://yegob.rw/studio-ye-iteye-ubwoba-bwa-mbere-rocky-kimomo-yerekanye-studio-asobanurira-mo-filime-iteye-ukwayo-amafoto/

  • N’ikizungerezi: Hamisa Mombetto wakanyujijeho na Diamond Platunmz yeretse abakunzi be ikimero cye (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'ikizungerezi: Umunyamideli Hamisa Mombetto wakanyujijeho n'umuhanzi Diamond Platunmz wo mu gihugu cya Tanzania yeretse abakunzi be ikimero cye.

    Mu mafoto y'urubogobogo umuhanzikazi akaba n'umunyamideli Hamisa Mombetto wabyaranye n'umuhanzi Diamond Platunmz yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto agaragaza ubwiza n'imiterere ye.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/nikizungerezi-hamisa-mombetto-wakanyujijeho-na-diamond-platunmz-yeretse-abakunzi-be-ikimero-cye-amafoto/

  • Nta kipe izongera gukoramo, Rayon Sport iri mu biganiro na Haaland wo muri Africa  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nta kipe izongera gukoramo, Rayon Sport iri mu biganiro na Haaland wo muri Africa.

    Ikipe ya Rayon Sport iri mu biganiro na Kevin Ebene, usanzwe ukinira ikipe y'igihugu ya Cameroun ndetse akaba ari umwe mu basore beza hariya mu gihugu cya Cameroun.

    Ikipe ya Rayon Sport yarambagije uyu mukinnyi nyuma yo ku mubona yitwara neza mu marushanwa ya 'B&B International Football Drafting League'. SKOL FC yatsinzemo RNIT FC Ibitego 3-0, harimo 2 by'uyu musore.

     

    Source : https://yegob.rw/nta-kipe-izongera-gukoramo-rayon-sport-iri-mu-biganiro-na-haaland-wo-muri-africa/

  • “Ninde wakubwiye ko ngewe ncuruza abantu” Keza yakuriye agahu ku ino umukobwa wamusabye pass z’abagabo ba bakire(ikiganiro baganiriye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ninde wakubwiye ko ngewe ncuruza abantu' Keza yakuriye agahu ku ino umukobwa wamusabye pass z'abagabo ba bakire.

    Ubwo Keza Terisky yari arimo gukoresha rumwe mu mbuga nkoranya mbaga yakiriwe message y'umukobwa wamusabaga pass.

    Gusa Keza yamuhakaniye yivuye inyuma, amubwira ko we adacuruza abantu, ahubwo agomba gukora ntabwo agomba gutegereza pass. (dore ikiganiro bagiranye).

     

    Source : https://yegob.rw/ninde-wakubwiye-ko-ngewe-ncuruza-abantu-keza-yakuriye-agahu-ku-ino-umukobwa-wamusabye-pass-zabagabo-ba-bakireikiganiro-baganiriye/

  • “Ninde wakubwiye ko ngewe nshuruza abantu” Keza yakuriye agahu ku ino umukobwa wamusabye pass z’abagabo ba bakire(ikiganiro baganiriye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ninde wakubwiye ko ngewe nshuruza abantu' Keza yakuriye agahu ku ino umukobwa wamusabye pass z'abagabo ba bakire.

    Ubwo Keza Terisky yari arimo gukoresha rumwe mu mbuga nkoranya mbaga yakiriwe message y'umukobwa wamusabaga pass.

    Gusa Keza yamuhakaniye yivuye inyuma, amubwira ko we adacuruza abantu, ahubwo agomba gukora ntabwo agomba gutegereza pass. (dore ikiganiro bagiranye).

     

    Source : https://yegob.rw/ninde-wakubwiye-ko-ngewe-nshuruza-abantu-keza-yakuriye-agahu-ku-ino-umukobwa-wamusabye-pass-zabagabo-ba-bakireikiganiro-baganiriye/

  • DJ Brianne agarukanye imicyo y’akataraboneka (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    DJ Brianne agarukanye imicyo y'akataraboneka.

     

    Ni amafoto abereye amaso yashyize kuri Instagram ye, anandikaho ko nyuma y'iminsi ahuze agarutse ku mihanda.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/dj-brianne-agarukanye-imicyo-yakataraboneka-amafoto/

  • Rayon Sports y’amasura mashya yatangiye imyitozo, abafana baratungurwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24, aho benshi mu bakinnyi yaguze batayikoze bitungura abakinnyi.

    Ni imyitozo yabereye ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo.

    Nubwo kwinjira byari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2, ntabwo byakomye mu nkokora abakunzi b’iyi kipe kuko bayitabiriye ku bwinshi baje kwihera ijisho abakinnyi bashya yaguze.

    Gusa bamwe mu bafana ntibishimiye kuba benshi mu bakinnyi b’abanyamahanga baguzwe bari baje kwihera ijisho batagaragaye mu myitozo.

    Batunguwe no kubona abakinnyi bashya bakoze imyitozo ari abanyarwanda gusa, Nsabimana Aimable na Serumogo Ali bavuye muri Kiyovu Sports na Bugingo Hakim wavuye muri Gasogi United.

    Iyi myitozo ikaba yayobowe n’umutoza wungirije wa Rayon Sports, Rwaka Claude kubera ko umutoza mushya w’iyi kipe ukomoka muri Tunisia, Zelfani Alfani ataragera mu Rwanda, biteganyijwe ko azahagera mu cyumweru gitaha.

    Abandi bakinnyi Rayon Sports yaguze ni Aruna Moussa Madjaliwa ukomoka mu Burundi, Charles Baale na Simon Tale no muri Uganda ndetse n’umunya-Maroc, Youssef Rharb, byitezwe ko bazatangira imyitozo mu cyumweru gitaha.

    Rayon Sports irateganya gukina imikino 3 ya gicuti harimo umwe n’ikipe yo hanze y’u Rwanda mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira.

    Biteganyijwe ko uyu mukino mpuzamahanga bazawukina tariki ya 5 Kanama 2023, bizaba ari ku “Munsi w’Igikundiro”, ni umunsi yerekaniraho abakinnyi iba izakoresha mu mwaka w’imikino ugiye kuza.

    Umwaka w’imikino wo bazawutangira besurana na APR FC tariki ya 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup”.

    Abakinnyi bakoze biganjemo abasanzwe muri Rayon Sports

    Nsabimana Aimable mushya muri Rayon ahanganiye umupira na Rwatubyaye

    Nsabimana Aimable yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports

    Serumogo Ali mu mwambaro wa Rayon Sports

    Bugingo Hakim yakoze imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports

    Ni imyitozo yayobowe n’umutoza wungirije Rwaka Claude

    Ngendahimana Eric na Rwatubyaye Abdul

    Mitima Isaac uheruka kongera amasezerano na we yakoze imyitozo

    Umunyezamu Hategekimana Bonheur

    Abakinnyi ba Rayon Sports bari bishimye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-amasura-mashya-yatangiye-imyitozo-abafana-baratungurwa-amafoto

  • Ikorosi rikomeye ku bimenyetso bishinja Tity… – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.

    Uyu musore utaranyuzwe n'iki cyemezo yahise ajurira, mu gihe byari byitezwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari kuburanisha ubu bujurire ku wa 30 Ugushyingo 2022 byanzuwe ko rusubikwa, rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.

    Ku wa 8 Gashyantare 2023 nabwo uru rubanza rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 22 Gashyantare 2023.

    Iki gihe nabwo rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 14 Werurwe 2023 aribwo rwaherukaga gusubikwa rwimurirwa ku wa 18 Gicurasi 2023, none nabwo rwongeye gusubikwa. 

    Iki cyaha ugihamijwe n'inkiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 20-25 cyangwa se burundu.

    Ku itariki 18 Kamena 2023 InyaRwanda yasohoye inkuru igira iti:'Ese Tity Brown ibizamini bisanze atarateye inda uriya mwangavu byagenda gute?' Hari amakuru yizewe yari ahari yemeza ko ibizamini byafatiwe muri Rwanda Forensic Laboratory byo kureba niba yarateye inda uriya mwangavu byasanze atarigeze amutera inda.Mu mahame y'amategeko ubundi bavuga ko ubutabera butinze buba busa n'ubutarabayeho (Justice delayed justice denied ) mu mategeko y'u Rwanda biteganyijwe ko nta muntu ugomba kumara amezi atandatu urubanza rutaraburanishwa mu mizi ngo akatirwe cyangwa abe umwere arekurwe.

    Tity Brown abantu bamugize umwere batazi icyo amategeko ateganya

    Kuba ibizamini byarasanze atarateye inda uriya mwangavu ntabwo bigira umwere Tity brown kuko umwanzuro w'urubanza usomwa n'umucamanza uba uvuga ko ubushinjacyaha butsinzwe urubanza. Ako kanya ukurikiranywe ahita afungurwa umwanzuro w'urukiko ukigera muri system y'ubutabera bityo gereza afungiyemo ikawubona.

    Ariko rero nabwo birashoboka ko umucamanza yasoma umwanzuro hatabayeho kuburana mu mizi noneho ukurikiranyweho agahita aba umwere.Mu gihe hatabayeho kuburanisha urubanza mu mizi ngo umuntu akatirwe, ntabwo abarwaho ubusembwa (criminal records).

    Impamvu iminsi y'ifungwa ry'agateganyo ishobora kurenga 30


    Mu ngingo ya 79 y'itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha hateganya ko icyemezo cy'uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe by'agateganyo kimara iminsi mirongo itatu (30) habariwemo umunsi cyatiweho.

    Iyo iyo minsi irangiye, gishobora kongerwaho indi mirongo itatu (30) bigakomeza gutyo. Kongera icyo gihe cy'iminsi mirongo itatu (30) bigomba gutangirwa ibisobanuro by'icyakozwe mu minsi mirongo itatu (30) ya mbere ku bijyanye n'iperereza n'ikigambiriwe gukorwa muri icyo gihe cy'inyongera gisabwa.

    Icyakora, ku byaha byoroheje, iyo igihe cy'iminsi mirongo itatu (30) kirangiye ntigishobora kongerwa. Ku byaha bikomeye, iyo minsi ntishobora kongerwa nyuma y'amezi atatu (3) umuntu afunzwe, na nyuma y'amezi atandatu (6) ku byaha by'ubugome.

    Iyo ibihe bivugwa muri iki gika birangiye dosiye idashyikirijwe urukiko, ufunzwe by'agateganyo ararekurwa agakurikiranwa ari hanze.

    Icyemezo cyongera ifungwa ry'agateganyo gifatwa n'Urukiko hakurikijwe uburyo n'ibihe biteganywa n'ingingo ya 77 y'itegeko rigena imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha .

    Icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo cyangwa kongera igifungo bigomba gusobanura impamvu zabyo.

    Icyemezo cyo gufungura cyangwa kongera igihe cyo gufungwa by'agateganyo, gifatwa n'umucamanza uri hafi y'aho ukurikiranyweho icyaha afungiye amaze gusuzuma niba impamvu zatumye umucamanza wa mbere afata icyemezo cyo gufunga zigihari.

    INDI NKURU KURI TITY BROWN

    Ifungwa ry'agateganyo rishobora no gutegekwa iyo ukurikiranyweho icyaha atubahirije ku bushake ibyo yategetswe n'urukiko. Iyo umuntu avuye ku ifungwa ry'agateganyo habaho kuburanisha urubanza mu mizi ( hearing to the merits of the case) iburanishwa ry'urubanza mu mizi ni ryo rigena ibihano ku cyaha ushinjwa akurikiranyweho( awarded penalties) cyangwa irekurwa ( release).

    Tity Brown azaburana ku cyaha cyo gusambanya umwangavu

    INKURU WASOMA

    Tity Brown akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 17 bivugwa ko cyakozwe ku itariki 14 Kanama 2021. Iki cyaha rero ni nacyo Tity Brown azaburana kuko icyo gutera inda cyari gishamikiye ku cyo gusambanya umwana. Umubyeyi w'uyu mwana avuga ko yohereje umukobwa we mu biruhuko noneho anyura kwa Tity Brown. Atashye bamujyanye kwa muganga hafatwa ibizimi basanga umukobwa aratwite. Hahise hafatwa umwanzuro wo gukuramo iriya nda ariko babika ibisigazwa byavuye mu nda kugirango hazarebwe uwateye inda uwo mukobwa. Inda y'umukobwa wavutse ku itariki 1 Mutarama 2004 yakuriwemo mu bitaro bya Kibagabaga biri mu mujyi wa Kigali. Mu iburana Tity Brown yakunze guhakana ko yahuye n'uyu mukobwa. Tity Brown yemera ko umukobwa yamusuye ariko ntabwo yageze mu nzu.

    Uwasambanyijwe iyo atihutiye gutanga ikirego kuri icyo cyaha , iyo bitinze usanga kubona ibimenyetso bigoye cyangwa bigasibangana. Iki cyaha kirakomeye, kandi kiri mu byaha by'ubugome kuko gihanishwa igifungo kiri mu myaka 20-25 cyangwa se burundu. Icyaha Tity Brown akurikiranyweho bivugwa ko yagikoze ku itariki 14 Kanama 2021. Nyamara yatawe muri Yombi mu Ukuboza kwa 2021. Bivuze ko hari hashize atatu ahuye n'uriya mwangavu w'imyaka 17 igihe bahuraga niyo myaka yari afite kuri ubu yujuje 18 y'amavuko.

    Amezi atatu rero biragoye kubona ko baryamanye bitewe nuko hatinze gufatwa ibimenyetso by'imbere mu gitsina hakibaho imibonano mpuzabitsina. Igihe umukobwa yahohotewe asabwa kwirinda kwisukura, gukaraba no gukora ikindi cyose cyatuma ibimenyetso bisibangana. Hapimwa ibimenyetso byo mu myanya ndangagitsina cy'umukobwa kuko niwe uba winjijwemo igitsina cy'umusore.

    Sobanukirwa icyaha cyo gusambanya umwana


    Ibikorwa bigize icyaha cyo gusambanya umwana birimo, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose mu gitsina, gushyira igitsina mu gitsina, gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe ku mubiri w'umwana kigamije ishimishamubiri.

    Urubanza rwa Tity Brown ruzaburanishirizwa mu mizi ku itariki 20 Nyakanga 2023 Saa Tatu za mu gitondo ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    REBA IKIGANIRO GISHINGIYE KU BUSESENGUZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131904/ikorosi-rikomeye-ku-bimenyetso-bishinja-tity-brown-video-131904.html

  • Rose Muhando na Bosebabireba bahembuye ibihum… – #rwanda #RwOT

    Uruhererekane rw'ibi bitaramo rwatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023 bizarangira ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023. Bizajya biba guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, bibera mu mbago Sitade y'Umupira w'amaguru y'Akarere ka Bugesera.

    Ibi bitaramo by'ivugabutumwa byanahujwe na tombora ikubiyemo gutsindira ibihembo binyura birimo Moto, inka, amagare, Televiziyo n'ibindi.

    Ni ibiterane byitabiriwe n'umubare munini. Nko ku munsi wa mbere i Nyagatare byitabiriwe n'abarenga ibihumbi 60, ni mu gihe i Bugesera byitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 30.

    Perezida wa ‘A Light to the Nations Africa Ministries’ muri Africa, Pastor Dr. Ian Tumusime, yavuze ko bishimiye gukorera ibi biterane mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

    Ati 'Turakwakiriye Yesu muri iki kibuga. Ni bande banezerewe kugera hano muri uyu mugoroba. Hindukira urebe mugenzi wawe umusuhuze. Ndagusaba y'uko watanga umwanya wawe kuko umwami Mana agiye kumanukira hano.

    Ian Tumusime yashimye abapasiteri, abashinzwe amatorero n'amadini mu Bugesera, abahanzi, itangazamakuru, abaririmbyi n'abandi bagize uruhare mu migendekere myiza y'iki giterane, avuga ko biteguye kwakira ibitangaza by'Imana muri aka karere.

    Ageze ku ruhimbi, Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washinze umuryango Mpuzamahanga w'Ivugabutumwa witwa A Light to The Nations, ari nawe Mushyitsi Mukuru yavuze ko anezerewe no guhura n'abatuye Nyamata no mu bindi bice bya Bugesera.

    Ati 'Ni byiza, muri beza. Nategereje igihe kinini kubabona rero twamaze kuhagera, Tugiye kugira ibihe byiza muri iyi minsi ibiri iri imbere. Ni bande biteguye kwakira ibitangaza.'

    Yateguje ibidasanzwe muri ibi biterane by'iminsi itatu

    Yavuze ko haba ku wa Gatandatu ndetse no ku Cyumweru azakora isengesho rizafasha buri wese kunyura neza mu bihe ari kunyuramo.

    Yavuze ko ku wa Gatandatu azasenga isengesho rizafasha abadafite abakunzi kubabona, n'aho ku Cyumweru azakora amasengesho azakiza cyane cyane indwara.

    Uyu mugabo uri mu bakire ku Isi, asenga asaba buri wese kwegerana n'Imana, kuyumvira, mbere y'uko batekereza ko Imana ikora ibitangaza ku buzima bwabo.

    Yavuze ko muri buri Mujyi wose yagejejemo ibi biterane 'abantu bakize indwara' kandi no mu Mujyi wa Nyamata 'birashoboka'.

    Dana Morey avuga ko Imana ikora ibitangaza, bityo yizera adashidikanya ko uwizeye Imana wese yamuhinduriye amateka.

    Yumvikanishije ko Imana igira neza, kandi benshi bayivuga umunsi ku munsi ariko ko atari benshi bazi neza Imana. Ati 'Ni gute Imana igutekerezaho. Ese Imana isa gute? Ndashaka ko muri uyu mugoroba nkukura mu rujijo. Ni imana yakuremye igukunze. Izi n'amazina yacu.'

    Dana yavuze ko ubwo yari afite imyaka 21 y'amavuko, ari bwo bwa mbere yakiriye ubutumwa bw'Imana, bituma ibyiringiro bye abishyira muri Kristo. Yavuze ko kuva icyo gihe ari bwo yahise atangira kwiga no kumenya Imana birushijeho.

    Nyuma yagiriye urugendo mu mahanga. Yitegura gufata indege nta kintu cyo kurya yari yabonye, bituma atangira kuvugana n'Imana ayibwira ko ashonje n'ubwo yari azi neza ko mu ndege baza kubagaburira.

    Yavuze ko icyo gihe Imana yavuganye nawe imubaza icyo ashaka kurya, maze Imana imubwira ko icyo ashaka kurya ari nacyo baza gutanga mu ndege.

    Kuri we, yumvaga bitashoboka ashingiye ku kuba ibiryo byo mu ndege byari byamaze gutegurwa. Ariko Imana yamubwiye ko ari Imana y'ibitangaza, kandi ikora bikaba.  

    Dana yasoje iki giterane asaba abantu kuvira hamwe isengesho yari yateguye rikubiyemo gusaba Imana 'kumbabarira ibyanjye, nyeza unkure mu byaha, ungire ubuturo bwawe, uture muri njyewe, urakoze Yesu ku bwo kumbabarira no kunkunda. Urakoze, kunkiza, amena.'

    Muri iki giterane kandi Dr. Dana Morey yatanze kopi y'igitabo yise 'Ubuzima bwawe bushya'.

    Kuri Paji ya kane, avuga ko yanditse iki gitabo 'kugirango nkufashe mu gihe urimo gutangira runo rugendo rwawe 'rwo' kuba inshuti Magara kandi ukurikira Yesu'.

    'Ndagusengera ngo uzabisome witonze kandi ufate inama nguha. Izi mpapuro zizaguhishurira amwe mu mabanga yo gukomera mu mibare yawe n'Imana.'

    Muri iki gitabo cye, agereranya ubuzima bwo gukurira mu bukristu nk'imbuto ikura mu gihingwa gikunzwe uburyo cyera imbuto nziza.

    Anagaruka ku isengesho, akavuga ko rihindura ibintu byose. Bibiliya itubwira ko imbaraga zikomeye mu masengesho kandi afite amasezerano menshi biva ku Mana y'ingirakamaro yo gusenga.

    Muri Bibiliya muri Yaboko 5: 16 hagira hati 'Isengesho ry'umukiranutsi rigira umumaro iyo asenganye umutwe. Ni mu gihe Mariko 11: 24 hagira ati 'Ndababwira ukuri ko icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye mwizeye data wo mu ijuru azakibaha.'


    Ubuhamya bw'abakize indwara nyuma y'uko Dana Morey abasengeye

    -Umwe mu basore yitabiriye iki giterane atabasha kumva neza mu matwi, ariko nyuma y’isengesho yavuze ko ‘Imana yamukijije’. 

    Ati “Njyewe nari mfite ugutwi gufite ikibazo, kumwe kumvaga ukundi kutumva’. Yavuze ko yari amaze amezi atanu afite iki kibazo. Ati “Ubu amatwi yanjye yose ashobora kumva neza.”

    -Undi musore yaje muri iki giterane atabasha kurambura neza ukuboko kuko mu minsi ishize yakoze impanuka- Ariko nyuma y’isengesho yabashije gukira.

    -Hari undi mugore utabashaga kumva neza abantu, ku buryo hari bimwe byagiye bivugirwa aha atabashije kumva. Ati “Uwiteka yamfashije mbasha kumva neza.”

    -Undi mugabo yaje muri iki gitabo afite uburibwe mu mugongo, ku buryo atabasha guhindukira neza, kandi yatangiye kunama nk’ibisanzwe.

    -Umwe mu bagore wafashe ijambo yavuze ko yari amaze imyaka 40 arwaye igishyo, ku buryo yababagaraga mu buryo bukomeye, ndetse ko ubwo yari mu bantu bamubyigaga akababara cyane. Ati “Nakoze numva noneho ntabwo ndi kubabara.”

    Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimye Perezida Kagame ku bwa sitade y’Akarere ka Bugesera yatumye babasha kwakira igiterane nk’iki. Ati “Kwari ukugirango umunsi Dana Morey azaza azabone aho duhurira.”

    Mutabazi yashimye umuryango wa ‘A Light to the Nations’ ku bwo gutegura iki giterane kubera ‘umurimo ukomeye bakorera mu karere kacu’. Ndetse, anashima abafatanyabikorwa b’uyu muryango. Ati “Imana ibahe umugisha.”

    Yashimye kandi abatuye Umujyi wa Nyamata ku bwo kwitabira iki giterane. Ati “Hari byinshi mwari gukora, ariko mwavuze reka tujye gushaka Imana.” 

    Mutabazi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango; gukura amaboko mu mufuka bagakora ndetse no gusigasira umutekano. 

    Mbere y'umuvugabutumwa……………………………………………..

    Ibi biterane biririmbamo amakorali akomeye arimo nka 'Light Choir' yo mu Mujyi wa Nyamata. Iyi korali igizwe n'abasore n'abakobwa baririmbye indirimbo yumvikanisha ko Yesu yababereye inkomezi. Bati 'Umunsi Yesu azazira bizaba ari umunezero.'

    Iyi korali imaze imyaka irenga itanu mu rugendo rw'ivugabutumwa. Indirimbo zabo bakoze ntibaratangira urugendo rwo kuzishyira ku mbuga nka Youtube.

    Bakorewe mu ngata Korali 'Jyanumucyo' yo mu Itorero rya ADEPR. Iyi korali yinjiriye mu ndirimbo igira iti 'Mwami Mwana tuzahora tugushima'.

    Theo Bosebabireba yasanze azwi i Nyamata

    Uyu mugabo afatwa nka nimero mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana bagize igikundiro cyihariye, kandi babimazemo igihe kinini.

    Ageze ku rubyiniro yabajije abakunzi be niba biteguye gutaramana nawe. Umwe muri bo ahita amusaba kubaririmba indirimbo ye yamamaye yise 'Kubita'.

    Bosebabireba yavuze ko yiteguye kubahiriza icyifuzo cy'umukunzi we, maze aranzika muri iyi ndirimbo yise 'Kubita'.

    Ni indirimbo baririmbye ivumbi riratumuka. Uyu mugabo yaririmbaga agira ati 'Zamura ibiganza. Ongera ukome amashyi numve. Allelluah. Mwakoze kuza.'

    Asoje kuririmba iyi ndirimbo, abakunzi be bavugije akaruru k'ibyishimo, maze agiye kuva ku rubyiniro baramwangira bamusaba ko akomeza. Yabanje kubasaba kubwirana ngo 'Satani n'abadayimona bazaruhira ubusa.'

    Uyu mugabo uherutse gukomorerwa n'Itorero ADEPR yakomereje mu ndirimbo ye yise 'Bazaruhira ubusa', ubundi ibintu bihindura isura. Iri mu ndirimbo z'uyu muhanzi zizwi cyane, kuko kuva ku munota wa mbere w'iyi ndirimbo kugeza irangiye yafatanyije n'abakunzi be.

    Avuye ku rubyiniro yashimiye abatuye Nyamata uburyo bamwakiriye. Yakurikiwe n'itsinda ry'abaririmbyi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisubizo Ministries ryinjiriye mu ndirimbo 'Nguhe ku mugongo'.

    Umwe muri aba baririmbyi yavuze ko bishimiye gutaramira i Nyamata muri iki giterane. Ati 'Twabishimiye cyane.'

    Rose Muhando, umuhanzi w'umunsi

    Uyu mugore umaze igihe kinini mu muziki yamaze umwanya munini aganira n'abakunzi, abanza kubateguza kubyina. Byageze n'aho abereka imbyino zinyuranye. Anyuzamo ashaka agatambaro ko kuzuzunguza mu kirere.

    Rose yavugaga ko yishimiye kongera gutaramira mu Rwanda. Yari yitwaje abasore bazi kubyina imbyino zigezweho kandi zisanisha no guhimbaza Imana.

    Uyu mugore yakoresheje imbaraga nyinshi ku buryo yakuyemo inkweto kugirango abone uko atambira Imana.

    Rose w'imyaka 47 y'amavuko asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo, umbyinnyi ufatwa nk'umwamikazi wa 'Gospel' muri Tanzania. Yavukiye kandi akurira mu Ntara ya Kilosa mu gace ka Morogoro.

    Izina rye ryashinze ibirindiro mu 2015 nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo z'ibihe byose nka 'Nibebe'.

    Muri 2022, uyu mugore yasohoye indirimbo zongeye kumugarura neza mu kibuga nka Secret Agenda, Wanyamazishe, Kama Mbaya Mbaya ndese na Ndivyo Ulivyo n’izindi.

      

    Dana Morey yafashe umwanya wo gusengera abatuye Umujyi wa Nyamata, abasaba gukorera Imana mu maguru mashya

     

    Dana yavuze uko ku myaka 21 y’amavuko yumvise ijwi ry’Imana, kuva uwo munsi atangira kuyikurikira

     

    Morey yasenze asaba buri wese gukora aho yumva ababara kugirango Imana imukize

    Dana yabwiye Imana kugirira neza abarenga ibihumbi 30 bitabiriye iki gitaramo
    Morey ni umuvugabutumwa wo muri Leta Zunze Ubumwe. Arazwi cyane mu biterane nk’ibi bifasha abantu gukira indwara 



    Meya Mutabazi yashimye Dana Morey n’itsinda bazanye mu Rwanda


    Meya Mutabazi yifashishije Bibiliya, asaba abanya-Bugesera ibintu bitatu  


    Uyu musore yatanze ubuhamya, avuga ko yakize ukuboko nyuma y’igihe akoze impanuka



    Umwe mu basore bakize ugutwi yatanze ubuhamya avuga ko uko yari amerewe


     

    Rose Muhando yageze ku rubyiniro yakwetuye inkweto. Aririmba abihuza no gutambira Imana mu rwego rwo kuyikorera




    Muhando yaririmbye indirimbo zirimo ‘Nibebe’ yamwubakiye izina mu buryo bukomeye 


    Apotre Yongwe washinzwe Yongwe Tv [Uri hagati] ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo  


    Theo Bosebabireba yashyize abantu mu mwuka binyuze mu ndirimbo ze zirimo ‘Kubita’ 




    Bosebabireba yaririmbye yitaye cyane ku busabe bw’abakunzi b’ibihangano bye 

    Bamwe bifashishije sitade kugirango babashe kureba iki giterane 

    Bamwe baciye akabogi bumva ijambo ry’Imana batuje


         

    Umucyo mu maso mu bakristu bo mu Karere ka Bugesera bitabiriye umunsi wa mbere w’igiterane cya 


    Dana Morey Umusaza yicaye anyuza amaso mu gitabo cyanditswe na Dana

     

    Pasiteri Gahigi Etienne uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Karere ka Bugesera 


    Uyu mugabo yafashe umwanya wo gutekereza ku byiza Imana yamukoreye 

    Uyu mugabo yavuze ko yari afite ikibazo cyo mu nda none yakize 

    Ibyishimo bisaaze kuri bamwe bari barwaye indwara zinyuranye babashije gukira muri iki giterane 





    Gisubizo Ministries yishimiwe mu buryo bukomeye muri iki giterane 

    Abaririmbyi ba Gisubizo Ministries bafashije abantu kugirira ibihe byiza muri iki giterane




     

    Dr Tusime yashimye abatuye Umujyi wa Nyamata uburyo bitabiriye iki giterane




    Dana Morey ari kumwe n’umugore we umuherekeza muri ibi biterane byagutse




    Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Bugesera, Lt.Col Rutagengwa Samuel ndetse na Sebatware Magellan, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe guteza imbere Imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera




    Korali Jyanumucyo yo muri ADEPR-Rugarama muri Paroisse Nyamata yafashije abantu kwegerana n’Imana muri iki giterane Korali 


    Light Choir yo mu Mujyi wa Kigali yifashishijwe muri iki giterane





    Bamwe buriye imodoka kugirango babashe gukurikirana iki giterane cy’ivugabutumwa

    Kanda hano urebe amafoto yaranze iki giterane mu Karere ka Bugesera

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131909/rose-muhando-na-bosebabireba-bahembuye-ibihumbi-byabantu-mu-giterane-dana-morey-yakoreyemo-131909.html

  • APR FC y’abanyamahanga: 11 ishobora kuzajya ibanzamo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibintu byahinduye isura mu ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC aho yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11.

    Iyi kipe yari imaze imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa nyuma yo kubona ko umusaruro bifuzaga atari wo babonye, bahisemo kongera kugarura abanyamahanga.

    Muri iyo myaka 11, ibikombe by’imbere mu gihugu yarabitwaye ndetse iba ubukombe, gusa ku ruhando mpuzamahanga byaranze indege ntiyajyaga izima, yavagamo rugikubita.

    Nyuma yo kubona ko ku ruhando Nyafurika byanze, yahisemo kugaruka kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga uhereye ku mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni ikipe yamaze gusinyisha abakinnyi 7 barimo na Ndikumana Danny uzajya ukina nk’umunyarwanda.

    Abanyamahanga yaguze barimo umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazaville, abanya-Cameroun babiri Joseph Apam Assongue na Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme, umugande Taddeo Lwanga, umurundi Nshimirimana Ismaïl Pitchou ndetse n’umunya-Sudani, Sharif Shaiboub.

    Tugiye kurebera hamwe abakinnyi 11 APR FC ishobora kuzajya ibanzamo ariko hagendewe ku marushanwa Nyafurika, ni mu gihe muri shampiyona abanyamahanga nibakomeza kuba 5, hari abazajya bicara.

    Dore 11 APR FC ishobora kuzajya ibanzamo

    Umunyezamu – Pavelh Ndzila

    Ni uminyezamu w’imyaka 28 ukomoka muri Congo Brazaville akaba ari na we munyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville. APR FC yamusinyishije imyaka 2 akaba yakiniraga Etoile du Congo kuva 2013.

    Omborenga Fitina

    Omborenga Fitina uri muri APR FC kuva mu mpera za 2017, ni umwe mu bakinnyi bizeye umwanya wo kubanzamo muri iyi kipe, akina ku ruhande rw’iburyo yugarira. Ntabwo ashidikanywaho.

    Niyomugabo Claude

    Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso wageze muri APR FC 2019, nubwo yagize ibyago agahura n’imvune mu mwaka ushize w’imikino, yari nimero ya mbere.

    Nubwo afite Ishimwe Christian umusunika ariko iyo ari muzima ni we ubanzamo, akaba ahabwa amahirwe yo kuzakibanzamo cyane ko nta n’umunyamabanga waguzwe kuri uyu mwanya.

    Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme

    Ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi w’imyaka 28 ukomoka muri Cameroun.

    Uyu mukinnyi akaba yarakiniye amakipe nka Al Hilal yo muri Sudani, Difaâ El Jadida muri Maroc, Coton Sports yo muri Ghana ni we byitezwe ko azaba yubakiyeho ubwugarizi bwa APR FC.

    Niyigena Clement

    Ni umukinnyi usanzwe muri APR FC, yari asanzwe akinana na Buregeya Prince, ni we uhabwa amahirwe yo kujya akinana na Banga mu mutima w’ubwugarizi.

    Taddeo Lwanga

    Ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umugande ufite ubanararibonye, azwi cyane mu makipe y’iwabo nka Vipers, Simba muri Tanzania.

    Uyu byitezwe ko ari we azaba ari nka rido y’ubwugarizi cyane cyane mu mikino Nyafurika.

    Nshimirimana Ismaïl Pitchou

    Uyu mukinnyi ni umurundi wakiniraga Kiyovu Sports mu myaka ibiri ishize, APR FC ikaba yarashimye uko yayitwayemo ihitamo kumusinyisha imyaka 2, akazajya afatanya na Lwanga mu kibuga hagati.

    Joseph Apam Assongue

    Ni rutahizamu w’imyaka 21 usatira anyuze ku mpande, akomoka muri Cameroun byitezwe ko azajya abanzamo.

    Ndikumana Danny

    Ni rutahizamu ukina anyuze ku ruhande na we, APR FC yamukuye muri Rukinzo FC yo ku Burundi akaba azajya akina nk’umunyarwanda kuko se ari umunyarwanda nk’uko na we abyivugira ndetse n’ibyangombwa bivugwa ko yamaze kubibona.

    Sharif Shaiboub

    Ni umunya-Sudani na we wamenyakanye cyane ubwo yari mu ikipe ya Simba SC. Uyu byitezwe ko ari we uzajya ukina inyuma ya rutahizamu amushakira imipira ngo atsinde.

    Victor Mbaoma

    Ni rutahizamu ukomoma muri Nigeria wakiniye amakipe nka Enyimba FC y’iwabo, MC Alger yo muri Algeria, akaba yarasinyiye APR FC avuye muri Qizilqum Zarafshon yo kuri Uzbekistan.

    Ni we uzaba ari rutahizamu wa APR FC uyishakira ibitego muri shampiyona no mu mikino Nyafurika.

    Uko bazaba bahagaze mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/apr-fc-y-abanyamahanga-11-ishobora-kuzajya-ibanzamo-amafoto