Blog

  • Serumogo Ally Omar yanze kwizeza abakunzi ba Rayon Sports ibyo atazabaha atangaza icyo ashoboye gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse akaba ari mushya mu ikipe ya Rayon Sports Serumogo Ally Omar yanze kwizeza abakunzi ba Rayon Sports ibyo adashoboye ahubwo atangaza ikintu azafasha muri iyi kipe.

    Mu minsi micye ishize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bubinyujije kumbuga nkoranyambaga bwatangaje kumugaragaro ko myugariro Serumogo Ally Omar ari umukinnyi mushya w'ikipe ya Rayon Sports hamwe n'abandi batandukanye barimo Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim.

    Myugariro Serumogo Ally Omar nyuma yo gukora imyitozo ya mbere mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko atakizeza igikombe cya Shampiyona iyi kipe kuko muri Kiyovu Sports atigeze agitwara ariko ngo nafatanya n'abafana ndetse n'ikipe muri rusange igikombe bazagitwara.

    Serumo Alli ibi yabitangaje ku munsi w'ejo hashize ubwo ikipe ya Rayon Sports yarangizaga imyitozo ya mbere itangira Shampiyona sezo 2023/2024. Serumogo yasinyiye imyaka 2 ikipe ya Rayon Sports yari avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports yari amazemo imyaka itari munsi 2.

     

    Source : https://yegob.rw/serumogo-ally-omar-yanze-kwizeza-abakunzi-ba-rayon-sports-ibyo-atazabaha-atangaza-icyo-ashoboye-gusa/

  • Uwa Platini n’uwa Rugangura Axel nabo barimo! dore abana b’abasitari 8 bitezweho kuzaba aba sitari kurusha abo bakomokaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwa Platini n'uwa Rugangura Axel nabo barimo! dore abana b'abasitari 8 bitezweho kuzaba aba sitari kurusha abo bakomokaho.

    Abasitari batandukanye bo mu Rwanda ni abantu bakunze kwerekana abana babo cyane, ndetse intego yabo ni ukubagira aba sitari bakarenga ku rwego rwabo. Uyoboye abandi ni umwana wa Young grace.

    1.Diamante : Diamante ni umwana wa Young grace, uyu mwana atanga ikizere ko azaba umusitari dore ko kugeza ubu afite abamukurikira bagera ku bihumbi 17 ku rubuga rwa Instagram.

    2. Umwana wa Axel : umwana wa Axel nawe ntahwema kuvugwa mu itangaza makuru buri munsi, ndetse ni ikizungerezi, ntibizagutungure ubonye ari mu bitabiriye miss Rwanda mu gihe cye.

    3. Umwana wa Platini P ; uyu mwana nawe ari mu bazakura bahanzwe amaso na rubanda nyamwinshi bitewe n'ibihe yanyuzemo.

    4. Umwana wa Bruce Melody: Bruce Melody nawe ntahwema gutumbagiza umwana we mu bijyanye na Show Biz.

    5. Abana ba Tom Close: abana ba Tom Close nabo bari mu bafite ababakurikira benshi ku rubuga rwa Instagram.

    6. Umwana wa Kwizigira Jean Claude: imfura ya kwizigira nayo ntihwema guserukana umucyo ku mbuga nkoranyambaga.

    7. Umwana wa Kibonke Clapton: uyu nawe ari mu bazakaba ku mbuga nkoranya mbaga, cyane cyane nayoboka umwuga wa Se.

    8. Abana ba Shaddyboo: aba bo ni nk'itegeko kuba abasitari, kuko mama wabo ni umwe mu babyeyi badahwema guteganyiriza abana be no kuba promotinga.

     

     

    Source : https://yegob.rw/uwa-platini-nuwa-rugangura-axel-nabo-barimo-dore-abana-babasitari-8-bitezweho-kuzaba-aba-sitari-kurusha-abo-bakomokaho/

  • Ashobora kuba umutoza wa APR FC! Ibigwi n’ama… – #rwanda #RwOT

    APR FC ikomeje kwiyubaka mu buryo bukomeye by’umwihariko mu bakinnyi, aho iri kwiyubaka ishaka kuzitwara neza mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League. Ku bijyanye n’umutoza hakomeje kuvugwa Patrick Aussems ukomoka mu Bubiligi, umenyereye umupira wo muri aka Karere.

    Patrick Aussems ni umutoza w’imyaka 58, wavukiye mu Bubiligi. Patrick yari umukinnyi wo mu kibuga inyuma, akaba yarakinnye mu makipe atandukanye yiganjemo aho mu Bubiligi nk’iwabo. 

    Ni umwe mu batoza bagendana n’umukino, kandi akagira igitsure

    Ahagana mu 1974 ni bwo uyu mugabo yatangiye gukina bya kinyamwuga, ubwo yari mu ikipe ya RCS Visé, ayivamo yerekeza mu ikipe ya Standard Liège naho ahava ajya muri Gent, asoreza umupira muri Troyes mu 1993.

    Mu bijyanye n’ubutoza, n’ubundi ubwo yari mu ikipe ya Troyes umwaka we wa nyuma yawukinnye ari no kwiga gutoza, agihagarika umupira, ahita akomereza akazi k’ubutoza muri iyi kipe. Mu 1995 yaje kujya mu ikipe ya Saint-Louisienne yo mu Bufaransa ayibera umutoza mukuru kugera mu 1999.

    Patrick yageze muri Afurika bwa mbere nk’umutoza, mu 2004 ubwo yari aje muri Cameroon gutoza irerero rya Kadji Sport Academies rizwiho kuzamura abakinnyi bakomeye muri iki gihugu, barimo na Samuel Eto’O. 

    Ntabwo Patrick wapfa kumubona yicaye ku ntebe y’abatoza akenshi aba ahagaze

    Patrick mu 2011 wari mu gihugu cy’u Bushinwa, mu makipe yo muri Afurika yatoje;  harimo ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, Athlétic Club Léopards de Dolisie yo muri Congo,  Al Hilal Sports Club yo muri Sudan,  Black Leopards FC yo muri Afurika y’Epfo na Abaluhya Football Club Leopards Sports Club yo muri Kenya ari nayo yaherukagamo mu 2021.

    Mu makipe akomeye uyu mutoza yatoje, harimo ikipe ya Stade de Reims ikina icyiciro cya mbere mu Bufaransa, ikipe ya Angers Sporting Club de l’Ouest ikina icyiciro cya kabiri mu Bufaransa, ndetse n’ikipe ya Simba SC iri mu zihagaze neza muri Tanzania.

    Biteganyijwe ko Patrick Aussems iki cyumweru kirangira ageze mu Rwanda ndetse mu cyumweru gitaha akaba yatangiza imyitozo nta gihindutse, akazungirizwa na Haringingo. 

    Yabaye umutoza wa Simba yo muri Tanzania, ari naho benshi bamumenyeye ubwo yayigezaga mu matsinda 

    Akunze kuba hafi y’abakinnyi cyane haba mu mukino no hanze yawo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131917/ashobora-kuba-umutoza-wa-apr-fc-ibigwi-namateka-bya-patrick-aussems-umaze-gutoza-amakipe-1-131917.html

  • Peace Jolis, Chris Neat na Boukuru baserukany… – #rwanda #RwOT

    Uvuze ku bantu b'abahanga mu buhanzi mu Rwanda, biragoye ko izina rya Hope Azeda ryabura mu y'imbere. Ibi bigaragarira ahanini ku buhanga butangaje akomeza buri mu byo akora. 

    Ikindi kibyemeza ni ukuba yaratangije uburyo bushya bwo gukangura isi yose guhagurukira kurwanya ibikorwa byibasira ikiremwamuntu binyuze mu iserukiramuco rya Ubumuntu. 

    Kuri ubu Iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival ryongeye kuba mu gihe hitegurwa ko rigiye gutangira kwaguka rikagera no mu bihugu bindi rihereye muri Nigeria aho rizabera muri Kanama 2023. 

    Mu Rwanda rirakomeje aho ryafunguye amarembo kuwa 14 Nyakanga 2023 rikazashyirwaho akadomo kuwa 16 Nyakanga 2023, aho ibihugu bigera muri 15 ari byo bizagira imyiyereko itandukanye irimo ubutumwa. 

    Ku munsi waryo wa mbere, abanyarwanda, abanya-Espagne n’Abakongomani ni bo batanze ubutumwa binyuze mu myiyereko bakoze. Ni ubutumwa bugaruka ku bihe bisharira u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abiyerekanye bose bagaragaza uburyo kunga ubumwe, ndetse no kubana mu mahoro, ari isoko y'ubuzima buzima. Berekanye kandi ko hakwiriye kubaho kubabarira, ntihagire uvutswa uburenganzira bwe bitewe n’uko yavutse. 

    Afungura ku mugaragaro iri serukiramuco, Hope Azeda mu butumwa buhura neza n'umukino w'abagize Awake Initiative, yagaragaje ko ubwoba budakwiye guhabwa intebe mbega ntawukwiriye guheranwa n'amateka. 

    Hope Azeda, utegura Ubumuntu Arts Festival yagize ati 'Ubwoba nta mwanya bufite muri twe, tubwime ubuturo, duhe abana bacu umwanya w'indoto zabo no guhanga udushya.' 

    Dr James Smith wavuze mu mwanya w'ubuyobozi bw'Urwibutso rwa Jenoside ya Kigali rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi ibihumbi 250, yashimiye abitabiriye agira ati 'Mwakoze kuzana ubuzima muri uyu mwanya.'

    Abakoze imyiyereko bose ku munsi wa Ubumuntu Arts Festival bagaragaje ko bamaze igihe bitegura Bukuru umuhanzikazi uri mu bahanga u Rwanda rufite na Korali ye bishimiwe cyane. 

    Generation 25 yashyizeho akadomo, aba bakaba barimo Chris Neat umwe mu bari n'abategarugori b'abahanga mu muziki yize ndetse akaba anawutunganya aho abarizwa mu Bisumizi. 

    Bafashishijwe kandi n'umuhanzi Peace Jolis bagaragaza ko Jenoside ubwicanyi, ihohotera n'ibindi bibangamira ikiremwamuntu, bidakwiye, bavuga ko kugeza n'ubu batarumva ukuntu umuntu utaravukanye urwango yatinyuka kuvutsa ubuzima ikibondo kitaramenya ubwenge. 

    Ibikorwa bya Ubumuntu Arts Festival birakomeza kuri uyu wa Gatandatu ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Kigali guhera ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice, bikazasozawa kuri iki Cyumweru.

    Ubumuntu Arts Festival ibikorwa byayo birakomejeHope Azeda watangije iri serukiramuco yibukije abantu ko ubwoba budakwiriye kugira umwanya mu buzimaDr James Smith uri mu batangije Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yashimiye abitabiriye iri serukiramucoItsinda ry’ababyinnyi bo muri Barcelona bafatanije n’abanyarwanda bagize imyiyereko y’agatangazaAbakongomanikazi bifashishije ingoma n’imbyino mu gutanga ubutumwa bwaboBoukuru afashishijwe na Korali y’abana bato b’ababanga bishimiwe cyane

    Iserukoramuco rya Ubumuntu rirasozwa kuri iki Cyumweru

    AMAFOTO: UBUMUNTU ARTS FESTIVAL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131916/peace-jolis-chris-neat-na-boukuru-baserukanye-ubutumwa-mu-ubumuntu-arts-festival-amafoto-131916.html

  • Onana yasezeye ku barayon mu marangamutima menshi, asaba imbabazi #rwanda #RwOT

    Umunya-comeroun wahoze ukinira Rayon Sports akaba yaramaze kwerekeza muri Simba SC, Willy Essomba Léandre Onana yabwiye abakunzi ba Gikundiro ko bazamuhora ku mutima.

    Ni mu butumwa uyu rutahizamu usatira cyane anyuze ku ruhande uri mu nzira ajya muri Turikiya aho asanze Simba SC kwitegura umwaka w’imikino utaha yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Onana yavuze ko bimugoye gusezera igihugu yafataga nko mu rugo he ha kabiri nyuma ya Cameroun kuko yahagiriye ibihe byiza.

    Ati “Banyarwanda bakundwa duhuriye kuri ruhago, birongoye kuvuga amagambo akurikira harimo no gusezera igihugu mfata nko mu rugo ha kabiri, nabayeho ubuzima bwiza mu Rwanda, nahagiriye inshuti, abavandimwe, ndabashimira mwese kandi muzampora mu bitekerezo.”

    Yashimiye kandi Rayon Sports na perezida wayo bamuhaye amahirwe yo kugaragariza Isi impano ye.

    Ati “Ku ikipe yanjye Rayon Sports (Gikundiro) sinabona amagambo ahagije yo kubashimira n’umutima wanjye, mwaranyiziye, mumpa amahirwe yo kwereka Isi impano yanjye, aha ndanashimira komite ya Rayon Sports iyobowe na perezida Jean Fidele (Uwayezu).”

    “Abatoza twakoranye buri munsi kugjra ngo mbe umukinnyi mwiza ndabashimira.Abakinnyi bagenzi banjye ndabakunda mwese kandi mwarakoze. “

    Yafashe umwanya kandi anashimira umujyanama we wanamufashije kujya muri Simba SC, Karenzi Alex, aho yavuze ko yamufashaga kugira ngo azavemo umukinnyi mwiza atabikoreye akazi gusa, ahubwo yari nk’umuvandimwe we.

    Yabwiye abafana ba Rayon ko bazamuhora ku mutima kandi ko na we azahora ari umwe mu bagize umuryango wa Rayon Sports.

    Ati” Ndashimira by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports, muri aba mbere nabonye nzahora ndi umwe muri mwebwe, mufite umwanya w’umwihariko mu mutima wanjye.”

    Yasoje asaba imbabazi niba hari uwo yabangamiye mu gihe yamaze muri Rayon Sports kuko na we ari umuntu yakosa.

    Ati “bwa nyuma nk’ikiremwamuntu, nshobora kuba hari uwo nabangamiye mu gihe nahamaze, kubera akazi cyangwa ikindi kintu, mumbabarire. Ndabifuriza ibyiza gusa.”

    Willy Essomba Léandre Onana yageze muri Rayon Sports 2021 ayikinira imyaka 2, ayisoje akaba yarabengutswe na Simba SC yo muri Tanzania ihita imusinyisha.

    Onana yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko bazamuhora ku mutima

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/onana-yasezeye-ku-barayon-mu-marangamutima-menshi-asaba-imbabazi

  • Abayoboje inkoni y’icyuma: Neymar Jr yongeye gushimangira ko ari we mukinnyi wambara neza (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abayoboje inkoni y'icyuma: Rutahizamu wa Paris Saint Germain Neymar Jr yongeye gushimangira ko ari we mukinnyi wambara neza.

    Mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Brazil Neymar Jr uzwiho kuba umwe mubakinnyi barimba cyane yagaragaye yambaye imwe mu myambaro igezweho maze anagaragaraza imodoka ye nziza cyane.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/abayoboje-inkoni-yicyuma-neymar-jr-yongeye-gushimangira-ko-ari-we-mukinnyi-wambara-neza-amafoto/

  • Umwe mu bakinnyi beza ikipe y’igihugu y’u Rwanda dufite yamaze kumvikana na Rayon Sports vuba arerekanwa kumugaragaro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi beza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi dufite yamaze kumvikana n'ikipe ya Rayon Sports vuba arerekanwa kumugaragaro hatagize igihinduka.

    Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 14 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo kumugaragaro herekanwa abakinnyi basinyishijwe ariko hari abataraza barimo Jonathan Ifunga Ifaso ndetse na Youseff Rharb bivugwa ko byarangiye bamaze kumvikana.

    Nkuko dusanzwe dushaka amakuru YEGOB twamenye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports kugeza ubu bwamaze kumvikana na Muhire Kevin nyuma y'umwaka umwe ayivuyemo akerekeza mu gihugu cya Kowait ntahishimire.

    Muhire Kevin amaze iminsi agirana ibiganiro n'ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kubona ari umwe mu bakinnyi beza b'abanyarwanda ikipe yakubakiraho kandi ibintu bakagira icyo bafasha cyane ko atari umukinnyi mubi.

    Ikipe ya Rayon Sports bisa nkaho ikintu cyo kugura abakinnyi barimo kugenda bagisoza ahubwo ubuyobozi bwatangiye gutekereza uko Shampiyona igomba gutangira abakinnyi bose bameze neza. Imyitozo ya mbere y'iyi kipe yatangijwe na RWAKA Claude umutoza wungirije nyuma yaho umutoza mukuru ari mu biruhuko i Dubai.

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-bakinnyi-beza-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-dufite-yamaze-kumvikana-na-rayon-sports-vuba-arerekanwa-kumugaragaro/

  • Umuvugizi wa Rayon Sports yatomagije umugore we wagize isabukuru y’amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jean Paul Nkurunziza umuvugizi wa Rayon Sports akaba n'umunyamakuru wa Isango Star yatomagije umugore we Nkusi Goreth wagize isabukuru y'amavuko.

    Ku itariki 2 Nyakanga 2023 , nibwo habaye ubukwe bwa Nkurunziza Jean Paul na Nkusi Goreth wamaye nka Gogo. Ni ubukwe bwitabiriwe n'abantu batandukanye biganjemo abanyamakuru b'imikino mu Rwanda , abakunzi n'abayobozi ba Rayon Sports ndetse n'inshuti zaba bombi.

    Aba bageni bari mu kwezi kwa buki, Umugore yagize isabukuru y'amavuko, maze Nkurunziza ajya ku mbuga nkoranyambaga yifuriza isabukuru nziza umugore we mu magambo arimo imitimo gusa.

    Jean Paul yagize ati' Nzahora ndi umufana wawe ukomeye. Isabukuru nziza ku mugore wa mbere ku Isi. Ndagukunda Gogo Nkusi.'

    Jean Paul Nkurunziza na Nkusi Goreth baheruka gukora ubukwe

    Source : https://yegob.rw/umuvugizi-wa-rayon-sports-yatomagije-umugore-we-wagize-isabukuru-yamavuko/

  • “Uziko Chr yari abizi ko agiye gupfa” Assia adashidikanya avuze impamvu ishimangira ko umugabo we ajya gupfa yari abizi, no ku mugabo benshi bise umushinyaguzi umaze iminsi avuga ko yari umuvandimwe wa Pst Theogene – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Uziko Chr yari abizi ko agiye gupfa' Assia adashidikanya avuze impamvu ishimangira ko umugabo we ajya gupfa yari abizi, no ku mugabo benshi bise umushinyaguzi umaze iminsi avuga ko yari umuvandimwe wa Pst Theogene

    Uwanyana Assia wari madam wa nyakwigendera Pst Theogene akomeje kugaragaza ko nubwo umugabo we yigendeye gusa yagerageje ku byakira ndetse umurebeye inyuma uyu mubyeyi arakomeye.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV Uwanyana Assia yakomoje ku kintu abantu benshi batari bazi ndetse bakunze gushidikanya ho, ko Pst Theogene ajya gupfa yari abizi kuko umugore we Uwanyana Assia yavuze ko yaroteye umugabo we ko yapfuye ndetse akabimubwira gusa umugabo we ntiyatungurwa.

    Benshi bashenguwe n'urupfu rwa Pst Theogene Gusa na none batewe intimba n'umugabo bise umushinyaguzi ukomeje kugenda yiyitirira ko ari umuvandimwe wa Pst Theogene kandi mu byukuri siko kuri dore ko n'umugore wa nyakwigendera atari azi uyu wiyita umuvandimwe.

    Assia akomoza ku kibazo cyuyu wiyita umuvandimwe yavuze ko ntacyo byamara kwihakana umuntu ngo kuko mu bantu barenga 29 Pst Theogene yafashaga ntago yari gusiga uwo bafitanye isano inyuma kandi na we yarashakaga umuryango.

    Mu buryo bweruye iby'uyu mugabo Assia yabiteye utwatsi.

    Naho Ubwo Assia yabazwaga impamvu ubu akomeye yavuze ko ari ukubera ko abizi neza ko umugabo we yagiye ahantu heza kuko yizeye ko ibikorwa byiza yakoze akiri mu isi byamuherekeje.

    Reba video hasi.. 

    Source : https://yegob.rw/uziko-chr-yari-abizi-ko-agiye-gupfa-assia-adashidikanya-avuze-impamvu-ishimangira-ko-umugabo-we-ajya-gupfa-yari-abizi-no-ku-mugabo-benshi-bise-umushinyaguzi-umaze-iminsi-avuga-ko-yari-umuvandimwe/

  • Harimo intwaro nshya: Rayon Sports yatangiye imyitozo iri kumwe n’abakinnyi bashya yaguze (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Harimo intwaro nshya: Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo iri kumwe n'abakinnyi bashya yaguze.

    Rayon Sports yatangiye umwaka mushya w'imikino wa 2023-2024 iri kumwe na bamwe mu bakinnyi bayo bashya aribo Serumogo Ally, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim wakiniraga Gasogi United akaba ari imyitozo yari iyobowe n'umutoza Rwaka Claude.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/harimo-intwaro-nshya-rayon-sports-yatangiye-imyitozo-iri-kumwe-nabakinnyi-bashya-yaguze-amafoto/