Blog

  • Ese Prince Kid yemerewe gukora ubucuruzi nu… – #rwanda #RwOT

    Prince Kid azaburana ku itariki 15 Nzeri 2023 ku majwi yasuzumiwe muri Rwanda Forensic Laboratory (RFL). Aya majwi kandi yakorewe raporo n'umuhanga mu bijyanye n'amajwi no gutahura umwimerere wayo. Ariko rero umunyamategeko ufite uburambe akaba anafite sosiyete (firm) yunganira abantu mu mategeko yitwa Muramira& Co advocates yahaye ikiganiro cyihariye Inyarwanda ku bibazo byose abanyarwanda bibaza kuri dosiye ya Prince Kid.



     Kugirango urubanza rwa Prince Kid rushyirwe muri Nzeri, Ngabire Blaise wari uyoboye inteko y'abacamanza yasobanuye ko muri Kanama abacamanza bazaba bari mu mahugurwa abongerera ubushobozi. Ikindi kandi mu bacamanza bafite dosiye ya Prince Kid harimo uzaba afite ikiruhuko yemererwa n'itegeko ry'umurimo kizarangirana na Kanama. Aha rero Inyarwanda yashatse kumenya byinshi ku majwi yatumye urubanza rusubira irudubi cyangwa se ibubisi.

    INKURU WASOMA

    INKURU BIFITANYE ISANO

    INKURU KURI PRINCE KID

    Twegereye Maitre Muramira Innocent, ni umunyamategeko wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, aburanira ibigo bikomeye ndetse afite uburambe mu bijyanye n'amategeko y'umuryango (family law) amategeko y'inganda n'ibigo by'ubucuruzi (corporate, rademark registration, Company registration, corporate, commercial,civil ,debt recovery, arbitration, criminal litigation , immigration,family ,divorce custody , employment & labour cases in Rwanda) . Ku ngingo y'amajwi  yajyanywe gupimishwa, Maitre Innocent yasobanuye ko ibimenyetso byose by'amajwi birasuzumwa. 


    Ati:'Ibimenyetso by'amajwi 'voices, audio recorded' amategeko asobanura ko bigomba gusuzumwa na Laboratory ibifitiye ububasha cyangwa se umuntu ubifitiye ububasha. Ariko ibyo ntabwo bihagije kuko bigomba kuburanwaho n'impande zombi'. 


    Maitre Muramira Innocent avuga ko ubushinjacyaha bufite ububasha bwo gushaka ibimenyetso bishinja n'ibishinjura Prince Kid. Ariko rero urukiko rufite ububasha mu bushishozi bwarwo guha agaciro cyangwa se gutesha agaciro ibimenyetso. Imanza z'inshinjabyaha abaregwa bagomba kugaragaza ko nta gushidikanya guhari. Ingingo ya 107 mu itegeko rya 2018 mu gitabo mpanabyaha ivuga ko ugomba kwerekana impamvu kandi ko nta gushidikanya kwabayeho. 


    Ubushinjacyaha bushingira ku bimenyetso bifatika kugirango ukurikiranywe ahamwe icyaha. Ingingo ya 111 ivuga ko ishidikanya rirengera uregwa. Bivuze ko habayeho kwivuguruza ku bimenyetso by'ubushinjacyaha Prince Kid yaba umwere bidasubirwaho. Ingingo ya 4: Ikoreshwa ry'amategeko ahana

    Amategeko ahana agomba gufatwa uko ateye, ntashobora gukoreshwa ku buryo butandukira.


    Inkiko zibujijwe guca imanza ku buryo bugenekereje.

     

    Ese Prince Kid yakomeza ubushabitsi?


    Kuri iyi ngingo ijyanye no kuba yakora ubukwe, Maitre Muramira Innocent yabwiye Inyarwanda ko urukiko rwisumbuye rwamugize umwere. Umwanzuro umugira umwere wasomwe ku itariki 12 Ukuboza 2022 ahita ataha ava muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere. Ati'Mu Rwanda amategeko ntabwo yamubuza gukora ubukwe cyangwa se ubucuruzi kuko yakomeza gukora inshingano ze ntakibazo'.


     Itegeko nshinga rya repubulika y'u Rwanda mu ngingo ya 29 ivuga ko umuntu asigara ari umwere igihe atarakatirwa n'inkiko. Yaba mbere yo kuburana, ari kuburana n'igihe atarakatirwa n'urukiko aba ari umwere kandi yemerewe gukora icyo ashaka. Uhereye aha rero wahamya ko Prince Kid ari umwere kugeza igihe hazasomerwa umwanzuro w'ubujurire.

     

    Zimwe mu ngingo zizifashishwa mu rubanza rwa Prince Kid

     

    Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018  riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

    Ingingo ya 107: Ibimenyetso byemeza icyaha Ubushinjacyaha, uwakorewe icyaha cyangwa se abamufiteho uburenganzira iyo baregeye indishyi z'akababaro cyangwa biregeye umuburanyi, ni bo bagomba gutanga ibimenyetso byemeza icyaha.

    Ukurikiranyweho icyaha afatwa nk'umwere igihe cyose urubanza rutaramwemeza icyaha burundu. Iyo icyaha cye kitaragaragazwa,ushinjwa ntagomba gutanga ibimenyetso byo kwiregura.


    Icyakora, iyo icyaha cyabonewe ibimenyetso bikigaragaza, ugikurikiranyweho cyangwa umwunganira ashobora kwerekana impamvu zose yireguza, zerekana ko ikirego kitakwemerwa, zihamya ko icyo aregwa atari icyaha cyangwa se ko ari umwere n'izindi mpamvu zose zivuguruza izimuhamya icyocyaha.


    Uretse igihe itegeko ribiteganya ukundi, ku byerekeranye n'itangwa ry'ibimenyetso

    hakurikizwa itegeko rijyanye n'itangwa ry'ibimenyetso.

     

    Ingingo ya 111: Ishidikanya rirengera ushinjwa


    Gushidikanya birengera ushinjwa. Iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze

     

    Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 :Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha



     

     

    Maitre Innocent Muramira ni umunyamategeko wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda. Amaze igihe aburana imanza z’ibigo bikomeye, inganda, imanza z’imiryango kandi afite sosiyete itanga ubwunganizi mu by’amategeko yitwa Muramira& Co advoctaes

    Miss Elsa na Prince Kid baseranye imbere y’amategeko  tariki 02-3-203 mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo. Hategerejwe gusaba no gukwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131933/ese-prince-kid-yemerewe-gukora-ubucuruzi-nubukwe-mu-gihe-agisiragira-mu-nkiko-131933.html

  • Uyu we ahorana udushya: Umwami w’abana Davis D yadukanye ubundi buryo bushya bwo kwifotoza (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu nawe ahorana udushya: Umwami w'abana Davis D nyuma ya 'Mbo' yadukanye ubundi buryo bushya bwo kwifotoza.

    Mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na mwenyewe Davis D yamugaragaje yadukanye ubundi buryo bushya bwo kwifotoza butandukanye n'ubwo yari amaze iminsi akoresha bwari bukunzwe cyane.

    Amafoto:

    Bimwe mu byo abantu bahise batangaza nyuma yo kubona iyi myifotoreze mishya ya Davis D:

    Source : https://yegob.rw/uyu-we-ahorana-udushya-gusa-umwami-wabana-davis-d-yadukanye-ubundi-buryo-bushya-bwo-kwifotoza-amafoto/

  • Afite isura y’akazi ndetse afite n’akiryo k’abakongomani! Umukinnyi ukina asatira uje kubangatana ikipe ya Rayon Sports ategerejwe i Kigali gusa ubusore bwe wagira ngo ni Goliath – YEGOB #rwanda #RwOT

    Afite isura y'akazi ndetse afite n'akiryo k'abakongomani! Rutahizamu uje kubangatana ikipe ya Rayon Sports ari mu nzira aza i Kigali gusa ubusore bwe wagira ngo ni Goliath.

    Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri DR Congo ategerejwe i Kigali Kigali.

    Uyu musore aje gusimbura mwene wabo, Heritier Nzinga Luvumbu bivugwa ko atazakomezanya na Rayon Sports.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira afasha ba rutahizamu, ategerejwe i Kigali ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2023 aho yanamaze gufata rutimikerere aza mu Rwanda.

    Ifunga biteganyijwe ko nagera mu Rwanda azakora ikizami cy'ubuzima yagitsinda agahita asinya amasezerano y'imyaka ibiri.

    Bivugwa ko Ifasso yatanzweho miliyoni zirenga 20 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/afite-isura-yakazi-ndetse-afite-nakiryo-kabakongomani-umukinnyi-ukina-asatira-uje-kubangatana-ikipe-ya-rayon-sports-ategerejwe-i-kigali-gusa-ubusore-bwe-wagira-ngo-ni-goliath/

  • Ifoto y’umunsi : Mu myenda myiza imubereye Kayumba Darina yongeye gushimangira ubwiza bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifoto y'umunsi : Mu myenda myiza imubereye Kayumba Darina yongeye gushimangira ubwiza bwe.

    Kayumba Darina ari mu bakobwa bahogoje benshi bitewe n'ubwiza bwe ndetse nawe ntahwema kubishimangira akoresheshe amafoto agenda asangiza ku mbuga nkoranyambaga.

    Ifoto y'umunsi..

     

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-mu-myenda-myiza-imubereye-kayumba-darina-yongeye-gushimangira-ubwiza-bwe/

  • Batsinzwe nk’abadahali: Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwerekana ko ibyo guseruka itabyishoboreye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Batsinzwe nk'abadahali: Ikipe y'igihugu Amavubi ikomeje kwerekana ko ibyo guseruka itabyishoboreye.

    Ikipe y'igihugu y'abagore mu mukino w'intoki yatsinzwe irushanwa muri FIBA Africa girls' Championship y'abatarengeje imyaka 16.

    Amavubi yakubiswe na  Mali y'abatarengeje imyaka 16 amanota 108 kuri 24 y'u Rwanda.

    Ikinyuranyo kiri hagati y'ayo manota, cyerekana ukuntu Mali yatsinze u Rwanda irurusha ku rwego rwo hejuru.

    Source : https://yegob.rw/batsinzwe-nkabadahali-ikipe-yigihugu-amavubi-ikomeje-kwerekana-ko-ibyo-guseruka-itabyishoboreye/

  • Amateka aranditswe: Arsenal iguze akavagari k’amafaranga umukinnyi wayibijije icyuya (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amateka aranditswe: Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza imaze kugura akavagari k'amafaranga umukinnyi wayibijije icyuya.

    Ikipe ya Arsenal imaze gusinyisha amasezerano y'imyaka itanu umusore w'Umwongereza uzwiho ubuhanga budasanzwe mu kibuga akaba yitwa Declan Rice imukuye mu ikipe ya West Ham.

    Declan Rice wifuzwaga n'amakipe menshi cyane kandi akomeye harimo na Manchester City atanzweho akayabo k'amafaranga agera kuri miliyoni 105€ akaba yasinye imyaka itanu yose akinira The Gunners.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/amateka-aranditswe-arsenal-iguze-akavagari-kamafaranga-umukinnyi-wayibijije-icyuya-amafoto/

  • N’abahanzi barayicaniraho! Davis D ukunzwe na benshi yatangaje ikipe yihebeye hano mu Rwanda hagati ya Rayon Sports na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'abahanzi barayicaniraho! Davis D ukunzwe na benshi yatangaje ikipe yihebeye hano mu Rwanda hagati ya Rayon Sports na APR FC

    Umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda Davis D adaciye ku ruhande yatangaje ikipe akunda cyane hano mu Rwanda hagati ya APR FC na Rayon Sports zikunzwe na benshi.

    Davis D uzwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Itara, ma People, Biryogo hamwe n'izindi zitandukanye harimo iyo aheruka yakoranye na Bushali hamwe na Bull Dog, yatangaje ko hano mu Rwanda akunda cyane ikipe ya Rayon Sports kandi ngo hari n'umusanzu atanga kuri iyi kipe.

    Ibi uyu muhanzi yabitangaje kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, ubwo yari aje gukomeza kumenyekanisha indirimbo ye nsha yahaye izina rya Bermuda yakoranye na Bushali hamwe na Bull Dog.

    Davis D yiyongeye ku bandi bahanzi batandukanye bafana ikipe ya Rayon Sports barimo Keny Sol, Queen-cha, Bwiza ndetse n'ibindi bayamamare bitandukanye birimo Ndimbati bikunda iyi kipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/nabahanzi-barayicaniraho-davis-d-ukunzwe-na-benshi-yatangaje-ikipe-yihebeye-hano-mu-rwanda-hagati-ya-rayon-sports-na-apr-fc-3/

  • Ngoma: Abagabo barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo bavumbuye uburyo bushya bwokwirwanirira ntibazongere gukubitwa nk’izakabwana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo barembejwe n'inkoni bakubitwa n'abagore babo bavumbuye uburyo bushya bwokwirwanirira ntibazongere gukubitwa nk'izakabwana.

    Bamwe mu baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru, bavuze ko umwanzuro wo guhunga urugo bakava mu rugo bibafasha cyane, kubera ko binabarinda kugwa mu makosa yo kuba bagira umujinya bakihanira.

    Umugabo witwa Nsanzintwari Jean De Dieu avuga ko amaranye imyaka 28 n'umugore we, mbere yo kumuta akigendera akaba yaramuhohoteraga.

    Avuga ko nyuma yaje kubimenya haba amakimbirane hagati yabo kubera ko umugore yaje no kumukubita amukomeretsa mu mutwe.

    Si uyu mugabo gusa, kuko iki kibazo agisangiye n'abandi, aho biyemerera ko bakubitwa n'abagore babo, utinze gutaha we bikaba ibindi bindi, kubera ko asanga umugore yamaze gukinga.

    Undi mugabo yagize ati 'gukubitwa? Twese turakubitwa, tuzizwa uburinganire.'

    Umwe mu bagore yavuze ko koko abagabo batababeshyera.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rukumberi, Mugabo Daniel, yavuze ko iki kibazo batari bakizi, ariko abagabo baba barahuye na cyo babegera bakabafasha.

    Source : https://yegob.rw/ngoma-abagabo-barembejwe-ninkoni-bakubitwa-nabagore-babo-bavumbuye-uburyo-bushya-bwokwirwanirira-ntibazongere-gukubitwa-nkizakabwana/

  • Gikundiro ntizamuva ku mutima! Rutahizamu Leander Onana yanditse ubutumwa bugaragaza imbamutima ze mu gihe yabanye n’abafana ba Rayon Sports ndetse hari n’abo yasabye imbabazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Leander Onana wakiniraga Rayon Sports akaza kugurwa na Simba Sc yo muri Tanzania, yafashe umwanya ashimira iyi kipe yatumye amenyekana nk'umukinnyi w'igitangaza.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Onana yasangije abamukurikira ubutumwa busezera abakunzi ba Rayon Sports asize ahesheje igikombe cy'Amahoro.

    Mu butumwa burebure, Onana yagize ati 'Nshuti mukunzi w'umupira w'amaguru mu Rwanda, kuri njye birankomereye cyane kuvuga aya magambo akurikira, arimo gusezera ahantu / igihugu mbona ko ari urugo rwanjye rwa kabiri, nabayeho neza mu Rwanda, nshaka inshuti, nshaka abavandimwe bashya na bashiki bacu ndabashimira. Mwese buri gihe mumpora mu ntekerezo.

    Ku ikipe yanjye Rayon Sports (Gikundiro) sinshobora kubona amagambo ahagije yo kugushimira cyane numutima wanjye, kuba waranyizeye, ukampa amahirwe yo kwerekana impano yanjye ku Isi, muri iyi nyandiko ndashimira komite ya Rayon Sports iyobowe Perezida Jean Fidele.

    Kubutoza, abakozi twakoranye buri munsi kugirango mvemo umukinnyi mwiza, ndabashimiye. Bagenzi banjye ndabakunda mwese, kandi mwarakoze.

    Ndashimira by'umwihariko abakunzi ba Rayonsports muri beza mu bihe byose kandi mufite umwanya wihariye mu mutima wanjye.

    Ubwanyuma nkabandi bose hari uwo nshobora kuba narababaje mu gihe namazeho, kubera akazi cyangwa ikindi kintu cyose, nyamuneka wemere imbabazi zanjye. Mbifurije ibyiza byose.'

    Source : https://yegob.rw/gikundiro-ntizamuva-ku-mutima-rutahizamu-leander-onana-yanditse-ubutumwa-bugaragaza-imbamutima-ze-mu-gihe-yabanye-nabafana-ba-rayon-sports-ndetse-hari-nabo-yasabye-imbabazi/

  • Ushobora gusimbura Luvumbu muri Rayon Sports ategerejwe i Kigali #rwanda #RwOT

    Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri DR Congo ategerejwe i Kigali Kigali gusimbura mwene wabo, Heritier Nzinga Luvumbu bivugwa ko atazakomezanya n’iyi kipe.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira afasha ba rutahizamu, ategerejwe i Kigali ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2023 aho yanamaze gufata rutimikerere aza mu Rwanda.

    Ifunga biteganyijwe ko nagera mu Rwanda azakora ikizami cy’ubuzima yagitsinda agahita asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

    Jonathan Ifunga Ifasso 2019-2022 yakiniraga Difaâ Hassan El Jadidi yo muri Maroc yahise asubira iwabo muri DR Congo gukinira AS Nyuki atatinzemo ahita ajya muri AS Simba de Kolwezi.

    Ifasso bivugwa ko ashobora kuba aje gusimbura Heritier Nzinga Luvumbu bakomoka mu gihugu kimwe cyane ko bakina ku mwanya umwe (inyuma ya ba rutahizamu) bivugwa ko Luvumbu we atazakomezanya nayo umwaka utaha.

    Bivugwa ko Ifasso yatanzweho miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Aje muri Rayon Sports ahasanga abandi bakinnyi basinye nk’abagande babiri Charles Baale na Simon Tamale, umurundi Aruna Moussa Madjaliwa, umunya-Maroc, Youssef Rharb ndetse n’abanyarwanda 3; Serumogo Ali, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim.

    Jonathan Ifunga Ifasso ategerejwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ushobora-gusimbura-luvumbu-muri-rayon-sports-ategerejwe-i-kigali