Blog

  • Uko umu Pastor wo mu Karere ka Gicumbi yacuriwe umugambi karundura wo kumugerekaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umuntu ku Gahato, ababikoze hamenyekanye icyo bari bagamije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko umu Pastor wo mu Karere ka Gicumbi yacuriwe umugambi karundura wo kumugerekaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umuntu ku Gahato, ababikoze hamenyekanye icyo bari bagamije

    Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi babiri barimo umugore n'umugabo bo mu karere ka Gicumbi bakekwaho ibyaha birimo kurega undi umubeshyera aho babeshyeye Pasiteri ko yasambanyije ku gahato umwe mu bakirisitu be bagamije kumurya amafaranga.

    Mutuyimana alias Mutimukeye Vestine w'imyaka 24 na Hasingizwemungu Jean Bosco w'imyaka 36 batawe muri yombi kuwa 13 Nyakanga 2023, bakurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya no kurega undi umubeshyera.

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko uwitwa Hasingizwemungu Jean Bosco ari we wazanye igitekerezo cyo kubeshyera Pasiteri Sempundu Jean Claude w'imyaka 43 ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato Mutuyimana Vestine nawe ubu uvunze.

    Yagize ati 'Iperereza ry'ibanze ryerekanye ko uyu Mutuyimana uzwi ku izina rya Mutimukeye Vestine, avuga ko uwo mugambi wo gusebya Pasiteri, yawugejejweho na Hasingizwemungu Jean Bosco ngo bagamije kumurya amafaranga. Ngo bari bumvikanye ko bazamuca miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda yakwanga bakabishyira mu itangazamakuru, kandi ngo bari bafite umunyamakuru baziranye, uzabibafashamo.'

    Yakomeje avuga ko abafashwe ubu bafungiye Kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje.

    Ifoto yo kuri Enternet.

    IVOMO: IGIHE.com

    Source : https://yegob.rw/uko-umu-pastor-wo-mu-karere-ka-gicumbi-yacuriwe-umugambi-karundura-wo-kumugerekaho-icyaha-gikomeye-cyo-gusambanya-umuntu-ku-gahato-ababikoze-hamenyekanye-icyo-bari-bagamije/

  • Yabwirije! Meya Mutabazi yifashishije Bibiliy… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023, atangiza ku mugaragaro uruhererekane rw'ibiterane by'ivugabutumwa ryagutse 'Miracle Gospel Harvest' biri kubera muri aka Karere kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023.

    Ni ibiterane by'Umuvugabutumwa Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategura anyujije mu muryango 'A Light to the Nations' (aLn).

    Byabereye muri aka Karere nyuma yo gutangirira mu Karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw'u Rwanda kuw 07-9 Nyakanga 2023.

    Ibi biterane biherekejwe n'Ijambo ry'Imana, ndetse na tombola z'ibihembo birimo moto, televiziyo, amagare n'ibindi binyuranye. 

    Biririmbamo abahanzi b'amazina akomeye nka Rose Muhando wo muri Tanzania na Theo Bosebabireba wamamaye mu ndirimbo zomoye imitima ya benshi, kuva mu myaka irenga 15 ari mu muziki.

    Ubwo yatangizaga iki giterane, Meya Mutabazi yashimye Perezida Paul Kagame ku bwa sitade y’Akarere ka Bugesera yatumye babasha kwakira igiterane nk’iki. Ati “Kwari ukugira ngo umunsi (nk'uyu) Dana Morey (ubwo) azaza, azabone aho duhurira.”

    Muri iki giterane, Meya Mutabazi yashimye umuryango wa ‘A Light to the Nations’ ku bwo gutegura iki giterane kubera ‘umurimo ukomeye bakorera mu karere kacu’. Ndetse, anashima abafatanyabikorwa b’uyu muryango. Ati “Imana ibahe umugisha.”

    Yashimye kandi abatuye Umujyi wa Nyamata ku bwo kwitabira iki giterane. Ati “Hari byinshi mwari gukora, ariko mwavuze ‘reka tujye gushaka Imana’.”

    Mutabazi yifashishije imirongo itatu ya Bibiliya, yasabye abanya-Bugesera ibintu bitatu: Yavuze ko buri wese afite umuryango abarizwamo, abasaba kwirinda amakimbirane.

    Ati 'Tubyirinde! Abenshi hano twakiriye ijambo kandi twakiriye agakiza, twakijijwe kandi ijambo ry'Imana rivuga ko uwakiriye Yesu Kristo aba yahindutse icyaremwe gishya.'

    Akomeza ati 'Aho duturuka mu miryango yacu, tuberere imbuto, twirinde amakimbirane.'

    Mu gusobanura neza iyi ngingo, yifashishije amagambo aboneka mu Imigani 18: 19 hagira hati 'Umuntu ubabajwe n'uwo bava inda imwe, Kumugorora biraruhije biruta guhindura umurwa ukomeye, Kandi intonganya zabo zimeze nk'ibyuma byugariye ibihome.'

    Uyu muyobozi yakomeje asaba abatuye aka Karere gukura amaboko mu mifuka bagakora. Yisunze Bibiliya yasomye amagambo aboneka muri Zaburi 128:2 hagira hati 'Kuko uzatungwa n'imirimo y'amaboko yawe, Uzajya wishima, uzahirwa.'

    Yavuze ko nta muturage ukwiriye gushishikazwa no guhindura icyiciro cy'ubudehe kugira ngo Leta imuhe ubufasha, ahubwo akwiriye kwiteza imbere.

    Yabwiye abanya-Bugesera ko 'Imana iratwifuriza kugira amahoro mu ngo n'umutekano.' Yifashishije amagambo aboneka muri Zaburi 122:7, ati 'Amahoro abe imbere y'inkike zawe, Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.'

    Meya Mutabazi yumvikanisha ko kwirinda ubujura, gutangira amakuru ku gihe, kwirinda abagizi ba nabi, kubaruza abantu baraye mu Mudugudu 'Biriya byose ni kugira ngo tuzagire amahoro mu nkike zacu.'

    Meya Mutabazi yasabye abatuye akarere ka Bugesera kwirinda amakimbirane

    Mutabazi yatangije ku mugaragaro ibiterane bigamije ivugabutumwa biri kubera muri aka karere ayoboye

    Abarenga ibihumbi 30 bitabiriye umunsi wa mbere w’igiterane

    Meya Mutabazi yashimye umuvugabutumwa Dana Morey, kubera ibiterane ari gukorera mu Bugesera

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki giterane ku munsi wa mbere

    Umwanditsi: Patience Muhoza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131935/yabwirije-meya-mutabazi-yifashishije-bibiliya-yasabye-ibintu-bitatu-abanya-bugesera-amafot-131935.html

  • Bugesera: Umu-DASSO yegukanye inka, umuyede a… – #rwanda #RwOT

    Benshi bahembutse imitima ku munsi wa kabiri w'ibiterane bya Ev Dana Morey mu Karere ka Bugesera bisozwa kuri iki Cyumweru kuwa 16 Nyakanga 2023. 

    Ni ibiterane by’Ibitangaza n’Umusaruro {Miracle Gospel Harvest} biri kubera kuri Stade ya Bugesera, buri munsi kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira biba ari ubuntu ku bantu bose.

    Korali Ijwi rya Yesu ikorera muri Paruwasi ya Nyamata ahazwi nka Maranyundo mu Karere ka Bugesera, iri mu bafashije benshi kwizihirwa mu giterane cya Dana Morey mu Karere ka Bugesera.

    Iyi korali imaze imyaka irenga 27 kuko yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1996, kuri ubu ikaba igizwe n'abanyamuryango 120. Bavuze ko bafite ishimwe rikomeye kubasha guhurira ku ruhimbi na Rose Muhando ndetse na Theo Bosebabireba. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bizimana Janvier ubarizwa muri iyi korali yagize ati: 'Iki giterane gifite abantu benshi cyane kurusha ibyo twagiye tujyamo. Hari abahanzi bakomeye nka Rose Muhando na Theo Bosebabireba, ni umugambi mwiza kandi ni ijambo ry'Imana riri gusohora ko tuzicarana n’abakomeye.'

    Asobanura kandi akamaro k'ibiterane nk'ibi ati'Ni ibyishimo, ni umugambi w'Imana, bizamura ububyutse kandi iyo turi ahantu nk’aha abantu bariyongera mu gukizwa.' 

    Ashingiye ku byo Imana ikoreye Korali yabo, bakaririmbana n'abahanzi bakomeye, yavuze ko nta mpamvu ikwiriye gutuma abantu bava mu masezerano y'Imana kuko “ibyo Imana yavuze birasohoka.' 

    Ubwo Theo Bosebabireba yagerwagaho, byari ibyishimo bikomeye. Yatangiye avuga ko ubwo yasabwaga kuza kuririmba hano, yasabwe ko yazaririmba indirimbo yaba iza cyera akanakora no ku zo amaze iminsi ashyize hanze.

    Yahise yanzika mu ndirimbo yise 'Icyifuzo'/'Bosebabireba' asobanura ko ariyo ndirimbo yahereyeho bityo akaba yifuje kuyifashisha muri iki giterane.

    Yavuze ko yizeye ko hari icyo Imana izakorera buri umwe wakigezemo cyane ko itangira no kubikora hari abatombora moto ati: 'Uwo yayipangiye arayipanda.' Yakurikijeho “Umuriro urotsa”, arishimirwa cyane.

    Rose Muhando ubwo yatangiraga kuririmba, abantu bahise bamusaba ko yaririmba indirimbo yitwa “Ni Bebe”, na we abasaba kuzamurira amaboko Imana ndetse bakayikomera amashyi menshi kuba yaremeye ko iki giterane kiba.

    Uretse abahanzi na korali twavuze haruguru bizihiye abitabiriye iki giterane cy’ibitangaza n’umusaruro, hanaririmbye Gisubizo Ministries yahageze yakerewe, ariko ikoresheje neza umwanya muto wari uhari benshi bararyoherwa.

    Muri iki giterane hatanzwe moto 10 ku bavugabutumwa 10 bamaze ukwezi mu mahugurwa. Ni moto zizabafasha kogeza ijambo ry'Imana mu ivugabutumwa bazakora basanga abaturage aho batuye inzu ku yindi.

    Hanasengewe abasore n'abakobwa batarashaka ngo bazabashe kubona abakunzi babakwiriye kandi bazabashe kubakana urugo rwiza. Ni isengesho ryayoborwa na Ev. Dana Morey afatanyije n’umugore we Karman Morey aho umwe yasengeye abasore, undi asengera abakobwa.

    Mu gusoza gahunda y’igiterane yo kuwa 15 Nyakanga 2023, hatanzwe ibihembo ku banyamahirwe bafashe amatike, maze umu-DASSO yegukana inka ihaka.

    Umusore waramutse neza yegukanye igare, mu gihe umugabo usanzwe ukora akazi k'ubuyede witwa Nishimwe Simon ari we wegukanye moto nshya. Mu kiganiro na inyaRwanda, Nishimwe yavuze ko afite imyaka 42, akaba afite umugore umwe n’abana babiri.

    Uyu mugabo wari waturutse i Musenyi, yavuze ko ari umukiristo muri ADEPR ndetse akaba aririmba no muri korali nkuru ku rusengero asengeramo. Yavuze ko yaje muri iki giterane yasengeye gutwara moto, none Imana iramusubije.

    Ev. Dana Morey yakoreshejwe ibitangaza binyuranye nk’uko byatanzwemo ubuhamya n’abo yasengeye bagakira. Urugero ni uwakize akaboko, uwakize ugutwi n’undi wari warivuje byaranze ajya n'i Burayi ariko birangira akiriye mu giterane cya Dana Morey mu Karere ka Bugesera.

    Iki giterane cyitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi

    Akanyamuneza kari kose ku bakristo bo mu Karere ka Bugesera bataramiwe n’abahanzi na Korali zitandukanyeRose Muhando n’ababyinnyi be bahembuye imitima ya benshiTheo Bosebabireba yishimiwe n’abakristo ba BugeseraUmu-DASSO wegukanye inka mu giterane cya Dana MoreyNishimwe Simon usanzwe ari umuyede ni we wegukanye motoUmusore wegukanye igare mu giterane cya Dana Morey

    AMAFOTO:SERGE NGABO-INYARWANDA.COM

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131934/bugesera-umu-dasso-yegukanye-inka-umuyede-wavuye-acyura-moto-mu-giterane-cya-dana-morey-am-131934.html

  • Umugabo w’umutima mwiza akomeje gukora abatari bake ku mutima nyuma yo gufata umukobwa wanywaga urumogi yibera no mu muhanda akamuhinduramo umugore mwiza ushyitse kandi ushima Imana (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umutima mwiza akomeje gukora abatari bake ku mutima nyuma yo gufata umukobwa wanywaga urumogi yibera no mu muhanda akamuhinduramo umugore mwiza ushyitse kandi ushima Imana.

    Lizzy, umukobwa w'imyaka 29 wo mu gihugu cya Nigeria wari warabaswe n'ibiyobyabwenge yavuye ibuzimu agaruka ibuntu abifasjijwemo n'umugabo wamutoraguye akamwondora.

    Uyu mukobwa yagaragaye mu mashusho ateye agahinda mu mwaka wa 2018, icyo gige yari ahuye n'umugabo w'umuvugabutumwa muri Nigeria uzwi ku mazina ya Pasiteri Tony Rap.

    Icyo gihe uyu mukobwa yakoreshaga ikiyobwabwenge cya Cocaine abivanga n'itabi ry'urumogi.

    Icyogiye uyu muvugabutumwa yiyemeje gukura uyu mukobwa muri ubwo buzima, amujyana iwe, amwigisha gusenga umukobwa arahiduka.

    Pasiteri Tony Rapu yasangije amafoto mashya ya Lizzy avugako ubu ari umugore wishimye kandi ushima Imana.

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wumutima-mwiza-akomeje-gukora-abatari-bake-ku-mutima-nyuma-yo-gufata-umukobwa-wanywaga-urumogi-yibera-no-mu-muhanda-akamuhinduramo-umugore-mwiza-ushyitse-kandi-ushima-imana-amafoto/

  • Umusore ufite impano idasanzwe, yashushanyije ibyamamare 10 akunda harimo na Nyakubahwa Pres. Paul Kagame – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    'Sugirat' ni ryo zina yitwa ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yerekaniye impano ye idasanzwe yo gushushanya.

    1.Rocky Kimomo

    2. Yago

    3. Arthur Nkusi

    4. Rugangura Axel

    5. Element Eleeeeh

    6. Mani Martin


    7. Nyakubahwa Pres. Paul Kagame


    8. Platini


    9. Social Mula


    10. Amalon

    Source : https://yegob.rw/umusore-ufite-impano-idasanzwe-yashushanyije-ibyamamare-10-akunda-harimo-na-nyakubahwa-pres-paul-kagame-amafoto/

  • Abayoboje inkoni y’icyuma: Urutonde rw’abatoza 10 bayoboye abandi muguhembwa agatubutse ruyobowe n’umugabo urashwa ibigwi nabo ayoboye (Urutonde) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abayoboje inkoni y'icyuma: Umutoza uyoboye urutonde rw'abatoza 10 bayoboye abandi ruyobowe n'umugabo urushwa ibigwi nabo ayoboye.

    Hagaragaye urutonde rw'abatoza 10 bayoboye abandi muguhembwa agatubutse ruyobowe na Diego Someone utoza ikipe ya Atlético de Madrid yo mu gihugu cya Espane akaba arushwa ibigwi na bamwe mubatoza ayoboye.

    Urutonde:

    Source : https://yegob.rw/abayoboje-inkoni-yicyuma-urutonde-rwabatoza-10-bayoboye-abandi-muguhembwa-agatubutse-ruyobowe-numugabo-urashwa-ibigwi-nabo-ayoboye-urutonde/

  • Aba-Rayon bahise bikangamo! Abakinnyi 11 APR FC izajya ibanza mu kibuga bakanze abafana b’andi make yo mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba-Rayon bahise bikangamo! Abakinnyi 11 APR FC izajya ibanza mu kibuga bakanze abafana b'andi make yo mu Rwanda.

    APR FC yaguze abanyamahanga barimo umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazaville, abanya-Cameroun babiri Joseph Apam Assongue na Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme, umugande Taddeo Lwanga, umurundi Nshimirimana Ismaïl Pitchou ndetse n'umunya-Sudani, Sharif Shaiboub.

    Tugiye kurebera hamwe abakinnyi 11 APR FC ishobora kuzajya ibanzamo ariko hagendewe ku marushanwa Nyafurika, ni mu gihe muri shampiyona abanyamahanga nibakomeza kuba 5, hari abazajya bicara.

    Dore 11 APR FC ishobora kuzajya ibanzamo

    Umunyezamu — Pavelh Ndzila

    Omborenga Fitina

    Niyomugabo Claude

    Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme

    Niyigena Clement

    Taddeo Lwanga

    Nshimirimana Ismaïl Pitchou

    Joseph Apam Assongue

    Ndikumana Danny

    Sharif Shaiboub

    Victor Mbaoma

    Source : https://yegob.rw/aba-rayon-bahise-bikangamo-abakinnyi-11-apr-fc-izajya-ibanza-mu-kibuga-bakanze-abafana-bandi-make-yo-mu-rwanda/

  • Diamond Platnumz yatuye indirimbo Zari Hassan, avuga impamvu afite umwanya wihariye mu buzima #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Tanzania wanditse izina muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko Zari Hassan azahorana umwanya wihariye mu buzima bwe kubera ko yamuhaye umugisha w’abana babiri.

    Ibi uyu muhanzi yabivugiye mu gitaramo yaraye akoreye muri Uganda aho Zari akomoka nubwo yibera muri Afurika y’Epfo.

    Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Diamond Platnumz yavuze ko hari indirimo y’urukundo agiye kuririmba kandi akayitura Zari Hassan.

    Yagize ati “ndashaka kuririmba iyi ndirimbo kandi iyi ndirimbo nkaba nyituye mama w’abana banjye.”

    Yakomeje avuga ko impamvu ari uko ari we mugore babyaranye mbere kandi, bikaba byaramubereye nk’umugisha.

    Ati “muzi impamvu? Yampaye umugisha w’abana babiri beza, Litiffah na Nillah, ndabakunda cyane. Murabizi nibo bana banjye ba mbere, sinzi niba muzi iyi indirimbo, ndifuza ko mwamfasha tukaririmbana.”

    Yahise aririmba indirimbo y’umuhanzi w’umugande, Aziz Azion yise ‘Nkumira Omukwano’.

    Ubwo yagera muri iki gihugu ku wa Kane w’iki cyumweru, Diamond yavuze ko abana be yabyaranye n’uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda ariko uba muri Afurika y’Epfo, batazi ko yatandukanye na nyina, gusa ngo arabizi neza ko igihe kizagera bakamenya ukuri.

    Atangaje ibi mu gihe Zari Hassan we imyiteguro y’ubukwe igeze kure n’umugabo we baheruka gusezerana imbere y’idini ya Islam, Shakib Lutaaya.

    Diamond Platnumz avuga ko Zari Hassan yamubyariye abana babiri kandi akunda cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/diamond-platnumz-yatuye-indirimbo-zari-hassan-avuga-impamvu-afite-umwanya-wihariye-mu-buzima