Blog

  • Kiyovu Sports itegereje rutahizamu ukomeye cyane utajya usiba guhamagarwa mu ikipe y’igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports itegereje umukinnyi ukomeye cyane ukinira ikipe y'igihugu ya Angola, mu baguzwe hano mu Rwanda umurusha ibigwi ntawe.

    Mvukiyehe Juvenal wiyemeje gutitiza umujyi kuva yatangira kuyobora ikipe ya Kiyovu Sports, amakuru ahari kugeza ubu ni uko yamaze kumvikana na Afonso Sebastião Cabungula usanzwe ahamagarwa cyane mu ikipe y'igihugu ya Angola wakiniye amakipe menshi akomeye.

    Uyu Sebastião wahimbwe akazina ka FOFO kubera mu mazina ye harimo Afonso, yavutse tariki ya 30 mutarama 1994 afite imyaka 29. Uyu rutahizamu yakiniye amakipe menshi arimo Santa Rita CFC, Muscat Club, C.R.D Libolo, AS Aviação, 1° de Agosto, Progresso ndetse n'ikipe y'igihugu.

    Ibi bikomeje gukorwa kugirango uyu muyobozi akomeze yereke abakunzi ba Kiyovu Sports ko ikipe igihari Kandi izahangana. Ku munsi w'ejo iyi kipe yanatoye abayobozi bashya ba Kiyovu Sports Association nubwo bari basanzweho, bayobowe na Ndirimana Jean Francois uzwi nka General.

     

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-itegereje-rutahizamu-ukomeye-cyane-utajya-usiba-guhamagarwa-mu-ikipe-yigihugu/

  • Bugesera: Abagabo bahindutse abakora imirimo yo mu rugo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera , hari abagabo bavuga ko bamaze iminsi ari bo bakora imirimo yose yo mu rugo bitewe nuko ngo abagore babo bafungiye mu kasho ku mpamvu batazi, ariko bakabisanisha no kuba barahoze ari abagenerwabikorwa ba VUP.
    Amakuru dukesha TV1 aravuga ko kubera kubura abagore babafasha mu mirimo yo mu rugo, abagabo baje kwisanga nta bundi buryo ko ahubwo bagomba kuguma mu rugo bakora imirimo.

    Umwe mu bagabo arikumesa ( Ifoto TV 1)

    Source : https://yegob.rw/bugesera-abagabo-bahindutse-abakora-imirimo-yo-mu-rugo/

  • Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy'umutekano mu burasirazuba bw'icyo gihugu. #rwanda #RwOT

    Mu nama zose zateranye hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy'intambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwasabwe ibyo bugomba gushyira mu bikorwa kugirango uwo muti uboneke, ariko birasa n'ibyabaye ihurizo ry'akasamutwe.

    1. Leta ya Kongo isabwa guhagarika imikoranire n'umutwe wa FDLR kuko uregwa ibikorwa by'ihohotera rikabikje ku baturage b'abasivili, kandi ukaba intandaro y'umwuka mubi hagati ya Kongo n'u Rwanda. Uretse kuba FDLR ari umutwe w'abajenosideri basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inahorana imigambi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Amakuru yizewe n'uko n'ubu ngo yitegura kugaba ibitero by'ubwiyahuzi ku butaka bw'u Rwanda nk'uko itahwemye kubirota.

    Kongo se yatinyuka cyangwa yabasha ite guhagarika ubufatanye hagati yayo na FDLR, kandi uwo mutwe waramaze kwinjizwa mu gisoda cya Kongo, FARDC Ababikurikiranira hafi bakubwira ko utapfa gutandukanya umusirikari wa FARDC n'uwa FDLR, bikaba byaranemejwe n'ibyegeranyo binyuranye, birimo n'ibya Loni.

    2. Leta ya Kongo yasabwe kugirana ibiganiro bitaziguye n'umutwe wa M23 wigaruriye ibice binyuranye muri Kivu y'Amajyaruguru. Kinshasa yanga cyangwa itinya gushyikirana na M23 kuko izi neza ko izasabwa kureba imikoranire na FDLR, n'indi yitwaje intwaro yashinzwe cyangwa ifashwa n'ubutegetsi bwa Tshisekedi.

    Nk'uko twabisobanuye kenshi, Tshisekedi ntiyakwikuraho amaboko, kuko iyo mitwe yibumbiye mu cyiswe'Wazalendo' ariyo nibura ibasha guhagarara akanya gato imbere ya M23, mu gihe FARDC iba yayabangiye ingata.

    3. Leta ya Kongo kandi isabwa gucyura impunzi z'Abanyekongo zibarirwa mu bihumbi 80, zimaze imyaka irenga 20 mu nkambi zo mu Rwanda. Twibutse ko itotezwa ry'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ari kimwe mu byatumye M23 ifata intwaro.
    Leta ya kongo se yacyura ite impunzi, kandi itanemera ko ari abaturage bayo?

    Mu by'ibyanze byatumye aba bantu bahunga, ndetse n'ubu umubare w'abata ibyabo ukaba ukiyongera, ni ihohoterwa bakorerwaga, n'ubu bagikorerwa, na FDLR n'indi mitwe ishyigikiwe na Leta.Hari ukubica babita abanyamahanga b'Abanyarwanda, gusambanya abagore ku ngufu, kubarira inka n'ubundi bugome bakorerwa isi yose irebera. Bataha bate rero kandi iyo mitwe y'abicanyi ikiri ku ibere ry'ubutegetsi bwa Tshisekedi?

    Nyamara kuva mu mwaka wa 2010, hagiye hashyirwaho amasezerano yo gucyura izo mpunzi, ahuriweho na Kongo, Ishami Ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, n'uRwanda. Igihe cyose izo mpande zahuye, Leta ya Kongo yagiye ibeshya ko igiye gukora ibyo isabwa, ariko bikaba amasigaracyicaro.
    Nta gitunguranye kirimo ariko, kuko nta na rimwe ubutegetsi bwa Kongo, by'umwihariko ubwa Tshisekedi, bwigeze bwubahiriza amasezerano bwishyiriyeho umukono.

    Ikigaragarira buri wese usesengura ibyo muri Kongo, ni uko Leta y'iki gihugu iri mu ihurizo rikomeye ryo gushyira mu bikorwa imyanzuro igamije kugarura amahoro cyane cyane muri Kivu zombi, iy'Amajyaruguru n'iy'amajyepfo.

    Ibintu bisa n'ibyarenze ubushobozi bw'abategeka Kongo, bagahitamo kwisahurira kuko bazi ko imitegekere yabo idashobora kuramba.
    Baritwara nk'ababaswe n' ibiyobyabwenge, ko ntiwasobanura uburyo umuntu wo ku rwego rwa Minisitiri atinyuka kuvuga ngo'uwaremye shitani ni nawe waremye Abatutsi', nk'uko Justin Bitakwira ushinzwe iterambere ry'icyaro aherutse kubivugira ku mugaragaro. Imvugo zibiba urwango z'abategetsi ba Kongo zo zamaze kuba akamenyero, hatitawe ku nzirakarengane z'Abatutsi zicwa buri munsi kubera izo mvugo, abandi bagafungirwa ubusa, imitungo yabo ikangizwa.

    Amahanga nayo, n'ubwo tuyashinja kurebera, birayagora gufasha Kongo kuva mu bibazo by'umutekano, kuko burya 'ufasha uwifashije'.

    Dore nk'ubu Umuryango w'Ibihugu by'Afrika y'Uburasirazuba wafashe icyemezo cyo kohereza ingabo kugarura amahoro muri Kongo, nyamara Tshisekedi ntasiba gusaba abaturage kwigaragamya bamagana izo ngabo, ngo kuko zitaje zigaba ibitero ku birindiro bya M23, ahubwo zigahitamo gufasha kurangiza ikibazo mu nzira ya politiki. Nta nurutoboye Kongo itanga kuri izo ngabo, ariko indashima Tshisekedi ifakoma mu nkokora ibikorwa byazo.

    Inama zose icyo gihugu cyagiriwe cyaziteye umugongo, gihitamo kwegeka umuzigo warwo ku Rwanda. Ntiwaba utazi cyangwa wirengagiza umuzi nyakuri w'ingorane zawe, ngo uzabashe kuzigobotora.

    Nubona igihugu cyiyambaje abacanshuro, uzakarabe, Uzamenye ko akacyo kashobotse.

    The post Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy'umutekano mu burasirazuba bw'icyo gihugu. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/leta-ya-kongo-iri-mu-ihurizo-mu-kurangiza-ikibazo-cyumutekano-mu-burasirazuba-bwicyo-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-ya-kongo-iri-mu-ihurizo-mu-kurangiza-ikibazo-cyumutekano-mu-burasirazuba-bwicyo-gihugu

  • Producer Julien Bmjizzo yakoze ubukwe bwatash… – #rwanda #RwOT

    Imyaka ine irashize aba bombi bari mu rukundo rwitamuruye. Ubukwe bwabo bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023 kuri Sunday Park, buhuza inshuti, imiryango, abavandimwe n'abandi bashyigikiye intambwe yatewe n'uyu muryango mushya.

    Ni ubukwe bwari bwiganjemo ibyamamare mu ngeri zinyuranye! Yambariwe n'abarimo umuhanzi 2saint, Nario, Mbanda, Phil Peter ndetse na Igor Mabano. Ni mu gihe Jean de Dieu Kabanda washinze Isibo Tv yabaye 'Parrain' we. Umuhanzi Jules Sentore yatashye ubu bukwe, aririmba mu gihe cyo gusaba no gukwa.

    Ubukwe kandi bwatashywe n'abarimo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Mugisha Emmanuel [Clapton], umukinnyi wa filime Makanika n'abandi.

    The Ben yahaye impano Julien n'umukunzi we Florence kandi afata umwanya muto wo kubaririmbira no kuvuga ijambo.

    The Ben yashimye Producer Julien kuko yamufashije ubwo yari akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gutangira ubuzima.

    Uyu munyamuziki witegura nawe gukorera ubukwe muri Kigali Convention Center, yavuze ko ari inshuti y’igihe kirekire ya Julien, kuko yanamukoreye indirimbo ku giciro gito cyane. Abifata nk’aho byari ubuntu. The Ben yavuze ko urugendo rwe na Julien rufite amateka akomeye.

    The Ben avuga ko atewe ishema n’intambwe Julien yateye yo kurushinga. Ati “Kandi na Florence aribizi ko uri inshuti yacu kuva cyera. […] Ndi mu bantu banezerewe muri uyu mugoroba, ngirango nawe urabizi ku mutima.'

    Yanavuze ko atari azi neza ko azaba ari mu Rwanda mu bukwe bwa Julien na Florence ariko yarasenze Imana iramusubiza.

    Ati 'Ntabwo nari nzi ko nzaba ndi mu Rwanda iki gihe ku bukwe bwawe, ariko narasenze Imana ko yamfasha nkaba mpari. Rero ntewe ishema nawe.'

    Yavuze ko atabona impano yo gushimira Julien kubera ukuntu bakoranye; yamuhaye impano afatanyije n’abandi bari kumwe.

    The Ben yavuze ko n'ubwo amaze iminsi nta ndirimbo ashyira hanze ariko 'ibikorwa byinshi bijyanye n'amashusho byanjye uyu mugabo abigiramo uruhare'.

    Akomeza ati 'Kandi yamfashije nta n'ubushobozi mfite. Igihe twatangiraga, twari dushakashaka kugeza aho Imana iduhaye imbaraga tukaba dukora ibintu bivugitse.'

    Aravuga ibi mu gihe Julien ariwe wamukoreye indirimbo 'Why' yakoranye n'umunyamuziki wo muri Tanzania, Diamond.

    Mu bandi bavuze ijambo, harimo umubyeyi w’umuhanzikazi Babo washimye Julien kubwo gushyigikira umwana we akamutunganyiriza amashusho y’indirimbo zitandukanye. Julien yakoreye Babo indirimbo yitwa 'I'm in love' n'izindi.

    Ku wa 10 Ukwakira 2022, nibwo Sugira Florence yagaragaje ko umukunzi we Julien yamwambitse impeta mu muhango wabereye ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania.

    Icyo gihe, Sugira yifashishije konti ye ya Instagram atangaza ko yabwiye 'Yego' umukunzi we Bmjizzo.

    Yavuze ko yorohewe no kwemerera umukunzi we gutangira urugendo rushya rw'ubuzima. Avuga ko kuva yatangira gukundana na Julien, yamubereye inshuti n'umukunzi 'mu gihe cy'imyaka ine ishize'.

    Uyu mukobwa yavuze ko banyuze mu bihe by'imiraba n'ibyishimo ariko 'wakomeje kumbera inshuti nya nshuti' yakoresheje 'G' (inshuti mu mvugo z'iki gihe).' Ati 'Ku bw'ibyo uyu munsi naguhisemo, ejo ndetse n'ahazaza.'

    Yashimye Julien ku bwa buri kimwe yamukoreye mu buzima. Amusaba gufatanya gusengera urugendo bagiye gutangira, kugira ngo Imana izayobore intambwe zabo kandi bazarumbuke.

    Sugira Florence asanzwe ari umukinnyi wa filime n'ubwo muri iki gihe atakigaragara cyane. Uyu mukobwa yamenyekanye cyane muri filime yahuriragamo n'umusore wamamaye nka ‘Makanika’.

    Ariko yanakinnye muri filime yitwa 'Igihiraho' akinamo yitwa Teta. Iyi filime igaragaza ingaruka zo kwihorera; ihohoterwa rikorerwa abagabo rikozwe n’abagore, ihohoterwa rikorerwa abagore rikozwe n’abagabo, kwihangana no mu bihe by’amage ukaba intwari, urukundo, imibanire yifuzwa ku bashakanye, uburere Mboneragihugu n’ibindi.

    Mu Ukwakira 2021, nibwo Julien yatangiye urugendo rwo guhuriza abahanzi mu ndirimbo imwe, mu rwego rwo kuzamura izina rye.

    Yahereye ku ndirimbo yise 'Kamwe' ikoze mu njyana y'amapiano irimo abahanzi nka Social Mula, Kenny Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li john na Papa Cyangwe.

    Ni indirimbo yihariye impera za 2021 kugeza n'uyu munsi, kuko icyumvikana ahantu hatandukanye icurangwa, ikomeza kwizihira abanyabirori.

    Julien ni Producer w'Umunyarwanda ariko ukorera mu Bubiligi, afata amashusho y'indirimbo, filime n'ibindi bigendanye na cinema.

    Indirimbo 'Why' yakoreye The Ben na Diamond yatumye umwe mu bareberera inyungu za Alikiba amwandikira, amushimira ku kazi katoroshye yakoze.

    Ni we watunganyije amashusho y'indirimbo 'Only You' ya The Ben yakoranye na Ben Kayiranga yakomeje izina rye.

    Mu 2014, nibwo uyu musore yashinze studio ye y'umuziki yise 'BproudMusic' iherereye mu Bubiligi, aho amaze gukorana n'abahanzi barimo Marina, Social Mula, Big Fizzo, Bull Dog, Mico The Best n'abandi.

    Julien yavukiye kandi akurira mu Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yagiye kwiga kuri ESAPAG kugeza mu 2011 aho yavuye we n'umuryango we bajya gutura mu Bubiligi.

    Yakomereje amashuri ye mu Bubiligi ku kigo cyitwa Vilgo asoza amasomo mu Ishami rya 'Computer Science Management and Accouting'.

     

    The Ben mu batashye ubukwe bwa Producer Julien na Sugira Florence

     

    The Ben yahaye impano umuryango Julien na Florence, avuga ko imyaka irenze 10 ari inshuti ya Julien 


    The Ben yavuze uburyo Julien yamufashije, bafatwa n’ikiniga bibutse ibihe banyuranyemo 


    The Ben yahaye ikaze mu muryango Sugira Florence, avuga ko atewe ishema n’intambwe inshuti ye yateye 


    Jean de Dieu Kabanda washinze Isibo Tv niwe 'Parrain' wa Julien [Uwa mbere uri ibumoso] 


    Abarimo David Bayingana [Ubanza ibumos] batashye ubukwe bwa Julien


    Umubyeyi w'umuhanzikazi Babo yashimye Julien ku bwo gushyigikira urugendo rw'umuziki w'umwana we



    Ubu bukwe bwabereye kuri Sunday Park….Abakobwa bo muri Uno Fashion nibo bifashishijwe mu kwakira abatashye ubu bukwe





    Mu Ukwakira 2022, nibwo bombi batangaje ko bitegura kurushinga nk'umugabo n'umugore


     

    Julien amaze imyaka irenga ine ari mu rukundo na Sugira Florence




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131986/producer-julien-bmjizzo-yakoze-ubukwe-bwatashywe-nabarimo-the-ben-wamuhaye-impano-amafoto-131986.html

  • Mu gihe benshi bari bategereje umubare munini w’abakinnyi ikipe ya Rayon Sports igomba kwirukana umwe gusa niwe ubuyobozi bwahaye ibaruwa imwirukana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe benshi bari bategereje umubare munini w'abakinnyi ikipe ya Rayon Sports igomba kwirukana umwe gusa niwe ubuyobozi bwahaye ibaruwa imwirukana

    Abantu benshi bari bategereje umubare munini w'abakinnyi Rayon Sports igomba kwirukana, ubuyobozi bw'iyi kipe bwafashe umwanzuro wo kuba basezereye umwe gusa ariko hari n'abandi bagitekerezwa.

    Hashize igihe kinini mu itangazamakuru bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports igomba kwirukana abakinnyi batari munsi ya 7 bitewe ni uko iyi kipe yaguze abakinnyi benshi kandi bakomeye ariko kugeza ubu abo abantu bari bitezwe ntabwo barirukanwa.

    Amakuru YEGOB twamenye kandi yizewe ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo kwirukana Twagirayezu Amani wari umuzamu ariko utaragize ikintu akora mu mwaka umwe gusa yari amaze muri iyi kipe y'abafana benshi.

    Abanfi bakinnyi batekerezwa ariko bakaba batarirukanwa harimo Mbirizi Eric, Patrick, Rafael Osaluwe, Moussa Essenu, Nishimwe Blaise ndetse n'abandi. Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ariko abakinnyi baguzwe bashya ntabwo baragaragara ari nabyo abafana bategereje kugeza ubu.

     

    Source : https://yegob.rw/mu-gihe-benshi-bari-bategereje-umubare-munini-wabakinnyi-ikipe-ya-rayon-sports-igomba-kwirukana-umwe-gusa-niwe-ubuyobozi-bwahaye-ibaruwa-imwirukana/

  • Bari kumukotereza! Aba-Rayon bafashe iya mbere bari kurekura ifaranga mu buryo budasanzwe kugira ngo basinyishe Joachim Ojera uri kubaca iby’umurengera kubera impano ye yabanejeje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bari kumukotereza! Aba-Rayon bafashe iya mbere bari kurekura ifaranga mu buryo budasanzwe kugira ngo basinyishe Joachim Ojera uri kubaca iby'umurengera kubera impano ye yabanejeje.

    Ubuyobozi bw'abafana ba Rayon Sports bwatangije ubukangurambaga bwo gushyigikira iyi kipe kugira ngo yongerere amasezerano Joackiam OJERA.

    Intego ni ugutanga Miliyoni 25 FRW kugira ngo barebe uko bamwongerera amasezerano muri iyi kipe yambara umweru n'ubururu.

    Source : https://yegob.rw/bari-kumukotereza-aba-rayon-bafashe-iya-mbere-bari-kurekura-ifaranga-mu-buryo-budasanzwe-kugira-ngo-basinyishe-joachim-ojera-uri-kubaca-ibyumurengera-kubera-impano-ye-yabanejeje/

  • Habereye impanuka ikomeye cyane y’imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yagonganye na FUSO ubundi abantu 16 bari bavuye gushyingura bahita bahasiga ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Habereye impanuka ikomeye cyane y'imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yagonganye na FUSO ubundi abantu 16 bari bavuye gushyingura bahita bahasiga ubuzima.

    Mu masaha y'umugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki 16, Nyakanga, 2023 imodoka yari itwaye abagenzi yagonganye na FUSO yari ipakiye amafi abantu 16 barahagwa.

    Minibisi yangiritse cyane k'uburyo byasabye ko abaturage bakoresha amashoka kugira ngo bakuremo ibyuma babone uko bakuramo imirambo.

    Byabereye ku muhanda Kagadi-Kyenjojo ugana Fort Portal muri Uganda.

    Uretse abantu 16 bahise bahasiga ubuzima, hari abandi batanu bajyanywe ku bitaro bya Muhorro ngo batabarwe kubera ko bakomeretse cyane.

    Itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko ikibabaje kurushaho ari uko abantu bapfuye bari bavuye gushyingura undi muntu.

    Source : https://yegob.rw/habereye-impanuka-ikomeye-cyane-yimodoka-itwara-abagenzi-mu-buryo-bwa-rusange-yagonganye-na-fuso-ubundi-abantu-16-bari-bavuye-gushyingura-bahita-bahasiga-ubuzima/

  • Rutahizamu wamuritswe na Rayon Sports agiye kugurwa miliyari y’amafaranga y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wamuritswe na Rayon Sports agiye kugurwa miliyari y'amafaranga y'u Rwanda.

    Rutahizamu Bimenyimana Bonfils-Caleb agiye kugurwa Miliyari 1 y'Amanyarwanda n'ikipe yo muri Maroc ya Waydad Athletic club Casablanca.

    Kuri ubu Bonfils-Caleb agiye kwerekeza mu ikipe yo muri Maroc ya Waydad ndetse biravugwa ko ashobora gutangwaho agera kuri Miliyari y'amafaranga y'u Rwanda.

    Nk'uko ikinyamakuru kitwa Idiski Times cyo muri Afurika y'Epfo kibyandika, impande zombi zamaze kumvikana.

    Kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga ni bwo uyu rutahizamu ari kumwe n'ushinzwe kumushakira amakipe bageze muri Morocco bagiye mu biganiro bya nyuma.

    Biteganyijwe ko Caleb agiye gusimbura rutahizamu wakiniraga Waydad, Bouly Junior Sambou.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wamuritswe-na-rayon-sports-agiye-kugurwa-miliyari-yamafaranga-yu-rwanda/

  • Yamugiriye neza disi! Umugabo wa Bahavu Jannet yatangaje amagambo akomeye ku isabukuru ye y’amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yamugiriye neza disi! Umugabo w'umukinnyikazi wa filime nyarwanda Usanase Bahavu Jannet yatangaje amagambo akomeye ku isabukuru ye y'amavuko.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Fleury Legend yifurije umugore we Bahavu Jannet isabukuru nziza y'amavuko maze amushimira byimazeyo kuba yaramukunze ndetse n'uburyo yamuhinduriye ubuzima kubera urukundo yamuhaye.

    Source : https://yegob.rw/yamugiriye-neza-disi-umugabo-wa-bahavu-jannet-yatangaje-amagambo-akomeye-ku-isabukuru-ye-yamavuko/

  • U Rwanda rwagukanye umwanya wa 3 muri Basketball, Amavubi mu bagore basezerewe na Uganda #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Kamena 2023 nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yegukanye umwanya wa Gatatu mu irushanwa rihuza amakipe y'igihugu akoresha abakinnyi bakina imbere ku mugabane wa Afurika.

    Ibi u Rwanda rwabigezeho muri iri rushanwa ryiswe FIBA-AfroCan 2023 ryaberaga mu gihugu cya Angola.

    Mu mukimo wo guhatanira umwanya wa Gatatu, u Rwanda rwatsinze ikipe y'igihugu Iharanira Demokarasi ha Kongo amanota 82 kuri 73.

    Iri rushanwa ryatangiye ku itariki ya 6 kugeza kuya 16 Nyakanga 2023, ryegukanywe na Morocco yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Côte d'Ivoire amanota 78 kuri 76.

    Nyuma yaho u Rwanda rwegukanye umwanya wa Gatatu ndetse n'umudali wa Bronze, Ndayisaba Ndizeye Dieudonne w'umunyarwanda akaba yagaraga ku rutonde rw'abakinnyi beza biri rushanwa.

    Mu mukino w'umupira w'amaguru, ikipe y'igihugu y'abagore yaraye isezerewe na Uganda nyuma yaho batsinzwe igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura.

    Ni umukino warangiye ari 0-0 mu minota 90, ibi bigahura nuko mu mukino ubanza nabwo amakipe yombi yanganyije 3-3.

    Itegeko rikaba rivuga ko iyo amakipe yombi anganyije mu giterano cy'imikino ibiri habaho kongera iminota, bityo mu munota 30 yongeweho, Uganda yahise ibona igitego kimwe.

    Iki gitego cyatsinzwe ku munota wa 100 cyatumye Crasted Uganda ikomeza mu kindi kiciro aho izahura na Cameroon mu irushanwa ryo guhatanira gukina imikino Olimpiki.

    The post U Rwanda rwagukanye umwanya wa 3 muri Basketball, Amavubi mu bagore basezerewe na Uganda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwagukanye-umwanya-wa-3-muri-basketball-amavubi-mu-bagore-basezerewe-na-uganda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwagukanye-umwanya-wa-3-muri-basketball-amavubi-mu-bagore-basezerewe-na-uganda