Blog

  • Ruti Jol yahaye Minisitiri wa Congo-Brazza… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 15 Nyakanga 2023 mu gihugu cya Congo-Brazzaville hari kubera ku nshuro ya 11 iserukiramuco 'Fespam'.

    Ryubakiye ku nsanganyamatsiko y'uruhare rw'injyana ya Rumba mu guharanira ubumuntu. Mu Ukwakira 2021, nibwo byatangajwe ko Rumba yo muri Congo yashyizwe mu murage w'Isi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi, uburezi n’umuco (UNESCO).

    Icyo gihe, Umuyobozi mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, yavuze ko Umuziki wa rumba n’imibyinire yawo byabaye ikirango cy’urugamba rwo guharanira ubwigenge mu kinyejana cya 20.

    Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco witabiriwe n'abarimo Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Ngueso, abayobozi mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku burezi (Unesco) n'abandi banyuranye.

    Ryitabiriwe kandi n'abahagarariye ibihugu byabo barimo abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gambia, Morocco, Mali, Mauritania, Côte d’Ivoire, Egypt, Equatorial Guinea, Nigeria, Egypt, u Rwanda n'abandi banyuranye.

    Umuhanzi Massamba Intore yavuze ko mu gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco bahaye Minisitiri w'Inganda n'Umuco, Ubukerarugendo n'ubuhanzi mu gihugu cya Braziville, Marie-France Hélène Lydie Pongault umwambaro uranga intore.

    Yavuze ati 'Impano y'u Rwanda twayitanze mu gitore! Ngubwo Ubudasa bubereye BeneGihanga.'

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye yagiye muri iki gihugu ahagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) ifite umuco mu nshingano.

    Yabwiye InyaRwanda ko ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2023, ari bwo Minisitiri Marie-France Hélène yakiriye abahagarariye ibihugu byabo birimo n'u Rwanda bitabiriye iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya 11.

    Massamba avuga ko 'akarusho ni uko twe twamuhaye inkindi, ibitako, mbese umwambaro w'intore'. Avuga ko yaganiriye na Minsitiri Marie- France amusabanurira icyo bivuze guhabwa umwambaro w'Intore n'impamvu bahisemo kuwumuha.

    Uyu muhanzi yavuze ko Minisitiri Marie-France yabakiriye neza, kandi ababwira uko gahunda ziteye. Avuga ko kuri uyu wa Mbere ndetse no ku wa Gatatu, umuhanzi Ruti Joel azataramira abazitabira iri serukiramuco ry'indirimbo.

    Ati 'Ni ibintu byiza cyane. Ni iserukiramuco ry'indirimbo niyo mpamvu haje Ruti Joel n'abamucurangira. Niwe muhanzi w'ibanze, kandi yateguye ibintu byiza.'

    Amashusho agaragaza ubwo Ruti Joel yashyikiriza umwambaro w'Intore Minisitiri Marie-France

    Ruti Joel [Uwa Gatatu uvuye ibumoso] yahagarariye u Rwanda muri Fespam

    Producer Ishimwe Karake Clement ari mu itsinda ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco ‘Fespam’
    Clement The Guitarist [Ubanza ibumoso] ni umwe mu bari mu itsinda ricurangira Ruti Joel

    Massamba yavuze ko bakiranwe urugwiro mu iserukiramuco ‘Fespam’


    Massamba Intore yasobanuriye Minisitiri Marie-France impamvu yo kumuha umwambaro w'intore

    Minisitiri Marie-France yakiriye impano iranga umuco wa Senegal











    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131972/ruti-joel-yahaye-minisitiri-wa-congo-brazzaville-umwambaro-wintore-video-131972.html

  • Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yihariye ibih… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga, i Bugesera ku kibuga cya Field of Dreams, habereye iriganwa rya Rwanda Youth Racing Cup, ryitabiriwe n’amakipe atandukanye asanzwe ari umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare “FERWACY”.

    Iri siganwa, ryari ribaye bwa mbere, aho rifite intego y’imyaka icumi yo gushaka impano mu bakinnyi bakiri bato.Kuri iyi nshuro, hakinnye ibyiciro hafi ya byose by’abakiri bato kuva ku myaka 17 gusubiza hasi mu bahungu n’abakobwa.

     Abakinnyi bigendanye n’icyiciro, bazengurukaga ikibuga cya Field of Dreams bigendanye n’umuvuduko bafite, ubundi bakabarirwa ibihe buri umwe yakoresheje. 

    Mu cyiciro cy’ingimbi, ubwo ni abari hagati y’imyaka 17-18, Shyaka Janvier ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yabaye uwa mbere akoresheje iminota 52 na amasegonda 36″ Tuyizere Hashim bakina hamwe, yaje amukurikiye, akoresheje iminota 53 n’amasegonda 23″. Ruhumuriza Aime ukinira Cycling Club for All yaje ku mwanya wa Gatatu akoresheje 53′ n’amasegonda 24.

    Shyaka Janvier mu batarengeje imyaka 18 niwe winjiye ku murongo ari uwa mbere

    Mu bangavu, bari hagati y’imyaka 15 na 16,  ikipe ya Bugesera Cycling Team, yigaragaje kuko yegukanye imyanya itatu ya mbere, aho Iragena Charlotte yabaye uwa mbere akoresheje iminota 41′ n’amasegonda 29, akurikirwa na Uwera Aline wakoresheje iminota 41 n’amasegonda 35, Byukusenge Mariate aba uwa Gatatu akoresheje iminota  41 n’amasegonda 31.

    Iragena Charlotte yinjiye ku murongo ni ibyishimo byinshi

    Mu cyiciro cy’abahungu bato bari hagati y’imyaka 15 na 16, Ntirenganya Moise ukinira Les Amis Sportifs yabaye uwa mbere akoresheje iminota 40 n’amasegonda 30, Twagirayezu Didier ukinira Kayonza Young Stars aza ku mwanya wa Kabiri akoresheje iminota 41 n’amasegonda 12, Tuyipfukamire Aphrodis ukinira Nyabihu Cycling Team aza ku mwanya wa Gatatu akoresheje iminota 41 n’amasegonda 12.

    Ntirenganya Moise yagaragaje ubuhanga bukomeye mu gukata amakorosi agize iki kibuga

    Mu bakobwa bato Masengesho Yvonne wakinnye ari umwe yegukanye umudari wa zahabu akoresheje iminota 26 n’amasegonda 29.

    Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 14 mu bahungu, Shema Emmanuel ukinira Les Amis Sportifs yabaye uwa mbere akoresheje iminota 26’00, Gisubizo Issa nawe bakinana, aba uwa Kabiri akoresheje iminota 27 n’amasegonda 18, Ndacyayisaba Isiaka nawe ukinira Les Amis Sportifs aba uwa Gatatu akoresheje iminota 27 n’amasegonda 55.

    Iyi Shampiyona y’abakiri bato igamije gushaka impano mu bana, izajya iba ngarukakwezi, ibere mu bice bitandukanye cy’igihugu, ariko ku nshuro cya kabiri mu kwezi gutaha, nabwo izabera i Bugesera mu buryo bwo kurushaho kumenyereza abakinnyi umuhanda mbere y’uko bajya mu mihanda minini. 

    Abakinnyi bitabiriye iri siganwa, barishimye cyane bavuga ko ryabigishije kwihangana, ndetse no gukata amakorosi 

    Les Amis Sportifs yigaragaje cyane kuri iyi nshuro ya mbere irushanwa ryari ribaye 

    Nyuma y’isiganwa hafashwe ifoto y’urwibutso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131974/les-amis-sportifs-yi-rwamagana-yihariye-ibihembo-mu-isiganwa-rya-mbere-rya-rwanda-youth-ra-131974.html

  • Imbamutima za Lionel Messi nyuma yo kwerekanwa mu ikipe ye nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rya keye mu Mujyi wa Miami kuri sitade ya DRV PNK Stadium habereye umuhango wo kwerekana ku mugaragaro abakinnyi bashya Inter Miami yaguze barimo Lionel Messi na Sergio Busquet.

    Lionel Messi wageze muri Inter Miami nyuma yo gutandukana na Paris Saint-Germain, ku munsi wejo yarerekanwe mu ikipe ye nshya ya Inter Miami kuri sitade ya DRV PNK Stadium.

    Mu mvura nyinshi irimo inkuba n'umuyaga, Lionel e yafashe Ijambo maze avuga akamuri kumutima nyuma yo gutangazwa nk'umukinnyi ugiye kujya akina Shampiyona y'Ikiciro cya Mbere muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

    Messi ati' Nishimiye kuba ndihano. Singe uzarota ntangiye imyitozo no gukina. Ndi hano ngo nkine, tsinde mfashe ikipe nk'uko mpora mbikora.'
    'Naje hano mfite intumbero imwe n'iyanyu. Tuzishimana'.

    Lionel Messi wahawe nimero 10 mu ikipe ya Inter Miami

    Source : https://yegob.rw/imbamutima-za-lionel-messi-nyuma-yo-kwerekanwa-mu-ikipe-ye-nshya/

  • Uyu niwe bifuzaga: Manchester United yaguze umunyezamu w’inzozi zayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu niwe bifuzaga: Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza yaguze umunyezamu w'inzozi zayo.

    Manchester United iherutse gutandukana n'umunyezamu wari uyimazemo imyaka myinshi cyane ari we David De gea utaruzwiho gukinisha amaguru gusa ubu yamaze kwibikaho umunya Cameroun Andre Onana wakiniraga ikipe ya Inter Milan yo mu gihugu cy'u Butaliyani.

    Andre Onana uzwiho ubuhanga buhanitse mu bijyanye no gukinisha amaguru yatanzweho akayabo ka miliyoni 55€ binatuma aba umuzamu wa 4 uhenze mu mateka ya ruhago.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/uyu-niwe-bifuzaga-manchester-united-yaguze-umunyezamu-winzozi-zayo/

  • Abagore bari abakera! Kigali, umugore yakubise umugabo amukura amenyo ubu ntazongera kurya igisheke – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore bari abakera! Kigali, umugore yakubise umugabo amukura amenyo amusiga ari mapengu

    Mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, Akagari ka Mwendo, umugore yakubise umugabo amukura amenyo abiri y'imbere.

    Umugore witwa Ufitenyina Odira w'imyaka 26, yakuye amenyo Umugabo we witwa Nshimiyimana J Claude ufite imyaka 31. Uyu mugabo n'uyu mugore bari basanzwe barasezeranye ariko batakibana kubera amakimbirane.

    Biravugwa ko uyu mugabo ariwe wagiye kwanduranya ku mugore aho yari atuye, birangira barwanye amukura amenyo. Ubu uyu mugore yashyikirijwe sitasiyo ya RIB, naho umugabo yajyanwe kwa muganga. Umugore arashinjwa gukubita no gukomeretsa.

    Source : https://yegob.rw/abagore-bari-abakera-kigali-umugore-yakubise-umugabo-amukura-amenyo-ubu-ntazongera-kurya-igisheke/

  • Umukinnyi wabiciye bigacika muri Rayon Sports agiye kugurwa miliyari 1 Frw – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka mu Burundi, Bimenyimana Bonfils Kaleb wamenyekanye akina muri Rayon Sports ashobora kugurwa agera kuri Miliyari 1 y'Amanyarwanda n'ikipe ya Wydad Casablanca yo muri Morocco.

    Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniye Rayon Sports hagati ya 2017-2019 nyuma akayivamo, agiye kuva mu ikipe yarimo ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo yerekeza muri Wydad Casablanca usanzwe ikina Shampiyona y'Ikiciro cya Mbere muri Morocco.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 25 y'amavuko , amakuru atangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye byo muri Afurika y'Epfo n'iwabo mu Burundi , aravufa ko ibiganiro Wydada na Kaizer bagiranye bemeranyije ko ashobora kugurwa amafaranga angana na miliyoni imwe y'amadorali, angana na miliyari 1 Frw.

    Bonfils Caleb ukinira ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo

    Bonfils Caleb yageze muri Kaizer Chiefs mu mwaka wa 2021, umwaka w'imikino ushize akina imikino 26 abasha gutsinda ibitego 12.

    Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniye Rayon Sports, akaba umukinnyi ukomeye

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wabiciye-bigacika-muri-rayon-sports-agiye-kugurwa-miliyari-1-frw/

  • Bahesheje ishema igihugu cya babyaye: Ikipe y’igihugu yagaritse igihugu cy’ubukombe ihita yegukana igihembo gishimishije (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahesheje ishema igihugu cya babyaye: Ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri Basketball yagaritse igihugu cy'ubukombe maze ihita yegukana igihembo gishimishije.

    Mu mikino ya 'FIBA Afro Can 2023' yaberaga muri Angola ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri Basketball yegukanye umwanya wa gatatu ihita yegukana umudari wa Bronze nyuma yo kugarika Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yibitseho iki gikombe ku manota 82-73.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/bahesheje-ishema-igihugu-cya-babyaye-ikipe-yigihugu-yagaritse-igihugu-cyubukombe-ihita-yegukana-igihembo-gishimishije-amafoto/

  • Manchester United yageneye ubutumwa Maguire nyuma yo kwamburwa ubuyobozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yageneye ubutumwa Harry Maguire wari Kapiteni wayo mu myaka itatu n'igice itambutse.

    Ku Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga nibwo umwongereza Harry Maguire usanzwe ukina nka myugariro yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho amagambo avuga ko yambuwe inshingano yari amaranye imyaka itatu n'igice zo kuba Kapiteni wa Manchester United.

    Manchester United nyuma y'uko Maguire atangaje ayo magambo yagiye kumbuga nkoranyambaga zayo, ishyiraho ubutumwa bushimira Maguire mu gihe yari umuyobozi ndetse n'uruhare yagize.

    Manchester United yagize iti ' Buri umwe wese muri Manchester United arashimira Harry Maguire uruhare yagize ubwo yari Kapiteni mu myaka itatu n'igice ishize'.
    ' Umutoza azatangaza Kapiteni mushya mu gihe gito, nyuma yo kuganira n'abakinnyi.'

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-yageneye-ubutumwa-maguire-nyuma-yo-kwamburwa-ubuyobozi/

  • Rayon Sports yatangaje umutoza mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports isanzwe ikina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yatangaje umutoza mushya ushinzwe kongerere ingufu abakinnyi.
    Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko Umunya-Afurika y'Epfo LEBITSA AYABONGA ariwe mutoza ushinzwe kongerere ingufu abakinnyi ( fitness coach).

    Umunya-Afurika y'Epfo LEBITSA AYABONGA niwe mutoza ushinzwe kongerere ingufu abakinnyi

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatangaje-umutoza-mushya/