Blog

  • Uwari umutoza wa APR FC akomeje gutuma iyi kipe itagura umutoza mushya nyuma yo gukora ntiyishimirwe n’abayobozi kandi yari yahawe byose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe ya APR FC kugeza ubu Ben Moussa niwe ukomeje gutuma ikipe ya APR FC idatangaza kumugaragaro umutoza mushya uzayitoza umwaka utaha w'imikino.

    Sezo 2022/2023, imaze igihe gito itangiye nibwo umunya-Tunisia, Ben Moussa utoza APR FC yahawe inshingano zo gufasha iyi kipe y'ingabo z'igihugu gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutandukana na Adil Mohamed Erradi nyuma yo kutumvikana n'ubuyobozi.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Ben Moussa yahawe amasezerano y'umwaka umwe Kandi kugeza ubu amasezerano yahawe ntabwo arashyirwaho akadomo. Amakuru ahari avuga ko ari byo bikomeje gutuma APR FC idashyira ahagaragara umutoza mushya kuko uwo bafite atararangiza amasezerano, kandi bishobora kuba bibi.

    APR FC ikomeje kuganira n'abatoza benshi kandi bakomeye urimo kuvugwa cyane, ni Patrick Aussems watozaga ikipe ya AFS Leopards yo muri DRC ariko ntibirashyirwa ahagaragara, turacyategereje ubuyobozi bw'iyi kipe.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/uwari-umutoza-wa-apr-fc-akomeje-gutuma-iyi-kipe-itagura-umutoza-mushya-nyuma-yo-gukora-ntiyishimirwe-nabayobozi-kandi-yari-yahawe-byose/

  • Dore icyo bita icyangwe: Umuhanzi Davis D yagaragaye yambaye imyambaro izwi ku ngagari (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore icyo bita icyangwe: Umuhanzi Davis D uzwiho kwambara imyambaro idasanzwe yagaragaye yambaye imyambaro izwi ku ngagari.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze umwami w'abana Davis D yagaragaye yambaye imyambaro imenyerewe ku bantu bafite amafaranga menshi maze avugisha ababonye iyo foto.

    Ifoto:

    Bimwe mu byo abantu batangiye kuvuga nyuma yo kubona iyi foto:

    Source : https://yegob.rw/dore-icyo-bita-icyangwe-umuhanzi-davis-d-yagaragaye-yambaye-imyambaro-izwi-ku-ngagari-ifoto/

  • Bidasubirwaho APR FC yamaze gutangaza umukinnyi ukomeye cyane wari umaze iminsi agarukwaho na benshi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC Bidasubirwaho yamaze gutangaza umukinnyi ukomeye cyane wari umaze iminsi agarukwaho na benshi

    Myugariro ukomeye cyane w'ikipe y'igihugu ya Cameroon, yamaze gusinyira ikipe ya APR FC amasezerano y'imyaka 2.

    Kuri uyu wa mbere nibwo APR FC yatangaje myugariro Salomon Banga Bidjeme nyuma y'iminsi avuzwe ko yamaze kumvikana n'iyi kipe.

    Salomon Banga Bidjeme yakiniye ikipe y'igihugu ya Cameroon y'abakina imbere mu gihugu ndetse ari na Kapiteni. Yakiniye izindi kipe zirimo Al-Hilal, Difa El Jadida, Coton Sports FC, Colombe Sport, vuba araba ari umukinnyi wa APR FC.

     

     

    Source : https://yegob.rw/fc-bidasubirwaho-yamaze-gutangaza-umukinnyi-ukomeye-cyane-wari-umaze-iminsi-agarukwaho-na-benshi/

  • Indirimbo nyarwanda zishyushye kuri Youtube u… – #rwanda #RwOT

    Utereye ijisho ku rubuga rwa Youtube rukoreshwa na benshi mu banyarwanda yaba mu buryo bwo kumenya amakuru no mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi banamenyekanisha ibyo bakora.

    Urasanga hari indirimbo abantu benshi bari kwihatira kumva no kureba binyuze kuri uru rubuga, uyu munsi inyaRwanda twifuje kubahitiramo izigera kuri eshanu ziza imbere kugeza ubu.Element, Ross Kana na Bruce Melodie indirimbo yabo ikomeje kuza imbere 

    Kugeza ubu indirimbo ya Element wamaze kuba ikimenyabose mu gutunganya umuziki ariko akaba mu gihe gito amaze yinjiye mu kuririmba nabyo bikaba bikomeje kumuhira.

    Iyitwa 'Fou de Toi' yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana bose bahuriye mu nzu igezweho mu zitunganya umuziki zikareberera inyungu z'abahanzi ya 1:55A.M ikaba ariyo kuva yasohoka ikiyoboye izindi. 

    Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 3.5 kuva yajya hanze kuwa 29 Gicurasi 2023 niyo iyoboye izindi. 

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘FOU DE TOI’

    “>

    Danny Nanone kuva yasoza umuziki ntagahenge ari gutanga ari gukora indirimbo nyinshi kandi nzira

    Indirimbo 'My Type' ya Danny Nanone imaze kurebwa binyuze kuri Youtube inshuro zirenga Miliyoni 1.2 kuva yagera ku isoko kuwa 02 Kamena 2023 yakomeje kugenda iza imbere ku ntonde zigaragaza indirimbo zigezweho mu bitangazamakuru bitandukanye. 

    Ari nako abitabira kuyireba biyongera dore ko kuva uyu muhanzi Danny Nanone yakongera gutangira  ibikorwa by'umuziki nyuma y’uko yari yarabaye abisubitse akajya kwiga mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo yakomeje kunyura benshi. 

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘MY TYPE’

    “>

    Kirikou Akili na Chrissy Eazy indirimbo yabo ‘Lala’ ikomeje kuza imbere mu ziri guca ibintu ku butaka bw’u Rwanda by’umwihariko mu bakoresha urubuga rwa Youtube

    Ukwezi kurashize umuhanzi Kirikou Akili wo mu Burundi ahuje imbara na Chris Eazy uretse kuba aba bahanzi bombi bari mu kiragano kimwe amagambo n'injyana bakora zikaba zenda gusa ariko na none n'amashusho bakoze barayitondeye. 

    Kuva kuwa 17 Kamena 2023 bashyira hanze iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zigera ku bihumbi 774  bakaba barayise’ Lala’ ikaba iri mu zikomeje kuza imbere mu kurebwa.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘LALA’

    “>

    Juno Kizigenza umuziki we umunsi kuwundi ugenda urushaho kugira icyerekezo n’igikundiro

    Igitangaza imwe mu ndirimbo ziri kuri Album nshya ya Juno Kizigenza yise 'Yaraje' iyi ndirimbo yakoranye na Bruce Melodie uri mu basobanuye byinshi ku muziki we kuko wavuga ko ari we wamuritse impano ye. 

    Hamwe kandi na Kenny Sol iri muziri gukurukirwa cyane nubwo nta mashusho yayo arajya hanze gusa bitewe n'amateka aba bose abahuje kimwe kandi n'ubuhanga n'izina bamaze kwandika mu muziki nyarwanda byatumye yihuta kurushaho aho imaze kurebwa binyuze kuri Youtube inshuro ibihumbi 441. 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IGITANGAZA’

    “>

    Amahitamo ya Davis D yo guhuriza mu ndirimbo ye Bushali na Bull Dogg akomeje gutanga umusaruro wigaragaza aho Bermuda ikomeje kuba Bermuda mu bakunzi b’umuziki

    Yiyita umwami w'abana benshi barabimwubahira kuko yamaze kwerekana uruhande arimo mu byo akora no gushimangira ko abanyamideli bagaragara mu mashusho y'inditimbo bafite uruhare runini mu kugera ku muziki. 

    Uretse izina afite guhuza imbaraga na Bushali na Bull Dogg bafite izina rikomeye mu muziki w'injyana y'umujinya biri mu byongereye uburyohe bw'indirimbo yise 'Bermuda' yashyize kuwa 22 Kamena 2023 imaze kurebwa inshuro ibihumbi 482.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘BERMUDA’

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131980/juno-kizigenza-na-davis-d-mu-bafite-indirimbo-nyarwanda-zishyushye-kuri-youtube-udakwiye-k-131980.html

  • Ababyinnyi bagiye guhatana mu irushanwa rizah… – #rwanda #RwOT

    Abashaka guhatana muri iri rushanwa batangiye kwiyandikisha. Ku wa 23 Ukuboza 2023 hazaba igikorwa cyo guhitamo ababyinnyi bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma kizabera kuri Kimisagara Youth Center.

    Ni mu gihe ku wa 30 Ukuboza 2023 ari bwo hazamenyekana umusore, umukobwa cyangwe se itsinda ryegukanye iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, ni mu gikorwa kizabera kuri Club Rafiki Youth Center.

    Kuri iyi nshuro uzahiga abandi azahembwa Miliyoni 1 Frw, uwa kabiri azahembwa ibihumbi 500Frw ni mu gihe uwa gatatu azahembwa ibihumbi 300Frw.

    Rukundo Patrick [Patycope] uri mu bari gutegura iri rushanwa, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro bazamuye ibihembo kugirango umwuga wo kubyina urusheho kugira agaciro.

    Ati 'Ku iyi nshuro twazamuye ibihembo kugira ngo umwuga wo kubyina nawo utangire winjize akantu gatubutse.'

    'Kuko intego yacu ni uguteza imbere urubyiruko binyuze mu kubyina kandi dushishikariza urubyiruko kutanywa ibiyobyabwenge kuko si byiza.'

    Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe haherutse gutangwa ibihembo bigenewe abakobwa bagaragara mu ndirimbo z'abahanzi babyina byiswe 'Video Vixen Awards'.

    Umwuga wo kubyina wahiriye benshi ku Isi, ku buryo umunyarwandakazi Sherrie Silver yamenye ku Isi binyuze mu kuba yarakuze akunda kubyina, bituma abengukwa n'abahanzi na kompanyi zinyuranye atangira guhanga imbyino zifashishijwe.   

    Umwaka ushize iri rushanwa ryegukanwe n'itsinda ry'abana b'ababyinnyi, Afro Monster Vipers ribarizwa ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali. Icyo gihe bahembwe ibihumbi 500Frw.

    Afro Monster Vipers yegukanye iri rushanwa yahembwe ibihumbi 500 Frw, Urban Dancer School yabaye iya kabiri yahembwe ibihumbi 300 Frw naho Afro Mirror yabaye iya gatatu yahembwe ibihumbi 100 Frw.

    Igihembo cy'uwa mbere cyongeheweho ibihumbi 500, ku mwanya wa kabiri hongeweho ibihumbi 200Frw n’aho ku mwanya wa Gatatu hongerwaho ibihumbi 200Frw.

    Iri rushanwa ryateguwe n'inzu y'imideli ya Urutozi Gakondo iri ku isoko ryo mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2019.

    Ubuyobozi bw'iyi nzu buvuga ko bwayitiriye 'Urutozi' kubera ko urutozi ari agasimba kagira urukundo, gakorera hamwe kandi kakagira ubuyobozi bwiza.

    Iyi nzu yashinzwe mu rwego rwo kongera guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo batajya mu bikorwa bibangiriza ubuzima.

    Afro Monster Vipers nibo begukanye ku nshuro ya mbere irushanwa ‘Urutozi Challenge Dance Competition’

    Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri ryakubye ibihembo by'amafaranga basanzwe batanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132009/ababyinnyi-bagiye-guhatana-mu-irushanwa-rizahemba-miliyoni-18-frw-132009.html

  • Rutahizamu mushya Rayon Sports yaguze niwe watumye iyi kipe yongera kuganiriza Bigirimana Abedi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwari umukinnyi wa Kiyovu Sports ndetse ukinira ikipe y'igihugu y'u Burundi, Bigirimana Abedi akomeje gutuma ikipe ya Rayon Sports itinda kumusinyisha kubera impamvu ikomeye.

    Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports itangiye kuganira na Bigirimana Abedi ariko kugirango asinye bigakomeza kugorana kubera amafaranga uyu mukinnyi yakaga ariko iyi kipe ikanga kuyamuhereza kuko yabonaga atayakwiye.

    Ikipe ya Rayon Sports byageze aho ibivamo itangira kujya kuganira n'abandi kandi bakomeye ariko nyuma yo kubona rutahizamu ukomoka muri RDC Jonathan Ifunga Ifaso ageze mu Rwanda, iyi kipe byahise biba ngombwa ko ishaka umukinnyi ukina nka nimero 8 kandi babona ntawundi uhari mwiza nka Bigirimana Abedi.

    Jonathan Ifunga Ifaso ubundi akina ataha izamu cyane, impamvu Rayon Sports yahise yongera gushaka Abedi ni uko bashaka umukinnyi mwiza ukina mu kibuga hagati wafatanya n'uyu rutahizamu ibintu bikagenda neza.

    Rayon Sports yahise yongera kugaruka kuri Abedi, nubwo nawe yamaze kwemeza ko ntayindi kipe ashaka usibye Gikundiro noneho ibintu bihita bisa nkaho byoroshya ibiganiro. Mu biganiro bya mbere Abedi yashakaga million 40 ariko kugeza ubu biravugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports Milliyoni 30 ariko bakomeje gupfa umushahara gusa.

    Bigirimana Abedi arimo kwaka ikipe ya Rayon Sports umushahara ungana na Milliyoni 1 n'ibihumbi 500 ariko ikipe yo irimo kumuha Milliyoni 1 n'ibihumbi 200 gusa bisa nkaho uyu musore araza kuyemera bijyanye ni uko ashaka iyi kipe cyane nyuma yo kubona inshuti ye Pitchou yerekeje muri APR FC.

     

     

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-mushya-rayon-sports-yaguze-niwe-watumye-iyi-kipe-yongera-kuganiriza-bigirimana-abedi/

  • Aho aciye basigara bamira amazi! Umukobwa wa Eric Senderi akomeje gushitura benshi kubera ubwiza bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aho aciye basigara bamira amazi! Umukobwa wa Eric Senderi akomeje gushitura benshi kubera ubwiza bwe

    Ku mbuga nkoranya mbaga hakomeje gukwirakwira ifoto y'umukobwa wa Eric Senderi arikumwe na Se Eric Senderi. Uyu mukobwa akomeje gutungurana cyane kubera ubwiza bwe.

     

    Source : https://yegob.rw/aho-aciye-basigara-bamira-amazi-umukobwa-wa-eric-senderi-akomeje-gushitura-benshi-kubera-ubwiza-bwe/

  • Inkuba zirakubise i Nyarugenge! Uwayezu Jean Fidel amaze kwerekana rutahizamu karundura wa Rayon Sports abafana bahoze bifuza ku ngoma y’uyu mugabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusinyisha abakinnyi benshi imaze gutangaza kumugaragaro Rutahizamu ukomeye witwa Jonathan Ifunga Ifaso.

    Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda ku munsi w'ejo ku cyumweru nyuma y'urugendo rw'iminsi 2 yakoze ava iwabo muri republika iharanira demokarasi ya Congo.

    Uyu Rutahizamu wasinyiye Rayon Sports imyaka 2 ni umwe mu bakinnyi bakomeye baje gukina hano mu Rwanda mu basinyishijwe n'amakipe menshi kandi akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC ndetse na Kiyovu Sports.

    Source : https://yegob.rw/inkuba-zirakubise-i-nyarugenge-uwayezu-jean-fidel-amaze-kwerekeza-rutahizamu-karundura-wa-rayon-sports-abafana-bahoze-bifuza-ku-ngoma-yuyu-mugabo/

  • Samsung 250 yatangije gahunda yagufasha kwigo… – #rwanda #RwOT

    Muri Samsung 250 ni ibyiza gusa, ubu uragura telephone kuri Cash, cyangwa kuri Macye Macye ugahabwa interineti ya Mango 4G y’ukwezi, ndetse ukajya mu banyamahirwe batombora ibikoresho birimo moto, amagare, televiziyo, blender n’ibindi byinshi.

    Muri Samsung 250 babazaniye telephone nshya z'ubwoko bwa mbere zifunze mu makarito zirimo Samsung Galaxy S23, S22, S73, A53, A33, A23, A04, A03 tubafitiye kandi n'ama Iphone 14, 13, 12 n’izindi nyinshi.

    Muri iri duka rihetse ayandi mu kugeza ibikoresho by'ikoranabuhanga ku isoko ry'u Rwanda, uragura Smart TV ukabona interineti ya 4G y’ukwezi igufasha kujya ku mbuga nkoranyambaga, ukabona na dekoderi ya Canal plus ndetse ukajya mu banyamahirwe batombora ibikoresho birimo moto, amagare, televiziyo, blender n’ibindi byinshi.

    Bafite kandi ibikoresho bya ‘Electronics’ bifasha abatuye u Rwanda kwihutisha imirimo, birimo firigo, laptop, desktop, gaze ziteka, imashini imesa, soundbar na kamera z’umutekano.

    Iri duka risangwa muri KCT, ku muryango urebana na Station ya Gare iri haruguru ya T2000, ku muryango wa 18 na Gisimenti hafi ya Equity hegeranye na Mango 4G, ubundi ugacika ku mugani wa ‘Sinamenye’

    Uretse mu mujyi wa Kigali, iri duka risangwa hirya no hino mu gihugu, i Musanze, ku muhanda munini Kigali- Gisenyi ku nzu yegeranye na Turikumwe Shop. Ahavuzwe hose harangwa n’ibyapa bya Samsung 250. Hamagara 0788316891. 




    Kuri ubu ushobora kugura Telephone y'inzozi zawe kuri macye macye muri Samsung 250 


    Muri Samsung 250 bafite telephone z'ubwoko bwose kandi ziri ku giciro kinogeye buri wese 




    Dufite kandi n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byagufasha koroshya akazi birimo Laptop, Frigo, Imashini imesa, TVs n’ibindi 

    Kanda hano urebe andi mafoto y’ibikoresho ducuruza muri Samsung 250

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131998/samsung-250-yatangije-gahunda-yagufasha-kwigondera-telefone-kuri-macye-macye-131998.html

  • Amakuru mashya ku muhanzi Niyo Bosco wagaragaye arembeye mu bitaro kubera uburwayi aho yasabaga amasengesho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya ku muhanzi Niyo Bosco wagaragaye arembeye mu bitaro kubera uburwayi aho yasabaga amasengesho.

    Niyo Bosco yavuye mu bitaro nyuma y'amasaha make ajyanywe kwa muganga arembye.

    Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko Niyo Bosco yagiye gukomeza gufatira imiti mu rugo.

    Ku mugoroba wo ku Cyumweru nibwo Niyo Bosco yashyize hanze amafoto n'amashusho ari mu bitaro ndetse ahamya ko mu myaka itandatu ishize ari ubwa mbere afashwe n'uburwayi bwatumye ajyanwa kwa muganga.

    Uyu muhanzi wasabaga amasengesho inshuti ze n'abakunzi be, amakuru ahari ahamya ko yari yashyizwe hasi n'indwara ya Malaria.

    Amakuru y'abari hafi y'uyu muhanzi ni uko nyuma y'amasaha ane yitabwaho n'abaganga muri mu bitaro biri mu Karere ka Kicukiro, yaje gutaha ubu akaba ari gufatira imiti mu rugo.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ku-muhanzi-niyo-bosco-wagaragaye-arembeye-mu-bitaro-kubera-uburwayi-aho-yasabaga-amasengesho/