Blog

  • Mbega umubyeyi uberewe! Karasira Clarisse mu myambaro ihesha ishema ababyeyi yongeye kwerekana umusore we (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbega umubyeyi uberewe! Umuhanzikazi Karasira Clarisse mu myambaro ihesha ishema ababyeyi yongeye kwerekana umusore we.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze umuhanzikazi Karasira Clarisse yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n'umwana we maze aboneraho no kwifuriza abantu kugira icyumweru gihire.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/mbega-umubyeyi-uberewe-karasira-clarisse-mu-myambaro-ihesha-ishema-ababyeyi-yongeye-kwerekana-umusore-we-ifoto/

  • Aka ni agahimano! Sentore Lionel wasezeranye na Bijoux ntibabane, yishakiye undi mugore mushya ndetse bamaze no kwibaruka umwana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aka ni agahimano! Sentore Lionel wasezeranye na Bijoux ntibabane, yishakiye undi mugore mushya ndetse bamaze no kwibaruka umwana.

    Nk'uko bitangazwa na JB Rwanda ni uko Lionel washakanye na Bijoux afite undi mugore.

    Iyi TV ivuga ko Lionel abana n'umukobwa witwa Patience ndetse bakaba baramaze no kubyara umwana wabo w'imfura.

    Kuri ubu ngo uyu muryango wa Lionel na Patience bibera mu gihugu cy'u Bubiligi aho Sentore asanzwe yibera.

    Source : https://yegob.rw/aka-ni-agahimano-sentore-lionel-wasezeranye-na-bijoux-ntibabane-yishakiye-undi-mugore-mushya-ndetse-bamaze-no-kwibaruka-umwana/

  • Imana yakinze ukuboko! Umuhanzi Diamond Platnumz na bagenzi be basimbutse urupfu – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania,  Diamond Platnumz ubwo yari kumwe na bagenzi be barimo Juma Jux basimbutse urupfu ubwo bari muri lift izwi nka Esanseri.

    Diamond Platnumz witegura kuza mu Rwanda, yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba abantu kujya bitwararika.

    Yagize ati 'Uyu munsi, njye Juma, Fole ndetse na bagenzi bacu benshi twarokotse urupfu muri lift. Bavandimwe dufite inyubako ndende zikoresha lift, reka dukore ibishoboka byose kugirango dukorere izo lift, twirinde kugirira nabi abaturage.'

    Nk'uko bigaragarira mu mashusho, iyi Esanseri yaje kubura umubiro, Diamond Platnumz na bagenzi be barimo.

    Source : https://yegob.rw/imana-yakinze-ukuboko-umuhanzi-diamond-platnumz-na-bagenzi-be-basimbutse-urupfu-videwo/

  • Umunyezamu Bakame umukinnyi rukumbi wari ufite agahigo yisangije yashakaga no gukuraho bikamunanira, yasezeye ruhago #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame umukinnyi rukumbi wari ugikina ufite agahigo ko kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona mu makipe 3 atandukanye, yasezeye umupira w’amaguru.

    Uyu munyezamu wakiniye amakipe atandukanye akaba umupira w’amaguru yawuhagarikiye mu ikipe ya Bugesera FC yakiniraga umwaka w’imikino ushize aho bivugwa ko agiye kuyibera umutoza w’abanyezamu.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Iri ni ryo herezo! Mfashe aka kanya ngo nshimire buri umwe wese twabanye mu rugendo rurerure rutari rworoshye ndi umunyezamu mu makipe atandukanye n’Amavubi.”

    Ndashimira buri umwe wese wambaye hafi muri urugendo. Abatoza, abakinnyi, n’abayobozi, abafana ndetse n’umuryango wanjye wambaye hafi muri uru rugendo, aho bitangenze neza mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima. Urugendo rwanjye nk’umukinnyi w’umupira wamaguru nkaba ndusoreje aha kandi ndashimira Imana yabanye nanjye muri iyo myaka yose kugeza magingo aya.”

    Nk’umunyezamu, Bakame yakiniye amakipe atandukanye nka J.S.K, AS Kigali yatangiriyemo icyiciro cya mbere 2006, 2007 yerekeza muri Atraco FC yavuyemo 2009 ajya muri APR FC yakiniye kugeza muri 2013 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports yavuyemo 2018 ajya muri AFC Leopards, yagarutse 2019 ajya muri AS Kigali yakiniye kugeza 2021 ubwo yajyaga muri Police FC yakinnye umwaka umwe ahita ajya muri Bugesera FC yasorejemo gukina umupira w’amaguru.

    Muri iyo myaka yose ndetse n’amakipe yose yakiniye, Bakame akaba ari we mukinnyi wari ugikina ufite agahigo ko kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu makipe 3 atandukanye aho yagitwaye muri Atraco FC, Rayon Sports na APR FC, ni agahigo asangiye na Tuyizere Donatien (Djojori) na we wasoje gukina akaba yarabitwaye muri ayo makipe.

    Bakame 2007-2008 yatwaye igikombe cye cya mbere na Atraco FC, 2009 yaje kwerekeza muri APR FC yavuyemo muri 2013, aha yatwaranye nayo ibikombe 3 bya shampiyona(2009-10, 2010-11 na 2011-12).

    2013-14 yahise yerekeza muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2018 aho yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona cya 2016-2017.

    Bakame ufite ibikombe 5 bya shampiyona akaba yarigeze guhamiriza ISIMBI ko afite intego yo gusoza ku gukina umupira w’amaguru ari uko amaze kwegukana n’igikombe mu ikipe ya 4 akaba agize agahigo yisangije wenyine, gusa byaramunaniye, hari mu mwaka w’imikino wa 2020-21 ubwo yari muri AS Kigali.

    Icyo gihe yagize ati “Ni yo ntego kwegukana igikombe cya shampiyona, iki gikombe ndacyifuza kuruta ibindi byose natwaye, naba nanditse amateka kuko yaba ari njye njyenyine ubikoze kugitwara mu makipe 4 atandukanye, byazagorana ko hagira umuntu ukuraho ako gahigo naba nshyizeho. Imana izamfasha mbigereho.'

    Ndayishimiye Eric Bakame w’imyaka 32 ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rwagize aho yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuva 2007, ku giti cye yabonaga Kwizera Olivier na Kimenyi Yves ari bo bazavamo abasimbura be beza.

    Bakame yasezeye gukina umupira w’amaguru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-bakame-umukinnyi-rukumbi-wari-ufite-agahigo-yisangije-yashakaga-no-gukuraho-bikamunanira-yasezeye-ruhago

  • Riderman yakebuye abafana baza mu bitaramo ba… – #rwanda #RwOT

    Riderman asanga umuntu wishyuye itike yo kuza mu iserukiramuco rya Hill Festival rizamara iminsi ibiri ribera ku musozi wa Rebero akwiriye kuhakura ibyishimo bisendereye kuko hazaba hari abahanzi bo mu njyana zitandukanye. 

    Mu kugaruka kuri iri serukiramuco yagize ati:'Iyi festival iratandukanye n'izindi zisanzwe. Izaba irimo ibintu byinshi bitandukanye. Izazamo abahanzi mpuzamahanga batandukanye. Izaba irimo kubyina, guteka ibyo mu muco nyarwanda'.

    Riderman akomeza avuga ko hari abanyamahanga bamaze kugura itike kandi bari I mahanga. Abataza bazakurikira festival mu buryo bw'amashusho. Harimo kwamamaza igihugu cyacu, amahoteli azabona abakiriya. 

    Ati:'Ibaza amatike 500 y'abanyamahanga bamaze kwishyura. Ni ibyumba 500 muri za hoteli, urumva ni amafaranga azasigara imbere mu gihugu'.

    Abanyarwanda benshi bitiranya iserukiramuco

    Riderman ati:'Abanyarwanda benshi ntabwo turamenya concept ya festival kuko usanga n'igitaramo gisanzwe kitwa festival'.

    Asobanura ko iserukiramuco ari uburyo bw'imibereho 'mode de vie' aho usanga abantu baza bagacumbika aho riri kubera wenda se mu matente (shitingi), kandi bakaza bakarya bakanywa bagakina bakidadagura. Bazaze barebe Festival ya nyayo. 

    Riderman avuga ko itangazamakuru ryakabaye rigira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by'imyidagaduro aho gutera amabuye abashoramari bagerageza kuza kurishoramo. 

    Ati:'Ariko se byaba bitwaye iki mu myaka 50 uzaba wishimira iterambere ry'umuziki wagizemo uruhare? Mu myaka iri imbere twakabaye twishimira ibyo twagizemo uruhare mu kubizamura. Mureke duharanire kubaka imyidagaduro kuko n'abandi bubatse igihugu ntabwo bahembwaga'.

    Abafana bitabira iserukiramuco bakifata mapfubyi bakebuwe

    Riderman umaze imyaka irenga 17 muri muzika nyarwanda avuga ko abafana badakwiriye kuza mu bitaramo ngo biyicarire ku meza. Ati:'Ayo waba wishyuye wose kuza kurya show wiyicariye ntabwo ari byiza'. Anibaza ukuntu umufana asiga intebe nziza mu rugo akaza kwiyicarira mu gitaramo yakabaye aryoherwa n'umuziki akabyina.

    Ibigo by'ubucuruzi byigize ba ntibindeba ntibikozwa gutera inkunga

    Riderman ntiyeruye ngo agire ikigo runaka atunga agatoki ariko anenga uburyo babona imishinga mishya ije mu myidagaduro ntibagire uruhare mu kuyishyigikira. Ni kenshi usanga mu Rwanda haza igitekerezo cyo gutegura ibitaramo, iserukiramuco ariko ntibimare kabiri kubera ko nta mikoro cyangwa se nta baterankunga. 

    Nyamara ugasanga bya bigo binini birakoresha indirimbo z'abahanzi nyarwanda mu bikorwa byamamaza ibicuruzwa byabo. Si aho gusa usanga hari n'ibigo bitegura ibitaramo wareba ukabona nta mpamvu ifatika ahubwo bakabaye batera ingabo mu bitugu abafite ubumenyi n'ubunararibonye mu gutegura iserukiramuco n'ibitaramo bitandukanye.

    Lion Manzi yagaragaje umusaruro wa Hill Festival ku bukerarugendo bw'u Rwanda

    Lion Manzi umaze imyaka irenga 23 mu myidagaduro y'u Rwanda niwe muvugizi wa Hill Festival. Mu kiganiro yahaye inyarwanda yavuze ko abantu barenga 500 bamaze kugura amatike (booking). Bivuze ko hazaba hari abavuye imahanga. 

    Ndetse bazarara muri za hoteli zitandukanye. Hazaba hari amafunguro ya Kinyarwanda n’ayo mu mahanga. Hazaba hari abahanzi mpuzamahanga, n'ibitangazamakuru mpuzamahanga bizaba byerekana u Rwanda ku isi hose. 

    Ati:'Mureke twifashishe imiziki yo mu Rwanda no hanze dukurure abanyamahanga baze kugirira ibihe byiza mu Rwanda. Reka baze batembere u Rwanda. Bizadufasha cyane'.

    Akomeza vuga ko abantu bazacuruza, bazabona akazi ndetse ikiruta ibindi ni uko u Rwanda ruzamenyekana ku bazaba baje. Ku myidagaduro nyarwanda Lion Manzi yerekana ko kuba hazaza abahanzi bo hanze ari amahirwe kuko bazahura n'abahanzi nyarwanda imbona nkubone kandi uzakenera gukorana indirimbo bizoroha.

    Hill Festival izaba ku matariki 4-5 Kanama 2023. Izabera kuri Canal Olympia ku irebero. Amatike ahera ku 35,000 Frws kwitabira iminsi ibiri ahasanzwe. Abahanzi bazitabira bazaturuka mu bihugu 6 birimo u Rwanda, Nigeria, Burundi, Jamaica, USA, na France. 

    Abahanzi nyarwanda bazaririmba ni: Riderman, Kivumbi, Bushali, Chriss Eazy, Kenny Sol, Bull Dog, Dj Willy William, Intayoberana, Inyaibwa, Ruti Joel, Alta Ouses, Invasion Sound ,Big Fizzo n'abandi.

    Nyura hano ugure itike zitarashira

    Riderman asaba abafana kwirekura ntibifate mapfubyi

    REBA HANO IKIGANIRO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131994/riderman-yakebuye-abafana-baza-mu-bitaramo-bakifata-mapfubyi-ikiganiro-131994.html

  • “Nzabitsinda ahubwo cyane' Bamwe mu banyeshuri bakoze ikizami gisoza amashuri abanza basotse bamwenyura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe mu banyeshuri batangiye ikizamini gisoza amashuri abanza kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023, bavuze ko cyari cyoroshye.

    Abanyeshuri bo mu Karere ka Nyagatare, batangaje ko bakurikije ikizamini bahereyeho cy'imibare, bizera kuzatsinda bafite amanota menshi kuko ngo basanze cyoroshye kurusha isuzuma ritegurwa n'akarere 'Mock exams'.

    Hari uwagize ati 'Hari abari baraduteye ubwoba ngo birakomeye ariko nasanze byoroshye kurusha ibyo twajyaga tubazwa n'abarimu bacu ndetse kinoroshye cyane kurusha isuzuma ry'Akarere (Mock exams), twajyaga dukora. Nzabitsinda ahubwo cyane.'

    Abanyeshuri bose biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu gihugu hose ni 202,967, barimo abahungu 91,067 n'abakobwa 111,900. Bizarangira kuwa 19 Nyakanga 2023.

    Source : https://yegob.rw/nzabitsinda-ahubwo-cyane-bamwe-mu-banyeshuri-bakoze-ikizami-gisoza-amashuri-abanza-basotse-bamwenyura/

  • Abyiruye umusore! Umuhungu wa Anita Pendo yabonye impamyabumenyi ye ya mbere – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Anita Pendo yagaragaje imbamutima ze, yagaragarije umuhungu we witwa Tiran, wasoje amasomo y'ikiciro kibanza cy'amashuri abanza.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anita Pendo yagize ati 'Komereza aho muhungu wanjye Tiran, iyi niyo mpamyabumenyi yawe ya mbere. Ntewe ishema no kuba mama wawe, nubwo usigaye ugenda usoma ibyapa byose na message zanjye. Ndagukunda cyane rukundo rwanjye.'

    Source : https://yegob.rw/abyiruye-umusore-umuhungu-wa-anita-pendo-yabonye-impamyabumenyi-ye-ya-mbere-amafoto/

  • Yaramwitondeye! Mu mafoto, irebere ubwiza bw’umwari wafashe bugwate umutima w’umunyamakuru ukuzwe mu myidagaduro yo mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yaramwitondeye! Mu mafoto, irebere ubwiza bw'umwari wafashe bugwate umutima w'umunyamakuru ukuzwe mu myidagaduro yo mu Rwanda.

    Mu minsi yashize nibwo umunyamakuru Khamis Sango wa Radio na TV 10 yambitse impeta y'urukundo umukobwa uzwi ku izina rya Ikirezi Sallouah bamaze imyaka 12 bakundana.

    Ikirezi Sallouah ni umukobwa utamenyerewe mu myidagaduro yo mu Rwanda nk'umukunzi we.

    Hasi aha hari amafoto agaragaza uburanga bwa Sallouah wigaruriye umutima wa Khamis Sango.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/yaramwitondeye-mu-mafoto-irebere-ubwiza-bwumwari-wafashe-bugwate-umutima-wumunyamakuru-ukuzwe-mu-myidagaduro-yo-mu-rwanda/

  • Amateka ya Perezida wa kabiri wumugore muri… – #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023 kugera kuwa 20 Nyakanga 2023 i Kigali hateraniye Inama Mpuzamahanga izitabirwa imbonankubone n'abarenga ibihumbi bitandatu (6,000), naho abarenga ibihumbi magana abiri (200,000) bazayikurikirana bifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga.

    Umwe mu bashyitsi b'imena muri iyi nama wamaze kugera mu Rwanda, ni Madamu Sahle uyobora igihugu cye Ethiopia. Iyi nama yiswe 'Women Deliver', igaruka ku ruhare rw'umugore mu iterambere.

    InyaRwanda igiye kukugezaho amateka y'uyu mugore w'imyaka 73 uri mu banyapolitike bavuga rikijyana muri Afurika.

    Sahle yabonye izuba kuwa 21 Gashyantare 1950. Ni umwe mu banyapolitike bakomeye kuva cyere mu mwaka wa 2018. Yatorewe kuyobora Ethiopia, ahita aca agahigo ko kuba Perezida wa mbere w'umugore w'iki gihugu.

    Ikinyamakuru cy'abanyamerika cya Forbes Magazine, giheruka kumushyira ku mwanya wa 96 w'abagore bakomeye ku isi.

    Sahle yavukiye muri Addis Ababa, akomoka mu bwoko bw’aba Amhara. Ni we mfura mu muryango w'iwabo, akaba yarasoreje amashuri yisumbuye muri Lycee Guebre Mariam. Yaminurije mu Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu yitwa Montpeller.

    Avuga neza indimi zirimo iki Amharic, Igifaransa n'Icyongereza. Sahle yabaye umugore wa kabiri mu mateka ya Ethiopia ugizwe Ambasaderi nyuma ya Yodit Emiru waciye aka gahigo bwa mbere.

    Guhera mu mwaka wa 1993 kugera mu mwaka wa 2002, ni bwo yatangiye imirimo yo guhagararira igihugu cye mu bindi bihugu, atangirira muri Djibouti, ubundi aza kwerecyeza mu Bufaransa.

    Mu yindi myanya ikomeye yagiye akoramo, harimo guhagararira Ethiopia mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakoze kandi muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Ethiopia.

    Kugera mu 2011 yakoraga mu biro by'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Ban Ki Moon, aho yagiye amuhagararira mu bikorwa bitandukanye.

    Yabayeho kandi Umuyobozi Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye wa Komisiyo yo kubungabunga amahoro, BINUCA. Ndetse yabaye umugore wa mbere wahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Muryango w'Abibumbye.

    Sahle ni we mugore wa kabiri w'umu Perezida muri Afurika kuko na Tanzania iyoborwa na Madamu Samia.

    Kuwa 25 Werurwe 2020, yahaye imbabazi abagororwa bagera ku bihumbi 4, aza kongera guha imbabazi abandi bagera ku gihumbi na magana atanu kuwa 02 Mata 2020.

    Kuwa 19 Ukuboza 2020, uyu muyobozi yagabanyirije igihano abarimo Berhanu Bayeh na Adis Tedla bari barakatiwe urwo gupfa, akigira gufungwa burundu.

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Perezida Sahle wa EthiopiaEthiopia nicyo gihugu cya kabiri cya Afurika kiyoborwa na Perezida w’umugore nyuma ya Tanzania

    AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132012/amateka-ya-perezida-wa-kabiri-wumugore-muri-afurika-madamu-sahle-uyobora-ethiopia-uri-kuba-132012.html

  • APR FC yasinyishije myugariro w’umunyamahanga #rwanda #RwOT

    APR FC yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro, Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme ukomoka muri Cameroun imyaka ibiri.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba abaye myugariro wa mbere w’umunyamahanga iyi kipe y’ingabo z’igihugu isinyishije ndetse binavugwa ko nta wundi myugariro w’umunyamahanga izasinyisha.

    Banga w’imyaka 28 ukomoka muri Cameroun yakiniye amakipe nka Al Hilal yo muri Sudani, Difaâ El Jadida muri Maroc, Coton Sports yo muri Ghana ni we byitezwe ko azaba yubakiyeho ubwugarizi bwa APR FC.

    Aje yiyongera ku bandi bakinnyi APR FC yaguze nka Joseph Apam Assongue na we ukomoka muri Cameroun, Taddeo Lwanga ukomoka muri Uganda, Victor Mbaoma ukomoka muri Nigera, Nshimirimana Ismaïl Pitchou ukomoka mu Burundi kimwe na Ndikumana Danny ariko akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Sharif Shaiboub ukomoka muri Sudani.

    Banga yasinyiye APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasinyishije-myugariro-w-umunyamahanga