Blog

  • Ntabwo narara ntasinziriye ngo ni ugishaka umukinnyi! Uwayezu Jean Fidel yantenze bikomeye umuperezida w’ikipe urara amajoro ngo ni ukugirango agure umukinnyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntabwo narara ntasinziriye ngo ni ugishaka umukinnyi! Uwayezu Jean Fidel yantenze bikomeye umuperezida w'ikipe urara amajoro ngo ni ukugirango agure umukinnyi

    Umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, yatunguye abantu nyuma yo gutangaza ko ntamukinnyi uzamuraza amajoro ngo ni ukugirango amugure.

    Kuri uyu wa gatanu, nibwo umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yagiranye ikiganiro na Radio Flash FM aza gutangaza ko abayobozi b'amakipe bamwe na bamwe ari bo bisuzuguza cyane bakarara amajoro barimo kujya kuganira n'abakinnyi kandi ntamukinnyi Kampara.

    Uyu mugabo yatangaje ko niyo yaba ari Messi uje muri Rayon Sports akamugora cyane ntabwo ngo yakomeza kumwirukaho kuko ngo ntabwo ari we watsinda gusa atari kumwe n'abandi.

    Uyu muyobozi yaje kugaruka ku bya Bigirimana Abedi avuga ko bagiranye nawe ibiganiro ndetse bimeze neza, kuba yaje hano mu Rwanda ku munsi w'ejo bari bamwohereje itike ndetse afitanye gahunda na Rayon Sports Kandi ko baraza kugirana ibiganiro n'ibigenda neza barahita bamusinyisha.

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo n'umutoza wayo mushya Yamen Zelfani. Ku munsi wejo hashize nibwo iyi kipe yakiriye abakinnyi 2 barimo Charles Bbaale ndetse na Joachiam Ojera.

     

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-narara-ntasinziriye-ngo-ni-ugishaka-umukinnyi-uwayezu-jean-fidel-yantenze-bikomeye-umuperezida-wikipe-urara-amajoro-ngo-ni-ukugirango-agure-umukinnyi/

  • Umuhanzikazi Sunny yongeye kurikoroza nyuma yo gushyira hanze amafoto ye yambaye utwenda tw’imbere gusa umubiri wose uri hanze (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Sunny wamenyekanye cyane kubera indirimbo 'Kungola' yakoranye na Bruce Melodie, yongeye kurikoroza nyuma y'amafoto yashyize hanze yambaye imyenda y'imbere gusa(ikariso n'isutiye).

    Ni amafoto yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, aherekezaho amagambo agira ati 'Abatanzi mutsi yimyenda ni ukotsa iyonyikuyemo.'

    Uyu mubyeyi w'umwana umwe w'umukobwa w'umwangavu, ntabwo ari ubwa mbere ashyize hanze ubwambure bwe kubera ko mu myaka yashyize yigeze kugaragara ku karubanda yakuyemo imyenda yose.

     

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-sunny-yongeye-kurikoroza-nyuma-yo-gushyira-hanze-amafoto-ye-yambaye-utwenda-twimbere-gusa-umubiri-wose-uri-hanze-amafoto/

  • Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk'aho Habyarimana we byamuhiriye #rwanda #RwOT

    Ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana bwatoteje Abatutsi, bubaheza ku burenganzira bwose bemerewe, bagirwa abanyamahanga mu gihugu cyabo.

    Ubutegetsi bwa Tshisekedi nabwo buhutaza Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, bukabita Abanyamahanga badakwiye uburenganzira na buke muri Kongo. Muri make haba mu Rwanda rwa Habyarimana, haba no muri Kongo ya Tshisekedi, kwica Umututsi ni nko guhonyora ikimonyo, ni ugukiza igihugu'umwanzi'.

    Abantu nka Léon Mugesera n'ibindi bikomerezwa mu butegetsi bwa Habyarimana, bigishije urwango, kugeza ubwo Abatutsi bakorewe Jenoside mu mwaka w'1994.

    Muri Kongo naho abantu nka Justin Bitakwira n'abandi bakomeye mu butegetsi, nabo barigisha ku mugaragaro uburyo Abatutsi ari 'inzoka' zikwiye gutsembwa, kandi amasomo arimo arumvikana neza. Abatutsi baratsembwa, amatungo yabo araribwa, amazu yabo aratwikwa.

    Ubutegetsi bwa Habyarimana bwanze ko impunzi z'Abanyarwanda zitaha, buzisabira guhera ishyanga. Inyinshi muri izo mpunzi zari Abatutsi bahunze itotezwa, ariko basaba guhunguka bagasubizwa ko baguma iyo bahungiye, kuko uretse ko u Rwanda ari ruto, nta n'uzi niba koko ari n'Abanyarwanda koko.

    Ni nako bimeze ku Banyekongo bahungiye mu Rwanda no bindi bihugu, ubutegetsi bwa Tshisekedi bukaba bwaranze gukora ibyo busabwa ngo izo mpunzi zisubire mu byazo. Interahamwe zigaruriye ibyabo nizo zifite ijambo mu butegetsi, nk'uko Abaparimehutu bari barirukanye Abatutsi mu Rwanda ari bo bicaga bagakiza kwa Haryarimana.

    Ubwo izo mpunzi z'Abanyarwanda, zibinyujije mu Muryango RPF-Inkotanyi, zafataga umuheto ngo zirengere uburenganzira burimo no kuba mu gihugu cyabo kandi kibereye bose, Habyarimana yavugije induru ngo yatewe na Uganda. Ibihugu bimwe birahurura, ariko bikubitwa incuro, kuko buri gihe ukuri ari ko gutsinda.

    Muri Kongo naho, umutwe wa M23 wahagurukiye kurengera uburenganzira bw'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, barimo ibihumbi byahungiye mu mahanga, maze ubutegetsi bwa Kongo burahuruza ngo bwatewe n'u Rwanda. Abacancuro ba Wagner, FDLR, Maï-Maï, n'indi mitwe y'abicanyi ubu irarwanirira ubutegetsi, irica'ibyitso', neza neza nk'uko Interahamwe zabigenje mu Rwanda.

    Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari ruhinanye, hashyizweho umutwe w'ingabo mpuzamahanga wari ugamije gufasha iyubahirizwa ry'amasezerano y'amahoro, MINUAR. Kubera ko izo ngabo zashinjaga igisirikari cya Leta kwica abaturage no gusuzugura ibikubiye mu masezerano, Ubutegetsi bwa Haryarimana bwibasiye izo ngabo, buzita ibyitso bya FPR.

    Ababiligi 10 bari muri MINUAR barishwe ubwo bageragezaga gukumira ubwicanyi Leta yakoraga.

    Muri Kongo naho hoherejwe ingabo z'umuryango w'Ibihugu by'Afrika y'Uburasirazuba guhagarara hagati y'impande zishyamiranye, no kurengera abasivili. Nk'uko byagendekeye MINUAR mu Rwanda, ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba nazo ziranzwe cyane muri Kongo,zishinjwa kubogamira kuri M23. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bushishikariza abaturage kwigaragambya bamagana abasirikari ba Kenya bari muri ubwo butumwa.

    Amahanga yakoze uko ashoboye ngo ubushyamirane hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi burangire mu mahoro.Habaye inama zinyuranye, ariko Habyarimana akomeza gusuzugura ibyemezo by'izo nama.

    Uku ni nako bimaze ku kibazo cya Kongo, kuko ubutegetsi bwa Tshisekedi budakozwa ibyo kumvikana binyuze mu nzira ya politiki.Buhamya ko ingufu za gisirikari zizahonyora M23, nk'uko Habyarimana yemezaga ko 'nyamwinshi' itazatinda gutsinda 'utwo tunyenzi'.

    Bashingiye rero ku bimenyetso bimaze kwigaragaza, abasesenguzi bemeza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bufitanye isano ya hafi n'ubwa Habyarimana, nk'uko ihirima ry'ubu butegetsi bwombi naryo ntatandukaniro rizagira.

    Igisigaye, nk'uko aba basesenguzi babifitiye ubwoba, ni uko abasirikari ba Kenya bashobora kuzicwa, nk'uko byagendekeye Ababiligi bari muri Minuar,mu Rwanda.

    Ubwo urugamba rwo kubohora uRwanda rwatangiraga mu Kwakira 1990, Habyarimana yakoze ikinamico arara arasa mu Mujyi wa Kigali, abeshya ngo ni ibyitso bya FPR-Inkotanyi byarashe. Byahe se ko yari amayeri yo gufata no kwica inzirakarengane z'Abatutsi, ngo ni ibyitso!

    No muri Kongo rero, ubutegetsi buhora bubeshya isi yose ngo u Rwanda ruritegura gufata umujyi wa Goma. Ntawe byatungura rero, ibisazi biganguye, maze batitaye ku byakwangirika, igisirikari cya Kongo kizagira gitya kigasuka ibibasusu ku mujyi wa Goma, kugirango kibigereke ku Rwanda, kibinereho no kwikiza abo Leta ya Tshisekedi idashaka, biganjemo Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, Abahima n'Abanyamulenge, ariko n'abadashyigikiye Tshisekedi.

    Birabe ibyuya!

    The post Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk'aho Habyarimana we byamuhiriye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubutegetsi-bwa-tshisekedi-bwigana-ingoma-ya-yuvenali-habyarimana-mu-mahano-yose-nkaho-habyarimana-we-byamuhiriye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubutegetsi-bwa-tshisekedi-bwigana-ingoma-ya-yuvenali-habyarimana-mu-mahano-yose-nkaho-habyarimana-we-byamuhiriye

  • FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y'u Rwanda ya 2023-2024 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryemeje ko guhera mu mwaka utaha w'imikino wa 2023-2024, muri Shampiyona y'u Rwanda hazakoreshwa abanyamahanga batandatu.

    Ni icyemezo cyafatiwe nu nama y'intekorusange ndetse n'abayobozi b'inzego zitandukanye muri FERWAFA yabaye mu minsi ibiri guhera kuwa gatatu ndetse no ku wa kane w'iki cyumweru.

    Mu ibaruwa FERWAFA yashyize hanze, yashimangiye ko aba banyamahanga bazatangira kugaragara muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira mu minsi mike iri imbere.

    FERWAFA, yagize iti' Dushingiye ku myanzuro y'umwiherero wa Komite Nyobozi wo kuva ku wa 26 kugeza 27 Nyakanga 2023 aho yemeje impinduka mu mabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA ajyanye n'umubare w'abanyamahanga buri kipe yemerewe gushyira ku rupapuro w'umukino ;

    Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko amakipe y' icyiciro cya mbere mu bagore no mu bagabo yemerewe gukinisha abakinnyi batarenze 6 ku mukino uhereye mu mwaka w'imikino wa 2023/2024.

    Tuboneyeho umwanya wo kubibutsa ko kugirango umukinnyi w'umunyamahanga yandikwe ahabwe uruhushya rwo gukina agomba kuba atarengeje imyaka 30. Mu gihe arengeje iyo myaka ikipe imwandikisha isabwa kugaragaza ko yakiniye ikipe y'igihugu cye nibura mu myaka 3 ishize.'

    Biteganyijwe ko umwaka w'imikino mu kiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki ya 18 Nyakanga 2023.

    The post FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y'u Rwanda ya 2023-2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yemeje-abanyamahanga-6-muri-shampiyona-yu-rwanda-ya-2023-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-yemeje-abanyamahanga-6-muri-shampiyona-yu-rwanda-ya-2023-2024

  • Ndararira umukinnyi se ngo azure abapfuye? – Perezida wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko adashobora kurara amajoro ngo ategereje umukinnyi ngo batamwiba ko niyo yaba Lionel Messi uje muri iyi kipe amukoroze yahita amureka.

    Uyu mugabo yagarutse ku buryo iyi kipe yagiye yiyubaka ariko hakaba n’abakinnyi yagiye yifuza ntibabone bikarangira basinyiye andi makipe.

    Mu kiganiro Programme Umufana agaruka k’umukinnyi w’umurundi wifuzwaga n’iyi kipe ariko akaba yarasinyiye Kiyovu Sports, Richard Bazombwa Kirongozi yavuze ko bamuretse kubera impamvu 3, iya mbere ni uko umutoza Zelfani Yamen yaberetse ko atari ingenzi cyane, iya kabiri ni uko bagenzuye ibyagombwa bye bagasanga afite amasezerano n’amakipe menshi batari babwiwe mbere y’uko batangira ibiganiro, ni mu gihe impamvu ya 3 ari uko yabacaga amafaranga menshi.

    Kuri Aruna Moussa Madjaliwa we wamaze gusinyira iyi kipe avuye muri Bumamuru FC ariko nyuma ikipe yo muri DR Congo, Dauphin Noirs ikababandikira ibabwira ko ari umukinnyi wabo bari baratije Bumamuru FC, yavuze ko bifashishije abanyamategeko babo, bagenzuye impapuro yabazaniye bagasanga zujuje ubuziranenge nta kibazo afite.

    Kuri Abedi Bigiriamana na we baganiriye ariko bikaba bivugwa ko ashobora gusinyira indi kipe atari Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bamwoherereje itike ndetse ari mu Rwanda biteguye ko aza kubareba bagasubukura ibiganiro.

    Ati 'Twamwoherereje itike tugira ngo azaze, ubwo twagiye kuyimwoherereza hari ibyo twamaze kuganiraho twagiye twemeranywaho wenda ibisagaye ari ibintu bito bito twaganira aje, amakuru namenye ni uko yaraye aje, ubwo rero turizera ko turi bugirane ibiganiro kuko ari twe twamwoherereje itike kugira ngo aze, ndumva aza kuza tukaganira tugahera aho twari tugeze byagenda neza tugasoza tugasinya, haba hari izindi mpamvu tukaziganiraho ariko turizera ko aza kutureba tukaganira kuko ni cyo cyamuzanye.'

    Kuba baganira n’umukinnyi ariko bikarangira asinye ahandi, andi makipe amubatwaye akoze icyo bita gapapu, yabajijwe niba hari igihe adasinzira atekereza ku mukinnyi ngo batamutwara, areba amayeri yakoresha cyangwa akaba yakohereza abandi bakozi be, yavuze ko nta mukinnyi wamukoroga ko niyo yaba ari Messi yamureka akagenda.

    Ati 'amahame yanjye nta muntu kampara. Ibyo ntibazakubeshye, ni yo yaba ari Messi ugiye kuza muri Rayon Sports akankoroga namureka kuko si umukinnyi, hari ikipe y’abantu 11 bakina mu kibuga n’umutoza utoza hakaza n’ubuyobozi, gutsinda si umukinnyi umwe ariko nkemera n’uburenganzira bw’uwo muntu akakubwira ngo arashaka ibi n’ibi ariko sinajya kurarira umukinnyi, ngo bigende bite? Ngo azure abapfuye se? aje gukina ni uburenganzira bwe, amasezerano ni amasezerano, afite amahame ye.'

    Yakomeje avuga ko yumvise hari n’abayobozi b’amakipe babijyamo, bakajya kurarira abakinnyi aho abona ko ahubwo hari izindi nyungu baba babifitemo ndetse yerura ko ari kimwe mu byica umupira, abantu ngo bakwiye kuba abanyamwuga bakava muri ibyo.

    Kugeza ubu yasinyishije abagande babiri Charles Baale n’umunyezamu Simon Tamale, umurundi Aruna Moussa Madjaliwa, umukongomani Jonathan Ifunga Ifasso ndetse n’abanyarwanda 3, Serumogo Ali, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim.

    Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nta mukinnyi wamukoroga ahubwo yahita areka kumusinyisha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndararira-umukinnyi-se-ngo-azure-abapfuye-perezida-wa-rayon-sports

  • Abakinnyi 9 mu muryango winjira muri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yari imaze igihe icecetse itavugwa ku isoko nyuma y’aho umuyobozi w’iyi kipe Shema Fabrice yeguye, yatangiye kugera ku isoko yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Shema Fabrice yasezeye muri AS Kigali kubera ko atahuzaga n’Umujyi wa Kigali ku ngengo y’imari igenera iyi kipe aho yavugaga ko batanga make maze ahitamo kwegura burundu.

    Byavuzwe ko na Seka wari visi perezida w’iyi kipe na we yari agiye kwegura ariko Umujyi wa Kigali umusaba kuhaguma ndetse unemera gutanga miliyoni 300 muri iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2023-24, na we aremera.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru iyi kipe yahise ihera kuri Cassa Mbungo Andre wongerewe amasezerano muri iyi kipe y’Abanyamujyi.

    Uretse uyu mutoza bivugwa ko iyi kipe yamaze gutizwa na Police FC abakinnyi batatu bayobowe na rutahizamu Antoine Ndayisimiye Dominique, Ntirushwa Aime ndetse na Iyabivuze Ose.

    Bivugwa ko iyi kipe kandi yakomanze muri APR FC ikajya gutirayo abandi bakinnyi 3 barimo Itangishaka Blaise, Ishimwe Fiston na Uwimana Guilain.

    Uretse aba bakinnyi AS Kigali bivugwa ko yamaze kugura abakinnyi batatu, abanyezamu babiri, Kimenyi Yves wakiniraga Kiyovu Sports na Cuzuzo Aime Gael wakiniraga Gasogi United. Undi mukinnyi ni Ndayishimiye Thierry na we wakiniraga Kiyovu Sports.

    Thierry bivugwa ko yarangizanyije na AS Kigali

    Kimenyi Yves na we yamaze kwerekeza muri iyi kipe

    Cuzuzo Aime Gael yatandukanye na Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-9-mu-muryango-winjira-muri-as-kigali

  • Yahigitse ibyamamare muri ruhago: Umunyarwanda yaraye aniganye inkari ikipe ya Al-Hilal bituma ahabwa icyubahiro kiruta icy’abakinnyi 22 babanza mu kibuga -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yahigitse ibyamamare muri ruhago: Umunyarwanda yaraye aniganye inkari ikipe ya Al-Hilal bituma ahabwa icyubahiro kiruta icy'abakinnyi 22 baba bari mu kibuga.

    Ikipe ya Al Ahly Tripoli Libya ikinamo Abanyarwanda babiri aribo Manzi Thierry na Mugisha Bonheur yaraye inganyije 0-0 na Al-Hilal yo muri Arabia Saudite ikinamo kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Senegal Koulibaly.

    Umunyarwanda Manzi Thierry yakinnye umukino wose ndetse bituma uyu musore ari we uhabwa amanota menshi muri uyu mukino dore ko yagize amanota 7.7 ahigika abarimo Koulibaly wa Al-Hilal.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/yahigitse-ibyamamare-muri-ruhago-umunyarwanda-yaraye-aniganye-inkari-ikipe-ya-al-hilal-bituma-ahabwa-icyubahiro-kiruta-icyabakinnyi-22-baba-bari-mu-kibuga-amafoto/

  • Harimo nka ‘Niko nabaye by All Star’! Dore urutonnde rw’indirimbo z’ibihe byose muri muzika nyarwanda zakozwe na Producer Junior Multisystem witabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rya tariki 27 Nyakanga 2023 nibwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo ku bakunzi ba muzika nyarwanda ibika urupfu rwa Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem.

    Junior Multisystem yari amaze igihe kinini arembejwe n'uburwayi bwaturutse ku mpanuka yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 30 Werurwe 2019, agacibwa ukuboko mu 2019 bikamuviramo Kanseri.

    Junior yaherukaga gukora indirimbo y'Imana yaririmbanye na King James bayita 'Nkomeza'.

    Ndetse kandi Junior Multisystem yakoze indirimbo zakanyujijeho mu Rwanda nka 'Urudashoboka' ya Butera Knowless, 'Umfatiye Runini' ya Urban Boys, 'Ca inkoni izamba' ya Fireman na Queen Cha , 'Fata Fata' ya Zizou Al Pacino, 'Birarangiye' ya Dream Boyz, n'izindi.

    Izindi ndirimbo harimo nka 'Ndaje' ya The Ben,  'Umwanzuro' ya Urban Boyz, 'Ku bwawe' ya Uncle Austin, 'Uh Lala' ya King James, 'Byarakomeye' ya Butera Knowless, 'Too much' yahuriyemo Jay Polly, Urban Boyz, Bruce Melodie, Uncle Austin, Khalifan na Marina, 'Ntujya unkinisha' ya Bruce Melodie.

    'I'm Back' ya Jay C na Bruce Melodie, 'Niko Nabaye' ya Zizou Al Pacino, King James ,Urban Boys ,Riderman ,Uncle Austin ndetse na 'Umwanzuro' ya Urban Boyz

     

    Source : https://yegob.rw/harimo-nka-niko-nabaye-by-all-star-dore-urutonnde-rwindirimbo-zibihe-byose-muri-muzika-nyarwanda-zakozwe-na-producer-junior-multisystem-witabye-imana/

  • Benshi ntabwo bari babizi gusa nibyo: Umuhanzi w’icyamamare wise nyakwigendera Multisystem iri zina yatangaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu munyabigwi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ntabwo bari babizi gusa nibyo: Umuhanzi wise nyakwigendera Multisystem iri zina yatangaje agahinda yatewe n'urupfu rw'uyu munyabigwi.

    Umuhanzi Ngabo Adolphe wamenyekanye nka Kamichi yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n'urupfu rw'uyu munyabigwi muri muzika nyarwanda anatangaza ko ari we wamwise iri zina.

    Ibyo umuhanzi Kamichi yatangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram:

    Source : https://yegob.rw/benshi-ntabwo-bari-babizi-gusa-nibyo-umuhanzi-wise-nyakwigendera-multisystem-iri-zina-yatangaje-agahinda-yatewe-nurupfu-rwuyu-munyabigwi/

  • Niwe wamwise Multisystem! Kamichi yashenguwe… – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'incamugongo mu ruganda rw’imyidagaduro yasakaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023 ahagana saa mbili igaruka ku rupfu rwa Producer Junior wakoze indirimbo nyinshi, yaba iz'abahanzi bo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Ni umwe mu bagabo bagize ijambo rikomeye ku muziki, atanga umusanzu ntagereranwa mu byishimo bya benshi mu bakunzi b'umuziki.

    Kamichi usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yamenye Junior ubwo yari agikorana na Producer Papa Emile.

    Yavuze ko icyo gihe yari yarabuze n'ibiceri 20 Frw byo gukora indirimbo, ariko ko Junior afatanyije na Papa Emile bamuhaye amahirwe yo gukorerwa indirimbo, bimusaba kujya agera kuri studio nibura guhera saa mbili za mu gitondo.

    Uyu mugabo yavuze ko icyo gihe yahise abona ikiraka cyo kujya akora kuri Radio 'ntitwagira indirimbo turangiza'.

    Kamichi avuga ko yongeye guhura na Junior akora kuri Voice of Africa 94.7 FM, ni nyuma y'uko Junior yari yashyize hanze indirimbo 'Ndacyariho Ndahumeka' ya Jay Polly yari yakoze. Iyi ndirimbo yahaye ijambo nyakwigendera Jay Polly.

    Akomeza ati 'Natewe ishema nawe kandi nari niteguye kuyicuranga (Iyo ndirimbo) uko byagenda kose.'

    Kamichi avuga ko Junior yakoze indirimbo nyinshi zagize uruhare mu iterambere ry'umuziki w'u Rwanda ukiri kwiyubaka, kandi yafashije abahanzi nka Urban Boyz, Knowless, Queen Cha, King James na DJ Zizou. Arakomeza ati 'Kandi abo bose bari abatama banjye.'

    Yavuze ko Junior yafashije cyane Uncle Austin 'twasangiraga ku mbehe ya Afrobeat'. Uyu mugabo avuga ko zimwe mu ndirimbo Junior yakoze yakunze zirimo 'Icyabuze' ya Oda Paccy na 'Itangazo' ya Princess Priscillah [Scillah].

    Kamichi avuga ko ariwe wise Junior izina rya 'Multisystem' 'none atabaruka ari ko benshi bamwita.' Ati 'Nibura nagukoreye ibyo muvandimwe.' Yavuze ko Junior yari umuntu mwiza, wakundaga guseka kandi yakundaga isombe.

    Uyu mugabo yasabiye umugisha Uncle Austin ndetse na Muyoboke Alex 'ku buvugizi mwagiye mumukorera mu bihe bikomeye yanyuzemo nyuma y'impanuka yagize'.

    Ati 'Nizere ko umunsi umwe uwamugonze azamenyekana umuryango we uruhuke. Iruhukire, wagiriye umumaro benshi.'

    Izina rya Junior riracyari mu mitima y'abaryohewe n'indirimbo yacuze. Mu mwaka wa 2021, yagaragaye asa n'uwataye ibiro, yumvikana avuga ko byatewe na siporo. Ariko byatangiye kugaragara ko ari ingaruka z'impanuka yakoze abaganga bakanzura kumuca ukuboko.

    Junior ni we watunganyije indirimbo zirimo nka Bagupfusha Ubusa ya Zizou al Pacino ft All Stars, Deux fois Deux ya Jay Polly, Indahiro ya Urban Boys;

    Ibidashoboka ya Knowless Butera, Umwanzuro ya Urban Boys, Niko Nabaye ya Zizou Al pacino ft All Stars, Ntujya unkinisha ya Bruce Melodie, Mbabarira ya King James n'izindi.

    Uyu mugabo yakoreye muri studio zirimo Unlimited Records na Lick Lick usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakoze mu zindi studio nka Touch Records, Round Music, yakoze impanuka amaze igihe gito muri Empire Records ya Oda Paccy.

    Kamichi yatangaje ko Junior ariwe wabaye intangiriro yo gukora umuziki kwe

    Kamichi yavuze ko ariwe wahaye Junior izina rya 'Multisystem' kandi yishimira ko ryahinduye byinshi mu muziki w'u Rwanda


    Kamichi yavuze ko yongeye guhura na Junior nyuma yo gukora indirimbo ya Jay Polly


    Junior yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023 azize uburwayi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132474/niwe-wamwise-multisystem-kamichi-yashenguwe-nurupfu-rwa-junior-wamwinjije-mu-muziki-132474.html