Blog

  • Abagabo nabo baratumiwe – Apotre Mignonne aga… – #rwanda #RwOT

    Apostle Mignonne Kabera uyobora Umuryango Women Foundation Ministries usanzwe utegura igiterane ngarukamwaka cy'abagore 'All Women Together' yatangaje ko kuri iyi nshuro ya 12, iki giterane kigiye guhuriza hamwe abagore b'ingeri zose kitezweho gutangirwamo ibitekerezo byo kwiteza imbere ndetse no kubaka imiryango ihamye.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, Apotre Mignonne uri mu bakunzwe mu Rwanda, yavuze ko abavuga ko abagabo bahejwe muri ibi biterane babeshya kuko bemerewe kubiyungaho kuko 'Imana yaremye umugore kugira ngo abe icyuzuzo cy'umugabo’.

    Yagize ati 'Imana yaremye umugore kugira ngo abe icyuzuzo cy'umugabo kandi bose babikore mu nyungu zabo n'iz'igihugu.'

    Mignonne Kabera avuga ko umugore wo muri iki gihe akeneye kumenya guhuza ibintu mu buryo bugira ingaruka nziza. Ngo hari benshi biyubatse ariko bashobora kwisenya muri uko kwiyubaka kwabo. 

    Ati: 'Umugore agomba kuba umugore usenga ariko anakora, akamenya kuba yarateye imbere ariko akanubaha umutware we.'

    Avuga ko umugore afite ubushobozi bwo kwiyubaka, akamenya guhuza ibikenewe byose ngo urugo rwe rutere imbere. Mu kwiyubaka k'umugore ariko, Apostle Mignonne Kabera avuga ko ari ngombwa ko n'umugabo we aba ahari.

    Apotre Mignonne avuga ko igitekerezo cyo gutangiza igiterane 'All Women Together' cyatangiye mu mwaka wa 2011, agamije ko abagore bari baratsikamiwe bivana muri iyo ngoyi bakaba abatsinzi kandi ngo imbuto yateye kuva icyo gihe zatanze umusaruro.

    Abajijwe ku bijyanye no kwakira abo mu yandi madini, yasobanuye ko 'Ministries' bivuze umurimo w'ivugabutumwa kandi ko uwo murimo udatoranya uwukorerwa ahubwo ko ukwiriye kugera kuri bose yaba abizera Yesu Kristo ndetse n'abatamwizera.

    Yavuze ko bakira buri wese, bakamwigisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ubundi bakamuha rugari akajya gusengera no kubatirizwa aho umutima we wishimiye. Yijeje kandi ko Women Foundation Ministries iri gukora ibishoboka byose ngo iki giterane kigere kuri bose.

    Ku buryo kizitabirwa n'ingeri zose z'abagore n'abagabo bakabasha kumva ubuhamya n'inyigisho zishobora kugira ingaruka nziza mu buzima bwabo, bakabasha kubaka ingo zihamye kandi zikunda zikanubaha Imana.

    Uyu mubyeyi yakomeje asobanura ko iki giterane giteganyijwe kuva tariki 08 kugeza 11 Kanama 2023 muri Kigali Convention Center, kwinjira bizaba ari ubuntu ariko bigasaba kwiyandikisha hakiri kare kugira ngo bazakirwe mu buryo buri ku murongo. 

    Yavuze ko kandi ku bantu batabasha gukoresha murandasi biyandisha bazifashisha nimero ziri ku mpapuro z'ubutumire [Flyers] ziboneka ahantu hatandukanye bakabasha gufashwa n'ababishinzwe.

    Yasoje avuga ko abantu badakwiye gutinya kujya muri Kigali Convention Center nubwo hasa n’aho hahenze cyane kuko kwinjira azaba ari ubuntu, kandi ko benshi bazagira amahirwe yo kuganirizwa n'Umuramyi Mpuzamahanga Sinach ukomoka muri Nigeria.

    Uretse gutanga ikiganiro, benshi bajyaga kureba Sinach bishyuye ay'umurengera, bazagira amahirwe yo kumva indirimbo ze mu buryo bw'imbonankubone kandi ku buntu.



    Apotre Mignonne Kabera yatangaje ko igiterane ‘All Women Together’ 2023 kitezweho kuganirirwamo ingingo z’iterambere ku bagore 

    Apotre Mignonne yahumurije abagabo, avuga ko nabo bemerewe kwitabira iki giterane cy’abagore kigiye kuba ku nshuro ya 12 

    Mignonne yavuze ko muri Women Foundation Ministries bakira buri umwe, badashingiye ku myizerere ye ahubwo ko bamwigisha ubutumwa bwiza akihitiramo 

    Apotre Mignonne uyobora WFM asanga Imana yararemye umugore ngo abe icyuzuzo cy’umugabo 

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku giterane ‘All Women Together 2023’ Apotre Mignonne yaciye amarenga ko ashobora gutangiza inyigisho zigisha urubyiruko kuzubaka ingo zishikamye 


    Umunyamakuru Antoinette Niyongira ukorera Kiss FM niwe wayoboye iki kiganiro n’itangazamakuru cyateguwe na Women Foundation Ministries 

    Reba andi mafoto ya Apotre Mignonne aganira n’Itangazamakuru ku giterane ngarukamwaka ‘All Women Together 2023″

    AMAFOTO: Serge Ngabo – INYARWANDA 

    VIDEO: Dieudonne Murenzi – INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132469/abagabo-nabo-baratumiwe-apotre-mignonne-agaruka-ku-giterane-cyabagore-all-women-together-2-132469.html

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Habonetse Imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi, mu isambu ya Kamana Justin yaguze na Nyirarudodo Elizabeth, hatahuwe imibiri ine y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni amakuru yamenyekanye ubwo abakozi bacukuraga umusarane bageze muri Metero 1,40m babona umubiri bahita bahagarara, bamenyesha inzego z'ubuyobozi, aho nyuma bakomeje gushakisha bakabona imibiri ine.

    Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko iyi mibiri yabonetse nyuma y'amakuru yatanzwe n'abakozi bacukuraga umusarane.

    Akomeza avuga ko nyuma yo kubona amakuru, habayeho ubufatanye bw'abaturage, inzego z'ubuyobozi hamwe na Komite ya Ibuka mu Murenge wa Nyamiyaga, bakoze umuganda wo gushakisha muri icyo cyobo cyacukurwaga babona imibiri ine bigaragara ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga kandi ko iyi mibiri yabonywe basanze igeretseho amabuye.

    Gitifu Mudahemuka, avuga ko nyuma y'iki gikorwa cyo kubona iyi mibiri, ubuyobozi bwasabye abaturage ko buri wese waba afite amakuru y'ahantu hose azi hiciwe Abatutsi, aho bashyize imibiri y'abishwe ko yayatanga mu buryo bwose.

    Imibiri yabonetse, hafashwe icyemezo cy'uko iba ishyizwe mu biro by'akagari hagakomeza iperereza. Nyuma yo gukusanya amakuru nibwo iyi mibiri yabonetse izashyingurwa mu cyubahiro.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/28/kamonyi-nyamiyaga-habonetse-imibiri-yabatutsi-bishwe-muri-jenoside/

  • Police FC yahumutse ku maso, irimo koga magazi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kujya ku isoko ry’abanyamahanga itanga amafaranga y’intica ntikize, Police FC yaje kubona kubona ko amazi atakiri ya yandi irimo kuyoga magazi, yazamuye ibiciro.,

    Igifata gahunda yo gukinisha abanyamahanga nayo, umukinnyi wa mbere yakandiyeho ni Umurundi wakiniraga Kiyovu Sports, Bigirimana Abedi ariko biza kwanga kubera amafaranga yamuhaga.

    Bigirimana Abedi yatunguwe no kumva iyi kipe y’abashinzwe umutekano ishaka kumugura miliyoni 10 mu gihe hari n’amakipe yatanze miliyoni 20 akayanga.

    Ibiganiro byahise bisubikwa ahubwo bikomereza muri Rayon Sports banumvikanye ariko hakabaho ikibazo cy’uko amafaranga azishyurwa kuko bashakaga kuyamuha mu byiciro.

    Police FC ikaba yaraje kubona ko ibintu bitoroshye bitewe n’uburyo andi makipe arimo kwiyubaka, yongera gukomanga kwa Abedi yazamuye amafaranga.

    Bivugwa ko basubiye imbere y’uyu mukinnyi bamubwira ko biteguye kwishyura miliyoni 18 ariko akaza kubasinyira, yababwiye ko ari make gusa ababwira ko niba bayazamura yiteguye kujya mu biganiro nabo.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi yaraye ageze mu Rwanda avuye i Burundi aho aje kuganira na Police FC ngo yayerekezamo ndetse iyi kipe ni nayo yamukuye ku kibuga cy’indege, ibiganiro bikaba biri mu murongo muzima.

    Iyi kipe kandi kuri miliyoni 25 bivugwa ko yamaze kugura umunya-Nigeria Aboubakar Djibrine Akuki wakiniraga AS Kigali.

    Aba baje biyongera ku munyezamu Rukundo Onésime w’Umurundi yamaze gusinyisha.

    Bigirimana Abedi mu biganiro bya nyuma na Police FC

    Akuki Djibrine bivugwa ko yarangizanyije na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yahumutse-ku-maso-irimo-koga-magazi

  • Uturere twamenye amakipe azaduhagararira muri 1/2 cya marushanwa ‘Green Amayaga Football Competition’ #rwanda #RwOT

    Amakipe y’imirenge ya Kigoma yo mu Karere ka Nyanza, Rugalika yo mu Karere ka Kamonyi, Ntongwe yo mu Karere ka Ruhango na Ndora yo mu Karere Gisagara, yatsindiye kuzakina 1/2 cy’amarushanwa ya 'Green Amayaga Football Competition', ku rwego rw’Uturere.

    Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga ibidukikije (REMA), kibinyujije mu mushinga Green Amayaga wo gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, ku bufatanye n’Umuryango APEFA, ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu bagenerwabikorwa muri uyu mushinga, ndetse n’uturere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara uwo mushinga ukoreramo, agamije ubukangurambaga bwo gushishikariza abagenerwabikorwa b’umushinga mu gufata neza ibikorwa wakoze no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

    Muri iyi mikino ya nyuma ku rwego rw’Imirenge yabaye tariki 21 Nyakanga 2023, mu Karere ka Nyanza, Kigoma yitwaye neza itsinda iy’Umurenge wa Kibirizi ibitego 7-1.

    Mu karere ka Ruhango, ikipe y’ Umurenge wa Ntongwe yatsindiye kuzahagararira aka karere nyuma yo gutsinda iy’umurenge wa Kinazi ibitego 2-1 ni mu gihe ikipe y’Umurenge wa Rugalika yatsindiye kuzahagararira Akarere ka Kamonyi, ni nyuma yo gutsinda ikipe y’Umurenge wa Nyarubaka kuri penaliti 3-0, amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

    Ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, mu mukino wabereye kuri Sitade y’Akarere ka Gisagara, ikipe y’Umurenge wa Ndora yatsinze iy’Umurenge wa Save ibitego 3-1.

    Nyuma yo kumenya amakipe yatsindiye kuzaserukira uturere, biteganyijwe ko iyi mikino izakomeza ahatana ku rwego rw’Akarere, aho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, ikipe y’Umurenge wa Rugalika ihagarariye Akarere ka Kamonyi izahura n’iy’Umurenge wa Ntongwe isazerukira Akarere ka Ruhango ukazabera i Kibingo ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00).

    Ku rundi ruhande, ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023, ikipe y’Umurenge wa Kigoma ihagarariye Akarere ka Nyanza, izahura n’iy’Umurenge wa Ndora izaserukira Akarere ka Gisagara, ukazabera i Ndora, ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00).

    Amakipe abiri azatsinda muri iki cyiciro, akaba azahurira ku mikino wa nyuma w’aya marushanwa yiswe 'Green Amayaga Football Competition', uzabera mu Karere ka Nyanza naho azatsindwa azahatanire umwanya wa 3, bizaba tariki 4 Kanama 2023.

    Mu bikorwa umushinga Green Amayaga ukora mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Ntara y’Amajyepfo, harimo gutanga amatungo magufi n’amaremare afasha abaturage kwikura mu bukene, gutanga imbabura zirondereza ibicanwa hagamijwe kugabanya iyangizwa ry’amashyamba, gutanga gaz mu bigo by’amashuri, kubungabunga inkombe z’imigezi no gucukura imirwanyasuri.

    Umushinga Green Amayaga witezweho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba leta y’u Rwanda yiyemeje zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Paris mu Bufaransa hagamijwe kurwanya ihumana ry’ikirere (National Determined Contributions: NDC), aho Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 38% kugeza mu mwaka wa 2030.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Uturere-twamenye-amakipe-azaduhagararira-muri-1/2-cya-marushanwa-Green-Amayaga-Football-Competition

  • Imana yamwimanye! Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yarokotse impanuka ikomeye cyane yari igiye gutwara ubuzima bwe atirereye abana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imana yamwimanye! Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yarokotse impanuka ikomeye cyane yari igiye gutwara ubuzima bwe atirereye abana.

    Umunyamakuru Uwineza Clarisse wa Radio Rwanda yarokotse impanuka ikomeye yahuye na yo, ubu amashimwe ni yose.

    Ari mu kiganiro na Juli TV ni bwo hamenyekanye inkuru y'Impanuka ku munyamakuru w'ikigo cy'igihugu Cy'itangazamakuru RBA Uwineza Clarisse.

    Uyu munyamakuru yavuze ko taliki 26.07.2023 yarapfuye Imana igakinga akaboko.

    Abajijwe icyari kimuhitanye, Clara avuga ko icyo yabonye cyari kimeze nko kugongwa na za modoka zitwa Houwo.

    Clarisse Yagize ati: 'Mu gitondo nagiye muri Douche ndanyerera nkubita umutwe ku gikuta nikubita hasi mvunika ukuboko icyakora Imana yakinze ukuboko.Icyo nibuka n'uko nashidutse ndi hasi, ariko igihe nagongaga igikuta numvaga ari nka HOWO inkubise kuko nyitinya, iyo hataba umuhererezi wange ngo antabarize baze kunyegura ahari inkuru y'Amateka yange yari kurangirira aha nkava kw'isi'.

    Source : https://yegob.rw/imana-yamwimanye-umunyamakuru-ukunzwe-mu-rwanda-yarokotse-impanuka-ikomeye-cyane-yari-igiye-gutwara-ubuzima-bwe-atirereye-abana/

  • “Sawa sha komeza sinza kujyemurira”: Yampano yikubise icyana bituma bamwe mu bakunzi be batangira kumugira inama bitewe nibyo bakoraga bishobora kumukoraho -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Sawa komeza sinzakujyemurira': Yampano yikubise icyana bituma bamwe mu bakunzi be batangira kumugira inama bitewe nibyo bakoraga bishobora kumukoraho.

    Umuhanzi uri kuzamuka neza cyane mu muziki nyarwanda Yampano uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ndikwikubita' yagaragaye ari kumwe n'umukobwa w'uburanga bari kubyinana iyi ndirimbo ye maze bamwe mu bakunzi be batangira kugenda bamubwira amagambo atandukanye.

    Amafoto:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga nyuma yo kubona amashusho ya Yampano ari kubyinana n'umukobwa w'ikizungerezi indirimbo ye nshya iri kubica bigacika muri iyi minsi:

    Source : https://yegob.rw/sawa-sha-komeza-sinza-kujyemurira-yampano-yagaragaye-ari-kwikubita-icyana-bituma-bamwe-mu-bakunzi-be-batangira-kumugira-inama-bitewe-bakoraga-bishobora-kumukoraho-amafoto/

  • Ese mama yaba agiye gukina muri Inter Miami? Jacques Tuyisenge ari kubarizwa aho Messi ari kwandikira amateka -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese mama yaba agiye gukina muri Inter Miami? Jacques Tuyisenge ari kubarizwa aho Messi ari kwandikira amateka.

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Jacques Tuyisenge wakiniraga ikipe ya AS Kigali umwaka ushize w'imikino yagaragaye ari kurya aye yakoreye ku mucanga i Miami muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho nimero ya mbere ku Isi Lionel Messi ari kubarizwa muri iyi minsi.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/ese-mama-yaba-agiye-gukina-muri-inter-miami-jacques-tuyisenge-ari-kubarizwa-aho-messi-ari-kwandikira-amateka-amafoto/

  • Ibyayo ibikora bucece: AS Kigali yaguze abakinnyi b’ikipe y’igihugu bifuzwaga n’amakipe akomeye cyane mu Rwanda -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyayo ibikora bucece: AS Kigali yaguze abakinnyi b'ikipe y'igihugu bifuzwaga n'amakipe akomeye cyane mu Rwanda.

    Ikipe ya AS Kigali itaragaragaye ku isoka ry'ababyinnyi bakomeye cyane mu Rwanda ndetse igatakaza abakinnyi bari bayifatiye runini yatangiye kwikubita agashyi.

    AS Kigali yasinyishije Kimenyi Yves amasezerano y'umwaka umwe, isinyisha na Ndayishimiye Thierry amasezerano y'imyaka ibiri ndetse na Cuzuzo Aime Gael wasinye imyaka ibiri.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/ibyayo-ibikora-bucece-as-kigali-yaguze-abakinnyi-bikipe-yigihugu-bifuzwaga-namakipe-akomeye-cyane-mu-rwanda-amafoto/

  • Abadakunda umupira bazajya baza muri Sitade kwihera ijisho uburanga bwizi nkumi! Urutonde rw’amakipe 5 yo muri shampiyona y’u Rwanda akundwa n’abanyarwandakazi b’ibizungerezi (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda barajwe ishinga n'igihe shampiyona izatangirira kugira ngo barerebe uburyohe bwa shampiyona kubera uburyo amakipe akomeje kugura abakinnyi.

    Ku rundi ruhande ni nako hari abanyarwandakazi bakomeje guhitamo amwe muri aya makipe, bakazajya bashyigikira.

    Gusa no muri shampiyona ishize, bamwe mu banyarwandakazi bagiye bagaragara ku kibuga bashyigikiye amakipe yabo.

    Dore urutonnde rw'amakipe 5 afite abafana b'abakobwa b'ibizungerezi.

    * Gasogi United

    * Gorilla Fc

    * Kiyovu Sports

    * APR FC

    * Rayon Sports

    Nk'ibisanzwe Rayon Sports buri gihe iba ihanganye na APR FC, rero dore n'ubwiza bw'abakobwa bafana izi kipe.

    Source : https://yegob.rw/abadakunda-umupira-bazajya-baza-muri-sitade-kwihera-ijisho-uburanga-bwizi-nkumi-urutonde-rwamakipe-5-yo-muri-shampiyona-yu-rwanda-akundwa-nabanyarwandakazi-bibizungerezi-amafoto/

  • Umunyamakuru Uwineza Clarisse wa Radio Rwanda yarokotse impanuka ikomeye yahuye na yo, ubu amashimwe ni yose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Uwineza Clarisse wa Radio Rwanda yarokotse impanuka ikomeye yahuye na yo, ubu amashimwe ni yose.

    Ari mu kiganiro na Juli TV ni bwo hamenyekanye inkuru y'Impanuka ku munyamakuru w'ikigo cy'igihugu Cy'itangazamakuru RBA Uwineza Clarisse.

    Uyu munyamakuru yavuze ko taliki 26.07.2023 yarapfuye Imana igakinga akaboko.

    Abajijwe icyari kimuhitanye, Clara avuga ko icyo yabonye cyari kimeze nko kugongwa na za modoka zitwa Houwo.

    Clarisse Yagize ati: 'Mu gitondo nagiye muri Douche ndanyerera nkubita umutwe ku gikuta nikubita hasi mvunika ukuboko icyakora Imana yakinze ukuboko.Icyo nibuka n'uko nashidutse ndi hasi, ariko igihe nagongaga igikuta numvaga ari nka HOWO inkubise kuko nyitinya, iyo hataba umuhererezi wange ngo antabarize baze kunyegura ahari inkuru y'Amateka yange yari kurangirira aha nkava kw'isi'.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-uwineza-clarisse-wa-radio-rwanda-yarokotse-impanuka-ikomeye-yahuye-na-yo-ubu-amashimwe-ni-yose/