Blog

  • Inkuru y’akababaro: Kigali habereye impanuka ikomeye y’ikirombe cyaguye harimo umugabo wacukuraga umucanga -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu habaye impanuka ikomeye cyane y'ikirombe cyagwiriye umugabo ahita apfa.

    Uwo nyakwigendera yitwaga Heremana yagwiriwe ni ikirombe ubwo yarari gucukura umucanga mu kirombe giherereye muri Ako gace maze kiramugwira ahita ahasiga ubuzima.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-kigali-habereye-impanuka-ikomeye-yikirombe-cyaguye-harimo-umugabo-wacukuraga-umucanga-amafoto/

  • Inkuru nziza ku bantu bagiraga ikibazo cyo gukererwa ku gera ku kazi kubera kubura imodoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo BasiGo kizobereye mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange gikoresheje bisi zikoresha amashanyarazi cyinjiye ku isoko ry'u Rwanda aho kigiye kohereza mu Rwanda bisi za mbere bitarenze mu Ukwakira uyu mwaka.

    U Rwanda rugiye kuba igihugu cya kabiri kibaye isoko rya BasiGo nyuma ya Kenya nk'Igihugu kimaze kumenyera gukoresha izo bisi nk'uburyo bugezweho bwo gutwara abantu mu mujyi munini wa Nairobi.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bantu-bagiraga-ikibazo-cyo-gukererwa-ku-gera-ku-kazi-kubera-kubura-imodoka/

  • Abanyamujyi barasenyutse burundu! Ikipe yo umujyi wa Kigali yazengerezaga amakipe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yatandukanye n’umukinnyi waruyihetse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ikina icyiciro cya mbere hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya As Kigali ikomeje gutungurana mu bikorwa byo kwitegura umwaka w'imikino 2023-2024.

    Ni nyuma yaho nta gihe kinini gishije iyi kipe itandukanye n'uwari umuyobozi wabo, ubu noneho inkuru ihari n'uko iyi kipe yatandukanye n'umukinnyi wa uzwi kw'izina rya Shaban Hussein Kchabalala.

    Akaba yerekeje muri Libya nubwo ataratangaza ikipe agiye gusinyira gusa kumvikana byo byararangiye.

    Source : https://yegob.rw/abanyamujyi-barasenyutse-burundu-ikipe-iyoboye-umujyi-wa-kigali-muri-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-hano-mu-rwanda-yatandukanye-numukinnyi-waruyihetse/

  • Ntago ari kurya ayo yakoreye neza! Umunyamakuru wa RBA yatangaje ikintu kiri kumuzonga aho yagiye kurira ayo yavunikiye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RBA akaba akora kuri radio ndetse na tereviziyo y'u Rwanda akaba amaze iminsi ari mu biruhuko hanze y'igihugu.

    Uyu mugabo akaba aherereye mu gihugu cy'u Burundi aho yagiye kurirayo aye arinako aruhuka gusa yatangaje ko ubushyuhe bumeze nabi muri icyo gihugu.

    Source : https://yegob.rw/ntago-ari-kurya-ayo-yakoreye-neza-umunyamakuru-wa-rba-yatangaje-ikintu-kiri-kumuzonga-aho-yagiye-kurira-ayo-yavunikiye-amafoto/

  • Tennis: U Rwanda rwageze ku mikino ya nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, nibwo irushanwa ry’ibihugu muri Tennis rya Davis Cup ryakomezaga, hakinwa umunsi wa kabiri muri rusange aho amakipe 8 yitabiriye iri rushanwa yangeye kwigaragaza. 

    Mu Itsinda B, u Rwanda ruherereyemo, rwatsindiye kugera ku mikino ya nyuma, muri ½, nyuma yo gutsinda Angola imikino ibiri ibanza nk'uko rwabisabwaga.

    Mu mukino wa mbere wabereye ku bibuga bya IPRC Kigali, Hakizumwami Junior, yatsinze Zidario Quitomina 7-5 6-1 naho mu mukino wa kabiri, Habiyambere Ernest atsinda Chris Lukanu Andre 7-6⁴ 4-6 6-3.

    Hakizumwami Junior ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakomeje kwigaragaza

    Ibi byatumye u Rwanda rwizera kuzamuka ruri mu myanya ibiri ya mbere mu Itsinda B hatitawe ku biva mu mukino wa gatatu waruhuje na Angola.

    Niyigena Etienne na Muhire Joshua ni bo bitabajwe n'Umutoza Habiyambere Dieudonné kuri uyu mukino wa gatatu batsindwa 7-6 6-3 na Chris Lukanu na Fernando Andre.

    Ikipe y'Igihugu izasoza imikino yo mu Itsinda B ihura na Nigeria ku wa Gatanu. Nigeria na yo yashimangiye kurenga itsinda nyuma yo gutsinda Mozambique biyoroheye imikino itatu 3-0.

    Ku wa Gatandatu, ubwo hazaba hasozwa iyi mikino, ikipe ya mbere mu Itsinda B izahura n'iya kabiri mu Itsinda A naho iya kabiri mu Itsinda B ihure n'iya mbere mu Itsinda A.

    Amakipe azatsinda ni yo azazamuka mu Itsinda rya Gatatu rya Davis Cup ku Mugabane wa Afurika mu mwaka utaha.

    Amakipe abiri ya nyuma [azava hagati y'ayabaye aya gatatu n'aya kane mu matsinda], azamanuka mu Itsinda rya Gatanu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132466/tennis-u-rwanda-rwageze-ku-mikino-ya-nyuma-ya-davis-cup-2023-132466.html

  • Aho yaciye ntihaca urwango! Ariel Wayz na Jun… – #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari mu bakomeje kukanyuzaho muri iyi minsi mu muziki w'u Rwanda ndetse bakavugwaho no kuba barigeze kuba mu rukundo kuko bari bameze nk'agati k'inkubirane, aba bombi baciye amarenga ko ibintu atari shyashya hagati yabo. 

    Mu mpera za 2021 nko ku itariki 29 Ukuboza ni bwo bashyize ku iherezo ikinamico y'urukundo rwari rwarabafashije kwigarurira imitima y'abanyarwanda. None rero bagiye kongera gushyushya umujyi bazahite bakomereza i Burayi.

    Aba bahanzi bombi nta gihe kinini gishize bigaruriye imitima ya bamwe mu bakunzi ba muzika nyarwanda nyuma yo gusohora indirimbo zinyuranye harimo iyitwa “Away” yabahuje, maze ikakiranwa igishyika na benshi kandi bakayikunda.

    Nyuma y'iyi ndirimbo ibere rya Ariel ryararikoroje ku mbuga nkoranyambaga maze benshi bivayo bati ibi si iby'i Rwanda kuko nta mwari ushyira ubwambure bwe hanze, ibi bashingiraga ku mashusho y'iyi ndirimbo yagaragayemo ibere ry'uyu mwari.

    Umunyarwanda yaravuze ngo ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi. Abareba kure baketse urukundo hagati ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz, ibi bigashingirwa ku mafoto y'urukundo n'amagambo asize umunyu aba bombi banyuzaga ku mbuga nkoranyambaga. 

    Ni mu gihe bagiranye n'ibihe byiza ku mazi y'i Kivu mu karera ka Karongi. Maze amafoto yabo bari mu munyenga w'urukundo akajya hanze amanywa n'ijoro.

    Uko byagenze bashwana


    Gusa ngo akaryoshye ntigahora mu itama, ubanza iby'aba bombi byahinduye isura kuko ibyari urukundo ishyamba ritakiri ryeru nyuma y'ibyo aba bombi banyujije ku mbuga nkoranyamabaga zabo za Twitter byatumye bamwe bavuga ko urukundo rwabo rwajemo agatotsi.

    Ibi byo gukeka ko urukundo rutakigurumana nka mbere byasembuwe na Ariel Wayz wabanje kwandika ko ashobora kuba yaribeshye yibwira ko ngo we atandukanye, maze asoza ashyiraho agatima kacitsemo kabiri.

    Yagize ati 'Ibiteshamutwe ntibijya bishira, Natekereje ko uyu we atandukanye ariko ubanza naribeshye.'

    Nyuma y'aya magambo abafana ba Ariel Wayz n'abakurikiranira bya hafi umuziki baketse ko arimo abwira Juno Kizigenza, yemwe bamwe baranamwihanganisha. Ubwo bamwe niko banyuzagamo no kumubwira amagambo akomeretsa bati 'Amabere ko twayabonye ubwo Juno we yaba akireba iki?'.

    Amakenga y’abasubizaga ubutumwa bwa Ariel Wayz yaje gusa n’asobanuka nyuma y'aho Juno Kizigenza nawe yifashishije Twitter akandika asa n'ufite uwo arimo asubiza agira ati 'Ndambiwe izo kinamico zose.'

    Nyuma y'aya magambo ya Juno Kizigenza abantu babaye nk'abasubizwa ibyo Ariel Wayz yari yanditse kuko babifashe ko aba ba bombi batakiri mu munyenga w'urukundo bavuzwemo. Gusa hari bamwe babifashe nk'aho ari 'Agatwiko' bashaka kugumisha amazina yabo mu bafana.

    Juno Kizigenza na Ariel Wayz mu gihe gito bamaze mu muziki w'u Rwanda bamaze gukora byinshi kuko Ariel Wayz yashyize hanze EP ye iriho indirimbo esheshatu 'Love and Lust' ,Juno yashyize hanze EP ye iriho indirimbo zinyuranye nka Birenze, amashusho yayo akaba arimo Ariel Wayz. No muri iyi minsi aherutse gusohora album yise 'Yaraje'.

    Aba bombi indirimbo bakoranye iyitwa 'Away' iri mu zabafashije kumenyekana kuko yarebwe n'abantu barenga miliyoni 4.6 kuri YouTube mu myaka ibiri ishize.

    Ariel Wayz na Juno Kizigenza bazajyana i Burayi

    Nkuko byahoze mbere yo gushwana bajyaga babona akazi kandi bagashimisha ababatumiye. Yaba mu mikino no mu bindi bitaramo. Na nyuma y'uko batandukanye hari ibitaramo bagiye bahuriramo ku buryo indirimbo bakoranye byabagoraga kuyiririmbana. 

    Urugero imikino ya yabaye ku itariki 20 Gicurasi 2023 muri BK Arena muri BAL bisanze ku rutonde rw'abagomba gushimisha abitabiriye iriya mikino nyafurika. Icyo gihe iyi mikino yarimo ibera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu ku bufatanye na Visit Rwanda. Mu kiganiro nigeze kugirana na Ariel Wayz yampishuriye ko azakorera ibitaramo ku mugabane w'u Burayi guhera mu Ukwakira kugeza mu Ugushyingo kwa 2023.

    Na Juno Kizigenza azamurikira umuzingo aherutse gushyira hanze yise 'Yaraje' ku mugabane w'Uburayi muri ariya mezi nubundi ya Ariel Wayz. Aba bahanzi batumiwe na Fusiion Events itegura ibitaramo mu Bubiligi.

    Iyi sosiyete ni yo iherutse gutegura igitaramo cya Kidum na Shaddyboo, Christopher na Riderman, Davis D, Bruce Melodie na Kivumbi, yewe ni nayo yigeze gutumira Anita Pendo, Big Fizzo na Marechal De Gaule mu gitaramo. 

    Ariel Wayz agitandukana na Juno Kizigenza yagowe no kwiyakira kuko nta musore yongeye kwizera n'abo yigeze kugerageza yaririmbye muri Shayo yasanze bose bamukina kuko bari bifitiye abandi bakunzi.

    Batangiye batazi ko bizafata intera

    Urukundo rwabo rwatangiye bagamije kwifashisha imbaraga z'urukundo kugira ngo bafatishe muzika nyarwanda. Bose bari mu bihe bitaboroheye kuko yaba Juno Kizigenza yari avuye mu biganza bya Bruce Melodie akeneye andi maboko amufasha kudasubira inyuma. 

    Ariel Wayz yari atandukanye na Symphony Band yari yarubakiyemo izina ku buryo yari akeneye urwego yuririraho kugira ngo yisange mu muziki nyarwanda. Nibyo batangije umushinga w'urukundo ariko bose ntabwo bari bizeye ko bizafata intera ku buryo nyuma yo gutandukana bisanze buri wese ari guhimbira undi indirimbo imwibutsa ibihe banyuranyemo.

    Urugero mu ndirimbo 'Urankunda' Juno Kizigenza aririmbamo Wayezu wanjye (Uwayezu, Wayz) aba aririmba ko Imana itakabaye yaremeye ko atandukana na Ariel Wayz kuko bagiranye ibihe byiza kandi buri wese uba mu muziki nyarwanda yahamya uru rukundo. 

    Ni indirimbo urebye neza Juno Kizigenza aba atishimye na gato. Anibaza impamvu ahora ababazwa n'urukundo kandi ko amahirwe yari yaramusekeye. Akanavuga ko 'Igihe n'icyacyo wenda ejo nitwe'.

    Aya magambo ahishura ko Juno Kizigenza atahwemye kurota ari kumwe na Ariel Wayz. Na Ariel Wayz yagarutse ku rukundo yahawe na Juno mu bihe bitandukanye ku buryo na nubu kwiyakira atari kumwe na Juno byari byaramunaniye. 

    Hari igihe cyabayeho Ariel agorwa n'ibihe yarimo anyuramo kubera nta mukunzi. Ntabwo watinda kubyumva kuko iyo umukobwa yakundanye ndetse bikajya hanze akishimira urukundo niwe ugira ibibazo 'depression' ku buryo ashobora no kutongera kwisanga mu rukundo. 

    Nureba ku mbuga nkoranyambaga zabo nta numwe wigeze ashyira hanze uwo bakundana bivuze ko bari babayeho mu buzima bw'urukundo rw'ibanga cyangwa se rumwe rwo kwirwanaho ngo iminsi yicume.

    Ifoto ya Ariel Wayz yagiyeho ibitekerezo bitandukanye ariko 90% ni abishimiye igaruka ry'urukundo rw'abahanzi b'abahanga. Hari abakoresheje imigani y'imigenurano ya Kinyarwanda itandukanye ariko yose ihuriye ku mutwe w'inkuru twakoresheje. 

    Agatoki kakombye gahora gahese. Aho yonnye ihoramo. Aho yanyuze ntihaca urwango. Hari n'abakoresheje amagambo y'ubu nka 'umufuka w'isukari niyo yaba yarashizemo ntihaburamo intete’.

    InyaRwanda yifutije Ariel Wayz na Juno Kizigenza kuryoherwa n'urukundo n'iterambere mu muziki.

    Aba bahanzi usibye urukundo rwabo ko aribo ruryohera n'abafana babo ku ruhande rw'umuziki iyo bihuje bitanga umusaruro n'icyanga mu muziki nyarwanda. Bose ni abahanga kandi bazi guhuza amajwi bagakora mu nganzo bagatanga indirimbo idashidikanywaho mu kuryohera amatwi.

    Imibare n'ibimenyetso byerekana ko mu mpera za 2021 mu ndirimbo eshanu zari zararebwe kuri shene za YouTube hano mu Rwanda, indirimbo yari ku mwanya wa kabiri yari 'Away' ikurikiye iya Meddy 'My Vow'. 

    Kuri ubu Meddy asa n'uwatanze inda ya bukuru yigira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ku buryo aba bahanzi bashyize hamwe bashobora kwahagiza Bruce Melodie ku gikundiro no guhora mu itangazamakuru nk’uko n’ubundi byari bimeze igihe bari bahararanye. 

    Abishyize hamwe nta kibananira ku buryo Ariel Wayz na Juno Kizigenza bashobora kongera kugarura urukundo mu bahanzi dore ko rwari rumaze kuba amateka nyamara ruryoshya umuziki n'imyidagaduro muri rusange. 

    Uhereye i Hollywood kuri ba Chris Brown na Rihanna; Beyonce na Jay-z; Justin Bieber na Selena Gomez; Safi na Butera, Ariel Wayz na Juno ni zimwe mu nkuru ziryohera amatwi kandi zigashyushya uruganda rw'imyidagaduro.

    REBA HANO ARIEL WAYZ ATUBWIRA KO AZAJYA I BURAYI

    “>

    Bakanyujijeho none nyuma y’umwaka bagiye kongera gushyushya umurwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132465/aho-yaciye-ntihaca-urwango-ariel-wayz-na-juno-kizigenza-bagiye-kongera-gushyushya-umurwa-b-132465.html

  • Producer Junior Multisystem yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bo mu muryango we yabwiye InyaRwanda, ko uyu mugabo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge byo mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati 'Yego yapfuye! Yaguye mu bitaro bya Nyarugenge (Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanaga 2023).'

    Uyu mugabo uruhare yagize mu gutegura no gutuganya indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda n'ab’ahandi rwarenze umupaka. Ubuhanga bwe bwarifashishijwe henshi.

    Izina rye riracyari mu mutima y'abaryohewe n'indirimbo yacuze. Mu mwaka wa 2021, yagaragaye asa n'uwataye ibiro, yumvikana avuga ko byatewe na siporo. Ariko byatangiye kugaragara ko ari ingaruka z'impanuka yakoze abaganga bakanzura kumuca ukuboko.

    Nyuma y'icyo gihe yatangiye kuribwa aho baciriye akaboko bikomeza kwiyongera.

    Ukoresha izina rya Sir Uracyaryamye Byukavuba kuri Twitter, yari aherutse gufungura konti ku rubuga Save Plus igamije gushakira hamwe amafaranga miliyoni 20 Frw yo gufasha Junior kugirangoa abanga bamwiteho akire neza.

    Junior ni we watunganyije indirimbo zirimo nka Bagupfusha Ubusa ya Zizou al Pacino ft All Stars, Deux fois Deux ya Jay Polly, Indahiro ya Urban Boys;

    Ibidashoboka ya Knowless Butera, Umwanzuro ya Urban Boys, Niko Nabaye ya Zizou Al pacino ft All Stars, Ntujya unkinisha ya Bruce Melodie, Mbabarira ya King James n'izindi.

    Uyu mugabo yakoreye muri studio zirimo Unlimited Records na Lick Lick usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakoze mu zindi studio nka Touch Records, Round Music, yakoze impanuka amaze igihe gito muri Empire Records ya Oda Paccy.


    Junior yari amaze iminsi asaba abantu kumusengera kuko ubuzima bugeze habi


    Junior yabaye icyatwa mu batunganya indirimbo mu Rwanda n'ahandi

    Producer Junior Multisystem yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023

    Junior yitabye Imana afite imyaka 30 y’amavuko- Urukundo rw’umuziki rwaganje muri we ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza 

    Gukurira mu muryango ukijijwe biri mu byafashije Junior kwisanga mu muziki no kuwukora

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IBIDASHOBOKA’ YA KNOWLESS NA HUMBLE JIZZO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WAMPOYE IKI’ YA URBAN BOYZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132467/producer-junior-multisystem-yitabye-imana-132467.html

  • Birangiye bimukurikiranye! Miss Nshuti Divine Muheto yakuwe ku rutonde rw’abakobwa bazitabira Miss World 2023 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022 yakuwe ku rutonde rw'abakobwa Miss World 2023 izabera mu Buhinde.

    Impamvu yakuwe kuri uru rutonde ngo ni uko yagombaga kwitabira abifashijwemo n'imwe muri sosiyete zisanzwe zitegura amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda kandi Rwanda Inspiration Back Up yagombaga kumufasha, ikaba yarahagaritswe kubera ibibazo bya Ishimwe Dieudonné 'Prince Kid'.

    Prince Kid niwe wayitangije akaba ari mu manza kubera ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda.

    Bivvgwa ko hari indi sosiyete itegura amarushanwa y'ubwiza yari igiye guhabwa uburenganzira bwo kohereza Muheto muri Miss World uyu mwaka, ariko ntibyakunze kubera ko itabashije kumvikana n'uyu mukobwa ndetse ihita ireka gukomeza kuvugana n'abategura Miss World.

    Source : https://yegob.rw/birangiye-bimukurikiranye-miss-nshuti-divine-muheto-yakuwe-ku-rutonde-rwabakobwa-bazitabira-miss-world-2023/

  • Mani Martin yerekeje muri Leta zunze ubumwe za America – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mani Martin ku mugoroba wo kuwa 26 Nyakanga yerekeje muri Leta zunze ubumwe za America aho agiye gusoreza amasomo ye y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Uyu muhanzi werekeje muri Leta zunze ubumwe za America byitezwe ko ahita yerekeza muri Washington aho agomba kurangiriza amasomo ye muri 'University of virginia'.

    Mani Martin yerekeje muri Leta zunze ubumwe za America

    Kuva mu 2022, Mani Martin yatangiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ryayo rya 'Contemplation Center', ryigisha ubumenyamuntu n'uburyo bwo gukoresha impano nk'abantu ku giti cyabo bigiramo mu kuzana impinduka mu muryango mugari ugizwe n'abafite imyemerere, imyumvire n'imyizerere itandukanye.

    Mani Martin yabonye buruse izwi nka 'The Dalai Lama fellowship', itangwa na University of Virginia ku bufatanye na Dalai Lama, umuyobozi Mukuru w'idini y'abatuye muri Tibet mu Bushinwa

    Ni buruse ihabwa abantu bafite imishinga itandukanye ishingira ku mpano zabo kandi iganisha ku kurema impinduka nziza mu muryango mugari Aho baba.

    Mani Martin ni umunyarwanda wa gatatu ubonye iyi buruse nyuma ya Ifashabayo Sylvain Dejoie[umugabo w'umuhanzikazi Karasira Clarisse] wanamufashije ku kumenya ibijyanye na yo no kuyisaba.

    Source : https://yegob.rw/mani-martin-yerekeje-muri-leta-zunze-ubumwe-za-america/

  • Bacenze bagenzi babo mu Nzove induru ziravuga! Abagande Joachim Ojera na Charles Bbaale bakigera mu Rwanda bahise bakora imyitozo buri wese yigaragaza mu macenga aryoheye amaso – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 2 b'abagande aribo Joackiam Ojera ndetse na Charles Bbaale basubukuye imyitozo muri Rayon Sports.

    Ni mu gihe Rayon Sports yitegura umukino wa mbere wa gicuti izakina na Vital'O FC yo mu Burundi, umukino uzaba kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023.

    Ojera na Bbaale bageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2023, bavuye iwabo muri Uganda.

    Gusa bakigera mu Rwanda, baruhutse umwanya muto maze bahita bajyana na bagenzi babo gukora imyitozo mu Nzove, gusa bagaragaye mu myitozo bafite amacenga ateye ubwoba abafana bari aho bavuza induru .

    Source : https://yegob.rw/bacenze-bagenzi-babo-mu-nzove-induru-ziravuga-abagande-joachim-ojera-na-charles-bbaale-bakigera-mu-rwanda-bahise-bakora-imyitozo-buri-wese-yigaragaza-mu-macenga-aryoheye-amaso-amafoto/