Blog

  • Ibikorwa bye birivugira! Indirimbo zibihe byose zatumye nyakwigendera Junior Multisystem arara adasinziriye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, akaba umwe mu batunganya indirimbo beza u Rwanda rwagize, Mu ijoro rya tariki 27 Nyakanga 2023 nibwo inkuru y'incamugongo yatashye imitima y'abakunzi ba muzika nyarwanda ibika urupfu rwe.

    Mu 2022 nibwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Junior Multisystem ubuzima bwe bumerewe nabi nyuma y'uko yari amaze iminsi arembeye mu rugo kubera uburwayi bufitanye isano n'ingaruka zo gucibwa ukuboko.

    Benshi mu bakurikiye muzika nyarwanda ntibateze kwibagirwa zimwe mu ndirimbo Junior Multisystem yakoze zikabafasha gususuruka ari nako zifasha abahanzi kwagura impano zabo no kwigarurira imitima ya benshi.

    Junior Multisystem ni umwe mu batangiye umwuga wo gutunganya indirimbo mu myaka yo hambere.

    Yawinjiyemo kuva mu 2009 akirangiza amashuri yisumbuye. Ni umwuga yahariye ubuzima bwe bwose kuko nyuma y'umwaka umwe awutangiye yari amaze kurambagizwa na F2K Studio yari igezweho icyo gihe ahahurira na Producer Lick Lick wanahamukuye amujyana muri Unlimitted Records mu 2011.

    Junior Multisystem ni umwe mu barambitse ibiganza ku ndirimbo zifatwa nk'iz'ibihe byose kuri bamwe mu bakunzi b'umuziki Nyarwanda. Yakoze indirimbo zirimo. 'Umwanzuro' ya Urban Boys, 'Niko nabaye' ya DJ Zizou.

    Fata Fata' ya Zizou Al Pacino, 'Birarangiye' ya Dream Boyz, 'I'm Back' ya Jay C na Bruce Melodie, 'Ntujya unkinisha' ya Bruce Melodie, 'Too much', 'Ndacyariho' ya Jay Polly, 'Byarakomeye' ya Butera Knowless.

    Uh Lala' ya King James, 'Ku bwawe' ya Uncle Austin na 'Ndaje' ya The Ben. inkoni izamba' ya Fireman na Queen Cha , Umfatiye Runini' ya Urban Boys, 'Urudashoboka' ya Butera Knowless.

    Source : https://yegob.rw/ibikorwa-bye-birivugira-indirimbo-zibihe-byose-zatumye-nyakwigendera-junior-multisystem-arara-adasinziriye/

  • Ibya Carlos Alos Ferrer bigiye kuba kera habayeho! FERWAFA yatangiye gukora igikorwa cyerekana ko Carlos Alos Ferrer atazakomeza gutoza Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibya Carlos Alos Ferrer bigiye kuba kera habayeho! FERWAFA yatangiye gukora igikorwa cyerekana ko Carlos Alos Ferrer atazakomeza gutoza Amavubi

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryatangiye gukora igikorwa cyerekana ko Carlos Alos Ferrer gukomeza gutoza Amavubi bigoye nubwo batarimo kubishyira ahagaragara.

    Mu cyumweru gishize nibwo hagiye ahagaragara ko umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itakomeza gutozwa n'umutoza Carlos Alos Ferrer ndetse ko FERWAFA n'uyu mutoza bamaze kubyumvikana ariko FERWAFA ibihakanira kure.

    Amakuru YEGOB twamenye ku kuri uyu wa gatanu ni uko kugeza ubu yatangiye ibiganiro n'undi mutoza ugomba gutoza Amavubi mu mikino iri mu minsi micye iri imbere.

    Iki kintu ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangiye kigaragaza ko kugeza ubu Carlos Alos Ferrer atakiri umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi cyane ko kugeza ubu Atari no mu Rwanda yigiriye muri Amerika mu biruhuko.

     

    Source : https://yegob.rw/ibya-carlos-alos-ferrer-bigiye-kuba-kera-habayeho-ferwafa-yatangiye-gukora-igikorwa-cyerekana-ko-carlos-alos-ferrer-atazakomeza-gutoza-amavubi/

  • Bayibanye benshi! APR Fc yatije abakinnyi bayo 2 mu ikipe bahanganira igikombe cya shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR Fc yamaze gutiza abakinnyi babiri bayo mu ikipe bazahanganira igikombe cya shampiyona.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, hamenyekanye amakuru ko ikipe ya APR Fc yatije abakinnyi bayo 2 aribo Itangishaka Blaise ndetse na Ishimwe Fiston muri As Kigali.

    APR FC itije aba bakinnyi bayo muri As Kigali, mu gihe yari imaze iminsi isinyisha abakinnyi b'abanyamahanga bazayifasha mu mikino ya CAF Champions League.

     

    Source : https://yegob.rw/239281-2/

  • Akeza karigurisha! Rayon Sports yashyize hanze ibiciro bihanitse ku muntu ushaka kureba umukino wa gishuti izakina kuri iki Cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro by'itike yo kwinjira ku mukino wa gishuti iyi kipe izakina na Vital'O FC yo mu Burundi.

    Ni umukino uzaba ku cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023, uzabera kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino utegura 'Rayon Sports Day'.

    Itike ya make kuri uyu mukino ni ibihumbi 5 Frw, iya menshi ni ibihumbi 30 Frw.

    Source : https://yegob.rw/akeza-karigurisha-rayon-sports-yashyize-hanze-ibiciro-bihanitse-ku-muntu-ushaka-kureba-umukino-wa-gishuti-izakina-kuri-iki-cyumweru/

  • Bakabije inzozi! Justin Bieber na Ye mu byama… – #rwanda #RwOT

    Ni gake cyane wasanga umusitari yakundanye n’umufana we kugeza aho basezerana kubana akaramata gusa hari ibyamamare byerekanye ko ibi bishoboka cyane. Ikinyamakuru People Magazine kabuhariwe mu myidagaduro muri Amerika cyasohoye urutonde rw’ibyamamare 10 byakoze ubukwe n’abafana babyo.

    Uru rutonde kandi ruhuye neza n’urwo ikinyamakuru Hollywood Reporter cyakoze aho cyerekanye abasitari 10 bashakanye n’abafana babo. Uru rutonde rugizwe n’abahanzi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga hamwe n’abakinnyi ba filime bazwi cyane:

    1.Justin Bieber n’umugore we Hailey Baldwin

    Mbere y’uko Justin Bieber akundana n’umunyamideli Hailey Baldwin, Hailey yahoze ari umufana ukomeye wa Justin Bieber kuva muri 2009 ndetse baza kuba inshuti ubwo Justin Bieber yaragikundana na Selena Gomez kuko icyo gihe aba bakobwa bombi bari inshuti magara. Nyuma yo kutandukana kwa Selena na Justin, Hailey yahise abona amahirwe yo gukundana n’umuhanzi yakundaga Justin Bieber. Ibyabo ntibyatinze kuko bakoze ubukwe muri 2019 bamaze umwaka umwe bakundana.

    2.Kanye West na Kim Kardashian

    Igitangaje kuri ibi byamamare ni uko buri umwe yafanaga undi! Kuva kera mbere y’uko kanye West akundana na Kim Kardashian muri 2012, yakunze kujya avuga mu ndirimbo ze ko akunda Kim Kardashian. Ku ruhande rwa Kim nawe yakunze gutangaza ko Kanye West ariwe muraperi afana. Aba bombi barakundanye bakora ubukwe muri 2014 gusa umubano wabo ntiwakomeje kugenda neza dore ko ubu batandukanye bamaranye imyaka 6 gusa.

    3.Jessica Alba na Cash Warren

    Umukinnyi kabuhariwe wa filime, Jessica Alba uri no ku rutonde rw’abagore bakurura abagabo cyane ku Isi,yakundanye na Cash Warren utunganya filime, uyu mugabo  akaba yari umufana ukomeye  ariwe Jessica Alba mbere y’uko bakundana. Aba bombi batangiye gukundana muri 2004 bakora ubukwe muri 2007. Kugeza ubu bamaze kubyarana abana 3.

    4.John Travolta na Kelly Preston

    Nubwo aba bombi ari ibyamamare muri Hollywood ntibyabujije Kelly Preston gufana cyane John Travolta ukina filime ndetse Kelly ni nawe wagiye kwiteretera John Travolta akimara kumubona muri filime yitwa Grease yasohotse mu 1991. Aba bombi kuva ubwo bahise bakundana baza gukora ubukwe mu 1994 kugeza n’ubu basazanye bakirebana akana ko mu jisho.

    5.Matt Damon na Luciana Barroso

    Matt Damon uzwi cyane muri filime nka Jason Bourne, The Martian, The Departed n’izindi yahuye na Luciana Barroso muri 2002 ubwo yari yasohokeye mu kabari agasanga Luciana niho akora aseriva inzoga, maze Luciana amubwira ko akunda filime ze, Matt Damon kuva ubwo ahita amukunda. Bombi bakoze ubukwe muri 2005 kugeza ubu.

    6.Steve Harvey na Marjorie Bridges

    Umunyarwenya wabigize umwuga Stevie Harvey yakoze ubukwe na Marjorie Bridges nyuma y’imyaka 4 Marjorie Bridges abwiye Steve Harvey ko ari umufana we ukomeye.

    7.Prince William na Kate Middleton

    Ubwo Kate Middleton yari akiri muto afite imyaka 11,yari afite ifoto ya Prince William ku gikapu yajyanaga ku ishuri kuko yamukundaga.Aba baje gukundana bamaze gukura maze muri 2011 bakora ubukwe.Ubu bafitanye abana 3.

    8.Wiz Khalifa na Amber Rose

    Umunyamideli Amber Rose yahoze akunda cyane umuraperi Wiz Khalifa ndetse na Wiz Khalifa byari uko.Aba bombi barakundanye bakora ubukwe muri 2016 gusa ntabwo byabahiriye kuko baje gutandukana babyaranye umwana w’umuhungu.

    9.Kevin Hart na Eniko Hart

    Mbere y’uko Kevin Hart akundana n’uyu mukobwa Eniko Parrish yahoze ari umufana wa Kevin Hart dore ko yakundaga kwitabira ibitaramo by’urwenya Kevin Hart yabaga yakoze.Aba bombi banaherutse gusura u Rwanda, batangiye gukundana muri 2009 maze bakora ubukwe muri 2016.Kugeza ubu bafitanye abana 2.

    10.Nicolas Cage na Alice Kim

    Umukinnyi ukomeye wa filime Nicolas Cage ,yahuye n’umufana we Alice Kim muri 2004 ubwo yakoraga muri resitora Nicolas Cage yakundaga kuriramo.Aba bombi baje gukundana bakora ubukwe ndetse banabyarana umwana w’umuhungu witwa Kal-El.Baje gutandukana bamaranye imyaka 11 babana nk’uko Daily Mail yabitangaje.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132486/bakabije-inzozi-justin-bieber-na-ye-mu-byamamare-10-byarushinze-nabafana-babo-amafoto-132486.html

  • Hagiye gutangizwa umwiherero wabana babahu… – #rwanda #RwOT

    Kenshi usanga habaho gahunda zitandukanye zo gushyigikira umwana w'umukobwa yigishwa uko yakwirinda ibigusha n'uburyo bw'imyitwarire ariko ugasanga   atarizo mbaraga zikoreshwa ku bahungu kandi akenshi aribo bagira uruhare mu gushuka bashika babo.

    Umuryango AMERWA wasanze bidahagije ku kugira ngo umuryango ubeho wuje indangagaciro uhitamo kwiha umukoro wo gutoza abana b'abahungu ngo bakurane kumva ko bafite inshingano yo kwiteza imbere no guteza imbere abandi.

    Ibi bikazajya bikorwa buri mwaka mu mwiherero wahawe izina rya 'Boys to Men' aho abana bose bemerewe kwitabira gusa ku nshuro ya mbere hakaba hari umubare ntarengwa w'abana 60.

    Aho uwiyandikisha agomba kuba ari hagati y'imyaka 10 na 16, mu kiganiro n'itangazamakuru Alain Numa uri mu bateguye iki gikorwa usanzwe ari n'Umuyobozi wa AMERWA.

    Asobanura iki gikorwa yagize ati'Tumaze kumenyera ko muri gahunda zitandukanye abakobwa aribo baganizwa cyane ariko twe twatekereje ku bahungu.'

    Yongeraho ati'Ahanini bitewe no kuba ababyeyi batabona umwanya uhagije muri iki gihe, uko abanyarwanda bakuze bumva ko hari ibyo batabwira abana babo.'

    Akomeza agira ati'Bityo twateguye umwiherero aho  abana bazaganirizwe ku bikorwa bitandukanye ku isonga indangagaciro z'umuco nyarwanda.'

    Avuga ko  banatekereje ku bibazo byugarije urubyiruko ati'Bazaganizwa ku biyobyabwenge, imikoreshereze iboneye y'ikoranabuhanga harimo imbuga nkoranyambaga, imiyoborere, kumenyereza abana umuco wo kwizigamira gutegura imishinga n'ibindi.'

    Rev Alain Numa Umuyobozi wa AMERWA yateguye igikorwa cya Boys To Men

    Iki gikorwa kikaba cyaratekerejweho ahanini bishingiye ku cyifuzo cya Mugisha Numa Ian w'imyaka 14 nk’uko yabitangaje ati'Nifuje ko abana b'abahungu bagenzi banjye batangira gutozwa gukunda igihugu no kugira inshingano hakiri kare mbibwira AMERWA iranshyigikira.'

    Mugisha Numa Ian ni we wabaye imbarutso y’igikorwa cya ‘Boys To Men’

    Gasore Serge Foundation isanzwe ifasha mu buzima bwa buri munsi bw'igihugu byumwihariko abana b'abakobwa babyariye mu rugo, bavuze ko igikorwa cya 'Boys To Men' ari ingenzi kuko usanga abakobwa ataribo bishyira mu bibazo  ahubwo ko abahungu babigiramo uruhare.

    Kwiyandikisha bikaba byaratangiye [kanda hano wiyandikishe] ku bana b'abahungu bifuza kwitabira aho basabwa kwishyura ibihumbi 50Frw ,azabafasha mu bintu bimwe na bimwe guhera kuwa 13 kugera kuwa 19 Kanama 2023 mu gihe cy'umwiherero uzabera mu Karere ka Bugesera .

    Ubuzima bw'ababana buzaba bukurikiranwa umunsi ku wundi na Market In Touch iri mu baterankunga b'iki gikorwa hari n'abatetsi bavuye mu gihugu cy'Ububiligi ku bufatanye na Metis Vision Organization.

    Muri iki gihe cy'umwiherero abana bazajya bagenda banahabwa ibihembo bitandukanye bizatangwa n'abarimo Mythos Hotel ari nayo yabereyemo ikiganiro n'itangazamakuru hasobanurwa iyi gahunda.

    Abana kandi bazagenda basura abaturage n'uduce dutandukanye banakora ibikorwa by'urukundo maze kuwa 19 Kanama 2023 bazasoze mu birori bizitabirwa n'abyeyi babo n'abandi batumirwa batandukanye.

    AMERWA yateguye iki gikorwa ni ishyirahamwe ryita ku buzima bw'abana bafite ababyeyi babirabura n'abazungu mu Rwanda, ryashyizweho hagamijwe kwita ku buzima bwabo benshi usanga bunagoranye.

    Bitewe ahanini n’uko abanyamahanga usanga barababyaye ari ababa bari mu kazi mu Rwanda by'igihe gito bamwe bakanagenda batanazi ko banateye inda.

    Gusa uyu muryango unafite ni inshingano yo gufasha abantu bose muri rusange kubaho kandi neza binyuze mu kubafasha mu bikorwa by'iterambere n'ibindi binyuranye.

    Igikorwa cya ‘Boys To Men’ kizajya kiba buri mwaka kuri ubu cyatewe inkunga na Gasore Serge Foundation, MVO na Mythos Hotel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132489/hagiye-gutangizwa-umwiherero-wabana-babahungu-amafoto-132489.html

  • “Ntabwo twamusinyishije kubera impamvu 3” Perezida wa Rayon Sports yavuze impamvu batasinyishije Niyonzima Olivier Sefu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yatangaje impamvu zitandukanye zatumye Olivier Sefu wari utegerejwe n'abafana ba Murera, gusa bikaza kurangira asinyiye Kiyovu Sports.

    Mu kiganiro Uwayezu Jean Fidèle yagiranye na Radiyo Rwanda, yagize ati 'Ntabwo twamusinyishije kubera impamvu 3. Twaricaye turaganira ariko umutoza yasanze afite undi mukinnyi ku mwanya azakinaho. Ibyangombwa bye na Bumamuru FC harimo ibibazo. Ikindi kandi ibiciro bye byaratugoraga.

    Ubu Niyonzima Olivier 'Sefu' yamaze kuba umukinnyi wa Kiyovu Sports, yayisinyiye igihe kingana nk'imyaka 2 ari umukinnyi w'iyi kipe y'abanyamujyi.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-twamusinyishije-kubera-impamvu-3-perezida-wa-rayon-sports-yavuze-impamvu-batasinyishije-niyonzima-olivier-sefu/

  • Azi guheba: Clapton Kibonke yaguze Alubumu ya Bwiza akayabo gusa yasigaranye impungenge z’ibintu bitari byiza umugore we aramukorera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Azi guheba: Clapton Kibonke yaguze Alubumu ya Bwiza akayabo gusa yasigaranye impungenge z'ibintu bitari byiza umugore we aramukorera namubwira amafaranga yatanze.

    Umunyarwenya Clapton Kibonke yaguze Alubumu y'umuhanzikazi Bwiza Emerance amafaranga ibihumbi magana tanu by'amafaranga y'u Rwanda gusa uyu mugabo yavugaga ko umugore we niyumva aya mafaranga aramwica.

    Ubwo Clapton Kibonke yavugaga ko umugore we niyumva ko yaguze Alubumu ya Bwiza ibihumbi magana tanu ari bumwice umuhanzikazi Bwiza yahise ahumuriza Kibonke amubwira ko nta kintu aramugira kubera ko iyi Alubumu ari nziza kandi aramutse anayanze yamusubiza amafaranga ayiguze.

     

    Source : https://yegob.rw/azi-guheba-clapton-kibonke-yaguze-alubumu-ya-bwiza-akayabo-gusa-yasigaranye-impungenge-zibintu-bitari-byiza-umugore-we-aramukorera/

  • Ahisemo neza: Umurundi wari utegerejwe mu makipe atatu akomeye mu Rwanda birangiye ahisemo ikipe izasohokera igihugu mu mikino nyafurika -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ahisemo neza: Umurundi wari utegerejwe mu makipe atutu akomeye mu Rwanda birangiye ahisemo ikipe izasohokera igihugu mu mikino nyafurika.

    Bigirimana Abedi wakiniraga Kiyovu Sports umwaka ushize w'imikino yageze mu Rwanda ku munsi w'ejo gusa yavugwaga mu makipe atatu akomeye mu Rwanda harimo Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports gusa ubu ibye byatangiye gusobanuka.

    Nk'uko tubikesha radio Rwanda Bigirimana Abedi ubu yicaye ku ntebe y'ibiganiro n'ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports binateganyijwe uyu musore araza gusangira ibyo kurya bya saa sita na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel.

    Amafoto ya Bigirimana Abedi utegerejwe muri Murera:

     

    Source : https://yegob.rw/ahisemo-neza-umurundi-warutegerejwe-mu-makipe-atatu-akomeye-mu-rwanda-birangiye-ahisemo-ikipe-izasohokera-igihugu-mu-mikino-nyafurika-amafoto/

  • Shaddy Boo yeretse Bruce Melodie na The Cat Babalao ko akiri umwami w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia wamammaye nka Shaddy Boo akaba nimero ya mbere mu bakurikirwa n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko ku rubuga rwa Instagram, yamaze guca agahigo ko kuba umuntu wa mbere ukurikiranwa n'abantu benshi ku rubuga rwa Threads mu Rwanda ahigitse abarimo Bruce Melodie na The Cat Babalao.

    Kugeza ubu Shaddyboo niwe ukurikiranwa n'abantu benshi ku rubuga rwa Threads, aho akurikiranwa n'abarenga ibihumbi 30, umuhanzi bruce Melodie agakurikiranwa n'inihumbi 20.7, mu gihe The Catbabalao wamamaye ku mbuga nkoranyambaga akurikiranwa n'ibihumbi 21.5.

    Source : https://yegob.rw/shaddy-boo-yeretse-bruce-melodie-na-the-cat-babalao-ko-akiri-umwami-wimbuga-nkoranyambaga-mu-rwanda/