Blog

  • Healing Music ibarizwamo Yal, Brian na Dinah… – #rwanda #RwOT

    “Inyito y’iki gitaramo twayihisemo dushingiye ku ngaruka agakiza kagira ku muntu wizeye Kristo, aho umaze kumwizera abona ubugingo buhoraho, na ndetse akiri muri uyu mubiri, Yesu Kristo akamubera ibyiringiro, imbaraga, amahoro, n'umunezero, nk’uko umwanditsi wa Zaburi 118:14 'Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, Kandi yahindutse agakiza kanjye'. 

    Abo ni Healing Music ubwo basobanuriraga inyaRwanda impamvu igitaramo cyabo bacyise “Yesu Indirimbo Yanjye”. Bakomeje bavuga ko intego y’iki gitaramo ari ukugira ngo bamamaze ubutumwa bwiza, basangiza abantu uwo Kristo asobanuye muri bo binyuze mu ndirimbo. 

    Healing Music ibarizwamo abaramyi b’ibyamamare nka Yael, Dinah Uwera na Brian Blessed bagize bati “Turifuza ko buri wese uzagira umugisha wo kubana natwe azataha asobanukiwe ko kugira Yesu biruta ubutunzi bwose umuntu yakenera kandi muri we ariho tubonera ibyo isi itabasha gutanga”.

    “Turifuza ko abamaze kwakira Kristo, bongera kwibutswa ko babeshwjweho nawe kandi bariho ku bw'ubuntu bwe, bityo bakwiye kunyurwa nawe bikabatera gutera umugongo ibidafite umumaro, ndetse n'amahame atubakiye kw'Ijambo ry'Imana”.

    Healing Music bavuga ko “nkuko ijambo ry'Imana ribidusaba mu Abakolosayi 3:16, turahamagarira abantu kwitabira iki gitaramo kugira ngo tuzahugurane mu byo kwizera Kristo, twifashishije ijambo ry'Imana, indirimbo ndetse n'ibihimbano by'umwuka. Buri wese azabona umwanya wo gusaba n'Imana binyuze mu ndirimbo, imbyino, imicurangire, ijambo no gusenga”.

    Muri iki gitaramo hatumiwemo Umuyobozi Mukuru w'Itorero rya Healing Center Church, Bishop Ntayomba Emmanuel, ndetse n'umuramyi Afande Simon Kabera. Kizaba tariki 30/08/2023 muri Healing Centre Church kuva saa Kumi n’umugoroba kugeza saa Mbiri z’ijoro.

    Healing Music ni bantu ki?

    Healing Music ni itsinda rigize andi menshi yo mu itorero Healing Center Church, ryashyizweho mu mwaka wa 2007. Ubu rigizwe n’abanyamuryango basaga Mirongo irindwi (70). Iri tsinda rifite inshingano zo kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n’umuziki muri rusange. 

    Ku geza ubu, Healing Music ikora iryo vugabutumwa mu materaniro yose y’itorero rya Healing Center-Remera, ndetse no mu bikorwa bidasanzwe nko mu mihango yo gusezeranya abakristo ba Healing Center baba bagiye kubana iteka, ndetse n’ahandi hose bahawe ubumire.

    Hashize igihe kinini Healing Music ikora ibihangano byayo ikanabyifashisha mu materaniro ya Healing Center Church n'ahandi itumirwa, gusa ibyo bihangano byari bitarajya hanze. Ibikorwa byo gushyira ibihangano hanze bigeze ku kigero cyiza, na ndetse bitarenze ukwezi kwa Nzeri, indirimbo zitari munsi y'eshanu (5) zizajya hanze. 

    Simon Kabera azahesha umugisha abazitabira igitaramo Christ My Song

    Christ My Song ni igitaramo gikomeye kizaba ku Cyumweru muri Healing Center Church Remera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132514/healing-music-ibarizwamo-yael-brian-na-dinah-yateguye-igitaramo-christ-my-song-yatumiyemo–132514.html

  • Guverinoma y'u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari 'aba-chou #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Bubiligi n'agatsiko k'abana b'abajenosideri barajwe ishinga no gutagatifuza ababyeyi babo b'inkoramaraso, Jambo Asbl, beretse amahanga ko ari inshuti magara, cyangwa 'aba-chou' mu mvugo y'urubyiruko.

    Ni nyuma y'uko ku wa 24 Nyakanga 2023 ikinyamakuru cyashinzwe n'ako gatsiko kinyuzwamo inyandiko zipfobya n'izihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Jambo News, kibaye icya mbere gitangaje ko u Bubiligi bwanze kwemeza Vincent Karega nka Ambasaderi mushya w'u Rwanda muri icyo gihugu.
    Kuba guverinoma y'u Bubiligi yashaka guha ubutumwa guverinoma y'u Rwanda igatuma Jambo Asbl izwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ikimenyetso simusiga cyo gutsimbarara ku kurema amacakubiri n'ivangura mu Banyarwanda byagejeje kuri Jenoside.

    Ababiligi barabizi neza ko ari bo bazanye ibipimo bifashishije bita bamwe Abatutsi, bakarenzaho ko bakandamiza abo bise Abahutu. Byatumye ubwicanyi buba mu myaka itandukanye Abatutsi barameneshwa, bahezwa ishyanga ngo igihugu ni icy'Abahutu, kugeza mu 1994 ubwo Abahutu bashatse kumaraho Abatutsi burundu bakabakorera Jenoside.

    Aho gusaba Abanyarwanda imbabazi no gufasha Leta y'u Rwanda kugeza imbere y'ubutabera abajenosideri bidegembya muri iki gihugu, u Bubiligi bukomeje gutonesha Jambo Asbl kubera umurongo wayo wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza aho buyirutisha ibitangazamakuru by'igihugu akaba ariyo imenyekanisha ubutumwa bwabwo.

    Ngo akabaye icwende ntikoga! N'ubundi Abanyarwanda ntibatunguwe cyane n'iyi myitwarire igayitse y'Abanyaburayi basanzwe biyita ba nyambere muri dipolomasi, cyane ko hari n'andi mahano bakoze. Nako nta nkumi yigaya!
    Mu 2018, Inteko Nshingamategeko y'u Bubiligi yemeye ko haba ikiganiro mpaka cyateguwe na Jambo Asbl cyiswe 'amateka y'u Rwanda', kigamije gutambamira kwemeza itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri icyo gihugu, nk'uko gisanzwe gihana abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Mu 2020, u Bubiligi bwatoranyije Laure Uwase (umwe mu bagize Jambo Asbl) ukunze kumvikana ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'umwe bu bagize komisiyo igomba gufasha Abadepite b'icyo gihugu kwiga ku mateka y'ubukoloni icyo gihugu cyakoze mu Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi.

    U Bubiligi bufasha Jambo Asbl mu buryo bw'amafaranga n'ibitekerezo kugira ngo intego yabo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi igerweho.
    Uretse kuba guverinoma y'u Bubiligi na Jambo Asbl bahuje umugambi, uku gukomeza kwereka Isi yose ko ako gatsiko kagendera mu bushake bw'icyo gihugu ndetse kamaze kuba umwizerwa wacyo, nabyo bifite ubundi butumwa bitanga: u Bubiligi ntibwifuriza Abanyarwanda kugera ku mahoro arambye.

    Jambo Asbl yashinzwe n'abana bakomoka ku nkoramaraso zasize zihekuye u Rwanda, zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw'abarenga miliyoni imwe.
    Placide Kayumba uyiyobora ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo, wari Sous-Préfet wa Gisagara muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 2010 yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 n'icyahoze ari ICTR kubera ibyaha bya jenocide, aho yayoboye ubwicanyi k'umusozi wa Kabuye ahiciwe Abatutsi barenga 30,000.

    Ruhumuza Mbonyumutwa nawe uyibarizwamo, ni umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa akanaba n'umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa, wabaye President wambere w'u Rwanda muri 1961. Shingiro Mbonyumutwa, yatorotse nyuma yo gushinjwa ibyaha bya Jenoside. Yari umurwanashyaka ukomeye wa MDR-Power, aba n'umuyobozi (DireCab) mu biro bya Ministiri w'Intebe wa guverinoma yiyise iy'abatabazi,Jean Kambanda. Iyo guverinoma ya Kambanda niyo yashyize Jenoside mu bikorwa.

    Undi munyamuryango ni Liliane Bahufite; umukobwa wa Col Juvénal Bahufite, wabaye umuvugizi w'ingabo n'interahamwe zahungiye mu cyahoze ari Zaire (i Bukavu) nyuma yo gutsindwa n'ingabo za RPA/ RPF Inkotanyi.
    Jambo asbl ishingwa yabanje kwitwa abanyarwanda 'b'abahutu' ba diaspora, mu rwego rwo kwiyegereza abandi bafite imyumvire ishingiye ku moko.

    Jambo asbl ni ihuriro (itsinda) ryihisha mu mwambaro wa 'diaspora' cyane cyane igice cy'urubyiruko gihora kiyobya uburari ku mateka nyayo y'u Rwanda cyane cyane kubera uruhare imiryango (ababyeyi) yabo yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    The post Guverinoma y'u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari 'aba-chou appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/guverinoma-yu-bubiligi-na-jambo-asbl-berekanye-ko-ari-aba-chou/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guverinoma-yu-bubiligi-na-jambo-asbl-berekanye-ko-ari-aba-chou

  • Byarangiye Ojera yemeye amamiliyoni yahawe! Rutahizamu Joackiam Ojera yafashe umwanzuro wa kigabo atera umugongo ikipe ye maze ashyira umukono ku masezerano mu ikipe yifuzwagamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Joackiam Ojera ukomoka muri Uganda, yafashe umwanzuro wa kigabo maze atera umugongo ikipe ye nyuma yo guhabwa miliyoni nyinshi kugira ngo asinye.

    Nyuma y'umunsi umwe gusa, Joackiam Ojera avuye kurangizanya n'ikipe ye ya URA FC y'iwabo muri Uganda yari yaramutije muri Rayon Sports mu mwaka w'imikino wa 2022-2023.

    Nyuma yo kubona urukundo rudasanzwe yeretswe n'abafana ba Rayon Sports, Ojera yahisemo gufata miliyoni 20 Frw maze asinyira Murera igiye kingana nk'umwaka umwe.

    Bidasubirwaho Ojera ni umukinnyi wa Rayon Sports mu gihe cy'umwaka umwe, kuko yari amaze iminsi ari kurangizanya na URA FC yari yamutije muri Rayon Sports.

    Bivugwa ko muri miliyoni 20 Ojera yahawe, yahayeho URA FC miliyoni 5Frw maze yemera kumurekura.

    Source : https://yegob.rw/byarangiye-ojera-yemeye-amamiliyoni-yahawe-rutahizamu-joackiam-ojera-yafashe-umwanzuro-wa-kigabo-atera-umugongo-ikipe-ye-maze-ashyira-umukono-ku-masezerano-mu-ikipe-yifuzwagamo/

  • Nyabihu: Gucuruza ibitebo byamufashije kurihi… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Mukangamije yagaragaje ko yatangiye gucuruza ibitebo, umwana we wa nyuma (Umuhererezi) ageze mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye, gusa ngo atangira kubicuruza nta kintu afite na kimwe nyuma biza kumuhereza ubuzima.

    Mu kiganiro n'uyu mubyeyi w'imyaka 56, uyu mubyeyi yavuze ko atabonera amahoro mu guhora yicaye. Ati: 'Natangiye gucuruza ibitebo ubwo umwana wanjye wa nyuma yari mu mwaka wa 5 w'amashuri yisumbuye,

    Ntangira kubikora, twari tubayeho mu buzima butari bwiza na gato kuko nta kazi nagiraga ku buryo nahoraga nicaye. Nkimara guhaguruka rero ni bwo natangiye kubona inyungu zabyo ku buryo ngira inama n'abandi bagore batagira akazi batekerezo kwirirwa bicaye ari cyo gisubizo'.

    Mukangamije umaze imyaka 21 acuruza ibitebo bimufasha gutunga abana be wenyine ngo na cyane ko yabuze umugabo mu 1998 azize intambara, ati: 'Nari nasigaranye abana bato njyenyine mbaho nabi, none abana barakuze kandi n'umwana wiga ndamwigisha nkabishobora kubera ibi bitebo'.

    N'ubwo ubuzima buba butoroshye, uyu mubyeyi yashimiye ubuyobozi bw'igihugu kubera umutekano mwiza na cyane ko iyo ari gucuruza ibitebo nta muntu umuhohotera, avuga ko mu gihe cy'ukwezi ashobora no gukorera ibihumbi 15 Frw bibasha kumufasha kwiyitaho n'abana be.

    Inama ze ku babyeyi batwara abana mu muhanga kubasabisha cyangwa bagahora bicaye ni uko bagomba gukora. Ati: 'Njye iteka mbaha inama zo guhaguruka bakajya gukora kuko igihumbi kimwe wakibonye, wabasha kukigura igitebo, kikakungura ejo ukagura ikindi gutyo gutyo ariko ntubashe gusabiriza'.

    Ubucuruzi bw'ibitebo mu duce twa Nyabihu na Ngororero ni bumwe mu bucuruzi bukorwa cyane n'abantu batandukanye, haba ababiboha n'abantu babigura bakabigurisha abasaruzi b'imyaka ndetse n'abahinzi.

    N'ubwo ibitebo bicuruzwa cyane ariko na byo bigira igihe bigira abaguzi nko mu gihe cy'isarura nk'uko byemejwe n'abandi bacuruzi babyo baganiriye na InyaRwanda.com.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132498/nyabihu-gucuruza-ibitebo-byamufashije-kurihira-abana-ishuri-no-gutunga-umuryango-wenyine-132498.html

  • Abakinnyi 12 nibo bazahagararira u Rwanda mu… – #rwanda #RwOT

    Afrobasket Women 2023 ni irushanwa rya mbere rikomeye mu mukino wa Basketball hano muri Africa mu cyiciro cy’abagore, rikaba rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 28 aho ikipe y’igihugu ya Senegal ariyo ibitse iri rushanwa inshuro nyinshi, zigera kuri 11. Ni mu gihe Nigeria irifite inshuro eshanu ari nayo ibitse igikombe giheruka.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni imwe mu makipe 12 azitabira iri rushanwa, umutoza wayo Dr Sheikh Sarr, akaba yamaze gushyira hanze abakinnyi 12 azifashisha mukwiyereka abanyarwanda.

    Abakinnyi bahamagawe: Assouma Uwizeye, Odile Tetero, Destiney Promise, Crooms Robertson, Chantal Kiyobe, Ineza Sifa, Sandra Kantore, Hope Butara, Soiffa Wibabara, Charlotte Uwugwaneza, Cecile De Roy na Marie Laurence Imanizabayo.

    U Rwanda ruherereye mu itsinda rya mbere ririmo Cote d’Ivoire ndetse na Angola aho kuri uyu wa Gatanu ubwo irushanwa riza kuba ritangira ruza rwesurana n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire kuva ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. 

    Abakinnyi bahamagawe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132497/abakinnyi-12-nibo-bazahagararira-u-rwanda-mu-mikino-ya-afrobasket-women-2023-igiye-kubera–132497.html

  • Vessels of Praise bo guhangwa amaso bagarukan… – #rwanda #RwOT

    Vessels of Praise, ni umutwe w’abaririmbyi babarizwa muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), watangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1997, icyo gihe ikaba yaritwaga Voice of Angels. Kuva mu 2010 kugeza mu 2011 ni bwo habaye impinduka bayita Vessels of Praise.

    Yatumbagirijwe ubwamamare n’indirimbo yitwa “Intsinzi yacu” yakozwe na Nicolas afatikanyije na Yannick na Zawadi. Ibarizwamo ab’amazina azwi muri Gospel nka Willy Uwimana waririmbye “Uri mwiza”, Zawadi waririmbye “Ntuhinduka” Ft Adrien, Zabron & Deborah n’abandi.

    Ni korali igizwe n’abaririmbyi 36 barimo ingeri zose. Imaze gukora indirimbo eshatu ari zo: “Nzaririmba Ishimwe”, “Intsinzi yacu” na “Ngusingize”. Ni abo guhangwa amaso mu muziki bitewe n’ubudasa bwabo butuma berekwa urukundo rwinshi mu bihangano byose bashyira hanze.

    Urugero, indirimbo baherukaga gukora “Intsinzi yacu”, yarakunzwe bitangaje. Abarenga ibihumbi 104 bamaze kuyireba mu mezi macye cyane. Umwihariko wabo utuma bakundwa, ni amashusho meza y’ibihangano byabo aho baba bambaye neza mu buryo buryoheye ijisho.

    Ibanga bakoresha nta rindi ahubwo “nuko tubyitondera cyane kandi muri twe tukaba dufite abantu batundakanye basanzwe bamenyereye ibikorwa byo gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi namashusho ibyo byose bigatuma bigenda neza” nk’uko babidutangarije.

    Umuyobozi Mukuru wa Vessels of Praise, Byinshi Tharscisse Dudu, yabwiye inyaRwanda ko umwihariko w’iyi ndirimbo yabo ya gatatu “Ngusingize” ni ubutumwa bw’amashimwe burimo. Avuga ko intego yabo ari ugukora hagati y’indirimbo ebyiri cyangwa eshatu ku mwaka”.

    Mu byo aba baririmbyi bifuza gukora mu bihe biri imbere harimo gukora Album y’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Ati “Bidukunduye umwaka utaha twayisoza, ibindi ni ugukora ama tours ndetse n’ama concert. Dufite igitarmo muri Arizona mu mpera z’ukwezi kwa cumi. Bidukundiye twakora indi hano muri Portland Maine mu mpera z’umwaka”.

    Yavuze ko abakristo b’itorero bakoreramo umurimo w’Imana, bakira neza indirimbo zacu kandi “bari mu ba mbere badushigikira”. Kujya muri iyi korali bisaba ko uba ukijijwe kandi ugaragaza impano yo kuririmba n’izindi mpano zikenewemo nko gucuranga, gukora muri tekinike cyangwa se ukaba wifuza kuba umuterankunga wayo.

    Pastor Mutima Peter ni we uyobora Itorero Bethel Christian Center ribarizwamo Vessels of Praise. Ni Itorero ryakiriye abanyafurika benshi muri Leta ya Maine, rirabafasha. “Pasiteri yaje muri Maine mu 1992, urumva yafashije abantu benshi, ibyo bituma church yarabaye nka famille (umuryango)”.

    Zawadi, umucuranzi wa Piano akaba n’umuyobozi w’indirimbo ‘Music director’ muri Vessels of Praise, aherutse kubwira inyaRwanda.com ko iri torero “turikundira ko uburyo bwa ‘Social affairs’ bukora neza pe, kandi ibyo byahereye kera, abantu bose barisanga”.

    Bamwe mu bakobwa n’abagore bagize itsinda Vessels of Praise

    Bamwe mu basore b’abagabo bagize itsinda Vessels of Praise

    Ni abaramyi biyemeje gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga

    Vessels of Praise bahagurukanye imbaraga nyinshi mu muziki wa Gospel

    Vessels of Praise bateguje igitaramo gikomeye mu mpera z’uyu mwaka

    REBA INDIRIMBO NSHYA “NGUSINGIZE” YA VESSELS OF PRAISE BO GUHANGWA AMASO

    REBA INDIRIMBO “INTSINZI YACU” YA VESSELS OF PRAISE ARI NAYO YAREBWE CYANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132495/vessels-of-praise-bo-guhangwa-amaso-bagarukanye-ngusingize-banavuga-ku-gitaramo-bari-kwite-132495.html

  • Riderman, The Ben, Shaddyboo na King James mu… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 27 Nyakanga 2023 mu masaha y'umugoroba ni bwo byamenyekanye ko Junior Multisystem yitabye Imana inkuru itoroshye kwakira ku bakunzi b'umuziki nyarwanda kuko yabaye umwe mu mpirimbanyi zawo.

    Uyu mugabo kandi akagira ubuhanga bwatumye yiyambazwa na benshi b'abahanzi bamuganaga bamusaba ko yabatunganyiriza indirimbo dore ko izo yakoragaho zose zahitaga zamamara.

    Umubare w'indirimbo yakoze biragoye kuwumenya kuva yakwinjira mu gutunganya umuziki, ibigwi bye biyingayinga ibya Lick Lick banakoranyeho igihe gito mbere ya 2011.

    Junior Multisystem wari umaze igihe arembejwe n’uburwayi inkuru y’urpfu rwe yashavuje benshi

    Niba uzi indirimbo 'Ndaje' ya The Ben iri mu zatunganijwe na Junior ,uyu muhanzi akaba yaragaraje ko yatewe akababaro gakomeye ni iyi inkuru amwifuriza kuruwuhikira mu mahoro.

    Shaddyboo na we ni umwe mu basabiye uyu mugabo kuruhukira mu mahoro. King James wakoranye igihe kitari gito na Junior yagize ati'Rimwe na rimwe umuntu abura icyo avuga kubera agahinda. Ruhukira mu mahoro muvandimwe nshuti.'

    Uncle Austin na we yerekanye ko ari mu bihe bitoroshye ati'Nta magambo mfite yo kuvuga.Roho yawe iruhukire mu mahoro munyabigwi.' 

    Oda Paccy yerekanye ko biroshye ku bw'ibihe yanyuranyemo na Junior Multisystem.

    Uyu muhanzikazi yagize ati'Hari inkuru igoye kumva Imana ikwakire muvandimwe kuva muri 2009 wari umuntu wanjye.'

    Safi Madiba ati'Ntacyo mfite cyo kuvuga kugera ubwo tuzongera guhura muvandimwe.'

    The Ben ari mu bifurije kuruhukira mu mahoro Junior Multisystem wanamukoreye zimwe mu ndirimbo

    Safi akomeza agira ati'Ndabizi muvandimwe uri mu ijuru urimo ucuranga piano. Roho yawe iruhukire mu mahoro.' 

    Christopher Muneza ati'Mu kuri ntacyo mfite cyo kuvuga ndababaye.'

    Meddy Saleh ati'Uruhukire mu mahoro.' 

    Teta Dian na we yagize ati'Canga Ikarita, Fata Fata, Menya Ibyawe wabaye ingenzi uruhuke neza Junior Multisystem.'

    Riderman ati'Uruhukire mu mahoro Umwami. Nyagasani agutuze aheza.' 

    Davis D ati'Uruhukire mu mahoro muvandimwe Junior.' Irene Murindahabi ati'Uruhukire mu mahoro muvandimwe Junior Multisystem.'

    Umunyamideli w'umunyarwandakazi uba mu Bubiligi Mim, Mirage uheruka kugirana ikiganiro na The Choice aho yari kumwe Junior Multisystem na we yashyize ubutuwma hanze.

    Agira ati'Warakoze muvandimwe Phil Peter gutuma mbasha guhura n’iyi Roho nziza. Umutima wanjye urababaye kubera kumva iyi nkuru y’uko yatuvuyemo.'

    Yongeraho ati'Nakunze Roho yiwe n'uburyo yakomezaga kwikomeza nubwo bwose yarimo anyura mu bihe bitoroshye. Roho yawe iruhukire mu mahoro Junior Multisystem.'

    Phil Peter na we yagaragaje ko yashenguwe cyane n'urupfu rwa Junior Multisystem. Rocky Kimomo ati'Uruhukire mu mahoro.' Junior Giti ati'Ruhuka neza musirikare Junior Multisystem.'

    Mimi Mirage ubwo yari mu Rwanda yagize umwanya wo guhura na Junior Multisystem witabye Imana

    Ni benshi bakomeje kugaragaza ko umuziki nyarwanda uhombye umunyabigwi banamwifuriza kuruhuka neza. Uyu mugabo uburwayi bwe bukaba bwaraturutse ku mpanuka yakoze mu 2019 yanatumye bamuca akaboko.

    Natwe tumwifurije kuruhukira mu mahoro kandi Imana yorohereze umuryango we n'abavandimwe be.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132507/icyo-ibyamamare-bivuga-ku-rupfu-rwa-junior-multisystem-rwashenguye-benshi-132507.html

  • Ibyo wamenya ku bazatanga ibiganiro muri Stor… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu guhera ku isaha ya saa Kumi n’imwe kuri Grande Legacy Hotel ,abanyarwanda n'abanyamahanga bazahurira muri Story Telling Night ,igikorwa kimaze kwamamara mu gutanga ubumenyi, guhuza abantu no komora imitima ya benshi.

    Mu kiganiro InyaRwanda iheruka kugirana  n'ubuyobozi bwa Interact Rwanda itegura iki gikorwa, batangaje ko bishimira aho bamaze kugera mu gihe gito bamaze ku buryo bizera ko ku nshuro ya cumi ntakabuza n'ibinyamakuru mpuzamahanga bizaba byaratangiye kubandikaho.

    InyaRwanda tukaka  twifuje gukomoza gato ku  bantu bazatanga ibiganiro ku ngingo irebana n'ibibera mu bihugu bitandukanye dore ko aba bagabo bazaganiza abazitabira banyuze muri byinshi yaba ibya Afurika no hakurya yayo.

    Eugene Anangwe

    Ni umuyobozi wa CNBS Africa mu Rwanda,ari mu batangije televiziyo zitandukanye nka TV47 Kenya na Look Up TV. Kuri ubu afite ikiganiro ayobora kinyura kuri televiziyo Rwanda kitwa 'The Summit'.

    Ari mu banyamakuru n'inararibonye mu birebana n'itangazamakuru mu Karere k'Ibiyaga Bigari mu binyacumi amaze atangiye urugendo rw'itangazamakuru.

    Yagiye akorana ibiganiro bitandukanye n'abayobozi bakomeye barimo Perezida Paul Kagame, Benjamin Mukappa wabaye Perezida wa Tanzania n’abashoramari batandukanye barimo  Patrice Motseppe wo muri Afurika y’Epfo.

    Mikel Roberto Quintana

    Ari mu bayobozi b'Agahozo Shalom Village, ubuzima bwe yabwerekeje mu birebana n'uburezi bwambukiranya imipaka. Uyu mugabo akaba yaravuye muri Leta ya New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yabaye mu bihugu bitandukanye birimo Espagne, Mexico, Australia, Equador na Chile, ubu atuye mu Rwanda, yize muri Kaminuza ya Boston aho yize mu ishami ry'ububanyi n'amahanga.

    Charline Prazen Chikomo

    Yabayeho umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Zimbabwe, ibikorwa byatumye agenda atembera mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, Afurika y’Epfo , Uganda, Kenya n'ibindi.

    Ni umwanditsi akaba n’intyoza mu bijyanye no gutanga ibiganiro, aho yagiye atanga ibiganiro bitandukanye binanyuze no muri Duce Leadership Initiative yatangije, igenda itanga ubujyanama mu bintu bitandukanye  byibanda ku miyoborere.

    Wagura itike yawe unyuze ku rubuga rwa www.interactrwanda.com ukaba wanasura imbuga nkoranyambaga bagenda bakoresha yaba Instagram, Facebook na Twitter.

    Ushobora kwifashisha uburyo bwa Momo Code ugura itike yaweNi kuri Grande Legacy Hotel, Story Telling Night ku nshuro yayo ya Gatatu izabera guhera saa Kumi n’imwe kugera saa mbiri z’umugoroba kuri uyu wa 29 Nyakanga 2023 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132500/ibyo-wamenya-ku-bazatanga-ibiganiro-muri-story-telling-night-132500.html

  • Amashusho ya Joachiam Ojera arimo kurwanirwa n’abafana ba Rayon Sports buri umwe ashaka ku mukoraho yatumye abantu bacika ururondogoro [Video] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho ya Joachiam Ojera arimo kurwanirwa n'abafana ba Rayon Sports buri umwe ashaka ku mukoraho yatumye abantu bacika ururondogoro

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo rutahizamu Joachiam Ojera yagaragaye bwa mbere mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo kuva iyi kipe yatangira kuyikora yitegura sezo 2023/2024.

    Uyu mugande wakunzwe n'abatari bacye mu mikino micye yakinnye umwaka ushize mu ikipe ya Rayon Sports, yaje gutungurwa n'abafana benshi b'iyi kipe nyuma yo kumugaragariza ibyishimo bikomeye mu myitozo ye ya mbere n'umutoza Yamen Zelfani.

    Amashusho y'uyu musore ubwo yageraga mu Nzove bamwe mu bafana b'iyi kipe bamusanganiye ari benshi Bose bashaka kumusuhuza bamuhobeye ubona ko ari umukinnyi bishimiye cyane kuba yongeye kugaruka hano mu Rwanda ndetse mu ikipe yabo.

    Joachiam Ojera kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports byagizwemo uruhare n'abafana b'iyi kipe kubera ko hashize iminsi ubuyobozi bukusanya amafaranga binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga hatangwa agera kuri Milliyoni 25 avuya mu bakunzi gusa, ubona ko ari nayo mpamvu ituma bamwishimira cyane.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-joachiam-ojera-arimo-kurwanirwa-nabafana-ba-rayon-sports-buri-umwe-ashaka-ku-mukoraho-yatumye-abantu-bacika-ururondogoro-video/