Blog

  • Leandre Willy Essomba Onana ari gushinjwa ikintu gikomeye gishobora gutuma asezererwa muri SIMBA SC amaze iminsi yerekejemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ashoboye kwisanga yongeye kugaruka muri Rayon Sports! Leandre Willy Essomba Onana ari gushinjwa ikintu gikomeye gishobora gutuma asezererwa muri SIMBA SC amaze iminsi yerekejemo

    Rutahizamu w'umunya-Cameroon Leandre Willy Essomba Onana wakinira ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize akaba ubu arimo gukinira ikipe ya SIMBA SC, ashobora kwisanga agarutse mu ikipe ya Rayon Sports.

    Nyakanga 2023, mu kwezi gushize nibwo rutahizamu Leandre Willy Essomba Onana yerekeje mu ikipe ya SIMBA SC avuye mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda ibitego bigera kuri 16 muri Shampiyona ari nabyo byahise bimuha amahirwe yo kwerekeza muri Tanzania.

    Leandre Willy Essomba Onana akigera mu ikipe ya SIMBA SC yatangiye neza mu mikino imwe n'imwe ya gishuti atsindira iyi kipe ibitego ariko n'ubundi abanyamakuru bo muri Tanzania ukumva ntabwo bamwemera kubera ko ngo ari umukinnyi utihutisha umupira ndetse ngo ntabwo ajya afasha ikipe ya SIMBA SC mu buryo bwo kugarira igihe idafite umupira.

    Onana akiri no mu ikipe ya Rayon Sports ykundaga gushinjwa iki kintu cyo kudafasha bagenzi be mu gihe ntamupira bafite ariko kubera gutsinda nibyitabweho cyane, gusa muri Tanzania bwo ubona ko byafashe indi ntera nyuma yo kugerayo ntiyisubireho ngo akoreshe imbaraga nyinshi.

    Uyu rutahizamu muri iyi wikendi ishize ubwo SIMBA SC yakinaga finali ya Super Cup n'ikipe ya Yanga Africans cyigatwarwa na SIMBA SC, ntabwo yigeze abanza mu kibuga kuko umutoza Robertinho yamushyizemo mu minota 70 ariko n'ubundi ukabona ko ibyo abafana ba SIMBA SC bamushinja Koko ariko bimeze kugeza aho benshi bamuha amahirwe yo kuba yasezerewe rugikubita kuko ngo ntacyo afasha iyi kipe.

     

     

    Source : https://yegob.rw/leandre-willy-essomba-onana-ari-gushinjwa-ikintu-gikomeye-gishobora-gutuma-asezererwa-muri-simba-sc-amaze-iminsi-yerekejemo/

  • Nyuma yo gutsinda APR FC, Baale wa Rayon Sports yihaye intego zitoroshye, icyo yasabye abafana #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Charles Baale yihaye intego zo guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona no kuyifasha kwitwara neza mu mikino Nyafurika.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama, Rayon Sports yari yakinnye na APR FC muri Super Cup umukino warangiye batsinze APR FC 3-0.

    Ni umukino wakinwe na rutahizamu ukomoka muri Uganda Charles Baale, Rayon Sports iheruka kugura ndetse ni na we watsinze igitego cya mbere cy’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Nyuma y’uyu mukino, Charles Baale yabwiye ISIMBI ko yishimiye gutsindira Rayon Sports igitego cye cya mbere. Ati 'ndumva nishimye, ndishimye cyane ku bw’igikombe twegukanye n’igitego cyanjye cya mbere.'

    Yakomeje avuga ko ubu umukoro ukurikiyeho kuri we ari ugufasha ikipe ye kwitwara neza mu mikino Nyafurika no kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Ati 'Ubu urugamba rukurikiyeho ni ukugeza ikipe yanjye mu matsinda ya CAF Confederation Cup no kwegukana igikombe cya shampiyona.'

    Yasabye abafana kwihanga kuko nabo ibyo barimo gukora ari bo babikorera. Ati 'bihangane kandi batuze, tugiye gukora cyane ku bwabo.'

    Charles Baale ni rutahizamu ukomoka muri Uganda wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 muri Nyakanga 2023, yaje muri iyi kipe asangamo abandi bakinnyi bagenzi be bakomoka muri Uganda nka Esenu Moussa, Ojera Joackiam ndetse n’umunyezamu Simon Tamale.

    Charles Baale yahize kugeza Rayon Sports mu matsinda y’imikino Nyafurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gutsinda-apr-fc-baale-wa-rayon-sports-yihaye-intego-zitoroshye-icyo-yasabye-abafana

  • Rutahizamu w’ikipe ya APR FC yasabye imbabazi mu buryo butangaje kugeza aho yashatse no gukubita bagenzi be banze gukomera amashyi abafana [amashusho] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya APR FC yasabye imbabazi mu buryo butangaje kugeza aho yashatse no gukubita bagenzi banze gukomera amashyi abafana [amashusho]

    Rutahizamu w'umunya-Sudan ukinira ikipe ya APR FC Asharaf Eldin Shaiboub yagaragaye ku kibuga asaba imbabazi abafana nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0.

    Muri iyi wikendi ishize kuwa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, mu Rwanda habaye umukino w'ishiraniro wahuje ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya APR FC bahatanira igikombe cya Super Cup gihuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona n'iyatwaye igikombe cy'amahoro.

    Umukino witabiriwe n'abafana benshi b'amakipe yombi, ariko bamwe batahana ibyishimo abandi basohoka muri Kigali Pelé Stadium bitotombera ikipe yabo. Rayon Sports yatsinze ibitego 3-0, bitsinzwe na Joachiam Ojera, Charles Bbaale ndetse na Kalisa Rashid.

    Nyuma y'uyu mukino rutahizamu Asharaf Eldin Shaiboub umaze gukundwa n'abafana b'ikipe ya APR FC yagaragaye mu mashusho arimo kunamira abafana b'iyi kipe asaba imbabazi ariko arebye abona abandi bakinnyi ntacyo bibabwiye abereka umujinya mwinshi kugeza aho bahise bamwumvira nabo basa nk'abashimira abafana baje kubashyigikira.

     

    Ikipe ya APR FC igiye gutangira kwitegura umukino ifite muri iyi wikendi tariki 18 Kanama 2023, aho izakina n'ikipe ya Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia mu rugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

     

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-ya-apr-fc-yasabye-imbabazi-mu-buryo-butangaje-kugeza-aho-yashatse-no-gukubita-bagenzi-banze-gukomera-amashyi-abafana-amashusho/

  • ‘Ibyo bakoreye umwana wanjye bidatinze bazabona ingaruka’ Platini utarakunze kuvuga ku muryango we kuri iyi nshuro avuze kimwe mu bintu byakorewe umwana we bikamutera agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ibyo bakoreye umwana wanjye bidatinze bazabona ingaruka' Platini utarakunze kuvuga ku muryango we kuri iyi nshuro avuze kimwe mu bintu byakorewe umwana we bikamutera agahinda

    Mu minsi yashize nibwo byumvikanye ko umuhanzi Nemeye Platini byavuzwe ko yaba yarashwanye n'umugore we nyuma yo gusanga ngo umwana bafitanye atari uwe.

    Gusa ibi Platini ntiyigeze abihakana cg ngo abyemeze dore ko we ashimangira ko ibijya mbere mu muryango we biba bitagomba kujya hanze kuko ni ibibazo by'ukuryango ntaho bihuriye n'umwuga we w'ubuhanzi.

    Gusa aganira na Isimbi Tv yavuze ko mu byabaye byose yababajwe n'uko umwana we yabigendeyemo bamwe bagakwirakeiza amafoto ye kandi umwana iteka aba ari unzirakarengane niyo byaba ari ukuri ntaho aba agomba guhurira n'abyo kuko ni umwana.

    Platini n'ubwo ateruye ngo avuge ko azabajyana mu nkiko abo bakwirakwije amafoto y'umwana we mu buryo bugayitse yaciye amarenga  ko hari uko azabigenza ariko abakoze ibyo bose ntago bizabagwa amahoro.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-bakoreye-umwana-wanjye-bidatinze-bazabona-ingaruka-platini-utarakunze-kuvuga-ku-muryango-we-kuri-iyi-nshuro-avuze-kimwe-mu-bintu-byakorewe-umwana-we-bikamutera-agahinda-2/

  • Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yasuzuguye bikomeye KNC ukomeje kwigamba ko azatsinda Rayon Sports ibitego 4-2 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yasuzuguye bikomeye KNC ukomeje kwigamba ko azatsinda Rayon Sports ibitego 4-2

    Nyuma y'umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya APR FC ibitego 3-0 abakinnyi benshi ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo bikomeye ndetse babazwa bimwe nibace ku ruhande ahubwo bakavuga uko babyumva.

    Mu bakinnyi bose bagize icyo batangaza harimo na Kalisa Rashid wavuze ku kuntu yakiriye igitego yatsinze bwa mbere akigera muri Rayon Sports. Yavuze ko ari ibyagaciro ndetse ko ashimira abafana kubera urukundo bamugaragarije kandi nawe abasaba gukomeza kubashyigikira.

    Kalisa Rashid yaje no kugira icyo avuga kuri Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC watangaje mu minsi ishize ko azatsinda ikipe ya Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino ufungura Shampiyona. Rashid yavuze ko KNC ariko abibona ariko bazareba ko ibyo avuga abifutiye ubushobozi gusa ngo icyo azi ni uko Gasogi United izatsindwa.

    Umukino ufungura uzahuza ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya Gasogi United uzaba tariki 18 kanama 2023, uzabera kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium uzatangira ku isaha ya saa Moya z'ijoro.

     

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-bakinnyi-ba-rayon-sports-yasuzuguye-bikomeye-knc-ukomeje-kwigamba-ko-azatsinda-rayon-sports-ibitego-4-2/

  • Ifoto y’icyumweru: Akamwenyu ni kose kuri Diamond Platnumz nyuma yo gufata ifoto yifashe nkuru kuri aritari ari kumwe na Perezida Paul Kagame – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutaramira abakunzi b'umuziki we, Diamond Platnumz yahise ajya gusanganira HE Paul Kagame bafatana ifoto.

    Diamond Platnumz kandi yashimiye HE Paul Kagame kubwo kubaka ibikorwa remezo birimo BK Arena cyane ko biba bitoroshye kuko na Tanzania ntayo bagira.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yicyumweru-akamwenyu-ni-kose-kuri-diamond-platnumz-nyuma-yo-gufata-ifoto-yifashe-nkuru-kuri-aritari-ari-kumwe-na-perezida-paul-kagame/

  • Shaiboub yaciye bugufi imbere y’abafana ba APR FC, ategeka abakinnyi bagenzi be gusaba imbabazi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umukino APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports, Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman yaciye bugufi imbere y’abafana maze ategeka bagenzi be nabo kubasaba imbabazi bakabizeza ko ubutaha bazatsinda.

    Wari umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’ wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze APR FC ibitego 3-0, ibintu byatunguye benshi.

    Nyuma y’uyu mukino abakinnyi ba APR FC bagiye gushimira abafana maze Shaiboub mu gihe abandi basaga n’abahagaze, we yaciye bugufi imbere y’abafana ari ko ababwira ati “mwihangane”.

    Uyu mukinnyi utaranyuzwe n’uko bagenzi be bari bahagaze gusa bareba, yahise abasaba gusaba imbabazi abafana bakabizeza ko umukino utaha bazawutsinda.

    Ati “murebe abafana, mubarebe, mubabwire ko ubutaha tugomba gutsinda ku bwabo, mubarebe, mutwihanganire.”

    APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha tariki ya 19 Kanama 2023 ikina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League na Gaadiika yo muri Somalia.

    Shaiboub yaciye bugufi imbere y’abafana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shaiboub-yaciye-bugufi-imbere-y-abafana-ba-apr-fc-ategeka-abakinnyi-bagenzi-be-gusaba-imbabazi

  • Natasha Joubert wiyamamaje ubwa kabiri yabaye… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'imyaka 25 y'amavuko ari kumwe na bagenzi be bari bamaze iminsi bakora imikoro inyuranye bahatanira ikamba ryiswe 'Mowana, The 'Tree of Life'.

    Yatowe n'Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Jo-Ann Staruss wabaye Nyampinga wa Afurika y'Epfo, R'Bonney Nola wabaye Miss Universe, umukinnyi wa filime Leandie du Randt, umunyamakuru Devi Sankaree Govender ndetse n'umukinnyi wa filime Those Mbedu.

    Ni mu birori byabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya Sun Bet Arena, Time Square mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023 muri Afurika y'Epfo.

    Yagaragiwe na Bryoni Govender wo mu gace ka Gautenge w'imyaka 26 wambitswe ikamba ry'igisonga cya Mbere na Nande Mabala w'imyaka 24 y'amavuko wo mu gace ka Cape wegukanye ikamba ry'igisonga cya kabiri.

    Natasha Joubert wegukanye ikamba yavukiye mu gace Gauteng, afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu imenyekanishabikorwa, kandi afite inzu ihanga imideli yise Natalia Jefferys yatangiye afite imyaka 19 y'amavuko.

    Uyu mukobwa yivuga nk'umuntu utajya uheranwa n'ibibazo cyangwa ubuzima bugoye, kuko buri gihe ahora ashaka icyatuma agera ku nzozi ze, kandi agaharanira kwigira.

    Avuga ko akunda kumara igihe cye kinini akora siporo yo kuzamuka imisozi, gutemberera ahantu nyaburanga n'ibindi akora bituma yumva amerewe neza.

    Ni ku nshuro ya kabiri yari ahatanye muri iri rushanwa, ni nyuma y'uko hakozwe amavugurura mu mabwiriza arigenga muri uyu mwaka.

    Mu 2020, uyu mukobwa yahatanye muri iri rushanwa abasha kwegukana ikamba ry'igisonga cya Mbere bimuha amahirwe yo guhagararira Afurika y'Epfo muri Miss Universe 2021.   

    Mu 2016, uyu mukobwa nabwo yegukanye ikamba rya Miss Globe South Africa. Byamuhesheje amahirwe yo guhagararira iki gihugu mu irushanwa ryabereye muri Albani rya Miss Globe abasha kuboneka mu bakobwa batanu ba mbere.

    Nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga wa Afurika y'Epfo, yahawe ibihembo birimo Mililyoni 3 y'amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu. 

    Natasha yabaye umukobwa wa mbere wambitswe ikamba ryiswe 'Mowana, the Tree of Life,' ryahanzwe na Ursula Pule afatanyije n'umugabo we Kealeboga Pule.

    Abakobwa barindwi bageranye mu cyiciro cya nyuma ni Anke Rothmann, Bryoni Govender, Homba Mazaleni, Jordan van der Vyver, Melissa Nayimuli ndetse na Nande Mabala.

    Akimara kwambikwa ikamba rya Miss South Africa, yavuze ko kugaruka muri iri rushanwa kuri we ari ubuhamya azishimira gusangiza abandi.

    Yavuze ko kwemera guhatana muri iri rushanwa atari amahirwe yari gupfusha ubusa. Kandi yizera neza ko amahitamo buri wese afata ariyo agena ahazaza he.

    Ibirori byo gutangaza Nyampinga wa Afurika y'Epfo byayobowe na n'umunyamakuru akaba n'umushabitsi, Bonang Matheba. 

    Ni ku nshuro ya Gatatu, uyu mugore ahawe amahirwe yo kuyobora uyu muhango uri mu yikomeye muri kiriya gihugu.

    Ubwo yari ayoboye uyu muhango, yavuze ko ari ishema kuri we, kuko azirikana neza ko uyu muhango ukurikirwa n'umubare munini w'abantu kuri Televiziyo.

    Kandi bivuze ikintu kinini kuri we, kuba yabashije kongera kuwuyobora ku nshuro ye ya Gatatu.

    Natasha w’imyaka 25 yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo 

    Natasha areshya na 1.71m- Asanzwe afite ikamba rya Miss Globe South Africa

    Natasha avuga ko nyuma y’uko mu 2021 avuye muri Miss Universe yahuye n’indwara y’agahinda gakabije
     Natasha bivugwa ko atunze amadorali arenga 200,000 

    Natasha Joubert wabaye Miss South Africa 2023 ari kumwe na Ndavi Nokeri wabaye Miss South Africa yasimbuye

     Uyu mukobwa avuga ko mu mashuri yisumbuye yakinaga umukino wa Karate 

    Ikamba Natasha Jourbert yambitswe- Ni ku nshuro ya mbere ritanzwe muri iki gihugu


    Ubwo mu 2020, Shudufhadzo Musida (Uri hagati), yegukanaga ikamba rya Miss South Africa, yagaragiwe na Thato Mosehle [Uri ibumoso] wabaye igisonga cya kabiri na Natasha Joubert [Uri iburyo] wabaye igisonga Mbere





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133126/natasha-joubert-wiyamamaje-ubwa-kabiri-yabaye-nyampinga-wa-afurika-yepfo-amafoto-133126.html

  • Ibintu 5 byaranze igitaramo cya Diamond Platn… – #rwanda #RwOT

    Diamond yuriye urubyiniro amatara ajimije anaruvaho amatara ajimije. Yananyuzagamo agasaba ko amatara bayazimya bityo abafana bagakoresha telefoni zabo. Iserukiramuco ryatangijwe n'umuherwe wahiriwe n'umukino wa Baskteball n'itsinda bafatanya ryiswe 'Giants Of Africa, GOA' riri kubera i Kigali ryizihiza isabukuru y'imyaka 20. 

    Giants Of Africa yatangijwe n'urubyiruko mu 2003 ikaba ifite intumbero zo kubaka abakiri bato bakazavamo ibihangange bizubaka Afurika mu ngeri zitandukanye. Ku rubuga rwabo bavuga ko bagamije gushishikariza abanyafurika baba hanze 'Diaspora' bakagira uruhare mu miyoborere yo mu bihugu byabo no guteza imbere aho bavuka. 

    Kuva mu 2003 bagiye bazenguruka ibihugu byo muri Afurika bagakora amahugurwa yo gukina Basketball. Abakobwa, abahungu n'abatoza bahabwa amahugurwa n'abakinnyi baturutse muri NBA bakanabigisha andi masomo abafasha mu buzima bwa buri munsi. 

    Mu 2021 Giants Of Africa yubatse ibibuga 100 mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika harimo n'u Rwanda. Ntabwo bibanda ku mukino wa Basketball gusa kuko banakora ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko.

    Uyu munsi tariki 13 Kanama 2023 habaye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco. Ariko hari haciyeho iminsi muri BK Arena habera inama z'urubyiruko rwaganirijwe mu kurwubakamo ikizere ku buryo igihe kimwe Afurika izaba igihangange nk'uko indi migabane yiyubatse ikaba yihagazeho ku ruhando mpuzamahanga. 

    Umuhanzi Diamond Platnumz yagiye ku rubyiniro asimbuye Masamba Intore, umuhanzi umaze imyaka y'ubuzima bwe akora Gakondo akaba anatoza Itorero ry'igihugu'Urukerereza'. Diamond Platnumz waherukaga mu Rwanda muri Kanama 2019. 

    Imyaka ine yaburagaho iminsi 4 ngo imyaka ine yuzure atagera mu Rwanda kuko mu 2022 yari kuza gutaramira muri Arena habura yo kumwishyura birangira ataje. Diamond wari ukumbuwe mu Rwanda nyuma y'uko The Ben bakoranye 'Why' ikandika amateka yanamugaruriye igikundiro yaratangiye kugenda atakaza i Kigali.

    1. Diamond Platnumz yikuye isengeri ayinagira urubyiruko rwari imbere ye

    Yamaze umwanya munini aririmba'Semi-Live' anabyina ageze aho arashyuha. Yahisemo gufata umwanzuro wo kwiyambura isengeri asigarira aho. Diamond Platnumz yakoze umubiri ku buryo yiyambura akaba aribwo agaragara neza kubera 'six packs'. 

    Yayinaze mu bafana barayirwanira uwayifashe arishima ko asigaranye urwibutso. Diamond yamaze umwanya munini aririmba anabyina nta kintu yambaye kugeza bamuzaniye umupira uriho nimero 20 zisobanura isabukuru y'imyaka 20 Giants Of Africa imaze ibayeho.

    2. Diamond yagaragarije ko akunda u Rwanda

    Diamond Platnumz yakandagiye bwa mbere mu Rwanda ku itariki 29 Ukuboza 2014 aho yari aje gutaramira Abanyarwanda. Icyo gihe twinjiraga mu mwaka mushya wa 2015. Yaje azanye na Zari bari bahararanye. Yaje avuye i Burundi mu gitaramo. Igitaramo yahakoreye cyari cyateguwe na Mushyoma Joseph 'Boubu' washinze sosiyete ya EAP 'East African Promoters'. 

    Kiriya gitaramo cyabaye ku itariki 01 Mutarama 2015. Iki gihe kureba Diamond Platnumz byari ukwishyura 3000 Frws na 10,000 Frws mu myanya ya VIP. Ariko yanakoze igitaramo muri Expo Ground 'Vibe Party' aho kwinjira byari 10,000 Frws. 

    Mu 2017 nabwo yakoreye igitaramo mu Rwanda cyabereye i Nyamata kiswe 'Rwanda Fiesta' yahuriyemo na Mortage Hertage bo muri Jamaica banakoranye indirimbo yitwa'Hallelujah' imaze imyaka itanu igiye hanze. Yongeye kugaruka mu Rwanda mu bikorwa bye birimo kwamamaza ubunyobwa yise'Karanga' n'umubavu ariko byose byari ugutwika kuko twarabibuza ku isoko.

    Yongeye kuza gutaramira mu Rwanda muri pariking ya stade Amahoro mu gitaramo cya Iwacu Muzika festival. Cyabaye ku itariki 17 Kanama 2019 cyateguwe na Mushyoma Joseph. Yakoranye ikiganiro n'itangazamakuru ahita yerekeza i Bujumbura aho yari afite igitaramo abona kugaruka i Kigali. 

    Bivuze ko amaze kwizera u Rwanda kuko no ku wa gatanu tariki 11 Kanama 2023 yerekeje I Mwanza mu gitaramo cyateguwe na CCM (Chama Cha Mapinduzi) ishyaka riyoboye Tanzania. Aha yagiye igitaraganya kubera gahunda yo gutangiza iserukiramuco yise Wasafi Festival ahita anaboneraho gutangaza abahanzi bazaririmbamo dore ko rizazenguruka uduce 20 tw'igihugu.

    Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko yagiye gutarama kugira ngo ririya shyaka riburizemo inama ya CHADEMA (Chama Cha Demokrasia na Maendeleo) bari bafite. Byose byakozwe kugira ngo bahanganishe ariya mashyaka kuko CCM idashaka ko CHADEMA igira abarwanashyaka benshi.

    Diamond Platnumz yishyuwe miliyoni 100 Frws zirengaho gato. Ikindi kandi iki gitaramo cyabaye ku buntu nyamara ubusanzwe kwinjira muri Wasafi Festival biba ari ukwishyura amafaranga ashobora kugera ku 50,000 Frws.

    Nureba neza urasanga izi nshuro zose Diamond yaje I Kigali yahagiriye ibihe byiza ku buryo uyu munsi yagize ati:'Hanon ndi mu rugo. U Rwanda ni igihugu cyanjye kandi nkunda Perezida Kagame abimenye'.

    Diamond Platnumz afite impamvu zo gukunda u Rwanda dore ko ari isoko ry'umuziki we. Yagiye ahabwa akazi kandi akishyurwa neza. Ikirenze kuri ibi yanahakuye umugore ariwe Shaddyboo bagiye bagirana ibihe byiza. 

    Hari n'inkuru zitandukanye zigeze kuvuga ko ahafute inzu. Diamond Platnumz igihe cyose aje mu Rwanda aba yisanga kuko ahafite The Ben bakoranye indirimbo ikaba yaramugaruye mu murungo dore ko yarimo agenda abura abafana mu rwa Gasabo.

    3. Perezida Kagame yitabiriye igitaramo

    Perezida Kagame watangije Giants Of Africa iri kwizihiza imyaka 20 yanitabiriye igitaramo kugeza kirangiye. Perezida Kagame yari yicaranye na Masai Ujiri, Ange Kagame bari begeranye, Madamu Jeannette Kagame yari yicaye haruguru yabo mu myanya y'abanyacyubahiro aho yari kumwe n'abuzukuru be babiri. 

    Perezida Kagame yanyuzagamo agakina n'umwuzukuru we ariko byageze hagati aza gusuhuza urubyiruko azenguruka abasuhuza. Kubera urukundo bamukunda, Perezida Kagame yagiye atanga amahirwe urubyiruko rukamukora mu kiganza ariko mu buryo butunguranye kubera umutekano wari ucunzwe cyane. Diamond Platnumz yabonye ko Perezida Kagame ahari aramushimira cyane.

    4. Diamond Platnumz yaririmbye 'Why' bizamura amarangamutima y'abanyarwanda bari buzuye BK Arena. The Ben amaze iminsi mu myiteguro y’ubukwe afite mu Ukuboza kwa 2023. Ku buryo atari kugaragara mu bikorwa bya muzika ariko hari amakuru avuga ko azaririmba mu gitaramo cya Boyz 2 Men.

    5. Diamond Platnuzm yahawe umupira wanditseho nimero 20 isobanura isabukuru y'imyaka 20 dore ko yabayeho mu 2003.

    Ibindi umuntu yagarukaho ni uko iki gitaramo cyari kitabiriwe n'ibyamamare bya hano mu Rwanda nka Kevin Kade, Davis D, itsinda ry'abagore bafite amafaranga biyise Kigali Boss Babes barangajwe imbere na Alliah Cool, Coach Gael yakurikiye igitaramo ndetse n'abandi Inyarwanda itabashije guca iryera.

    Inkuru wasoma bifitanye isano

    Ibihugu 16 byari bihagarariwe muri BK Arena

    Keza Erica n’umugabo we Diallo bitabiriye igitaramo cyafunguye Giants Of Africa Festival 2023

    REBA UKO DIAMOND YATARAMIYE MURI BK ARENA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133118/ibintu-5-byaranze-igitaramo-cya-diamond-platnumz-i-kigali-vide0-133118.html