Blog

  • Rutahizamu karundura wa APR FC Shaiboub yaciye bugufi asaba imbabazi maze agira icyo ategeka bagenzi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports, Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman yaciye bugufi imbere y'abafana maze ategeka bagenzi be nabo kubasaba imbabazi bakabizeza ko ubutaha bazatsinda.

    Wari umukino w'igikombe kiruta ibindi mu gihugu 'Super Cup' wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze APR FC ibitego 3-0, ibintu byatunguye benshi.

    Nyuma y'uyu mukino abakinnyi ba APR FC bagiye gushimira abafana maze Shaiboub mu gihe abandi basaga n'abahagaze, we yaciye bugufi imbere y'abafana ari ko ababwira ati 'mwihangane'.

    Uyu mukinnyi utaranyuzwe n'uko bagenzi be bari bahagaze gusa bareba, yahise abasaba gusaba imbabazi abafana bakabizeza ko umukino utaha bazawutsinda.

    Ati 'murebe abafana, mubarebe, mubabwire ko ubutaha tugomba gutsinda ku bwabo, mubarebe, mutwihanganire.'

    APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu w'icyumweru gitaha tariki ya 19 Kanama 2023 ikina umukino ubanza w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League na Gaadiika yo muri Somalia

    Source : https://yegob.rw/rutahizamukazi-karundura-wa-apr-fc-shaiboub-yaciye-bugufi-asaba-imbabazi-maze-agira-icyo-ategeka-bagenzi-be/

  • Nyanza: Umusore ukiri muto akurikiranyweho icyaha cyo gukorera ibyamfurambi umwana w’umukobwa w’imyaka 4 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana yataye muri yombi umusore w'imyaka 17 y'amavuko akurikiranyweho gusambanya umwana ufite imyaka ine y'amavuko.

    Bivugwa ko uyu mwana yari uwo Murugo uyu musore ukomoka mu Kagari ka Nzaratsi, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi yakoragamo.

    Amakuru yaje kumenyekana nyuma yuko Umwana yumvise aribwa mu gitsina nibwo kujya kubibwira Se, amutekerereza uko undi yabigenje.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yemeje ko iyo ngimbi yatawe muri yombi nkuko Taarifa ibitangaza dukesha iyi nkuru.

    Ati: 'Umwana yagejejwe kwa muganga ku bitaro Bikuru bya Nyanza, naho ukekwaho icyaha yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.'

    Uriya musore ngo yaje i Nyanza ashaka akazi, abona ako kuragira inka.

    Gitifu asaba abantu kubaha umwana bakirinda kumuhohotera kuko uretse no kwangiza ubuzima bwe ufashwe akgazwa mu nkiko, ahabwa igihano kiremereye cyane.

    Ibizava mu iperereza tuzabibatangariza mu nkuru zacu zitaha.

    Source : https://yegob.rw/nyanza-umusore-ukiri-muto-akurikiranyweho-icyaha-cyo-gukorera-ibyamfurambi-umwana-wumukobwa-wimyaka-4/

  • Charles Baale nyuma yo kwandagaza APR FC yatangaje intego iteye ubwoba afite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Charles Baale yihaye intego zo guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona no kuyifasha kwitwara neza mu mikino Nyafurika.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama, Rayon Sports yari yakinnye na APR FC muri Super Cup umukino warangiye batsinze APR FC 3-0.

    Ni umukino wakinwe na rutahizamu ukomoka muri Uganda Charles Baale, Rayon Sports iheruka kugura ndetse ni na we watsinze igitego cya mbere cy'iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

    Nyuma y'uyu mukino, Charles Baale yabwiye ISIMBI ko yishimiye gutsindira Rayon Sports igitego cye cya mbere. Ati 'ndumva nishimye, ndishimye cyane ku bw'igikombe twegukanye n'igitego cyanjye cya mbere.'

    Yakomeje avuga ko ubu umukoro ukurikiyeho kuri we ari ugufasha ikipe ye kwitwara neza mu mikino Nyafurika no kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Ati 'Ubu urugamba rukurikiyeho ni ukugeza ikipe yanjye mu matsinda ya CAF Confederation Cup no kwegukana igikombe cya shampiyona.'

    Yasabye abafana kwihanga kuko nabo ibyo barimo gukora ari bo babikorera. Ati 'bihangane kandi batuze, tugiye gukora cyane ku bwabo.'

    Charles Baale ni rutahizamu ukomoka muri Uganda wasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2 muri Nyakanga 2023, yaje muri iyi kipe asangamo abandi bakinnyi bagenzi be bakomoka muri Uganda nka Esenu Moussa, Ojera Joackiam ndetse n'umunyezamu Simon Tamale.

    Source : https://yegob.rw/charles-baale-nyuma-yo-kwandagaza-apr-fc-yatangaje-intego-iteye-ubwoba-afite/

  • Yamen Zelfani ntamwanya afite wo guta! Ikipe ya Rayon Sports ejo izakina umukino mpuzamahanga wa gishuti n’ikipe y’ubukombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatumiye abafana b'iyi kipe kuza kureba umukino wa gishuti izakina n'ikipe ikomeye muri Afurika yose.

    Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa gishuti n'ikipe ya Al-Merriekh yo mu gihugu cya Sudan imaze iminsi irimo kwitegura imikino nyafurika hano mu Rwanda.

    Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko ku munsi wejo izakina n'iyi kipe ndetse ko umukino uzabera ku kibuga iyi kipe ikoreraho imyitozo cya Nzove Complex Stadium. Kwinjira ni ibihumbi 3 ahasanzwe ndetse n'ibihumbi 10 ahatwikiriye.

     

    Source : https://yegob.rw/yamen-zelfani-ntamwanya-afite-wo-guta-ikipe-ya-rayon-sports-ejo-izakina-umukino-mpuzamahanga-wa-gishuti-nikipe-yubukombe/

  • Hafi gukubita amavi hasi! Umunyamakuru wa RBA Lucky Nizeyimana yasabye imbabazi aba-Rayons – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya Lucky Nizeyimana yasabye imbabazi aba-Rayons kubera ibintu yakoze ubwo yakinaga na APR FC.

    Uyu mugabo yavuze ko yari yateze ko ikipe ya APR FC iratsinda Rayon Sport igitego kimwe ku busa ariko ntibyaba none akaba ari gusaba imbabazi aba-Rayons.

    Source : https://yegob.rw/hafi-gukubita-amavi-hasi-umunyamakuru-wa-rba-lucky-nizeyimana-yasabye-imbabazi-aba-rayons/

  • Akanyamuneza ni kose kuri Mbappe n’abafana ba Paris Saint Germain – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbappe ngo ashobora kongera amasezerano y'umwaka umwe akazageza 2025 muri PSG ariko akazagurishwa 2024

    Ubu yagaruwe muri squad ya PSG Kandi arishimiwe cyane bitarabaho.

    Source : https://yegob.rw/akanyamuneza-ni-kose-kuri-mbappe-nabafana-ba-paris-saint-germain/

  • Iby’ingenzi umukobwa areba ku musore mbere yo… – #rwanda #RwOT

    Abasore benshi bakunze kubabara iyo bagerageje kwegera umukobwa akanga ku ikubitiro, abenshi bakeka ko ari uko atari beza ku rugero rw'abo bakobwa. Hari n'abatekereza ko bakagombye kuba bari ku rwego nk'urwabo bakobwa mbere y'uko babatereta ariko burya si ibyo gusa bishobora gutuma umukobwa yanga gukundana nawe.

    DORE IBINTU BY’INGENZI 10 ABAKOBWA BAGENZURA KU MUHUNGU MBERE YO KUMWEMERERA URUKUNDO:

    1. Amenyo ye

    Burya abakobwa benshi bahita bareba amenyo y'umusore ugitangira kubegera. Ntibakunda umusore ufite amenyo atagirira isuku, amwe usanga ameze nk'ayahomye amamesa. Nta mukobwa wishimira kubona umukunzi we ufite ayo menyo kuko aba yibaza niba azabasha kwisanzura agaseka igihe baganira.

    2. Inkweto yambara

    Abakobwa benshi bakunda umusore wambara agakweto gakeye kandi gahanaguye. Nta mukobwa ukunda umusore wambara inkweto yahinduye ibara kubera umwanda. Hari n'ureba uko ameze yahuza n'inkweto wambaye akabona niba uri umwiyemezi. Uyu ahanini areba iyo nkweto akagereranya n'amafaranga winjiza ku kwezi.

    3. Isaha yambara

    Abakobwa benshi bakunda umusore wambara isaha. Ngo agaragara nk'umunye businesi. Umusore wambara isaha nziza kandi nawe ngo aba agaragara neza ku buryo bishimishije kumurata. Uba ubona yiyubashye kandi ari umusirimu.

    4. Amarineti yambara

    Abakobwa benshi babona umusore wambara amadarubindi nk'uzi icyo gukora. Gusa ibyo babona ni ikinyuranyo kuko akenshi aba basore baba bazi gushuka abakobwa cyane. Umukobwa rero iyo abonye uyambara ntazuyaza kujya mu rukundo nawe. 

    Ubusanzwe iyo abantu babonye umuntu wambaye amadarubindi atari ukubera uburwayi, bamufata nk'umunyamashuri cyangwa inzobere. Hari n'abavuga ko bituma umuntu aba mwiza kandi agaraga nk'umusirimu.

    5. Uburyo ugerageza kumwegera

    Bamwe mu bakobwa ni abanyagasuzuguro. Iyo umwegereye utiyubashye kandi utihagazeho biba ari impamvu yoroshye yo kuguca amazi. Abakobwa benshi bakunda abasore batinyitse kuko babifashisha mu kwiyama abandi bahungu babagendaho.

    6. Inyogosho

    Abakobwa benshi ntibakunda abasore bafite imisatsi y'akajagari bamwe usanga baboshye direde. Bamwe babifata nk'ikigaragaza ko uri ikirara. Gusa abenshi ntibazi ko ari sitire ifite inkomoko muri Afurika, aho usanga ikunze kugaragara ku bahanzi. Burya baba bashaka kwamamaza Afurika nk'inkomoko y'iyi sitire y'imisatsi.

    7. Umwuka uhumeka

    Uretse n'abakobwa, nta muntu wishimira kuganira n'umuntu ufite impumuro mbi mu kanwa kuko birabangama. Ushobora kuganira n'umuntu ukamwibutsa kugira isuku akarwanya icyo kibazo ariko abakobwa ntibabigarukaho. Yumva ko iyi mpumuro ishobora kubangamira n'izindi gahunda zo kwinezeza mu rukundo.

    8. Imyambarire

    Abakobwa bakunda umuhungu wambara neza akaberwa. Agashati keza, gateye ipasi, agapantaro bijyanye, agakweto keza kandi gahanaguye, umusatsi uri kuri gahunda n'ubwanwa busokoje cyangwa buconze. Birashoboka ko yakunda umusore utitwara gutya akaba yamushyira ku murongo kugera abigezeho ariko siko babitekereza. Kukubona ujagaraye ahita akureka atiriwe anagerageza.

    9. Uko wakoze umubiri

    Abasore bafite umubiri ugaragara (bakoze umubiri) bagaragara nk'abanyembaraga. Abakobwa barabakunda cyane. Iyo abona uri umusore uteye, ukomeye yumva ko abonye umugabo uzamurinda.

    10. Amafaranga

    Nta mukobwa wifuza kubaho nabi. Abakobwa benshi bifuza abasore bafite amafaranga bazabasha kubatunga no kubaha icyo bakeneye cyose. Gusa muri iki gihe bisa n'ibyahindutse kuko n'abagabo ntibagikeneye abagore b'ibyangamibyizi. Abakobwa rero na bo bakeneye gukora kugira ngo bazabone abagabo bifuza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133147/ibyingenzi-umukobwa-areba-ku-musore-mbere-yo-kumuha-urukundo-133147.html

  • Bamwe mu byamamare nyarwanda bahesheje ishema… – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rw'abantu bo mu byiciro bitandukanye by'imyidagaduro, rugaragaramo abahanzi, abakinnyi na ba Nyampinga bahesheje ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga bagatuma ibendera ry'igihugu cyacu rizamurwa, aha hakaba harimo abari mu Rwanda ndetse n'abakomoka mu Rwanda baba hanze ariko uruhare rwabo mu guhesha ishema u Rwanda rukaba rugaragara.

    1. Jimmy Gatete

    Uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru wavutse tariki 11 Ukuboza 1982, ntazigera yibagirana mu mitima y'abanyarwanda benshi kubera ubuhanga yagaragaje ubwo yatsindaga ibitego byafashije ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru kugera mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Africa cy'ibihugu (CAN 2004), iyo ikaba ari nayo nshuro rukumbi u Rwanda rwabashije kugera kuri iyo ntera.

    2. Disi Dieudonne

    Disi Dieudonne wavukiye i Ntyazo mu cyahoze ari Butare tariki 24 Ugushyingo 1980, ni umukinnyi w'umunyarwanda mu mukino wo kwiruka n'amaguru umaze guhesha ishema igihugu kenshi kandi mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye, akaba yaragiye yegukana imidari myinshi nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere. Yatangiye kwigaragaza ubwo yegukanaga umwanya wa 4 mu marushanwa yabereye i Brazzaville muri 2004, hanyuma biba akarusho muri 2005 ubwo yegukanaga umwanya wa mbere mu gusiganwa muri metero 10.000 ndetse n'umwanya wa 3 mu gusiganwa muri metero 5.000, icyo gihe akaba yaratsinze amahanga mu marushanwa yari yabereye i Niamey muri Niger maze ibendera ry'u Rwanda rirazamurwa.

    Uyu mwanya wa mbere kandi yaje no kongera kuwegukana mu marushanwa mpuzamahanga yabereye i Marseille mu Bufaransa ndetse n'andi marushanwa mpuzamahanga akomeye yabereye i Beirut muri Libani. Kugeza ubu amaze kwitabira amarushanwa menshi ku rwego mpuzamahanga kandi yagiye yitwara neza muri rusange ahesha ishema u Rwanda anegukana imidari myinshi.

    3.  Alpha Rwirangira

     Alpha Rwirangira wavutse tariki 25 Gicurasi 1986, ni umusore w'umuhanzi w'umunyarwanda wamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga ubwo yegukanaga igihembo cy'irushanwa rya Tusker Project Fame ku nshuro ya 3 yari ibaye, icyo gihe akaba yarakuye igihembo muri Kenya maze ahita yamamara mu Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda, Tanzania, Sudani n'ahandi hirya no hino muri Afurika, bihesha ishema u Rwanda ku rwego rwo hejuru.

    Ibi ntibyaje kurangirira aho kuko uyu muhanzi muri 2011 yaje no kongera kwegukana igihembo gikomeye muri Tusker Project Fame, icyo kikaba ari icy'irushanwa ryahuje abigeze gutsinda muri Tusker Project Fame bose mu cyiswe ” Tusker All Stars ” maze nabwo yongera gutsinda, ibendera ry'u Rwanda ryongera kuzamurwa amahanga yibonera ubuhanga bw'umusore uvuka mu rwa Gasabo.

    4.Miss Mutesi Aurore

    Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012, ni umwe mu bakobwa b'abanyarwandakazi babashije kwitabira amarushanwa mpuzamahanga menshi y'ubwiza, muri ayo yose akaba yaranaje kwambikwa ikamba rya Miss FESPAM 2013, iri rikaba ari ikamba yakuye muri Congo Brazzaville atsinze abandi bakobwa bari bitabiriye aya marushanwa yateguwe n'iserukiramuco nyafurika rihuza abahanzi b'abanyamuziki.

    Uyu mukobwa, yabashije gutsinda amahanga ibendera ry'u Rwanda rirazamurwa, anahabwa ibehembo bishimishije birimo no guhagararira umugabane wa Afurika  mu bikorwa bya FESPAM ku rwego rw'Isi, iyi ikaba ari intera ikomeye yabashije kugeza kuri we ubwe, ku Rwanda ndetse no ku banyarwanda bose muri rusange kuko gutsinda k'Umunyarwanda bitabura kuba ishema ry'abenegihugu bose.

    5. Mani Martin

    Maniraruta Martin ni umuhanzi w'umunyarwanda wavutse tariki 24 Ukuboza 1988, akaba amenyerewe ku izina ry'ubuhanzi rya Mani Martin. Uyu musore yakunzwe kuva cyera ubwo yatangiraga muzika aririmba indirimbo zihimbaza Imana nk'iyitwa Urukumbuzi yakunzwe cyane, nyuma aza kugenda akora n'izindi zifite ubutumwa bwafashije benshi nk'iyitwa 'Icyo Dupfana ', Intero y’Amahoro  n'izindi.

    Mu ndirimbo za Mani Martin zakunzwe zikanamuhesha ishema ndetse bigatuma n'ibendera ry'u Rwanda rizamurwa, ntayamurutira ” My Destiny “, iyi ikaba yarashyizwe na BBC ku rutonde rw'indirimbo 50 z'ibihe byose ku mugabane wa Afurika, ibintu byashimishije abanyarwanda kandi na nyir'ubwite akagaragaza ko ari ishema kuri we no ku Rwanda avukamo.

    6.Ben Kayiranga

    Umuhanzi w'umunyarwanda Ben Kayiranga utuye mu gihugu cy'u Bufaransa unanyuzamo akagaruka mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ” Freedom “, iyi ikaba yaraje no kumuhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga tariki 31 Mutarama 2013 ubwo yashyirwaga ku mwanya wa Gatanu ku rutonde rw'indirimbo 20 zahinduye Isi, ibi bikaba byarakozwe na BBC News Magazine nyuma yo gukora ubushakashatsi igasanga iyi ndirimbo iri mu zatanze umusaruro mu guhindura Isi hifashishijwe ubutumwa bwiza buyirimo.

    Iri ni ishema kuri uyu muhanzi Ben Kayiranga ariko rikaba n'ishema rikomeye ku Rwanda n'abanyarwanda kuba indirimbo y'umuhanzi nyarwanda yashyirwa ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw'indirimbo zahinduye Isi.

    Uyu nawe akaba yaragize uruhare mu gutuma ibendera ry'u Rwanda ryazamurwa amahanga akamenya ko i Rwanda ko  hari abahanzi bahanga ibyagirira Isi akamaro.

    7. Sonia Uwitonze Rolland

    Sonia Uwitonze Rolland wavukiye i Kigali tariki 11 Gashyantare 1981 kuri nyina w'umunyarwandakazi na se w'Umufaransa, ni umugore ukiri muto ukomeye ku rwego mpuzamahanga dore ko ubu ari umukinnyi w'amafilime akaba n’umwanditsi w’ibitabo ukomeye mu Bufaransa. Miss Sonia Rolland yabashije guca agahigo kataragirwa n'undi wese ko kuba Miss France yaravukiye ku mugabane wa Afurika, aho yavukiye hakaba nta handi hatari mu Rwanda.

    Uyu mugore kugeza ubu ufite abana babiri b'abakobwa, yakunze gufasha abanyarwanda cyane cyane abatishoboye n'abari mu kaga kandi akaba agaragaza kenshi ko aterwa ishema n'aho avuka. Uwitonze Sonia Rolland yahesheje ishema cyane igihugu avukamo ubwo yakorwaga nka Miss France mu mwaka w'2000, kuva icyo gihe akaba atarahwemye kwerekana ko intsinzi ye ari iy'abanyarwanda nubwo yatsinze nka Miss France.

    8. Yvan Buravan

    Nyakwigendera Yvan Buravan wabonye izuba ku wa 27 Mata 1995 akitaba Imana ku wa 17 Nyakanga 2022, ari mu bahanzi b’abanyempano batazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda bitewe n’ibihangano bye byanyuze benshi byumwihariko akaba yarabashije gushesha ishema u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Yvan Buravan yazamuye ibendera ry’u Rwanda ubwo yatwaraga igihembo gikomeye cya 'Prix Decouverte' gitegurwa  na Radiyo Mpuzamahanga y'Abafaransa (RFI), ku wa 8 Ugushyingo 2018. Mu bihembo yahawe harimo urugendo rw'ibitaramo bikomeye yakoze azenguruka Afurika, amayero ibihumbi icumi[10,000 euros] kongeraho n'igitaramo kiruta ibindi yakoreye mu mujyi wa Paris. Ibi bikazahora byibukwa mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

    9. Jean Paul Samputu

    Umuhanzi Jean Paul Samputu, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagize amateka akomeye kandi babashije kwegukana ibihembo mpuzamahanga bitandukanye byatumye ahesha ishema u Rwanda kandi akabasha no kuzamura ibendera ry'igihugu mu ruhando mpuzamahanga. Mu bihembo mpuzamahanga yegukanye harimo Kora Awards yatsindiye muri 2003.

    Mu mwaka wa 2006, Samputu yatsindiye umwanya wa mbere mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwandika indirimbo aho yanditse iyitwa 'Psalm 150'.

    Yagizwe ambasaderi w'amahoro n'umuryango witwa ” Universal Peace Federation ” hari ku itariki 18 Ugushyingo 2007. Samputu abasha kuririmba mu ndimi 6 arizo; Ikinyarwanda, Igiswahili, Ilingala, Ikigande, Igifaransa, n'Icyongereza.Kuri ubu, Jean Paul Samputu afitanye amasezerano na kompanyi ebyiri zikomeye zimukorera ibijyanye na muzika, imwe ni Mi5 Recordings ndetse na EMI.

    10. Sherrie Silver

    Umubyinnyi kabuhariwe Sherrie Silver uri mu bayoboye mu Bwongereza nawe akomoka mu Rwanda aho yavutse kuri Se w’umunyarwanda. Mu 1994 Sherrie na Nyina witwa Florence Silver bagiye kuba i Londre ari naho atuye kugeza ubu.

     Izina rye ryatangiye kumenyekana cyane mu 2018 ubwo yabyinaga mu mashusho y’indirimbo y’icyamamare Childish Gambino yise ‘This Is America’ yanaherewe igihembo cya MTV Video Music Award muri uwo mwaka. Ibi byatumye n’abahanzi nyafurika barimo Diamond Platnumz bamwitabaza ngo ababyinire mu ndirimbo zabo.

    Kugeza ubu Sherrie Silver ni umwambasaderi wa UN mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse yanigeze kwigisha kubyina Tedros Adhanom umuyobozi mukuru w’Ishyami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (World Health Organization). Kubera imibyinire ye myiza Sherrie Silver yakorewe ikibumbano cye gishirwa rwagati mu mujyi wa London mu Bwongereza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133141/bamwe-mu-byamamare-nyarwanda-bahesheje-ishema-u-rwanda-ku-rwego-mpuzamahanga-amafoto-133141.html

  • Bruce Melodie, Knowless na Dj Brianne begukan… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo 'East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA)' bigamije gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'abahanzi bakorera umuziki ku mugabane wa Afurika, by'umwihariko mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Byatangiwe mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, kuri uyu wa 14 Kanama 2023.

    Bruce Melodie yegukanye igihembo mu cyiciro ‘People’s Choice Best Rwandan Sound’ abicyesha indirimbo ye yise ‘Akinyuma’

    Ni mu gihe Dj Brianne yegukanye igikombe mu cyiciro cy’umugore ukora umwuga wo kuvanga imiziki ‘Peoples’ Choice Female Deejay of the Year’

    Bien-Aime wo mu itsinda rya Sauti Sol yegukanye igikombe cy’umwanditsi w’indirimbo w’umwaka [People’s Choice Songwriter of the year].

    Ni mu gihe Butera Knowless na Nel Ngabo begukanye igikombe cy’indirimbo ihuriweho ‘People’s Choice Collaboration Single of the year’ babicyesha indirimbo ‘Mahwi’ bakoranye.

    Diamond yihariye ibihembo! Yegukanye igikombe cy’umuhanzi w’umwaka [Artist of the year], icy’indirimbo ifite amashusho meza abicyesha ‘Yatapita’, yabaye kandi umuhanzi w’umugabo w’umwaka wo muri EAC. Yari ahatanye mu byiciro 11.

    Mu 2022, Meddy yabaye umuhanzi rukumbi wegukanye igikombe muri ibi bihembo. Icyo gihe yegukanye igihembo cy'umuhanzi w’umwaka wo mu Rwanda wahize abandi [People’s Choice artist of the year- Rwanda].

    Umuhanzikazi w’umugore w'umwaka wahize bagenzi be mu 2022 (People’s Choice Best Female Artist 2022) yabaye Nandy. Yahigitse Butera Knowless.

    Knowless yari ahatanye kandi mu cyiciro cy'umuhanzikazi ufite indirimbo nziza y'amashusho mu Rwanda [EAEA Best Rwanda Music Video] n'icyiciro cy'umuhanzi w'umwaka [EAEA Artist of the Year].

    Bruce Melodie ntiyahiriwe muri ibi bihembo, kuko mu byiciro bitatu yari ahatanyemo hose yatsinzwe. Abandi batahiriwe ni Juno Kizigenza na Ariel Wayz.

    Mu 2022 Bruce Melodie yatashye amara masa muri ibi bihembo-Kuri iyi nshuro yatsinze 

    Mu 2022 Knowless yari ahatanye mu byiciro bitatu-Kuri iyi nshuro yegukanye igikombe abicyesha indirimbo yakoranye na Nel Ngabo 

    Dj Brianne yegukanye igikombe cy’umugore uvanga imiziki w’umwaka ‘Dj’





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133148/bruce-melodie-knowless-na-brianne-begukanye-ibihembo-muri-east-africaentertainment-awards-133148.html

  • Inkuru y’akababaro: Abantu 10 baburiye ubuzima mu musiguti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu icumi baguye mu musigiti kuri uyu wa Gatanu muri Leta ya Kaduna iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria, ubwo uwo musigiti wabagwagaho.

    Umuvugizi wa Polisi, Mohammed Jalige yabwiye Xinhua ko uyu musigiti waguye abantu bari gusenga kuwa gatanu.

    Mu gihe icumi aribo byemejwe ko bapfuye, abandi 25 bakomeretse. Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uburyo uwo musigiti waguye.

    Uyu musigiti waguye wubatswe kera mu myaka ya 1830 ndetse wafatwaga nk'inzu ndangamurage abayisilamu bo hirya no hino ku Isi bazaga gusengeramo.

    Hari hashize iminsi hari imitutu yiyashije mu bikuta by'uwo musigiti, ku buryo bikekwa ko ari byo byabiteye.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-abantu-10-baburiye-ubuzima-mu-musiguti/