Blog

  • Perezida Kagame ntewe ishema nawe – Diamond Platnumz watarimiye i Kigali benshi bagataha baseta ibirenge (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yabwiye Perezida w’u Rwanda ko atewe ishemwe nawe bitewe n’aho agejeje u Rwanda.

    Hari mu gitaramo cyo gutangiza Iserukiramuco rya “Giants of Africa” cyaraye kibaye ku Cyumweru muri Kigali Arena kitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’umuryango we.

    Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, wari watumiwe gutaramira abanyarwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, ubwo yari ku rubyiniro yanyuzayamo akaganiriza abafana bari buzuye Kigali Arena.

    Aha niho yaboneyeho umwanya wo kubwira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ko atewe ishema nawe.

    Ati “iyo uje mu Rwanda urahakunda, hari amahoro, Umujyi usukuye, buri kintu kiri ku murongo, Perezida ntewe ishema nawe, nyizera, turagukunda, turagukunda, turagukunda cyane!”

    Mu isaha n’igice yamaze ku rubyiniro yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo “Enjoy” aheruka gusohora, “Jeje” yakoranye na Tanasha wahoze ari umukunzi we.

    Uyu muhanzi wari mu Rwanda ntabwo yari kuva ku rubyiniro ataririmbye “Why” yakoranye na The Ben yatumye Arena yose ijya mu bicu.

    Ni igitaramo cyasojwe saa mbili zitaragera maze abari bakitabiriye bataha baseta ibirenge kuko bari bagifite amerwe, ngo ubundi kuri bo nibwo cyari kigitangira.

    Ni igitaramo cyakurikiye ibirori bitangiza Iserukiramuco Giants Of Africa byitabiriwe na Perezida Paul Kagame wari uherekejwe n’umuryango we; Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa akaba n’Umuyobozi wa Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika [NBA]; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall n’abandi.

    Ni ibirori byasusurukijwe na Massamba Intore na Sherrie Silver bahuje imbaraga mu mbyino zitandukanye zo muri Afurika.

    Mu birori binogeye ijisho aba bataramyi banyuze benshi binyuze mu buryo bahuza imbyino Nyafurika n’umuziki ugezweho.

    Yabwiye perezida Kagame ko atewe ishema nawe

    Kigali Arena yari yuzuye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-ntewe-ishema-nawe-diamond-platnumz-watarimiye-i-kigali-benshi-bagataha-baseta-ibirenge-amafoto

  • Mujye mwibuka gusirimbira Imana! Umunyamakuru Scovia akomeje kuba inkuru nyuma yo kugaragara asirimba mu rusengero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mujye mwibuka guhimbaza Imana! Umunyamakuru Scovia akomeje kuba inkuru nyuma yo kugaragara asirimba mu rusengero.

    Ku mbuga nkoranya mbaga hakomeje gucacana ifoto ya Umutesi Scovia ari mu rusengero ndetse yizihiwe cyane ari kubyina imbyino zizwi nk'igisimba.

     

    Source : https://yegob.rw/mujye-mwibuka-gusirimbira-imana-umunyamakuru-scovia-akomeje-kuba-inkuru-nyuma-yo-kugaragara-asirimba-mu-rusengero/

  • Sherrie Silver yahuye na Perezida Kagame na M… – #rwanda #RwOT

    Yabataramiye mu mbyino yateguye yifashishije urubyiruko rwo mu bihugu 16 bitabiriye iserukiramuco 'Giants of Africa' ryatangijwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Sherrie Silver ari kumwe n'urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye babyinnye izi ndirimbo, ariko banyuzamo babyina n'indirimbo zitandukanye zirimo nka 'Spryo' ya Tiwa Savage, bakina umukino yabatoje ugaragaza umuco w'ibihugu bitandukanye bya Afurika.

    Uyu mukobwa yagiye ahindura imyenda uko yabaga asanze ababyinnyi b'igihugu cyabaga kigezweho mu kwerekana imbyino.

    Uyu mukobwa wavukiye mu Karere ka Huye, yanditse ubutumwa kuri konti ye ya Twitter yaherekeje ifoto ari kumwe na Perezida Kagame na Madamu.

    Yavuze ko iri joro ridasanzwe kuri we. Kuko yagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame na Madamu bakora ibikorwa bishyigikira urubyiruko.

    Mu bihe bitandukanye, Sherrie Silver agaragaza ko ari mu batewe ishema n'imiyoborere ya Perezida Kagame n'uburyo ashyigikira urubyiruko urushishikariza kwishakamo ibisubizo, baharanira kuba ibihangange kandi bagateza imbere Umugabane wa Afurika.

    Uyu mukobwa yagiye ahura n'abayobozi bakomeye ku Isi. Nko mu 2019, yahuye kandi agirana ibiganiro na Pope Francis, nyuma ahura Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani ndetse na Perezida wa Repubulika y'Abadominikani.

    Sherrie Silver ni umunyarwandakazi w'imyaka 26 akaba n'umubyinnyi wabigize umwuga. Yahanzwe ijisho n'isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo iri kubica bigacika ya Childish Gambino yitwa 'This Is America'.

    Asanzwe ari Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), cyita ku rubyiruko rwo mu cyaro. Kandi yakoranye n'abahanzi barimo Tiwa Savage, RunTown, Sean Paul, Ice Prince, Wizkid n'abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133120/sherrie-silver-yahuye-na-perezida-kagame-na-madamu-nyuma-yo-kubataramira-133120.html

  • Perezida Kagame yahuye na Diamond – #rwanda #RwOT

    Ifoto imwe yasohotse mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023 yafatiwe mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Ni nyuma y'iminota micye yari ishize Diamond avuye ku rubyiniro yari amazeho isaha n'iminota 13' anezeza abanya-Kigali.

    Yagize amahirwe akomeye yo gutaramira imbere ya Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n'abazukuru babo, Ange Kagame, Bertrand Ndengeyingoma, Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju n'abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.

    Ni ubwa mbere uyu mugabo wo muri Tanzani yari ataramiye mui BK Arena. Kandi yakunze gufata indangururamajwi akumvikanisha ko akunda u Rwanda. Yanashimye abakunzi be b'i Kigali kubera ukuntu bakiri ibihangano bye.

    Umushinga wa Giants of Africa urizihiza imyaka 20 umaze ufasha urubyiruko rwo muri Afurika rufite impano mu mukino wa Basketball.

    Iri serukiramuco rigiye kumara iminsi irindwi. Aho abaryitabiriye bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n'inzobere mu mukino wa Basketball hagamijwe kubafasha kugira ubumenyi bwihariye kuri uyu mukino wakijije benshi mu bo wahiriye.

    Ubwo Diamond yari ku rubyiniro, Perezida Kagame yagarutse muri BK Arena anyura mu bafana abasuhuza, ari nako baririmba bati 'Muzehe wacu… Muzehe wacu…'

    Mu ijambo rito yavuze, Diamond yumvikanishije ko yakozwe ku mutima no kuba Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cye.

    Yavuze ko 'iyo uje mu Rwanda urahakunda' kuko ari igihugu cy'isuku, kandi biri kimwe kiri ku murongo.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu njyana ya Bongo Flava, yabwiye Kagame 'ntewe ishema nawe'. Ati 'Unyizere. Turagukunda.'

    Nyuma yo gusoza igitaramo, Diamond yagiye gusuhuza Perezida Kagame mbere y'uko yerekeza kuri Hotel acumbitsemo.

    Iki gitaramo yakoreye mu Rwanda, cyabaye igitaramo cya Gatatu yakoze mu gihe cy'iminsi ibiri. Kuko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023 yataramiye urubyiruko muri BK Arena, nyuma yerekeza i Mwanza muri Tanzania mu gutangiza iserukiramuco rya Wasafai Tv n'aho ataramira abakunzi be.


    Perezida Kagame yahuye kandi agirana na Diamond nyuma y'igitaramo yakoreye i Kigali 


    Diamond yavuye i Kigali, abakunzi be bamukuriye ingofero 


    Diamond yakoze ibishoboka byose asigira ibyishimo abakunzi be bari bamutegereje kuva mu myaka itanu ishize 


    Diamond yabwiye Perezida Kagame ko amukunda, kandi azirikana ibikorwa amaze kugera ku Banyarwanda 


    Ibihumbi by’abantu biganjemo urubyiruko rwo mu 16 byo muri Afurika bataramanye na Diamond







    REBA UKO DIAMOND YITWAYE MU GITARAMO YAKOREYE I KIGALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133122/perezida-kagame-yahuye-na-diamond-133122.html

  • Perezida Kagame n’umuryango we mu bitabiriye… – #rwanda #RwOT

    Isaha imwe n’iminota 13′ byari bihagije ngo Diamond wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Jeje' ave ku rubyiniro amaze ipfa urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika bitabiriye iserukiramuco ‘Giants of Africa’.

    Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, mu muhango wabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Umushinga wa Giants of Africa urizihiza imyaka 20 umaze ufasha urubyiruko rwo muri Afurika rufite impano mu mukino wa Basketball.

    Iri serukiramuco rimaze iminsi irindwi. Aho abaryitabiriye bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n'inzobere mu mukino wa Basketball hagamijwe kubafasha kugira ubumenyi bwihariye kuri uyu mukino wakijije benshi mu bo wahiriye.

    Umuhango wo gutangiza iri serukiramuco wasojwe n'igitaramo gikomeye cya Diamond, ni nyuma y'imyaka itanu yari ishize afite amashyushyu yo gutaramira i Kigali.

    Ubwo yatangiza ku mugaragaro iri serukiramuco, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika gutangira gukora ibikorwa bikomeye mu murongo wo gutanga umusanzu wabo batizigamye mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

    Umukuru w'Igihugu, avuga ko buri wese ashobora kuba igihangange, ahubwo biterwa n'amahitamo yakoze.

    Yabwiye urubyiruko kudahora bibutswa gukora, kuko igihe ari iki ngo bahitemo kuba ibirangirire.

    Perezida Kagame yanababwiye ko bifitemo ubushobozi bwo kugera ku byo bifuza muri ubu buzima. Kandi bagomba guhanira kuba umwe nk'Abanyafurika.

    Diamond washyize akadomo ku muhango wo gutangiza iri serukiramuco-Ku rubyiniro, yabanjirijwe na Massamba ndetse na Sherrie Silver baserutse mu ndirimbo n'imbyino zubakiye ku muco wa kinyafurika.

    Uyu munyamuziki yakoze ibishoboka byose kugira ngo atange ibyishimo, arabyina, ajya mu bafana, abatera amazi, arabaganiriza ataha avuga ko yakunze u Rwanda.

    Uyu mugabo yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva kuri 'Jeje' kugeza kuri 'Why' yakoranye na Mugisha Benjamin [The Ben].

    Ubwo yari ku rubyiniro, Perezida Kagame yagarutse muri BK Arena anyura mu bafana abasuhuza, ari na ko baririmba bati 'Muzehe wacu… Muzehe wacu…'

    Mu ijambo rito yavuze, Diamond yumvikanishije ko yakozwe ku mutima no kuba Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cye.

    Yavuze ko 'iyo uje mu Rwanda urahakunda' kuko ari igihugu cy'isuku, kandi buri kimwe kiri ku murongo.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu njyana ya Bongo Flava, yabwiye Perezida Kagame ati “Ntewe ishema nawe”. Ati 'Unyizere. Turagukunda.'

    Nyuma yo gusoza igitaramo, Diamond yagiye gusuhuza Perezida Kagame mbere y'uko yerekeza kuri Hotel acumbitsemo.

    Iki gitaramo yakoreye mu Rwanda, cyabaye igitaramo cya Gatatu yakoze mu gihe cy'iminsi ibiri. Kuko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023 yataramiye urubyiruko muri BK Arena, nyuma yerekeza i Mwanza muri Tanzania mu gutangiza iserukiramuco rya Wasafai Tv naho ataramira abakunzi be.

    Si rimwe si kabiri umunyamuziki w'umunya-Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond] yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko afite amashyushyu yo gutaramira mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera muri Kigali.

    Mu 2019, Diamond yataramiye bwa mbere i Kigali. Mbere yo gusubira iwabo, ku wa 17 Kanama 2019 yasuye BK Arena ari kumwe n'umujyanama we batembera ibice bitandukanye bigize iyi nyubako, maze ageze iwabo abwira abanya-Tanzania ko yabonye inyubako idasanzwe, kandi yifuza kuyitaramiramo.

    Icyo gihe yabwiye uwari Perezida wa Tanzania kububakira inyubako nk'iyi. Yanditse avuga ko '…Bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona inyubako ya Arena ya mbere muri Afurika y'Uburasirazuba […] bambwiye ko yubatswe mu mezi make.'

    Mu 2022, habuze gato ngo ataramire i Kigali, ni nyuma y'uko East Gold Entertainment yari yamutumiye gutaramira Abanyarwanda ku wa 23 Ukuboza 2022 mu gitaramo 'One People Concert'. Yasubitse iki gitaramo ariko yizeza ko azongera agataramira abanya-Kigali.

    Diamond ari mu banyamuziki b'ikiragano gishya cy'umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw'umuziki we ku njyana ya Bongo Flava, akaba umwanditsi w'indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa by'urukundo.

    Ni we washinze inzu y'umuziki ya Wasafi Record Label, anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika warebwe n'abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.

    Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite imyaka 18 y'amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye mu gukora indirimbo.

    Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y'uko mu 2010 asohoye indirimbo 'Kamwambie'. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo BET Awards.

    Diamond afite album zirimo 'Kamwambie' yo mu 2010, Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu 2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z'urukundo avugwaho n'abagore banyuranye. 


    Diamond yatahanye urwibutso rudasaza nyuma yo gutaramira Perezida Kagame n’umuryango we


    Diamond yasabye ko abantu bacana amatara ya telefoni- birakorwa



    Diamond yanyuzagamo akabyina, ubundi akajya mu bafana



    Diamond yakunze kwandika kuri Instagram ye avuga ko akorera amateka mu Rwanda 


    Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’abazukuru be babiri bakurikiranye umuhango wo gutangiza ‘Giants of Africa’


    Diamond yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza, ashima byimazeyo Perezida Kagame


    Diamond yari afite ababyinnyi ku rubyiniro n’abacuranzi basanzwe bakorana


    Diamond yaririmbye yimara urukumbuzi yari afitiye iyi nyubako



    Diamond yashimye uburyo Abanyarwanda bashyigikira umuziki we


    Diamond yumvikanye kenshi avuga ko akunda u Rwanda


    Urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye muri Afurika byitabiriye iri serukiramuco


    Diamond yavuye i Kigali abakunzi be bamukuriye ingofero





    Ibihumbi by’abantu bari bakoraniye muri BK Arena i Remera 


    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko igihe ari iki cyo kuba ibihangange


    Diamond yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kugeza kuri ‘Why’ yakoranye na The Ben





    KANDA HANO UKO DIAMOND YITWAYE KU RUBYINIRO I KIGALI

    “>

    AMAFOTO: TNT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133115/perezida-kagame-numuryango-we-mu-bitabiriye-igitaramo-cya-diamond-watashye-acyeza-u-rwanda-133115.html

  • Imyiyereko iryoheye ijisho ubwo Massamba na S… – #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, mu muhango wabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Umushinga wa Giants of Africa urizihiza imyaka 20 umaze ufasha urubyiruko rwo muri Afurika rufite impano mu mukino wa Basketball.

    Iri serukiramuco rigiye kumara iminsi irindwi. Aho abaryitabiriye bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n'inzobere mu mukino wa Basketball hagamijwe kubafasha kugira ubumenyi bwihariye kuri uyu mukino wakijije benshi mu bo wahiriye.

    Umuhango wo gutangiza iri serukiramuco wasojwe n'igitaramo gikomeye cya Diamond, ni nyuma y'imyaka itanu yari ishize afite amashyushyu yo gutaramira i Kigali.

    Iri serukiramuco ryafunguwe n'ibirori by'imyirekano byakozwe n'urubyiruko ruhagarariye ibihugu by'abo bitabiriye iri serukiramuco; yaba abo muri Uganda, Kenya, Tanzania, Mali, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia, Marocco n'ahandi.

    Ibi birori byakuriwe no gususurutswa n'umuhanzi Massamba Intore winjiriye mu ndirimbo ye yise 'Kanjongera' ari kumwe n'abasore babiri b'intore babyinnye Kinyarwanda ubundi batanga ibyishimo ku bari bakuriye uyu muhango imbona nkubone.

    Massamba yasubiye mu rwambariro agaruka ari kumwe na Sherrie Silver maze aririmba indirimbo zirimo 'Nzajyinama nande', 'Uzaze urebe' ndetse na 'Dimba hasi'.

    Sherrie Silver ari kumwe n'urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye babyinnye izi ndirimbo, ariko banyuzamo babyina n'indirimbo zitandukanye zirimo nka 'Who is your guy ' ya Tiwa Savage na Spyro, bakina umukino yabatoje ugaragaza umuco w'ibihugu bitandukanye bya Afurika.

    Uyu mukobwa usanzwe ubarizwa mu Bwongereza yagiye ahindura imyenda uko yabaga asanze ababyinnyi b'igihugu cyabaga kigezeho mu kwerekana imbyino.

    Massamba yanditse kuri konti ye ya Twitter ashima Umuryango Giants of Africa wamuhaye amahirwe yo kuririmba muri iri serukiramuco rikomeye ku Isi.

    Ni mu gihe Sherrie Silver yari amaze iminsi ateguza abakunzi be ko azabereka ibintu byiza.

    Sherrie Silver ni umubyinnyi wabigize umwuga, wegukanye ibihembo bikomeye ku Isi birimo MTV Award n'ibindi. Asanzwe ari Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), cyita ku rubyiruko rwo mu cyaro.

    Mu gihe cy'iminsi irindwi rigiye kumara riba, iserukiramuco rizaherekeza imikino ya 'Giants of Africa' rizarangwa n'ibikorwa by'imikino ya Basketball ndetse n'ibitaramo by'abanyamuziki barimo Davido, Tiwa Savage, Tyla ndetse na Bruce Melodie bazataramira ibihumbi by'urubyiruko rwo muri Afurika bakoraniye i Kigali.

    Umunsi wa mbere w'iri serukiramuco waranzwe n'ibikorwa by'imyiyerekano y'ibihugu 16 bitandukanye byo muri Afurika byitabiriye iyi mikino y'urubyiruko rwiyumvamo impano yo gukina umukino wa Basketball, ufite abakunzi benshi ku Isi.

    Muri Gashyantare 2023, Masai Ujiri washinze Giants of Africa yavuze ko imyaka 20 ishize ari urugendo rutoroshye, ariko kandi bafite icyizere cy'aho bagana.

    Ati 'Turacyari mu ntangiriro. Hari ibyo duteganya kongeramo ingufu kugira ngo tugere kuri byinshi. Turizera ko ahazaza ha Giants of Africa ari heza.'

    'Tuzakomeza guteza imbere ibikorwa remezo, gufasha urubyiruko rwa Afurika mu kububakira ubushobozi, mu burezi, no mu kubafasha mu gusobanukirwa inshingano z'ubuyobozi kugira ngo bazavemo abayobozi beza.' 


    Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro iserukiramuco ry’umuryango ‘Giants of Africa’ bizihiza imyaka 20 


    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Masai Ujiri n’umufasha we mu gutangiza iri serukiramuco 


    Ibihugu 16 byitabiriye ‘Giants of Africa’ iri kubera i Kigali  


    Abanya-Nigeria bageze muri BK Arena ibintu birahinduka nyuma yo kubyina indirimbo zubakiye kuri Afrobeat


    Abanya-Somalia bacanye umucyo muri ibi birori- babyina indirimbo z’iwabo

    Abanya-Soudan y’Epfo ntibatanzwe muri iri serukiramuco



    Akaruru k’ibyishimo n’amashyi y’urufaya yumvikanaga muri ibi birori by’akataraboneka- 


    Abanya-Mali ni uko baserutse! 


    Perezida Kagame yashimye Masai Ujiri [Uri uburyo bwe] 


    Minisitiri wa Siporo, Aurore yashimye Masai Ujiri ku bwo guteza imbere urubyiruko rwa Afurika binyuze muri Siporo


    Abanya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baserutse mu ndirimbo zizwi muri kiriya gihugu



    Abanya-Kenya baserutse mu myambaro ibasanisha n’aba-Masai


    Ibihugu 16 bihagarariwe muri iri serukiramuco ryizihiza imyaka 20 ishize 


    Massamba Intore yaririmbye indirimbo eshanu, abakunzi ba gakondo bamufasha 



    Sherrie Silver yari mu gikundi cy’ababyinnyi bo mu bihugu 16 biyerekanye muri BK Arena


    Masai yavuze uburyo mu 2016, Perezida Kagame yamubajije icyo bisaba ngo inyubako nka Arena yubakwe


    Masai Ujiri yahaye umwambaro Perezida Kagame nk’ikimenyetso cy’uko ari ‘Igihangange’




    Abanya-Nigerai binjiriye mu ndirimbo zikunzwe muri kiriya gihugu ibintu birahinduka


    U Rwanda rwahagarariwe n’abasore n’inkumi bitwaje ibendera- Binjirira mu ndirimbo ‘Pasadena’ ya Christopher


    Abasore n’inkumi bagiye baserukana amadarapo y’ibihugu by’abo ari nako babyina zimwe mu ndirimbo zo mu gihugu cyabo


    Buri gihugu cyohereje urubyiruko rwiyerekanye mu myiyereko yabereye muri BK Arena










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133116/imyiyereko-iryoheye-ijisho-ubwo-massamba-na-sherrie-silver-basusurutsaga-urubyiruko-amafot-133116.html

  • Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe #rwanda #RwOT

    Tariki ya 16 May 2020, inkuru nziza yaramanyekanye ko Felesiyani Kabuga, ruharwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk'umuterankunga mukuru watanze amafaranga menshi agura intwaro zakoreshejwe ndetse no gutera inkunga RTLM yafatiwe mu gihugu cy'Ubufaransa nyuma y'imyaka myinshi yihishahisha.

    Nyuma y'imyaka itatu Urukiko rwasigariwe guca imanza zasizwe n'urukiko rw'Arusha (IRMCT) rwanzuye ko adashoboye kuburana kubera impamvu z'ubuzima.

    Kabuga w'imyaka 90 ntabwo ariwe ufite imyaka myinshi waba ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside ndetse n'ibyaha byibasiye inyoko muntu. Umwaka ushize uwari ushinzwe kurinda inkambi anabarizwa mu mutwe witwaraga nk'interahamwe w'abanazi SS Josef Schütz icyo gihe wari ufite imyaka 21 akaburanishwa umwaka ushize afite imyaka 101. Josef Schütz yakatiwe gufungwa imyaka itanu ashinjwa ko yarindaga ahicirwaga abantu bityo ko yari ashyigikiye uwo mugambi. Nta cyaha cyahamwe Josef Schütz cyuko hari umuntu yishe ahubwo yahamwe n'icyaha cyo kurinda ahakorerwaga ubwicanyi.

    Josef Schütz yitabye urukiko inshuro zisaga 30 ndetse n'urubanza rugasubikwa inshuro nyinshi ariko amaherezo urubanza rugezwa ku musozo akatirwa imyaka itanu.
    Abanyarwanda baratunguwe ubwo mu cyumweru turimo gusoza hasohotse itangazo rivuga ko urukiko rw'ubujurire rwa IRMCT rwanzuye ko Kabuga atakiburanishijwe kubera ikibazo cy'ubuzima.

    Ibi byaje gutungura Abanyarwanda ndetse n'isi muri rusange kuko ntibyumvikana uburyo umuterankunga wa Jenoside uregwa ibyaha bigera kuri birindwi byose bidasaza bijyanye na Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu yareka kuburanwa mu gihe abarindaga ahari inkambo zicirwagamo abantu bafite imyaka icumi kurusha iya Kabuga baburanashwa ibyaha bakoze mu myaka 78 ishize.

    Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, guhamagarira abantu mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza nubwicanyi nkibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuvugizi wa Guverinoma yu Rwanda, aganira n'Ikinyamakuru Igihe Madame Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwubaha uyu mwanzuro nubwo ubabaje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'U Rwanda rwubaha umwanzuro wafashwe nUrukiko rwUbujurire wo kuba ruhagaritse byigihe kitazwi kuburanisha urubanza rwa Kabuga Félicien, gusa ntibishimishije ku bazize nabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Gusa na none, Kabuga aracyari umuntu ukekwaho ibyaha bikomeye.

    Imyaka isaga itatu Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atawe muri yombi. Yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020.

    Raporo yakozwe muri Kamena mu 2022 igaragaza ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye zumutima nibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.

    Muri Nzeri mu 2022 ni bwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi, aho afungiye.

    Ntabwo ari Josef Schütz gusa waburanishijwe akuze kuko tariki ya 20 Ukuboza 2022, inzego z'ubutabera zo mu budage zaburanishije umukecuru w'imyaka 97 Irmgard Furchner wari umunyamabanga w'umukuru w'abicanyi aho yakatiwe ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

    Nubwo Irmgard Furchner yakatiwe igifungo cy'imyaka ibiri isubitswe, nibura yagejejwe imbere y'ubutabera.

    Ni urugero IRMCT yagakwiye kwigira ku budage

    The post Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kurekura-kabuga-ngo-ni-uko-ashaje-ni-agahomamunwa-abo-arusha-imyaka-icumi-bishe-abayahudi-baraburanishwa-no-muri-iki-gihe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kurekura-kabuga-ngo-ni-uko-ashaje-ni-agahomamunwa-abo-arusha-imyaka-icumi-bishe-abayahudi-baraburanishwa-no-muri-iki-gihe

  • Christ Kingdom Embassy yatanze mituweli 1,000… – #rwanda #RwOT

    Iki giterane cyiswe Kingdom Love Crusade cyateguwe hagamijwe kwegera abaturage no kwifatanya nabo mu buzima bubagoye bagafashwa, kandi bakigishwa kugira neza kw'Imana bakayimenya biruseho.

    Kuya 12 Kanama 2023 mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, niho habereye iki giterane cyitabiriwe n'abantu benshi barimo ingeri zose yaba urubyiruko, abakuze, inzego za Leta, abaturage ba Nyagatovu n'abandi.

    Abitabiriye bigishijwe ijambo ry'Imana, maze abagera kuri 570 biyegurira gukorera Imana, ndetse hatangwa mituweri ku bantu 1000 batishoboye.

    Mu munezero mwinshi wagaragaraga mu maso y'abantu, bishimiye iki giterane, ndetse banezezwa no gutaramirwa na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu kuramya Imana barimo Kanuma Jean Damascene uzwi muri Azaph Music International muri Zion Temple Celebration Center n'itsinda rya Kingdom of God Ministry.

    Pastor Tom Gakumba akaba Umushumba Mukuru w'Itorero rya Christ Kingdom Embassy, yakoze ku mitima y'abari bateraniye aho, ubwo yagarukaga ku rukundo rw'Imana, ndetse n'uburyo ikunda buri wese nta kurobanura ku butoni, kuko uwihannye wese Imana ihora yiteguye kumwakira mu biganza byayo.

    Yagize ati 'Menya ko ari wowe mpamvu yazanye Yesu mu Isi, akemera gupfa urupfu rubi rwo ku musaraba'.

    Umushumba Mukuru wa Christ Kingdom Embassy, Pastor Tom Gakumba afatanije n’umufasha we Pastor Anita Gakumba, babwiye abantu ko ikibaraje inshinga ari ukwamamaza urukundo rwa Yesu, no gutangaza umugambi we ku bantu, bakageza ubutumwa kure.

    Iki giterane cyabayemo ivugabutumwa ridasanzwe, cyatanze umusaruro mwinshi ku bitabiriye, yaba mu buryo bw'Umwuka bakakira Yesu nk'umwami n'umukiza wabo, no mu buryo bwo gufashwa ku batishoboye bakishyurirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituweri), kandi benshi bagasabana n'Imana binyuze mu ijambo ryayo ryatambukijwe n'abakozi bayo.

    Pastor Tom Gakumba yagize ati 'Intego y'ivugabutumwa ryacu ni uko tubona abantu bihana bakava mu byaha, kandi aba bihannye nk'itorero tuzabakurikirana rwose'.

    Nyuma yo kwihanisha abantu benshi, Pastor Tom na Anita Gakumba, bagarutse ku mbamutima zabo, bavuga ko bishimye cyane kandi ko bashimye Imana ku bw'Umwuka Wera wasanze aba bantu, bakihana bakakira Yesu. Yagize ati 'Turashimira Imana ku bw'iki gikorwa kibaye'.

    Pastor Anita Gakumba yagize ati 'Turashima Imana ku bw'umusaruro w'abantu bavuye mu mwijima bakinjira mu mucyo, ndetse turashima inzego z'ubuyobozi zaje kwifatanya natwe, Imana ibahe umugisha'.

    Iki giterane cyagaragaje umusaruro udasanzwe bitewe n'aho cyabereye kuko bigoye ko abantu bakwihanira mu rusengero, bitewe nuko mu rusengero haza abakijijwe, mu gihe abatarakizwa baba bari kure y'urusengero, bakabura ubutumwa bubabwiriza ngo bihane, ariko gukorera igiterane hanze byatumye bose bisanzura kandi barihana nk’uko Pastor Tom yakomeje kubitangaza.


    Abagera kuri 570 biyeguriye Imana naho 1,000 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza


    Agera kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe ngo afashe abaturage batishoboye


    Pastor Tom n’umufasha we Anita bagarutse ku rukundo Imana ikunda abana bayo harimo n’abihannye


    Mudaheranwa Regis, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo yashimye ubwitange bwagaragajwe hategurwa iki giterane kirimo no gufasha abaturage mu mibereho yabo


    Benshi bitabiriye banejejwe n’ibihe byiza bagiriye mu giterane harimo no kubyinira Imana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133105/christ-kingdom-embassy-yatanze-mituweli-1000-ku-batishoboye-abarenga-500-bakira-agakiza-133105.html

  • Shakira na Georgina mu bagore b’abakinnyi n’a… – #rwanda #RwOT

    Nubwo iyo uvuze amafaranga yo mu mupira w'amaguru benshi bumva abakinnyi ariko n'abagore babo cyangwa se abakunzi babo nabo bayoragura akayabo kava muri uru ruganda ariyo mpamvu bamwe babaye abaherwe bafite amazina akomeye.

    Abarimo Shakira wahoze ari umukunzi wa Gerard Pique, Victoria Beckham umugore w David Beckham hamwe na Georgina umukunzi wa Cristiano Ronaldo, bari mu bagore 10 bakize ku isi babikesha abagabo n’abakunzi babo bakina umupira w’amaguru.

    Dore urutonde rw’abagore 10 b'abakinnyi n'abahoze bakina bakize cyane kurusha abandi ku Isi:

    1. VICTORIA BECKHAM, £360M

    Uyu n'umugore wa David Beckham wakiniye amakipe atandukanye nka Manchester United,Real Madrid,PSG n'ayandi menshi.

    Victoria yatangiye gushabikira mu muziki aho guhera muri za 90 yari mu itsinda rya Spice Girls ryatitije umuziki w'abongereza no ku isi muri rusange ariko riza gusenyuka.

    Victoria w'imyaka 49 yahise yinjira mu ruganda rwo guhanga imideli no gucuruza imyenda byamwinjirije akayabo kenshi gusa mu minsi ishize aherutse guhomba asaga miliyoni 15 z'amapawundi kubera icyorezo cya covid-19.

    2. SHAKIRA, £220M

    Shakira wahoze ari umukunzi wa Gerard Pique atunze miliyoni 220 z’amapawundi

    Uyu muhanzikazi wahoze ari umukunzi wa Gerard Pique wahoze akinira FC Barcelona arazwi cyane mu muziki by'umwihariko mu ndirimbo Hips Don't Lie,Waka Waka n'izindi.

    Shakira w'imyaka 45 atunze miliyoni 220 z'amapawundi ndetse umutungo we uruta uwa Pique kuko amurusha miliyoni 30 zose z'amapawundi.

    Shakira amaze kugurisha kopi miliyoni 80 z'indirimbo ze ndetse niwe mugore ukomoka muri Amerika y'Amajyepfo wacuruje indirimbo nyinshi.

    3.ANTONELLA ROCCUZZO 

    Antonella umugore wa Messi afite miliyoni 25 z’amadolari

    Uyu ni umugore wa kizigenza muri ruhago, Lionel Messi, bamaze kubyarana abana 3. Antonella w’imyaka 35 afite umutungo wa miliyoni 25 za madolari nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine.

    4. GEORGINA RODRIGUEZ, £12M

    Georgina wubatse izina kuva yatangira gukundana na Cristiano atunze miliyoni 12 z’amapawundi

    Uyu niwe mukunzi w'umukinnyi ukunzwe cyane kurusha abandi muri iki gihe kuko nyuma yo gukundana na Cristiano Ronaldo muri 2016,uyu Georgina afite abamukurikira basaga miliyoni 51 kuri Instagram.

    Uyu munyamideli w'umunya Espagne w'imyaka 29 yabyaranye na Cristiano abana 2 b’abakobwa ndetse kuri ubu ari kwinjiza akayabo muri uyu mwuga we aho akorana na Yamamay akanacuruza amafoto ye ku binyamakuru nka Nova Gente, Lux, VIP, Women's Health,na LOVE.

    Uyu nawe yashinze iduka rye ry'imyenda yise OM by G ndetse ari no kwinjiza amafaranga menshi mu kiganiro cye cyitwa ‘I AM Geogina’ cyigaruka ku buzima abanyemo na Cristiano Ronaldo.

     5. PERRIE EDWARDS, £6M

    Umuhanzikazi Perrie Edwards w'imyaka 30 uririmba injyana ya Pop  wamamaye cyane mu itsinda rya Little Mix riyoboye mu muziki wo mu Bwongereza ,akundana n'umukinnyi wa Liverpool, witwa Alex Oxlade-Chamberlain. Kugeza ubu umutungo we ungana na miliyoni 6 z’amapawundi.

    6. CHRISTINE LAMPARD, £5M

    Uyu mugore w'uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea n'umutoza wayo, Frank Lampard, nawe n'umukire kuko uyu asanzwe ari umunyamakuru aho akora ibiganiro bitandukanye.

    7. ORIANA SABATINI, £4M

    Oriana n'umuhanzikazi ukomeye muri Argentina ndetse n'umukunzi wa rutahizamu w'ikipe ya Juventus, Paulo Dybala. Uyu agereranywa n'umuhanzikazi Katy Perry uzwi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. 

    8. WANDA ICARDI, £3M

    Uyu mugore w'imyaka 34 ushinjwa imyitwarire idahwitse n'umushabitsi yaba kuri za Televiziyo,mu kumurika imideli ndetse niwe ugurisha umugabo we Mauro Icardi n'abandi bakinnyi.

    9. ABBEY CLANCY, £2.5M

    Uyu mugore w'imyaka 35 n'umukunzi wa rutahizamu Peter Crouch wanyuze mu makipe nka Liverpool, Tottenham, Stoke n'izindi zitandukanye.

    10. HELEN FLANAGAN, £2M

    Uyu n'umugore w'umukinnyi Scott Sinclair guhera muri 2009.Scott azwi mu makipe nka Swansea, Celtic n'ayandi atandukanye. Asanzwe akina amafilimi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133100/shakira-na-georgina-mu-bagore-babakinnyi-nabahoze-bakina-bakize-cyane-ku-isi-amafoto-133100.html

  • Sobanukirwa impamvu 8 zituma abahanzi nyarwan… – #rwanda #RwOT

    Mu muziki kugira ngo umuhanzi agire icyo ageraho, ni ukuvuga atere imbere ndetse amenyekane ku ruhando mpuzamahanga, buriya bisaba ibintu byinshi bikubiyemo amafaranga.

    Zimwe muri izo nzu kuri ubu ziri mu Rwanda twavugamo nka: Kina Music, Kikac Music, MIE Empire, Giti Business Group, Rocky Entertainment (kuri ubu itabarizwamo umuhanzi), 1:55AM, Uncle's Empire, Ibisumizi, 1000 Hills Entertainment, Arthur Nation Dare, Cyaaze Gang, 1K Entertainment n’iyitwa Sunday Entertainment.

    Inshuro nyinshi, abahanzi baba mu nzu zibareberera inyungu bakunda gutera imbere ndetse no kumenyekana cyane mu buryo bwose bushoboka. Ariko nanone tukibaza tuti “kuki iyo umuhanzi avuye muri iyo nzu ahita asubira inyuma ndetse bikagera no ku rwego rwo kwibagirana?”.

    Twagerageje gukusanya zimwe mu mpamvu zitera aba bahanzi kuzima ( nkuko bakunze kubivuga) nyamara bari bafite izina riremereye:

    1.Ubusanzwe, iyo umuhanzi aba muri label akenshi icyo aba ashinzwe cyane biba ari ugutanga umushinga yapanze kugira ngo ushyirwe mu bikorwa, ukwitabira mu gihe cyo gufata amajwi y’indirimbo;

    Gufata amashusho y’indirimbo no gukora igitaramo mu gihe cyabonetse ibisigaye bigakorwa n’ikipe ye harimo: gushaka ibiganiro n’itangazamakuru(interviews), kwamamaza indirimbo n’ibindi byinshi ariko iyo avuye yo biramugora kubikora wenyine agacika intege.

    Umuhanzikazi Marina yabaye muri The Mane afite izina riremereye muri muzika, nyuma aza kuyivamo avuga ko Badrama (Boss) yamukoreraga ibintu byose amufata nk’umwana, gusa ariko bamaze gutandukana byaramugoye cyane kuko kugeza ubu haciyemo amezi agera kuri 4 nta ndirimbo nshya ashyize hanze.

    Agenda agaragara mu zo aba yakoranye n'abandi ariko rero Marina wari muri The Mane Music atandukanye na Marina wa none. Yaba indirimbo zigezweho, ibitaramo bifatika, kugarukwaho cyane mu itangazamakuru byose biri kugenda bicyendera buhoro buhoro nubwo wenda igihe kizagera akabona uburyo bwo gukora ahozaho. 

    Marina ntacyumvikana cyane mu muziki nyuma yo kuva muri The Mane

    Ni kimwe na Queen Cha nawe uri kugenda yibagirana uko bwije n'uko bukeye nyamara akiri muri iriya nzu yabafashaga wasangaga ahora agarukwaho mu itangazamakuru, akabona akazi kandi n'indirimbo zarasohokaga nubwo nawe akirimo atakoze cyane nk'uko abanyarwanda bari bamwiteze. Uwavuga ko byahumiye ku murari ntiyaba abeshye.

    2. Akenshi umuhanzi iyo avuye muri label, havuka amakimbirane hagati ye ndetse na nabel yabagamo. Ibi nabyo biri mu byatuma azima kuko akenshi label iba imurusha izina, bisaba ngo byibuze age muri label ifite izina riruta cyangwa ringana n’aho agiye.

    Umuhanzi Papa Cyangwe yavuye muri Label ya Rocky Entertainment, arenzaho kugenda amusebya, nyamara yibagiwe ko Rocky amurusha izina ndetse yubatse n’igikundiro mu bantu, akenshi abantu banavugaga ko amubeshyera bityo n’indirimbo nyinshi ashyize hanze ntizitwike nkuko byahoze bakiri kumwe. 

    Papa Cyangwe ari kwibagirana

    Papa Cyangwe kuri ubu asigaye yikorana buri kimwe cyose ku buryo bishobora kuba aribyo bimugora. Atandukana na Rocky yavuze ko agiye bitewe nuko nta 'Gatwiko katinjiza' yumvikanishaga ko akora akamamara ariko nta kintu kinjira mu mufuka.

    3. Burya ngo uvuga aba atarabona, Hari nk’igihe umuhanzi atangirana na label atarigeze yikorana wenyine ngo yumve uko bigorana gukora umuziki kuko byose baba babimukorera, agatangira kuvuga ko bamurya;

    Akavuga ko baba bagomba kugabana inyungu bakaringaniza 50/50 nyamara yirengagije ko ny’iri label uba washoye amafaranga menshi, byibuze aba agomba kumurushaho nka 60%. Iyo asezeye ibintu bikamucanga, atangira kwicuza.

    Niyo Bosco, yasezeye muri Lebel yitwa MIE Empire avuga ko icyo yatahiye ari ukubyibuha gusa, nyamara yari yaratangiye umuziki atangiranye na label, bivuze ko atari azi uburyo gushora mu gukora indirimbo bigorana aza kuvamo, kugeza ubu hashize umwaka urenga nta ndirimbo arashyira hanze. 

    Bivuze ko ikibazo cy’ubushobozi cyaragoranye. Ariko rero n'igikundiro yari afite kigenda kiyoyoka. Mu gitaramo cyo kumurika 'Mawe' ya Rumaga Junior, uyu Niyo Bosco yafashe guitar akora mu mirya aracuranga ukabona abantu ntibashaka kumwumva. 

    Rwose yakoze ibishoboka byose ariko wararanganya amaso mu bafana ukabona bararangaye ntibashaka kumutiza amatwi. Ukibaza ese Niyo Bosco wahoze akunzwe n'uku iminsi iri kumugira?

    4. Umutwe umwe wifasha gusara, kenshi na kenshi uzasanga iyo umuhanzi yavuye muri label indirimbo ashyira hanze zidakundwa, impamvu nta yindi ni uko iyo ndirimbo aba yandika iba idafite umwimerere uhagije cyane. 

    Iyo ari muri label, mu gihe cyo kwandika indirimbo baba bahana ibitekerezo byatuma indirimbo iryohera abakunzi babo. Ariko iyo ari wenyine yandika ajyanishije n'uburyo we yumva biryoshye yibagiwe ko bishobora kubihira abandi.

    5. Ubushobozi buke buganisha ku ndirimbo zidashobora guhatana ku isoko: Mu gihe aba abarizwa mu nzu imureberera inyungu, uzasanga bashyira hanze ibihangano biryoheye amatwi ndetse n'amaso kuko iba yarashowemo amafaranga ahagije yo kubikora. 

    Murabizi aho ifaranga rikubise haroroha, ariko naba ari umwe bizagorana, akore indirimbo zibihira umufana mu buryo bwose bugaragara kubera kubura amafaranga ahagije yo kubikora. 

    Amalon akiri mu biganza bya Dj Pius washinze 1k Entertainment yari ameze neza ahorana akazi kandi akora imiziki myiza. Akimara gutandukana n’iyi label, nibwo twatangiye kubura Amalon buhoro buhoro. None ubu biragoye ko yakubura umutwe kuko abahanzi bakora cyane bamaze kumwibagirisha abafana.

    Amalon yahoranaga akazi akibarizwa muri 1k Entertainment ya Dj Pius

    6. Hari igihe label yavuyemo bashobora kujya bamufungira amayira yo kubona amafaranga mu buryo bumwe cyangwa se ubundi, urugero nko mu bitaramo. Ibi nabyo byatuma azima. Ibi binabaho cyane. Uti ese bikorwa gute? Kubera ko umuhanzi aba yarashoweho akayabo akivumbura akagenda wa mushoramari ataratangira kurya ku mbuto birangira bibyaye inzigo. 

    Umuhanzi uzasanga atagira abantu bashobora kuvugana iby'ubucuruzi kuko aba yarishyize mu biganza by'umujyanama we cyangwa se label. Aha rero niho bikunze kugorana ugasanga ntabwo wa muhanzi azi aho gahunda zikorerwa we abona umugati ku meza. 

    Ntabwo aba yarimenyereje kwishakira amasoko, ibitaramo, ibiganiro ku buryo iyo avuye muri label aba ameze nk'uwo ijuru riguyeho. Ikindi usanga abahanzi batazi uburyo bwo kuganira n'abashobora kubaha akazi. Ugasanga telefoni ye ijyaho abishatse.

    Rimwe na rimwe akaba yanakwitaba umuntu azi gusa. Ni abahanzi benshi uhamagara ugasanga teefoni zabo zirazimije. Ku mushoramari rero nta mwanya aba afite wo kumwirukaho ahita atanga akazi ku bari tayali. 

    Ikindi kandi kubera ko umuhanzi aba yaramaze kwiremamo ko ari icyamamare aba yumva abandi batari ibyamamare nta birenze bavugana. Aha rero kaba kabaye kuko ntumenya uzazana akazi aho azaturuka.

    7. Kugorwa no kwiyakira: umuhanzi wavuye muri label bitewe rimwe na rimwe no kugira ihungabana kuko aba atarakira neza ubuzima aba ari kunyuramo, bishobora kumugora guhita yongera kugira indirmbo akora, ibyo nabyo bishobora kumusunikira kwibagirana mu mitwe y'abantu. 

    Urugero rwiza ni Niyo Bosco yigeze kubwira Inyarwanda ko agitandukana na MIE Empire yagize agahinda gakabije'depression' kwiyakira byabanje kumugora kubera indi si yari agiye gutangira kubamo bundi bushya kandi atarabimenyereye. 

    Christopher Muneza yigeze gushaka kureka umuziki bitewe no kugira agahinda gakabije. Akimara gutandukana na Kina Music yakomerewe n'ibihe kugeza ubwo atangira kubura ku isoko rya muzika nyarwanda. 

    Ku bw'amahirwe yarongeye arakora agaruka mu murongo ariko ntabwo byari ku rwego rwiza kuko yahoze ahanganye na Bruce Melodie, rimwe na rimwe bakanabagereranya. Nyamara iri hangana ryararangiye kuko Bruce Melodie ahubwo asigaye agereranywa na The Ben. 

    Kugeza n'aho hadutse amatsinda y'abanyamakuru bakora imyidagaduro aho usanga hari Team B (ikipe ya Bruce Melodie) na Team B (ikipe ya The Ben). Iyo biza kuba hambere hari kuba ari Team B (ikipe ya Bruce Melodie) na Team C (ikipe ya Christopher) none ihatana ryararangiye ntabwo bakiri ku rwego rwo kubagereranya.

    8. Kwigira mu zindi gahunda zitari umuziki: kenshi na kenshi mu bituma abahanzi baba bafite amazina iyo bavuye muri labels babura, ni uko bahita bigira mu bundi bushabitsi budafite aho buhuriye n'umuziki na gato.

    Mu by’ukuri ubundi labels zifite akamaro gakomeye cyane, zifasha abahanzi mu buryo bwose bushoboka ndetse n’umuhanzi wese aba yifuza ko yabona amahirwe yo kuba yabasha kuba muri iyi nzu. 

    Si ngombwa kuba umuhanzi aba afite label kugirango atere imbere ariko umuhanzi akeneye umujyanama mwiza uzi neza isoko ry'umuziki kandi uzi kubaka umuhanzi kugirango ave ku rwego rumwe agere ku rundi. Muri iyi minsi biragoye ko umuhanzi yatangira ku giti cye adafite amaboko amusunika ngo azabashe kurenga umutaru.

    Charly na Nina bakiri kumwe na Muyoboke Alexis bari bamaze kwigarurira umuziki w’Akarere ka Afrika y’Uburasirazuba, none baburiwe irengero

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133104/sobanukirwa-impamvu-8-zituma-abahanzi-nyarwanda-bava-muri-labels-bagasubira-inyuma-133104.html