Blog

  • Kamonyi: Bahawe impanuro mbere yo kwitabira amarushanwa ya FEASSA #rwanda #RwOT

    Amakipe 5 yo mu karere ka Kamonyi mu mikino itandukanye azahagararirwa u Rwanda mu mikino y'ibigo by'amashuri yo mu gice cy'uburasirazuba bw'Afurika (FEASSA) bahawe impanuro mbere y'uko bitabira aya marushanwa. Basabwe gukoresha imbaraga z'umutima n'umubiri bakazatahukana intsinzi, bagahesha ishema Igihugu imbere y'abo bazaba bahanganye muri iyi mikino izatangira ku wa 19 Kanama 2023 mu karere ka Huye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yibukije abakinnyi bagize aya makipe ko bagomba gukomeza gukoresha umutima bakoresheje batwara ibikombe by'imbere mu gihugu bityo bikabatiza intege zo kwitwara neza muri aya marushanwa.

    Yagize Ati' Muri amakipe meza kuko mwatwaye ibikombe bya mbere muri buri mukino mwakinnye. Byatumye mubona itike yo kujya mu mikino ihuza ibigo by'amashuri mu gice cy'uburasirazuba bw'Afurika ariko umutima n'ingufu mwakoresheje mutwara ibi bikombe munawukoreshe neza muheshe ishema akarere kacu n'Igihugu kandi mwatwara n'ibi bikombe mugiye guhatanira i Huye'.

    Akomeza abibutsa ko bakwiye kurangwa n'ikinyabupfura batojwe n'ababyeyi babo ndetse n'ibigo bigamo, abizeza ko bazababa hafi. Ati' Turabasaba ko muzarangwa n'ikinyabupfura nkuko mwagitojwe n'ababyeyi banyu ndetse n'ibigo mwigaho. Muzitwararike icyabangiriza isura imbere y'Ibindi bihugu. Natwe ntabwo tubohereje gutya gusa tuzababa hafi, tuzabasura kugeza amarushanwa arangiye tugatahukana intsinzi izaba yabonetse mu guhatana kwacu'.

    Ibikombe byatwawe mu bihe bitandukanye basabwe kubyongeraho ibindi.

    Umyobozi w'Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta ryo ku Kamonyi (ESB/Kamonyi) akaba n'umuyobozi w'Imikino y'amashuri, Padiri Majyambere Jean D'Amour avuga ko afite amakipe ya Basketball abiri harimo; Ikipe ya Basketball ikinwa n'abakinnyi 3 kuri 3 ndetse n'ikipe isanzwe y'Abahungu ya Basketball isanzwe bizeye kuzazana umusaruro mwiza kandi ukwiye nkuko babigenje mbere.

    Padiri Majyambere iburyo.

    Yagize Ati' Dufite amakipe 2 ya Basketball haba abakina ari 3 kuri 3 mu bakobwa ndetse n'ikipe y'abahungu kandi amakipe yacu ava mu karere ka Kamonyi twamaze kubaka ikintu cyo gutinywa n'andi makipe kuko abo twagiye duhura nabo babonye ko tutoroshye. Buri kipe mu ma kipe 5 azahagararira Igihugu cyacu yaritoje kandi tunagiye hakiri kare kugirango tubashe kwitegura neza tumenyere ibibuga ku buryo abo tuzahura tuzabatsinda tukagarukana ibikombe'.

    Buri kipe yasabwe gukora iyo bwabaga ikazana intsinzi.

    Umuyobozi w'Ishuri rya ECOSE-Musambira ryitiriwe Mutagatifu Kizzito, Padiri Faustin Nsengiyumva avuga ko ikipe y'iki kigo y'umupira w'Amaguru mu bahungu yiteguye kwitwara neza ikazagarukana intsinzi. Ati' Ikipe yacu y'Umupira w'Amaguru yaritoje kandi ibyari bikenewe byose twarayibihaye ikitujyanye ni ukwitwara neza tukabona intsinzi zirimo n'igikombe bityo rero twiteguye guhesha ishema Igihigu cyacu kuko uwabaye uwa mbere buri gihe ahagarara ku cyubahiro cye agakoresha intege zose agamije kugera kucyo yifuza'.

    Akarere ka Kamonyi kazahagararirwa n'amakipe 5 harimo umupira w'amaguru ku bahungu bazaba bahagarariwe n'ishuri rya ECOSE/Musambira ryitiriwe Mutagatifu Kizzito, hari ES Gatizo mu bakobwa, hari amakipe 2 y'umukino w'intoki-Basketball yo mu kigo cya ESB aho harimo abakobwa bakina 3 kuri 3, hakaba ikipe y'Abahungu  hakiyongeraho abakinnyi 3 b'abakobwa basiganwa ku maguru harimo umwe wirukanka metero 100, 200, 400 ndetse n'abandi 2 birukanka metero ibihumbi 5(5000m), bose biga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Remera Rukoma(GS Remera Rukoma).

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/13/kamonyi-bahawe-impanuro-mbere-yo-kwitabira-amarushanwa-ya-feassa/

  • Diamond Platnumz akoze igitangaza cyakwisukirwa na bake – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ni nyuma y'uko ataramiye Abanyarwanda ku munsi w'ejo, agahita yurira indege imuganisha iwabo muri Tanzania n'aho akahakorera igitaramo, nk'aho ibyo bidahagije ubu yamaze gushyitsa ibirenge ku butaka bw'u Rwanda nanone.

    Ni ibintu byafashwe nk'ibitangaje, kuko si ibisanzwe ko umuhanzi akora ibitaramo bibiri mu munsi umwe, kandi bikabera mu bihugu bibiri bitandukanye.

     

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-akoze-igitangaza-cyakwisukirwa-na-bake/

  • MU MAFOTO 100: Injira mu mukino Rayon Sports… – #rwanda #RwOT

    Iminsi iba myinshi igahigwa n’umwe. Kuwa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023 wari umunsi wari utegerejwe na benshi cyane cyane abiganjemo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Abakeba 2 bagombaga guhurira mu kibuga barwanira igikombe cya Super Cup gihuza ikipe iba yaregukanye igikombe cy’Amahoro ndetse n’iyegukanye icya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Ikipe ya APR FC yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga yakinaga na Rayon Sports nayo ifite abandi bakomoka mu bihugu bitandukanye.

    Uyu mukino waje kurangira ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda ya Rayon Sports ariyo ibyitwayemo neza itsinda ibitego 3-0.

    Igitego cya 1 cyabonetse ku munota wa 5 gusa gitsinzwe na Charles Bbale, icya 2 kiboneka kuwa 85 gitsinzwe na Kalisa Rashid kuri penariti naho icya 3 kiboneka ku munota wa 90+3 gitsinzwe na Joakim Ojera nabwo kuri penariti.

    Rayon Sports nyumo yo gutsinda yahawe igikombe n’amafaranga angana na miliyoni 10 z’amanyarwanda ndetse bihita biba n’inshuro ya 3 bikurikiranya batsinze APR FC.

    Ubwo abafana ba Rayon Sports bavaga kuri Kigali Pele stadium nyuma yo gutwara igikombe

    Ibyishimo byari byose ku bafaba ba Rayon Sports

    Umufana wa APR FC nyuma yo gutsindwa 

    Ibyishimo ku bakinnyi ndetse n’umutoza wa Rayon Sports bagiye guterura igikombe

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel aterura igikombe

    Abasifuzi basifuye uyu mukino bambitswe imidari

    Abafana bateruye umutoza wa Rayon Sports, Zelfan Yammen

    Abafana ba Rayon Sports bakomera amashyi ikipe yabo

    Joakim Ojera ahabwa amafaranga n’abafana ba Rayon Sports

    Perezida w’abafana ba Rayon Sports ufite igikombe hagati yifotozanya na Youssef ndetse na Mvuyekure Emmanuel

    Minisitiri wa siporo,Chairman wa APR Fc na Perezida wa FERWAFA bambika abakinnyi ba Rayon Sports imidari

    Ibyishimo byari byose kuri Rayon Sports


    Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa Munyangaju ahereza igikombe kapiteni wa Rayon Sports ,Rwatyubyaye Abdul

    Heltier Luvumbu Nzinga yishimira igikombe

    Joakim Ojera ku mupira mbere yuko akorerwaho penariti

    Agahinda kari kose ku bafana ba APR FC

    Abafana ba Rayon Sports barimo n’abazungu bamwenyura

    Kalisa Rashid yishimira igitego cya 2 yatsinze

    Penariti Joakim Ojera yatsinze

    Kufura Luvumbu yazamuye ikagenda ikaba imbarutso y’igitego cya mbere



    Ndimbati usanzwe ari umufana wa Rayon Sports nawe yari ari kuri uyu mukino

    Umuyobozi w’abafaba ba APR FC, Emil Kalinda

    Uko Joakim Ojera yakoreweho ikosa ryavuyemo penariti y’igitego cya 2

    Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse akurikirana umukino

    Perezida wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa akurikirana umukino

    Apam wa APR FC yarase ibitego cyane muri uyu mukino

    Umunyamakuru Rigoga Ruth niwe wari umushyushya rugamba kuri uyu mukino

    Abafana bari babukereye dore ko na sitade yari yakubise yuzuye

    Ushaka kureba amfoto menshi injira hano

    UWAFOTOYE: NGABO Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133097/mu-mafoto-100-injira-mu-mukino-rayon-sports-yacurikiyemo-apr-fc-ikegukana-igikombe-cya-sup-133097.html

  • Amafoto y’Icyumweru: Umunyamakuru ukunzwe cyane hano mu Rwanda Mc Buryohe yagaragaye mu ishyamba aragiye ihene -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amafoto y'Icyumweru: Umunyamakuru ukunzwe cyane hano mu Rwanda Mc Buryohe yagaragaye mu ishyamba aragiye ihene.

    Umushyushya rugamba akaba n'umunyamakuru ukunzwe cyane hano mu Rwanda yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto yibereye mu ishyamba aho yarari gukurura ihene akaba ari bintu bidasanzwe kubona icyamamare cyiragiye itungo rigufi.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yicyumweru-umunyamakuru-ukunzwe-cyane-hano-mu-rwanda-mc-buryohe-yagaragaye-mu-ishyamba-aragiye-ihene-amafoto/

  • Abanyamakuru ba siporo mu Rwanda banganyije n… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama ni bwo ikipe y’abanyamakuru bo mu Rwanda (Ajsports), yakinnye umukino wa gicuti wabahuje na bagenzi babo bo mu Burundi bagize ishyirahamwe rya AJSB. 

    Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Centre Technique National giherereye mu Ngagara mu mujyi wa Bujumbura.

    Umukino watangiye ku isaha ya saa tanu za mu gitondo (11:00 am) ikipe y’abanyamakuru bo mu Rwanda itangira yataka cyane ishaka kubona igitego hakiri kare. 

    Abakinnyi ikipe y’abanyamakuru ba siporo mu Rwanda yakoresheje 

    Umukino umaze iminota 10 utangiye myugariro w’ikipe y’abanyamakuru ba siporo mu Rwanda, uzwi ku izina rya Bosingwa ndetse akaba yarakiniyeho ikipe ya Vital’O FC, kuri ubu akaba ari umunyamakuru wa Indundi Tv, yaje kuvunika bituma adakomeza umukino.

    Abakinnyi 11 ikipe y’abanyamakuru bo mu Burundi yabanje mu kibuga

    Ku ruhande rw’abanyamakuru bo mu Rwanda, umutoza wabo Bigirimana Guss yakomeje kuganiriza abakinnyi no kubareba igitsure uko umukino wagendaga, byatumye bigera ku munota wa 30 ikipe yamaze kwinjira mu mukino ndetse yatangiye kurusha u Burundi.

    Ku munota wa 35, Hitimana Jean Claude bakunze kwita Claude Hit, nk’ibisanzwe yari Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, gusa kuri uwo munota yaje gukandagira nabi agira imvune mu Ivi, yatumye asimburwa hinjira Butare Leonard.

    Amakipe yakomeje kwatakana ariko uburyo bw’igitego bukomeza kwanga, amakipe ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.

    Mu gice cya kabiri, Abanyamakuru bo mu Rwanda baje bashaka igitego aho Mugaragu David ukorera RBA wari wasigaye ari Kapiteni yaje kurekura ishoti rikomeye ariko umupira ushyirwa muri koroneri n’umunyezamu.

    Claude Hitimana wari Kapiteni, yerekana abakinnyi be ndetse n’aho bakora

    Abakinnyi nka Mihigo Saddam, Shema Innocent na Jado Max bagiye mu kibuga basimbuye, bakomeje kugerageza uburyo bw’igitego ariko amahirwe aranga ndetse no ku ruhande rw’abanyamakuru bo mu Burundi bigenda uko, umukino urangira nta kipe n’imwe irebye mu izamu.

    Ikipe y’abanyamakuru yageze mu Burundi kuri uyu wa 5 hari hashize imyaka 9 n’ubundi ikiniye muri iki gihugu umukino wa gicuti n’iyi kipe, nabwo bakaba baranganyije.

    Abafana bari bitabiriye uyu mukino n’ubwo batabashije kubona igitego

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133099/abanyamakuru-ba-siporo-mu-rwanda-banganyije-nabo-mu-burundi-mu-mukino-wa-gicuti-amafoto-133099.html

  • Minisitiri wa siporo yishimanye na Rayon Spo… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu taliki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda wa Super Cup.

    Ni umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro ndetse na APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka ushize w’imikino.

    Murera ifite abafana benshi mu Rwanda niyo yegukanye iki gikombe itsinze APR FC ibitego 3-0. Igitego cya 1 cyabonetse ku munota wa 5 gusa gitsinzwe na Charles Bbale, icya 2 kiboneka kuwa 85 gitsinzwe na Kalisa Rashid kuri penariti naho icya 3 kiboneka ku munota wa 90+3 gitsinzwe na Joakim Ojera nabwo kuri penariti.

    Nyuma yuko Rayon Sports yegukanye igikombe  Minisitiri wa siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju, yagaragaje ibyishimo mu buryo bwihariye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twiter yandika ati “Ohhhhhhh Rayon Sports mbega ngo muratanga ibyishimoooooo. Mwakoze kwegukana Igikombe cya Super Cup 2023”.

    Minisitiri wa Siporo kandi yanashishikarije abantu kunywa gake nyuma yo kugaragaza amarangamutima kuri Rayon Sports.

    Usibye ibi kandi nyuma yuko Rayon Sports ibonye intsinzi, Gasogi United yaboneyeho yongera kuyiburira. Nayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse iti” Ibintu Rayon Sports ikoze izabikorerwa taliki 18/08/2023 saa 19h00 kuri Kigali Pelé Stadium “.

    Ikipe ya Gasogi United niyo izatangira yakira Rayon Sports mu mukino ufungura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda taliki 18 z’uku kwezi ikaba ariyo mpamvu yongeye kuyiburira nyuma yuko na Perezida wayo Kakooza Nkuliza Charles avuze ko azayambika ubusa.

    Minisitiri siporo yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y’umukino ahereza igikombe kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul 

    Rayon Sports yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 3-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133092/minisitiri-wa-siporo-yishimanye-na-rayon-sports-naho-gasogi-united-yongera-kuyiburira-133092.html

  • Babakumbura kandi bahorana nabo mu nzu! Ni nd… – #rwanda #RwOT

    Mu 1989 Soso Mado yiyemeje gutandukana na bagenzi be babanaga mu Itsinda ry'Abahanzi Orchestre Impala. Icyo gihe iri tsinda ryari rimaze imyaka 14 rishinzwe, ryatangiye gucikamo ibice kubera amahari yari hagati ya Soso Mado na Sebanani André. Buri wese yumvaga ko hari icyo arusha bagenzi be kubera amafaranga basaruraga mu muziki bakoraga nk'abahanzi bigenga.

    Icyo gihe, Mado yajyanye n'abavandimwe be ari bo Maitre Lubangi (François Rubangura) na Kali Wanjenje (Jean Pierre Karimunda) Sebanani agumana n'abandi barimo na Mimi La Rose, Tubi Lando (Abdul Latif Gasigwa) na Ngenzi Fidèle (Jakari).

    Impala imaze gucikamo ibice bibiri, bose bahise bacika intege kuko indirimbo bahimbye muri icyo gihe zitakunzwe, bikaza gutuma n'ubundi bahagarika umuziki burundu.

    Bongeye kuzura umutwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bongeramo amaraso mashya cyane ko bamwe bari baratabarutse. Uhereye aha rero wahita ubona ko kuba itsinda ryatandukana bitari ibintu bishya kuko n’abo twakuze dufata nk’abakuru mu muziki bagiye batandukana.

    Amateka ya muzika Nyarwanda atubwira ko kuva mu binyejanabyatambutse, hagiye habaho amatsinda atandukanye y'abahanzi baririmbaga indirimbo mu ngeri zose yaba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel music);

    Indirimbo za gakondo (traditional music) zabaga zikubiyemo umuco n'amateka y'abanyarwanda muri rusange ndetse n'izisanzwe z'isi (Secular music) usanga zikubiyemo cyane ibijyanye n'urukundo n'ubutumwa butandukanye ndetse no kwinezeza 'vibes&clubs songs'.

    Ibi bikaba byaragize uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika Nyarwanda ndetse n'abahanzi ubwabo ku giti cyabo. Aha urugero twatanga ni itsinda ryabiciye bigacika rikaba ryarabayeho mu myaka ya kera yo kuva mu 1975 ryitwaga 'Orchestre IMPALA'.

    Mu mateka y'umuziki nyarwanda nyuma y'ubukoroni iri niryo tsinda rifatwa nk'aho ariryo rihiga ariho ubu n'andi yose yaba yarabayeho mu Rwanda kubera amajwi meza n'injyana nyarwanda ivuguruye, yari inogeye abanyarwanda bose n'abanyamahanga.

    Nyuma y'aho nabwo haje kongera kuza andi matsinda y'agiye asa nagwa mu ntege Orchestre Impala mu gukora neza ndetse no gushimisha Abanyarwanda muri rusange.

    Ayo matsinda y'igaragaje cyane kuva mu myaka ya 2006 cyane ko aribwo umuziki Nyarwanda ari bwo wari utangiye kuzamo impinduka zigiye zitandukanye mu buryo bwose bwagaragaraga.

    Urugero rw'amwe muri ayo matsinda twavugamo, Urban Boys, Dream Boys, Tuff Gangs, Active again Charly na Nina TBB (2012-2017) ndetse n'andi atandukanye, gusa ariko igitangaje ni uko aya matsinda yose nta na rimwe rigikora kugeza magingo aya. Kandi nk’uko twabivuze haruguru amatsinda afite akamaro gakomeye nk'uko turi buze kubirebera hamwe byose hasi.

    None ikibazo kibazwa hano na buri muntu wese ukurikiranira hafi muzika nyarwanda ndetse n'imyidagaduro muri rusange ni 'Ni nde uzasiba icyuho cy'aya matsinda?”.

    Buri wese yibaza niba hari irindi tsinda rizabasha kuzamura umutwe rigashimisha abanyarwanda bose nk'uko aya yabigenje mu myaka yatambutse.

    Turaza kurebera hamwe ibitera amatsinda kutaramba muri rusange, ari bwo turi buze kureba neza niba koko hari irindi tsinda rizabasha kuvuka.

    Turabanza turebere hamwe kuvuka kw'amwe muri aya matsinda ndetse no kurangira kwayo.

    1.Itsinda rya Urban Boyz

    Aba basore bakoze umuziki bandika amateka yo kujya muri Nigeria bakorana na Iyanya iyo bise ‘Tayali’ bikoza Uganda bakora indirimbo ziryoshye ariko bagiye umuti wa mperezayo. Icyokora hari akanunu ko bazubura umutwe bakisuganya bakagaruka.

    Itsinda rya urban Boyz ryavukiye mu karere ka Huye mu 2007 kuko ariho bamwe bigaga, ritangizwa n'abasore 5 aribo: Manzi James wamenyekanye nka Humble Gizzo, Niyibikora Safi wamenyekanye nka Safi Madiba, na Nshimiyimana Mohamed uzwi ku izina rya Nizzo, n'abandi babiri bahise barivamo aribo Rhino G na Skotty.

    Iri tsinda ryaje kugorwa no gukora ari 3, gusa ariko nyuma baje gufata umwanzuro wo kuva I Huye bakerekeza i Kigali kuhakorera ibikorwa byabo bya muzika. Iri tsinda ryaje guhirwa cyane kuko indirimbo zabo zose zakunzwe ku rwego ruri hejuru.

    Biza kubasunikira amahirwe yo kwegukana igihembo cya PGGSS muri 2016 ku nshuro ya 6. Mu mwaka wa 2017 nibwo Safi Madiba yasezeye bagenzi be avuga ko agiye kwikorana ku giti ke kandi bisa nkaho ariwe wari inkingi ya mwamba.

    Ibi byahise bishyira Urban Boyz yari igihanganye ku musozo, dore ko 2 nabo basigaye bamaze imyaka igera kuri 2 nta gihangano bashyira hanze.

    Iri tsinda rya Urban Boyz ryakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n'abanyarwanda bose mu gihugu, twavuga nka Umwanzuro, wampoye iki?, Ishyamba n'izindi.

    2. Itsinda rya Tough Gangs

    Aba basore bakundishije urubyiruko injyana ya Hip Hop

    Aba bakoraga neza bari kumwe ariko amafaranga yaje kubatandukanya buri umwe aca ukwe n’undi ukwe.

    Itsinda ry'abaririmbyi bo mu njyana ya Hip Hop, ryatangiye rigizwe n'abasore aribo: Jay Polly witabye Imana, P Fla, Bull Dog, Green P na Fireman. Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 binyuze mu ndirimbo yabo bise 'Kwicuma'.

    Bitewe n'imyifatire idahwitse y'umwe muribo ariwe P Fla, baje kumwirukana mu itsinda, bituma ajya gushinga irye yise' imperial mind state', ryaje guhinduka' Imperial Mafia Land' aho yari ari kumwe na El Poeta bari barabyaranye'.

    Mu mwaka wa 2014 Jay Polly yaje gutwara igihembo cya PGGSS ku ncuro ya 4 cyane ko ariwe wari unafite abafana benshi muri Tough Gangs yose. Iyi ntsinzi isa nk'iyazanye umusozo k'umubano hagati ya Tough Gangs, n'ubwo bo bakomeje gutsimbarara ko ntacyabatandukanya.

    Indirimbo zabo zakunwe ni nka: Gereza, Kwicuma, akanyarirajisho ndetse n'izindi zagiye zikundwa bidasnzwe.

    3.Itsinda rya Active Again

    Active Again yazanye udushya two kubyina babifatanya no kuririmba

    Iri tsinda ryari rigizwe n'abasore 3 aribo: Dereck, Tizzo, ndetse na Olivis. Iri tsinda ryihuje ku itariki ya 25 Nyakanga 2013, ryihuza bigizemo uruhare n'uwatunganyaga amajwi n'amashusho icyo gihe, Bagenzi Bernard, kuva ubwo batangira no gukorera mu nzu ifasha abahanzi yitwaga ' incredible records' ya Bagenzi Bernard nyuma baza kuyivamo bajya muri New Level.

    Ni itsinda bitoroheye gutangira bitewe n'uko basanze amatsinda akomeye nka Urban Boyz na Dream Boyz. Ariko byaraboroheye bitewe nuko bari bifitemo akantu k'umwimerere wo kuba bazi kubyina, ibintu byabazaniye umufana.

    Bidatinze uwitwa Dereck yafashe umwanzuro wo kujya ku Nyundo kongera kwiga umuziki, ibintu bisa nk'ibyashyize ahantu habi Active again, bitewe nuko haciyemo igihe kirekire batongeye gushyira hanze indirimbo.

    Dereck agarutse nabwo bashyize hanze akaririmbo kamwe biba birarangiye, nayo kuri ubu yarangiye itakiri gutanga ikizere muri muzika. Nyamara nubwo itari gukora irahari kandi rwose abayigize bose barahari bameze neza nubwo basa nk'aho ikibuga cyabicurikiyeho kikanyerera.

    4.Itsinda rya Dream Boyz

    Dream Boyz ni itsinda ryari rigizwe n'abasore 2 aribo: Nemeye Platin wamenyekanye nka' Platin' na Claude Mujyanama wamamaye ku izina rya 'TMC'. Iri tsinda ryatangiye mu mwaka wa 2009 bahita banashyira hanze album yabo ya 1 bise'Sinzika'.

    Uyu muzingo bawumurikiye muri Kamunuza 'Grand Auditorium' banazana Eddy Kenzo. Iki gihe bari mu biganza bya Alex Muyoboke. Dream Boyz bahise nabo bafata umwanya wa 2 mu bari boyoboye mu njyana ya R&B nyuma ya Tom Close wari umwami wayo.

    Bakoze indirimbo nyinshi zitandukanye twavuga nka: , Wagiye kare, urare aharyana, ndetse n'izindi zitandukanye zakunzwe cyane. Ibi byabasunikiye amahirwe adasanzwe aho muri 2017 batsindiye ibihembo bya PGGSS7 ku ncuro ya 7.

    Nyuma uwitwa TMC yaje kujya gutura muri Amerika aho yagiye gukomereza amasomo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza'Masters degree' gusa ariko Platin P ntibyamubujije gusigara akora wenyine. Dream Boys irangira ityo.

    Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo nka Magorwa, Urare aharyana, Uzahahe Uronke, uzamubwire n'izindi nyinshi cyane zakunzwe.

    5.Itsinda rya The Brothers


    Danny Vumbi, Vicky na Ziggy 55 baracuranze basiga abafana mu bwigunge (2004-2011)

    Iri tsinda rya the Brothers, naryo ni kimwe mu kiragano c'yamatsinda arimo za Urban Boyz, Dream Boyz kuko naryo ryatangiye muri za 2004 risenyuka mu 2011.

    Ryatangijwe na Danny Vumbi na Vicky ubwo bigaga mu yahoze yitwa KIE nyuma Ziggy 55 abiyungaho mu 2006. Bakoze indirimbo 29 batandukana bitewe nuko hari abavunishaga abandi.Iri tsinda ryaje kugenda biguru ntege ubwo uwitwa Danny Vumbi ndetse na Victor Fidele bavaga muri iri tsinda bakajya kwikorera ku giti cyabo.

    Iri tsinda ryagiye rihakana kenshi ko ritatandukanye, gusa ariko ni ibintu byabonekaga ko byarangiye. Kuri ubu Danny Vumbi yashoye imari mu tubari ndetse aherutse gushyira hanze album yise’365′.

    6.Itsinda rya Just Family

    Iri tsinda ryari rigizwe n'abasore 3 aribo: Jimmy, Croidja na Bahati. Iri tsinda inshuro nyinshi ryagiye riza ku rutonde rw'abahatanira ibihembo bigiye bitandukanye mu Rwanda aha twavuga nka Salax Awards, nubwo batagiraga amahirwe yo kubyegukana ariko 2012 baje mu bahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda mu marushanwa ya PGGSS II. Bigaragara ko indirimbo zabo zakundwaga cyane muri iriya myaka.

    Byaje kuba ibibazo muri iri tsinda ubwo uwari inkingi ya mwamba ariwe Kim Kizito yavaga muri iri tsinda. Abasigaye byarabagoye cyane ko byanavugwaga ko uyu Kim ariwe wari utunze abari bagize itsinda.

    Nyuma y'igihe byaje kugaragara ko iri tsinda ritagishoboye gukora. Muri 2012 batangira kwigana indirimbo z'abandi ariko nabyo biranga biba iby'ubusa. Uwitwa Bahati nawe yahise areka umuziki yigira mu gukina filime. Just family nayo irangira ityo.

    Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo z'irimo: Rimwe Gusa, Bindimo, Nyorohereza n'izindi zitandukanye.

    7.Charly na Nina

    Charly na Nina basigaye batuye muri Amerika wenda bazibuka abafana babo basubire kubaha ibihangano byiza nk’uko byahoze bakiri mu biganza bya Muyoboke Alex.

    Charly na Nina ni itsinda ry'abari bihurije hamwe bakora agashya ko kuza mu muziki nk'itsinda rigizwe n'abakobwa gusa mu mateka y'u Rwanda, byarabahiriye bakirwa neza n'abanyarwanda bose bitewe n'amajwi atangaje bari bafite.

    Iki gihe uwitwa Muyoboke Alex niwe wabareberaga inyungu mu muziki (Manager). Aba bakobwa bakoze indirimbo nyinshi zirakundwa harimo nizo bakoranye n'abanyamahanga harimo Geosteady bakoranye iyitwa owooma, Big Fizzo bakoranye Indoro ari nayo yatumye bamamara, Bebe Cool bakoranye I DO ndetse n'abandi.

    Aba bakobwa nyuma baje gutandukana na Muyoboke Alex, kongera kubura umutwe birabagora, gusa ariko bo bakajya bavuga ko bafite indirimbo nyinshi. Nyuma nibwo byumvikanye ko nabo bafashe rutema ikirere bajya mu mahanga.

    Iri tsinda, naryo byararangiye kuko umwaka umaze kwirenga nta ndirimbo barongera gushyira hanze. Kuri ubu basigaye batuye muri Amerika aho bagiye bitabiriye inama y'urubyiruko yiga ku ishoramari birangira bahamyeyo. Bagiye muti wa mperezayo.

    Irindi tsinda hano umuntu atakwirengagiza ryaje vuba ariko rigahita ryongera rikaburira rimwe,ni Juda Muzik. Iri ni itsinda (Junior na Da Rest) ryaje rikora indirimbo nyinshi ndetse zikanakundwa, twavuga iminsi, Burundu, Merci, Too much ndetse n'izindi zitandukanye.

    Gusa ariko naryo ntiryateye kabiri ryahise risenyuka vuba. Andi matsinda nka TNP (Tracy, Nicola na Paccy) ryaje mu 2010 risenyuka mu 2017. KGB (Kigali Boyz) yatangiye mu 2000 itandukana mu 2012 nyuma yuko Henry arohamye mu kiyaga cya Muhazi. Bari bagizwe na Skizzy, MYP na Henry.

    Ese birashoboka ko mu Rwanda hazavuka irindi tsinda?

    Kugeza kuri ubu biracyagoranye kuhabona irindi tsinda ryasiba icyuho cy'ariya matsinda yabayeho, bitewe nuko kuri iki gihe buri wese asigaye yizerera mu gukora wenyine, yumva ko nta kibazo.

    Kimwe mu bishobora gutuma hatazongera kuzabaho itsinda ukundi, ni ikibazo cy'inyungu iva mu bikorwa. Mu by'ukuri izi mbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu gucuruza indirimbo nka za Youtube, Spotify n'izindi, ntabwo zita ngo ni itsinda cyangwa ngo ni umuntu umwe, baguhemba bitewe nuko ibintu byawe byaguzwe (streaming, views).

    Izi mbuga ntabwo zishobora gukuba na kabiri ngo ni uko muri itsinda ngo mubone amafaranga menshi, ahubwo itsinda n'umuhanzi umwe bose babona inyungu zingana bitewe n'uko ibintu byabo byarebwe. Bityo umuntu ahitamo gukora wenyine kugira ngo age abona inyungu n'ubwo yaba ari nkeya wenyine.

    Si ibyo gusa kuko buriya itsinda kugira ngo rizabone urireberera inyungu biba bigoye (manager), hano nabwo bitewe n'ikibazo cy'amikoro yo kuba bashobora gukora ibihangano byabo, bishobora kuba byagorana kuba habaho itsinda ukundi.

    Ikijyanye no kubona amafaranga yo mu bitaramo biba bigoye cyane, bitewe n'uko ababitegura batinya kubatumira kuko baba bumva ko babahenda bitewe nuko baba ari benshi, kandi mu byukuri amafaranga yo mu bitaramo ku muhanzi nayo aba akenewe cyane kugira ngo amufashe mu zindi gahunda zitandukanye za muzika.

    Ibi bigatuma kubona andi matsinda byagorana.

    Hano kandi ingengo y'imari y'itsinda iba ihenze, urugero, niba umuntu umwe indirimbo imutwara nka miliyoni 5 (audio na video), siko bizaba bimeze ku itsinda ahubwo bo bizabatwara asaga miliyoni 7, ibi bikaba biri mu byagorana mu kuba hari irindi tsinda ryakubura umutwe.

    Amateka y'amatsinda y'abahanzi nayo mu Rwanda nayo yatuma nta tsinda ryongera kuba ryabaho, niba hari amatsinda asaga 10 yabayeho ariko yose akaza kurangira nabi ndetse na bamwe bibaviriyemo kuba abanzi kandi nyamara bashobora kuba baratangiye neza yewe bari n'inshuti banabana mu nzu, bishobora kuba byatuma abandi batinya kuba bakora amatsinda, bitewe n'ibyo baba biteze.

    Intego zitandukanye

    Kuri iki gihe biragoye kubona umuntu ukora akazi kamwe, ni ukuvuga ngo hashobora kuba hari umuntu wumva umuziki ariwo wonyine uzamutunga, nyuma akaza guhura n'undi muntu ukunda umuziki ndetse anaririmba gusa ariko anafite ibindi yikorera.

    Barahura bagatangira gukora umwe yajya avuga ati ‘tuge muri studio' undi ati' nta mwanya mfite uyu munsi, ndaba mpuze tuzageyo icyumeru gitaha', icyo gihe wawundi wumva ko azakora umuziki gusa, azahita asesa amasezerano atangire y'ikorane kuko abona ko aribyo byamworohera kugera aho ashaka.

    Ibi nibyo byabaye hagati ya Dream Boyz, aho Platini P yashyiraga imbere umuziki cyane, naho TMC we akumva yabanza imbere amasomo, uko byarangiye twabibonye mu nkuru haruguru.

    Imwe mu mpamvu zatumaga habaho amatsinda, byari ikibazo cy'amikoro. Umuntu yabaga afite impano ariko adafite ubushobozi bwo kwigondera indirimbo wenyine, ugasanga aziranye n'undi nawe ubasha kuririmba n'uko bakihuza bakisuganya bagakora indirimbo ya mbere, babona ikunzwe bagahita bafatiraho nk'itsinda.

    Mu gihe kuri ubu umwana avuka yakumva afite impano, iwabo bagahita bashoramo amafaranga ubwo agatangira gukora wenyine. Bivuze ko kuri ubu bigoye kubona irindi tsinda.

    Indi mpamvu bizagorana kuba twabona irindi tsinda rikomeye mu Rwanda, ni uko kuri iki gihe hariho akantu k'ameze nko gukunda ibintu cyane, niho uzasanga umuntu areba icyamamare runaka uko kibayeho, akumva nawe yabaho nk'uko nacyo kibabayeho ntawundi muntu babisangiye.

    Ikindi kandi kuri iki gihe twavuga ko nta rukundo rukiba mu bantu nka mbere, muri iyi minsi urukundo mu bantu rwaragabanutse rushobora kuba rwahuza abantu ngo bakore ikintu kiramye bitewe n'ibintu byinshi bigiye bitandukanye twavuga nko kwikunda.

    Ibi tuvuze ntabwo duciye iteka ko mu Rwanda koko nta tsinda rizongera kubaho, OYA!, icyo dushatse kugaragaza ni uko bizagorana kugira ngo hongere haboneke amatsinda nkayo twabonaga mu myaka ishize bitewe n'impamvu twavuze haruguru. Ikindi kandi kuba itsinda ryasenyuka ntabwo byaba bivuze gucika k'umuziki w'igihugu runaka.

    Na none kandi aho ibihe bigeze ntabwo umuziki ari ngombwa ko wubakira ku matsinda, nubwo no kugira amatsinda ari byiza kurushaho.

    Amatsinda y'abahanzi afasha mu gukora ibikorwa byinshi binyuze mu bufatanye bw'abahanzi runaka baba babarizwa muri iryo tsinda,

    Urugero nka Orchestre Impala mu gihe bakoranaga, basaruye amafaranga menshi cyane, bitewe n'imikoranire yabarizwaga hagati yabo, mu gihe batangiye baba mu nzu imwe y'icyumba kimwe, nyuma babonye amafaranga menshi bituma bagura inzu nini, bashaka umukozi wo kuzajya abatekera ndetse banagura imodoka yo kuzajya bagendamo bagiye mu bikorwa byabo bya muzika.

    Ibi byose byabonetse kuko bari itsinda kandi kuko bahurizaga hamwe imbaraga zabo. Iri tsinda ryaciwe intege na Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyuma baje kwihuza bakaba bameze neza muri iyi minsi kandi baracuranga bagakundisha abanyarwanda umuziki w'umwimerere.

    Ikindi kandi hano mu itsinda, nta mvune nyinshi zibamo nk'uko wakwirwariza uw'umwe. usanga bahuriza hamwe ubushobozi bwabo bose bagakora ikintu kinini kirenze icyo umuntu umwe yakora ari umwe.

    Mu buryo bwo kwamamaza ibikorwa byabo biba byoroshye kuko buri muntu aba afite abantu bamukurikira, bityo bagahuriza hamwe umufana, bagakora byabahira bagakirigita ifaranga kakahava.

    Babakumbura kandi bahorana nabo mu nzu! Ni nde uzasiba icyuho cy’amatsinda y’umuziki yashyuhije umurwa akagenda nka nyomberi? Kubona igisubizo biragoye mu gihe turi mu kiragano cy’abantu bafite imiterere yo kwihugiraho, kwikunda no kudashyira hamwe kandi umuziki ntibigisaba kwirya ukimara kuko indirimbo imwe irahagije kuyikora igasiga u Rwanda rwose rukumenye ugatangira gutungwa n’umuziki.

    Bitandukanye no mu bihe twavuyemo aho wasangaga bisaba abasore kubana mu kazu k’icyumba kimwe barya capati na mukaru kugirango babone ayo kujyana muri studio nabwo batazi ko bizakunda.

    Mwagiye mubyumva mu biganiro twagiye dukorana n’abahoze ari aba Tough Gangs ko babikoze batazi ko bizabyara umugati. Nyine babikoreye urukundo rw’abafana n’umuziki ariko ubu ni ukubikorera inda ariyo mpamvu bizagorana kongera kubona umuriri w’amatsinda hano mu Rwanda.

    Ariko rero abafite gahunda yo kwihuza ntabwo bahejwe ariko baze bazi icyo baje gukora kuko ntabwo byoroshye kumara kabiri ugahita utandukana na mugenzi wawe nyamara mwari kuba mwarubatse ibintu byinshi biramba.

    Gutandukana byahoze ariko usanga bigenda birushaho kuba bibi. Impamvu zihurizwaho n’abahoze mu matsinda ni ukuba abagize itsinda batangira bakiri bato bagahuza ibintu byose ariko imyaka yamara kwicuma buri wese agatangira kwihugiraho.

    Ikindi kandi usanga kubaho mu itsinda bihenda cyane ku buryo iyo abahoze mu itsinda bamaze kwamamara buri wese atangira kubaho ubuzima buhanitse nyamara ugasanga arahora aserera na bagenzi be.

    Indi mpambu ni ukuba umwe mu bagize itsinda ashobora kwiyumva ko ari we nkingi ya mwamba kandi koko nibyo bose ntabwo baba banganya imbaraga n’impano. Byabayeho kuri Safi atandukana na Urban Boyz kuko ariwe wari umuhanzi’Lead singer’ uhetse itsinda.

    Akivamo bahise barangira we akomeza kuririmba. Nyamara nubwo aba ahetse itsinda iyo babonye akazi baragabana bakaringaniza ntibibukeko hari kibamba ubagize. Ni kenshi rero usanga itsinda rikura rigasenyuka kuko baba badahuje intumbero.


    Inshingano nyinshi, kwiyumva, kwikuza, kwikunda, ubukene, kudahuza, kugenda kwa bamwe no kuba ibyo baharaniraga bari baduhuje umurongo biri mu byatumye amatsinda arangira asiga irungu mu bafana.

    TBB (Mc Tino, Bob na Benja) ryatangiye mu 2012 risenyuka mu 2017

    Junior na Da Rest bashinze Juda Muzik mu 2019 risenyuka mu 2023

    TNP (Tracy, Nicolas na Paccy) ryashinzwe mu 2010 risenyuka mu 2017

    KGB (Skizzy, MYP na Henry) bashinze Kigali Boys mu 2000 risenyuka mu 2012

    Dream Boyz (2008-2020) ryasenyutse ubwo TMC yajyaga muri Amerika ku itariki 25 Gashyantare 2020.

    “>

    Tayali yakozwe mu myaka 8 ishize ubwo Urban Boyz yari imeze neza

    “>

    Dream Boyz mu myaka 11 yakoranye na Eddy Kenzo ufite BET yo mu 2015

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133085/babakumbura-kandi-bahorana-nabo-mu-nzu-ni-nde-uzasiba-icyuho-cyamatsinda-yumuziki-yashyuhi-133085.html

  • Diamond yataramiye bwa mbere mu nyubako yahoz… – #rwanda #RwOT

    Mu 2019, Diamond yataramiye bwa mbere i Kigali. Mbere yo gusubira iwabo, ku wa 17 Kanama 2019 yasuye BK Arena ari kumwe n'umujyanama we batembera ibice bitandukanye bigize iyi nyubako, maze ageze iwabo abwira abanya-Tanzania ko yabonye inyubako idasanzwe, kandi yifuza kuyitaramiramo.

    Icyo gihe yabwiye uwari Perezida wa Tanzania kububakira inyubako nk'iyi. Yanditse avuga ko '…Bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona inyubako ya Arena ya mbere muri Afurika y'Ibisurazuba […] bambwiye ko yubatswe mu mezi make.'

    Mu 2022, habuze gato ngo ataramire i Kigali, ni nyuma y'uko East Gold Entertainment yari yamutumiye gutaramira Abanyarwanda ku wa 23 Ukuboza 2022 mu gitaramo 'One People Concert'. Yasubitse iki gitaramo ariko yizeza ko azongera agataramira abanya-Kigali.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023, yabashije kubigeraho nyuma y'uko ataramiye urubyiruko ibihumbi rwitabiriye ibiganiro byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko.

    Ibi biganiro byateguwe n'Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Giants of Africa iri kwizihiza imyaka 20 ishize ifasha urubyiruko rufite impano muri Basketball.

    Byitabiriwe n'abarimo Rt Lt Gen Roméo Dallaire wari umuyobozi w'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na Perezida w'Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA), Masai Ujiri, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa n'abandi.

    Nyuma yo gutaramira urubyiruko, uyu muhanzi yagaragaje amashusho kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ari mu rugendo ajya i Mwanza mu gikorwa yitabiriye cyo gutangiza iserukiramuco rya Wasafi Festival 2023 risanzwe riba buri mwaka.

    Yabwiye abanya-Kigali ko azaba ari kumwe n'abo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023 mu gitaramo azakorera muri BK Arena, ku nshuro ye ya kabiri.

    Uyu muhanzi wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Kanama 2023, yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati 'Ndagaruka/Nzagaruka ejo gukora ibitangaza muri BK Arena mu Iserukiramuco rya 'Giants of Africa.'

    Iki gitaramo azagihuriramo na Sherrie Silver ndetse na Massamba Intore. Sherrie usanzwe ubarizwa mu Bwongereza yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo kizafungura ku mugaragaro Giants of Africa.

    Wasafi TV yatangaje ko iki gitaramo ari icya Diamond, kandi ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri BK Arena yamaze gushira.

    Giants of Africa Festival ni gahunda ishaka guha urubyiruko rwo muri Afurika amahirwe yo kwitabira imyitozo ya basketball yabigize umwuga no kubaha imbaraga zo kugera kubyo bashoboye byose birenze umukino.

    Diamond ari mu banyamuziki b'ikiragano gishya cy'umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw'umuziki we ku njyana ya Bongo Flava, akaba umwanditsi w'indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa by'urukundo.

    Ni we washinze inzu y'umuziki ya Wasafi Record Label, anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika warebwe n'abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.

    Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite imyaka 18 y'amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye mu gukora indirimbo.

    Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y'uko mu 2010 asohoye indirimbo 'Kamwambie'. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo BET Awards.

    Diamond afite album zirimo 'Kamwambie' yo mu 2010, Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu 2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z'urukundo avugwaho n'abagore banyuranye.


    Diamond yataramiye 'bwa mbere' muri BK Arena nyuma yo kubyifuza kenshi


     

    Kuva mu 2019, Diamond yagaragaje ko yifuza gutamira abanya-Kigali

     

    Mu 2022 habuze gato kugira ngo Diamond ataramire abanyarwanda abafashe gusoza neza umwaka




    Ibiganiro byahuje urubyiruko byabereye muri Kigali muri BK Arena byateguwe n'Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Giants of Africa 

    Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe rufite ruteza imbere umugabane wa Afurika 

    Lt Gen Romeo Dallaire washinze ikigo Dallaire Institute kita ku bana, amahoro n'umutekano 

    Perezida w'ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri yavuze uko Madamu Jeannette Kagame yamugiriye inama ikomeye yagejeje ku gufata umwanzuro 

    Lt Gen Romeo Dallaire avuga ko urubyiruko rw'u Rwanda rufite amahirwe atigeze agira mu buzima bwe 

    Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa yitabiriye ibiganiro byahuje urubyiruko mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko 

    Umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver ari i Kigali-Ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Diamond 

    Lt Gen Romeo Dallaire ari kumwe n’umugore bitabiriye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko

    Umuhanzi Bukuru witabiriye Art Rwanda-Ubuhanzi yataramiye urubyiruko muri BK Arena















    AMAFOTO: Giants of Africa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133091/diamond-yataramiye-bwa-mbere-mu-nyubako-yahoze-ari-inzozi-ze-amafoto-133091.html

  • “Nubwo mutsinzwe ariko harimo ibyo kwishimira” Umunyamakuru Sam Karenzi yagize icyo avuga nyuma yo kureba umukino wa APR Fc na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino  kuri radiyo  Fine FM, Sam Karenzi nyuma yo kureba umukino  wahuje APR Fc na Rayon  Sports, yagize  icyo atangaza.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sam Karenze yagize ati' Ngo inyombya bayirashe amatama yombi iti amagambo ashize ivuga. 3-0 ni byinshi. Rayon Sports mukomereze aho.'

    'Pole kuri Apr Fc, nubwo mutsinzwe ariko harimo ibyo kwishimira. Turebye ihangana riryoshye (derby) birahagije.'

    Uyu mukino mu guhatanira igikombe cya Super Cup warangiye Rayon Sports itwaye igikombe APR Fc, nyuma yo kuyitsimda ibitego  3-0.

    Source : https://yegob.rw/nubwo-mutsinzwe-ariko-harimo-ibyo-kwishimira-umunyamakuru-sam-karenzi-yagize-icyo-avuga-nyuma-yo-kureba-umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports/