Blog

  • Imodoka itwara abagenzi yarivuye mu Rwanda yakoze impanuka iteye ubwoba itwara ubuzima bw’abantu benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023, Nibwo imodoka iri mu bwoko bwa Jaguar yaturukaga mu Rwanda yakoze impanuka ipfiramo abantu batatu.

    Amakuru avuga ko, iyi mpanuka yabaye yatewe nuko imodoka yari yarenze umuhanda ubwo yari mu gace ka Kajumiro , ku muhanda wa Maddu-Ssembabule wo mu karere ka Gomba.

    Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu batatu baguye mu mpanuka ya bisi y'ikompanyi itwara abagenzi ya Jaguar, yari ivuye mu Rwanda yerekeza muri icyo gihugu.

    Ibinyamakuru bitandukanye birimo Umuseke ,galaxyfm yo muri Uganda, Bivuga ko abaguye mu mpanuka ari umushoferi wayo witwa David Asiimwe, n'abandi bantu babiri, abandi umunani barakomereka.

    Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ushinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Michael Kananura, kuri iki cyumweru yatangaje ko abakomeretse bihutanywe ku kigo nderabuzima, Maddu Health centre III.Ni mu gihe imirambo yo yajyanywe mu buruhukiro bw'iBitaro bya Gomba.

    Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko iyi bisi yahise ijyanwa kuri sitasiyo yayo ya Kanoni, kugira ngo ikorererwe igenzura mu gihe icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, ariko iperereza rikaba ryatangiye gukorwa.

    Kugeza ubu ntibiratangazwa niba hari abanyarwanda baba baguye cyangwa bakomerekeye muri iyo mpanuka.

    Source : https://yegob.rw/imodoka-itwara-abagenzi-yarivuye-mu-rwanda-yakoze-impanuka-iteye-ubwoba-itwara-ubuzima-benshi/

  • Abakozi batanu bikigo cy’amashuri cya Saint Trinité de Nyanza bari bakurikiranyweho icyaha cy’umwalimu watewe inda akabo kashobotse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2023, Nibwo abakozi bane b'Ikigo cy'Amashuri cya Saint Trinité de Nyanza, bakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe bategereje kuburanishwa mu mizi ku byaha bakurikiranyweho bifitanye isano n'umwarimu bikekwa ko yateye inda umunyeshuri.

    Aba bakozi barimo abarimu batatu, ushinzwe ububiko 'Stock' n'uwo mu kabari ko mu Karere ka Nyanza bikekwa ko ariwe wanyujijweho umuti wifashishijwe mu gukuramo inda ariko we Urukiko rukaba rwategetse ko azakurikiranwa adafunze nk'uko bigaragara mu mwanzuro w'Urukiko ku ifunga n'igungurwa ry'agateganyoBagenzi be bo bagiye gufungirwa mu Igororero rya Muhanga.

    Aba bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gucura umugambi wo gukora icyaha no gukuramo undi inda ndetse n'icyaha cyo kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda.

    Ibi byaha bivugwa ko babikoze mu bihe bitandukanye, aho bivugwa ko umwarimu yasambanyije umunyeshuri yigishaga, akamutera inda, nyuma ku wa 12 Nyakanga 2023 bamwe muri abo barimu bagafatirwa mu cyuho bamaze guha imiti ikuramo inda uwo munyeshuri.

    Amakuru avuga ko bari babisabwe na mugenzi wabo wari warateye inda nk'uko byanasobanuwe mu Rukiko mu gihe cy'iburanisha.

    Uwo mwana w'umukobwa wigaga kuri iri shuri rya St Trinité ryo mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, yafashwe anaterwa inda tariki 3 Kamena 2023, nyuma y'uko ngo yari amaze iminsi abeshywa n'uwo mwarimu ko azamufasha mu buzima bwe cyane ko yari imfubyi, bityo akaba yaramusohokanaga mu bubari butandukanye.

    Ibyaha aba bagabo bose uko ari batanu bakurikiranyweho baramutse babihamijwe n'urukiko bafungwa imyaka itari munsi y'icumi ndetse bakanatanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw nk'uko biteganywa n'Itegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

    Ku cyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha no gukuramo inda, ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano giteganyirijwe icyaha cyacuriwe umugambi.

    Icyaha cyo kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda cyo ntabwo gihanwa kimwe n'uwakoze icyaha keretse igihe itegeko ribiteganya ukundi cyangwa umucamanza abona ko uruhare rw'icyitso mu gukora icyaha rungana cyangwa ruruta urw'uwakoze icyaha.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, ruherutse gutangaza ko rutazihanganira abantu bakora ibyaha byo gusambanya abana ndetse no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato cyangwa abamara kubikora bagashaka gufasha abo bateye inda kuzikuramo nkuko byatangajwe na Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB.

    Yagize ati 'RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk'ibi birimo icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gucura umugambi wo gukora icyaha no gukuramo undi inda no kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda bitwaje umwuga bakora.'

    Source : https://yegob.rw/abakozi-batanu-bikigo-cyamashuri-cya-saint-trinite-de-nyanza-bari-bakurikiranyweho-icyaha-cyumwalimu-watewe-inda-akabo-kashobotse/

  • Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka 'Giants of Africa', anashyira ibuye ry'ifatizo kuri 'Zaria Court Kigali' #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye itangizwa ry'iserukiramuco rya Afurika rizwi nka 'Giants Of Africa' ritegurwa na Masaï Ujiri.

    Perezida Kagame ari kumwe na madamu we Jeannette Kagame, Umunya- Nigeria, Masaï Ujiri usanzwe ayobora ikipe ya Toronto Raptors isanzwe ikina irushanwa rya Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

    Ibi birori byabereye mu nyubako ya BK Arena, byari byitabiriwe n'urubyiruko rutandukanye ku mugabane wa Afurika, byahuriranye kandi no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango (Giants Of Africa) umaze ushinzwe na Ujiri.

    Giants Of Africa ni umuryango usanzwe ufasha guteza imbere urubyiruko rwa Afurika I rukina umukino w'intoki wa Basketball ndetse no gufasha ibihugu bitandukanye mu bikorwa remezo.


    Aha hakaba ari naho Masaï yafashije igihugu kubaka ibibuga bitandukanye harimo icya Kimironko ndetse no kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

    Kuri iki cyumweru kandi ni naho hatashwe ibibuga bibiri byubatswe mu ishuri ry' Agahozo Shalom Youth Village' riherereye mu karere ka Rwamagana, iki kibuga kikaba cyaratashywe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Madame Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe kandi na Masaï Ujiri.

    Ibi birori byo kuri iki cyumweru kandi byasojwe n'igitaramo cyabereye muri BK Arena, ni igitaramo cyasusurukijwe n'abahanzi batandukanye bayobowe n'umunya- Tanzania, Diamond Platinumz.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kandi nibwo hakomeje ibikorwa bya Gians of Africa, birimo gushyira ibuye ry'ifatiza ahazubakwa ibikorwaremezo bizafasha mu guteza imbere agace k'umujyi wa Kigali.

    I Remera ahahoze hakorera RBC niho hashyizwe ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa ibikorwa remezo binyuranye, birimo ibibuga by'imikino inyuranye, hoteli n'ibindi.

    Ni umuhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Masaï Ujiri usanzwe ayobora Giants Of Africa.

    Aka gace kahawe izina rya Zaria Court Kigali, ni izina rifitanye inkomoko naho Masaï akomoka ku gihugu cya Nigeria kamwe mu gace uyu mugabo yakuriyemo.

    Zaria Court Kigali izaba igizwe n'ibice bitandukanye birimo Hoteli izaba igizwe n'ibyumba bigera kuri 80, aho abantu bazakorera siporo hazwi nka Gym n'ibindi.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka Zaria Court izarangira n'ukwezi k'Ugushyingo 2024 naho itangire gukorerwamo muri Gashyantare 2025.

    The post Amafoto — Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka 'Giants of Africa', anashyira ibuye ry'ifatizo kuri 'Zaria Court Kigali' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-kagame-yatangije-iserukiramuco-rizwi-nka-giants-of-africa-anashyira-ibuye-ryifatizo-kuri-zaria-court-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-kagame-yatangije-iserukiramuco-rizwi-nka-giants-of-africa-anashyira-ibuye-ryifatizo-kuri-zaria-court-kigali

  • Umukinnyi wa filime Bahavu yavuze inkomoko y’inkuru z’uko akubita umugabo we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda umaze kwandika izina, Bahavu Jeannette yateye utwatsi amakuru y’uko akubita umugabo we, Ndayikengurikiye Fleury aho hari amakuru yashyizwe hanze n’abantu bashaka gusebya urugo rwe.

    Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga haje inkuru y’uko Bahavu umaze kwandika izina muri Sinema nyarwanda yaba akubita umugabo we Fleury bafatanya kwandika no gutegura filime zirimo iy’uruhererekane igezweho ya Impanga Series.

    Ibi byavuzwe cyane ubwo yarimo yishyuza imodoka ye yahawe mu bihembo bya RIMA ariko ntahite ayibona bitewe n’uko hari ibyo atumvikanagaho n’abateguye irushanwa harimo ko bashakaga ko ajya ayigendamo iriho ibirango by’umuterankunga ariko we akabyanga ngo kuko bitari mu masezerano.

    Aha niho hahise hazamukira inkuru z’uko adashobotse, ari umuntu ugorana ndetse ajya anakubita umugabo we.

    Muri Gicurasi 2023 nibwo Fleury yakoze ikiganiro bashyize ku rukuta rwabo rwa YouTube yahakanye aya makuru aho yavuze ko nta mugore wamukubita.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Bahavu yavuze ko ayo makuru atari yo ndetse uretse kuba atanatinyuka kubikora ahubwo nta nubwo yamushobora ahubwo ari bya bindi byo umuntu abura icyo asebya inka akavuga ati dore igicebe cyayo.

    Ati 'Oya icyo ntacyabaho ntikizanabaho. N’abanyarwanda baca umugani ngo iyo ubuze icyo utuka inka uravuga ngo dore igicebe cyayo, ni ukuvuga ngo hari umuntu uba wabuze aho amenera, Fleury na Jeannette ashake uburyo adusebya, no mu Rwanda ntiwapfa kubona umugore ngo yakubise umugabo, ikindi sinanamushobora, numvise ari n’ibintu bidasebetse, uwabikoze uwo ari we wese, Imana imubabarire kandi abimenye neza ko ntacyo byankozeho.'

    Uyu muryango si wo wonyine w’ibyamamare mu Rwanda wavuzweho ko umugore akubita umugabo kuko n’umuhanzi Meddy bivugwa ajya akubitwa n’umugore we Mimi.

    Bahavu yavuze ko atatinyuka gukubita umugabo we cyane ko atanamushobora

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukinnyi-wa-filime-bahavu-yavuze-inkomoko-y-inkuru-z-uko-akubita-umugabo-we-video

  • Rayon Sports niyo kipe yonyine iri mu Rwanda – Mama Sava #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime wamamaye nka Mama Sava akaba umukunzi wa Rayon Sports yavuze ko ubu iyi kipe ari yo yonyine iri mu Rwanda kubera ko imaze igihe ihondagura mukeba wabo, APR FC.

    Ni nyuma y’umukino wa Super Cup wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 bagatsinda APR FC 3-0, ndetse ukaba wari umukino wa 3 wikurikiranya iyi kipe itsinda APR FC.

    Mama Sava wari waje gushyigikira ikipe ye, yabwiye ISIMBI ko kubera uburyo basigaye batsindamo APR FC ari we mukeba wabo, ubu ngo Rayon Sports niyo kipe yonyine iri mu Rwanda.

    Ati 'Rayon Sports ni ikipe imwe mu Rwanda, niyo yonyine, none se niba iyari mukeba tuyikubita gutya, niyo yonyine isigaye.'

    Yakomeje avuga ko nubwo batsinze APR FC nayo yakinnye neza ariko na none ngo nijya ibona Rayon Sports ijye iberereka.

    Ati 'APR FC ntabwo navuga ko biraye, bakinnye neza umukino bawukinnye neza pe ariko twabatsinze ntabwo tubigarukaho ahubwo nibazajya bavuga Rayon Sports mujye muberereka.'

    Ni umukino wa 3 wikurikiranya wo Rayon Sports yatsinzemo APR FC, umwaka ushize w’imikino yabatsinze mu mukino wo kwishyura wa shampiyona ndetse no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ibasubira ku mukino wa Super Cup.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-niyo-kipe-yonyine-iri-mu-rwanda-mama-sava

  • Bugesera: Bahangayikishijwe n'ihenda ry'udukingirizo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage baturuka mu mirenge ya Musenyi, Mayange na Nyamata, mu Karere ka Bugesera, basanga leta ikwiye gushyira nkunganire mu dukingirizo kuko ngo igiciro cyabwo gikomeje kuzamuka, bikaba bigora bamwe kubasha kukigondera bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Kuri bo bumva ko kuba agapaki kagura amafanga 700 ari menshi kandi imibonano mpuzabitsina ari igikorwa gikenerwa kenshi.

     Mu byifuzo byaba baturage bakaba basaba ko iyi serivisi y'udukingirizo yakwegerezwa abajyana b'ubuzima, bakajya babafasha kutubona mu buryo bworoshye.

    Umwe ati 'Ni imbogamizi kuko bishora abana mu busambanyi bagatwara inda zidateganyijwe. Leta yagashyizemo ingufu bakaba bagabanya ibiciro cyangwa se byaba binahenze bagashyiraho nkunganire ku buryo abantu batubona(udukingirizo) mu buryo bworoshye hakajyaho nk'ahantu babutangira ubuntu. Kuko leta turi abana bayo turi urubyiruko kuba yadufasha rero nta kibazo kibirimo aho kugira ngo tugwize umubare w'inda zidateganyijwe.'

    Undi ati 'Ni menshi kandi mbere twarakaguraga 200Frw. Ni inzitizi urumva ubwandu buhita bwiyongera kubera na kwa guhenda, ku badafite ubushobozi, bagabanye ibiciro. Kamwe ntabwo bakikagurisha, ipaki tuba ari 4 igura 700Frw.'

    Mugenzi we ati 'Nk'uko nyina bavuga bati niba ufashwe na Malariya ujya ku mujyanama w'ubuzima akagupima ku buntu akaguha ubuvuzi bw'ibanze  nawe wenda wagenda ukagafata ku bw'ibanze , gahunda zigakemuka gutyo.'

    Aba batrage bavuga ko aka karere ka Bugesera ubusambanyi buri hejuru cyane, ibishobora gutuma banduriramo zimwe mu ndwara zituruka ku mibonano mpuzabitsi idakingiye.

    Izindi mbogamizi bagaragaza ni uko hari bamwe mu baturage batazi gukoresha agakingirizo bityo bakaba basaba inzego bireba kumanuka zigatanga amahugurwa.

    Umuyobozi mu kigo cy'igihugu  gishinzwe Ubuzima RBC, ushinzwe ishami ryo kurwanya Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Basile Ikuzo, aganira n'itangazamakuru rya Flash, yavuze  ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga anibutsa abaturage  gukomeza kwipimisha bakamenya uko bahagaze kandi ko hari uhukingirizo butangirwa ubuntu .

     Ati 'Icya mbere ni ukwipimisha bakamenya uko bahagaze, kandi turakomeza gukora ubukanguramabaga kugira ngo iyo myumvire ihinduke, bamenye haba kugakoresha, bamenye aho bakabona ku buntu. Tugenda dutangwa(udukingirizo) ku buryo butandukanye hari utugurishwa bitewe n'uko baturanguye,ariko hari n'udutangirwa ubuntu.'

    Kuri iki kibazo cy'ubwiyongere bw'ubwandu, Dr Ikuzo, avuga ko  umubare munini w'ubwandu bushya bw'agakoko gatera Sida ugaragara cyane mu rubyiruko kurusha ibindi byiciro by'imyaka.

    Icyakora ngo  umubare munini w'abafite ubwandu bwa Virus ya Sida ni abafite kuva ku myaka  30 kuzamuka.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Bugesera: Bahangayikishijwe n'ihenda ry'udukingirizo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/14/bugesera-bahangayikishijwe-nihenda-ryudukingirizo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-bahangayikishijwe-nihenda-ryudukingirizo

  • Rubavu: Amarushanwa, ubuhamya nimurikagurish… – #rwanda #RwOT

    Iki giterane cyasojwe kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2023, kitabiriwe cyane haba ku ruhande rw'abagore n'abakobwa ari nabo bagiteguye, abana n'abagabo, inzego z'ubuyobozi za Leta zirangajwe imbere n'umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu. 

    Igiterane cy'abagore n'abakobwa bo mu itorero ry'ivugabutumwa ry'inshuti kimaze iminsi ibiri kibera i Rubavu, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Umugore imbaraga z'umuryango, umugore imbaraga z'itorero, umugore imbaraga z'igihugu”.

    Cyabereye ku rusengero rw'itorero ry'ivugabutumwa n'inshuti, kikaba cyarabimburiwe n'umwiherero w'abagore gusa wabaye kuwa Gatandatu tariki 12 Kanama 2013.

    Kuri iki cyumweru niwo wari umunsi nyirizina w'igiterane, aho abagore bose basengera mu itorero ry'ivugabutumwa ry'inshuti bari babukereye baherekejwe n'imiryango yabo. 

    Ku ikubitiro, Madamu Uwiragiye Genevieve, uhagarariye abagore mu nama y'umwaka y'abagore yahaye ikaze abantu bose bari bateraniye aho, ari na ko abibutsa intego y'igiterane.

    Madamu Uwiragiye Genevieve niwe wakiriye abari bateraniye aho igiterane cyabereye i Rubavu

    Mu mbyino nziza za gakondo, abana basusurukije abashyitsi

    Mu rwego rwo kwakira abashyitsi, korali y'abana n'iy'urubyiruko ya Rujende nizo zasusurukije abitabiriye mu ndirimbo ndetse n'imbyino nziza zihimbaza Imana.

    Korali ya Rujende nayo yakiriye abashyitsi

    Hakurikiyeho korali ya komite y'abagore ndetse n'abakobwa bagize inama y'umwaka y'abagore mu itorero rya EEAR, bagaragaza ko ari abanyembaraga haba mu miririmbire ndetse no mu mibyinire bahimbaza Imana.

    Korali ya komite y’abagore mu nama y’umwaka nayo yaririmbye ndetse ibyinira Imana

    Abagore baturutse mu ntara 4 zose z'igihugu kandi barushanyijwe mu marushanwa yabimburiwe n'abagore baturutse mu ntara y'iburasirazuba mu muvugo ushingiye ku nsanganyamatsiko ivuga ko umugore ari umunyembaraga mu buryo bwose. 

    Hakurikiyeho abagore bo mu ntara y'iburengerazuba maze basobanura uko umugore ari umunyembaraga bahereye mu muryango aho Imana yamuhaye ubushobozi buhambaye, mu itorero ndetse no mu gihugu bikaba akarusho.

    Abavuze umuvugo bo mu ntara y’Iburasirazuba

    Abo mu ntara y’Iburengerazuba

    Abo mu mujyi wa Kigali n'abo mu ntara y'Amajyaruguru nabo baje bashimangira ndetse banahamiriza abari aho ko umugore adasanzwe ndetse ko no mu nzego z'ubuyobozi ahagarariwe.

    Umujyi wa Kigali waserukiwe n’aba babyeyi

    Abavuze umuvugo mu ntara y’Amajyaruguru

    Mu cyiciro cy'indirimbo nabwo habanje abagore bo mu ntara y'iburasirazuba mu ndirimbo yumvikanisha uruhare rw'umugore mu muryango, mu itorero ndetse n'igihugu.

    Abo mu Burengerazuba bo baje bibanda ku byiza bya mutima w'urugo birimo kugira urukundo, guharanira iterambere ry'aho babarizwa n'ibindi. 

    Mu mbyino gakondo, abagore n'abakobwa bo mu mujyi wa Kigali nabo bahamije ko bahawe ubwenge ndetse n'imbaraga byo gukoresha neza umurimo w'Imana, bahamagarira abandi bagore kuza kwifatanya nabo kuko bashoboye. 

    Iki cyiciro cyasojwe n'abo mu majyaruguru, mu butumwa bwahamagariraga abagore bose kwitinyuka bagakoresha imbaraga bambitswe n'uwiteka.

    Korali y’abagore y’Iburasirazuba

    Korali y’Iburengerazuba

    Korali y’Umujyi wa Kigali

    Korali y’abagore bo mu Majyaruguru

    Madamu Mukakarenzi Zurufati Deborah, niwe wigishije ijambo ry'Imana.

    Umwigisha w’ijambo ry’Imana, yatangiriye ku buhamya bwe, avuga ukuntu mbere y'uko akizwa yari indaya nyuma yo kumenya Yesu akaza kubivamo. Deborah kandi yavuze ukuntu yari umukozi wo mu rugo, akorera uwaje kuba umugabo we. 

    Yakomeje asobanura ukuntu abereye umuryango we umugisha kuko yabanye n'umugabo we ari umumotari none ubu akaba acuruza imodoka.

    Yakomoje ku buhamya bwe avuga ukuntu yabaye indaya abantu bakumva ko adashobora gukizwa ariko ubu akaba ari umuvugabutumwa ukomeye

    Madamu Deborah yigishije yifashishije ijambo ry'Imana riboneka muri Yohana:12:1. Yakanguriye abagore kumaramaza bagasengera ingo zabo, itorero ndetse n'igihugu aho gucumuzwa n'ibibazo bikomeye bahura nabyo. 

    Yitanzeho urugero, avuga ukuntu yabuze ababyeyi bishwe na SIDA nyuma agatwara inda n'uwayimuteye akamwihakana ariko muri ibyo bibazo byose akaza gutabarwa n'Imana. Yabwiye abagore bari bateraniye aho kubaza Imana uko bakwiye kwitwara kugira ngo babe ibitambo bizima bishimwa n'Uwiteka.

    Deborah, yabwiye abagore bari bateraniye aho ko bakwiye kuba abanyembaraga muri byose cyane cyane mu isengesho

    Deborah yavuze ko ari ngombwa ko umukobwa cyangwa umugore aba intangarugero aho yaba ari hose kuko Imana Ibera hose icyarimwe. Yongeyeho ko imbagaraga z'umugore zingana n'bitekerezo bye ndetse ko bakwiye gusengana ubwenge.

    Aho yagize ati: 'Isengesho ni urufunguzo, sengana imbaraga n'ubwenge, he kumvikana intege nke n'amaganya mu isengesho ryawe ba umugore w'umunyembaraga muri byose.'

    Yongeyeho ati: 'Ba intengarugero mu muryango wawe naho utuye, bive mu magambo bijye mu bikorwa.'

    Yasoreje ku ijambo ry'Imana ryo mu Abacamanza:9:7, asaba abagore guhaguruka bakaba abanyembaraga kandi bakazinukwa ibyaha.

    Mu bifatika, abagore bakusanije ubushobozi maze bagenera isakaro mugenzi wabo uherutse gusenyerwa n’ibiza

    Mu kwerekana ko abagore ari abanyembaraga no mu buryo bufatika, abagore bo mu itorero ry'ivugabutumwa ry'inshuti bahaye isakaro rigizwe n'amabati 25 umugore witwa Marie Grace ufite umuryango w'abantu 10, uherutse gusenyerwa n'ibiza.

    Umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba muri EEAR yavuze ko nubwo bahuye n’ibibazo bikomeye by’ibiza bitababujije kwakira iki giterane kuko abagore baho ari abanyembaraga

    Umuyobozi uhagarariye intara y’Iburengerazuba yanakiriye igiterane, Habimana Tabaro Augustin, yavuze ko bitari byoroshye kwakira igikorwa nk'iki bitewe n'ibihe bikomeye iyi ntara imazemo iminsi, ariko kubera ko bafite abagore b'abanyembaraga byashobotse.

    Madamu Uwiragiye Genevieve yashimiye abagore bose bitabiriye, ashimira inzego z'ubuyobozi bwa Leta zidahwema kubashyigikira ndetse n'itorero ribaba hafi mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Genevieve, Umuyobozi w’abagore mu nama y’umwaka yashimiye abagore, abayobozi b’itorero ndetse n’inzego za Leta

    Ati: 'Twebwe abagore, mbere na mbere turashima Imana yaduhaye agaciro. Turashima kandi Leta yacu mu buryo bwose iha agaciro umugore. Turashima kandi itorero ryacu ridahwema mu bikorwa byose dukora, by'umwihariko iki giterane.'

    Ubuyobozi kandi bwashimiye umuvugizi w'itorero ry'ivugabutumwa ry'inshuti mu Rwanda kubw'ibyo yabakoreye ndetse banamushyikiriza igikombe.

    Umuvugizi wa EEAR yahawe igikombe cy’ishimwe

    Mu bandi bahawe impano harimo umuyobozi uhagarariye intara y'Amajyaruguru muri EEAR, uhagarariye intara y'Iburengerazuba, umuhuzabikorwa wungirije w'Umujyi wa Kigali, umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba, n'umubyeyi umaze igihe kinini afasha abagore bo mu itorero ry'ivugabutumwa ry'inshuti.

    Umuyobozi w’Amajyarugu muri EEAR ashyikirizwa igihembo

    Umuyobozi w’iburengerazuba muri EEAR nawe yahawe igihembo

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali muri EEAR ashyikirizwa igihembo

    Umuyobozi w’Iburasirazuba muri EEAR yakira igihembo yagenewe

    Mu byavuye amarushanwa, hatsinze abagore bo mu ntara y'Amajyaruguru, bakurikirwa n'abo mu ntara y'Iburasirazuba, aba gatatu babaye abo mu mujyi wa Kigali naho aba kane babaye abo mu ntara y'Iburengerazuba. 

    Mu byitaweho, harebwe ku bikorwa by'iterambere, imyambarire, imiririmbire n'ibindi. Abarushanijwe bose baturutse mu ntara zose uko ari enye, bashyikirijwe ibihembo hakurikijwe uko bagiye bakurikirana.

    Umuvugizi w'itorero ry'ivugabutumwa ry'inshuti mu Rwanda, Rev Pastor Mupenda Aaron, yashimiye abagore bose n'abandi bose bagize uruhare mu itegurwa ry'iki giterane, anagaruka bwuzuzanye bw'imbaraga Imana yahaye umugabo n'umugore.

    Ati: 'Narimo ntekereza nsanga Imana ubwayo nayo yararebye isanga umugabo adafite imbaraga zihagije, nuko imuremera umugore. Imana yatanze imbaraga mu mugore no mu mugabo kugira ngo izo mbaraga zuzuzanye.'

    Umuvugizi kandi yashimiye ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bubaba hafi mu bikorwa byose bya buri munsi, bwanabanye nabo muri iki giterane, buhagarariwe n'umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, Madamu Ishimwe Pacifique.

    Vice Mayor yagize ati: 'Bayobozi b'abagore ndabashimiye. Ndashimira ubuyobozi bw'iri torero ku bufatanye dufitanye, itorero ry'inshuti koko muri inshuti turabashimira ko no mu byago twagize mutahwemye kutuba hafi.'

    Ati: 'Abakristu ni nabo baturage, utari umuturage mwiza ntiwaba n'umuturage mwiza. Umukristu mwiza ni unogera Imana akanogera na Leta. Ijambo ry'Imana riryoha rijyanye n'imirimo ni ngombwa kuba intangarugero hose. 

    Ndashimira abagore ku ruhare bagize mu kurwanya igwingira ry'abana tukava kuri 40% tukagera kuri 20% no mu zindi gahunda z'imibereho myiza za Leta. Nizeye ko nidufatanya tuzubaka itorero ryiza n'akarere kazima.'

    Madamu Uwiragiye Genevieve, uhagarariye abagore mu nama y’umwaka, yavuze ko bishimiye cyane ko umusaruro wari witezwe muri iki giterane wabonetse.

    Yagize ati: “Ndanezerewe cyane kuko uko twifuzaga ko iki giterane kigenda, niko cyagenze. Abantu bitabiriye ari benshi, ibyo twateguraga byose bigezweho, nta kindi navuga usibye gushima Imana. 

    Havuyeho iki giterane cy’uyu mwaka, ntabwo gahunda zo guteza imbere umugore zihagaze ahubwo nibwo ahubwo nibwo tugiye kugira imbaraga nyinshi mu kurushaho guteza imbere umugore wo muri EEAR, n’uwo hanze yayo. N’ejo ku mugoroba twagize igiterane kitabirwa n’abantu benshi barimo n’abagore bari bavuye gushaka ubuzima i Goma”.

    Iki giterane cyabaye ku nshuro yacyo ya 20, cyitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu bice byose by’igihugu. Nk’uko byatangajwe n’abagiteguye, umusaruro wari ukitezweho wagezweho ku kigero cy’ijana ku ijana.

    REBA ANDI MAFOTO Y’IKI GITERANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133110/rubavu-amarushanwa-ubuhamya-nimurikagurisha-mu-byaranze-igiterane-cyabagore-bo-mu-itorero–133110.html

  • Perezida Kagame aratangiza imirimo yo kubaka inyubakoza Masai Ujiri #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame ari kumwe n'umushoramari Masai Ujiri, baratangiza imirimo yo kubaba icyanya cy'ibikorwaremezo bya siporo cyitwa 'Zaria Court Kigali' kuri  uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023.

    Ubusanzwe iki cyanya cyari cyariswe 'Ujiri Court' cyahinduriwe izina cyitwa  'Zaria Court Kigali', bikomoka ku gace ka Zaria muri Nigeria, ahakuriye umushoramari wo muri Canada akaba n'Umuyobozi wa Giants of Africa na Toronto Raptors, Masai Ujiri.

    Ikinyamakuru igihe cyanditse ko imirimo yo kubaka 'Zaria Court Kigali' yari, iratangizwa na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri umaze iminsi mu Rwanda aho yitabiriye Iserukiramuco ry'Umuryango Giants of Africa riri kubera i Kigali.

    Zaria Court Kigali ni umushinga w'iterambere ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by'umuco n'amacumbi arimo hoteli ndetse n'ihahiro rigezweho.

    Iki gikorwaremezo kizatahwa mu ntangiriro za 2025, kigiye kubakwa i Remera mu gace kahariwe ibikorwaremezo bya siporo kazwi nka 'Kigali Sports Hub' karimo Stade Amahoro na Petit Stade ziri kwagurwa ndetse na BK Arena yubatswe mu 2019.

    Uyu mushinga ni wo wa mbere wa 'Zaria Court' kuri uyu Mugabane wa Afurika, ukazaba ugizwe na hoteli ifite ibyumba 80, za restaurant, aho gufatira amafunguro n'ibinyobywa hejuru ku gisenge, gym, aho kwisanzurira, aho gukorera na studio y'ibiganiro.

    Hazaba kandi hari ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n'ibindi bikorwa.

    Zaria Court Kigali izaba irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n'abashyitsi. 'Contineurs' zitwarwamo ibicuruzwa zizifashishwa mu gukora amaduka yo gucururirazamo hatezwa imbere ubucuruzi bukorwa n'abagore n'urubyiruko rwihangira imirimo.

    Binyuze mu muryango Giants of Africa, Masai Ujiri ateganya kubaka ibibuga bitandukanye mu Rwanda birimo icy'i Rwamagana mu Agahozo-Shalom cyatashwe ku wa 13 Kanama n'icya Club Rafiki cyavuguruwe. Hari ikindi cyubatswe ku Kimisagara kiri kumwe n'icya Handball ndetse n'ibindi bizashyirwa i Rubavu, Rusizi n'i Huye.

    Icyanya cy'ibikorwaremezo bya siporo cyitwa 'Zaria Court Kigali' kizubakwa i Remera iruhanda rwa stade Amahoro

    The post Perezida Kagame aratangiza imirimo yo kubaka inyubakoza Masai Ujiri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/14/perezida-kagame-aratangiza-imirimo-yo-kubaka-inyubakoza-masai-ujiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-aratangiza-imirimo-yo-kubaka-inyubakoza-masai-ujiri