Blog

  • Diamond Platnumz yasutse amarangamutima ye kuri Perezida Paul Kagame amubwira amagambo yuzuye urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amagambo ya Diamond Platnumz abwira Perezida Paul Kagame yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo Giant Of Africa Festival.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho ari kumwe na Perezida Paul Kagame amubwira amagambo yuzuye urukundo.

    Yagize ati:'Urakoze Bwana Perezida Paul Kagame, kubuyobozi bwawe bukomeye no guha ikaze igihugu cyawe cyagutse mu gihe nasuye u Rwanda

    Usibye kugira gahunda ihamye, ariko urukundo ukunda urubyiruko no kwiyemeza guteza imbere ubuhanzi na siporo byagaragaye nkuko mwifatanije natwe ejo.

    Ubwitange bwawe mugutezimbere umuco no guteza imbere ubuhanzi birashimishije rwose. Ndabashimira ubwakiranyi bwanyu bwiza no gushiraho ibidukikije bitera inkunga ubufatanye niterambere.

    Dutegereje gukomeza gushimangira umubano hagati y'ibihugu byacu, imiryango yacu yubuhanzi hamwe na siporo ya siporo.

    Turashimira ubuntu bwawe, uhereye kubanyarwanda kugeza kuri twe abashyitsi. Mubyukuri, Afrika irakwishimira'.

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-yasutse-amarangamutima-ye-kuri-perezida-paul-kagame-amubwira-amagambo-yuzuye-urukundo/

  • Abarimu bashinjwa gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga bitanye ba mwana         #rwanda #RwOT

    Aba barimu uko ari bane bigishaga muri Sainte Trinite Nyanza TSS n'undi mukozi wa kamwe mu tubari two mu Karere ka Nyanza, ubushinjacyaha bwasobanuye uruhare rwa buri muntu ku byaha bakurikiranweho byo gusambanya umunyeshuri barerega ku gahato no kumukuriramo inda basabaga gukurikinwa badafunze.

    Ubushinjacyaha buravuga ko uwitwa Mugabo Fideli yatiye inzu (Ghetto) mugenzi we Venuste Sibomana kugira ngo bakora icyo cyaha cyo gukuriramo undi inda ari we umunyeshuri bigishaga.

    Ati 'Nyakubahwa mucamanza iyo nzu ugenekereje mu kinyarwanda wayita ibagiro.'

    Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mwarimu Mugabo wari umuyobozi w'ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire, ari nawe watumije umuti wo gukuramo inda uvanwe mu mujyi wa Kigali maze ntiwahagarikwa  mu Butansinda ahubwo ugezwa ku Bigega i Nyanza ushyikirizwa umukozi wa kamwe mu tubari nawe awutegera moto usubizwa mu Butansinda, umwarimu witwa Aduhire Thierry Prince aba ari we ujya kuwutora ku muhanda.

    Ubushinjacyaha buravuga ko uwari Prefet de discipline Fidele Mugabo yari asanzwe agirana ibiganiro bitandukanye n'uwo munyeshuri hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Facebook kandi uwo Mugabo akamuha itegeko ko ibiganiro bagirana nta wundi muntu ukwiye kubimenya

    Uhagarariye ubushinjacyaha ati 'Mugabo ubwe yigeze kubwira umunyeshuri yayoboraga ko yaza mbere y'iminsi biri y'uko amasomo atangira (abanyeshuri bari mu biruhuko) maze nk'uko bigaragara yaraje koko hanavukamo byinshi bitandukanye birimo no kumutera inda.'

    Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari ubuhamya butandukanye bw'abanyeshuri buvuga ko Prefet de discipline Mugabo, yari asanzwe asohokana n'uwo munyeshuri mu tubari.

    Ubushinjacyaha buravuga ko abo barimu  ari bo Mugabo Fidele yasambanyije uwo munyeshuri akamutera inda, hakanacurwa umugambi wo kuyikuramo.

     Mwarimu Venuste Sibomana nawe yatije iyo nzu bakaba bari banari kumwe na Aduhire Prince Thierry wanagiye kuzana iyo miti ku muhanda.

    Hari kandi undi mukobwa wiswe 'C' yasambanyije ku gahato ndetse na Amahirwe Mugisha Victor bakaba barafatiwe mu cyuho na RIB maze umunyeshuri we abajijwe uwamuteye inda yivugira ko ari Prefet de discipline Mugabo Fidele,nawe ajya gushakishwa arafatwa.

    Ubushinjacyaha busoza  busaba ko aba bose uko ari batanu bagakurikiranwa bafunze, binatewe n'ibyaha bakurikinweho kub uryo bashobora no gusibanganya ibimenyetso.

    Abashinjwa nabo bireguye umwe kuri umwe

    Fidele Mugabo ushinjwa ko yasambanyije uyu mwana akanamutera inda, avuga ko bariya bose nta bushuti cyangwa umubano wihariye bari bafitanye, uretse guhurira mu kazi ibyo barimo ari akagambane.

    Mugabo kandi aravuga ko ibyo byabereye kuri telefone atabizi, cyane ko na numero zakoreshwaga atari ize.

    Mugabo akomeza avuga ko nta munyeshuri yigeze asohokana mu tubari.

    Ati 'Nyakubahwa mucamanza ubu naba ntarabuze undi nsohokana kugera naho nsohokana umunyeshuri ndera ra?'

    Mugabo aravuga ko ibivugwa byose ari ukumubeshyera ntaho ahuriye nabyo.

    Ku bijyanye no kuba hari ibiganiro bagiranaga n'uwo munyeshuri kuri Facebook, umwunganizi we yavuze ko bari baganiriye bisanzwe maze uwo munyeshuri akamutakira agahinda ke ko amafaranga y'ishuri yayabuze, maze Mugabo amwizeza ko yamufasha dore ko yari anasanzwe ari umurezi we.

    Umwunganizi we ati 'Nyakubahwa Perezida w'urukiko inyandiko z'urubyiruko rw'iki gihe zirihariye kuburyo aho kwandika igihekana  'Sh' kigizwe n'ingombajwi 'S' na 'H'  bo basigaye  bandika ingombajwi 'C' na 'H' kuburyo n'ubushinjacyaha bushobora kubona ko handitse 'Chr' kandi muri izo nyandiko nta 'r' iriho.'

    Abari mu rukiko amarangamutima yabo bahise bayagaragaza basekera rimwe.

    Naho Sibomana Venuste, yemera ko yatije 'ghetto' ye hakaberamo ibyo byose ariko ngo  nawe ntiyari we, ahubwo yari yabihatirijwe na Mugabo nk'umuntu wari usanzwe umuyobora.

    Aduhire Thierry Prince avuga ko ibyabaye atari azi iyo biva niyo bijya ko niyo miti yagiye kuzana atari azi ko ariyo gukuramo indam ahubwo yagize ngo ni iya Venuste imugabanyiriza uburwayi bw'igifu kuko yari azi ko asanzwe akirwara.

    Thierry yemera ko yararanye n'undi mukobwa ariko batasambanye.

    Urukiko rwamubajije niba yari yisiramuje kuburyo ararana n'umukobwa ntibagire icyo bakora, Thierry nawe ati 'Nyakubahwa Perezida w'urukiko numvaga nta bushake nari mfite'

    Ku ruhande rwa mwarimu Amahirwe Mugisha Victor, avuga ko ibyabaye byose atari azi iyo biva niyo bijya.

    Victor avuga ko yahamagawe na Venuste ndetse na Thierry ngo aze bafatanye gushyira amanota muri sisiteme we aragenda barafatanya, gusa akigera mu rugo yabajije niba hari ibiryo bamurangira aho biri, ari kwarura abona abakobwa mu nzu bameza nk'abarwaye maze nawe arasohoka abaza bagenzi be ibyabo bakobwa we avuga ko atarazi.

    Bagenzi be ngo bamusubije ko bakora icyabazanye ko ari abiryamiye  ashiduka afashwe atazi iyo biva niyo bijya.

    Umukozi wa kamwe mu tubari  nawe uri muri iyi dosiye yiregura, yavuze ko Mugabo yari asanzwe ari umukiriya wo muri ako kabari, yamutelefonnye ngo amuhagararire ku muhanda ko hari imodoka, izanye akantu akamufatire ahite areba umumotari agaha akazane mu Butansinda, nawe arasohoka agaha umumotari koko nk'uko yari abisabwe.

    Ati 'Nk'umuntu w'umukiriya tunasanzwe tuziranye sinari kwanga gutanga iyo serivis,i ahubwo natunguwe no kuba narafashwe nkaba ndi gukurikiranwa.'

    Abaregwa bose icyo bahuriye ni uko basaba kurekurwa bagakurikiranwa badafunze.

    Icyemezo cy'urukiko

    Urukiko rw'ibanze rwa Ruhango, rusanga aba barimu uko ari bane bakwiye gukurikiranwa bafunze naho uyu wari usanzwe ari umukozi wo mu kabari we agakurikiranwa adafunze, bityo bariya bakaba bafunze by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30, umucamanza yibutsa ko iki cyemezo cyajururirirwa mu gihe kitarenze iminsi itanu.

    Aba bose bararegwa ibyaha bitandukanye birimo gukoresha undi imibonano mpuzamahanga ku gahato, gucura umugambi wo gukora icyaha, gukuriramo undi inda ndetse n'icyaha cyo kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda.

    Bariya barimu bigishaga ku ishuri rya Sainte Trinite de Nyanza TSS, riri mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bose kandi batawe muri yombi taliki ya 12 Nyakanga 2023, ubuyobozi bwa ririya shuri bakoragaho buherutse gutangaza ko amasezerano bari bafitanye nabo bayahagaritse batazongera gukorana.

    Bari bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango ariko bahise bajyanwa mu igororero rya Muhanga.

    Theogene NSHIMIYIMANA

    The post Abarimu bashinjwa gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga bitanye ba mwana         appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/14/abarimu-bashinjwa-gukuriramo-inda-umunyeshuri-bigishaga-bitanye-ba-mwana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarimu-bashinjwa-gukuriramo-inda-umunyeshuri-bigishaga-bitanye-ba-mwana

  • Niyigena Clement wa APR FC arabarizwa muri Kenya #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement ubu arabarizwa muri Kenya aho yagiye kwisuzumisha uburwayi bwatumye amara amezi arenga 4 adakina.

    Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi, bivugwa ko afite ikibazo hafi y’Ibihaha, mu Rwanda bagerageje kumuvura ariko biranga.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 nibwo Clement yagiye muri Kenya aho agiye kwisuzumisha ngo bamenye icyo arwaye nibiba ngombwa banamubage.

    Niyigena Clement aheruka mu kibuga tariki ya 5 Mata 2023 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wo batsinzemo Marines 2-1, ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.

    Nyuma y’uyu mukino, Clement ntabwo yongeye kugaragara mu kibuga, tariki ya 28 Gicurasi 2023 ubwo APR FC yegukanaga igikombe cya shampiyona cya 2022-23 nibwo yavuze ku burwayi bwe.

    Niyigena Clement byatangiye bavuga ko arwaye Malaria, nyuma bihinduka typhoid ariko nyuma nabwo hajemo ubundi burwayi.

    Mu kiganiro cy’umwihariko Niyigena Clement yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko byatangiye ari typhoid ariko nyuma hazamo ubundi burwayi.

    Ati “Nari nabanje kurwara typhoid nyuma nza kugira ikibazo cyo mu gatuza. Baramvuye gusa ntabwo birarangira neza. Icyo mvuga ni uko mu gatuza hatarakira neza.'

    Niyigena Clement uburwayi bwamuzahaje cyane ni ubu bwo mu gatuza aho yagize ikibazo hafi n’ibihaha, hakaba harajemo amazi.

    Uyu musore akaba ari ku mwaka we wa mbere muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu aho yageze avuye muri Rayon Sports, hari nyuma yo kuva muri Marines FC.

    Niyigena Clement yagiye kuvurirwa muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyigena-clement-wa-apr-fc-arabarizwa-muri-kenya

  • Umukinnyi ushobora kwirukanwa n’ikipe ya APR FC kubera urwego ruri hasi yahamagawe mu ikipe y’igihugu benshi bahinda umushyitsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    No kwirukanwa birashoboka! Umukinnyi ushobora kwirukanwa n'ikipe ya APR FC kubera urwego ruri hasi yahamagawe mu ikipe y'igihugu benshi bahinda umushyitsi

    Umukinnyi w'ikipe ya APR FC ushobora kwirukanwa, yahamagawe mu ikipe y'igihugu kandi muri Gitinyiro ntamwanya abona wo gukina.

    Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya Super Cup nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC iyinyagiye ibitego 3-0 mu mukino abafana ba Rayon Sports n'aba APR FC bagaragaje urwego ruri hejuru rw'imifanire.

    Muri uyu mukino abakinnyi 2 b'abanyamahanga ba APR FC barimo Taddeo Lwanga ndetse na Bienvenue Bindjeme bashobora gusezererwa, ntabwo bigeze bagaragara muri uyu mukino ngo bagaragaze icyo babazaniye kubera urwego ruri hasi bagaragaje.

    Nubwo Taddeo Lwanga atakinnye umukino wa Super Cup ndetse akagaragaza n'urwego ruri hasi mu mikino ya gishuti APR FC yakinnye mu minsi ishize yahise ahamagarwa mu ikipe y'igihugu ya Uganda yitegura gukina umukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika, izakina na Niger.

     

    Source : https://yegob.rw/no-kwirukanwa-birashoboka-umukinnyi-ushobora-kwirukanwa-nikipe-ya-apr-fc-kubera-urwego-ruri-hasi-yahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-benshi-bahinda-umushyitsi/

  • Niyigena Clement myugariro wa APR FC yerekeje hanze y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse n'ikipe ya APR FC Niyigena Clement yerekeje hanze y'u Rwanda mu gusuzumwa uburwayi amaranye iminsi.

    Kuri uyu wa mbere nibwo uyu mukinnyi yerekeje mu gihugu cya Kenya gusuzumwa uburwayi amaranye iminsi ndetse byaba na ngombwa agahabwa ubuvuzi. Amakuru dufite ni uko kugeza ubu yamaze no kugera muri iki gihugu mu masaha ari imbere araza gusuzumwa.

    Shampiyona sezo 2022/2023, ijya kurangira Niyigena Clement yagize uburwayi bukomeye ndetse Shampiyona isoza ikipe ya APR FC ikina idafite uyu musore binayiviramo kugenda itakaza imikino imwe n'imwe. Bivugwa ko afite ikibazo cy'ibihaha.

     

     

    Source : https://yegob.rw/niyigena-clement-myugariro-wa-apr-fc-yerekeje-hanze-yu-rwanda/

  • Abahinduranya nk’akenda k’imbere! Sharifa wahoze ari umugore wa Jay Polly yateye indobo umusore wari waramwambitse impeta ahita yikundanira n’undi musore mushya (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahinduranya nk'akenda k'imbere! Sharifa wahoze ari umugore wa Jay Polly yateye indobo umusore wari waramwambitse impeta ahita yikundanira n'undi musore mushya.

    Uwimbabazi Sharifa wahoze ari umugore wa Jay Polly yabenze Aimé Nshogoza wari uherutse kumwambika impeta, yinjira mu rukundo rushya n'umusore witwa Mutangana Destiny.

    Mu 2020 ni bwo Uwimbabazi Sharifa yeruye ko yatandukanye na Jay Polly icyo gihe ahishura ko afite umukunzi mushya Aimé Nshogoza ndetse nyuma aza no kumwambika impeta.

    Nyuma yo kwambikwa impeta, amakuru avuga ko urukundo rw'aba bombi rwatangiye kugenda ruyenga gahoro gahoro kugeza ubwo mu minsi ishize byamenyekanye ko Uwimbabazi Sharifa asigaye afite umukunzi mushya wa Mutangana Destiny.

    Ni amakuru Uwimbabazi Sharifa yahamirije ikinyamakuru IGIHE nyuma yo gusohora amafoto bari muri Pariki y'i Nyandungu.

    Uwimbabazi yagize ati 'Turakundana kandi rwose ndabizi neza ko ari we ugiye kumpindurira ubuzima.'

    Source : https://yegob.rw/abahinduranya-nkakenda-kimbere-sharifa-wahoze-ari-umugore-wa-jay-polly-yateye-indobo-umusore-wari-waramwambitse-impeta-ahita-yikundanira-nundi-musore-mushya-amafoto/

  • Kigali umushoferi wari utwaye abagenzi muri KBS yarwanye inkundura na mugenzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushoferi wa Sosiyete itwara abagenzi ya KBS, yarwanye mu buryo bukomeye n'ushinzwe kugenzura ko abagenzi bishyuye bakoresheje ikarita y'ikoranabuhanga ya Tap&Go, bapfa ko hari umugenzi umwe wamwishyuye mu ntoki.

    Iyi mirwano yabereye ku Mulindi mu Karere ka Gasabo mu mpera z'icyumweru gishize.

    Abatangabuhamya babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ushinzwe kugenzura ko abagenzi bishyuye bakoresheje Tap&Go yinjiye muri bisi asanga hari umugenzi wishyuye umushoferi mu ntoki ahita amufata mu mashati amukubita mu buryo bukomeye.

    Ngo ibi byatumye n'abagenzi bari muri iyo bisi bahita batangira gukubita uyu mugabo ku buryo inzego z'umutekano ari zo zahosheje iyo mirwano.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umushoferi-wari-utwaye-abagenzi-muri-kbs-yarwanye-inkundura-na-mugenzi-we/

  • Muhanga: Amakimbirane yatumye umugabo ata urugo n'akazi k'ubuganga ajya guhingira rubanda muri Uganda #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwe, Umugabo witwa Hagenimana Aimable avuga ko amakimbirane y'igihe kirekire yagiranaga n'umugore we yatumye ava mu rugo ajya mu gihugu cya Uganda, ubuzima buramukomerera agera n'aho atangira guhingira amafaranga bubyizi kandi yari umuganga mu Rwanda. Ubuzima bwaramubihiye agaruka iwe. 

    Hagenimana, ibi yabigarutseho mu kiganiro kirimo ubuhamya bw'ibyamubayeho yahaye abayoboke b'Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) bagize ururembo rwa Nyabisindu. Hari mu giterane cyo kwigisha Abakirisito uburyo bwo guhinduka byuzuye. Ni igiterane cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwamagana amakimbirane mu muryango.

    Hagenimana atanga ubuhamya bw'ibyo amakimbirane yamukoreye. Uwo bari kumwe ni umugore we.

    Yavuze ko yamaze hafi imyaka 16 mu makimbirane n'umufasha we aho kuva bashakana mu mwaka wa 2003 kugera ahagana 2018 babanaga nabi kugera n'aho ava mu rugo akajya mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda kubera ibigare by'abamushoraga mu tubari kunywa inzoga n'ingeso mbi zirimo no kwishora mu busambanyi.

    Yagize ati' Kuva mu mwaka wa 2003 maze gukora ubukwe ninjiye mu makimbirane n'umufasha wanjye biturutse ku bigare nabagamo byaje kunjyana no mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no kunywa inzoga. Ahagana muri 2015 naranafungwaga kubera ibyo bigare, natwaye imodoka nasinze ndetse nza kujya mu Bugande mpunze urugo kugirango ngire amahoro ariko bimbera bibi kuko ngezeyo ubuzima bwanze ngatangira guhingira amafaranga bubyizi kandi naravuye hano ndi umuganga wari witunze mfite n'ubuzima bwiza'.

    Abatari bake bagaragaje gufashwa n'ubu buhamya nk'isomo rikomeye ryo kwirinda amakimbirane.

    Umufasha we witwa Muratwa Ignaciana, avuga ko amakimbirane y'abashakanye ateza igihombo ku muryango, ariko by'umwihariko abana bakaba aribo bahababarira kubera ko ababyeyi baba bari mu ntonganya za hato na hato ntibabonere abana umwanya.

    Yagize Ati' Njyewe n'umugabo wanjye twabanye igihe kirekire ariko igihombo gikomeye ni uko n'ibyo nakoraga byose nabaga ntatuje, kwita ku bana bikagorana kuko twebwe tuba turi mu ntonganya ugasanga ntabwo babonewe umwanya ufatika kuko ababyeyi tutumvikana ku bibazo byacu'.

    Umushumba Mukuru wungirije akaba n'umuvugizi wungirije w'Itorero rya ADEPR, Rev Rutagarama Eugene avuga ko akenshi ibibazo bigaragara mu miryango by'amakimbirane bikomoka ku buryo abubaka ingo bamenyana ubwabo ntibabashe guha umwanya umuryango kugirango ubashe kubaha inzira nziza yo kubana neza, kubahana no guhana umwanya bakaganira ku bibazo byabo.

    Akomeza yibutsa ko urugo rupfira mu itangira kuko akenshi abashakana baba bataramenyana ngo bahuze imico yabo kugirango bazabashe kwihanganirana mu gihe bagiranye ibibazo.

    Rev. Rutagarama 

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko amakimbirane hagati y'abashakanye agomba guhagurukirwa bigaca mu madini n'amatorero. Ahamya ko aha ariho habonekera umusaruro kuko ukwemera kwayobora abakirisito bakagira imiryango ibanye neza, ibanye nabi ikaganirizwa ikerekwa inzira ikwiye gukoresha ikirinda ibiyitandukanya n'Imana.

    Kugeza ubu benshi mu babaye muri ibi bibazo by'amakimbirane yo mu muryango n'abagiye bamenya byinshi mu bibazo biyazamura, bemeza ko amakimbirane atuma umuryango utabasha gutera imbere bitewe n'uko buri wese aba yirebaho, yirwanirira ndetse ugasanga hari umwe uhohotera mugenzi we bagahora mu ntonganya zitandukanye zitagize icyo zifasha mu iterambere zishobora no gutuma abana bava mu muryango bakajya gushaka amahoro ahandi cyangwa ababyeyi bakicana.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/14/muhanga-amakimbirane-yatumye-umugabo-ata-urugo-nakazi-kubuganga-ajya-guhingira-rubanda-muri-uganda/

  • U Rwanda rugiye gusubizwa ku busabe  bwo gushyira inzibutso enye za Jenoside mu murage w'Isi #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gutaha kwa Nzeri, U Rwanda ruzahabwa igisubizo cya nyuma ku busabe bwarwo bwo gushyira inzibutso enye za Jenoside, ku rutonde rw'ibigize Umurage w'Isi wa UNESCO. 

    Imyaka irarenga icumi u Rwanda rusabye ko Inzibutso enye za Jenoside urwa Kigali , Murambi, Nyamata na Bisesero zandikwa mu murage w'Isi wa UNESCO .

    Byatangajwe kuri uyu wa 14 Kanama 2023,  mu nama mpuzamahanga yiga ku kwandikisha umurage ndangamuco muri UNESCO ibera I Kigali ihuje inzobere zituruka mubihugu bitandukanye bya Afurika. 

    Ibihugu bya Afurika bigaragazwa kutanyurwa n'uburyo ibikorwa by'umugabane byanditswe mu Umurage w'Isi wa UNESCO ari bicye cyane kandi hari byinshi biri muri Afurika byakabaye birimo. Impmvu nyamukuru ngo ni uko usanga ibisabwa na UNESCO bigoye  bityo ngo ibihugu bya Afurika bikwiye guhuza ijwi rishyira igitutu kuri  UNESCO ikorashya ibisabwa kugirango ibikorwa bya Afurika bijya mu murage w'isi bibe byinshi.

     Madame MOHLAGO  FLORA MOKGOHLOA umuyobozi wungirije w  'ikigo cya Leta ya Afurika y'epfo .

    Ati  'UNESCO ibifite ibyo igenderaho mu kwemeza igikorwa kijya mu murage w'isi ,usanga rero inzira unyuramo kugirango ubyuzuze zisaba amikoro menshi  ariko ndizera ko Afurika dushoboye kuba twashyira igitutu kumuryango mpuzamahanga hakoroshwa ibyo bigenderwaho kugirango ibikorwa by'umugabane wacu bigaragare ari byinshi mu murage w'isi wa UNESCO.'

    Kugeza ubu ibihugu  12 bya Afurika birimo n'u Rwanda  ntibigira  igikorwa na kimwe cyanditse mu murage w'Isi wa Unesco. Muri 2012 u Rwanda nibwo rwatangiye urugendo rwo gusaba ko Imyaka irarenga icumi u Rwanda rusabye ko Inzibutso enye za Jenoside arizo  urwa Kigali , Murambi, Nyamata na Bisesero zandikwa mu murage w'Isi wa Unesco .

    Minisitiri w'ubumwe bw'Abanyawanda N'inshingano mbonera gihugu avuga ko igusubizo cya Nyuma bazagihabwa mu kwezi gutaha kwa cyenda mu nama iteganyijwe kubera muri Arabia Saoudite. DR BIZIMANA Jean Damascene ni Minisitiri w'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu.

    Ati ' iyo nama izabera muri Arabiya saoudite niyo izafatirwamo icyemezo kubireba inzibutso z'u Rwanda enye ,urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, u Rwa Bisesero , I Nyamata na Murambi , Unesco yohereje mu Rwanda impuguke inshuro zitandukanye zigasura izo nzibutso bakatwereka ibigomba kunozwa hari n'amasezerano asanzwe ariho ni amasezerano yo mu mwaka w'1972 niyo akubiyemo akurikizwa kugirango ahantu ana naha si urwibutso gusa habe hakwemererwa kwinjira mu murage w'isi ni ukuba hagaragzwa ko hafite indangagaciro idasanzwe kandi ifite icyo igaragza ku rwego mpuzamahanga inzibutso zacu rero twerekana ko zifite ibintu byinshi bidasanzwe kuko icyaha mpuzamahanga kandi ndengakamere murumva aho ngaho ku rwego mpuzamhanga birahari.'

    Usibye Inzibutso enye za Jenoside u Rwanda rwasabye ko zijya mu murange w'isi wa Unesco ,rwanasabye ko n' Ishyamba rya Kimeza rya Nyungwe naryo rijyamo. Nubwo ibihugu bya Afurika bitandukanye bishaka ko ibikorwa byayo bishyirwa ari byinshi mu murage w'ISI WA Unesco kurundi ruhande hari ibihugu binengwa ko bitabasha gucunga neza bimwe mubikorwa biba byamaze gushyirwa mu murage w'Isi. Icyakora u Rwanda rwo ruvuga ko rutamera nkabyo kuko ngo rwiteguye kubahiriza ibisabwa byose mu kubungabunga ibikorwa byashyirwa mu murage w'isi. DR BIZIMANA Jean Damascene, Ministiri w'ubumwe bw'abanyarwanda  arakomeza.

    Ati ' Twebwe u Rwanda twerekana ko dufi ubushobozi dufite ubushake dushingiye ku mategeko dufite dushingiye kuri politiki y'igihugu dushingiye no kuri gahunda ndende ya vision u Rwanda ruba rugenderamo.'

    Kuri ubu I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga y'iminsi itanu yiga ku kwandikisha Umurage Ndangamuco ihuje impuguke ziturutse mubihugu bitandukanye bya Afurika zigira hamwe icyakorwa ngo ibikorwa ndangamurage bya Afurika byandikwe muri UNESCO.

      Daniel Hakizimana

    The post U Rwanda rugiye gusubizwa ku busabe  bwo gushyira inzibutso enye za Jenoside mu murage w'Isi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/14/u-rwanda-rugiye-gusubizwa-ku-busabe-bwo-gushyira-inzibutso-enye-za-jenoside-mu-murage-wisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rugiye-gusubizwa-ku-busabe-bwo-gushyira-inzibutso-enye-za-jenoside-mu-murage-wisi

  • Perezida Kagame yatangije ibikorwa byo kubaka inyubako za Masai Ujiri #rwanda #RwOT


    Perezida Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri, bashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa icyanya cy'ibikorwaremezo bya siporo cyitwa 'Zaria Court Kigali' kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023.

    Zaria Court Kigali ni umushinga w'iterambere ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by'umuco n'amacumbi arimo hoteli ndetse n'ihahiro rigezweho.

    Zaria Court izubakwa i Remera, hafi ya Stade Amahoro hahoze hakorerwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), ahangana na hegitari 2,4. Ubwo butaka Masai Ujiri yabuhawe na Leta y'u Rwanda muri Nyakanga 2021.

    Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri ku bikorwa bitandukanye akomeje gukora mu Rwanda, avuga ko ari 'umukozi' ndetse ibintu byose ashaka abigeraho, uretse kimwe cyamunaniye, guhindura Umukuru w'Igihugu umufana wa Toronto Raptors abereye umuyobozi.

    Ati 'Masai ni umukozi kandi ikimenyetso ni ikiduteranyirije hano. Ibintu byose arabishoboye, ariko icyamunaniye ni ukumpindura nkafana ikipe ayobora ya Toronto Raptors. Gusa, naravuze nti niba ntacyo bitwaye gufana amakipe abiri, ndongeraho Toronto, ariko ikipe ya mbere yanjye mfana ni Golden State Warriors.'

    Yavuze ko kandi kubona ibikorwaremezo nk'ibi mu Rwanda bizafasha kuzamura siporo n'ibindi bikorwa muri Afurika afatiye urugero ku buryo bamwe mu bayobozi b'ibihugu bya Afurika baza i Kigali bahakura intego yo kubaka inzu z'imyidagaduro zimeze nka BK Arena.

    Ati 'Gusa, turishimira ko twashoboye gukorana, hari byinshi byagezweho harimo n'iyi Zaria Court n'ibindi biyikikije. Ntabwo bigarukira hano, bizagera hirya no hino mu Rwanda, mu Karere no ku Mugabane [wa Afurika]. Masai yavuze uburyo twahuriye muri Toronto ubwo yari yantumiye ku mukino wa [NBA] All-Star bikavamo igitekerezo cyo kubaka Arena [BK]. Benshi mu bayobozi bo muri Afurika badusuye hano, bahavanye igikerezo cyo kubaka Arena n'iziyirenze.'

    Yakomeje ati 'Turizeza ko nk'igihugu tuzakora ibishoboka byose. Kukugira nk'umufatanyabikorwa bizadufasha kugera ku rwego dushaka kugeraho harimo no kubona impano kandi ntibizahagarara.'

    Masai Ujiri yashimiye abantu n'inzego zitandukanye zifite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga mugari, avuga ko siporo ikwiye kurenga uko ifatwa ku Mugabane wa Afurika, ikareberwa mu ndorerwamo y'amarushanwa n'ubukungu.

    Ati 'Ni umwanya wuje ibyishimo kuba twiyizera nk'Abanyafurika. Dukwiye kurekeraho kureba siporo nk'umwanya wo kuruhuka kuri uyu Mugabane, ahubwo nk'umwanya wo kurushwana no kuzamura ubukungu bwacu. Usanga Afurika ifite impano gusa, kuki tutakwishakamo n'ibikorwaremezo bidufasha kugera ku byo twifuza? Turashaka guha amahirwe urwo rubyiruko rwacu.'

    Iki gikorwaremezo kizatahwa mu ntangiriro za 2025, kigiye kubakwa i Remera mu gace kahariwe ibikorwaremezo bya siporo kazwi nka 'Kigali Sports Hub' karimo Stade Amahoro na Petit Stade ziri kwagurwa ndetse na BK Arena yubatswe mu 2019.

    Uyu mushinga ni wo wa mbere wa 'Zaria Court' kuri uyu Mugabane wa Afurika, ukazaba ugizwe na hoteli ifite ibyumba 80, za restaurant, aho gufatira amafunguro n'ibinyobywa hejuru ku gisenge, gym, aho kwisanzurira, aho gukorera na studio y'ibiganiro.

    Hazaba kandi hari ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n'ibindi bikorwa.

    Zaria Court Kigali izaba irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n'abashyitsi. 'Contineurs' zitwarwamo ibicuruzwa zizifashishwa mu gukora amaduka yo gucururirazamo hatezwa imbere ubucuruzi bukorwa n'abagore n'urubyiruko rwihangira imirimo.

    Binyuze mu muryango Giants of Africa, Masai Ujiri ateganya kubaka ibibuga bitandukanye mu Rwanda birimo icy'i Rwamagana mu Agahozo-Shalom cyatashwe ku wa 13 Kanama n'icya Club Rafiki cyavuguruwe. Hari ikindi cyubatswe ku Kimisagara kiri kumwe n'icya Handball ndetse n'ibindi bizashyirwa i Rubavu, Rusizi n'i Huye.

    Biteganyijwe ko kizatanga akazi ku bagera kuri 500 mu bijyanye no kwakira abantu n'ubukerarugendo ubwo kizaba gitangiye ibikorwa byacyo muri Gashyantare 2025 mu gihe imirimo yo kucyubaka iteganyijwe kurangira mu Ugushyingo 2024.

    The post Perezida Kagame yatangije ibikorwa byo kubaka inyubako za Masai Ujiri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/14/perezida-kagame-yatangije-ibikorwa-byo-kubaka-inyubako-za-masai-ujiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yatangije-ibikorwa-byo-kubaka-inyubako-za-masai-ujiri