Blog

  • Egoko wa maso we: havumbuwe ifoto ya Dogiteri Nsabi akiri umwana w’umunyeshuri gusa benshi bari bagiye kumuyoberwa kubera amaso yari afite icyo gihe [IFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Egoko wa maso we: havumbuwe ifoto ya Dogiteri Nsabi akiri umwana wiga muri Secondary  gusa benshi bari bagiye kumuyoberwa kubera amaso manini  yari afite icyo gihe.

    Uyu ni Nsabimana Eric umaze kumenyekana no kubaka izina nka Dogiteri Nsabi.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga uyu musore yashyize hanze ifoto ye ikiri umunyeshuri wo hasi gusa benshi mu bayibonye batunguwe n'uburyo yahindutse mo.

    Source : https://yegob.rw/egoko-wa-maso-we-havumbuwe-ifoto-ya-dogiteri-nsabi-akiri-umwana-wumunyeshuri-gusa-benshi-bari-bagiye-kumuyoberwa-kubera-amaso-yari-afite-icyo-gihe-ifoto/

  • Natwe turamukunda si wowe wenyine: Dj Brianne yashyize ifoto hanze ari kumwe n’umupasteri ukunzwe cyane hano mu Rwanda ni uko maze abantu batungurwa n’ukuntu yari yifashe mu bwitonzi bwinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Natwe turamukunda si wowe wenyine: Dj Brianne yashyize ifoto hanze ari kumwe n'umupasteri ukunzwe cyane hano mu Rwanda ni uko maze abantu batungurwa n'ukuntu yari yifashe mu bwitonzi bwinshi

     

    DJ Brianne uri mu bavanzi b'imiziki bagezweho i Kigali yagaragaje ifoto ari kumwe n'umukozi w'imana Rev.Pst Antuane Rutayisire.

    Yongera ho amagambo avuga ko amukunda gusa yasanze benshi mu bamukurikirana n'abo bakunda uyu mukozi w'imana.

     

    Source : https://yegob.rw/natwe-turamukunda-si-wowe-wenyine-dj-brianne-yashyize-ifoto-hanze-ari-kumwe-numupasteri-ukunzwe-cyane-hano-mu-rwanda-ni-uko-maze-abantu-batungurwa-nukuntu-yari-yifashe-mu-bwitonzi-bwinshi/

  • Ntiranyurwa nabo ifite! Ikipe ya Rayon Sport yamanuye indi mashini y’ibitego -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sport igikomeje kwiyubaka mu buryo budasanzwe kumwanya ukina usatira izamu yamaze kugura undi mukinnyi mushya uje gufatanya na Charles Baale mu gusatira izamu.

    Uyu mukinnyi aka akubutse mu gihugu cya Sudan akaba azwi ki mazina nka Eid Mugadam Abalar akaba yasesekaye I Kigali kuri uyu munsi mu masaha ya nijoro

    Source : https://yegob.rw/uyu-we-na-fire-arazica-ikipe-ya-rayon-sport-yamanuye-indi-mashini-yibitego-amafoto/

  • Amaso y’abantu abona byinshi koko! Lynda Priya yerakanye ibintu bizarebwa neza n’umugabo we maze abantu batangira kurabya indimi abandi nabo bacika ururondogoro -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amaso y'abantu abona byinshi koko! Lynda Priya yerakanye ibintu bizarebwa neza n'umugabo we maze abantu batangira kurabya indimi abandi nabo bacika ururondogoro.

    Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Lynda Priya uzwiho kuba ari mwiza cyane yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be ifoto igaragagaza ikimero cye kirangaza benshi maze abantu bamubwira akari ku mutima.

    Ifoto:

    Bimwe mu bintu abantu bagiye bamubwira nyuma yo kubona iyi foto ya Lynda Priya:

    Source : https://yegob.rw/amaso-yabantu-abona-byinshi-koko-lynda-priya-yerakanye-ibintu-bizarebwa-neza-numugabo-we-maze-abantu-batangira-kurabya-indimi-abandi-nabo-bacika-ururondogoro-amafoto/

  • Premier League: Manchester United yatangiye iteza icyikango mu bafana bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yatangiye umwaka w'imikino wa 2023-2024 muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League) itsinda igitego kimwe ku busa itsinda ikipe ya Wolves.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere Saa Tatu z'ijoro , ikipe ya Manchester United yari yakiriye ikipe ya Wolves mu mukino wa mbere wa Premier League, Manchester United bigoranye ibasha gutsinda igitego kimwe ku busa.

    Ni umukino wagoranye cyane kuko ikipe ya Wolves niyo yatatse cyane Manchester United, ariko ku munota wa 76, Raphael Varane atsindira Manchester United igitego kimwe ahawe umupira na Wan Bissaka.

    Raphael Varane watsindiye Manchester United igitego

    Source : https://yegob.rw/premier-league-manchester-united-yatangiye-iteza-icyikango-mu-bafana-bayo/

  • Premier League:Manchester United yacitse Wolv… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umukino wabaye kuri uyu wambere taliki 14 Kanama saa tatu z’ijoro. Manchester United niyo yari yawakiriye ku kibuga Old Trafford.

    Abakinnyi 11 ba Manchester United babanje mu kibuga:Onana, Wan-Bissaka, Varane, Martinez, Shaw, Casemiro, Mount, Antony, Bruno Fernandes, Garnacho na Rashford.

    Abakinnyi 11 ba Wolves babanje mu kibuga: Jose Sa, Ait-Nouri, Semedo, Dawson, Kilman, Lemina, Gomes, Nunes, Sarabia, Neto ndetse na Cunha.

    Umukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati gusa Wolves ikanyuzamo igashaka gutungurana. Ku munota wa 10 Manchester United yashoboraga kuba yafunguye amazamu ku mupira mwiza Antony yarahaye Marcus Rashford ariko umuzamu wa Wolves aratabara.

    Manchester United yakomeje gukina icungira ku kwirukankana imipira ariko ba myugariro ba Wolves bakaba maso.

    Kuwa 26 Matheus Cunha wa Wolves yazamukanye umupira mu kibuga hagati agenda acenga ahereza umupira Pablo Sarabia imbere y’izamu arekura ishoti riremeye gusa ku bw’amahirwe macye rinyura impande y’izamu gato.

    Ikipe ya Wolverhampton Wanderers yakomeje gushaka aho iminera ngo ishake igitego,ku wa 34 Pedro Neto yarekuye ishoti ariko rinyura impande y’izamu gato.

    Mu minota 36 Manchester United yabaye nk’iriye Amavubi maze itangira gusatira cyane ndetse binashoboka ko yabona penariti aho Nelson Semedo yakojeje intoki ku mupira ari mu rubuga rw’mahina ariko umusifuzi arasanza.

    Igice cyabere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. 

    Igice cya kabiri cyatangiye Wolves ariyo gusatira cyane dore ko ku munota wa 46 gusa bari bamaze kubona koroneri nubwo nta cyavuyemo.

    Mu minota 50 Manchester United yongeye kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Wolves abakinnyi barimo Marcus Rashford na Antony barekura amashoti ariko Jose Sa agakora akazi gakomeye ayakuramo.

    Wolverhampton Wanderers niyo yakomeje kwiharira umukino gusa yagera imbere y’izamu igapfusha ubusa amahirwe.

    Ba rutahizamu ba Wolves barimo Neto bakomeje kubona imipira myiza imbere y’izamu rya Manchester United ariko gutereka mu nshundura biranga.

    Kuwa 75 Manchester United yatanze ikosora ifungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Rafael Varane ahawe umupira na Wan-Bissaka.

    Nyuma yo kubona igitego Manchester United yagerageje kuyobora umukino ndetse inongera kubona ibundi buryo bwashoboraga no kuvamo ibitego.

    Mu minota ya nyuma y’umukino Wolverhampton Wanderers yasatiriye cyane ariko Onana wa Manchester United aba ibamba. Umukino warangiye Manchester United ariyo yegukanye amanota 3 itsinze igitego 1-0.

    Raphael Varane yishimira igitego yatsinze 

    Manchester United yatsinze Wolverhampton Wanderers mu buryo bugoranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133168/premier-league-manchester-united-yacitse-wolverhampton-wanderers-133168.html

  • Burya babivuze ukuri koko ngo ntakitagira iherezo! Abagize itsinda Kigali Boss Babies batangiye gusenyuka hagenda umwe kuri umwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ubifatanya n'ubushabitsi, Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model, yatangaje ko yamaze gusezera mu itsinda rya Kigali Boss Babes.

    Isimbi Model yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko yasezeye muri iri tsinda yari ahuriyemo Alliah Cool, Christella, Queen La Douce, Camille Yvette, Gashema Sylivie ndetse na Alice La Boss kubera 'ubucuruzi n'inshingano.'

    Source : https://yegob.rw/burya-babivuze-ukuri-koko-ngo-ntakitagira-iherezo-abagize-itsinda-kigali-boss-baby-batangiye-gusenyuka-hagenda-umwe-kuri-umwe/

  • Byagenze gute ngo Diamond ahure na Perezida K… – #rwanda #RwOT

    Iyi foto yafatiwe muri kimwe mu byumba bigize inyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Ni nyuma y'uko Diamond yari amaze gutanga ibyishimo ku rubyiruko rwo mu bihugu 16 bitabiriye iserukiramuco ry'umuryango 'Giants of Africa' bizihiza imyaka 20.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Jeje', yaririmbye inyuma ye hari umurinzi we, umujyanama we Sallam Sk, Masai Ujiri washinze Giants of Africa, ikipe ngari igira uruhare mu gutegura iri serukiramuco n'abandi bihereye ijisho uburyo uyu musore wo mu gace ka Tandale anezeza abanya-Kigali.

    Kuri Diamond ni inzozi zabaye impano, kuko yari amaze imyaka itanu yifuza gutaramira muri iyi nyubako.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, Perezida Kagame yashyize ibuye ry'ifatizo azubakwa ikibuga kizwi nka 'Zaria Court' giteganyijwe kuzuzura mu ntangiriro za 2025.

    Iki kibuga cya Basketball gihujwe n’ibindi bikorwa bitandukanye, kuko harimo n’ikibuga cya Tennis, icya Handball n’ibindi.

    Cyatangiye kubakwa ahahoze hakorera Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kwita ku Buzima (RBC) i Remera. Kizaba kirimo hotel y'ibyumba 80, Restaurants, hazajya habera ibikorwa by'imikino inyuranye, ubucuruzi n'ibindi.

    Mu ijambo rye, Masai Ujiri washinze Giants of Africa  yavuze ko atewe ishema no kuba hagiye gutangira kubakwa ‘Zaria Court’ ashima Perezida Kagame, abafatanyabikorwa, umuryango we n’abandi bagira uruhare mu gutuma ibikorwa by’umushinga ‘Giants of Africa’ byihuta mu iterambere.

    Masai avuga ko Siporo ikwiye kuba urubuga rwo gusabana ariko bigahuzwa n’ubushabitsi. Yavuze ko inyubako ya BK Arena ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, urajwe ishinga no guteza imbere siporo ndetse n’urubyiryuko.

    Yavuze ko iyi nyubako iri mu bihugu bicye ku Isi, bityo bigaragaza umuyobozi ureba kure. Masai Ujiri avuga ko kubaka ikibuga cya ‘Zaria Court’ biri mu murongo wo guteza imbere urubyiruko rwiyumvamo impano, kuzamura urwego rw’ubucuruzi n’ibindi.

    Ariko kandi iki kibuga gishobora kujya cyakira imikino ikomeye ku Isi kandi ‘hakavamo inyungu’. Iki kibuga gifunguwe nyuma y’uko kuri iki Cyumweru, Giants of Africa yafunguye ibibuga bibiri bya Baskteball mu ikigo Agahozo-Shalom Youth Village.

    Masai Ujiri avuga ko ntawashidikanya ko umuziki na Siporo ari byo bintu bibiri bihuza cyane abantu, kandi bikunzwe- bikagira uruhare mu mibanire y’abantu.

    Uyu mugabo yatanze urugero avuga ko Diamond ariwe wamusabye ko amuhuza na Perezida Kagame mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru. Ati 'Yambwiye ko ashaka guhura na Perezida Kagame. Bahuye.”

    Masai yavuze ko Diamond yashimye Perezida Kagame ku bwo kubaka inyubako nka BK Arena, kuko yamufashije  gukabya inzozi yahoranye.

    Diamond yabwiye Umukuru w’Igihugu ko yifuje igihe kinini, ko inyubako nk’iyi yakubakwa muri Tanzania.

    Uyu muhanzi aravuga ibi kuko bagenzi be bahaganye mu muziki nka Burna Boy, Davido, Tiwa Savage, Wizkid n’abandi bamaze guca uduhigo mu bitaramo bakoreye mu bihugu bitandukanye bifite inyubako nk’iyi ya Arena. Babikesha imbaraga bashyize mu muziki no kuba barahiriwe n’umuziki wubakiye ku njyana ya Afrobeat.

    Si rimwe, si kabiri Diamond yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko afite igishyika cyo gutaramira mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera muri Kigali.

    Mu 2019,  yataramiye bwa mbere i Kigali. Mbere yo gusubira iwabo, ku wa 17 Kanama 2019 yasuye BK Arena ari kumwe n'umujyanama we batembera ibice bitandukanye bigize iyi nyubako, maze ageze iwabo abwira abanya-Tanzania ko yabonye inyubako idasanzwe, kandi yifuza kuyitaramiramo.

    Icyo gihe yabwiye uwari Perezida wa Tanzania kububakira inyubako nk'iyi. Yanditse avuga ko '…Bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona inyubako ya Arena ya mbere muri Afurika y'Ibisurazuba […] bambwiye ko yubatswe mu mezi make.'

    Mu 2022, habuze gato ngo ataramire i Kigali, ni nyuma y'uko East Gold Entertainment yari yamutumiye gutaramira Abanyarwanda ku wa 23 Ukuboza 2022 mu gitaramo 'One People Concert'. Yasubitse iki gitaramo ariko yizeza ko azongera agataramira abanya-Kigali.

    Diamond ari mu banyamuziki b'ikiragano gishya cy'umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw'umuziki we ku njyana ya Bongo Flava, akaba umwanditsi w'indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa by'urukundo.

    Ni we washinze inzu y'umuziki ya Wasafi Record Label, anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika warebwe n'abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.

    Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite imyaka 18 y'amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye mu gukora indirimbo.

    Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y'uko mu 2010 asohoye indirimbo 'Kamwambie'. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo BET Awards.

    Diamond afite album zirimo 'Kamwambie' yo mu 2010, Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu 2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z'urukundo avugwaho n'abagore banyuranye.

    Perezida Kagame yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa 'Zaria Court'

    Perezida Kagame ari kumwe na Masai Ujiri batangije ibikorwa byo kubaka ibikorwa remezo birimo ibibuga by’imikino na hoteli 

    Masai Ujiri yatangaje ko Diamond yamusabye kumuhuza na Perezida Kagame


    Masai avuga ko umuziki na Siporo ari byo bintu bibiri bihuza abantu, kandi bikongera ubusabane


    Diamond yashimye Perezida Kagame ku bwo kubaka BK Arena- Amubwira ko ari inzozi yahoranye zo gutaramira muri iyi nyubako


    Masai Ujiri ashima Perezida Kagame ku bw'uruhare mu muryango 'Giants of Africa' yashinze


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133151/byagenze-gute-ngo-diamond-ahure-na-perezida-kagame-baganiriye-iki-133151.html

  • Akari ku mutima wa Josh Ishimwe uririmbye ins… – #rwanda #RwOT

    Josh Ishimwe ni umutaramyi ugezweho muri iyi minsi, akaba yarihebeye umuziki uhimbaza Imana mu njyana Gakondo. Ni umukristo mu Itorero rya ADEPR, ariko inganzo ye iryohera cyane abo mu matorero n'amadini atandukanye arimo na Kiliziya Gatolika.

    Uyu musore w'imyaka 22 uherutse kongera uburyohe mu ndirimbo 'Sinogenda Ntashimye', yaciye agahigo mu muziki wa Gospel aho yabashije kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe imbere y'Umufasha w'Umukuru w'Igihugu Madamu Jeannette Kagame.

    Kuwa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, Josh Ishimwe yaririmbye mu isozwa ry'igiterane All Women Together (AWT2023) gitegurwa na Women Foundation Ministries yashinzwe ndetse iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera uzwiho gushyigikira cyane abaramyi.

    Ni igiterane cyabereye muri Kigali Convention Center, kitabirwa n'abagore barenga 5,000. Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, yagaragaye yizihiwe cyane mu ndirimbo 'Reka Ndate Imana Data' yaririmbwe n'abaririmbyi bari barangajwe imbere na Josh Ishimwe.

    Madamu Jeannete Kagame yabyinnye iyi ndirimbo ari kumwe na Apotre Mignonne Kabera na Sinach wo muri Nigeria ufatwa nka nimero ya mbere muri Afrika mu bahanzikazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Babyinnye iyi ndirimbo banayiririmba ijambo ku rindi.

    Madamu Jeannette Kagame yabwiye abagore bitabiriye iki giterane ko 'ubwo u Rwanda rufite ba nyampinga bangana namwe turahirwa”. Yashimye Women Foundation Ministries, ababwira ko ibikorwa byabo “bifite uruhare rukomeye mu mibereho myiza n'iterambere ry'umuryango nyarwanda”. 

    Yavuze ko iyo wubatse ubushobozi bw'umugore uba wubatse umuryango bityo ukaba uteje imbere igihugu. Ati 'Ubutumwa mutanga busubiza imwe mu mirongo ngenderwaho y'igihugu. Ntako bisa gusoreza umunsi mu iteraniro nk'iri ry'abategarugori babereye Imana, bareye u Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko 'Intego nyamukuru y'ubuzima bwacu ikwiye kuba urukundo”. Ati “Urukundo ruturange muri byose twange ikibi, duharanire kubaka aho gusenya maze tube rya tabaza rimurikira bose rikanirukana umwijima. Yohana 4:16 Haravuga ngo 'Imana ni urukundo, urukundo niryo shingiro rya byose, bityo tugomba kubiharanira nkuko Bibiliya ibidutoza.'

    Ku cyumweru tariki 13 Kanama 2023, Josh Ishimwe yongeye kugirirwa umugisha wo kuririmba imbere ya Madamu Jeannette Kagame. Hari mu masengesho yo gusengera igihugu cy’u Rwanda, yabereye muri Kigali Serena Hotel, akaba ahuza urubyiruko ruri mu nzego z'ubuyobozi.

    Aya masengesho azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast, yitabiriwe n'abagera kuri 400 biganjemo urubyiruko. Insanganyamatsiko yayo yari 'Abayobozi bato no kurera muri iyi Minsi' bisobanuye “Young leaders and parenting today”, ikaba iboneka mu Imigani 127: 3-5.

    Josh Ishimwe witegura gukora igitaramo cye cya mbere arashima Imana ikomeje kumwiyereka

    Mu bitabiriye aya masengesho ategurwa n'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, harimo: Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, Ange Kagame, Bertrand Ndengeyingoma, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude;

    Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Aline Gahongayire, Lt Col Simon Kabera, Atome/Gasumuni, Producer Ishimwe Clement, Lucky Nzeyimana, Pamela Mudakikwa, Ingabire Egidie Bibio wa Televiziyo Rwanda, Mutesi Scovia, Sandrine Isheja, n'abandi.

    Abahanzi baririmbye muri aya masegesho bari bayobowe na Josh Ishimwe — niwe wateraga indirimbo. Ubwo Madamu Jeannette Kagame yinjiraga, yasanze barimo kuririmba indirimbo 'Inkovu z'urukundo' y’umuramyi Aime Uwimana ukunzwe bikomeye mu ndirimbo “Muririmbire Uwiteka”.

    Josh Ishimwe n’aba baririmbyi baririmbye indirimbo zitandukanye, iteraniro ryose ririzihirwa cyane. Mu zo baririmbye harimo “Inkingi Negamiye”, “Imana iraduteturuye”, “Reka Ndate Imana Data”, “Rumuri Rutazima”, zose zikaba zarasubiwemo na Josh Ishimwe mu mudiho wa Kinyarwanda.

    Madamu Jeannette Kagame yahaye impanuro abitabiriye aya masengesho yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship. Ati 'Igaburo ry'uyu munsi, si iritunga umubiri gusa ahubwo riragaburira umutima nama n'umutima-Mana, mu gihe tukiri ku Isi kuko ari byo bitegura ijuru tutabonesha amaso yacu.'

    Yakomeje avuga ko ibanga ryatuma abana babo babo abatsinzi, ni ukwita ku burere bwabo, kandi butangirira mu muryango. Ati ' Bitangirira mu rugo n'ubushobozi bw'umubyeyi bwo gufasha abana be kumenya ibyo bakeneye kumenya ku Isi ndetse n'uko Imana yabaremye mu ishusho yayo”.

    Yunzemo ko “Niba mushaka ko abana banyu baba abatsinzi, ba umutsinzi wowe ubwawe. Niba ushaka ko abana bawe barangwa n'ibyishimo, banza wishime wowe ubwawe.'

    Josh Ishimwe yavuze ko yanejejwe no kuririmba imbere y'abanyacyubahiro barimo Madamu Jeannette Kagame. Ati 'Byankoze ku mutima. Byari ibyishimo kuririmba imbere y'umubyeyi wacu First Lady ndetse na Apostle Mignonne na Sinach, ntibyari ibisanzwe pee'.

    Aganira na InyaRwanda, Josh Ishimwe yavuze ko Ijambo rimwe yabwira Madamu Jeannette Kagame wagaragaye yaryohewe cyane n’umuziki we, ni uko amukunda cyane bitewe n'ubumuntu agira. Ati 'Ijambo rimwe namubwira ni uko mukunda, ni umubyeyi mwiza wuje ubumuntu'.

    Josh Ishimwe afite igitaramo mu mpera z'iki cyumweru – ni cyo cya mbere azaba akoze, akaba azataramana n'abakunzi be. Ni igitaramo yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' kizaba ku Cyumweru tariki 20/08/2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba azahurira ku rubyiniro na Alarm Ministries na Chorale Christus Regnat yamamaye muri Kiliziya Gatolika. Ati 'Ni iby'icyubahiro kuri njye kuzahurira ku rubyiniro (Stage) n'aba bakozi b'Imana.'

    Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo

    Alarm Ministries bamamaye mu ndirimbo zirimo nka Songa Mbele, Hariho impamvu n’izindi zitandukanye. Ni mu gihe Chorale Christus Regnat ari korali imaze kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika ikaba ibarizwa muri Paruwasi Regina Pacis/Remera.

    Kwinjira muri iki gitaramo Josh Ishimwe yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa”, ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya y’imbere, 15,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP. Ameza y’abantu batanu ni 250,000 Frw, bivuze ko umuntu umwe ari 50,000 Frw.

    Amatike ari kuboneka ku Isomero rya Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethesda Holy Church Gisozi, Sainte Famille, EAR Remera, Camelia (CHIC). Ushobora no kugura itike unyuze kuri Momo: *182*8*1*604473#. Ukeneye ko bayikugezaho aho uri wahamagara nimero: 0782051627.

    Josh Ishimwe aherutse kubwira InyaRwanda ko muri iki gitaramo ari gutegura hazabonekamo ibyishimo bidasanzwe no gutaramira Imana, ndetse akaririmbira abakunzi be imbona nkubone bagafatanya kuramya Nyagasani.

    Yagize ati 'Ni ukuri Imana izatugirira neza, kandi tuzayitaramira bitinde'. Ararikira abakunzi b'ibihangano bye kuzaza ari benshi bagafatanya kuramya no gusingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

    Uyu musore yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari na ko akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize. Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Mu mwaka wa 2021, Josh Ishimwe yabwiye The New Times ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'. Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo.

    Igitaramo agiye gukora ni cyo azamurikiramo Album ye ya mbere igizwe ahanini n'indirimbo z'abandi bahanzi yasubiyemo ariko akaziha umwihariko w'injyana Gakondo. Avuga ko nyuma y'iki gitaramo, azashyira hanze izindi ndirimbo ziganjemo ize bwite.

    Kuri ubu akunzwe cyane mu ndirimbo 'Sinogenda Ntashimye' isanzwe ari iy’Abarundi bibumbiye muri Korali Ninahazimana, ikaba yarageze hanze mu 2009. Irakunzwe cyane yaba i Burundi no mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo, Josh Ishimwe agira ati 'Oya, oya, oya yee sinogenda ntashimye'.

    Josh Ishimwe arataramana n’abakunzi be kuri iki cyumweru muri Camp Kigali

    Igitaramo “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” gitegerezanyijwe amatsiko menshi n’abakunzi b’umuziki usingiza Imana

    AMAFOTO YO MU MASENGESHO Y’URUBYIRUKO RURI MU NZEGO Z’UBUYOBOZI

    Josh Ishimwe yataramiye abitabiriye aya masengesho

    Abarimo Lt Col Simon Kabera n’umufasha we barahagurutse babyinira Imana

    Indirimbo “Reka Ndate Imana” ikomeje kumwicazanya n’abakomeye

    Lucyman Nzeyimana na Ishimwe Clement mu bitabiriye aya masengesho

    Ange Kagame n’umugabo we bari bizihiwe cyane mu ndirimbo zayobowe na Josh Ishimwe

    AMAFOTO MU ISOZWA RYA ALL WOMEN TOGETHER YITABIRIWE NA MADAMU JEANNETTE KAGAME MU BIRORI BYARIRIMBWEMO NA JOSH ISHIMWE

    Josh Ishimwe yarateye arikirizwa mu gusoza igiterane All Women Together 2023

    Ababyeyi barimo Madamu Jeannette Kagame babyiniye Imana mu buryo bukomeye

    Ni igiterane cyaririmbyemo icyamamare Sinach wo muri Nigeria

    Nyuma y’igiterane bafashe ifoto y’urwibutso hamwe na Madamu Jeannette Kagame

    REBA INDIRIMBO “REKA NDATE IMANA DATA” IRI MU ZO JOSH ISHIMWE YARIRIMBYE IMBERE Y’ABARIMO MADAMU JEANNETTE KAGAME

    AMAFOTO: Moses Niyonzima – Kigali Today

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133156/akari-ku-mutima-wa-josh-ishimwe-uririmbye-inshuro-ebyiri-mu-cyumweru-kimwe-imbere-yabarimo-133156.html

  • Inkuru yurukundo rwa Perezida Kagame numufa… – #rwanda #RwOT

    Aya mateka magufi, Perezida Kagame yayasangije urubyiruko rwari ruteraniye muri BK Arena mu iserukiramuco 'Giants Of Africa' riri kubera Kigali kuva ku matariki ya 13 kugeza kuri 19 Kanama 2023. Iri serukiramuco ririmo urubyiruko 250 bo mu bihugu 16.

    Perezida Kagame yagize ati 'Reka mbasangize aya mateka. Masai yabivuze ko ari Umunya-Nigeria, Umunya-Kenya n'Umunyarwanda. Ariko nanjye reka mbabwire ibisa nka byo. Navukiye mu Rwanda, nkurira muri Uganda. Umugore wanjye yavukiye i Burundi tuza guhurira muri Kenya. Abanyafurika ni uko turi. Turi abavandimwe. Uri njye nanjye nkaba wowe'.

    Giants Of Africa ni umuryango utegamiye kuri Leta watangiye mu 2003. Masai Ujiri, umukinnyi wa Basketball (wacyuye igihe, retired NBA player) niwe wafashe iya mbere mu kuwutangiza. Afite intumbero yo guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika. 

    Kuva uriya mushinga watangira kugeza ubu, hamaze kubakwa ibibuga 'Court'30 mu bihugu bitandukanye aho muri byo, 26 byubatswe n'umushinga wa 'Built Within' watangijwe mu 2021 ufite intego yo kuzubaka ibibuga 100 bya Basketball muri Afurika. Kuva mu 2003 kugeza ubu Giants Of Africa umaze gutoza abana bakina Basketball ibihumbi 40 bava mu bihugu 17 byo muri Afurika.

    Umuryango, Giants Of Africa uri  kwizihiza isabukuru y'imyaka 20. Kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2023  mu nzu yagenewe imyidagaduro, inama n'imikino ya BK Arena ni bwo Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibi bikorwa by'uruhurirane bizamara iminsi 7.

    Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyafurika ari ‘Umuntu umwe’

    Masai Ujiri ni muntu ki?

    Yabonye izuba ku itariki 7 Nyakanga mu 1970. Yavukiye mu Bwongereza, Bournemouth. Afite ubwenegihugu bwa Canada. Mama we ni umunya-Kenya. Se akaba umunya-Nigeria. Yakiniye Toronto Raptors yo muri Canada ikaba ikina muri shampiyona ya NBA muri Amerika. Ayobora iyi kipe yanakiniye. 

    Umugore we yitwa Ramatu Ujiri bakaba barabyaranye abana 2 barimo Zahara Ujiri. Afite ubwenegihugu butatu: Canada, Ubwongereza na Nigeria. Mama we yitwa Paula Grace , se akitwa Michael Ujiri. Masai Ujiri ni umwe mu bakinnyi ba Basketball bazwi cyane ku Isi akaba ari mu batunze amadolali menshi. Imibare igaragaza ko atunze arenga Miliyari $5.

    Ni inshuti ya Perezida Kagame

    Ku itariki 10 Kanama 2019, Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro inyubako y'imikino. Icyo gihe yitwaga Kigali Arena nyuma iza guhindurirwa izina yitwa Bk Arena.

    Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda, ati' “Kubera ko ibi byubatswe biturutse mu mutungo w’igihugu cyacu”. Yahise ashimira abagabo batatu.

    Yavuze ko hari abandi b’ingenzi ashaka gushimira. Abo ni Masai Ujiri, Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors muri NBA, Amadou Fall, Perezida w’Irushanwa rishya rya Basketball Africa League (BAL) na Adam Silver Komiseri Mukuru wa NBA yo muri Amerika.

    Perezida Kagame yavuze ko aba bafatanyije igitekerezo cyo guteza imbere basketball muri Afuria. Ati “Aba bagabo uko ari batatu ndabashimira cyane… cyane”.

    Mu 2018, Masai Ujiri, Amadou Fall na Adam Silver baje mu Rwanda mu bikorwa byo guteza imbere basketball mu Rwanda biciye mu mushinga wabo ‘Giants of Africa’.

    Mu ntangiriro za 2019 umushinga wo kubaka iyi nyubako i Kigali wahise utangira. Yasojwe yubatswe mu mezi 8 na sosiyete y'abanyaturukiya yitwa 'Summa' yakoraga amanywa n'ijoro. Iyi sosiyete yahaye akazi abanyarwanda ku kigero cya 70%. 

    Yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni $100. Ni yo nini muri Afurika y'i Burasirazuba, ikaba iya 7 muri Afurika. Mbere ya BK Arena, inyubako nini yari Kasarani Indoor Arena yo muri Kenya yakira abantu, 5000.

    Masai Ujiri yahawe ubutaka buri kubakwaho ibikorwa bitandukanye

    Zaria Court Kigali ni umushinga w'iterambere ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by'umuco n'amacumbi arimo Hoteli ndetse n'ihahiro rigezweho.

    Iki gikorwaremezo kizatahwa mu ntangiriro za 2025, kigiye kubakwa i Remera mu gace kahariwe ibikorwaremezo bya siporo kazwi nka 'Kigali Sports Hub' karimo Stade Amahoro na Petit Stade ziri kwagurwa ndetse na BK Arena yubatswe mu 2019.

    Uyu mushinga ni wo wa mbere wa 'Zaria Court' kuri uyu Mugabane wa Afurika, ukazaba ugizwe na Hoteli ifite ibyumba 80, za restaurant, gym, aho kwisanzurira ndetse  hazaba harimo n’ibyuma bikorerwamo ibiganiro(Studio).

    Zaria Court Kigali izaba irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n'abashyitsi. 'Contineurs' zitwarwamo ibicuruzwa zizifashishwa mu gukora amaduka yo gucururirazamo, hatezwa imbere ubucuruzi bukorwa n'abagore n'urubyiruko rwihangira imirimo.

    Binyuze mu muryango Giants of Africa, Masai Ujiri ateganya kubaka ibibuga bitandukanye mu Rwanda birimo icy'i Rwamagana mu Agahozo-Shalom cyatashwe ku wa 13 Kanama n'icya Club Rafiki cyavuguruwe.

    Hari ikindi cyubatswe ku Kimisagara kiri kumwe n'icya Handball ndetse n'ibindi bizashyirwa i Rubavu, Rusizi n'i Huye. 

    Icyanya cy'ibikorwaremezo bya siporo 'Zaria Court' kigiye kubakwa i Remera mu Mujyi wa Kigali, cyahinduriwe izina cyitwa 'Zaria Court Kigali', bikomoka ku gace ka Zaria muri Nigeria, ahakuriye umushoramari, Masai Ujiri.

    Perezida Kagame hamwe n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame

    Perezida Kagame hamwe n’umuryango we

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133157/inkuru-yurukundo-rwa-perezida-kagame-numufasha-we-ikuraho-imbago-ku-bitanya-abanyafurika-133157.html