Blog

  • Menya impamvu abakiristu Gatolika benshi bita… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 15 Kanama 1982 ni bwo Bikiramariya yabonekeye abakobwa batatu icyarimwe bigaga mu ishuri ry’abakobwa ry’abihayimana ryashinzwe mu mwaka wa 1968. 

    Icyo gihe bahawe ubutumwa bwari bugenewe isi ariko bwanaburiraga Abanyarwanda nk’uko byemezwa na Nathalie Mukamazimpaka umwe mu babonekewe na Bikiramariya.

    Iyo akaba ariyo mpamvu ku munsi wa Asomusiyo abakiristu Gatolika bava mu bihugu bitandukanye bizihiriza Asomusiyo ku butaka Butatifu bwa Kibeho.

    Abakobwa batatu ni bo bemejwe ko babonekewe na Bikira Mariya

    Nathalie Mukamazimpaka, Alphonsine Mumureke na Marie Claire Mukangango babonekewe icyarimwe Kuri Asomusiyo 1982.

    Bikiramariya yatangiye kubonekera abakobwa bigaga i Kibeho mu karere ka Nyaruguru tariki ya 28 Ugushyingo 1981, Nathalie Mukamazimpaka yarabonekewe ariko ababyumvise ntibabyemeraga icyo gihe yari afite imyaka 17.

    Nyuma y’igihe muri Mutarama 1982 yabonekeye umunyeshuri witwaga Alphonsine Mumureke, uyu mwana niwe wari muto mu bemejwe ko babonekewe kuko yari afite imyaka 16. 

    Tariki ya 2 Werurwe 1982 ni bwo uwitwa Mukangango Marie Claire wari mu bakobwa batotezaga abobonekerwa yabonekewe na Bikiramariya.

    Tariki ya 15 Kanama 1982, Bikiramariya Nyina wa Jambo yaboneke abo bakobwa batatu icyarimwe abaha ubutumwa bwari bugenewe isi yose ariko by’umwihariko bwaburiraga abanyarwanda.

    Umwe mu babonekewe ukomoka muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo, Nathalie Mukamazimpaka yavuze ko uburyo Bikiramariya yabonekemo bwari budasanzwe kuko yaragagaye ababaye ndetse arira abasaba gusengera Igihugu kubera amakuba kizahura nayo. 

    Nubwo Kiliziya Gatolika itahise yemeza ayo mabonekerwa ariko yashyizeho komisiyo ishinzwe gusuzuma ibijyanye nayo ndetse hashyirwaho n’itsinda ry’Abaganga ryari riyobowe na Prof Ntahomvura Venant.

    Iryo tsinda ryagombaga gusuzuma niba abavugaga ko babonekewe badafite ibibazo by’umurwayi bwo mutwe nkuko byemezwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, icyo gihe akaba yari umwe mu bapadiri bashyizwe muri iyo komisiyo.

    Nyuma y’imyaka 20 habayeho ibonekerwa, Kiliziya Gatolika yemeje ko abakobwa batatu mu barenga 30 bavugaga ko babonekewe ari bo babonekewe, Mgr Edouard Sinayobye Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu akaba n’umwanditsi avuga ko kwemeza ko abantu babonekewe bisaba kubisuzuma neza kuko hari ababwira ko babonekewe kandi batabwiwe akaba ariyo mpamvu kwemeza bisaba kugenzurwa na komisiyo zibikorana ubushobozi.

    Mgr Smaragde Mbonyintege nawe avuga ko hari abavuga ko babonekewe ariko ntibemezwe agatanga urugero ko mu Gihugu cy’u Bufaransa abarenga 200 bavugaga ko babonekewe ariko umuntu umwe witwa Bernadette bikamezwa ko Lourdes ariwe wabonekewe wenyine. Musenyeri Mbonyintege anavuga ko mu Rwanda hari umusore witwa Segatashya wavuze ko yabonekerwaga ariko Kiliziya ntibyemeze.

    Nathalie Mukamazimpaka avuga ko Bikiramariya yamubonekeye bwa nyuma anamusezeraho tariki ya 12 Mutarama 1994, icyo gihe yamubonekeye mu buryo busa nkubwo Asomusiyo yo mu 1982.Icyo gihe yamubwiye ko Igihugu kigiye guhura n’ijoro ry’icuraburundi ndetse akavuga ko Bikiramariya yamweretse ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mbere y’uko biba.

    Kiliziya Gatolika yemeje ko abakobwa batatu babonekewe na Bikiramariya mu 2001.Kiliziya yemeje ko amabonekerwa yatangiye kuba tariki 15 Kanama 1982 kugeza 28 Ugushyingo 1989.

    I Kibeho hakorerwa ingendo Nyobokamana ndetse Ku Ngoro ya Bikiramariya hahora urujya n’uruza rw’Abakirisitu Gatolika ndetse bamwe mu yandi madini bajya gusengerayo no kuvoma amazi y’iriba rya Bikiramariya.

    Ariko Tariki ya 15 Kanama buri mwaka nibwo hagaragara abantu benshi bitabiriye urugendo Nyobokamana ku butaka Butagatifu bwa Kibeho kubera ko ariwo munsi Bikiramariya yatangiyeho ubutumwa bwari bugenewe abatuye isi yose.

    Abakristo basaga ibihumbi 50 barimo abaturutse mu bihugu by’u Burayi bizihirije Asomusiyo i Kibeho

    Abakiristu barenga ibihugu 50.000 batangiye kwizihiza Asomusiyo mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuwa 14 Kanama 2023.

    Uyu mwaka i Kibeho hateraniye abasaga 50.000 baturutse mu bihugu bitandukanye bivugwa ko abagera ku bihumbi bitanu (5.000) baturutse mu gihugu cya Uganda.

    Biteganyijwe ko urugendo Nyobokamana rwatangiriye mu masengesho arimo na Rozari Ntagatifu ndetse n’ishapule y’ububabare bwa Bikiramariya rusozwa n’Igitambo cya Misa giturwa na Mgr Celestin Hakizimana Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro.

    Abitabiriye urugendo nyobokamana i Kibeho bavoma amazi ku iriba rya Bikira Mariya

    Abakiristu bitabira urugendo Nyobokamana bavoma amazi Ku iriba rya Bikiramariya bahamya ko akiza indwara.

    Imbaga y’Abakiristu barenga 50.000 bizihirije Asomusiyo i Kibeho mu karere ka Nyaruguru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133180/menya-impamvu-abakiristu-gatolika-benshi-bitabira-kwizihiriza-asomusiyo-i-kibeho-133180.html

  • The Mane yagukiye muri USA, uruhare rwa The B… – #rwanda #RwOT

    Yumvikanisha ko nk'ubundi bushabitsi bwose, umuziki bisaba gushora kandi ukagenzura buri kimwe, rimwe ukunguka amafaranga cyangwa se ugahomba.

    Ntabifata nko guhomba mu bundi bushabitsi, kuko kuva cyera yakuze ashaka gushyira itafari mu muziki, yaba uwo mu Rwanda cyangwa se mu muhanga.

    Uyu mugabo niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muziki ya The Mane, ifite ibice bitandukanye birimo ikibanda ku gukora umuziki, filime n'ibindi. Yagiye anagira uruhare mu gutegura ibitaramo byinshi byatanze ibyishimo ku baturage.

    Inzu ye ya The Mane yafashije benshi mu bahanzi barimo Safi Madiba, Queen Cha, Calvin Mbanda, Marina n'abandi.

    Yanakorewemo filime zinyuranye, kandi baherutse no gutangiza umushinga mugari wa 'The Don Podcast' yanyuzagaho ibiganiro bishamikiye ku myidagaduro.

    Mu 2022, ni bwo Bad Rama yabonye ibyangombwa bimwerera gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'umuturage.

    Ni nyuma y'uko kuva mu 2019 yagiye ajya muri iki gihugu cy'igihangange ku Isi, akahakorera ibikorwa binyuranye, ariko yari atarabona uburenganzira.

    2022 wabaye umwaka urura kandi mwiza

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bad Rama yavuze ko umwaka 2022 utamugendekenye neza nk'uko yabyifuzaga, kuko yapfushije Se.

    Avuga ko yahuye n'agahinda gakabije, kuko Se yitabye Imana ari bwo avuga ko atangiye gutegura ibikorwa bikomeye mu muziki no kumwitaho, bimusubiza inyuma.

    Yagize ati '2022 ntabwo yambaniye muri gahunda zanjye z'ubuzima. Nagombaga kwagura ibikorwa byanjye bya The Mane, ariko Imana yisubiza umubyeyi wanjye. Yambereye umubyeyi mwiza, kandi yaranshyigikiye mu bikorwa byanjye. Imana ikomeze kumutuza aheza.'

    Bad Rama avuga ko muri uriya mwaka ari nabwo yatangije ibiganiro ku rubuga rwa 'Podcast' rutari rumenyerewe cyane mu Rwanda.

    Kuri we, ni igitego yatsinze mu kugaragaza ko gucuruza umuziki no kwamamaza ibikorwa byawo bikwiye kurenga kubikorera ku rubuga rwa Youtube, Spotify n'ahandi.

    Ati 'Imana ishimwe ko nabashije kwereka abanyarwanda icyo nshoboye. Ndamutse mvuze ko ari njye muntu wa mbere mu Rwanda watangije 'Podcast' sinaba mbeshye. Twayihaye Abanyarwanda, rero nishimira ko yatanze umusaruro.'

    Yagiye akora ibiganiro n'abahanzi bagahishura byinshi ku buzima bw'abo. Kandi avuga ko aho agereye muri Amerika agiye kugarura ibiganiro yanyuzagamo kuri Podcast

    Ibiganiro bizajya bikorerwa muri Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Bad Rama yabwiye InyaRwanda ko akimara gusubira muri Amerika, byamusabye kongera kwisuganya, anavugurura studio yo mu Rwanda yakoreragamo ibiganiro bya Podcast kandi irimurwa. Cyo kimwe na studio azajya akorera ibiganiro muri Amerika.

    Uyu mugabo avuga ko mu minsi ya vuba batangira gutambutsa ibiganiro kuri Podcast byakorewe mu Rwanda no muri Amerika.

    Ati 'Namaze kubona abakozi tuzakorana buri kimwe. Abantu bazajya babona ibiganiro byo mu Rwanda ndetse no muri Amerika. Urumva aha hose bisaba imbaraga za buri umwe, ikipe wizeye, ibikoresho bigezweho n'ibindi bigufasha mu kazi.'

    Bad Rama avuga ko iriya Podcast yayitangije mu rwego rwo kugaragza ubuzima abahanzi babayemo, burenze ubwo abantu babona mu ndirimbo.

    Ibiganiro byinshi yagiye abikora ari kumwe n'umuhanzi Rafiki wamaze gutangiza iye, nyuma y'uko Bad Rama agiye muri Amerika.


    Yatangije The Mane Entertainment Hub bigizwemo uruhare na The Ben

    Bad Rama yavuze ko akigera muri Amerika yatekereje uburyo yakagura The Mane ikagira ishami ry'ayo muri kiriya gihugu, mu rwego rwo gutangira gukora ibikorwa biri ku rwego mpuzamahanga.

    Avuga ko umwe mu bantu baganiriye kuri uyu mushinga ari Mugisha Benjamin [The Ben] wamushyigikiye, kandi amubwira ko yiteguye gukorera ibikorwa bye muri The Mane.

    Ati 'The Ben ndamushimira cyane, kuko yaramfashije mu gushyira mu bikorwa iki gitekerezo. Ambwira ko nawe bizamufasha mu bikorwa bye by'umuziki. Kandi si we gusa bizagiraho ingaruka nziza, kuko buri muhanzi, ukora filime n'abandi bazatugana.'

    Bad Rama yavuze ko nta muhanzi bazagirana imikorere mu ishami rya The Mane muri Amerika, ahubwo bazajya bagirana amasezerano y'akazi asanzwe.

    Ati 'Dushobora kugirana amasezerano yo kumukorera album, kuyamamaza mu itangazamakuru, kuyicuruza ku mbuga zitandukanye, kumuhuza n'abandi bahanzi. Urumva ko ari amasezerano asanzwe, ariko ntiwavuga ko ari umuhanzi uzaba warasinye muri The Mane.'

    Uyu mugabo yavuze ko ashaka gushyira imbaraga mu gutunganya cyane indirimbo ndetse na filime by'abantu banyuranye, kuko abona ariho Isi iri kugana.

    Avuga ko kuba muri Amerika bamwaguye, kuko yasanze studio z'aho zihuza imbaraga, ku buryo umuhanzi umwe yazikoreramo, kandi buri studio igafata inyungu yayo.

    Bad Rama avuga ko tariki 27 Kanama 2023 ari bwo bazakora umuhango wo kumurika ku mugaragaro iri shami rya The Mane muri Amerika, uzabera mu Mujyi wa Phoenix usanzwe utuyemo abahanzi nka Meddy, Scillah, Emmy n'abandi.

    Kuva mu 2019, uyu mugabo yumvikanye cyane mu itangazamakuru avuga ko ashaka gutangiza ibikorwa bye muri kiriya gihugu ariko yagiye ahura n'inzitizi.

    Ati 'Muri Gicurasi 2023 nibwo numvise igihe kigeza cyo gutangira kuhakorera. Ibyo dukora bisaba gukorana n'abandi. Ntabwo nakwirengagiza ko ibi byose dukora biva muri Amerika.'

    Akomeza ati 'Ntabwo tuzongera gukora 'Label' nk'uko byari bisanzwe, ahubwo izajya ifasha buri wese. Uwo ari we wese yemerewe kuzana igitekerezo cye. Hano muri Amerika 'studio' zishobora gukorana ari eshanu.'

    Bad Rama avuga ko agiye gutangira ibikorwa bya The Mane afatanyije na Producer Cedru usanzwe ukora indirimbo z'abahanzi mu buryo bw'amashusho ndetse na Producer Dyton ukora indirimbo z'abahanzi mu buryo bwa 'Audio'.

    Dyton yize umuziki muri Tanzania nyuma yerekeza muri California akomeza amasomo y'umuziki. Hari indirimbo yigeze gukorera Gaby Kamanzi.

    Bad Rama anashima cyane Producer Lick Lick kuko yamubahaye hafi, kandi yumva neza igitekerezo cye cyo gutangiza ishami rya The Mane muri Amerika.

    Ati 'Yamfashije mu bijyanye no kubona ibikoresho byiza byo gukoresha. Ndamushimiye cyane.'

    Bad Rama yashimye The Ben washyigikiye igitekerezo cyo gutangiza The Mane Entertainment Hub
    Bad Rama yavuze ko ashaka gushyira ibikorwa bye ku rwego Mpuzamahanga 

    Bad Rama yishimira umusaruro Podcast yatanze, akizeza ibiganiro bizajya bifatirwa mu Rwanda no muri Amerika 

    Bad yavuze ko batazongera kugirana amasezerano n’umuhanzi yo kumufasha, aho bazajya bagirana amasezerano bitewe n’ibyo bagiye gukorana Binyuze kuri Don Podcast, Bad Rama yagiranye ibiganiro n’abarimo Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi


    Rafiki niwe wafashaga Bad Rama mu biganiro byatambukaga kuri Podcast, muri 
    iki gihe yashinze iye
     

    Umunyamideli Keza ari mu batanze ikiganiro kuri The Don Podcast

    Kenny Sol na Okkama ubwo baganiraga na Bad Rama na Rafiki

    KANDA HANO UREBE KIMWE MU BIGANIRO BYATAMBUTSE KURI PODCAST YA THE MANE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133181/the-mane-yagukiye-muri-usa-uruhare-rwa-the-ben-ikiganiro-na-bad-rama-wihebeye-umuziki-133181.html

  • Meddy yongeye kugaruna kuri nyina umaze umwaka yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy, yahishuye ko nubwo nyina yitabye Imana ubu abayeho ubuzima uyu mubyeyi yahoze yifuza ko yabaho.

    Ni mu butumwa Meddy yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ejo hashize tariki ya 14 Kanama 2023, umunsi yibutseho nyina wujuje umwaka yitabye Imana.

    Mu magambo ye, Meddy yavuze ko ubuzima abayemo uyu, ubuzima bwo kwiyegurira Imana ari byo nyina yashakaga.

    Ati “Uyu munsi mbayeho ​​ubuzima yashakaga ko mbaho, ubuzima bwiyeguriye Imana. Gukurikirana ubushake bw’Imana mu buzima bwanjye. Ubuzima bwagurishijwe kuri Yesu.”

    Cyabukombe Alphonsine, nyina w’umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] yitabye Imana azize uburwayi tariki ya 14 Kanama 2022 aho yaguye muri Kenya yari yaragiye kwivuriza.

    Meddy muri 2019 abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko nyina ari umuntu wihangana kandi ugira urukundo, ngo ikintu kimwe akunda kumubwira ni ukudahagarika gusenga.

    Ati “Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye. Ikintu cya mbere na nyuma akunda kumbwira, ni ukutazigera mpagarika gusenga.'

    Ubu Meddy wakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo zasanaga imitima ya benshi, ubu yahisemo kutazongera kuzikora ahubwo akazajya akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, biri no mu byo nyina yamwifurizaga kuba hafi y’Imana.

    Meddy yavuze ko abayeho ubuzima nyina yifuzaga ko abaho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-yongeye-kugaruna-kuri-nyina-umaze-umwaka-yitabye-imana

  • Uburyo 7 wakoresha amenyo agacya ndetse ukayarinda guhongoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uburyo 7 wakoresha amenyo agacya ndetse ukayarinda no guhongoka.

    Hari ibintu byinshi cyane bishobora ku gufasha gucyesha amenyo yawe ndetse agasa umweru.

    1.Kugabanya ibinyamasukari urya n'ijoro: ubundi ibinyamasukari bituma udukoko ducukura amenyo dukura, rero biba byiza iyo umaze ku birya ugahita wiborosa ndetse ukaba wanabigabanya.

    2. Gukoresha tungurusumu ukuba amenyo yawe. Dore ko tungurusumu zikomeza amenyo bikayarinda guhongoka.

    3. Gukoresha amakara ukuba ahantu habaye umukara ku menyo yawe.

    4. Gukoresha tangawizi.

    5. Kwiborosa byibuze gatatu ku munsi.

    6. Kwirinda gufungura amacupa ukoresheje amenyo, ibyo byakurinda guhongoka kw'amenyo.

    7. Kwirinda kunywa ibintu bikonje cyane cyangwa ibishyushye cyane.

     

     

    Source : https://yegob.rw/uburyo-7-wakoresha-amenyo-agacya-ndetse-ukayarinda-guhongoka/

  • “Ntabwo nabatirizwa muri ADEPR” Dj Brianne ugiye kubatizwa mu minsi ya vuba ntakozwa ibyo kubatirizwa mu idini rya nyina – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ntabwo nabatirizwa muri ADEPR' Dj Brianne ugiye kubatizwa mu minsi ya vuba ntakozwa ibyo kubatirizwa mu idini rya nyina.

    Mu kiganiro na Shene ya YouTube yitwa Nkunda Gospel, Dj Brianne yamaganiye kure ibyo kubatirizwa muri ADEPR.

    Muri icyo kiganiro yari ari kumwe na Pasiteri Antoine Rutatisire.

    Ubwo bageraga ku ngingo yo kubatizwa, Dj Brianne yavuze ko nubwo agiye kubatizwa vuba aha gusa ariko ngo ntabwo yabatirizwa muri ADEPR.

    Ubusanzwe Dj Brianne yakuriye muri ADEPR kuko ari naho Mama we asengera na magingo aya.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-nabatirizwa-muri-adepr-dj-brianne-ugiye-kubatizwa-mu-minsi-ya-vuba-ntakozwa-ibyo-kubatirizwa-mu-idini-rya-nyina/

  • Yaba ari inkuru nziza ku banyarwanda! Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ishobora kuzajya inyuzwa kuri tereviziyo itarimenyerewe mu kwerekana umupira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kakoza Nkuriza Charles umuyobozi wa Gasogi United ndetse na tereviziyo ya TV1 ari mu bashoramari bifuza kuzaha Abanyarwanda ibyishimo uyu mwaka w'imikino 2023-2024.

    Mu minsi yashize nibwo hatangajwe amakuru avuga ko shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda itazongera kunyuzwa kuri tereviziyo iyariyo yose ariko ubu uyu mugabo ari mubashoramari bifuza gutsindira iryo soko.

    Bivuzengo bikunze iyi shampiyona yazajya inyura kuri tereviziyo ya TV1 y'uyu mugabo.

    Source : https://yegob.rw/shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-hano-mu-rwanda-ishobora-kuzajya-inyuzwa-kuri-tereviziyo-itarimenyerewe-mu-kwerekana-umupira/

  • Ibiruhuko si ukuryama no kureba Filimi-Ababyeyi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi mu mujyi wa Kigali, basanga ibiruhuko ku banyeshuri atari umwanya wo kuryama na Filimi.

    Akenshi iyo abana bari mubiruhuko usanga bumva ko ari umwanya wo kuryama no kureba Film zigezweho, bamwe bikaviramo kujya mu bigare bibashora  mu ngeso mbi, umwanya w'imirimo no gusubira mu masomo bikabura

    Aba ni bamwe mu bana bari mu biruhuko    itangazamakuru rya flash ryasuye, batubwira uko bifata muri iki gihe.

    Umwe ati 'Mu gitondo ndabyuka nkoza ibyombo ngafasha mucyecuru wanjye gucuruza kuri butike, ikigoroba ngafata ikayi nkiga, televiziyo nyireba  nimugoroba maze kwiga. Nize gufasha ababyeyi banjye nabo bakabona umwanya wo kuruhuka kuko iyo turi ku ishuri nibo bakora, urumva ko mu kiruhuko nabo tuba tugomba kubaruhura.'

    Undi ati 'Turabanza tugakora imirimo kuko tureba televiziyo nimugoroba, gukora uturimo two mu rugo biturinda kujya mu kigare ndetse n'agakungu kajyana mu biyobyabwenge.'

    Musabyimana Donathile, ni umubyeyi ufite abana bari mu biruhuko, kuri we asanga umwana watojwe gukora akiri muto bimufasha ubuzima  bwe bwose, ndetse agira inama ababyeyi yo  kwigisha abana babo gukora imirimo yo mu rugo bakiri bato, kuko bizabafasha mu buzima bwabo bwose.

    Ati 'Nta kurera bajeyi kurera umwana ngo abyuke yinjira muri tereleviziyo, bamuzanire ibiryo ku meza ni ukumuhemukira, kuko uyu mwana umunsi azajya mu rugo rwe atarigeze akorera se na nyina nawe ntazamenya ko ibyo abakozi bamukorera ari bibi kuko atigeze akora, umwana w'umusore urangije secondaire(amashuri yisumbuye) watojwe gukora akiri muto ashobora kujya mu kiyede akitunga. Rero inama ntanga ababyeyi ni batoze abana babo gukora hakiri kare.'                                                             

    Minisitiri W'Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, ashimangira ko mu biruhuko urubyiruko ruba rugomba kwiga imirimo yo mu rugo, ndetse n'ababyeyi bakaba intangarugero ku bana babo bakabigisha ibyo nabo bakora.

    Ati ' Njyewe ubwo nabaga ndi mu biruhuko ikintu cya mbere numvaga cyabagaho ni ukujya gutashya, kujya kuvoma iyo mirimo iracyahari, imirimo yo mu rugo iba ihari, haba gukora isuku yo mu rugo ku bahungu n'abakobwa, by'umwihariko hari ikintu nshaka kubwira ababyeyi tugomba kurera. Icya mbere tubabera urugero rwiza kuko niba wowe udataha mu rugo mbere ya saa sita, kubwira umwana ngo atahe kare kandi wowe utabikora ni nko kugosorera mu rucaca, kuvuga ibyo udakora ntabwo aribyo.'

    Ibiruhuko bisoza umwaka w'amashuri wa 2022-2023 byatangiye tariki 14 Nyakanga 2023, bivuze ko bamaze iminsi 30 bari mu biruhuko.

    Iyo habayeho kurangara yaba ababyeyi cyangwa  se abana ubwabo, hari ubwo itangira rikurikiye ry'amashuri hamwe na hamwe rigora abana, kuko hari bamwe itangira rigera baratewe inda z'imburagihe.

    Eminente Umugwaneza

    The post Ibiruhuko si ukuryama no kureba Filimi-Ababyeyi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/15/ibiruhuko-si-ukuryama-no-kureba-filimi-ababyeyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibiruhuko-si-ukuryama-no-kureba-filimi-ababyeyi

  • Akari ku mutima wa Diamond nyuma yo guhura na… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yakoreye igitaramo mu nyubako ya BK Arena yahoze ari inzozi ze ndetse biba umugisha udasanzwe kuri we nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yitabiriye igitaramo cye.

    Ni igitaramo cyabaye hafungurwa ku mugaragaro iserukiramuco rya African Giant ririmo kubera mu Rwanda hizihizwa n’imyaka 20 ishize Masai Ujiri ashinze iri serukiramuco.

    Nyuma yo kuririmba, Diamond yasabye Masai ko yamuhuza na Perezida Kagame  akamusuzuhuza nk’umuntu aha icyubahiro kandi akaba ari ishema guhura na Perezida Paul Kagame.

    Nubwo yasubiye muri Tanzania igicuku kinishye, Diamond yajyanye ibyishimo dore ko yageze muri Tanzania agitekereza ku byiza yabonye mu gihugu cy’u Rwanda.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Diamond Platnumz yashimiye Kagame kuba yitabiriye igitaramo cye ndetse anavuga ko ari urugero rwiza rw’umuyobozi ubereye Afurika yunga mu rya Masai n’itsinda ryose ritegura African Giants ryahaye umupira Perezida Kagame bavuga ko ariwe gihangange cya Africa.

    Diamond yagize ati “Uretse kugira gahunda ihamye, ariko urukundo ukunda urubyiruko no kwiyemeza guteza imbere ubuhanzi na siporo byagaragaye ubwo wazaga kwifatanya natwe ejo. Ubushake bwawe mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi birashimishije.”

    Diamond yashimiye Perezida Kagame ku mubano mwiza ibihugu bya Tanzania n’u Rwanda bifitanye neza ndetse amwizeza ko uyu mubano uzakomeza kuba mwiza mu mikoranire y’uburyo bwose.

    Diamond ati “Ndabashimira uburyo mwakira ababagana ndetse no gushyiraho uburyo bwiza bw’ubufatanye mu iterambere. Tuzakomeza guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, umuziki wacu ndetse na siporo. Afurika irakwishimira.”

    Diamond Platnumz ubu ari mu gihugu cya Tanzania nyuma yo kuva mu Rwanda mu ijoro agiye gukora ibikorwa bye harimo no kwitegura igitaramo azakorera muri USA mu mpera z’iki cyumweru.

    Mu mpera z’iki cyumweru twatangiye kandi, nibwo iri serukiramuco rya African Giants rizasozwa mu birori bizaririmbamo abahanzi barimo Bruce Melodie, Tiwa Savage ndetse na Davido wigeze guhura na Kagame nawe agatangaza ko aricyo kintu cyamushimishije kuva yatangira gukora umuziki.

    Perezida Kagame yahwe umupira nk’ikirango cy’uko ariwe Gihangange cya Africa.


    Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cyo gufungura ku mugaragaro iserukiramuco rya African Giants.


    Diamond Platnumz yishimiye guhura na Perezida Kagame.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133163/akari-ku-mutima-wa-diamond-nyuma-yo-guhura-na-perezida-kagame-133163.html

  • Ibiteye amatsiko kuri Eric Omondi ugiye konge… – #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu bijya kure, bikanavuga ko n'uburyo yambara mu ruhame, uko yigaragaza ku mbuga nkoranyambaga biri mu bitembagaza abantu mu bihe bitandukanye.

    Ikinyamakuru Ke. Opera News mu myaka ibiri ishize cyo cyanasohoye inkuru cyavuzemo ko Eric Omondi mu mashuri yisumbuye yambaraga umwambaro w'ishuri mu buryo busekeje, kandi ko n'uburyo yitwara imbere y'ibyuma bifata amashusho bituma abantu batamukuraho ijisho.

    Ibi ngo ni byo byamufashije gusohoka ku rutonde rw'abanyarwenya 10 bo muri Afurika basetsa cyane. Uyu mugabo yagize igikundiro cyanye nyuma y'uko atangiye kugaragara mu ruhererekane rw'ibiganiro by'urwenya 'Churchill'.

    Omondi ntiyigeze abura ku rutonde rw'abasakuje mu mashuri yisumbuye. Kandi benshi mu banyeshuri biganye bakunze kuvuga ko 'buri jambo ryose yavugaga ryabaga risekeje'. Bati 'Yaba ari mu ishuri cyangwa adahari, ntiyaburaga ku rutonde'.

    Uyu mugabo uherutse kwibaruka umwana w'umukobwa afite impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri Daystar University mu itagazamakuru n'itumanaho.

    Yayibonye nyuma y'imyaka irindwi yari ishize ari ku ntebe y'ishuri (2003-2010). Ibi byaturutse ku kuba yarabuze amafaranga y'ishuri yasabwaga amashilingi 107,000 ni mu gihe we yari afite amashilingi 24,000.

    Yiyandikishije muri iyi Kaminuza hanyuma ajya mu gace ka Kisumu aho yamaze imyaka ibiri ashakisha amafaranga y'ishuri abona kugaruka muri Kaminuza.

    Omondi akigaruka muri iyi Kaminuza yatorewe kuba Umuyobozi w'abanyeshuri Wungirije bimufasha kubona buruse  yigiyeyo kugeza asoje amasomo ye.

    Hari ibinyamakuru bivuga ko uyu mugabo muri iki gihe afite umutungo uri hagati y'amashilingi Miliyoni 30 n'amashilingi Miliyoni 350.

    Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragaza uburyo yihebeye umupira w'amaguru, kandi ni umufana w'imbere w'ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza.

    Mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko afatira urugero ku munyarwenya Will Smith wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku buryo yifuza gutera ikirenge mu cye.

    Kuri ubu ari myiteguro yo kuza gutaramira mu Mujyi wa Kigali binyuze mu gitaramo cya Seka Live kizaba ku wa 29 Kanama 2023 muri Camp Kigali.

    Amaze iminsi ari mu byishimo bishibuka ku mukunzi we Lynne Njihira uherutse kumubyarira umwana w''umukobwa bise Princess Kyla.

    Aherutse kwifashisha umuyoboro we wa Youtube atangaza ko umuntu ushaka kureba umukobwa we agomba kumwishyura amashilingi Miliyoni 50.

    Umwaka wa 2022 wagendekeye nabi Eric Omondi, kuko ari bwo umugore we yagize ibibazo bituma inda yari atwite ivamo.

    Omondi yaherukaga i Kigali, ku wa 29 Ukuboza 2023. Mu 2019 nabwo yataramiye Kigali binyuze muri Seka Live.

    Uyu mugabo ni umunya-Kenya ukunze kugaragara kuri Televiziyo zitandukanye. Ni umunyarwenya w'umukozi udakunda kwitwa 'ususurutsa abandi ahubwo avuga ko ari umuganga'.

    Uyu mugabo akunze kurangwa n'ibikorwa bitungura benshi, ajya anyuzamo akambara ubusa, agaterana amagambo n'umukunzi we n'ibindi byinshi bituma buri gihe akurikirwa.

    Yigeze gukora akazi kuri Televiziyo NTV. Umunsi umwe yigeze kuvuga ko mu gihe cy'ibyumweru bibiri yakoze inkuru imwe abwirwa ko atari umukozi mwiza kandi ko atujuje ibyo Televiziyo yari ikeneye.

    Nyuma y'umwaka umwe yabonye akazi kuri KTN akora ikiganiro cy'urwenya 'Hawaya'. Avuga ko igihe yamaze kuri KTN yatumye arushaho kwiyungura ubumenyi mu mwuga we wo gutera urwenya.

    Eric Omondi ukurikirwa n'abarenga Miliyoni 4 kuri Instagram agiye kongera gutaramira i Kigali 

    Omondi yakunze kwifashishwa cyane mu bitaramo bya Seka Live biba buri kwezi

    Omondi agaragaza ko urugendo rwe rwo gutera urwenya yarushyigikiwemo no gukunda ibyo akora 

    Omondi ni umufana ukomeye w'ikipe ya Machenster United yo mu Bwongereza

    Omondi agiye kuza i Kigali mu gihe aherutse kwibaruka umwana w'umukobwa 

    Omondi yagiye afungwa bya hato na hato kubera kutemeranya na bimwe mu bikorerwa muri Kenya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133175/ibiteye-amatsiko-kuri-eric-omondi-ugiye-kongera-gutaramira-i-kigali-133175.html

  • Kera kabaye rutahizamu wa Rayon Sports yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye nibwo Rayon Sports yakiriye rutahizamu ukomoka muri Sudani, Eid Mugadam Abakar Mugadam wari warabuze uko aza kubera ibibazo by’indege.

    Uyu rutahizamu yagombaga kuba yaraje mu ntangiriro z’uku kwezi ndetse akenerekanwa k’Umunsi w’Igikundiro wabaye tariki ya 5 Kanama 2023.

    Uyu rutahizamu yakomeje kugorwa cyane no kubona indege imuzana mu Rwanda bitewe n’uburyo abagenzi bari benshi kubera ibibazo by’intambara biri muri Suadani.

    Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mukinnyi yasesekaye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho aje gutangira akazi muri Rayon Sports.

    Ni umukinnyi wifujwe n’umutoza Zelfani utoza Rayon Sports nyuma yo kubona ikipe afite, asaba ubuyobozi ko bwamusinyisha kuko hari byinshi azafasha muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Eid Mugadam Abakar Mugadam w’imyaka 24 akaba yakiniraga ikipe ya Al-Hilal y’iwabo muri Sudani akaba aje kongera imbaraga mu busatirizi bwa Gikundiro.

    Eid Mugadam ubwo yari ageze i Kanombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-rutahizamu-wa-rayon-sports-yageze-mu-rwanda