Blog

  • Baguwe gitumo! Batatu bakorera kuri YouTube batawe muri yombi bari gukora ibyabujijwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Baguwe gitumo! Batatu bakorera kuri YouTube batawe muri yombi bari gukora ibyabujijwe.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batatu bakoresha Urubuga rwa 'YouTube' barimo babiri baturuka muri Uganda n'Umunyarwanda umwe, bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiganiro Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga ko bafatiwe muri hoteli iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura mu Mudugudu w'Umutekano, aho baguwe gitumo bari kumukoresha ibiganiro rwihishwa.

    Abatawe muri yombi barimo uwitwa Kembabazi Racheal, Mayanja Muwanguzi Lawrence bakoresha Shene ya YouTube yitwa Connect with Uganda na UG Connect na Niyibizi Xavier ufite urubuga rwitwa Nexo Adventures.

    Aba uko ari batatu dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki ya 14 Kanama 2023 mu gihe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

    Source : https://yegob.rw/baguwe-gitumo-batatu-bakorera-kuri-youtube-batawe-muri-yombi-bari-gukora-ibyabujijwe/

  • RIB yataye muri yombi abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibitemewe abafite ubumuga bakabishyira ku karubanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batatu bakoresha Urubuga rwa 'YouTube' barimo babiri baturuka muri Uganda n'Umunyarwanda umwe, bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiganiro Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe.

    Abo bafatiwe muri hoteli iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura mu Mudugudu w'Umutekano, aho baguwe gitumo bari kumukoresha ibiganiro rwihishwa.

    Abatawe muri yombi barimo uwitwa Kembabazi Racheal, Mayanja Muwanguzi Lawrence bakoresha Shene ya YouTube yitwa Connect with Uganda na UG Connect na Niyibizi Xavier ufite urubuga rwitwa Nexo Adventures.

    Aba uko ari batatu dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki ya 14 Kanama 2023 mu gihe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

    Source : https://yegob.rw/rib-yataye-muri-yombi-abantu-batatu-bakurikiranyweho-icyaha-cyo-gukoresha-ibitemewe-abafite-ubumuga-bakabishyira-ku-karubanda/

  • Ayo ni amashagaga uhorana sha! KNC yongeye kwikomanga mu gatuza agenera ubutumwa perezida wa Rayon Sport – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United, Kokooza Nkuliza Charles, yaburiye uwa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli, amubwira ko agomba kwisubiza ibyishimo yambuwe.

    Ibi yabivuze mu gihe habura iminsi 3 gusa kugirango shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda itangire.

    mukino uzabimburira indi ni uwo ikipe ya Gasogi United izakiramo Rayon Sports kuwa 5 taliki 18 Kanama 2023 saa moya z'umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

    Kakooza Nkuriza Charles (KNC) uyobora ikipe ya Gasogi United, amaze iminsi aburira Rayon Sports avuga ko ibyishimo bagize batsinda APR FC ari iby'umwanya muto bitewe nuko azabababaza atangira shampiyona ayitsinda.

    Nyuma y'ibyo noneho KNC yanageneye ubutumwa Perezida wa Rayon Sports amubwira ko agomba kwisubiza ibyishimo yambuwe mu mukino uheruka kubahuza ubwo bamutsindaga bamwibye.

    Source : https://yegob.rw/ayo-ni-amashagaga-uhorana-sha-knc-yongeye-kwikomanga-mu-gatuza-agenera-ubutumwa-perezida-wa-rayon-sport/

  • Ngororero: Ibitaro bemerewe na Perezida Kagame bizatwara asaga Miliyari 33 #rwanda #RwOT

    Hashize igihe abaturage bo mu karere ka Ngororero bategereje kubakwirwa ibitaro bigezweho bemerewe na  Perezida wa Repubulika yu Rwanda Paul Kagame. Itangira ry'imirimo yo kubaka ibi bitaro ryadindijwe no kubanza gushaka ikibanza bubakamo bitewe n'ikibazo cy'amanegeka y'iki gice. Byarangiye hemejwe ko nta handi ho kubaka uretse ku Muhororo ahasanzwe ibitaro bishaje. Ubusaze bw'ibitaro bisanzwe, ubuto bwabyo bishobora gutuma bisenywa burundu serivise zikajya ahandi kugera ibishya byuzuye.

    Mu Kiganiro Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yahaye umunyamakuru wa intyoza.com avuga ko ibi bitaro bizubakwa ahasanzwe ibitaro bya  Muhororo ndetse anongeraho ko bigiye gutangira kubakwa. Yemeza kandi ko hari serivisi zizimurirwa ahandi mu gihe hazaba hatangiye ibikorwa byo kubaka ibitaro bishya.

    Akomeza avuga ko hashize igihe Ubuyobozi bukuru bw'Igihugu, Perezida Kagame yemereye abatuye Akarere ibitaro. Avuga ko bahise batangira kureba imiterere y'ubutaka bakubakaho bakaza kwemeza ko ibitaro bishya bitajyanwa kure y'ahasanzwe Ibitaro bya Muhororo kuko bizanafasha abaturage gukomeza guhabwa nyinshi muri serivisi kuko batahagarika burundu gutanga ubuvuzi ku baturage.

    Meya Nkusi, yongeyeho ko mbere bari batekereje kwimurira serivisi zatangirwaga kuri ibi bitaro mu bigo Nderabuzima bya Muhororo ndetse no ku kigo Nderabuzima cya Ntaganzwa ariko bikaba bitarahabwa umurongo kuko bakibitekerezaho, bitari gusa muri ibi bigo bivugwa, ahubwo n'ahandi babona byashoboka hafi hafasha abaturage kujya yo kwaka Serivise basanzwe bahabwa.

    Yagize Ati' Nibyo abaturage bacu bagomba guhabwa serivisi zatangirwaga kuri ibi bitaro bya Muhororo. Mbere twashakaga gutandukanya serivisi zimwe zikajyanwa ku bigo nderabuzima bya Muhororo na Ntaganzwa kuko twabonye ko byashoboka ko ibitaro byakubakwa mu bice bibiri(Phase II)'.

    Umuyobozi mukuru w'Ibitaro bya Muhororo, Dr Namanya William ku murongo wa Telefoni avuga ko izi nyubako z'ibi bitaro bisanzwe zishaje kandi ari na hato. Ahamya ko nihamara kubakwa hazaba hisanzuye, abakozi bakora neza. Yongera ho ko hari Serivisi z'ibi bitaro zizimurirwa mu Kigo nderabuzima cya Rusasa kuko hisanzuye bityo abakeneraga izi serivisi bakaba ariho bazajya bagana.

    Ibi bitaro bizubakwa ku nkunga y'Ikigo cy'Abanyakoreya, aho bizubakwa mu bice bibiri hagamijwe kongera ubwiza bw'ahatangirwa serivisi z'ubuzima nubwo bitarasobanuka neza niba bizasenywa bigashyirwa hasi byose, aho ubwo serivise zose zihatangirwa zahita zimurirwa ahandi kugera byuzuye.

    Iyubakwa ry'ibi bitaro, bizatwara amafaranga y'u Rwanda 33,568,569,000 frw nkuko inyigo ya mbere yabigaragaje nubwo ishobora kwiyongera bitewe n'uko ibiciro ku isoko byiyongereye. Ibitaro bya Muhororo byubatswe mu mwaka w'1952.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/15/ngororero-ibitaro-bemerewe-na-perezida-kagame-bizatwara-asaga-miliyari-33/

  • Byatunguranye: Neymar Jr yerekeje mu ikipe abantu batigeze batekereza ibyo gutwara Ballon D’or abiharira Mbappé na bagenzi be bagifite agatege kuko we yakuyemo ake karenge -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byatunguranye: Neymar Jr yerekeje mu ikipe abantu batigeze batekereza ibyo gutwara Ballon D'or abiharira Mbappé na bagenzi be bagifite agatege kuko we yakuyemo ake karenge.

    Rutahizamu w'umunya Brazil Neymar Jr wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espane nyuma akaza kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa uyu mugabo ufite ubuhanga budasanzwe bwo guconga ruhago benshi bahaga amahirwe yo kuzegukana igihembo cya Ballon D'or ibye asa nk'uwabishyizeho iherezo.

    Neymar Jr yamaze kwerekeza mu ikipe ya AL-HILAL yo muri Saudi Arabia akaba yahawe akayabo ka miliyoni 90€ mu masezerano y'imyaka ibiri yasinyiye iyi kipe yigeze kwifuza Lionel Messi na Kylian Mbappé bakayitera uwi nyuma bikaba birangiye yegukanye umunya Brazil Neymar Jr.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/byatunguranye-neymar-jr-yerekeje-mu-ikipe-abantu-batigeze-batekereza-ibyo-gutwara-ballon-dor-abiharira-mbappe-na-bagenzi-be-bagifite-agatege-kuko-we-yakuyemo-ake-karenge-amafoto/

  • Huye: Abagera kuri 146 mu ngamba zo guhanga imirimo mishya 8,000 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Kanama 2023, abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu karere ka Huye basaga 146, bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo biga ku guhanga imirimo mishya muri aka karere. Hamwe n'ubuyobozi bw'Akarere, bagaragaje gahunda bafite mu guhanga imirimo mishya ibihumbi umunani(8,000), aho urubyiruko ruza ku isonga.

    Ku bufatanye na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA) hateguwe inama yiswe 'District dialogue on decent work and employment promotion', hagamijwe kuganira no gufata ingamba zihamye zo kongera imirimo mishya mu rubyiruko, ndetse no kunoza imirimo ikorwa.

    Meya Sebutege agaragaza ibibazo n'ibisubizo ku bijyanye n'Akazi n'ibyo bateganya. 

    Sebutege Ange, umuyobozi w'Akarere ka Huye yagaragaje ko igipimo cy'ubushomeri mu karere kiri kuri 19.7%,  isesengura kandi ryerekana ko ubushomeri buri hejuru mu bantu bize mu mashuri y'uburezi rusange ugereranyije n'abize amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Meya Sebutege, yagaragaje ibindi bibazo biri mu rugendo rwo guhanga imirimo inoze, atanga ingero ko hari abakozi badafite amasezerano y'akazi yanditse, abadahemberwa mu kigo cy'imari cyemewe, abadateganyirizwa mu zabukuru ndetse n'ibyago bikomoka ku kazi, n'ikibazo cy'ubwirinzi ku bijyanye n'ubuzima n'umutekano ku kazi.

    Abagera ku 146 bitabiriye ibiganiro.

    Yakomeje asaba abitabiriye iyi nama kugira uruhare mu gushaka ibisubizo. Ati: Iyi nama rero ni umwanya mwiza wo kongera kuganira ku ngamba zikwiye gufatwa hagamijwe kuzamura igipimo cyo kubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda. Yakomeje agaragaza ko Akarere ka Huye gafite ingamba kagiye gushyira mu bikorwa muri gahunda yo guhanga imirimo mishya igera ku 8,000 uyu mwaka umwe.

    Hari kandi gahunda yo gushishikariza Urubyiruko kwitabira gukorera amafaranga mu mishinga yo gusana imihanda, road maintainance projects, Binyuze muri Huye Employment Center, guhuza abikorera n'amashuri y'ubumenyingiro, abize ubumenyingiro bagahuzwa n'abakora ubucuruzi bujyanye n'ibyo bize. Ndetse  no guhuza abashaka imirimo n'abatanga imirimo.

    Mu bindi, Akarere kazashyira imbaraga mu guhuza ururbyiruko rufite imishinga n'ibigo by'imali kugira ngo babone inguzanyo zifatika. Akarere kandi kazanashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kunoza umurimo, kongera umusaruro ku bafite akazi, gukangurira urubyiruko no kurufasha guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo.

    Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo biganisha ku kwihutisha ihangwa ry'imirimo mishya ku rubyiruko;

    Madame Kayitesi Francine umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Rango, yavuze ati 'Akarere ka Huye kagizwe n'imirenge 14. Buri murenge ufashije urubyiruko nibura rumwe uyu mwaka, twaba dufite urubyiruko rw'abagera kuri 14 bahanze imirimo, kandi bakaba bazabasha guha akazi abandi'.

    Mwambali Faustin umuyobozi w'ishami rifite mu nshingano guteza imbere umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, nawe yagiriye inama abafite aho bahuriye no guhanga imirimo mu karere ka huye.

    Mwambali Faustin mu ishati y'umukara aganira na Meya Sebutege.

    Yakanguriye abakora mu miryago itari iya Leta, abikorera n'amadini, gufasha Leta muri uru rugamba. Ati 'Tuvuge niba ukora muri ONG, birashoboka ko waha amahirwe urubyiruko ukarwemerera kwimenyereza umurimo mu byo mukora. Niba uri idini hakaba hari ibyo ukora ntibyakubuza gutanga umwanya ku rubyiruko rukaza kwimenyereza muri iryo dini'.

    Izi nama nyunguranabitekerezo zateguwe na Minisiteri y'abakozi ba Leta n'Umurimo, ku bufatanye na Enabel. Zigomba kubera mu turere twose tw'igihugu guhera tariki ya 14 kugeza 31 Kanama 2023. Ku ikubitiro ibiganiro byatangiriye mu karere ka Huye, Gatsibo, Rusizi na Musanze.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/15/huye-abagera-kuri-146-mu-ngamba-zo-guhanga-imirimo-mishya-8000/

  • Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Maliya: Isi yose… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ni umunsi utajya uva mu mitwe y’Abanyarwanda kubera ko abakiristu bavuye mu bihugu bitandukanye by’isi bakunda kuwizihiriza i Kibeho aho Bikira Maliya yabonekeye abana b’abakobwa batatu. 

    Guhera ku mugoroba wo ku italiki 14 Kanama, Kibeho yari yuzuye urujya n’uruza rw’abakiristu bari bariraye ku ibaba ngo kuri uyu wa 15 Kanama bizihize ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

    Abakiristu bitwaje utujerekani two gutwaramo amazi y’umugisha avomwa i Kibeho. Ubusanzwe iyo hari impeshyi amariba atandukanye arakama andi ingano y’amazi iyavamo ikagabanyuka. Si ko bimeze ku isoko ivomwaho amazi y’umugisha i Kibeho kuko amazi yaho ntabwo ajya agabanyuka mu mpeshyi.

    Kayitesi Felisite ni umukiristu Gaturika ukomoka muri Paruwasi ya Nyanza, ni umwe mu baraye mu gitaramo cya Assumption.

    Yagize ati “Nk’uko nabibabwiye nitwa Kayitesi Felisite. Natururse muri Paruwasi ya Nyanza, nazanye n’itsinda rya Saint Famille (Abaja ba Maliya) tumaze hano iminsi itatu kuko twaje ku cyumweru. Sitwe gusa twari duhari kuko hari n’abandi bantu baje baturutse imihanda yose by’umwihariko mu gihugu cya Uganda.

    “Kuri twebe abakiristu bemera Bikira Mariya ni umunsi ukomeye cyane. Ni umunsi twizihiza ko umubyeyi wacu yagiye mu Ijuru, umubyeyi twemera ko aduhakirwa, umubyeyi twemera ko afite ububasha n’ubushobozi. Ibyo turabyemera niyo mpamvu tuba twaturutse imihanda yose tukaza hano ku butaka butagatifu ngo tubyizihize.

    Murabizi ko kuri ubu butaka ariho Bikira Mariya yabonekeye abana b’abakobwa batatu biga aha ngaha. Nk’uko hano habaye ku butaka butagatifu ni nako aba bantu baturutse mu bihugu bitandukanye baba bumva ko baza aha hantu hatagatifujwe tugafatanya kwizihiza isubira mu ijuru rya Bikira Maliya.

    Amazi y’umugisha ndayubaha cyane Klkandi nyafitiye ubuhamya. Nk’uko nabibabwiye ko hari itsinda twazanye, hari umubyeyi waje aduha ubuhamya ko umwana we bari bamutemaguye akajya kwa Muganga bakamuvura bikanga. 

    Ubwo bari hafi kumujyana kuvurirwa hanze y’u Rwanda nibwo yatangiye kumukandisha amazi y’umugisha ku itama ashiduka ahari haranze gukira harakize, maze ibyo kujya hanze bihita bikurwaho. Aya mazi twemera ko afite ububasha cyanevcyane ku bemera Bikira Mariya”.

    Ubusanzwe iyo uyu munsi wegereje imvura y’umugisha itangira kugwa mu guce dutandukanye two ku isi. Ntabwo twakwirengagiza ko n’ubwo akavura gatonyanga haba hamaze amezi nta gatonyanga kagwa kubera impeshyi. N’ubwo gatonyanga ntabwo aba ari igihe nyacyo cyo kugaruka kw’imvura kuko igaruka muri Nzeri.

    Hirya no hino mu Rwanda hamaze iminsi hatonyanga imvura y’umugisha. Mu karere ka Rubavu iyi mvura yaraguye. I Kibeho ku butaka butagatifu imvura y’umugisha yatonyanze ku mugoroba ubwo abakiristu bari mu gitaramo cya Assumption. 

    Kuri uyu wa 15 Kanama mu duce twegereye i Kibeho naho akavura katonyanze n’ubwo kari gake. Aho katonyanze twavuga nko mu karere ka Huye, aho kasesekeje umugisha no ku banyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda.

    Umuyobozi mukuru w’ingoro ya Kibeho Padiri yagize ati: “Kuva ku cyumweru turi kwakira abantu benshi by’umwihariko abaturutse mu gihugu cya Uganda, hari n’abandi baturutse i Burundi, Zambia, Mali, muri America ndetse no mu bindi bihugu byinshi tutari twamenya ariko nabo turi kugenda tubamenya. Gusa abenshi ni abaturutse mu gihugu cya Uganda.

    Ubu ntabwo twapfa kumenya umubare w’abantu bateraniye hano, ariko ugereranyije wasanga bari hagati y’ibihumbi 80 na 90. Muri uyu mwaka ntabwo bisanzwe. Ubundi twakiraga abantu ibihumbi nka 50 na 60 Kandi ntibatinde nk’uko byagenze muri uyu mwaka.

    Uyu mwaka ntabwo usanzwe, buriya dufite ibyiciro bibiri by’abakiristu. Nyuma y’icyorezo ya Covid-19 hari abakiristu batakaje ukwemera bagiye mu kumenyera Imana, hari n’abandi bagize inyota y’Imana. Ubu bwinshi buragaragara nyuma y’icyorezo tububonamo inyota abantu bafitiye Imana. Ubu abantu bafite ububyutse, Bari guhaguruka Kandi bakagaragaza ukwemera kwabo.

    Abantu bateraniye hano ibyo Kiliziya ibafasha cyane ni amasakaramentu baba bifuza, inyigisho ku bijyanye n’ubutumwa bwa Kibeho, amateka ya Kibeho, Impamvu yo kuhakorera urugendo Nyoboka Mana, ku buryo buri mu Kristu ava hano yumva ko nawe afite ubutumwa agiye gutanga.

    Ubundi buri mu Kristu tuba dushaka ko aza hano ari umwigisha agasubirayo ari intumwa. Intumwa ya Bikira Maliya, intumwa ishishikariza abantu gusenga, Kwemera, Gukunda, cyane cyane intumwa ishishikariza abantu kumenya agaciro k’umusaraba mu buzima bw’umukiristu.

    Mu mwaka w' 1981, Taliki 28 Ugushyingo, Ahagana Saa 12:35 z'amanywa, nibwo Umubyeyi Bikira Mariya yahamagayevumukobwa wigaga mu Ishuri ryisumbuye ry'abakobwa rya Kibeho, i Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru. 

    Icyo gihe Abanyeshuri bari ku meza bari kurya ibya saa Sita, uwo mubyeyi Bikira Mariya yahamagaye umwana witwa Alphonsine Mumureke, amubwira ati 'Mwana wanjye', undi aramwikiriza ati ‘'Uri nde''? Bikira Maliyabaramusubiza ati ''Ndi Nyira wa Jambo''.

    Abari aho ntabwo bemeye ibyabaye kuri Mumureke, dore ko bamwe bavugaga ko ari iby'iwabo byamufashe cyane ko yavukaga i Kibungo aho bari bazwiho gukoresha imbaraga z'imyuka mibi no kugendera ku 'Gataro'.

    Mumureke yarongeye arabonekerwa, buracya arongera arabonekerwa, kugeza ubwo abana biganaga bamuhinduye umurwayi wo mu mutwe, agera ubwo asaba Bikira Maliya ko yabonekera n'undi.

    Ubwo Bikira Maliya yaje kubonekera Mukamazimpaka Nathalie- icyo gihe hari tariki 12 Mutarama 1982. Kuri Mukamazimpaka, abantu bagerageje kubyemera kubera ko bari bazi ko ari umuntu ukunda gusenga kandi yitonda, gusa hari abanze kubyemera bavuga ko n'abasanzwe basenga bagezwemo n'imyuka mibi.

    Tariki 2 Werurwe 1982, Bikira Mariya yabonekeye Marie Claire Mukangango. Amabonekerwa yarakomeje, ava aho abanyeshuri bariraga, yimukira aho bararaga.Tariki 31 Gicurasi 1982, nibwo amabonekerwa yasohotse, ajya hanze, ndetse tariki 15 Kanama 1982, amabonekerwa yimukira kuri 'Podium' ahari hateraniye abantu benshi. Ni tariki yari isanzwe yizihirizwaho Umunsi Mukuru w'Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, ariko kuva icyo gihe abakirisitu batangiye kuyibonamo kurushaho.

    Abana Bikira Mariya yabonekeye, yabahaye ubutumwa bukomeye ku Isi, kuko nka Mukamazimpaka yamubwiye ati 'Nimusenge cyane kuko Isi ari mbi, mukunde ibyo mu ijuru kuko iby'Isi bishira vuba. Mwitonde kandi murangwe n'urukundo, kwitanga no kwiyoroshya kandi mugarukire Imana.'

    Ayo magambo yamuteye ubwoba, ariko yayafashe nk'ubutumwa bukomeye bwanahise bumuhindura,babari bamuzi mbere batangazwa cyane n'ibyamubayeho.

    Mukangango we yagiye ahabwa ubutumwa bwo kwamamaza ishapure y'ububabare. Yanamuhishuriye byinshi birimo ko Isi igenda iba mbi cyane, kandi ko u Rwanda rugeze ahakomeye, amubwira ko abantu bakwiriye guhinduka no gusenga cyane.

    Nyuma y'imyaka 12 Mukangango abwiwe ayo magambo, mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Kuri uyu wa 15 Kanama abakiristu Gaturika bizihije umunsi mukuru wa assumption usobanura isubira mu ijuru rya Bikira Maliya

    Abakiristu Gaturika baturutse imihanda yose yo ku isi bizihirije umunsi mukuru wa assumption mu Rwanda i Kibeho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133202/ijyanwa-mu-ijuru-rya-bikira-maliya-isi-yose-imitima-iri-i-kibeho-mu-rwanda-133202.html

  • Imvano ya Boyz II Men, izina ryuje ibigwi rit… – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryarakunzwe karahava kuva mu myaka irenga 40 ishize. Amateka n’ibigwi byabo bihera mu Mujyi wa Philadelphia aho batangiriye bigizwemo uruhare na Nathan Morris ndetse na Marc Nelson batangiye baririmbana biga mu mashuri yisumbuye.

    Nyuma bihurije hamwe bashinga itsinda bongeramo Wanya Morris ndetse na Shawn Stockman. Bari kumwe bakoreye ibitaramo mu bihugu binyuranye, kandi bagurishije kopi za Album zirenga Miliyoni 60, bituma baca agahigo ko kuba itsinda rya mbere ku isi ryabashije kugurisha izi kopi za Album.

    Mu 1991 iri tsinda ryasohoye album ya mbere bise “Cooleyhighharmony”, ni nyuma yo gushyira umukono ku masezerano n’inzu ya Michael Bivins.

    Iyi album yisanzuye ku isoko iragurwa biturutse ku ndirimbo nka 'End of the Road’ yabubakiye izina. Iyi ndirimbo yamaze ibyumweru 13 iyoboye urutonde rwa Billboard Hot 100.

    Yakuyeho agahigo kari gafitwe n’indirimbo ya Elvis Presley. Byagezeho hagurishwa kopi Miliyoni 100 z’iyi album, bihesha Boyz II Men kwegukana Grammy Awards nk’itsinda ritanga icyizere mu muziki.

    Mu 1994, iri tsinda ryasohoye album bise “II” iriho indirimbo nka “I’II Make Love to you”, “On Bended Knee”, “Water Runs Dry” n’izindi zatumye iyi album ikundwa cyane kubera ko yubakiye ku njyana ya R&B.

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine iyi album yaguzweho kopi Miliyoni 12, bituma iba album ya mbere ku Isi y’ibihe byose yagurishijwe cyane.

    Iri tsinda byarenze gukora umuziki, ahubwo banakina muri filime nka “Lethal Weapon 4”, “Soul Men” n’izindi. Basanzwe bafite inyubako mu Mujyi wa Las Vegas bagiye bakorera ibitaramo by’amateka, kuko amatike yagiye ashira bakibitangaza.

    Mu 2000 iri tsinda ryubatse inzu yakira urubyiruko n’abandi bari mu mibereho mibi, bakafasha kubona icyo kurya, kwiga, ubujyanama n’ibindi bibafasha kugaruka mu buzima.

    Bamaze kwegukana Grammy Awards enye ndetse na Hollywood Walk of Fame. Urugendo rw’abo rw’umuziki rwatinyuye benshi mu bahanzi bakora umuziki muri iki gihe.

    Kuva mu myaka ya 1990 iri tsinda ryubakiye ku majwi azira amakaraza, kandi bashyize hanze indirimbo z’umudiho wa Rythm and Blues.


    Imyaka irenze 40 bari mu muziki, kandi ibihangano by’abo biracyafite icyanga

    Rigizwe na Nathana Bartholomew [Nathan Morris] wavutse ku wa 18 Kamena 1971 mu Mujyi wa Pennsylvania, Michael Sean McCary [Michael Mcary] wavutse ku wa 16 Ukuboza 1971 avukira mu Mujyi wa Pennsylvania;

    Shawn Patrick Stockman [Shawn Stockman] wavutse ku wa 26 Nzeri 1972 muri Philadelphia ndetse na Wanyá Jermaine Morris [Wanya Morris] wavukiye muri Pennsylvania ku wa 29 Nyakanga 1973.

    Inyandiko zimwe zigaragaza ko aba bagabo bose bakuriye mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Philadelphia ari inshuti nyuma baza kwihuriza hamwe bakimara gusoza amasomo mu mashuri yisumbuye. Bombi bize umuziki ndetse no gukoresha ijwi.

    Mu 1997 basohoye Album ‘Evolution’ itarakunzwe cyane n’ubwo yariho indirimbo nka ‘A Song for Mama’. Nyuma basohoye album ‘Nathan Michael Shawn wanya yo mu 2000, mu 2002 basohoye album bise ‘Full Circle’.

    Mu 2003, McCary wari mu bagize iri tsinda yarivuyemo kubera ibibazo by’ubuzima. Bagenzi be bakomeza urugendo rw’ibitaramo, kandi bashyira hanze nka ‘Throwback’ yo mu 2004 iriho indirimbo zakunzwe, n’aho mu 2007 basohoye album nka ‘The Remedy’.

    Bamaze igihe badasohora album, nyuma mu 2011 basohoye album bise ‘Twenty’, mu 2014 basohora iyo bise ‘Collide’ n’aho mu 2017 basohoye ‘Under the Streetlight’.

    Iri tsinda ryigeze kuvuga ko bahisemo kwitwa 'Boyz To Men' kubera gukunda indirimbo y'itsinda New Edition bise 'Boys To Men' yakunzwe mu buryo bukomeye.

    Hari inyandiko zivuga ko iri tsinda ryatangiye umuziki ryitwa Unique Attraction, bamaze gukunda iriya ndirimbo bahitamo kwitwa 'Boyz II Men'.

    Bashimangiye uyu mwanzuro nyuma yo guhura na Bell Biv Devoe ndetse na Michael Bivins bari bagize itsinda New Edition nyuma y'igitaramo bahuriyemo.

    Bivins utuganya indirimbo za Boyz II Men mu buryo bw'amajwi yigeze kubwira Ikinyamakuru Phillymag ko gukundwa kw'iri tsinda atari ibintu byizanye.

    Yavuze ko umunsi wa mbere ahura n'abo bamubwiye intego bafite n'aho bashakaga kuganisha umuziki w'abo, kuva icyo gihe baranzika.

    Ati 'Abasore bane bashakaga gukora umuziki. Baza kundeba. Ndababaza nti mwitwa bande, barambwira ngo bitwa 'Boyz II Men' urumva icyo nshaka kuvuga. Ndavuga nti reka tubikore. None reba ibyo bari gukora.'

    Kwinjira gitaramo bagiye gukorera i Kigali ni ibihumbi 100Frw mu myanya yiswe ‘Diamond’, mu myanya yiswe ‘Gold’ ni 75,000Frw na 50,000Frw mu myanya yiswe ‘Silver’. Birashoboka ko ari bo ba mbere bagiye gukorera i Kigali igitaramo gihenze.

    Uhereye ibumoso abagize itsinda Boyz II Men: Nathan Morris, Wanya Morris ndetse na Shawn Stockman/Ifoto ya Get Images yo mu 2019
    Boyz II Men babitse mu kabati Grammy Awards enye, American Music Awards icyenda, MTV Video Music eshanu n'ibindi
    Iri tsinda ryamamaye mu myaka ya 1990 ariko ryashinzwe mu 1988. Indirimbo z’abo zatanze ibyishimo ku mubare munini w'abatuye Isi kandi zunga benshi 

    Mu rugendo rw'abo rw'umuziki bakoranye n'abahanzi b'ibikomerezwa ku Isi nka: Mariah Carey, Will Smith, nyakwigendera Michael Jackson, Patti Labelle n'abandi


    Indirimbo yabo 'Motownphilly' yarakunzwe kugeza ubwo Alanis Morissette, Blackstreet ndetse n'umuraperi Dr. Dre bayisubiyemo 

    Mu 2003 McCary yavuye muri Boyz II Men asimburwa n'umucuranzi wa gitari base Eric Nicholson, mu 2007 nawe yavuyemo asimburwa na Joseph 'Jo Jo' McReyonolds nawe waje kuvamo mu 2011 

    Iri tsinda ryubatse ibigwi mu ndirimbo nka 'End Of The Road',  'I'll Make Love To You'

    Uhereye ibumoso: Shawn Stockman, Wanyá Morris, Michael McCary na Nathan Morris mu 1990 


    Boyz II Men bategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ukwakira 2023 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ A SONG FOR MAMA’ YA BOYZ II MEN

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘END OF THE ROAD’ YA BOYZ TO MEN

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133200/imvano-ya-boyz-ii-men-izina-ryuje-ibigwi-ritegerejwe-i-kigali-mu-gitaramo-gikosha-amafoto-133200.html

  • Ntabwo muri APR FC intego zanjye zose nazigez… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama, InyaRwanda yerekeje mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye ahabarizwa ikipe ya Mukura Victory Sports dore ko yari yasubukiye imyitozo nyuma yo kuva mu gihugu cy’u Burundi. 

    Iyi myitozo, yagaragayemo Manishimwe Djabel wahoze ari Kapiteni w’ikipe ya APR FC, gusa kuri ubu iyi kipe ikaba yaramutije muri Mukura mu gihe kigera ku mwaka.

    Ubwo imyitozo yari ihumuje, uyu musore yaganiriye n’itangazamakuru, agaruka ku buzima arimo mu ikipe ya Mukura ndetse n’ibisigisigi by’ubuzima bwe mu ikipe ya APR FC.

    HANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE

    Abajijwe ku kuba yaravuye muri APR FC niba anyuzwe n’ibyo yakozeyo, Djabel yemeje ko hari akazi atasoje neza. Yagize ati: “Ntabwo muri APR FC intego zanjye zose nazigezeho, hariho ibintu bitagenze neza, nk’ikintu cya mbere nagiye muri APR FC nifuza gutwara ibikombe bya shampiyona ariko nifuza ko ikipe yagera no mu matsinda y’imikino Nyafurulika nk’uko nari mvuye muri Rayon Sports narabashije kubigeraho.”

    Manishimwe Djabel yageze muri APR FC mu 2019 avuye muri Rayon Sports nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Djabel yakomeje avuga ko “njya muri APR FC numvaga gukina amatsinda ari intego zanjye, ndetse bikaba byiza bikozwe b’abanyarwanda gusa, kuko byari gutuma abanyarwanda hari urwego tuvaho tukajya ku rundi. Rero icyo kintu ni cyo ntekereza muri APR FC cyananiye mu ntego nari mfite muri APR FC.”

    Igikombe cya shampiyona APR FC iheruka Manishimwe Djabel yari Kapiteni wayo, gusa akaba atarabashije gukina imikino myinshi kubera kutumvikana n’uwari umutoza w’iyi kipe.

    Manishimwe Djabel yagaragaje akamwenyu mu myitozo ya Mukura itegura umukino ufungura shampiyona, iyi kipe ifitanye n’Amagaju FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133203/ntabwo-muri-apr-fc-intego-zanjye-zose-nazigezeho-manishimwe-djabel-video-133203.html

  • Abarwara igifu mujye muyanywa cyane! Ibyiza utari uzi byo kunywa amazi y’ibirayi yabize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abarwara igifu mujye muyanywa cyane! Ibyiza utari uzi byo kunywa amazi y'ibirayi yabize.

    Ubushakashatsi bwagaragaje umumaro wo kunywa amazi y'ibirayi byabize.

    1.Birinda indwara z'umutima.

    2. Bigabanya umuvuduko w'amaraso.

    3. Bifasha mu igogora ry'ibiryo munda.

    4. Bigabanya uburibwe bwo mu gifu iyo ukirwaye.

    5. Bifasha mu gucyesha uruhu.

    Ibi byose ni uko ibirayi bikungahaye ku intunga mubiri zitandukanye harimo vitamin b na c, ndetse aya mazi amaze kubira niyo aba yabitse izi vitamin nyinshi kurenza uko byaba byahiye.

     

    Source : https://yegob.rw/abarwara-igifu-mujye-muyanywa-cyane-ibyiza-utari-uzi-byo-kunywa-amazi-yibirayi-yabize/