Blog

  • Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yahinduriye umwanya umukinnyi wari umeze neza umwaka ushize ariko bisa nkaho ashaka kumwikuraho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yahinduriye umwanya umukinnyi wari umeze neza umwaka ushize ariko bisa nkaho ashaka kumwikuraho

    Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Tunisia, Yamen Zelfani yahinduriye umwanya umukinnyi nyuma yo kubona ko ngo ari ho yakina neza.

    Ku munsi wejo hashize tariki ya 15 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gishuti n'ikipe ya Al-Merriekh yo mu gihugu cya Sudan irimo gukorera imyitozo hano mu Rwanda yitegura imikino nyafurika.

    Muri uyu mukino umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani yahinduranyije abakinnyi benshi biganjemo abakinnyi badasanzwe babona umwanya ariko akinisha n'abandi mu buryo bw'imyitozo, umukino urangira ari 0-0.

    Uyu mukino watunguye benshi nyuma yo kubona Rafael Osaluwe Olise arimo gukinishwa mu mutima w'ubwugarizi akinana na Mitima Issac kandi uyu musore asanzwe akina mu kibuga hagati.

    Nyuma y'umukino umutoza Yamen Zelfani yatangaje ko gukinisha Osaluwe Olise yugarira ngo ni uko abona afite igihagararo cyabo ndetse ko afite n'umupira ku kirenge ariko amakuru ahari ni uko bisa nkaho uyu mutoza ashaka kumwikuraho kubera afite ngo abakinnyi benshi hagati mu kibuga.

     

    Source : https://yegob.rw/yamen-zelfani-utoza-rayon-sports-yahinduriye-umwanya-umukinnyi-wari-umeze-neza-umwaka-ushize-ariko-bisa-nkaho-ashaka-kumwikuraho/

  • Kwangiza ibidukikishe bigize icyaha gihanwa n'amategeko-RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwakebuye abatuye mu Karere ka Gatsibo, bangiza ibidukikije ko bihanwa n'amategeko.

    Ni nyuma y'aho bigaragaye ko hari abatwika amashyamba, bakica inyamanswa, bakanakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko.

    Akarere ka Gatsibo ni akarere k'ubuhinzi n'ubworozi, gafite n'ibice by'amashyamba.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko hari ibikorwa bikorwa n'abaturage byangiza urusobe rw'ibidukikije kandi bihanwa n'amategeko.

    Hubert Rutaro ni umuyobozi mukuru wa RIB mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ati 'Kutarwanya umunyacyaha, jya umenya ko ari icyaha nawe cyakugiraho ingaruka kandi mujye mwitonda, kuko baraza bakababeshya ko ari inkwavu bahize, ngo ni impongo kandi atari byo.'

    Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka Bibare, bagaragaza hakenewe ubukangurambaga kugira ngo ibi bicike.

    Ati 'Iki cyaha gikomeye cyane kigombe gicike , natwe ubwacu iyo umuntu atwitse umusozi twirukanka tujya kuzimya.'

    Undi nawe ati 'Inyamaswa barazihiga, hari ubwo abazihiga bataba bazi ko ari icyaha, niyo mpamvu hakwiye gukorwa ubukangurambaga bakadusobanurira neza tukabimenya.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo  bwana Gasana Rchard, avuga ko k'ubufatanye n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, bazakomeza gukora ubukangurambaga hirindwa ko hari uwakwisanga mu byaha byangiza ibidukikije yaba abizi cyangwa atabizi.

    Ati 'Ariko nanone mu bufatanye na RIB, uwangije ibidukikijwe aba agomba guhanwa , urumva ko rero aba agiye guteza igihombo umuryango we.'

    Ingingo ya 59 y'itegeko rihana ibyaha ku bidukikije, ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000Frw).

    Valens Nzabonimana

    The post Kwangiza ibidukikishe bigize icyaha gihanwa n'amategeko-RIB appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/16/kwangiza-ibidukikishe-bigize-icyaha-gihanwa-namategeko-rib/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwangiza-ibidukikishe-bigize-icyaha-gihanwa-namategeko-rib

  • “Ni ibiro nk’ibindi” Mu bikote byacicaguritse, Bijoyobija yageze i Kigali maze abona inkumi zaho biramurenga bamujyanye mu bwiherero agira ngo ageze ahera (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ni ibiro nk'ibindi' Mu bikote byacicaguritse, Bijoyobija yageze i Kigali maze abona inkumi zaho biramurenga bamujyanye mu bwiherero agira ngo ageze ahera.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo umunyarwenya Bijoyobija wamenyekanye yari yagiye mu kiganiro kuri BB Fm Umwezi.

    Akigera mu bikote bye byacicaguritse asanzwe akinana urwenya, yajyanywe mu bwiherero kugira ngo yicyiranure n'umubiri gusa byaramunaniye.

    Yagezeyo abona isuku iriyo agira ngo ni mu biro ni uko maze akibona ubwiherero agira ngo ni umuvure.

    Icyasekeje abantu ni ukuntu yavuze ngo yabonye harimo amazi y'urubogobogo ku buryo iyo abona agakombe yari guhita yinywera.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ni-ibiro-nkibindi-mu-bikote-byacicaguritse-bijoyobija-yageze-i-kigali-maze-abona-inkumi-zaho-biramurenga-bamujyanye-mu-bwiherero-agira-ngo-ageze-ahera-amafoto/

  • “Ubu se nibwo mwibutse ko ndi umwana” Bahati Makaca uherutse gushyingiranwa n’umukunzi we bikavugwa ko yishakiraga visa, yasubije abavuga ko yashatse umugore w’umukecuru ndetse umaze no kubyara kabiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ubu se nibwo mwibutse ko ndi umwana? ' Bahati Makaca uherutse gushyingiranwa n'umukunzi we bikavugwa ko yishakiraga visa, yasubije abavuga ko yashatse umugore w'umukecuru ndetse umaze no kubyara kabiri.

    Bahati Makaca wahoze muri Just Family yasubije abavuga ko yashatse umugore w'umukecuru ndetse.

    Yagize ati: ' Ubu se nibwo mwibutse ko ndi umwana? Ubu se ko bavuga ko nkurikiye visa bo bayiboneye bayanga? Igihe bahereye bavuga ko nshaje none babonye nshatse ngo nshatse umukecuru?'

    Akomeza agira ati: 'Niba ari umukecuru yamaze abavuga ko afite abana babiri, yamaze kuko nanjye mfite umwana.'

    Source : https://yegob.rw/ubu-se-nibwo-mwibutse-ko-ndi-umwana-bahati-makaca-uherutse-gushyingiranwa-numukunzi-we-bikavugwa-ko-yishakiraga-visa-yasubije-abavuga-ko-yashatse-umugore-wumukecuru-ndetse-umaze-no-kubyara-ka/

  • “Tubonye umukinnyi mwiza, ufite impano” Umutoza wa Rayon Sports yageze kuri rutahizamu utari wakinira umukino numwe ikipe ya Rayon, aramutakagiza bidasanzwe yerekana ukuntu bitoreye indege irimo abagenzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Tubonye umukinnyi mwiza, ufite impano' Umutoza wa Rayon Sports yageze kuri rutahizamu utari wakinira umukino numwe ikipe ya Rayon, aramutakagiza bidasanzwe yerekana ukuntu bitoreye indege irimo abagenzi.

    Umunya-Tunisia utoza Rayon Sports, Yamen Zelfani, yavuze ko Umunya-Sudani, Eid Mudagam Abakar Mugadam waguzwe n'iyi kipe ari umukinnyi mwiza ku buryo azayifasha byinshi mu busatirizi no kurema uburyo bwinshi bw'ibitego.

    Ku wa Mbere, tariki ya 14 Kanama 2023, ni bwo Rayon Sports yakiriye uyu mukinnyi w'imyaka 23, wari umaze iminsi ategerejwe i Kigali.

    Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yokunganya na Al-Merreikh mu mukino wa gicuti, Zelfani utoza Rayon Sports yavuze ko Eid Mugadam ari umukinnyi mwiza yizeye ko azafasha byinshi iyi kipe.

    Ati 'Mugadam ni umukinnyi mwiza, mu mwaka w'imikino ushize yakinnye imikino myinshi ya Champions League muri Al Hilal kandi iyo badatsindwa kuri penaliti bari gukina ½ cyangwa umukino wa nyuma.'

    Yakomeje agira ati 'Tubonye umukinnyi mwiza, afite impano kandi akinira Ikipe y'Igihugu [ya Sudani]. Ndatekereza ko azadufasha mu busatirizi. Dukeneye abakinnyi barema uburyo bwinshi mu busatirizi, nzi ko Mugadam azabidukorera.'

    Source : https://yegob.rw/tubonye-umukinnyi-mwiza-ufite-impano-umutoza-wa-rayon-sports-yageze-kuri-rutahizamu-utari-wakinira-umukino-numwe-ikipe-ya-rayon-aramutakagiza-bidasanzwe-yerekana-ukuntu-bitoreye-indege-irimo-aba/

  • Ashatse yahita ashinga iduka! Abakinnyi bose bakina muri Bamenya series bapakiye ibiribwa n’ibikoresho bajya guhemba Kecapu uherutse kwibaruka abana batatu icyarimwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ashatse yahita ashinga iduka! Abakinnyi bose bakina muri Bamenya series bapakiye ibiribwa n'ibikoresho bajya guhemba Kecapu uherutse kwibaruka abana batatu icyarimwe.

    Barangajwe imbere na sebuja, Benimana Ramadan wamenyekanye nka Bamenye, itsinda y'abakinnyi bagize filime ya Bamenya bagiye guhemba mugenzi wabo Kecapu uherutse kwibaruka abana batatu icyarimwe.

    Ni ibintu byari byiza cyane kuko bari bahuje urugwiro mu buryo budasanzwe ndetse na buri wese agaragaza amarangamutima ye kuri uyu mubyeyi.

    Source : https://yegob.rw/ashatse-yahita-ashinga-iduka-abakinnyi-bose-bakina-muri-bamenya-series-bapakiye-ibiribwa-nibikoresho-bajya-guhemba-kecapu-uherutse-kwibaruka-abana-batatu-icyarimwe/

  • Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi umaze iminsi aguzwe n’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yabwiye abayobozi be ko atazakinira ikipe yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi umaze iminsi aguzwe n'ikipe ikomeye hano mu Rwanda yabwiye abayobozi be ko atazakinira ikipe yabo

    Uwari umukinnyi w'ikipe ya Kiyovu Sports Iradukunda Bertrand werekeje mu ikipe ya Musanze FC, yabwiye ubuyobozi ko atazakinira iyi kipe uyu mwaka w'imikino.

    Hashize igihe gito Iradukunda Bertrand uzwi nka Kanyarwanda yerekeje mu ikipe ya Musanze FC ariko kugeza ubu ntarimo kumvikana n'ubuyobozi bw'iyi kipe ariko ntiharamenyekana impamvu.

    Amakuru twamenye ni uko Iradukunda Bertrand yahaye ibintu byose ubuyobozi bwa Musanze FC kugirango batandukane. Biravugwa ko uyu mukinnyi hari ikipe yabonye yo hanze y'u Rwanda agiye kwerekezamo.

    Nubwo uyu musore yari yerekeje mu ikipe ya Musanze FC hari bamwe mu bayobozi b'iyi kipe batigeze bamwemera ndetse bamaze kumva ko agiye babisamiye hejuru.

     

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-umaze-iminsi-aguzwe-nikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-yabwiye-abayobozi-be-ko-atazakinira-ikipe-yabo/

  • Lil Wayne na Kim Kardashian mu byamamare 10 b… – #rwanda #RwOT

    Urutonde rw’ibyamamare 10 bikomeye ku Isi bibana n’indwara zidakira, ruhuriweho n’abahanzi, abanyamideli, abakinnyi ba filime n’abandi bakoze ibishoboka mu kwivuza nyamara bikababera iby’ubusa:

    1. Lil Wayne

    Dwayne Carter wamamaye cyane nka Lil Wayne, umuraperi w’icyamamare afite uburwayi bw'igicuri (epilepsie) guhera akiri umwana ndetse gikunda kumufata ku buryo butunguranye, hakwiyongeraho kuba afata ibiyobyabwenge bikaba ibindi. 

    Lil Wayne abana n'ubu burwayi ndetse mu minsi yashize byigeze gutuma indege ye ihagarara mu nzira itageze aho igiye kubera ko yafatiwe n'igicuri mu nzira.

    2. Charlie Sheen

    Charlie w'imyaka 57, ni umukinnyi wa filime n’umunyarwenya, yibanira n'agakoko gatera Sida (HIV) ndetse ku munsi w'ejo yatangaje ko ubuyobozi bwigeze gushaka kumukurikirana kuba yarahishe babiri mu bakunzi be iby'ubwo burwayi bwe.

    3. Selena Gomez

    Umuhanzikazi w’icyamamare akaba n’umukinnyi wa filime byahiriye, Selena Gomez, ni umwe mu barwaye indwara zidakira, we iyo arwaye yitwa Lupus, indwara yangiza ubudahangarwa bw'umubiri w'umuntu ku buryo umubiri uba utakibasha kurwanya utu mikorobe dutandukanye usanzwe ufite ubushobozi bwo kurwanya. Iyi ndwara yangiza uturemangingo tw'umubiri w'umuntu (Cells, cellules) ituma umuntu agira uburibwe mu ngingo no mu bindi bice by'umubiri, niyo izahaje Selena Gomez.

    4. Jada Pinkett Smith

    Icyamamarekazi muri sinema, Jada Pinkett Smith, umugore w’icyamamare Will Smith, nawe abana n’uburwayi budakira bwita ‘Alopecia’ butuma uburwaye apfuka imisatsi igashiraho ndetse ntiyongere kumera ukundi. 

    Ubu burwayi kandi nibwo bwabaye imvano y’ibintu bidasanzwe byabereye mu birori bya Oscars Awards 2022, ubwo Will Smith yakubitaga urushyi Chris Rock imbere y’imbaga amuziza ko ateye urwenya ku mugore we Jada ko atamera umusatsi nyamara ari uburwayi. Jada Pinkett Smith yatangiye kurwara iyi ndwara kuva mu 2015.

    5. Bruce Willis

    Umukinnyi wa filime w’icyamamare, Bruce Willis, wakunzwe na benshi muri filime ze zitandukanye zirimo ‘Taken’, ‘Die Hard’, Pulp Fiction’ n’izindi nyinshi, nawe abana n’uburwayi budakira bwitwa ‘Dementia’ bumutera kwibagirwa. Iyi ndwara yo kwibagirwa kandi yanatumye Bruce Willis ahagarika gukina filime ku myaka 68 nyuma y’imyaka 37 yari amaze azikina.

    6. Kim Kardashian

    Umunyamideli kabuhariwe, akaba n’umuherwekazi, Kim Kardashian wahoze ari umugore w’icyamamare Kanye West, nawe nubwo akunze kugaragara nk'umunyabirori we n'umuryango we, ku dushya twinshi bahorana, ntibimubujije ko yirwariye indwara y'uruhu idakira bita ‘Psoriasis’ ifata uruhu rukazaho amabara ndetse rukanavuvuka, icyo umuganga akora gusa ni ugutanga imiti ituma byoroha.

    7. Angelina Jolie

    Icyamamarekazi muri sinema akaba n’umushabitsi ndetse ni umwambasaderi wa UNICEF, Angelina Jolie, afite uburwayi bwitwa Endometriosis, ubu ni uburwayi bufata abagore, aho usanga hari ibice bisanzwe byibera muri nyababyeyi byarimutse bikajya aho bitagenewe, ibi bigatera ibibazo mu mubiri. 

    Ubu burwayi kandi bubuza abagore kubyara dore ko abenshi babufite iyo batwite inda zivanamo, ibi nibyo byatumye Angelina Jolie ahitamo gufata abana 6 akabarera nyuma yo kubona ko amahirwe ye yo gutwita ari macye.

    Si iyi ndwara yonyine gusa Angelina Jolie abana nayo gusa,kuko anarwaye kanseri y’amabere. Ni imwe mu ndwara karande mu muryango we, niyo mpamvu Angelina Jolie nawe yagize amahirwe make yo gusanga afite ibyago byo kuyandura, ndetse kugeza ubu akaba yaribagishije amabere yombi nubwo nta cyizere ijana ku rindi yari yagira cyo kutazarwara kanseri.

    8. Magic Johnson

    Yahoze ari umukinnyi ukomeye wa Basketball, muri 1991 ni bwo yatangaje ko abana na virusi itera Sida (HIV) ndetse kuri ubu atagikina Basketball yabaye umushabitsi n'umuvugizi ku bukangurambaga bwa SIDA na HIV.

    9. Michael J. Fox

    Umukinnyi wa filime z’urwenya, Michael J. Fox nawe abana n’indwara idakira. Indwara afite yitwa ‘Parkinson's’, ni nayo yahitanye Mohammed Ali wari icyamamare mu iteramakofi, iyi yo ni indwara ituma umuntu ashobora kugira imitsi idakomeye, kuba watangira kudidimanga mu gihe uvuga n’ibindi.

    10. Toni Braxton

    Umuhanzikazi Toni Braxton, wamamaye mu njyana ya R&B wanatwaye ibihembo birimo Grammy Award kubera indirimbo ye yise ‘Unbreak My Heart’, nawe afite uburwayi bumwe na Selena Gomez kuko arwaye Lupus ndetse yagiye ajyanwa mu bitaro inshuro nyinshi kubera ubu burwayi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133218/lil-wayne-na-kim-kardashian-mu-byamamare-10-bikomeye-ku-isi-birwaye-indwara-zidakira-amafo-133218.html

  • Uko Oda Paccy yagurishije imodoka kugira ngo… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yajyaga muri Wasafi yasohoye amafoto n’amashusho amugaragaza ari mu ikorwa ry’iriya ndirimbo nk’imwe mu ntego yari yihaye yo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu gukorana n’abantu bazamufasha kwambutsa umuziki we no gukorana n’abasanzwe bafite uburambe mu muziki.

    Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Lizer Classic n’aho amashusho yayobowe na Khalifan Khalmandiro. Aba ba Producer bombi bagize uruhare rukomeye ku ndirimbo nyinshi za Diamond zakunzwe mu buryo bukomeye, kandi mu bihe bitandukanye.

    Muri iriya myaka gukorera muri Wasafi cyari kimwe mu byifuzo bya benshi mu bahanzi, ahanini bitewe n’uko nta ndirimbo yavagamo ngo ibure gukundwa.

    Oda Paccy yabwiye InyaRwanda ko gukorera indirimbo muri Wasafi byamusabye kugurisha imodoka yari afite kugirango abone amafaranga akwiye yasabwaga nubwo adatangaza umubare.

    Uyu munyamuziki avuga ko icyemezo yafashe, atakisangije kuko no mu buzima bw’ubushabitsi, hari benshi bafata ibyemezo nk’ibi bagamije gukora ibintu biri ku rwego rwiza.

    Avuga ko amafaranga atari yamushiranye ijana ku ijana ahubwo yashakaga kugera ku ntego ye yo gukorera muri iyi nzu iri mu zikomeye muri Afurika.

    Ati”Oya! Hari ubwo amafaranga aba atagushiranye ahubwo bitewe n’icyo wifuza gukora ugashaka ibirenze ubushobozi bwawe. Kandi burya akazi katabamo ibitambo ntuba ugakunze.'

    Oda Paccy uherutse gusohora indirimbo “Ngicyo” avuga ko kwemera akagurisha imodoka ye, bisobanuye ko ‘nta mpamvu n’imwe ufite yatuma utagera ku nzozi zawe.”

    Yabwiye abakiri bato kwihanganira imvune zose bahura nazo mu rugendo rw’abo rw’ubuzima, kuko baba bari gusatira intsinzi. Ati “Imvune byaba bigusaba zose upfa kuba zitakwangiza.”

    Akomeza ati “Ariko mu gihe hari aho wifuza kugera ntugacike intege kandi ni byiza kugira inzozi.”

    Ashingiye ku musaruro iyi ndirimbo ‘No Body’ yatanze, Oda Paccya avuga ko nta gihombo yagize, kuko yongeye kugura imodoka.

    Ati “Nobody ni indirimbo yatanze umusaruro ku rwego nishimiye cyane kuburyo nta gihombo nabibonyemo.”

    Diamond washinze Wasafi yigeze kuvuga ko atangira urugendo rw’umuziki we, byamusabye kugurisha impeta ya Nyina kugirango abone amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere.

    Ibi byabaye imvano yo gukunda birushijeho umubyeyi we, akorera amafaranga aramwitura-Yabashije kumuha buri kimwe umwana w’umuntu yakwifuza muri ubu buzima.

    Mu 2018, ikinyamakuru Kenya.com cyatangaje ko gukorera indirimbo muri Wasafi mu buryo bw’amajwi (Audio) wishyura amashilingi 30,000 [283,844 RWF] ni mu gihe gukorerwa amashusho y’indirimbo wishyura amashilingi 600,000 [4,937,731 Frw]. Iki kinyamakuru ariko cyavugaga ko bitewe n’aho ibintu bigeze, aya mafaranga yiyongereye.

    Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] ni umunyarwandakazi w’umuhanzi wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop. Afite ibihembo bibiri bya Salax Award akesha uruhare rwe mu guteza imbere Hip Hop no gutinyura abandi bakobwa kuyoboka iyi njyana.

    Yagize izina rikomeye abicyesha indirimbo zirimo nka Mbese Nzapfa, Umunsi umwe, Boom boom, Miss President, Amaganya, Ninde n'izindi.

    Aherutse gusoza amasomo y'icyiciro cya kabiri muri Kaminuza y’Ubukerarugendo mu Ishami rya Business Information Technology.

    Oda Paccy ari kumwe na Lizer Classic wamukoreye indirimbo ‘Nobody’
    Oda yavuze ko yafashe icyemezo cyo kugurisha imodoka ye kugirango agere ku nzozi ze 

    Paccy avuga ko ntawe ukwiye gucika intege mu rugendo rumugeza kucyo ashaka 

    Oda avuga ko indirimbo ‘Nobody’ yatanze umusaruro ashingiye ku nyungu yakuyemo 

    Paccy aherutse kuririmba mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NOBODY’ YA ODA PACCY

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NGICYO’ YA ODA PACCY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133219/uko-oda-paccy-yagurishije-imodoka-kugira-ngo-akorere-indirimbo-muri-wasafi-ya-diamond-133219.html

  • Umutoza wa Rayon Sports yatakagije rutahizamu mushya utariyereka abafana #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Tunisia, Zelfani Yamen yavuze ko Rayon Sports yabonye rutahizamu mwiza uje kubafasha mu busatirizi.

    Ni nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023 yakiriye rutahizamu ukomoka muri Sudani wakiniraga Al Hilal, Eid Mugadam Abakar Mugadam.

    Nyuma y’umukino baraye banganyijemo na Al Merreikh 0-0, nubwo atakinnye uyu mukino ariko umutoza wa Rayon Sports yabwiye Itangazamakuru ko uyu rutahizamu waje ari umukinnyi mwiza.

    Ati 'Mugadam ni umukinnyi mwiza, mu mwaka w’imikino ushize yakinnye imikino myinshi ya Champions League muri Al Hilal kandi iyo badatsindwa kuri penaliti bari gukina ½ cyangwa umukino wa nyuma.'

    Yakomeje avuga ko babonye umukinnyi mwiza uje gutanga imbaraga mu busatirizi kandi yizeye ko azatanga umusaruro.

    Ati 'Tubonye umukinnyi mwiza, afite impano kandi akinira Ikipe y’Igihugu [ya Sudani]. Ndatekereza ko azadufasha mu busatirizi. Dukeneye abakinnyi barema uburyo bwinshi mu busatirizi, nzi ko Mugadam azabidukorera.'

    Mugadam aje yiyongera ku bakinnyi bandi benshi yaguze nka Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Kalisa Rashid, Aruna Moussa Madjaliwa, Mvuyekure Emmanuel, Youssef Rharb na Charles Baale.

    Umutoza wa Rayon Sports yashimagije rutahizamu mushya

    Eid Mugadam yageze mu Rwanda ejo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yatakagije-rutahizamu-mushya-utariyereka-abafana