Blog

  • Aherekejwe n’umugore we! Umuvugizi wa Rayon Sports yagiye hanze y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkurunziza Jean Paul wari umuvugizi wa Rayon Sports yamaze gufata rutimikerere yerekeza muri Canada aho agiye gukorera.

    Nkurunziza Jean Paul wari umunyamakuru w'imikino kuri Radiyo Isango Star, ariko nyuma akaza kuyisezeraho bivugwa ko agiye kujya hanze y'u Rwanda.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2023 nibwo Nkurunziza aherekejwe n'umugore we Nkusi Goreth yerekeje muri Canada aho agiye gukorera gusa Umudagsha we ntitamujyanye.

    Nkurunziza Jean Paul akaba aheruka gukora ubukwe na Nkusi Goreth, bwabaye mu ntangiriro za Nyakanga ndetse amakuru avuga ko yakoze ubukwe yaramaze kubona Visa ya Canada.

    Jean Paul yari amaze imyaka 4 ari umuvugizi wa Rayon Sports kuko yagiye kuri izi nshingano 2019, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke, Radio1, Flasha FM ndetse na Radio Isango Star.

    Ku kibuga cy'indege cya Kigali, Jean Paul Nkurunziza yari aherekejwe n'umugore we.

    Source : https://yegob.rw/aherekejwe-numugore-we-umuvugizi-wa-rayon-sports-yagiye-hanze-yu-rwanda/

  • Sinapfa kubona uwo mugereranya nawe! Umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS yatakagije Manishimwe Djabel ndetse avuga n’impamvu ikomeye igaragaza uburyo ari ingenzi muri Mukura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ikipe ya Mukura VS yakagije Manishimwe Djabel ndetse avuga n'impamvu ikomeye ituma bamukenera cyane.

    Manishimwe Djabel umwe mu bakinnyi beza bakiniye ikipe ya Apr Fc yamaze kwerekeza muri Mukura VS.

    Umuyobozi wa Mukura yemeza ko uyu ari umukinnyi w'ingira kamaro cyane mu ikipe ya Mukura kuko ari umwe mu bakinnyi bazi uko igikombe giterurwa, bityo rero akaba ari umwe mubazabafasha kuba bagera ku ntego yo gutwara igikombe.

    Source : https://yegob.rw/umuyobozi-wikipe-ya-mukura-vs-yatakagije-manishimwe-djabel-ndetse-avuga-nimpamvu-ikomeye-igaragaza-uburyo-ari-ingenzi-muri-mukura/

  • Ntabwo umukapo yari kwemera ko impeshyi imusiga atigaragaje! Umunyamakuru Patrick yibese maze atera ivi asaba umukunzi we kuzamubera Mama w’abana be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntabwo umukapo yari kwemera ko impeshyi imusiga atigaragaje! Umunyamakuru Patrick yibese maze atera ivi asaba umukunzi we kuzamubera Mama w'abana be.

    Pazzo Parole umukapo yamaze kwambika umukunzi we impeta y'urukundo.

    Umunyamakuru Niyomushumba Patrick wamenyekanye nka Pazzo Parole umukapo yambitse impeta umukunzi we Gentille bamaze igihe bakundana.

    Ni umuhango wabaye mu mpera z'iki cyumweru dusoje aho wabereye mu karere ka Kicukiro.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-umukapo-yari-kwemera-ko-impeshyi-imusiga-atigaragaje-umunyamakuru-patrick-yibese-maze-atera-ivi-asaba-umukunzi-we-kuzamubera-mama-wabana-be/

  • Aruna Moussa Madjaliwa wabeshye Rayon Sports yemeye kugabana nayo igihombo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko abeshye Rayon Sports ko nta masezerano afite, bikaza kugaragara nyuma, umurundi Aruna Moussa Madjaliwa yemeye gufasha iyi kipe kwishyura kugira ngo akomeza ayikinire.

    Mu kwezi gushize nibwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Umurundi ukina mu kibuga hagati, Aruna Moussa Madjaliwa wakiniraga Bumamuru FC mu Burundi.

    Ubwo yasinyaga, iyi kipe yababwiye ko Aruna yari asoje amasezerano y’intizanyo ya Dauphins Noirs yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akaba agifite andi masezerano nayo bityo ko bayegera bakavugana.

    Ibi ntabwo iyi kipe yabyitayeho kuko umukinnyi yavugaga ko ari umukinnyi wigenga nta masezerano y’ikipe iyo ari yo yose afite, yanerekanaga Urupapuro rumurekura 'release letter’ ari nabwo Rayon Sports yamusinyishaga.

    Ubwo Rayon Sports yamusabiraga ITC mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burundi, ntayo yabonye kuko byagaragaye ko atigeze arekurwa, ibi ni nabyo byatumye adakina umukino wa APR FC wa Super Cup banayitsinze 3-0 tariki ya 12 Kanama 2023.

    Nyuma yo kubona ko nta yandi mahitamo, Aruna Moussa Madjaliwa yemeye kuvugisha ukuri abwira Rayon Sports ko hari amasezerano afitanye na Dauphins Noirs ko yari muri Bumamuru nk’intizanyo.

    Amakuru avuga ko Aruna Moussa Madjaliwa afitanye amasezerano na Dauphins Noirs y’imyaka 4. Rayon Sports yahise itangira ibiganiro n’iyi kipe kugira ngo barebe ko babona uyu mukinnyi mu myaka 2 iri imbere.

    Dauphins Noirs yemeye gutiza Aruna Moussa muri Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 2 ariko bakishyura ibihumbi 6 by’Amadorali.

    Kugira ngo iki kibazo gikemuke, amakuru ISIMBI yamenye yahawe n’umwe mu bantu bo muri Rayon Sports, ni uko na Aruna Madjaliwa yemeye kugira ngo ibyo yigomwa aho yemeye kwishyura ibihumbi 3 by’Amadorali na Rayon Sports ikishyura ibindi.

    Madjaliwa azafatanya na Rayon Sports kwishyura Dauphin Noirs

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aruna-moussa-madjaliwa-wabeshye-rayon-sports-yemeye-kugabana-nayo-igihombo

  • Kayishema yongeye gufatwa ngo yoherezwe muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Fulgence Kayishema yongeye gutabwa muri yombi, kuri iyi nshuro hagendewe ku itegeko rimusabira koherezwa kuburanishirizwa i Arusha muri Tanzania ku byaha bya Jenoside bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho.

    Uyu mugabo yari asanzwe ari muri gereza, nyuma yo gutabwa muri yombi afatiwe mu gace ka Paarl muri Gicurasi.

    Kugeza ubu, ibijyanye na Jenoside ntiyari yatangira kubiburanaho, ahubwo ubutabera bwa Afurika y'Epfo bwari bwabanje kwiga ku buriganya yakoze mu kubona ibyangombwa bimwemerera ubuhunzi.

    Igihe cyanditse ko ubusabe bwo kumwohereza i Arusha bwatanzwe na IRMCT, Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda nyuma y'uko rusoje imirimo yarwo.

    Abanyamategeko ba Kayishema batangaje ko batunguwe n'ubusabe bwashyikirijwe Urukiko Rukuru rw'i Cape Town, rusaba ko uyu mugabo yoherezwa kuburanishirizwa i Arusha muri Tanzania.

    Umunyamategeko Juan Smuts yatangaje ko kongera guta muri yombi Kayishema, byatunguye we n'umuryango w'uwo yunganira. Bari bafite gahunda yo kujya kumusura muri gereza ya Helderstroom.

    Kayishema kandi ngo yagombaga kujya mu Rukiko rw'i Cape Town mu nama ntegurarubanza ibanziriza iburanisha rizaba ku wa Gatanu kugira ngo yisobanure ku bijyanye n'uburyo yabonye ubuhungiro. Ibi byose byakorwaga ingingo yo kumwohereza mu Rwanda cyangwa muri Tanzania yarasubitswe.

    Ku wa kabiri mu gitondo nibwo Kayishema yongeye gutabwa muri yombi nubwo yari afunzwe. Ni itegeko ryatanzwe na Perezida w'Urukiko nyuma y'ubusabe bwa IRMCT bw'uko yoherezwa i Arusha.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gace ka Paarl muri Afurika y'Epfo muri uyu mwaka, ndetse usibye ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho, ubutabera bw'iki gihugu bumukurikiranyeho uburiganya mu buryo yabonye ibyangombwa bimwemerera ubuhunzi .

    Ku wa 30 Kanama nibwo Kayishema azongera gusubira mu rukiko. Ikizaba cyigwaho ni ukureba niba urukiko rufite ububasha bwo gufata umwanzuro ku kuba yakoherezwa kuburanira muri Tanzania.

    The post Kayishema yongeye gufatwa ngo yoherezwe muri Tanzania appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/16/kayishema-yongeye-gufatwa-ngo-yoherezwe-muri-tanzania/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayishema-yongeye-gufatwa-ngo-yoherezwe-muri-tanzania

  • Perezida Kagame na Blinken baganiriye ku bibazo by'umutekano bya RDC #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, byagarutse ku bibazo by'umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Igihe cyanditse ko Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika, rivuga ko Blinken yasangije Perezida Kagame iby'urugendo Umunyamabanga wungirije wa Amerika, Victoria Nuland, aherutse kugirira i Kinshasa.

    Ku wa Kane tariki 3 Kanama 2023, Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Nuland. Nyuma yabyo, Nuland yabwiye itangazamakuru ko baganiriye ku bibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa Congo bikomeje koreka abaturage. Icyo gihe yanavuze ko Amerika yahaye RDC inkunga ingana na miliyoni 48$ yo gufasha abaturage bo mu Burasirazuba.

    Blinken yabwiye Perezida Kagame ko inzira ya dipolomasi ariyo ikwiriye mu guhosha umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi, asaba impande zombi gufata ingamba zatuma bigerwaho.

    Ibi biganiro bibayeho nyuma y'iminsi RDC isohora amatangazo avuga ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kurushozaho intambara, kugeza n'aho byasabye ko Guverinoma y'u Rwanda ibivuguruzwa.

    U Rwanda rwavuze ko RDC ikomeje gushaka 'urwitwazo rwo gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bw'u Rwanda, ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga, no gukorana n'umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda'.

    Raporo ya Loni iheruka kugaragaza ko Leta ya Congo yahaye intwaro imitwe irimo FDLR kugira ngo ifatanye n'ingabo za leta kurwanya umutwe wa M23.

    The post Perezida Kagame na Blinken baganiriye ku bibazo by'umutekano bya RDC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/16/perezida-kagame-na-blinken-baganiriye-ku-bibazo-byumutekano-bya-rdc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-na-blinken-baganiriye-ku-bibazo-byumutekano-bya-rdc

  • Nyirigira Yves uyobora Mukura yagaragaje impa… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa mbere wa shampiyona umwaka w’imikino 2023-24 Mukura izakina na Amagaju FC aherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Mukura ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60, umuyobozi wa Nyirigira Yves yatangaje ko igihe kigeze ngo iyi kipe ibe muzihatanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda. 

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Yves yongoye gushimangira iyi mvugo, yemeza ko bafite impamvu irenga imwe yatuma begukana igikombe.

    Yagize Ati”Ikintu cya mbere ni uko dushyize hamwe, dufite ubushake, dufite inyota, kandi turashaka gukora amateka. Turebye mu ba Perezida bagiye babaho, ni njyewe muperezida mutoya, ku bw’ibyo rero ndashaka gukora amateka mu buryo bwanjye, n’abo dufatanyije. Tuzagerageza kandi ndizera ko bizagenda neza.”

    Agana ku musozo Perezida yavuze ko kugura Djabel nabyo biri mu bihamya ko igikombe gishoboka. Ati “Djabel ni umukinnyi mwiza, mu Rwanda sinapfa kubona umukinnyi mugereranya nawe ni umukinnyi wari Kapiteni w’ikipe ikomeye yatwaye shampiyona. Mukura nk’ikipe ifite inyota y’igikombe cya shampiyona, twari dukeneye umukinnyi uzi uko giterurwa”.

    Mukura Victory Sports iheruka igikombe cy’Amahoro mu 2018 ubwo yatsindaga Rayon Sports ku mukino wa nyuma, igahita inahagararira u Rwanda, mu gihe itarabasha gukoza intoki ku gikombe cya shampiyona.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133214/nyirigira-yves-uyobora-mukura-yagaragaje-impamvu-3-zizatuma-iyi-kipe-yegukana-shampiyona-v-133214.html

  • Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rwatangije ama… – #rwanda #RwOT

    Aya marushanwa yateguwe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta, yatangiye tariki 08 Kanama 2023, atangirira ku rwego rwa buri Kaminuza none ubu abatsinze bakaba barushanijwe ku rwego rw’igihugu.

    Abanyeshuri baturutse mu mashuri makuru na za Kaminuza bitabiriye amarushanwa yo kwandika no gusoma 

    Uyu munsi tariki 15 Kanama 2023 ni bwo ku cyicaro gikuru cy’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda giherereye i Remera mu karere ka Gasabo, hateraniye abanyeshuri 54 baturutse mu mashuri makuru na za Kaminuza zitandukanye za hano mu Rwanda, aho bari bitabiriye igikorwa cy’amarushanwa ngarukamwaka yo gusoma no kwandika ibitabo mu rurimi rw’ikinyarwanda.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Bwana Hategekimana Richard yavuze ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kurushaho guhesha agaciro ururimi n’umuco by’abanyarwanda.

    Yagize ati: “Dushingiye ku mpanuro ndetse n’umurongo mwiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abanyarwanda, ko twese dukwiriye gukunda ururimi rwacu no guhesha agaciro ibyacu arirwo rurimi rwacu, ni muri urwo rwego natwe twateguye aya marushanwa.”

    Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rugizwe n’abanyamuryango 9 (imiryango itari ita Leta) kugeza ubu, rubona bikwiye ko hashyirwamo agatege mu guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda ari nayo mpamvu yateguye iki gikorwa inahereye mu mashuri abanza binyuze mu marushanwa yabaye umwaka ushize.

    Umwanditsi akaba n’umuyobozi w’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, yashimangiye ko abarimu ndetse n’abayobozi ba Kaminuza bakwiye gukunda ndetse bagakundisha abanyeshuri umuco wo gusoma ibitabo byanditse mu rurimi rw’ikinyarwanda 

    Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri umuco wo gusoma no kwandika iyo urebye no muri gahunda za Leta zinyuranye haba icyerekezo cy’u Rwanda 2030 na 2050 bigaragara ko uyu muco uri mu byihutirwa cyane bigomba gushyirwamo imbaraga. 

    Ni muri urwo rwego uyu mwaka twahuje amashuri makuru na za Kaminuza, aho umwaka ushize twakoze amarushanwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye tugahemba abana barenga ibihumbi bine.”

    Abanyeshuri bitabiriye babazwaga ku bitabo basomye nyuma baza gukora n’ikizamini cyanditse

    Mu mashuri yitabiriye iri rushanwa harimo, Kaminuza ya Kigali, ULK, UNILAK, Kibogora Polytechnic, East African University na Kaminuza na Vater. Ababashije gutsinda ikiciro cya mbere cy’aya marushanwa uko ari 54 nibo bahatanye ku rwego, hakazavamo 11 bazatangawa bakanahembwa ku ya 1 Ukwakira 2023 mu Ntare Arena. 

    Uzaba uwa mbere ku rwego rw’igihugu muri aya marushanwa azahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw), abandi bahembwe za mudasobwa, ibikombe, imidari, amagare, imipira n’imyambaro ya siporo, ibitabo n’ibindi. Umwihariko w’aya marushanwa nuko n’abazaba batashoboye gutahana insinzi batazataha amaramasa kuko nabo hari ibihembo bagenewe.

    Iki gikorwa gifitiye akamaro kanini urubyiruko rw’abanyeshuri rwitabiriye iri rushanwa kuko ibitabo bamaze igihe basoma bibatoza indangagaciro z’abanyarwanda.

    Abanyeshuri bari bishimiye iki gikorwa, bavuze ko ari ingirakamaro cyane kuri bo

    Hategekimana Richard yagize ati: “Abanyeshuri barabikunze kandi baranabyitabiriye. Nk’ibitabo basomye ni ibitabo bibatoza indangagaciro z’umuco nyarwanda, bikabatoza amateka y’igihugu ndetse bikanabungura ubumenyi kugira ngo bakomeze gukura ari urubyiruko rubereye u Rwanda.”

    Aya marushanwa abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, yitezweho kuzana impinduka nziza mu guteza imbere umuco wo gusoma muri kaminuza z’u Rwanda. 

    Akomoza ku musaruro witezwe yagize ati: “Iyo urebye muri kaminuza ubona uwo muco nta wuhari ariko icyo twiteze nuko uyu muco uzakura mu banyeshuri ba Kaminuza ndetse n’abayobozi babo kuko nabo ubona badakunda ururimi rw’ikinyarwanda. Ikintu kibabaje kinatangaje uyu munsi mu barimu ba Kaminuza, ni uko hari abanze ibitabo by’ikinyarwanda.”

    Abona hakiri imbogamizi ikomeye mu bayobozi ba za Kaminuza bafite imyumvire idakwiye yo guheeza ururimi rw’ikinyarwanda nyamara bakarusigasiye.

    Ati: “Indirimbo yubahiriza igihugu cyacu itubwira ko ururimi rwacu ruduhuza ariko ugasanga umuyobozi wa Kaminuza ntashaka igitabo k’ikinyarwanda icyo tubona nk’ubukoloni bumaze kubata abantu. Kuko kuba abantu bagira ubumenyi bwa siyanse ariko nta ndangagaciro ntabwo twaba twubaka igihugu. Abantu nibige indimi zose ariko namenye ko uko byagenda kose ikinyarwanda arirwo rurimi rwabo bagomba kubaha kuruta ibindi byose.” 

    Cyiza Joseph usanzwe ukunda gusoma wanitabiriye aya marushanwa yabwiye InyaRwanda ko ari ingirakamaro cyane haba mu kwiyungura ubumenyi no kurushaho kwitoza umuco mwiza wo kwandika no gusoma.

    Ati: “Bavuga ko iyo usoma uba uganira n’abahanga, iki gikorwa nacyo rero kiradufasha kugira umuco mwiza wo kwandika no gusoma ibitabo. Ndamutse nsindiye iki gihembo nyamukuru cya miliyoni, nayifashisha mu kwandika ibitabo.”

    Umuhuza Ange, nawe witabiriye aya marushanwa aganira na Inyarwanda yavuze ko bibabaje kuba urubyiruko rw’ubu rudakunda ururimi rw’ikinyarwanda.

    Yagize ati: “Impamvu nitabiriye ni ukugira ngo nagure umuco wo gusoma muri ngewe. Muri kaminuza yacu, ntabwo umuco wo gusoma uri ku rwego rushimishije cyane ariko turagerageza. Nimva muri aya marushanwa nzashishikariza bagenzi bange twigana gukunda gusoma, mbibakundishe kuko ikibura ni ubushake gusa. 

    Muri iki kinyejana cyacu ntabwo twakuze twumva ko gusoma ari ingirakamaro cyane. Birababaje cyane kuba hari urubyiruko rugoreka ikinyarwanda rukakivuga uko kitari. Twagakwiye kuvuga neza ikinyarwanda. Ntabwo nsanzwe ndi umwanditsi, ariko mfite inzozi zo kuzandika igitabo.”

    Abanyeshuri basabye ko mu masomero yaho biga hakongerwamo ibitabo by’ikinyarwanda 

    Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa batangaje ko bifuza ko abayobozi ba za Kaminuza baha agaciro ibitabo byanditswe mu rurimi rw’ikinyarwanda, bavuga ko bikwiriye ko mu masomero yabo hongerwamo ibitabo by’ikinyarwanda kugira ngo biborohere mu gihe cyo kwitabira amarushanwa nk’aya.

    Aya marushanwa abaye ku nshuro ya mbere, agiye kujya aba buri mwaka mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu rubyiruko rw’u Rwanda.

    Abisobanura, umuyobozi w’urugaga rw’abanditsi Richard yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaravuze ngo amateka yacu nitutayandika abandi bazanayatwandikira ariko bayandike uko atari, aduha umukoro wo kwandika amateka yacu. Niyo mpamvu twahereye mu bahanga bo muri kaminuza kuko birababaje kuba ubaza umunyeshuri uri gusoza kaminuza igitabo yasomye akakibura burundu. 

    Ubusanzwe urugaga rw’abanditsi rwatangiye mu 2019, ni urugaga ruhuza imiryango y’abanditsi itegamiye kuri Leta igera ku icyenda ariko iteza imbere umuco wo kwandika no gusoma, isanzwe ibarizwamo abanditsi barenga 200. 

    Abahuriye muri uru rugaga bagamije kuba umusemburo w’iterambere ry’umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, gufasha abanditsi kugira ngo ibitabo banditse bibabyarire inyungu, no gushyigikira politiki y’igihugu yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133207/urugaga-rwabanditsi-mu-rwanda-rwatangije-amarushanwa-ngarukamwaka-agamije-guteza-imbere-ur-133207.html

  • N’ibikombe agiye kubimanika! Kizigenza Lionel Messi yaraye afashije ikipe ye gutangira gukoza imitwe y’intoki ku gikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'ibikombe agiye kubimanika! Kizigenza Lionel Messi yaraye afashije ikipe ye gutangira gukoza imitwe y'intoki ku gikombe.

    Inter Miami ya Lionel Messi yageze ku mukino wa League Cup nyuma yo kunyagira Philadelphia Union.

    Inter Miami yamaze kubona itike yo kuzakina Concacaf Champions Cup 2024 ubwo batsindaga Philadelphia Union.

    Nyuma yo gutsinda Philadelphia Union bahise bagera ku mukino wa nyuma aho bazakina na Nashville.

    Mu ijoro ryakeye nibwo Philadelphia Union yangirwa ibitego 4 kuri 1 na Inter Miami.

    Abatsindiye Inter Miami ni Martinez, Lionel Messi, Alba na Ochoa.

    Source : https://yegob.rw/nibikombe-agiye-kubimanika-kizigenza-lionel-messi-yaraye-afashije-ikipe-ye-gutangira-gukoza-imitwe-yintoki-ku-gikombe/

  • Manishimwe Djabel yasubije umutoza wa APR FC watangaje ko atamuzi kandi bose bari kumwe mu ikipe imwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manishimwe Djabel yasubije umutoza wa APR FC watangaje ko atamuzi kandi bose bari kumwe mu ikipe imwe

    Rutahizamu wakiniraga ikipe ya APR FC Manishimwe Djabel yasubije umutoza Thierry Froger utoza iyi kipe watangaje ko atamuzi kandi bose bari kumwe muri APR FC.

    Mu minsi ishize nibwo Manishimwe Djabel yerekeje mu karere ka Huye mu ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yo kugirana ibiganiro n'umutoza w'iyi kipe Afhamia Lofti amwizeza kuzamugeza ku nzozi afite mu gukina umupira w'amaguru.

    Uyu rutahizamu mbere yo kwerekeza i Huye yasize acanye umuriro nyuma yo gutangaza ko APR FC abakinnyi b'abanyamahanga yaguze nta rwego ruri hejuru bariho basumbya abo iyi kipe yari ifite ndetse ko bashobora kutagira icyo bageraho abanyarwanda batagezeho.

    Djabel nyuma yo kumara iminsi akora imyitozo mu ikipe ya Mukura Victory Sports, ku munsi wejo hashize yatangaje ko kuba Thierry Froger yaravuze ko atamuzi atamurenganya kuko ngo ntaho bigeze bahurira. Imyitozo bari buhuriremo ntabwo yari yemerewe kuyikora bivuze ko ngo ntaho bari buhurire.

    Uyu mukinnyi mu kiganiro yatanze yaje guha ubutumwa abakunzi ba Mukura Victory Sports avuga ko bazatwara igikombe uyu mwaka kuko ngo ikipe ni nziza kandi ifite umutoza mwiza ubifitiye ubushobozi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/manishimwe-djabel-yasubije-umutoza-wa-apr-fc-watangaje-ko-atamuzi-kandi-bose-bari-kumwe-mu-ikipe-imwe/