Blog

  • Uwineza Camila arayoboye! Abakobwa 10 ba mber… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’iminsi itanu aba bakobwa batangiye guhatana. Camila Uwineza [Nimero 2] uri ku mwanya wa mbere afite amajwi 3,034, akurikiwe na Anet Mbabazi [Nimero 4] ufite amajwi 2,980; Muziranenge Alice [Nimero 10] ufite amajwi 2,819 ari ku mwanya wa Gatatu, Mushimiyimana Anita [Nimero 31] ku mwanya wa kane n’amajwi 2,213.

    Ku mwanya wa Gatanu hariho Gihozo Blesing [Nimero 40] ufite amajwi 1,589, ku mwanya wa Gatandatu hariho Tuyizere Grace [Nimero 44] ufite amajwi 1,152, Bianca Yonsen [Nimero 20] ari ku mwanya wa Karindwi n’amajwi 1,087.

    Ku mwanya wa munani hari Mukamisha Sandrine [Nimero 11] ufite amajwi 1,035 n’aho ku mwanya wa cyenda hari Benitha Atete [Nimero 3] ufite amajwi 977 ndetse na Mugeni Queen uri ku mwanya wa cumi n'amajwi 880.

    Aba bakobwa 44 bari guhatana bavuye muri 88 bari biyandikishije bagaragaza inyota yo guhatana muri iri rushanwa rigamije gufasha abanyamideli kugera ku rwego Mpuzamahanga.

    44 batsinze bari guhatana muri iki cyiciro cy'amatora yo kuri internet, bazavamo 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma.

    Aba 20 nabo bazavamo batatu bazatsinda, ari nabo bazafashwa gushakisha amarushanwa Mpuzamahanga yo ku rwego rw'Isi bazitabira.

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa aherutse kubwria InyaRwanda ko 44 batoranyijwe hashingiye ku bintu bitandukanye.

    Ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana n'ayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi.'

    Akomeza ati 'Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera kuyindi nshuro.'

    Ndekwe Paulette ashima Leta “idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko” kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

    Abakobwa 44 batsinzemo biganjemo amasura mashya uretse Gretta Iwacu wagarutsemo nyuma yo gutahana muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE

    1.Camila Uwineza: 3,034


    2.Mbabazi Anet: 2,980


    3.Muziranenge Alliance: 2,819


    4.Mushimyimana Anita: 2,213


    5.Gihozo Blesing: 1,594


    6.Tuyizere Grace: 1,152


    7.Bianca Yonsen: 1,087


    8.Mukamisha Sandrine: 1,036


    9.Benitha Atete: 977


    10.Mugeni Queen: 880

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133184/uwineza-camila-arayoboye-abakobwa-10-ba-mbere-mu-majwi-muri-rwanda-global-top-model-133184.html

  • Rayon Sports yahagaritse amatsinda y’abafana… – #rwanda #RwOT

    Ni urwandiko rwashyizweho umukono tariki 9 Kanama 2023, aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo guhagarika izi Fan Club by’agateganyo.

    Izi Fan Club zahagaritswe ni; Urungano Fan Club, Ishema Ry’Umurayon, Kinyaga Fan Club, Indatwa Fan Club, Champion Fan Club, Gicumbi cy’Abarayon, Gikundiro yacu, The Blue sky, The Blue Stars Fan Club na Rusizi Bugaramana.

    Izi Fan Club zabaye zihagaritswe ku gihe kigera ku mezi atatu, zikaba zazize kudatanga umusanzu w’abanyamuryango, kutagaragaza umubare w’abagize Fan Club, kutagaragaza abagize Komite nyobozi, no kutitabira ibikorwa by’umuryango wa Rayon Sports.

    Fan Club zahagaritswe zisanzwe zitagaragara cyane aho Rayon Sports yakiniye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133198/rayon-sports-yahagaritse-amatsinda-yabafana-agera-ku-10-133198.html

  • Menya ubuzina bwa Masai Ujiri wahawe ubutaka… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama i Kigali muri BK Arena, hari hari kubera umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko mu iserukiramuco ryo ku rwego rwa Afurika (Giants of Africa Festival), umuhango witabiriwe n'ibihangange binyuranye ku Mugabane wa Afurika harimo na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda.

    Mbere y'uko Perezida Paul Kagame afata umwanya w'ijambo, yahawe ikaze n'uwitwa Masai Ujiri wabanje kumuvuga ibigwi mu marangamutima menshi, agira ati 'Ndagukunda Kagame, uri inshuti, uratangaje (…) Sinitaye ku byo amahanga avuga tuzakomeza dutere intambwe tube ibihangange muri Africa'.

    Ubwo Perezida Paul Kagame yabagezagaho ijambo ry'uwo munsi, nk'uko yabyivugiye yashimye Masai Ujiri bitari gusa, kuba yari amwakirije amagambo meza, ahubwo nanone kuba ari we wagize uruhare rw'ingenzi muri iryo serukiramuco ryiswe Giants of Africa.

    Ni byiza ko turebera hamwe byinshi bitandukanye byerekeye kuri uyu mugabo Masai Ujiri, Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yashimye biturutse ku gitekerezo cyo guhuza urubyiruko rwa Afurika biganisha ku buhangange bw'uyu Mugabane.

    Ni umukinnyi wabigize umwuga n'uvuga rikijyana mu mukino wa Basketball muri Nigeria na Canada akaba ari na Perezida w'ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ibarizwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball (NBA).

    Ni impirimbanyi yashinze umuryango wa Giants of Africa (ibihangange bya Afurika) mu 2003 igamije kuvumbura impano mu mukino wa Basketball aho iserukiramuco ryayo rya mbere ryabereye muri Nigeria.

    Ubuto bwe

     Masai Ujiri ari guteza imbere urubyiruko rwo muri Afurika

    Yabanje gukunda Football nyuma yiyumvamo Basketball

    Masai Michael Ujiri yavutse tariki 7 Nyakanga 1970, avukira mu Bwongereza. Kuri ubu afite ubwenegihugu butatu aribwo kuba ari Umwongereza, Umunya-Nigeria n'Umunya-Canada.

    Yavukiye i Bournemouth mu Bwongereza, kuri Papa we w’Umunya-Nigeria na Mama w'Umunya-Kenya. Ababyeyi be bari abanyeshuri b’Abanyamahanga mu Bwongereza.

    Nubwo yavukiye mu Bwongereza, yakomeje gutsura umubano ukomeye mu bihugu kavukire by'ababyeyi be (Nijeriya na Kenya) binyuze mu muryango we.

    Umuryango we waje gusubira muri Nijeriya afite imyaka ibiri, akurira i Zaria, muri Nijeriya. Akiri muto, yabanje gukina umupira w'amaguru, nyuma aza kubona ko ashishikajwe cyane n'umukino wa Basketball nk'umwana w’imyaka 13.

    Mu bwana bwe yakundaga Hakeem Olajuwon, ikirangirire muri NBA, nawe wari umunya Nigeriya.

    Ku bw'umuhate we, ababyeyi baje kumwemerera banamufasha gukurikirana inzozi ze muri Kaminuza yinjira muri imwe mu makipe akomeye yo mu Burayi.

    Amateka ye nk'umukinnyi wa Basketball i Burayi

    Masai Ujiri ari mu bakinnye Basketball bakize cyane. Abarirwa arenga miliyali $5.

    Ujiri nk'umukinnyi, yakoresheje igihe cye cyose akinira amakipe y’i Burayi. Mbere yo kwiga Kaminuza, Ujiri yakinnye shampiyona imwe mu ikipe Solent Stars mu irushanwa rya Basketball icyiciro cya 3.

    Yaje gukinira iyitwa Derby Rams mu Bwongereza. Nyuma yasubiye muri Solent Stars, rimwe na rimwe akajya akinira n'iyitwa Tournai-Estaimpuis mu Bwongereza.

    Byaje gukurikirwa no kugaragara rimwe gusa mu ikipe yitwa Hemel Royals.Nyuma Ujiri yamaze amezi atatu muri Finlande akinira BC Nokia, aho yakinnye imikino ibiri ya pre-season mbere yo kurangiza amasezerano ye.

    Impano yo gukina yayisubikiye mu gihugu cya Denmark.

    Inzira yo kuba ikirangirire no kugira inshingano zikomeye mu mukino wa Basketball ku Isi yose

    Masai Ujiri akunda cyane Perezida Kagame

    Mu mwaka wa 2002, Nyuma yo kuba umukinnyi usanzwe (udashamaje cyane) i Burayi, Ujiri yabaye ureba akanahitamo impano z'abakinnyi mu kumenya abashoboye n'abadashoboye (Scouting) ahera mu ikipe ya Orlando Magic nyuma aza kujya muri Denver Nuggets zombi zo muri Amerika.

    Muri 2008, yaje kuba uwunganira abayobozi b'ikipe Toronto Raptors yo muri Canada.

    Masai yagarutse muri Nuggets mu mwaka wa 2010 nk’umuyobozi mukuru (general manager) akaba na visi Perezida mukuru w'ibikorwa bya Basketball muri iyo kipe, aho yari afite amahirwe yo kugira uruhare mu ifatwa ry'imyanzuro ikomeye muri iyi kipe bituma yigaragaza, ayikura mu bihe bibi yari irimo.

    Kubera iyo mpamvu mu 2013, Masai Ujiri yagizwe umuyobozi mwiza w'umwaka muri NBA. Muri shampiyona yakurikiyeho, yagarutse muri Toronto Raptors nk’umuyobozi mukuru.

     Masai Ujiri yifuza ko Afurika yigira ntikirukire mu burengerazuba bw’Isi

    Mu mpeshyi ya 2016, Masai yeguriye imirimo ye Jeff Weltman nk’umuyobozi mukuru, ajya ku mwanya wa Perezida w'ibikorwa (president of Basketball operations) muri Toronto Raptors.

    Masai Ujiri, Nka Perezida yakoze ibishoboka mu kubaka amateka n'intsinzi mu buryo burambye, afasha ikipe ya Toronto Raptors, gutwara bwa mbere shampiyona ya NBA muri 2019.

    Imibereho bwite ya Masai Ujiri

    Masai yashakanye n'umunyamideli Ramatu Ujiri. Uyu muryango ufite abana babiri, bombi bakaba ari Abanya-Canada.

    Ujiri yatangaje ko yibona nk'umuturage wa Canada ndetse n’umuhungu wa Afurika. Uyu mugabo yemeje ko afite ubwenegihugu bwa Canada kandi akanagira pasiporo yemewe y'iki gihugu.

    Ujiri yiswe 'The Officer of the Order of Canada' nk'umuntu w'indashyikirwa

    Muri uyu mwaka wa 2023, Ujiri yiswe 'Officer of the Order of Canada' nk'uwakoze ibikorwa by'akataraboneka muri Canada.

    Kwitwa 'Officer of the Order of Canada' muri iki gihugu ni icyubahiro gihabwa abantu bagize uruhare rukomeye bakanagaragaza ubudashyikirwa n'ibyo bagezeho mu nzego zabo. Ni kimwe mu byubahiro bikomeye bya gisivili muri Canada.

    Iri serukiramuco rya Giants of Africa riri kubera i Kigali mu nyubako ya BK-Arena ryatangiye tariki 13 rikazarangira tariki 19 Kanama. Riteguye mu buryo butandukanye rihuza imikino ya Basketball, umuco impano n'ibindi bikorwa rusange bihuza abaturage.

    Giants of Africa yitabiriwe n’urubyiruko 250 ruturutse mu bihugu 16 byo muri Afurika.

    Masai Ujiri  mu 2021 yahawe inkondabutaka ku butaka bwa hegitari 2,4  i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Inkondabutaka ni uburyo bwo gutunga ubutaka bushingiye ku masezerano Leta igirana n'umuntu imuha uburenganzira busesuye kandi bwa burundu.

    Agiye  gukoresha ubu butaka mu bikorwa birimo kuhubaka hotel (Boutique hotel), restaurannts, amaguriro y'ibicuruzwa bitandukanye, ibibuga bya basketball na tennis na serivisi zijyanye n'iyi mikino.

    REBA HANO IKIGANIRO

    “>

    Umwanditsi: Jado Tumukunde

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133197/menya-ubuzina-bwa-masai-ujiri-ufite-ubwenegihugu-butatu-video-133197.html

  • Producer Jimmy muri batatu bahawe ishimwe na… – #rwanda #RwOT

    Iri kamba yaryambitswe na Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Oscar Kerketta, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023 mu muhango wo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora k’u Buhinde ku nshuro ya 77.

    Ni ikamba akesha uburambe afite mu rugendo rwo guhuza imico y’ibihugu bitandukaye abinyujije mu buhanzi akora nk’umwuga.

    Mu 2012, nibwo uyu mugabo yatangiye gukora umuziki ufite umwihariko, atangirira ku njyana y’ikinyemera afatanyije na Eric Mucyo.

    Niwe wakoze indirimbo nka ‘Biteye Ubwoba’ ya Oda Paccy, ‘Ibwiza’ ya Eric Mucyo, ‘Nkwegukana’ ya Umutare Gaby, iza Munyanshoza Dieudonne n’izindi.

    Yisunze injyana y’ikinyemera yayivanze n’izindi njyana z’amahanga babyita Gakondo-Fusion.

    Amaze iminsi atangiye urugendo rw’indirimbo zo mu Buhinde, aho asubiramo zimwe mu ndirimbo za kera (Cover) akazivugurura kandi akagaragazamo umuco w’u Rwanda haba mu bicurangisho no mu mashusho.

    Uyu musore aherutse gusubiramo indirimbo “Jeena Jeeana”, “Sonwa Ke Pinjira Mein”, “Hum Hai Rahi Pyar Ke” ari nayo yatumye ahabwa na Ambasaderi w’u Buhinde, Oscar Kerketta, ishimwe ry’icyubahiro kubera intego afite yo gushimangira no guhuza imico y’ibihugu byombi.

    Uretse Producer Jimmy hari n’abandi babiri bahawe ishimwe, bashimirwa cyane uruhare rwabo mu kwamamaza indirimbo z’igihinde mu Rwanda, ndetse no gushimangira guhuza imico y’Ibihugu byombi.

    Jimmy yabwiye InyaRwanda ko ari ibintu bikomeye kuri we no mu rugendo rwa muzika asanzwe akora.

    Avuga ko bimuhaye imbaraga zo gukomeza kwimakaza umuco w’u Rwanda anawuhuza n’uw’ibindi bihugu abinyujije mu muziki we.

    Indirimbo zo mu Buhinde zaramamaye cyane ku Isi kugeza n'ubu biturutse kuri filime zo muri kiriya gihugu, zikunze kugaragaramo indirimbo nyinshi.

    Biragoye kubona filime yo mu Buhinde itarimo indirimbo, ngo ubone umusore aririmbira umukobwa.

    Byatumye iki gihugu gituwe n'abantu Miliyari 1,430,234,437 kimenyekana ku Isi. Kandi ubukerarugendo bw'aho butera imbere umunsi ku munsi.

    Bamwe mu bakinnye muri izi filime baramenyekanye ku Isi, kandi abenshi muri bo begukana ibihembo bikomeye ku Isi. 

    U Buhinde ni kimwe mu bihugu biherereye mu Majyefo y'Umugabane wa Asia, cyabonye ubwigenge mu 1947. 

    Ubwo Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Oscar Kerketta yambikaga ikamba Producer Jimmy amushimira guteza imbere indirimbo z’igihinde 

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023, u Buhinde bwizihije imyaka 77 bubonye ubwigenge 

    Producer Jimmy yahawe ishimwe kubera guteza imbere umuziki wubakiye ku mico y’ibihugu byombi

    Uhereye ibumoso: Muhanano Elie, Ambasaderi Oscar, Jimmy Pro, Jyotsana Sinha n’umugabo we
     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SONWA KEPINJIRA MEIN'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133199/producer-jimmy-muri-batatu-bahawe-ishimwe-na-ambasaderi-wu-buhinde-mu-rwanda-133199.html

  • Asomusiyo: Abakirisitu barasabwa  gukora ibikorwa bizabahesha ijuru #rwanda #RwOT

    Mu gihe Abakirisitu Gatolika bo mu Rwanda no ku isi hose biziza umusi mukuru wa Assomption(Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya), abatuye mu karere ka Gasabo basengera kuri Paruwasi Kacyiru-Kagugu, baravuga ko bibuka uyu mubyeyi bakora amasengesho bafasha n'abatishoboye.

    Umunsi mukuru wa Asomusiyo wizihizwa tariki ya 15 buri mwaka n'abakirisitu Gatolika, ni umunsi ukomeye kuko aribwo abafite iyi myemerere baba bibuka ko Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru.

    Abakirisitu basengera mu karere ka Gasabo kuri Paruwasi Kacyiru-Kagugu, baravuga ko bibuka uyu mubyeyi bakora amasengesho bafasha n'abatishoboye.

    Uyu aragira ati   'Ntabwo wakwishima iruhande rwawe hari umukene ubabaye, dufasha abakene baba badukikije, tugira n'ikigega kitwa Cartas, ntigihera ku rwego rw'igihugu gusa ahubwo ihera no mu muryango remezo, ibi twongeraho no gukaza gusenga.'

    Undi mukilistu usengera kuri iyi Paruwasi avuga ko ari ibyishimo kuba yongeye kwizihiza uyu munsi wa Asomusiyo.

    Ati' Kujya mu ijuru kwa Bilira Maliya bitandukanye n'abandi bapfuye kuko we yajyiye mu ijuru umubiri we udashangutse.'

    Mu Rwanda, uyu ni umwe mu minsi ihabwa agaciro kuko haba hatanzwe n'ikiruhuko ngo abakoraga akazi ka buri munsi babone uko bawizihiza, uyu mubyeyi avuga ko aya mahirwe nayo amufasha kuzirikana ko Bikira Mariya yajyanwe mu ijuru.

    Uyu mukecuru aragira ati' Nubwo ari Leta iba yatanze ikiruhuko  ariko n'imirimo yose mu rugo ndayihagarika nkaza gusingiza Imana.'akomeza avuga ko bikila Maliya atagiye mu ijuru  buri munsi.

    Ati'Uriya munsi aho bitandukaniye  ntekereza nanjye ku ijuru ryanjye niba nanjye nzajyayo, nkumva mfite ibyiringiro niba nzarijyamo kuko hari uwatubanjirije Maliya Mutagatifu.'

    Padiri Eustache  BUTERA, yungirije Padiri mukuru wa Paruwasi gaturika ya Kacyiru-Kagugu yo mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

    Avuga ko kwizihiza uyu munsi, bikwiye gusigira abakristu gukora ibikorwa bizabahesha ijuru nkuko baba bibuka ko Bikira Mariya ko yajyanwe mu ijuru.

    Padiri ati'Ni umunsi ukomeye cyane kuko natwe utwibutsa icyo twahamagariwe, twaremewe kuzajya mu ijuru Yezu Kristu wavutse yifuza ko ariho tuzaba, uwa mbere wajyiye yo ni umubyeyi Bikila Maliya.'.

    Akomeza avoga ko itegeko rimwe risumba andi ari ugukunda Imna kurusha byose.  Ati' Gukunda Imana kuruta byose ni ugukunda mugenzi wawe kandi Bilira Maliya yabiduhayemo urugero rugaragara, natwe dushake ijuru dukora ibikorwa byariduhesha.'

    Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950.

     Muri Bibiliya, igice cy'Isezerano rya Kera n'Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanywe mu Ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika birabyemeza.

    Kiliziya Gatolika yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bigaga i Kibeho mu ishuri ryisumbuye kuva tariki 28 Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho bagiye baganirizwa inshuro zirenze imwe na Bikira Mariya, iyi ni imwe mu mpamvu kuri iyi Taliki abayoboke ba Kiliziya bo mu bihugu byinshi by'isi berekeza i Kibeho ahabereye ayo mabonekerwa.

    Issa Kwigira

    The post Asomusiyo: Abakirisitu barasabwa  gukora ibikorwa bizabahesha ijuru appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/15/asomusiyo-abakirisitu-barasabwa-gukora-ibikorwa-bizabahesha-ijuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=asomusiyo-abakirisitu-barasabwa-gukora-ibikorwa-bizabahesha-ijuru

  • Polisi yafashe ibinyabiziga 200 kubera kudacana amatara mu masaha yagenwe #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yafashe ibinyabiziga bitandukanye birimo moto 164 n'imodoka 36, ba nyirabyo  bashinjwa guhungabanya umutekano wo mu muhanda kuko  batubahirije amategeko  yo gucana amatara.

    Mu masaha y'ijoro ryashize nibwo Polisi yakoze umukwabo wo gufata abahungabanya umutekano wo mu muhanda, ifata ibinyabiziga bitandukanye bitacanye amatara birimo imodoka 36 na moto 164.

    Bamwe mu bari babitwaye bavuze icyabateye kugenda mu masaha y'ijoro badacanye amatara ndetse banabisabira imbabazi.

    Umwe ati 'Hari igihe uricana rigashya nyuma wenda kubera urugendo runini ukoze. Hari igihe ukubita mu kinogo itara rigahita rizima. Byose ni ibintu bishoboka, namwe ndakeka muri abashoferi hari igihe muzajya mubibona nk'uko nanjye byambayeho.N'ijoro twafashwe dusaba imbabazi ntibyakunda ariko ubu turasaba imbabazi kubera afande ahibereye atubabarire tubere abandi urugero uzongera kuzajya afatwa azajye abihanirwa ariko twe ba mbere tubere abandi urugero mutugirire imbabazi.'

    Undi ati 'Njye icyo ndi kugerageza gukora ni ukubwira n'abandi batabizi kugira ngo batazagwa nk'aho naguye, kandi ntabwo nakongera kugwa ahantu kabiri.'

    Polisi y'u Rwanda yasabye abashoferi b'imodoka  kubahiriza itegeko ryo  gucana amatara kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. 

    Abamotari bibukijwe ko moto itegetswe gucana amatara igihe cyose yaba ku manywa na n'ijoro. 

    CP John Bosco Kabera ni Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda. 

    Ati 'Polisi igiye gukora ibikorwa bitandukanye bituma umuntu atibagirwa gucana amatara, kuvuga ngo nibeshye polisi igiye gukora ibikorwa bitandukanye kugira ngo umuntu atazongera kwibeshya. Kuvuga ngo amatara ari ku muhanda njyewe ndumva nta kibazo , tugiye gukora ibikorwa bituma umuntu avuga ngo nubwo hari amatara ku mihanda yo mu Rwanda ngomba gucana amatara kuko imodoka yanjye irayafite na moto yanjye irayafite, icyo kintu kirakomeye cyane.'

    CP Kabera yunzemo agira ati 'Icya kabiri ni uko aba bantu tugiye kubandikira amande kubera ko barigishijwe ntibumva, imodoka zabo zaraye aha na moto zabo zaraye aha ariko tugiye kuzirekura. Ntabwo bivuze ko ariko bizahora buri muntu akwiye gufata ingamba ku giti cye zireba umutekano wo mu muhanda nk'uko polisi zifata abatwara ibinyabiziga, abatwara moto bagomba gufata ingamba ku giti cyabo kugira ngo badahungabanya umutekano wo mu muhanda.'

    Binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu minsi ishize nibwo Polisi y'igihugu yatangarije abatwara ibinyabiziga ko bagomba kwatsa amatara ayo ari yo yose mu gihe cyagenwe.

    Daniel Hakizimana. 

    The post Polisi yafashe ibinyabiziga 200 kubera kudacana amatara mu masaha yagenwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/15/polisi-yafashe-ibinyabiziga-200-kubera-kudacana-amatara-mu-masaha-yagenwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=polisi-yafashe-ibinyabiziga-200-kubera-kudacana-amatara-mu-masaha-yagenwe

  • Umwana Diamond yabyaranye na Mobetto yongeye kurikoroza #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Hamisa Mobetto agaragaje ko ari mu rukundo rushya, muri Tanzania inkuru zongeye gucicikana zibaza niba koko umuhungu we yaramubyaranye na Diamond Platnumz cyangwa se niba ari uwa Billnass.

    Dylan w’imyaka 6 kuva yavuka, ntabwo byigeze bivugwaho rumwe aho na nyina wa Diamond yagiye mu itangazamakuru akavuga ko uyu mwana atari uw’umuhungu we ahubwo Hamisa Mobetto yamumugeretseho.

    Billnass ushinjwa kuba se w’umwana wa Hamisa Mobetto, yabiteye utwatsi avuga ko atigeze akundana na Mobetto uretse kuba inshuti kandi ko babaye inshuti Mobetto yarabyaye abana be babiri (Mobetto afite umuhungu n’umukobwa).

    Ati 'Njye na Mobetto ntabwo twigeze duteretana mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Twari inshuti magara gusa (…) Umwana si uwanjye kubera igihe njye na Mobetto twabereye inshuti yari yamaze kubyara abana be babiri, uko mbizi ni uko se w’umwana ari Diamond Platnumz. Aya makuru yakomeje kuyobya abantu nibaza icyo abantu babyungukiramo.'

    Inshuro ya nyuma Mobetto avuga kuri iki kintu yavuze ko atazahora abivugaho kuko yabisobanuye bihagije kandi atazahora abisubiramo kuko umwana ari uwa Diamond Platnumz.

    Izi mpaka zongeye kuzamuka nyuma y’uko mu kwezi gushize Mobetto yeruye ko ubu ari mu rukundo n’umuherwe ukomoka muri Togo, Kevin Sowax.

    Umuhungu Mobetto yabyranye na Diamond akomeje kurikoroza

    Bill Nass yateye utwatsi iby’uko ari we se w’umwana wa Mobetto

    Diamond ni we se w’umwana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umwana-diamond-yabyaranye-na-mobetto-yongeye-kurikoroza

  • Rayon Sports yahagaritse Fan Clubs 10 #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutangaza ko yahagaritse amatsinda y’abafana 10 ‘Fan Clubs’ mu gihe cy’amezi 3 kubera kutubahiriza zimwe mu nshingano zireba abanyamuryango.

    Mu itangazo iyi kipe yasohoye ni uko amatsinda y’abafana yahagaritswe atubahirije gutanga imisanzu, kutagaragaza abanyamuryango bagize fan club, kutagaragaza komite ya fan club ndetse no kutitabira ibikorwa by’Umuryango wa Rayon Sports.

    Ayo matsinda 10 yahagaritswe ni Urungano Fan Club, Ishema ry’Umurayon, Kinyaga Fan Club, Indatwa Fan Club, Champions Fan Club, Gicumbi cy’Abarayon, Gikundiro Yacu, The Blue Stars Fan Club, The Blue Sky, Rusizi Bugarama.

    Si ubwa Rayon Sports ihagaritse amatsinda y’abafana kubera kutubahiriza inshingano zigenga abanyamuryango.

    Mu Kwakira iyi kipe yari yahagaritse amatsinda y’abafana agera kuri 4 kubera kudatanga umusanzu mu gihe cy’amezi 3 yikurikiranya. Ayo matsinda yari Bugesera Blue Shine Fan Club, Gikundiro Iwacu Fan Club, Rubavu Fan Club na Urungano Fan Club.

    OFFICIAL ANNOUNCEMENT

    ⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️⬇️ pic.twitter.com/OftxEDCmGt

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) August 15, 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yahagaritse-fan-clubs-10