Blog

  • Mbega umuryango mwiza kandi wishimye! Iribagiza Joy umugore wa Mukunzi Yannick yerekanye umuryango we mu mafoto meza cyane (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbega umuryango mwiza kandi wishimye! Iribagiza Joy umugore wa Mukunzi Yannick yerekanye umuryango we mu mafoto meza cyane.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Iribagiza Joy umugore wa Mukunzi Yannick yerekanye umuryango we ugizwe n'abana be babiri n'umugabo we Mukunzi Yannick.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/mbega-umuryango-mwiza-kandi-wishimye-iribagiza-joy-umugore-wa-mukunzi-yannick-yerekanye-umuryango-we-mu-mafoto-meza-cyane-amafoto/

  • Ojera na Luvumbu bacenze abanya-Sudan mu Nzove induru ziravuga – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gishuti wahuje ikipe ya Rayon Sports na Al-Merrikh SC yo muri Sudan, ba rutahizamu ba Rayon Sports bacenze abakinnyi abafana bavuza induru.

    Mu mukino wari uwagishuti wabereye ku kibuga cy'imyitozo cya Nzove, wari witabiriwe n'abafana benshi cyane bari buzuye, waje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0.

    Muri uyu mukino, Joackim Ojera na Héritier Luvumbu Nzinga bacenze abakinnyi ba Al-Merrikh SC.

    AMAFOTO:

    Source : https://yegob.rw/ojera-na-luvumbu-bacenze-abanya-sudan-mu-nzove-induru-ziravuga-amafoto/

  • Kenny Sol, B-Threy, Bushali na Marina basende… – #rwanda #RwOT

    Abatuye n'abagenderera Nyamirambo, bongeye gutarama karahava mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2023, mu gitaramo cyo gufungura ku mugaragaro akabari kagezweho 'The B Lounge'.

    Ni igitaramo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru, ibintu bishimangira ko abatuye ko abatuye n'abagenderera Nyamirambo yahoze ari igicumbi cy'imyidagaduro, bari bafite inyota yo gutaramirwa n'abahanzi bakomeye mu muziki w'u Rwanda.

    Kuva saa mbili z'umugoroba abantu bari bamaze kuzura mu mbuga aka kabari gakoreramo, yitegeye umujyi wa Kigali bari gususurutswa na Dj Brianne ugezweho muri iki gihe, ari nako bamwe dushinga iryingo ka mushikake, abandi bari kugorora imihogo.

    Uko baryoherwaga n'umuziki niko Mc Tino yabasetsaga mu nkuru zaranze imyidagaduro yo ha mbere, mu gihe inkumi za Kigali Protocal ari ko zakiraga ibyamamare byiganjemo abahanzi n'abanyamakuru bari bari kwinjira muri VIP.

    B-Threy niwe wabanje ku rubyiniro yinjirira mu ndirimbo 'Nicyo Gituma' yashyize hanze mu 2020. Uyu muraperi uri mu bakunzwe yabyinishije abitabiriye iki gitaramo mu zindi ndirimbo zirimo 'Niki' yakoranye na Bushali, 'Nakwica' yifashishijemo umufasha we, 'Solo' yakoranye na Shemi na Dj Pyfo n'izindi.

    Kenny Sol niwe wakurikiye B Threy ku rubyiniro, aririmba indirimbo zakunzwe zirimo 'Stronger Than Before', 'Haso', 'One More Time' yakoranye na Harmonize, n'izindi, abafana bazakirana urukundo rwinshi. Marina yakurikiyeho aririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo 'Bimpame' yakoranye na Dj Phil Peter, 'Shawe', 'Vanilla' n'izindi.

    Umuraperi Bushali niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo aririmba indirimbo zirimo 'Ku Gasima', 'Kamwe', 'KinyaTrap' n'izindi. Mc Tino yahise yurira urubyiniro atangaza ko igitaramo gisojwe, bamwe mu bacyitabiriye bagaragaza ko batishimiye uyu mwanzuro.


    B-Threy yanyuze abitabiriye igitaramo cyo gufungura 'The B Lounge'

    B-Threy yaririmbye indirimbo 'Niki' yakoranye na Bushali na 'Solo' yakoranye na Shemi zakiranwa urukundo rwinshi

    Mbere yo gutarama, B-Threy yatangaje ko yari akumbuye gutaramira i Nyamirambo yakuriye

    Kenny Sol yakiranywe akaruru k'abakobwa bitabiriye igitaramo cyo gufungura 'The B Lounge'

    Indirimbo 'Haso' na Stronger Than Before' za Kenny Sol zakiriwe neza n'abitabiriye iki gitaramo

    Kenny Sol yanyuzagamo agaharira abafana, bakamufasha kuririmba

    Marina yeretswe ko yari akumbuwe nyuma y'iminsi atagaragara mu ruhame

    Deborah yishimiwe cyane bituma agira amarangamutima y'ibyishimo

    Indirimbo 'Bimpame' yakoranye na Dj Phil Peter yakiranywe urukundo rwinshi



    Dj Briane niwe wacurangiye abahanzi bose bataramye muri iki gitaramo cyo gufungura 'The B Lounge'

    Bushali yibukije abantu bya bihe byo 'Kugasima'

    Bushali niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo


    Mc Tino niwe wayoboye iki gitaramo cyo gufungura 'The B Lounge'


    Inkumi za Kigali Protocal nizo zakiriye ibyamamare n'abantu bitabiriye iki gitaramo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133201/kenny-sol-b-threy-bushali-na-marina-basendereje-ibyishimo-abitabiriye-igitaramo-cyo-gufung-133201.html

  • Kigali! Habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa LandCruiser yagonze moto yari iriho abantu babiri bigiriye muri Cartier – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kigali! Habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa LandCruiser yagonze moto yari iriho abantu babiri bigiriye muri Cartier.

    Ku Gicamunsi cyo kuri uyu Kabiri ahagana mu ma Saa Cyenda nibwo imodoka yo mu bwoko bwa LandCruiser yagonze moto abari bayiriho barakomereka cyane.

    Ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Landcruiser yambaye prake ya RAB 512 P yavaga mu muhanda kanombe-Busanza ihazwi nko kuri Radari yagonze Moto ya Scuter yaritwaye abantu babiri berecyezaga ahazwi nko kuri Airforce.

    Iyo modoka yashatse gukata yerekeza mu gahanda ko muri 'Cartier' Niko guhita igonga moto.

    Ku makuru abari aho bahaye Igikanews dukesha iyi nkuru ni uko haba uwari utwaye imodoka n'uwari utwaye moto nta numwe wari uri mu makosa.

    Source : https://yegob.rw/kigali-habereye-impanuka-yimodoka-yo-mu-bwoko-bwa-landcruiser-yagonze-moto-yari-iriho-abantu-babiri-bigiriye-muri-cartier/

  • Kayonza: Mudugudu yakubiswe iz’akabwana nyuma yo gusanga indaya ye bayisohokanye mu kabari agatangira guteza akavuyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayonza: Mudugudu yakubiswe iz'akabwana nyuma yo gusanga indaya ye bayisohokanye mu kabari agatangira guteza akavuyo.

    Mu ijoro ryo Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, Nibwo hasohotse amakuru avuga ko Ntirenganya Sereveriyani, umukuru w'umudugudu wa Musimbi akagali ka Juru mu murenge wa Gahini akarere ka Kayonza yakubiswe n'abaturage bapfa indaya.

    Bamwe mu baturage batuye muri uyu mugudu wa Musimbi barimo abatungwa agatoki ko ari bo basagariye mudugudu.

    Uyu mudugudu yari yanywereye mu kandi kabari mu gutaha aca ku kandi kabari ari naho yasanze umwe mu bari mu kabari ari kumwe n'umugore bivugwa ko yari indaya ya mudugudu.

    Amakurtu aturuka muri ako kabari avuga ko mudugudu yahise agira umujinya agahita ategeka nyiri kabari guhita afunga akabasohora hanze ari nako yabwiraga abari mu kabari aho ko agiye guhita afunga uyu musore bivugwa ko yari yasohokanye uwo mugore.

    Nyuma y'ibyo, mudugudu yaje gukubitwa kubera guteza akavuyo muri ako kabari.

    Nk'uko bitangazwa na BTN TV ni uyu muyobozi w'umudugundu yamaze gutanga ikirego muri RIB.

    Source : https://yegob.rw/kayonza-mudugudu-yakubiswe-izakabwana-nyuma-yo-gusanga-indaya-ye-bayisohokanye-mu-kabari-agatangira-guteza-akavuyo/

  • Bayibanye benshi! Rayon Sports yabonye abakinnyi bayibanye benshi ihita ifata umwanzuro wo gufata bamwe barimo n’abanyamahanga bayihenze cyane, ibashyira hanze y’ikipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bayibanye benshi! Rayon Sports yabonye abakinnyi bayibanye benshi ihita ifata umwanzuro wo gufata bamwe barimo n'abanyamahanga bayihenze cyane, ibashyira hanze y'ikipe.

    Amakuru aravuga ko ikipe ya Rayon Sports iri muri gahunda yo gutiza abakinnyi bane (4) mbere y'uko shampiyona itangira mu rwego rwo kugabanya abakinnyi ifite barimo n'abanyamahanga.

    Kubera ubwinshi bw'abakinnyi ifite, Rayon Sports irashaka kugabanya abakinnyi ikoresha barimo abanyamahanga babiri.

    Abakinnyi iyi kipe ishaka gutiza barimo:

    1. Mugisha François 'Master'

    2. Mbirizi Eric

    3. Iradukunda Pascal

    4. Moussa Essenu

    Amakuru aravuga ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwifuza ikipe bajyamo bose kugira ngo bakomeze gukora.

    Umunyamakuru wa Isango Star,Mihigo Sadam dukesha iyi nkuru aravuga ko ikipe ya Etincelles FC na Etoile de l'Est arizo zimaze kwegerwa n'ubuyobozi bwa Rayon Sports baganira kuri uyu mushinga.

    Source : https://yegob.rw/bayibanye-benshi-rayon-sports-yabonye-abakinnyi-bayibanye-benshi-ihita-ifata-umwanzuro-wo-gufata-bamwe-barimo-nabanyamahanga-bayihenze-cyane-ibashyira-hanze-yikipe/

  • Nyuma yo gutsinda APR Fc, Rayon Sports yananiwe kwikura imbere y’ikipe ikomeye muri Afurika mu mukino mpuzamahanga wa gishuti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yari imaze amasaha make inyagiye mukeba wayo APR Fc, yananiwe kwikura imbere y'ikipe ikomeye muri Afurika.

    Mu mukino wa gishuti wahuje Rayon Sports na Al-Merrikh SC yo muri Sudan waje kurangira izi kipe zombi zinganyije ubusa ku busa.

     

    Wari umukino mpuzamahanga wa gishuti wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023, wabereye ku kibuga k'imyitozo y'ikipe ya Rayon Sports cya Nzuve.

    Rayon Sports inganyije uyu mukino mu gihe habura iminsi mike ngo icakirane na Gasogi United mu mukino ufungura shampiyona uzaba ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gutsinda-apr-fc-rayon-sports-yananiwe-kwikura-imbere-yikipe-ikomeye-muri-afurika-mu-mukino-mpuzamahanga-wa-gishuti/

  • Urubyiruko ruri kwicuza impamvu rwatakaje ubusugi n’ubumanzi bakiri bato – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubyiruko ruri kwicuza impamvu rwatakaje ubusugi n'ubumanzi bakiri bato.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko kimwe cya gatatu cy'urubyiruko rw'abakobwa na kimwe cya kane cy'abahungu bari mu myaka 20 y'amavuko bicuza igihe batakarije ubusugi cyangwa ubumanzi bwabo.

    Mu 2019 hari ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza mu ibarura rigaruka ku myitwarire y'abatuye icyo gihugu ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina (National Survey of Sexual Attitudes and Lifestyles, Natsal).

    Bwakozwe na Kaminuza ya LSHTM yo muri icyo gihugu, bukorwa hagendewe ku bisubizo byatanzwe n'urubyiruko rugera ku 3000 rwabajijwe ibibazo hagati y'umwaka wa 2010 na 2012, bugaragaza ko 40% by'abakobwa bari mu myaka 20 ndetse n'abahungu 26% bari muri icyo kigero, batigeze bishimira gukora imibonano mpuzabitsina bafite iyo myaka.

    Benshi muri abo babajijwe kandi batangaje ko bifuza kuba bakabaye baratinze gutakaza ubusugi n'ubumanzi bwabo mbere y'igihe babikoreye, bake muri bo bo bavuga ko ahubwo bifuza kuba barabutakaje mbere y'igihe babikoreye.

    Kimwe cya kabiri cyabo batangaje ko bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere bafite imyaka 17, ni mu gihe hafi kimwe cya gatatu cyabo bayikoze bataruzuza imyaka 16.

    Umwe mu bakobwa batanu ndetse n'umwe mu bahungu icumi, yavuze ko ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina atari yabyumvikanyeho ku kigero kingana n'uwo bayikoranye, ku buryo umwe muri bo yabaga yahatiwe kubikora.

    Prof Kaye Wellings wayoboye ubwo bushakashatsi yavuze ko nta myaka runaka ihari yo kuba umuntu yiteguye cyangwa atiteguye gutakaza ubusugi cyangwa ubumanzi.

    Ati ''Buri wese mu rubyiruko afite umwihariko we. Bamwe mu bafite imyaka 15 bashobora kuba biteguye, mu gihe abafite 18 bo baba batiteguye.''

    Naho Dr Melissa Palmer uri mubo bafatanyije muri ubwo bushakashatsi we, yavuze ko basanze benshi mu bakobwa bakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato baba babihatiwe, ugereranyije n'abahungu bari mu kigero kimwe.

    Yongeyeho ko mu mashuri hakwiye gukazwa ingamba zo kongera amasomo n'ubukangurambaga ku buzima bw'imyororokere, abana bakabusobanukirwa hakiri kare, ku buryo nta n'umwe uzigera akora imibonano mpuzabitsina bitavuye mu bushake bwe kubera kudasobanukirwa.

    Source : https://yegob.rw/urubyiruko-ruri-kwicuza-impamvu-rwatakaje-ubusugi-nubumanzi-bakiri-bato/

  • Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona! Abamotari n’abashoferi baraburiwe ni uko maze babigira imikino babyemera ariko hafashwe abarenga 200 mu umukwabu wabaye utunguranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona! Abamotari n'abashoferi baraburiwe ni uko maze babigira imikino babyemera ariko hafashwe abarenga 200 mu umukwabu wabaye utunguranye.

    Polisi y' u Rwanda yafashe ibinyabiziga 203 bigizwe na moto 164 n'imodoka 39 mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

    Impamvu byafashwe ni ukubera ko byagendaga mu muhanda bitacanye amatara kandi ari mu masaha y'ijoro.

    Ibi binyabiziga byafashwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2023.Polisi yavuze ko yafashe ibi binyabiziga mu rwego rwo rwo gukumira impanuka zo mu muhanda.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuri ko gucana amatara y'ibinyabiziga ari ihame ku mushoferi mu gihe cy'ijoro.

    Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga bafashwe badacanye amatara bagiye gucibwa amande.

    Niyoniringiye Jean Claude ufite moto yafashwe, yavuze ko we kudaca amatara byaturutse ku kwibagirwa.

    Abafite imodoka bafashwe badacanye amatara baracibwa amande ya 20 000 Frw mu gihe abafite moto baracibwa 10 000 Frw.

    Source : https://yegob.rw/nyamwanga-kumva-ntiyanze-no-kubona-abamotari-nabashoferi-baraburiwe-ni-uko-maze-babigira-imikino-babyemera-ariko-hafashwe-abarenga-200-mu-umukwabu-wabaye-utunguranye/

  • Nyina wa Beyonc yihanije abagereranya umukob… – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi itari micye ku mbuga nkoranyambaga hari iterana ry’amagambo hagati yabagereranya Taylor Swift na Beyonce aho benshi bavugaga ko aba bahanzikazi bombi bamaze kugera ku kigero cyimwe mu muziki ndetse hari n’abavugaga ko Taylor Swift yaba amaze gucaho Beyonce mu bijyanye no gukora ibitaramo bikomeye.

    Ibi byaje nyuma yaho aba bahanzikazi bombi bamaze iminsi mu bitaramo bizenguruka Isi cyane cyane mu bihugu by’Uburayi. Ibitaramo bya Taylor Swift yise ‘Eras World Tour’ n’ibya Beyonce yise ‘Renaissance World Tour’ byose bimaze guca uduhigo two kuzuza sitade zikomeye mu Burayi no muri Amerika. 

    Ibi bikaba byaratumye bamwe bavuga ko Beyonce atari we muhanzikazi wenyine wuzuza sitade kuko Taylor Swift amaze kumurengaho.

    Nyina wa Beyonce ntabyumwa kimwe n’abagereranya umukobwa we na Taylor Swift

    Mu mashusho y’ikiganiro TMZ yagiranye na Tina Lawson ubyara icyamamarekazi Beyonce, yabajijwe icyo atekereza kubagereranye umukobwa we na Taylor Swift. Mu magambo ye yagize ati: ”Icya mbere ni uko bombi ari abahanzikazi b’abahanga kandi buri wese afite umwihariko we. Buri wese afite icyo arusha undi”.

    Tina Lawson usanzwe ari umuhanzi w’imideli, yakomeje agira ati: ”Ni tugera kubijyanye n’imiririmbire n’uburyo bwo kwitwara ku rubyiniro, ndatekereza ko ntawurusha Beyonce. Taylor Swift ni umuhanga ariko ntaragera aho umukobwa wanjye ari cyane cyane imitegurire y’ibitaramo”.

    Tina yemera ko Taylor Swift ari umuhanga gusa ataragera aho umukobwa we ageze

    Abaza umunyamakuru, Tina yagize ati: ”Ese wowe wari wajya mu gitaramo cya Taylor Swift ngo umbwire niba warabonye arusha Beyonce? Sinibaza ko hari umuhanzi umurusha. Abagereranya Beyonce na Swift bakwiye kwigaya kuko ntibakwiye no gushyirwa mu kiciro kimwe”.

    Uyu mubyeyi usanzwe azwiho kuba umufana ukomeye w’umukobwa we yasoje agira ati: ”Abagereranya Taylor Swift na Beyonce bakwiye kurekera aho kuko ndumva badasobanukiwe umuziki ahubwo bajya b’abafana buri umwe kugiti cye aho kubagereranya kuko Beyonce ari mu kiciro cye wenyine”.

    Nyina wa Beyonce yasabye abantu kudakomeza kugerera aba bahanzikazi kuko ngo Beyonce ari mu kiciro cye cyihariye

    Tina Lawson w’imyaka 69 avuze ibi nyuma y’iminsi micye yihanije abagaya Beyonce ko ajyana imfura ye Blue Ivy ku rubyiniro bagafatanya kubyina. Tina akaba yaravuze ko ntakosa ririmo kuko Beyonce ari kwigisha umwana we hakiri kare kugirango azatere ikirenge mucye mubyo kwitara neza ku rubyiniro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133187/nyina-wa-beyonce-yihanije-abagereranya-umukobwa-we-na-taylor-swift-133187.html