Blog

  • “Burya koko Imana isubiriza igihe”: Mugunga Yves watewe uwi nyuma na APR FC amaze gusinyira ikipe ikomeye cyane hano mu Rwanda abantu batatekerezaga ko yayijyamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Burya koko Imana isubiriza igihe': Mugunga Yves watewe uwi nyuma na APR FC amaze gusinyira ikipe ikomeye cyane hano mu Rwanda abantu batatekerezaga ko yayijyamo.

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Mugunga Yves wakiniraga ikipe ya APR FC ubu yamaze kumvikana na Kiyovu Sports aho uyu musore yahawe amasezerano y'imyaka ibiri.

    Ibi bibaye kandi nyuma y'uko uyu rutahizamu yari yavuzwe cyane muri Murera ariko bikaba birangiye yerekeje muri Kiyovu Sports aho yitezweho byinshi n'abakunzi b'iyi kipe y'Urucaca.

    Source : https://yegob.rw/burya-koko-imana-isubiriza-igihe-mugunga-yve-wakiniraga-apr-fc-amaze-gusinyira-ikipe-ikomeye-cyane-hano-mu-rwanda/

  • Ukuri kose yagushyize kukarubanda: Phil Peter mu buryo bweruye yatangaje ko yavumbuye imigambi mibisha Rocky Kimomo yari amufiteho ndetse n’umuntu wari ubyihishe inyuma  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ukuri kose yagushyize kukarubanda: Phil Peter mu buryo bweruye yatangaje ko yavumbuye imigambi mibisha Rocky Kimomo yari amufiteho ndetse n'umuntu wari ubyihishe inyuma.

    Umuvangamiziki, Umunyamakuru ndetse akaba n'umuraperi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Dj Phil Peter yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko Rocky Kimomo yari yanze ko indirimbo ye na Sean Brizz isohoka maze na Jamal Microjeni akamushyigikira.

    Ubwo Phil Peter yatangaza aya makuru abarimo Rocky Kimomo ndetse na Jamal Microjeni bagize icyo batangaza gusa mu by'ukuri ushishoje neza usanga aba bombi ntacyo bapfa ahubwo ari amagambo yo gutera urwenya bari barimo.

    Bimwe mu byo Rocky Kimomo na Jamal Microjeni bagiye batangaza nyuma yo kubona ibyo Phil Peter yari amaze gutangaza:

    Phil Peter na Sean Brizz bari kwitegura gushyira hanze indirimbo yabo nshya.

    Source : https://yegob.rw/ukuri-kose-yagushyize-kukarubanda-phil-peter-mu-buryo-bweruye-yatangaje-ko-yavumbuye-imigambi-mibisha-rocky-kimomo-yari-amufiteho-ndetse-numuntu-wari-ubyihishe-inyuma/

  • Kenya: Hatanzwe ubusabe bwo gufunga urubuga rwa Tiktok #rwanda #RwOT

    Inteko ishinga amategeko ya Kenya yatangaje ko yakiriye ubusabe bwo guhagarika urubuga nkoranyamabaga  rwa Tiktok muri iki gihugu, ishinjwa gukorerwaho ihohoterwa no guhembera urwango kandi bihabanye n'indangagaciro z'abanya-Kenya.

    Perezida w'inteko ishinga amategeko ya Kenya, Moses Wetang'ula, yavuze ko ubu busabe ari ubw'umuyobozi mukuru wa Briget Connect Consultancy, Bob Ndolo.

    Uyu muyobozi avuga ko ibishyirwa kuri uru rubuga rw'abashinwa bidakwiye kuko bitiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imvugo zidakwiye zirimo n'izihembera urwango, urukozasoni kandi ibi byose bibangamiye indangagaciro z'umuco n'idini muri Kenya.

    Bob Ndolo yashimangiye ko uru rubuga ruramutse rudafunzwe, ibishyirwaho byatera urubyiruko ibibazo bitandukanye birimo  iby'ubuzima bwo mu mutwe, agahinda gakabije, kubura ibitotsi  kandi bikagabanya n'imitsindire yabo mu ishuri.

    The citizen digital yanditse ko Bob yasabye ko inteko ishinga amategeko yatabara mu maguru mashya igafata ingamba mu rwego rwo kurinda abyanya-kenya ingaruka mbi za Tiktok.

    Uwatanze ubusabe bwo guhagarika urubuga rwa Tiktok yanikomye ikigo cy'itumanaho cya Kenya ( Communications Authority of Kenya) kunanirwa kugenzura uru rubuga kuko bigaragara ko badashobora gukuraho cyangwa guhagarika ibishyirwaho bishobora gushyira mu kaga abarukoresha.

    Bob yashimangiye ko iki kigo cyananiwe gushyiraho ibihano bisa n'ibisabwa n'ibindi bihugu harimo na Leta zunze ubumwe za Amerika kubera kutubahiriza ibijyanye n'ubuzima bwite mu gihe cyo gukusanya amakuru bwite.

    Yifashihsije urugero Bob yagaragaje ko urubuga nkoranyambaga rwa Tiktok rwagiye rushinjwa kutabasha kubika neza amakuru y'ibanga y'abarukoresha mu myaka yashize.

    Nko muri 2019, urwego rushinzwe ubucuruzi muri USA  rwaciye TIKTOK  amande agera kuri miliyoni 5.7$, kuber agukusanya amakuru mu buryo butemewe n'amategeko y'abana bari munsi y'imyaka 13, ayo makuru yari agizwe n'amazina yabo, email zabo, aho baherereye batabanje kubiherwa uruhushya n'ababyeyi babo, bityo bakarenga ku itegeko rirengera abana kuri murandasi

     Perezida w'inteko ishinga amategeko ya Kenya yashyikirije ubusabe bwo guhagarika urubuga nkoranyambaga rwa Tiktok kuri komisiyo ishinzwe kugenzura ibibazo rusange mu rwego rwo gusuzuma  iki cyifuzo no gutanga raporo ku myanzuro yayo.

    Ubu busabe butanzwe nyuma yahoo mu kwezi gushize umunyamabanga wa leta ushinzwe ikoranabuhanga Eliud Owalo, yagaragaje gahunda yo kugenzura uru rubuga cyane cyane mu masaha y'ijoro bitewe n'uko hari amakuru avuga ko hakorerwa ibyo yise ko bitemewe muri ayo masaha.

    The post Kenya: Hatanzwe ubusabe bwo gufunga urubuga rwa Tiktok appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/16/kenya-hatanzwe-ubusabe-bwo-gufunga-urubuga-rwa-tiktok/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-hatanzwe-ubusabe-bwo-gufunga-urubuga-rwa-tiktok

  • Ngoma: Barasaba ubuyobozi guhagurukira umwanda uri mu baturage #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, barasaba leta gukurikirana ikibazo cy'abaturage bafite umwanda ku mibiri, imyenda yabo ndetse no mu ngo.

    Kuva mu cyumweru gishize nibwo inkuru yatangiye gukwirakwira mu baturage, ko hari umuryango ufite abana barwaye imvunja n'imirire mibi.

    Abaturage baravuga ko muri aka gace hari bagenzi babo bafite umwanda kuva ku myenda kugera mu ngo zabo, ari nacyo gishobora kuba cyarabakururiye kurwara imvunja.

    Ati 'Niba adakaraba,ntamese, ntiyite ku isuku se ni gute atarwara amavunja? Nonese leta yaza ikabakarabya?'

    Undi ati 'Ashobora kuba umwanda awuterwa no kutagira inzu yo kubamo, kuko ni akazu kasenyutse umukungugu ubagwah , kubaho nabi  no kwiheba ntakarabe.'

    Umunyamakuru wa Flash yagenzuye neza ibivugwa n'aba baturage ko hari abana barwaye amavunja, niko kwitegereza ibirenge byabo asanga ku ruhande rumwe bigaragara ko ari amavunja, ku rundi ukagira ngo ni igisebe kirimo umwanda.

    Ababyeyi b'aba bana  twasanganye umwanda barahakana ibyo kurwara amavunja, ariko bakemera kugira umwanda baterwa n'ubukene.

    Ati 'Nta mavunja turway,e turwaye ubukene, turwaye inzara rwose, turasaba ubufasha bwaho twahengeka umusaya. Ni ubukene kuko abaye atari ubukene ntabwo umuntu yamera gutya.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma buremera ko hari abaturage bayoboye bafite umwanda, ariko umuyobozi w'aka karere Madamu Niyonagira Nathalie, avuga ko bagiye gukurikirana aba baturage byihariye.

    Ati 'Babanze bakarabe, bakarabye n'abana, turebe ikindi twabafasha ku rwego rw'imibereho. Abantu bameze gutya ntiwavuga ngo wamuha itungo azamuke, ikintu cya mbere ni ukumufasha gutekereza, akumva ko afite icyizere cyo kubaho.'

    Ubwo itangazamakuru rya Flash ryataraga iyi nkuru  abaturage bari bateraniye ku rugo rwa mugenzi wabo, batumva ukuntu muri iki gihe hakiri abarwaye invunja.

    Ni mu gihe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma nabwo bwari kuri uru rugo, burimo gukurikiranira iby'iki kibazo.

    Ntambara Garleon

    The post Ngoma: Barasaba ubuyobozi guhagurukira umwanda uri mu baturage appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/16/ngoma-barasaba-ubuyobozi-guhagurukira-umwanda-uri-mu-baturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngoma-barasaba-ubuyobozi-guhagurukira-umwanda-uri-mu-baturage

  • Nyuma y'ibuyera n'ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwa Cape Town muri Afurika y'Epfo rwamaze gutangaza icyemezo cyo kohereza Kayishema Fulgence ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, akaburanishirizwa mu Rukiko rw'Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza zasigaye (IRMCT) ruri muri Arusha, Tanzania.

    Ni mwanzuro watunguye abunganizi ba Kayishema mu by'amategeko, aho binavugwa ko Kayishema wari warekuwe by'agateganyo yongeye gutabwa muri yombi.

    Umwe mu Bavoka ba Kayishema Me Heynes Kotze, yagize ati: 'Iyo ngingo yimuriwe ikindi gihe. Mu by'ukuri dukeneye amahirwe yo kuvugana na Kayishema kugira ngo twumve uko yumva kuba ikirego cye cyakwimurirwa i Arusha, icyo ateganya ndetse niba yifuza kuba yajuririra icyo cyemezo cyangwa akabyihorera, ibyo byose ntacyo tubiziho.

    Yakomeje agira ati: 'Ntitwigeze duhura na we, gusa twavuganyeho igihe gito twihuta, nk'uko mubizi biragoye kubonana na we igihe cyose cyangwa aho ari ho hose. Ni yo mpamvu bizadusaba igihe kandi tuzasubira mu rukiko tariki ya 30 kugira ngo turumenyeshe uruhande rwacu n'uko tuzakomeza gukurikirana iki kibazo.'
    Kayishema amaze imyaka ikabakaba 30 abunza akarago, aho yiyoberanyije kenshi yigira Umurundi cyangwa umuturage wa Malawi.

    Yatawe muri yombi taliki ya 24 Gicurasi 2023, i Pearl Rock muri Afurika y'Epfo, nyuma y'iperereza ricukumbuye ryamukozweho nk'umwe mu bashakishwaga n'ubutabera mpuzamahanga kubera uruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dore Tubibutse amarorerwa Kayishema yagizemo Uruhare

    Fulgence Kayishema niwe wenyine wari ugishakishwa mu bantu 4 bahigishwaga uruhindu kubera uruhare rukabije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko nka Kabuga Felisiyani yarafashwe, abandi nka Protais Muranya na Augustin Bizimana bikaba byaremejwe bidasubirwaho ko bapfuye.

    Iyo umujenosideri apfuye ataryojwe ubugome bwe ndengakamere biba ari igihombo ku butabera no ku bakorewe ibyaha. Ni amahirwe rero kuba Fulgence afashwe agihumeka, nibura akazabona umwanya wo kubwira isi yose aho we na bagenzi be bakomoye ubunyamaswa.

    Kimwe na Kabuga Felisiyani, amafaranga niyo yafashije Fulgence Kayishema kwihisha ubutabera imyaka ingana gutya. Ni amafaranga n'imitungo yasahuye Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Kivumu, ubu ni akarere ka Ngororero, ndetse n'ayo yambuye impunzi z'Abahutu zageze aho muri Kivumu zihunga intambara i Kigali no mu tundi duce.

    Fulgence Kayishema n'interahamwe ze, yari yarashyize 'nyirantarengwa' ku kiraro cya Nyabarongo, gitangukanya Kibuye na Gitarama z'icyo gihe, akahamburira umuhisi n'umugenzi, udafite icyo yigura, nk'amafaranga, imodoka, ipikipiki n'ibindi by'agaciro, akamutsinda aho.

    Aha niho yakuye imodoka yo mu bwoko bwa Pajero itukura, yagendagamo mu gihe cya Jenoside, akaba yari yarayambuye uwitwa Ngagi, nk'uko bitangwamo ubuhamya n'abanyuze kuri icyo kiraro hagati ya Mata na Kamena 1994. Aba bakubwira ko kurokoka Kayishema Fulgence byabaga ari aha Nyagasani.

    Ageze no muri Kongo yakomeje gusahura impunzi, utamuhaye akayabo akavuga ko ari Umututsi ubihishemo, akicwa, dore ko yakomeje kuba igikomerezwa, 'umugenzacyaha IPJ'wica agakiza.

    Abonye umutekano we ugenda ujya aharindimuka, kuko yari yaramenye ko ubutabera mpuzamahanga bumugera amajanja, Fulgence Kayishema yavuye muri Kongo ajya muri Swaziland(ubu ni Eswatini), aho yinjiye yiyita Umurundi, ku izina rya Fulgence Minani. Muri Eswatini yaje kuhava, ajya muri Malawi yitwa Positani Chikuse, ndetse ahashakira umugore witwa Musoweya Margret, ahabyarira n'abana 3.

    Nk'uko byagendekeye Gahini amaze kwica Abeli, Kayishema nawe yahoraga abunza imitima, bigatuma adahama hamwe. Ni uko yagiye muri Afrika y'Epfo ataye wa mugore n'abana muri Malawi, noneho afata izina rishya rya Fulgence Dende.

    Abifashijwemo na ya mafaranga yasahuye mu Rwanda no muri Kongo, ndetse n'ayo yibye wa mugore babyaranye wo muri Malawi, bamwe mu bantu bo mu nzego z'umutekano baje kumubonera ibyangombwa bimubesha aho muri Afrika y'Epfo, kuri rya zina yahoranye rya Positani Chikuse , ari naryo yafashwe yiyita.

    Akimara gutabwa muri yombi, Fulgence Kayishema yihakanye ubunyarwanda, nk'uko Paul Rusesabagina yabigenje ubwo yavugaga ko ari Umubiligi utavangiye, ndetse abwira abari bamufashe ko bamwibeshyeho, kuko ntaho ahuriye na Fulgence Kayishema bashaka. Erega byasabye kwifashisha bwa buryo bwa gihanga bwo gupima uturemangingo twe(DNA), babona kwemera ko bafashe ruharwa Kayishema koko. Mbere yo gufatwa wa' munyacyubahiro IPJ' yarindaga imodoka z'abantu muri parking.

    Nubwo yahindutse mu gihagararo ,kuko ubundi yari umuntu w'amagara make, ubu akaba yarazanye amatama na nyakubahwa (inda nini), kwiyoberanya kwa Fulgence Kayishema biratangaje ku muntu wese ukomoka i Nyange mu yahoze ari Komini Kivumu, uzi neza ko akomoka mu kagari ka Coko, umurenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero (yahavuye hakitwa Komini Kivumu nk'uko twabivuze haruguru).

    Ntawe utamwibuka ari umugenzacyaha, Interahamwe-mpuzamugambi ikomeye cyane, umugome w'umwirasi.Tugarutse ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu barokokeye aho i Nyange babwiye Rushyashya ko bafite amatsiko yo kuzumva ukuntu Kayishema ahakana uburyo yahigaga Abatutsi abavana aho batuye, akabatunda abageza muri Kiliziya ya Nyange, kugirango bazabicire hamwe. Ni nako byaje kugenda.

    Afatanyije na Padiri Athanase Seromba, umunyemari Gaspard Kanyarukiga, Burugumesitiri Grégoire Ndahimana, n'abandi bicanyi bavugaga rikijyana aho muri Kivumu, bategetse ikimodoka giharura imihanda, maze gisenya iyo kiliziya, igwa ku Batutsi basaga 2.000 bapfuye urw'agashinyaguro.

    Ntawe uzibagirwa kandi abana, bari bashoboye kuva muri ibyo bisigazwa bya kiliziya, barimo uwitwaga Muganwa Modeste, bakajyanwa ku ivuriro rya Nyange ngo bavurwe ibikomwere, nyamara Fulgence Kayishema na Grégoire Ndahimana bakoherezayo abicanyi bahabatsinze. Kuri uyu wa gatanu nibwo Fulgence Kayishema yagejejwe imbere y'umucamanza mu rukiko rwa Cape Town, aho yasobanuriwe ibyaha aregwa.

    Yahise agezwa imbere y'Urukiko maze arira amarira y'ingona ahakana ibyaha byose yabajijwe
    Amakuru avuga ko Fulgence Kayishema ashobora koherezwa mu Rwanda cyangwa muri Arusha. Bigenze bityo akaza mu Rwanda byaba ari byiza ko aburanishirizwa aho yakoreye ibyaha.

    N'ubwo imitima y'abo yahemukiye yashengutse, nibura bamwirebeye, bakamushinja imbonankubone, hari icyomoro baba babonye, uko cyaba kingana kose.

    The post Nyuma y'ibuyera n'ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yibuyera-nifatwa-rye-ruharwa-fulgence-kayishema-ashobora-kwisanga-mu-nzira-igana-arusha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yibuyera-nifatwa-rye-ruharwa-fulgence-kayishema-ashobora-kwisanga-mu-nzira-igana-arusha

  • Abakinnyi b’abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda ba APR FC ntabwo barimo kumvikana hagati yabo kubera impamvu iteye inkeke – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'abanyamahanga ndetse n'abanyarwanda ba APR FC ntabwo barimo kumvikana hagati yabo kubera impamvu iteye inkeke

    Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora imyitozo yitegura umukino ifitanye na Gaadiidka FC nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0.

    Iyi kipe nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports hatangiye kuvumbukamo ikintu cyo kutumvikana hagati y'abakinnyi b'abanyamahanga ndetse n'abanyarwanda kubera ko ngo abakinnyi b'abanyampahanga barimo gufatwa neza kurusha abanyarwanda bari basanzwe muri iyi kipe.

    Uko bimeze, ubundi abakinnyi b'abanyarwanda bari basanzwe bafashwe neza mu ikipe ya APR FC ariko ubwo abanyamahanga bazanwaga ubuyobozi bw'iyi kipe bwatangiye kugaragaza ugufata neza uruhande rumwe Kandi bose ari abakinnyi biyei kipe, buhita bizana umwuka mubi.

    Hari n'amakuru avuga ko aba bakinnyi b'abanyamahanga bazanwe muri APR FC ngo basuzugura cyane abakinnyi b'abanyarwanda kubera ko usanga ngo bahabwa ibintu birenze kurusha abanyarwanda bahasanzwe.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-babanyamahanga-ndetse-nabanyarwanda-ba-apr-fc-ntabwo-barimo-kumvikana-hagati-yabo-kubera-impamvu-iteye-inkeke/

  • Mbirizi Eric agiye gutizwa mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda ijya ihangana na Rayon Sports muri Shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbirizi Eric agiye gutizwa mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda ijya ihangana na Rayon Sports muri Shampiyona

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuba irimo gushaka uko yagabanya abakinnyi ifite, igiye gutiza Mbirizi Eric mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda.

    Mu meshyi uyu mwaka ikipe ya Rayon Sports yashatse uko yatandukana na Mbirizi Eric ariko umutoza Yamen Zelfani abwira ubuyobozi ko ashaka kubanza akamureba gusa nawe yaje gusanga ntakintu afite cyatuma agumana uyu murundi.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Mbirizi Eric agiye gutizwa mu ikipe ya AS Kigali ndetse n'ibiganiro kugeza ubu bisa nk'ibirimo kugera ku musozo. Ikipe ya Rayon Sports izajya yishyura Mbirizi Eric igice maze na AS Kigali imwishyura andi, bivuze ko baragabanamo kabiri.

    Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ifite abakinnyi 30 ariko amakuru ahari avuga ko gahunda ubuyobozi bufite ni uko bagomba kwandikisha abakinnyi 26 gusa hagasigara imyanya 4 yo kuzongeramo abandi mu kwezi kwa mbere. Abarimo Pascal ndetse na Patrick bazajyanwa mu ikipe y'abato ya Rayon Sports abandi batizwe mu yandi makipe.

     

    Source : https://yegob.rw/mbirizi-eric-agiye-gutizwa-mu-ikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-ijya-ihangana-na-rayon-sports-muri-shampiyona/

  • Umuvugizi wa Rayon Sports nyuma y’amasaha make agiye Canada, yeguye #rwanda #RwOT

    Nkurunziza Jean Paul wari umuvugizi wa Rayon Sports, yeguye kuri izi nshingano yari amazeho imyaka 4.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nkurunziza Jean Paul yashimiye iyi kipe ibihe babanyemo ndetse ko azahora ari umufana w’iyi kipe.

    Ati “ndashimira buri mufana wa Rayon Sports ku bw’ibihe by’agatangaza twagiranye. Twanyuranye mu bihe bitandukanye, hasi hejuru, ariko buri gihe dufatanyije twarongeraga tukagaruka mu bihe byacu. Neguye ku mwanya w’umuvugizi ariko nzahora ndi umwe mu bagize umuryango wa Rayon Sports.”

    Nkurunziza Jean Paul wari usanzwe ari n’umunyamakuru w’imikino aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Radio Flash, Radio 1, Isango Star ndetse n’Umuseke, yari amaze imyaka 4 kuri izi nshingano aho yawugiyeho muri 2019.

    Yeguye nyuma y’amasaha make afashe rutemikirere yerekeje muri Canada aho agiye gukorera aho abaye agiye hirya gato y’itangazamakuru.

    Nkurunziza Jean Paul yeguye ku nshingano zo kuvugira Rayon Sports

    Yabashimiye ibihe byiza bagiranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuvugizi-wa-rayon-sports-nyuma-y-amasaha-make-agiye-canada-yeguye

  • Amatike y’igitaramo cya Tiwa Savage na Davido yashize ku isoko #rwanda #RwOT

    Mu gihe abahanzi bakomoka muri Nigeria, Davido na Tiwa Savage bazasusurutsa Abanyarwanda mu gitaramo gisoza Iserukiramuco rya 'Giants of Africa’, amatike yamaze gushira ku isoko.

    Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba tariki ya 19 Kanama 2023 muri Kigali Arena ku isaha ya saa 14h.

    Davido waretswe urukundo n’Abanyarwanda ubwo aheruka i Kigali, abinyujije ku mbuga nkoranyambaa ze yateguje abakunzi b’umuziki we ko mu mpera z’iki cyumweryu azaba ari i Kigali.

    Ati “Mu mpera z’iki cyumweru nizere ko tuzaba turi kumwe i Kigali.”

    Mu gihe kizaba ku wa Gatandatu w’iki, iyo ugiye ku rubuga rwacuruzaga aya matike, wakirwa n’ubutumwa bukubwira ko amatike yashize ku isoko.

    Uretse aba banya-Nigeria Davido na Tiwa Savage, iki gitaramo kizaririmbwamo Tayla na Bruce Melodie.

    Ni nyuma y’uko tariki ya 13 Kanama 2023, Diamond Platnumz yari yatanze ibyishimo mu gitaramo gifungura iri serukiramuco.

    Amatike y’igitaramo cya Davido na Tiwa Savage yashinze ku isoko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amatike-y-igitaramo-cya-tiwa-savage-na-davido-yashize-ku-isoko

  • Byinshi ku ndwara y'imitsi yibasira miliyoni y'abatuye Isi #rwanda #RwOT

    Indwara y'imitsi ituma mu ngingo habyimba nuko hagasa n'aharetsemo amazi, Raporo nshya y'umuryango w'abibumbye w'ishami ryita ku buzima (OMS) yerekana ko indwara y'imitsi, iri muzibasira abantu bagera kuri miliyari imwe ku Isi.

    Indwara y'imitsi ni indwara ikunze kugirwa n'abantu batandukanye cyane cyane yibasira abakuze, abahanga bavuga ko ikunze kwibasira imikaya ubundi igafata ingingo ku buryo zibyimba zikarekamo amazi.

    Muri rusange umuntu agira imitsi y'ubwoko 2 hari;

    Imitsi itembereza amaraso mu mubiri, harimo ivana amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by'umubiri n'iyagaruramo mu gihe yamaze gukoreshwa .

    Imitsi ijyana amakuru mu bwonko ikanayavanayo.

    Iyi mitsi akaba ari yo ikunze gutera ibibazo abantu batari bacye.

    Indwara y'imitsi ifata abantu bari mu byiciro byose bitewe n'impamvu zitandukanye, aho usanga nk'abantu bafite uburwayi bukomeye nka diyabete, abantu bafata imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera sida, abantu bafata imiti y'igituntu bakunze kuribwa imitsi y'amaguru. Icyakora hari n'abaribwa imitsi yo mu maso, ibi rero byo biterwa akenshi na za virusi zitandukanye.

    Indwara y'imitsi irimo amoko atandukanye gusa ahuza ibimenyetso byinshi birimo nka rubagimpande, goutte, guhinamirana, n'ibindi.

    Indwara y'imitsi ikunda gufata mu ngingo, ndetse ikanibasira imikaya ,bigatuma gukoresha ingingo z'umubiri nko kugenda, kwandika, gufata ikintu biba ingorabahizi. Ituma kandi mu ngingo habyimba nuko hagasa n'aharetsemo amazi

    Hari ibimenyetso by'indwara y'imitsi birimo;

    Kuribwa inyama z'umubiri no mu ngingo cyane cyane mu nkokora, mu mavi, umugongo n'ibikanu, kuribwa umutwe bikabije cyane cyane mu misaya n'ibitugu, kugorama intoki n'amano bikamera nk'ibirwaye paralysis, kumva utuntu tukujomba tumeze nk'udushinge, ndetse no gufatwa n'ibinya cyangwa imbwa nabyo bishobora guterwa n'imitsi irwaye.

    Indwara y'imitsi n'indwara iterwa no kuba ukunda guhora wicaye cyangwa wunamye, kugera muzabukuru, kuba umubiri udafite ubudahangarwa buhagije, kuba mu muryango harimo uwigeze kuyirwara, gurwara impyiko n'umwijima, guhora uryamye, kudakora siporo, kuba hari ingingo z'umubiri ukoresha cyane kuruta izindi  ndetse no Guhangayika no kwiheba.

    Hari uburyo bwo kwirinda iyi ndwara aho usabwa:

    Kwirinda guhagarara no kwicara umwanya munini, kwirinda umubyibuho ukabije, kwambara amasogisi yabugenewe niba utangiye kubyimba amaguru,

    Gukoresha imiti itandukanye yo kwa muganga, Koga amazi ashyushye, nabwo ni uburyo bufatanya n'imiti mu kurwanya iyi ndwara.

    Ni byiza gukora siporo zifasha imitsi kurambuka. Urugero : kugenda n'amaguru, koga, kugenda ku igare, kwirinda gukoresha ibyuma mu kuzamuka imiturirwa ahubwo ukazamuka ingazi.

    Mu gihe cyo kuryama ni byiza gusegura ibirenge gato. Muri iki gihe ngo ushyira ikintu gifasha amaguru kwigira ejuru gato nk' imisego n' ibindi byafasha.

    Ni byiza kandi guhora ugenzura ibiro ufite kuko umubyibuho urenze nawo utuma amaraso adatembera neza mu mubiri.

    Valens NZABONIMANA

    The post Byinshi ku ndwara y'imitsi yibasira miliyoni y'abatuye Isi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/16/byinshi-ku-ndwara-yimitsi-yibasira-miliyoni-yabatuye-isi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=byinshi-ku-ndwara-yimitsi-yibasira-miliyoni-yabatuye-isi