Blog

  • Umutesi Uwase Magnifique yiteguye kwegukana igikombe mu irushanwa ryo kwiruka rizabera mu turere 2 hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutesi Uwase Magnifique yiteguye kwegukana igikombe mu irushanwa ryo kwiruka rizabera mu turere 2 hano mu Rwanda.

    Uwase Magnifique usanzwe yitiranywa n'abahungu ari kwitegura kuzitwara neza mu marushanwa yo kwiruka mu bakobwa azabera hano mu Rwanda.

    Amarushanwa yahawe izina rwa FEASSSA, iry'uyu mwaka rizabera mu karere ka Huye na Gisagara.

     

    Source : https://yegob.rw/umutesi-uwase-magnifique-yiteguye-kwegukana-igikombe-mu-irushanwa-ryo-kwiruka-rizabera-mu-turere-2-hano-mu-rwanda/

  • Aba bana bararenze pe! Vestine na Dorcas bamaze guha abakunzi babo ibyo bari bakumbuye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba bana bararenze pe! Vestine na Dorcas bamaze guha abakunzi babo ibyo bari bakumbuye.

    Abavandimwe babiri b'abahanzikazi aribo Vestine na Dorcas nyuma y'igihe kirekire badaha abakunzi babo indirimbo nshya kubera impamvu zitandukanye zirimo n'amasomo bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise 'Kumusaraba'.

    Iyi ndirimbo hari hashize iminsi iteguzwa cyane n'umunyamakuru Murindahabi Irene usanzwe ureberera inyungu zabo mu muziki.

    Source : https://yegob.rw/aba-bana-bararenze-vestine-na-dorcas-bameze-guha-abakunzi-babo-ibyo-bari-bakumbuye/

  • ‘Mere du Verbe’ yizihije imyaka 29 imaze, hun… – #rwanda #RwOT

    Ikigo Mere Du Verbe cyashinzwe mu mwaka wa 1994, gitangizwa na Vito Misuraca afatanije na Mama Emma. Bagishinga, bari bagamije kwita ku bana batishoboye no kwita ku bana b'imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Vito Misuraca afatanije na Mama Emma batangije urugo (Orphelinat Mere du Verbe) rwakira imfubyi, umwe aba Papa undi aba Mama, batangira urugendo rwo kurera abana baturutse mu duce dutandukanye, batangira kubaha uburere, urukundo, babamenyera n'ibindi byose byari bikenewe mu buto bwabo.

    Nyuma haje gushingwa ishuri rya Mere du Verbe kugira ngo aba bana bahabwe ubumenyi, haza kubakwa n'ivuriro kugira ngo aba bana bahabwe ubuvuzi bw'ibanze bitabweho.

    Mu 2011 hashinzwe Assosiation Mere du Verbe iyobowe na Salvatore Misuraca Giuseppe utuye mu Butaliyani, akaba yungirijwe na Kamaliza Adelphine. Yashinzwe hagamijwe gukomeza kwigira hamwe iterambere ry'iki kigo.

    Kuwa 15 Kanama 2023 umunsi mukuru kuri Kiliziya Gatolika w'Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, urugo rwitiriwe 'Nyina wa Jambo' rwizihije imyaka 29 rushinzwe, bamwe mu baharerewe, abahiga, abayobozi n'abandi, baratarama bishimira ibyagezweho.

    Bibukijwe amateka n'ibihe bikomeye byaranze uru rugo rwabaye ikigo cya Mere du Verbe, ndetse bashima Imana ku bwo kugera kuri byinshi babifashijwemo na Yezu ndetse n'umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Jambo.

    Ibi birori byatangijwe n'Igitambo cya Misa, aho Padiri Theogene, yagarukaga ku gaciro gakwiye guhabwa Umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Jambo, umubyeyi uhebuje bose umugisha, urinda abana b'Imana afatanije na Yezu umuhungu we ndetse n’Ubutatu Butagatifu.

    Ubwo Padiri yatambutsaga ijambo yagennye kuri uyu munsi, yarisoje agira ati 'Harakabaho ubuvandimwe, harakabaho ubukirisitu, harakabaho urugo rwa Mere Du Verbe, harakabaho Nyina wa Jambo'.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Mere du Verbe, Habiyambere, yashimye ubufatanye bwa buri wese kugira ngo hagerweho ibi birori byateguwe, bigahuza abanyeshuri ababyeyi n'abayobozi bakishimana, bakishimira n'ibyiza byagezweho birimo kwita ku bana bari imfubyi kugeza bakuze.

    Kamariza Delphine uhagarariye Assosiation Mere du Verbe, yasobanuye byinshi ku mateka yaranze iki kigo igihe cyashingwaga, ubutwari bwaranze ababyeyi bagishinze ari bo Padiri Vito na Mama Emma, bakaba ababyeyi b'impubyi ziturutse imihanda yose, ndetse ashima ubutwari bwagaragajwe na bamwe bakomeje kuba hafi aba bana, ubwo ababyeyi bakuru bamaraga gutabaruka.


    Umuyobozi wa Association Mere du Verbe Kamariza Delphine yashimye abantu bose bitabiriye

    Ibi birori byaranzwe n'imikino y’abana biga muri iki kigo, n’abahize cyera, binyuze mu makipe atandukanye yakozwe, hagamijwe kwidagadura, ndetse abatsinze bahabwa ibikombe n'ibihembo, barushaho kwishimirana.

    Mu buryo bwo gususurutsa abitabiriye, hari hateguwe amatorero atandukanye arimo n'intore, aho babyiniye abitabiriye, bagatanga ibyishimo kuri buri wese wabarebaga, ndetse aya matorero yari yiganjemo abana bakiri bato.

    Intego nyamukuru muri rusange y'Ikigo cya Mere du Verbe, ishingiye ku guteza imbere uburere bw'abana, imibereho yabo muri rusange, mu rwego rwo kubategura kugira ngo bazagire icyo bimarira mu buzima bwabo, abazabakomokaho, n'Igihugu cyabo, ndetse no kubaka umuryango nyarwanda urangwa n'urukundo.


    Abarimo Padiri Theogene, Kamariza na Director Habiyambere, banejejwe n’ibirori byiza byitabiriwe n’abana bafitanye amateka n’iki kigo 

    Bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bari bitabiriye bifatanya n’abandi mu birori

    Amakipe yakozwe hagamijwe gufasha abana kwidagadura, gusabana no gusakaza n’urukundo hagati yabo

    Mere du Verbe yareze abana benshi bamwe bahinduka abagabo, ariko bakurira mu rukundo no kubaha Imana

    Hatanzwe ibikombe ku makipe yatsinze imikino, ndetse hibukwa Padiri Vito wakundaga gushishikariza abana gukora imyitozo ngororamubiri

    Urubyiruko rwari ruhari rwarishimye cyane ku bwo gukomeza gutekerezwaho no kwitabwaho n’iyo baba barakuze

    Barezwe neza, bakurana ikinyabupfura, bahesha ishema iki kigo aho bajya hose

    Hakaswe umutsima wo kwishimira isabukuru y’imyaka 29 Mere du Verbe imaze ishinzwe

    Umunsi utazibagirana mu mateka mu kigo cya Mere du Verbe

    AMAFOTO: Freddy Rwigema – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133215/mere-du-verbe-yizihije-imyaka-29-imaze-hunamirwa-abayishinze-hanishimirwa-ibyagezweho-amaf-133215.html

  • Afite ingona mu mufuka! Hamenyekanye impamvu yatumye Isimbi yirukanywa muri Kigali Boss Babes – YEGOB #rwanda #RwOT

    Afite ingona mu mufuka! Hamenyekanye impamvu yatumye Isimbi yirukanywa muri Kigali Boss Babes.

    Hashize iminsi mike cyane hamenyekanye inkuru ko itsinda rya Kigali Boss Babes ryamaze gutandukana n'umwe muba nyamuryango baryo, ariwe Isimbi Model.

    Amakuru ari kuvugwa, avuga ko nubwo uyu mudamu yavuze ko yavuye muri iritsinda, ntago ariwe wikuyemo ahubwo yirukanywe na bagenzi be kubera kutubahiriza amategeko yabo.

    Ubusanzwe iyo uri kwinjira muri ririya tsinda uba wemeye kuzajya byibuza usohora million 4 ku kwezi mu bikorwa byaryo.

    Gusa biravugwa ko aya mategeko yabo atayabashaga ndetse ko we yabibonaga nk'uburyo bwo gusesagura dore ko we afite umugabo n'umwana mukuru.

    Ndetse ibikorwa byaba bakobwa we byaramugoraga cyane kubiboneka mo kuko aba agomba no kwita ku muryango.

     

    Source : https://yegob.rw/afite-ingona-mu-mufuka-hamenyekanye-impamvu-yatumye-isimbi-yirukanywa-muri-kigali-boss-babes/

  • Umusirimu abayoboje inkoni y’icyuma: Cristiano Ronaldo akomeje gukandamiza abarimo Lionel Messi yifashishije urubuga rwe rwa Instagram -URUTONDE – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusirimu abayoboje inkoni y'icyuma: Cristiano Ronaldo akomeje gukandamiza abarimo Lionel Messi yifashishije urubuga rwe rwa Instagram.

    Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu bakinnyi Isi y'umupira w'amaguru itazigera yibagirwa kubera amateka yanditse muri ruhago akomeje kuyoboza inkoni y'icyuma abarimo rutahizamu Lionel Messi nawe ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago bitewe n'abantu bamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram.

    Umunya Portugal Cristiano Ronaldo niwe n'umuntu ukurikirwa n'abantu benshi kuri Instagram aho uyu mugabo akurikirwa na miliyoni 600 z'abantu kuri uru rubuga rukunzwe cyane nabatuye Isi.

    Dore urutonde rw'abantu 10 bayoboye abandi kuri Instagram barangajwe imbere na Cristiano Ronaldo:

    1. Cristiano Ronaldo na miliyoni 600

    2. Lionel Messi na miliyoni 482

    3. Selena Gomez na miliyoni 427

    4. Kylie Jenner na miliyoni 398

    5. Dwyane Johnson na miliyoni 389

    6. Ariana Grande na miliyoni 378

    7. Kim Kardashian na miliyoni 363

    8. Beyonce na miliyoni 315

    9. Khloe Kardashian na miliyoni 311

    10. Kendall Jenner na miliyoni 239.

     

    Source : https://yegob.rw/umusirimu-abayoboje-inkoni-yicyuma-cristiano-ronaldo-akomeje-gukandamiza-abarimo-lionel-messi-yifashishije-urubuga-rwe-rwa-instagram/

  • Menya ibigwi bya korari Ambassador ifite bitazapfa kugerwaho n’indi korari iyo ariyo yose muri Africa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Menya ibigwi bya korari Ambassador ifite bitazapfa kugerwaho n'indi korari iyo ariyo yose muri Africa.

    Ibigwi bya korari Ambassador kuri YouTube.

    1. Niyo Choir ya mbere mu karere ka EAC ifite aba subscribers kuri YouTube barenga miliyoni. Bafite 1.06M subscribers

    2. Bafite Indirimbo zirenga 229 Kuri YouTube.

    3. Bafite indirimbo 1 irengeje Miliyoni 33 za Views (Abayirebye), bakagira 5 zirengeje Views Miliyoni 9.

    * Bafite indirimbo 50 zifite views nibura miliyoni imwe kuzamura harimo 9 murizo zifite Views hejuru ya miliyoni 5

    * Bafite indirimbo 33 zifite views nibura hejuru y'ibihumbi 500 kuri YouTube.

    * Bafite indirimbo 90 zifite views hejuru y'ibihumbi 100 kuri YouTube.

    4.Niyo Choir mu karere ka EAC ifite indirimbo ziri mu ndimi nyinshi : Kinyarwanda, English, Swahili, luganda.

    Source : https://yegob.rw/menya-ibigwi-bya-korari-ambassador-ifite-bitazapfa-kugerwaho-nindi-korari-iyo-ariyo-yose-muri-africa/

  • Umuriro watse: Diamond Platunmz na Koffi Olomide bongeye kwihuza bakora ibintu bidasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuriro watse: Diamond Platunmz na Koffi Olomide bongeye kwihuza bakora ibintu bidasanzwe.

    Umuhanzi Diamond Platunmz wo muri Tanzania yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yakoranye n'umuhanzi Koffi Olomide wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi ndirimbo yiswe 'Achii' akaba ari ndirimbo ya kabiri aba bahanzi bombi bakoranye nyuma y'indirimbo yakunzwe cyane bise 'Waah' basohoye muri 2020 igakundwa na benshi.

    Source : https://yegob.rw/umuriro-watse-diamond-platunmz-na-koffi-olomide-bangoye-kwihuza-bakora-ibintu-bidasanzwe/

  • Jean Pierre bakunze guhimba Nyakazehe warohamishije b’abana 13 b’i Muhanga yahawe igihano gikakaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko rwahanishije Ndababonye Jean Pierre igihano cy'igifungo cy'Umwaka 1 no gutanga ihazabu ingana n'amafaranga y'u Rwanda  ibihumbi 500 frw.

    Ni mu gihe ahamwa n'icyaha cyo kurohamisha abana 13 ariko atabishakaga (ku bw'impanuka).

    Uyu Ndababonye ashinjwa ko yashutse umwana w'imyaka 14 kwambutsa abana 13 mu bwato kandi ubusanzwe bujyamo abantu 3 gusa.

    Hategetswe ko kandi ubwato bwari bwafatiriwe bwatezwa cyamunara, kuri ayo mafaranga ntahabwe na make.

    Ndababonye yasabye imbabazi asaba ko yakatirwa umwaka usubitse kuko nawe yabikoze atabishaka ndetse atabigambiriye.

    Source : https://yegob.rw/jean-pierre-bakunze-guhimba-nyakazehe-warohamishije-babana-13-bi-muhanga-yahawe-igihano-gikakaye/

  • Kigali:  Abamotari bamurikiwe Koperative eshanu bashyizwemo  nabo basaba ko ibibazo byabo byitabwaho #rwanda #RwOT

    Abamotari bo mu mujyi wa Kigali bamurikiwe kumugaragaro Koperative eshanu bashyizwemo ndetse n'Abayobozi bazo. Izo Koperative zirimo ebyiri zo muri Nyarugenge,  ebyiri zo muri Gasabo n'imwe yo muri Kicukiro. 

    Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 16 Kanama 2023, munama RURA, Polisi y'igihugu ndetse n'Umujyi wa Kigali bagiranye n'Abamotari , izi nzego zikaba zijeje ko ibibazo byose abamotari bafite birimo ubwishingizi buhenze bigiye guhabwa umurongo.

    Ubwo bamaraga kumva Komperative eshanu nshya bashyizwemo ndetse n'ubuyobozi bwazo ,abamotari bo mu mujyi wa Kigali bagaragaje kunyurwa nazo cyane ko n'amafaranga ibihumbi bitanu ya buri kwezi bajyaga batanga muri Koperative za mbere yakuweho.

    Gusa ariko basaba ko bimwe mubibazo bicyugarije umwuga wabo birimo ubwsihingizi buhenze,  n'ibindi.

    Umwe ati 'Njye mbona ahanini  ibijyanye no kutabona ubwo bshingizie buhendukiye buri wese biri mubiteza impanuka.'

    Undi ati 'Twebwe rero abamotari icyo dusaba ubuyobzi bukuru bw'igihugu nibaduhe parking natwe turi abantu dukeneye guhahira imiryango yacu tugateza n'igihugu imbere kuko turasora.'

    Mu kiganiro bahaye Abamotari , umuyobozi w'agateganyo wa  RURA Eng. Emile Patrick Baganizi na Meya w'umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa bavuze ko bimwe mubibazo byugajije umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto birimo icy'ubwishingizi n'ibindi  inzego bireba ziri kubyigaho ngo bihabwe umurongo .

    Baganizi ati 'Umutekano wo mu muhanda motari nawubahiriza akirinda impanuka cya giciro nta kizakibuza kumanuka (Ubwishingizi) ,kubijyanye n'igiciro cy'urugendo mugenzi wanyu yabajije nkuko mubizi icyo giciro gishyirwaho hagendewe kubintu bitandukanye harimo n'icyo kijyanye n'ubwishingizi ibyo byose rero nibimara kuba ku murongo tuzongera twice tubisesengure hajyeho igiciro cy'urugendo gikwiye.'

    Pudence ati 'Muri kwa gukora neza dukeneye gushyiraho pariking ahantu hatandukanye ziborohereza nawe mu kazi hari izo twashyizeho byagaragye ko zikiri nkeya muzazibona hariya downtown ,mubice bya Kicukiro muri Gare ariko tugiye kuzongera twashyizeho itsinda ryihariye zisuzuma aho zigomba kujya.'

    Kurundi ruhande Polisi y'igihugu yasabye abamotari kubahiriza amategeko y'umuhjanda birinda guteza impanuka nkuko babihawemo ubutumwa na CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y'igihugu.

    Ati ' Twabahaye ubutumwa butatu ,gucana amatara nkuko amategeko abiteganya ,kubaha uburengenzira bw'abanyamaguru  ntibarangare kuko nubwo abenshi babyuhahiriza ariko hari abakirangara ntibabihe n'agaciro kandi barengaho bazahanwa ndetse no kugerageza kujya bakoresha umuhanda neza bagenda mu gisate cy'iburyo bakanyuranaho ibumoso usanga abantu besnhi bakoresha umuhanda barimo na benshi bagenda kino gihugu bavuga ko Abamotari banyuraniraho aho babonye hose .'

    Kugeza ubu moto nibyo binyabiziga biza ku isonga mu guteza impanuka cyane ugersanyije n'imodoka ari nabyo bituma ubwisnhingizi kuri ibi binyabiziga bukomeza guhenda nkuko Banki inkuru iherutse kubitangaza.

     Icyakora abamotari bo babwiye inzego bireba ko no kuba ubwishingiz buhenda bituma benshi bajya mu muhanda batabufite ibi nabyo bikagira ingarunaga zikomeye mugihe habaye impanuka.

    Daniel Hakizimana

    The post Kigali:  Abamotari bamurikiwe Koperative eshanu bashyizwemo  nabo basaba ko ibibazo byabo byitabwaho appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/16/kigali-abamotari-bamurikiwe-koperative-eshanu-bashyizwemo-nabo-basaba-ko-ibibazo-byabo-byitabwaho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-abamotari-bamurikiwe-koperative-eshanu-bashyizwemo-nabo-basaba-ko-ibibazo-byabo-byitabwaho

  • Rayon Sports yashimiye umwe mu bayobozi bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports mu buryo budasubirwaho yashimiye Jean Paul Nkurunziza wari umuvugizi wayo igihe kirekire.

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yerekeje mu gihugu cya Canada guturayo nubwo yagiye mu buryo bw'ibanga.

    Nyuma yo kwerekeza muri iki gihugu uyu Mugabo wari n'umunyamakuru kuri Radio Isango Star, yahise asezera ku gukomeza kuba umuvugizi wa Rayon Sports ndetse n'iyi kipe binyuze kumbuga nkoranyambaga zayo ihita imushimira ku mugaragaro.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yashimiye-umwe-mu-bayobozi-bayo/