Blog

  • “Abakinnyi bakutse amenyo mujye mubitondera kuko baba bafite ibanga”: Abakinnyi b’ikipe ya Gaadiidka FC izakina na APR FC bakomeje kuvugisha benshi kubera imiterere yabo itamenyerewe ku bandi bakinnyi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Abakinnyi bakutse amenyo mujye mubitondera kuko baba bafite ibanga': Abakinnyi b'ikipe ya Gaadiidka FC izakina na APR FC bakomeje kuvugisha benshi kubera imiterere yabo itamenyerewe ku bandi bakinnyi.

    Ikipe ya Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia niyo izacakirana n'ikipe ya APR FC yo mu Rwanda mu mikino ibanza ya CAF Champions League aho imikino ibiri yose izabera kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aba bakinnyi bahagurutse Mogadishu baza i Kigali gukina na APR FC.

    Amafoto:

    Bimwe mu bintu abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona aba bakinnyi ba Gaadiidka FC:

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bakutse-amenyo-mujye-mubitondera-kuko-baba-bafite-ibanga-abakinnyi-bikipe-ya-gaadiidka-fc-izakina-na-apr-fc-bakomeje-kuvugisha-benshi-kubera-imiterere-yabo-itamenyerewe-ku-bandi-bakin/

  • Burya koko bari bafitanye amasinde! Kapiteni Haruna yavuze ikintu gikomeye yapfaga n’umutoza Carlos Alós Ferrer uherutse gusezerena mu Mavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya koko bari bafitanye amasinde! Kapiteni Haruna yavuze ikintu gikomeye yapfaga n'umutoza Carlos Alós Ferrer uherutse gusezerena mu Mavubi.

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima yatangaje ko impamvu yatumye we umutoza w'Amavubi bagirana ikibazo byatewe n'uko uyu mukinnyi hari bintu yigeze kumubwira ariko umutoza akabyima agaciro.

    Amagambo ya Haruna Niyonzima avuga icyo yapfuye na Carlos Alós Ferrer watozaga Amavubi:

    Source : https://yegob.rw/burya-koko-bari-bafitanye-amasinde-kapiteni-haruna-yavuze-ikintu-gikomeye-yapfaga-numutoza-carlos-alos-ferrer-uherutse-gusezerena-mu-mavubi/

  • Umuhanzi Asake yakoze ibintu bidasanzwe maze yereka Davido na Wizkid ko ibyo bakora nawe yabikora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Asake yakoze ibintu bidasanzwe maze yereka Davido na Wizkid ko ibyo bakora nawe yabikora.

    Abahanzi bo muri Nigeria bakomeje kugenda bandika amateka akomeye ku Isi muri muzika aho nyuma ya Burna Boy na Wizkid baherutse kuzuza sitade mu Bwongereza ubu Asake nawe yamaze kumara amatike y'igitaramo afite cyizabera muri Arena.

    Umuhanzi Asake afite igitaramo cyizabera mu mujyi wa Londres mu Bwongereza tariki 20 Kanama 2023 muri Arena ijyamo abantu barenga ibihumbi 20,000.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-asake-yakoze-ibintu-bidasanzwe-maze-yereka-davido-na-wizkid-ko-ibyo-bakora-nawe-yabikora/

  • Munyaneza Fabrice yakubiye ishimwe rye mu ndi… – #rwanda #RwOT

    Munyaneza Fabrice ubarizwa mu Itorero rya Zion Temple, akaba umwe mu baririmbyi ba Asaph Music, yagarutse ku gukomera kw'Imana no ku rukundo rwayo ikunda abantu, ikabakingira byinshi byabahitana.

    Umuhanzi Munyaneza yatangaje ko iyi ndirimbo ashyize ahagaragara, iri kuri Album ye iri gutegurwa yitwa 'Ni muzima', ndetse ikaba ibaye indirimbo ya 3 ashyize hanze kuva yagirirwa umugisha wo kuririmba ku giti cye.

    Ubwo yagarukaga ku nkuru y'indirimbo ye, yavuze ko yibutse ubushobozi bw'Imana bwagaragaye ubwo yari arwaye, arembye, ariko Imana ikamukiza akagarurirwa ubuzima, yumva akwiye gushima no kuririmba izo mbaraga zamuzahuye.

    Yagize ati 'Nari nicaye, nibuka ukuntu nigeze kurwara cyane nkaremba ariko nkaza kubona ukuboko kw’Imana, insubiza ubuzima, ndongera mba muzima'.

    Yakomeje agira ati 'Cya gihe abaganga bananiwe, abakomeye babuze imbaraga, wabaye Imana yitamurura, undemera amashimwe ndaririmba'

    Uyu musore w'umuhanzi yagize icyo atangariza abantu bose bari mu buzima bwo kwiheba n’icyo basabwa, kandi abarangira intsinzi yihuse mu kubaruhura, bagahindurirwa amateka.

    Yagize ati 'Abantu bari mu buzima bugoye, barwaye, batawe, ndetse bumva bari bonyine, ndababwira ko hari Imana ibasha gukora ibikomeye kandi ibasha kubahindurira amateka, muyizere'.

    Yakomeje avuga ko abameze batyo, bazitiwe n’ubuzima bugoye, batakoze icyaha kurusha abandi, cyangwa ngo babe bangwa n’Imana, ahubwo atangaza ko ibyo byose biba kugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri bo.

    Umuhanzi Munyaneza Fabrice yakiriye agakiza muri 2009 ubwo yari mu mashuri yisumbuye, muri 2010 yijira muri korari yo kwishuri yitwa Umucyo,.

    Nyuma yo gusoza amashuri ye, yinjiye muri Asaph Music ishami rya Rusizi, ariko nyuma aza kwimukira muri Kigali atangira kuririmba muri Asaph ya Zion Temple Kimironko akaba ari naho yarerewe mu buryo bw'Umwuka.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Munyaneza Fabrice yatangaje ko yagiriwe umugisha wo kuririmba indirimbo ze, ndetse avuga ko gukorera Imana bitamutera isoni kuko yayibonye kenshi binyuze mu mirimo yayo n'ibitangaza ikora.

    Ashimira byimazeyo abakunzi b'ibihangano bye, bakomeza kumutiza amaboko bakamuzamura, kugira ngo umurimo w'Imana waguke binyuze mu bihangano by'Umwuka.


    Yibutse uko yakijijwe indwara yari ikomeye maze yatura ishimwe rye ku Mana


    Umuhanzi Munyaneza Fabrice yavuze ko imirimo y’Imana isumba iy’abantu

    REBA INDIRIMBO NSHYA “IMIRIMO Y’IMANA” YA MUNYANEZA FABRICE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133275/munyaneza-fabrice-yakubiye-ishimwe-rye-mu-ndirimbo-imirimo-yimana-133275.html

  • Irushanwa rigeze mu mahina! Abakobwa 2 babony… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko bagejeje saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023, ari bo bari imbere mu majwi y’itora ryo kuri internet riri kubera kuri Noneho.com

    Ange Kabatesi Rosine (nimero 10) niwe uri ku mwanya wa mbere aho afite amajwi 10,901. Ku mwanya wa kabiri hari Muziranenge Alice (nimero 13) ufite amajwi 10,535. Bombi bahise babona itike yo gukomeza mu kindi cyiciro.

    Irushanwa rya Rwanda Global Top Model 2023 rigeze mu mahina! Kuko aba bakobwa ba mbere babonye itike bahigitse Camila Uwineza wari ugiye kumara iminsi itanu ari we uri ku mwanya wa mbere muri aya matora.

    Kuri ubu Camila Uwineza ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 7,186 aho akurikiwe na Anet Mbabazi uri ku mwanya wa kane n’amajwi 4,009.

    Imibare y'uburyo amajwi y'aba bakobwa ari kwiyongera kuri buri umwe irahinduka buri kanya, biri gutuma bigoye kumenya ngo ni inde uzayasoza ari ku mwanya wa mbere cyangwa se ni inde uzabasha kwisanga muri Top 20 binyuze mu itora ryo kuri internet.

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa, yabwiye InyaRwanda ko bakimara gutangira urugendo rw’amatora yo kuri internet, bahise bashyiramo ibice byo guhatana, aho uzajya ahiga abandi mu majwi azajya ahita atambuka kuri Top 20.

    Yavuze ko aba babiri batsinze ‘ni uko ari bo bagejeje saa sita z’ijoro ry’uyu wa kane aribo bayoboye mu matora’.

    Avuga ko aba bakobwa banganyaga mu majwi, bityo hafashwe umwanzuro ‘wo kubazamura bose’ Ati “Ubundi twari kuzamura umwe.”

    Paulette avuga ko saa sita z’ijoro rya tariki 24 Kanama 2023, nabwo bazatangazwa umukobwa umwe uzaba wahize abandi mu majwi, ahite ashyirwa muri 20 bazahatana mu cyiciro cya nyuma.

    Tarki 1 Nzeri 2023, nabwo hazatangazwa abakobwa bane bazaba bakomeje. Bazahita baba barindwi batambutse kubera kwitwara neza mu matora ari kubera kuri Noneho.

    Ndekwe Paulette avuga ko abandi bakobwa13 baziyongera kuri bariya barindwi bazaba batambutse kubera guhiga abandi mu majwi ‘bazatoranywa n’Akanama Nkemurampaka’.

    Ati “Tariki 2 Nzeri 2023 nibwo tuzamenya urutonde rurambuye rw’abakobwa 20 bakomeje bose, ariko hazagenda hamenyekanye bacye bacye.”

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA

    Kabatesi Rosine ufite Nimero10 yabashije gukomeza mu irushanwa nyuma yo kugira amajwi menshi kurusha abandi

    Muzirange Alice [Nimero 13] yabonye itike imwemerera kuzahatana muri Top 20 nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri mu majwi

    ANDI MAFOTO YA KABATESI ROSINE URI KU MWANYA WA MBER MU MATORA

    Kabatesi yahigitse bagenzi be mu matora ya Rwanda Global Top Model 2023 ari kubera kuri Noneho.com

    Kabatesi Angel niwe uri ku mwanya wa mbere mu motora ya Rwanda Global Top Model 2023

    Angel Kabatesi Rosine kuri Instagram akoresha aya mazina: @vega_babie

    ANDI MAFOTO YA MUZIRANENGE ALICE URI KU MWANYA WA KABIRI MU MATORA YA RWANDA GLOBAL TOP MODEL 2023

    Muziranenge Alice ari ku mwanya wa kabiri mu matora ya Rwanda Global Top Model 2023 ari kubera kuri Noneho.com

    Muziranenge Alice yabonye itike yo gukomeza muri Top 20 mu irushanwa Rwanda Global Top Model 2023

    Muziranenge Alice kuri Instagram akoresha aya mazina: @alliance_26

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133273/irushanwa-rigeze-mu-mahina-abakobwa-2-babonye-itike-ya-top-20-muri-rwanda-global-top-model-133273.html

  • BNR yagaragaje icyaba umuti urambye w'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y'u Rwanda, yatangaje umuti urambye wo guhangana n'izamuka  ry'ibiciro by'ibiribwa ari uko  igihugu cyashaka uburyo hakorwa ubuhinzi budashingiye ku kirere, kuko imihindagurikire yacyo ariyo ikomeza gutuma hataboneka umusaruro uhagije w'ubuhinzi, bityo n'ibiciro by'ibiribwa ku masoko bikarushaho kuzamuka. 

    Ibi Banki nkuru yabitangaje kuri uyu wa 17 Kanama 2023, ubwo yatangazaga ibyemezo bya  Komite ya Politiki y'Ifaranga y'igihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka.

    Banki nkuru yagaragaje ko umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa wagabnutse mu gihembwa cya kabiri cy'uyu mwaka ugera kuri 40.4%  uvuye kuri 48.8% mu gihembwe cya mbere . Nubwo bimeze gutya ariko Gusa BNR igaragza ko ikurikije uko ibintu bimeze isanga n'ubundi umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa ukiri hejuru. Guverineri  wa Banki nkuru John RWANGOMBWA agaragza ko imihingarukire y'ikirere ari imwe mu mpamvu nyamukuru ituma ibiribwa ku masoko bikomeza guhenda kubera ko ubuhinzi buba butagenze neza. Guverineri Rwangombwa akagaragaza ko umutira urambye w'iki kibazo ari uko igihugu cyahska uburyo hatezwa imbere  ubuhinzi butagendeye ku Kirere.

    Ati ' Ubushize twari twabonye ivura twizeye y'uko igihembwe cya kabiri kirangira mu kwa 6 kizaba gimeze neza ariko irangije ihagararara mbere y'ibyumweru bibiri abantu bamwe imyaka irapfa kandi twabona ibintub byose  bimeze neza ni ikibazo cyugarije Isi ubwo igisubizo ni uko iyo urebye Leta ibyo irimo irakora ni ukugeregza gufasha abantu kubaha ubushobozi bwo kuba bahinga badashingiye ku kirere gusa niwo muti urambye.'

    Muri rusange Ubu umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro mu Rwanda ugeze kuri 11,9%.

    Gusa BNR ivuga ko ishyize imbaraga mu gufata ingamba zigabanya umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro ku masoko, aho yizeye ko mu mpera z'uyu mwaka uzaba wageze ku 8% ndetse umwaka utaha ukagera mu mbago fatizo ya 5%.

    Icyakora iri teganya mibire rishobora guhura n'imbogamizi kuko hakiri ingorabne ku rwego mpuzamahanga  zituruka ku ihagarikwa ry'amasezerano yiswe Black sea Grain Deal areba n'ikomorerwa ry'ibinyampeke  bikomoka muri Ukraine binyuzwa ku cyambu cy'inyanja y'umukara, icyemezo cyo kubanya umusaruro w'ibikomoka kuri Peterole cyafashwe n'ibihugu biyicukura bikanayohereza ku rwego mpuzamahanga hakiyongeraho n'imihindagurikiye y'ikirere ishobora kugabanya umusaruro w'ubuhinzi.

     Gusa BNR ivuga ko ibi ibikurikirani hafi igafata ingamba zikwiye zirimo no kuba ubu yazamuye inyungu fatizo yayo  ku ikagera  kuri 7.5%

    Ati 'Tubabwiye y'uko inflation (Umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro) irimo kumanuka tuzagera mu kwezi kwa 12 iri munsi y'8% ariyo ntego yacu,muri 2024 bitewe n'uko ubuhinzi buzagenda imibare twatanze yo mu mwaka wa 2024 twizeye ko ubuhinzi buzagenda neza izaba ari muri 5%, so ni ibyo ibyemezo twafashe n'ibyafashwe n'izindi nzego n'ibyafashwe ku rwego mpuzamahanga n'uko byagabanyije kuriya kuzamuka bikagusubiza hasi icyemezo cyafashwe uyu munsi ni ukuvuga ngo ibi twagezeyo ni ukubishimangira.'

    Muri rusange BNR ivuga ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kwitwqara nez. Gusa ariko icyuho mubucuruzi hagati y'u Rwanda n'amahanga gikomeje kwiyongera bitewe n'uko ingano y'ibitumizwa mu mhanga ikomeje kuruta iyo ibyoherezwayo.

    Daniel Hakizimana

    The post BNR yagaragaje icyaba umuti urambye w'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/17/bnr-yagaragaje-icyaba-umuti-urambye-wizamuka-ryibiciro-byibiribwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bnr-yagaragaje-icyaba-umuti-urambye-wizamuka-ryibiciro-byibiribwa

  • Ishimwe Josh yagarutse ku rugendo rwe mu muzi… – #rwanda #RwOT

    Josh Ishimwe witegura igitaramo cye cya mbere mu mpera z'iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023 muri Camp Kigali, yavuze aho gusubiramo indirimbo zihimbaza Imana byaturutse.

    Ati: ''Mbere na mbere ndashimira Imana yanshoboje gutangira uyu murimo, ni ibintu nari mfite nk'inzozi kuva niga Marie Merci i Kibeho, ari na ho nakuye igitekerezo cyo gukora zino ndirimbo zakunzwe zo mu Kiliziya.

    Nagendaga nzumva nkazikunda za Reka ndate Imana, Urumuri rutazima, Sinogenda ntashimye n'izindi. Najyaga nzumva nkazikunda cyane ndetse n'izindi z'abarokore nakoze najyaga numva muri eglise mu rugo bisanzwe.''


    Josh Ishimwe ari kwitegura guhuriza abakunzi b’indirimbo ze mu gitaramo kizaba kuri iki cyumweru muri Camp Kigali

    Josh ukunzwe mu ndirimbo “Reka Ndate Imana Data”, aganira na Isimbi Tv yavuze ko kuva icyo gihe yatangiye gusaba Imana ubushobozi kugira ngo azakore neza izo ndirimbo zitandukanye yajyaga abona zikunzwe muri kiliziya no mu nsengero zitandukanye akiga mu yisumbuye.

    Ati: ''Igitekerezo rero kiza mvuga ngo nzagerageza nkore ibishoboka byose Imana ninshira inzira nzazikore. Rero igihe cyari iki ngiki kugira ngo nzikore, kandi abantu barazikunda cyane kuko iyo watangiye kubona indirimbo irebwa n'abantu miliyoni, ukabona ‘feedback’ nyinshi cyane haba abanyarwanda, abarundi, abadiaspora, n'abandi benshi. Byarenze n'abanyarwanda noneho bijya no mu banyamahanga.''

    Nyuma yo kubona ko ibyo akora bikunzwe n'abatari bake, ni bwo Josh Ishimwe yatekereje guhuriza hamwe abakunzi be mu gitaramo cyo gusingiza Imana kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama, akakita ''Ibisingizo bya Nyiribiremwa.''


    Abakunzi b’indirimbo zakunzwe cyane zirimo Reka Ndate Imana, Sinogenda ndashimye n’izindi, Josh yavuze ko bazaziririmba imbona nkubone bigatinda

    Yagize ati: ''Ni bwo nahise nibaza ese igihe cyari iki ngiki ntangire noneho ndebe ko nahuza abo bantu bose dusingize Imana? By'umwihariko noneho ni igitaramo kidashingiye ku idini kuko muri kiriya gitaramo hazaba harimo korali yo muri Kiliziya Gatolika yitwa Christus Regnat na Alarm Ministries y'abarokore.''

    Ati: “Ni ibisingizo bya Nyiribiremwa. Ni ugusingiza Imana twe twaremwe dusingiza Imana itugejeje magingo aya tukiri bazima. Urumva ni igitaramo kitazaba gishingiye ku idini runaka kuko rwose Padiri azaba yicaranye na Pasiteri, n'abandi benshi. Ni igitaramo kizaduhuza twese hamwe, abantu bose baremwe n'Imana tuje kuyisingiza”.


    Josh yavuze ko iki gitaramo nta dini na rimwe gishingiyeho bityo ko abantu bose Imana yaremye bemerewe kuza kuyisingiza

    Josh Ishimwe yabwiye abazitabira igitaramo cye kwitega ko hazaba hari ubwiza bw'Imana ndetse n'ibindi bintu byiza. Ati: ''Ikintu cya mbere ni uko hazaba hari presence y'Imana. Ni ukuvuga ngo igitaramo twakora cyose twakora tuvuga ngo turasingiza Imana yo ubwayo idahari ntacyo byaba bimaze”. 

    “Kandi buri wese azaze yiteguye ko azabona Imana, ushobora kutayibonesha amaso yawe ariko ukayumva muri wowe. Ikindi turimo turategura ibintu byiza, harimo byinshi bizatungurana. Navuze abahari, ariko hari n'abandi basobora gutungurana.''

    Josh yanakomoje ku muntu wigeze kumuhanurira ko azakora igitaramo nk'iki k'Ibisingizo bya Nyiribiremwa agiye gukora.

    Yagize ati: ''Inzozi narotaga zigiye gusohora zigendanye n'iki gitaramo. Urebye si no kubirota neza ahubwo hari umuntu wigeze kubimpanurira kera.''

    Josh kandi yavuze ko akunda Mama we cyane ndetse ko anamushimira kubwo kumurera neza no kumutoza gukunda Imana.

    Ati: 'Mama ni byose! Namubwira ko musabira umugisha ku Mana, yarakoze kundera neza no kuntoza gukunda Imana. Ikindi namubwira, ni uko mu gitaramo azishima, azaterwa ishema n'umuhungu we. Ni we wanyigishije indirimbo nyinshi nka Sinogenda ntashimye kuko yarayikundaga kuva kera cyane.''

    Josh Ishimwe yavuze ko mu myaka 22 amaze ku isi, ubuzima bwamwigishije guca bugufi no kwitonda muri byose.

    Yagize ati: “Mperutse kuririmba ahantu hari haje umubyeyi wacu First Lady numva abivuzeho nawe ko umuntu wicisha bugufi ashyirwa hejuru, ariko uwishyira hejuru ashyirwa hasi. Ni na byo byabaye kuri satani yishyize hejuru birangira bimubayeho ava mu ijuru ajya hasi.''

    Yakomeje avuga ko yishimiye cyane kuba yaragiriwe umugisha wo kuririmbira ahantu hari Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame, byongeye kandi akanahaguruka akizihirwa, ibintu avuga ko zari inzozi ze kuva kera.

    Kwinjira muri iki gitaramo Josh Ishimwe yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa”, ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya y’imbere, 15,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP. Ameza y’abantu batanu ni 250,000 Frw, bivuze ko umuntu umwe ari 50,000 Frw.

    Amatike ari kuboneka ku Isomero rya Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethesda Holy Church Gisozi, Sainte Famille, EAR Remera, Camelia (CHIC). Kuri Momo ni *182*8*1*604473#. Ushobora no kugura itike kuri interineti unyuze kuri www.eventixr.com. Kanda HANO ugure itike. Ukeneye ko bayikugezaho aho uri wahamagara nimero: 0782051627.


    Josh Ishimwe aherutse kubwira InyaRwanda ko muri iki gitaramo ari gutegura hazabonekamo ibyishimo bidasanzwe no gutaramira Imana, ndetse akaririmbira abakunzi be imbona nkubone bagafatanya kuramya Nyagasani


    Josh Ishimwe aherutse kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe mu masengesho yitabiriwe n’abarimo Madamu Jeannette Kagame

    REBA “SINOGENDA NTASHIMYE” YASUBIWEMO NA JOSH ISHIMWE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133250/ishimwe-josh-yagarutse-ku-rugendo-rwe-mu-muziki-nibyo-kwitegwa-mu-gitaramo-ibisingizo-bya–133250.html

  • Rurangiranwa muri muzika Nyafurika, Davido yageze i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davido utegerejwe gutaramira i Kigali ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, yageze i Kigali kuri uyu wa 17 Kanama 2023.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko uyu muhanzi yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Davido yateguje abakunzi be igitaramo agombaga gukorera i Kigali, ati 'Mu mpera z'icyumweru nizere ko tuzaba turi kumwe i Kigali.'

    Iki gitaramo giteganyijwe gutangira saa Munani n'igice z'amanywa zo ku wa 19 Kanama 2023.

    Ni igitaramo giteganyijwe kuririmbamo abahanzi nka Davido, Tiwa Savage, Tayla na Bruce Melodie mu birori bizaba ari ibyo gusoza Iserukiramuco rya 'Giants of Africa'.

    Source : https://yegob.rw/rurangiranwa-muri-muzika-nyafurika-davido-yageze-i-kigali/

  • Kabaye: Umutoza wa APR FC ari mu mazi abiri kubera ibintu bitari byiza ari gushinjwa  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kabaye: Umutoza wa APR FC ari mu mazi abiri kubera ibintu bitari byiza ari gushinjwa.

    Umutoza mushya w'ikipe ya APR FC Thierry Froger nyuma yo kugaragaraza urwego ruri hasi byatangiye kuvugwa ko ashobora gusezererwa n'iyi kipe y'ubukombe mu Rwanda akaba yasimburwa n'umutoza w'ikipe ya Mukura Victory Sports.

    Umufaransa Thierry Froger kuva yagera mu ikipe ya APR FC yagaragaje urwego ruri hasi cyane biba akarusho ubwo yandagazwaga n'ikipe ya Rayon Sports kuri Super Cup.

    Uyu mugabo watangiye gushindikanyaho na bamwe mu bakunzi ba APR FC ndetse n'abantu bareba ruhago yo mu Rwanda hari amakuru avuga ko n'abakinnyi ubwabo bashidikanya kubushobozi bwe kubera imyitozo abaha iri hasi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/kabaye-umutoza-wa-apr-fc-ari-mu-mazi-abiri-kubera-ibintu-bitari-byiza-ari-gushinjwa/

  • Yari impanuka ki ko yari akaga! Habereye impanuka iteye ubwoba y’ubwato bwari buhetse abantu barenga 300 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023, Nibwo Ubwato bwari butwaye abagenzi bagera kuri 300 biganjemo abakozi ba Leta bwarohamiye mu mugezi wa Lukeni wo mu Ntara ya Mai-Ndombe mu burengerazuba bwa Demokarasi Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Amakuru aturuka muri Congo, avuga ko abayobozi bakirimo gushakisha abarokotse, aho kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu barindwi bahise bahasiga ubuzima nubwo abaturiye ahabereye impanuka bemeza ko uwo mubare ushobora kwiyongera.

    Ubwo bwato, bwari butwaye abantu n'ibicuruzwa, bwarohamye ubwo bwari burimo kubajyana mu byaro bitandukanye bunyuze mu mugezi wa Lukeni.

    Ababibonye bavuze ko igihimba cyabwo kibaje mu giti cyacitsemo kabiri, bituma ubwo bwato burohama.

    Benshi mu bari baburimo bari abakozi ba Leta bari barimo berekeza mu Mujyi wa Kutu uri hafi aho, ngo bakorerwe igenzura risanzwe rikorwa.

    Abayobozi bavuze ko bamaze kubona imirambo nibura irindwi ndetse ko batabaye abandi benshi. Ariko ibiro Ntaramakuru AP byasubiyemo amagambo y'umukuru wa Polisi muri ako gace avuga ko abantu nibura 18 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye.

    Abahatuye bavuga ko umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera, mu gihe amatsinda akora ubutabazi akomeje gushakisha abashobora kuba barokotse.

    RDC ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika birangwamo amazi magari menshi. Ariko iki gihugu nta bikorwa-remezo bikwiye gifite, ndetse ntigifite uburyo bwo gutuma habaho umutekano mu bakoresha inzira zo mu mazi.

    Iyi mpanuka ikomeye, bivugwa ko yatewe nuko ubwato bwikoreye ibintu biburengeje ubushobozi.

    Mu mwaka wa 2019, muri iki gihugu habaye indi ikomeye yaguyemo nibura 30 ni yo yabonetse nyuma yuko ubwato bwari butwaye abantu 400 na bwo bwabirindutse mu Ntara ya Mai-Ndombe

    Source : https://yegob.rw/yari-impanuka-ki-ko-yari-akaga-habereye-impanuka-iteye-ubwoba-yubwato-bwari-buhetse-abantu-barenga-300/