Blog

  • Hatashywe ishuri ryitiriwe Buravan, umunyamuz… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023, ku ishuri ‘Twaje Cultural Academy’ ryitiriwe Buravan, nk’imwe mu ntego yari yarihaye yo kuzatoza abakiri bato umuco w’u Rwanda, bakamenya byimbitse kubyina bya Kinyarwanda, bakavuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda n’ibindi bitegura umunyarwanda w’ejo hazaza.

    Witabiriwe n’abahanzi barimo Tom Close, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Ruti Joel, Ibihame by’Imana, Michael Makembe, Massamba Intore, Producer Clement, Bukuru Christian, Sharon, Angel&Pamella, Uwitonze Clementine [Tonzi], Ben Kayiranga n’umufasha we, Muheto Divine wabaye Miss Rwanda 2022, Ngarambe Francois n’umugore we n’abandi.

    Kwizihiza ubuzima bwa Buravan byahuriranye no gutaha ishuri ryigisha abakiri bato umuco. Mutoni Raissa, mushiki wa Buravan wavuze mu izina ry’umuryango yavuze ko iri shuri rigamije “gukuraho icyuho kiri hagati y’abantu bakuru cyane bazi umuco cyane natwe turiho dukura, twifuza kuwumenya kugirango uwo murage dukomeze tuwuhabwe natwe tuzawuhe abandi bazadukurikira.’ Ati “Icyo ni nacyo Yvan yifuzaga’.

    Mutoni Raissa yavuze ko kuva umuvandimwe we yakwitahira kwa Jambo yakomeje kumutekerezaho, asanga ‘ntabwo yari amuzi neza’. Ati “Nari nziko muzi, ariko nasanze ntari muzi neza.”

    Yavuze ko musaza we yari umuntu warangwaga n’urukundo rwinshi, ku buryo atari yarigeze abibona neza. Avuga ko yarangwaga n’umunezero, ku buryo nk’iyo umuryango wateranye, babona ko yasize icyuho cy’ibyishimo batakibona.   

    Mutoni yavuze ko basubije inyuma amaso basanga ntawigeze ahitiramo Buravan icyo azakora. Kuko ubwana bwe bwaranzwe no gukunda umuziki, kugeza ubwo yari afite imyaka 14 yitabiriye irushanwa ry’umuziki ryamuhesheje igihembo cya Miliyoni 1.5 Frw.

    Yavuze ko ubuzima bwa Buravan bumuha amasomo menshi. Kuko yisobanukiwe akiri muto. Ngo ubwo yari afite imyaka 14, yababwiye ko azakora umuziki mu buryo bw’umwuga, kandi ababwira ko adashaka kuwukora mu buryo bwo kwishimisha.

    Ubwo yari asoje amashuri yisumbuye ku myaka 18, Buravan yagiye mu itorero yiga kubyina, agejeje imyaka 20 atangaza ko yinjiye mu muziki mu buryo bweruye.

    Mutoni avuga ko Musaza we Mukuru we ariwe wafashije Buravan gutangira umuziki. Kandi ko ubwo yiteguraga kwinjira mu muziki yakoresheje ibirori byo gutangira urugendo rwe rw’umuziki.

    Uyu mubyeyi avuga ko Buravan yari afite intego zo gukora umuziki, ariko kandi akubakira ku gukorana n’abandi kugeza umuziki w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Yavuze ko bitewe n’intego yari afite ‘ibintu bye byarihutaga’. Asobanura musaza we nk’umuntu ‘wabaniraga neza abandi ‘kugeza n’uyu munsi mukaba mukitubanira’.

    Raissa anavuga ko ubwo musaza we yahatanaga muri Prix Découvertes RFI 2018, yavugaga ko azayegukana. Ati “Koko nk’uko yabivugaga arayitwara.”

    Buravan akimara kwegukana kiriya gihembo, nibwo yagize igitekerezo cyo gutangira umuziki ufite umwimerere nyarwanda, bituma yinjira muri gakondo ‘kugirango azabone ibyo yereka Isi’. Ati “Urugendo yararutangiye koko, arabikora.”

    Mutoni avuga ko ubwo musaza we yatangiraga urugendo rwa gakondo, benshi batabyumvaga ariko yarashikamye kugeza agaragaje icyo ashoboye.

    Buravan aho yagiye aririmba hose, yakoraga uko ashoboye ‘Band’ imucurangira igatangiza 'Rwanda Nziza' indirimbo yubahiriza u Rwanda.

    Igihe cyarageza Buravan atangira kuvanga umuziki wo hambere ndetse n’umuziki ugezweho kugirango ajyanishe n’ibyo urubyiruko rwiyumvamo.

    Ibi byatumye atanga umushinga wahembwe na Imbuto Foundation, kubera uruhare wari ufite mu guteza imbere umuco.

    Mutoni Raissa yavuze ko Buravan yagize igitekerezo cyo gushinga ishuri ryigisha umuco ‘kubera uburyo yabonaga ko abakiri bato batari kuvuga cyane ikinyarwanda’.

    Mu gice cya Covid-19 nibwo yari yatangiye gushaka aho azashinga iri shuri, ariko aza gufatwa n’uburwayi, Imana imwisubiza atarashyira mu bikorwa igitekerezo cye.

    Mutoni avuga ko ibikorwa byinshi bya Buravan byari bizwi n’inshuti ze n’umuryango we, byatumye akimara kwitaba Imana bayemeza kusa ikivi cye.

    Uyu mubyeyi yavuze ko umwaka ushize batangiye gushyira mu bikorwa inzozi za Buravan. Avuga ko batunguwe n’uburyo musaza we ‘yabanaga n’abantu bake’.

    Ati “Ni uko igitekerezo cyaje. Habaye igihe cyo kuyifungura ku mugaragaro tumaze kubishyira hamwe byose. Dufungura Foundation tuyishyira ku mugaragaro. Tugiye kumara igihe kinini dukora, twakoze byinshi byatambutse, bimwe mwagiye mubimenya, hari ibindi wenda mutamenya, ndetse hari n’ibindi byinshi duteganya gukora.”

    Mutoni yashimye ababyeyi babagiriye icyizere, kuko batangiranye n’abanyeshuri 20. Iri shuri ryubakiye ku kwigisha umuco, gukora ibikorwa by’urukundo ndetse no gukora ubukangurambaga bwo kwirinda indwara ya Kanseri  y’impindura ari nayo yahitanye Buravan.

    Bamwe mu bana biga muri iri shuri bagaragaje ibyo bamaze kwiga birimo kubyina kinyarwanda,’ kuvuga neza ikinyarwanda n’ibindi.

    Muri iri shuri harimo ibyumba binyuranye bigaragaza amateka ya Buravan nk’ibikombe yegukanye, amfoto ye mu bihe binyuranye, ibikoresho by’umuco Nyarwanda abakiri bato bifashisha, ibikoresho by’umuco, imitako inyuranye n’ibindi. 


    Hatashywe ishuri “Twaje Cultural Academy” ryigisha abakiri bato bafite imyaka iri hagati ya 4 na 18 


    Muri iri shuri harimo imfanshanyigisho zifasha abakiri bato- Biga iminsi itatu mu Cyumweru 


    Kwiga muri iri shuri bisaba kwishyura ibihumbi 50Frw buri kwezi-Biga Ikinyarwanda, Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda ndetse no kubyina


    Aba banyeshuri biga ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu- Buri gihe kuva saa tatu kugeza saa tanu z’amanywa 

    KANDA HANO UREBE INCAMAKE Y’UKO KWIZIHIZA UBUZIMA BWA BURAVAN BYAGENZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133312/hatashywe-ishuri-ryitiriwe-buravan-umunyamuziki-waranzwe-no-gukunda-igihugu-133312.html

  • Kera kabaye Gaadiika izakina na APR FC yuageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Gaadiidka FC yo muri Somalia izakina na APR FC muri CAF Campions League, kera kabaye yageze mu Rwanda mu gihe habura amasaha make ngo ikine n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ni ikipe yagowe no kubona amikoro aho kuva iki cyumweru cyatangira nta cyizere yari ifite ko izaza kugeza ejo hashize ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2023 ubwo bahagurukaga muri Somalia, bagaca muri Ethiopia mbere yo kuza mu Rwanda gukina na APR FC.

    Iyi kipe izakina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze na APR FC ejo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023, yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

    Iyi kipe yasabye gukinira umukino wo kwishyura mu Rwanda, yagaragaje impungenge z’uko nta bushobozi bwo kumara icyumweru mu Rwanda, byabaye ngombwa ko yoroherezwa umukino wo kwishyura wakuwe tariki ya 26 Kanama ushyirwa tariki ya 24 Kanama.

    Perezida w’iyi kipe, Bile Moha’ud Jimale ni we uyoboye deligasiyo, yahise ajyana ikipe ye gucumbika kuri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Biteganyijwe ko ku isaha ya saa 15h ari bwo Gaadiika FC iri bukorere imyitozo kuri Kigali Pele Stadium, ikibuga kizakira uyu mukino.

    Gaadiika yageze mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-gaadiika-izakina-na-apr-fc-yuageze-mu-rwanda

  • Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Gnamien Mohayé Yvan ukomoka muri Côte d’Ivoire, yageze i Kigali aho aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

    Mu gicuku cyo ku wa Kane gishyira ku wa Gatanu nibwo uyu rutahizamu yasesekanye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 20 akaba yavuze ko ikintu azi ku Rwanda ari uko ari rwiza kandi kikaba igihugu gifite umutekano.

    Akaba yakiniraga ikipe y’iwabo mu Cyiciro cya Mbere yitwa Stars Olympic Football Club D’Abobo. Yanakiniye kandi ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17.

    Aje mu gihe Rayon Sports ifite umukino ufungura shampiyona uyu munsi ku isaha ya saa 19h aho iribwakirwe na Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium.

    Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Gnamien Mohayé Yvan yageze i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakiroye-rutahizamu-mushya

  • Yatamajwe na mugenzi we: Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda havumbuwe ikipe yihebeye maze atangira kujombwa umunwa n’abakeba b’indi kipe bihora bihanganye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yatamajwe na mugenzi we: Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda havumbuwe ikipe yihebeye maze atangira kujombwa umunwa n'abakeba b'indi kipe bihora bihanganye.

    Rugangura Axel ukorera radio y'Igihugu yatamajwe na mugenzi we Ruvuyanga yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ubwo yagaragazaga ifoto y'umwambaro w'ikipe ya Rayon Sports wanditseho amazina yuyu munyamakuru ukunzwe na benshi mu Rwanda maze bituma bamwe mu bantu batangira kugenda batangaza amagambo atandukanye.

    Ifoto:

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona iyi foto:

     

     

    Source : https://yegob.rw/yavumbuwe-umunyamakuru-ukomeye-cyane-hano-mu-rwanda-havumbuwe-ikipe-yihebeye-maze-atangira-kuvombwa-umunwa-nabakeba-biyindi-kipe-bihora-bihamganye/

  • Kamonyi-Musambira: Umukozi wa SACCO yatahuwe amaze gutwara Miliyoni zisaga eshatu n'igice #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakozi bakira abakiriya baje kubitsa no kubikuza amafaranga(Umubitsi) muri SACCO Mbonezisonga iherereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi yafashwe(yatahuwe) n'ubuyobozi bw'ikigo akorera amaze gutwara amafaranga Miliyoni eshatu n'ibihumbi Magana atanu n'icyenda n'amafaranga Magana cyenda na Makumyabiri y'u Rwanda( 3,509,920Fr).

    Amakuru y'ibura ry'aya mafaranga, yamenyekanye ubwo ubuyobozi bwa SACCO bwakoraga igenzura bugasanga hari amafaranga yanditswe mu gatabo ko kubitsa no kubikuza k'umunyamuryango wa SACCO ku mataŕiki anyuranye n'ay'umunsi bariho, basanga ayo mafaranga ntaho agaragara nk'ayakiriwe mu isanduku ya SACCO.

    Higiro Daniel, Umucungamutungo(Manager) wa SACCO Mbonezisonga Musambira yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Avuga ko ijisho ry'ubuyobozi rihora rireba umutungo w'Abanyamuryango ariryo ryavumbuye byihuse ko hari amafaranga yakiriwe ariko ntiyandikwa n'umukozi ngo ashyirwe mu isanduku.

    Yagize ati' Uwo mukozi koko arahari, umubitsi wa SACCO. Hari ikibazo koko cyabayeho dusanga hari amafaranga yakiriye nti yayageza mu isanduku ya SACCO, hanyuma turicara n'ubuyobozi bwa SACCO turongera turagenzura neza dusanga koko hari amafaranga yakiriye'.

    Akomeza avuga ko bakibona iki kibazo bihutiye guhamagara uyu mukozi, baricara ndetse bakora igenzura, babaza uyu mubitsi iby'aya mafaranga babonaga yakiriwe ariko ntabikwe mu isanduku, yemera ko yayakiriye ndetse ahita yemera kuyasubiza.

    Higiro, akomeza avuga ko nk'ubuyobozi bwa SACCO baticaye ahubwo bahise bafata icyemezo cyo guhagarika uyu mukozi kugira ngo babanze bakore igenzura ryimbitse, hagamijwe kureba niba nta yandi mafaranga yaba yaranyerejwe mu buryo busa n'ubu cyangwa se ubundi.

    Nyuma y'iki kibazo, Higiro Daniel nk'umucungamutungo( Manager) wa SACCO MBONEZISONGA Musambira, avuga ko bari maso ku mutungo bacunze w'Abanyamuryango, ko nta mpungenge bakwiye kugira. Avuga kandi ko n'ikibazo cyabaye bakibonye byihuse kandi ko bakora ubugenzuzi umunsi ku munsi.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/18/kamonyi-musambira-umukozi-wa-sacco-yatahuwe-amaze-gutwara-miliyoni-zisaga-eshatu-nigice/

  • Kamonyi-Musambira: Umukozi wa SACCO yafashwe amaze gutwara Miliyoni zisaga eshatu n'igice #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakozi bakira abakiriya baje kubitsa no kubikuza amafaranga(Umubitsi) muri SACCO Mbonezisonga iherereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi yafashwe n'ubuyobozi bw'ikigo akorera amaze gutwara amafaranga Miliyoni eshatu n'ibihumbi Magana atanu n'icyenda n'amafaranga Magana cyenda na Makumyabiri y'u Rwanda( 3,509,920Fr).

    Amakuru y'ibura ry'aya mafaranga, yamenyekanye ubwo ubuyobozi bwa SACCO bwakoraga igenzura bugasanga hari amafaranga yanditswe mu gatabo ko kubitsa no kubikuza k'umunyamuryango wa SACCO ku mataŕiki anyuranye n'ay'umunsi bariho, basanga ayo mafaranga ntaho agaragara nk'ayakiriwe mu isanduku ya SACCO.

    Higiro Daniel, Umucungamutungo(Manager) wa SACCO Mbonezisonga Musambira yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Avuga ko ijisho ry'ubuyobozi rihora rireba umutungo w'Abanyamuryango ariryo ryavumbuye byihuse ko hari amafaranga yakiriwe ariko ntiyandikwa n'umukozi ngo ashyirwe mu isanduku.

    Yagize ati' Uwo mukozi koko arahari, umubitsi wa SACCO. Hari ikibazo koko cyabayeho dusanga hari amafaranga yakiriye nti yayageza mu isanduku ya SACCO, hanyuma turicara n'ubuyobozi bwa SACCO turongera turagenzura neza dusanga koko hari amafaranga yakiriye'.

    Akomeza avuga ko bakibona iki kibazo bihutiye guhamagara uyu mukozi, baricara ndetse bakora igenzura, babaza uyu mubitsi iby'aya mafaranga babonaga yakiriwe ariko ntabikwe mu isanduku, yemera ko yayakiriye ndetse ahita yemera kuyasubiza.

    Higiro, akomeza avuga ko nk'ubuyobozi bwa SACCO baticaye ahubwo bahise bafata icyemezo cyo guhagarika uyu mukozi kugira ngo babanze bakore igenzura ryimbitse, hagamijwe kureba niba nta yandi mafaranga yaba yaranyerejwe mu buryo busa n'ubu cyangwa se ubundi.

    Nyuma y'iki kibazo, Higiro Daniel nk'umucungamutungo( Manager) wa SACCO MBONEZISONGA Musambira, avuga ko bari maso ku mutungo bacunze w'Abanyamuryango, ko nta mpungenge bakwiye kugira. Avuga kandi ko n'ikibazo cyabaye bakibonye byihuse kandi ko bakora ubugenzuzi umunsi ku munsi.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/18/kamonyi-musambira-umukozi-wa-sacco-yafashwe-amaze-gutwara-miliyoni-zisaga-eshatu-nigice/

  • Mu kiniga n’agahinda ku maso mushiki wa Yvan Buravan yavuze byinshi yigiye kuri musaza we bimuyobora mu nzira nziza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoni Raissa, Mushiki wa Buravan yavuze ko 'ubuzima bwe bumpa amasomo menshi' ashingiye ku rukundo rwamuranze akiri muto. Yavuze ko umuvandime we 'yisobanukiwe akiri muto' agaragaza impano ye kuva afite imyaka 14, kandi aharanira kubikora mu buryo bw'umwuga.

    Raissa avuga ko musaza we yamusobanukiwe neza amaze kwitahira kwa Jambo. Avuga ko yabanye neza na buri wese. Ati 'Ndabashimira ko mwamubaniye neza.

    Yumvikanishije ko Buravan yahoranaga icyizere cyo kugera kure, ku buryo ajya guhatana muri 'Prix Decouverte 2018' yambwiraga ko 'azayitwara.

    Source : https://yegob.rw/mu-kiniga-nagahinda-ku-maso-mushiki-wa-yvan-buravan-yavuze-byinshi-yigiye-kuri-musaza-we-bimuyobora-mu-nzira-nziza/

  • Ukuntu birirwa bamutakagiza ngo ni mwiza none bigeze mu matora bigira nkaho batamuzi! Umunzani wahengamye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zidandukanye hacicikanye amafoto y'abakobwa b'ibizungerezi harimo Miss Nyambo Jesca wigaruriye imitima ya benshi kubera ubwiza bwe.

    Ubwo bagereranyaga Miss Nyambo n'undi mukobwa abantu batunguwe no kubona Miss Nyambo bamurushije amanota kandi yaramaze iminsi abwirwa n'abatari bake ko ari mwiza.

    Source : https://yegob.rw/ukuntu-birirwa-bamutakagiza-ngo-ni-mwiza-none-bigeze-mu-matora-bigira-nkaho-batamuzi-umunzani-wahengamye-amafoto/

  • Miss Umutoniwase Linda witabiriye amarushanwa y’ubwiza yasezeranye imbere y’amategeko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Umutoniwase Linda wambitswe ikamba ry'igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2017, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Apôtre Daniel Ruhinda [Dan Ruhinda].

    Imyaka itanu irashize aba bombi bari mu rukundo. Umutoniwase Linda yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, nyuma y'uko ahatanye muri Miss Rwanda 2017 akabasha kwegukana ikamba ry'igisonga cya Kabiri.

    Icyo gihe Iradukunda Elsa witegura gukora ubukwe na Ishimwe Dieudonné, uzwi nka 'Prince Kid' niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017 nyuma yo guhigika abandi bakobwa bari bahatanye muri iri rushanwa 'ryahagaritswe muri iki gihe'.

    Source : https://yegob.rw/miss-umutoniwase-linda-witabiriye-amarushanwa-yubwiza-yasezeranye-imbere-yamategeko/