Nyuma yo kwandagaza Apr Fc, ikipe ya Rayon Sport yazanye umutoza mushya.
Rayon Sport yatangaje ko yamaze kuzana umutoza mushya uzajya wungiriza uwari usanzweho, Yamen Zelfani.
Umunya-Mauritania, Mohamed Wade, niwe ugiye kuba Umutoza wungirije wa Rayon Sports, yageze mu Rwanda ndetse arahita atangira akazi. Ni umugabo watoje mu makipe arimo ASAC Concorde na FC Nouadhibou z'iwabo.
Mbere y'uko shampiyona y'u Rwanda yiswe Rwanda Premier League itangira ikipe ya Amagaju FC niyo itangiye iyoboye uru rutonde mbere y'uko imikino itangira.
Nshimyumuremyi Fred umwe mu bakinnyi bari bagize ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Handball yari mu gikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 19 muri Croatia, yatorotse mbere y'uko bagaruka.
Uyu mukinnyi wari usanzwe ukinira ikipe ya Police HC, yatorokeye muri Croatia nyuma y'irushanwa ubwo biteguraga kugaruka mu Rwanda.
Iyi kipe yageze mu Rwanda ku wa Mbere mu ijoro, ntabwo yazanye na Nshimyumuremyi Fred kuko yari yatorotse mbere y'uko baza, ku Cyumweru.
Iki gikombe cy'Isi cyegukanywe na Espagne cyabaye kuva tariki ya 2-13 Kanama 2023 aho u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 27 mu bihugu 32 aho u Burundi ari bwo bwa nyuma.
Si uyu mukinnyi w'u Rwanda gusa watorotse kuko u Burundi bwagaruye abakinnyi 3 gusa abandi 10 baratorotse, byanatumye badakina imikino ibiri ya nyuma.
Mukecuru Zaninka Valerie utuye mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, afite impungenge ko ashobora kuzahira mu kazu k'ibyatsi abamo nyuma y'uko ngo abuze amikoro yo kubaka inzu yabagamo ikaza gusenyuka.
Mukecuru Zaninka Valerie, mu minsi ishize inzu ye yarasenyutse yitabaza ubuyobozi bw'Akagari n'umudugudu ngo bumuhe umuganda birangira ntawo ahwe, uyu mukecuru yahisemo kwitabara yegeranya ibyatsi by'amababi y'inturusu yegeranya akazu ka nyakatsi ubu iko abamo akaba afite impungenge ko hagize uzana umuriro hafi yaho yahiramo
Ati 'Â Inzu yaraguye nitabaza ubuyobozi habura n'umwe, yewe na gitifu ntiyigeze ahagera,banga kumfasha banga no kuza kureba ahantu ndara. Ingaruka bizangiraho ni ukurara hanze imvura ikanyagira, cyangwa se ubantu bakazantwika.'
Uku kwirengagizwa kwa mukecuru Zaninka kwemezwa na mutwarasibo Mutarambirwa Boniface, uvuga ko yamutangiye raporo mu Kagari ariko ntacyo babikozeho.
Ati 'Inzu yaramugwanye mpamagara mudugudu ambwira ko nta kindi bamukorera, ngera ku Kagari musabira umuganda ariko ntabwo byakozwe.'
Ku uhande rw'abaturanyi be bemera kumuha umuganda ariko ubuyobozi nibwo bukwiye kugira uruhare mu kuwutegura nk'uko byemezwa n'umwe muri bo.
Ati 'Twasabye ko bareka nibura tukamuha umuganda ariko ntacyo babikozeho, twaravuze turaruha.'
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Bwana Nyemazi John Bosco, avuga ko batari bazi iki kibazo ariko bagiye kugikuruikirana
Ati 'Turabikurikirana kubufatanye bw'Umurenge n'Akagari uwo muturage afashwe, ariko hari nubwo umuntu ashobora kugaragariza itangazamakuru ko adafashwa ariko nibura icyo kibazo ntarakimenye, ariko sinumva ko nabo bayobozi bamenya umuturage uba ahantu nkaho bakabyihorera ariko tugiye kubikurikirana tumenye ukuri kwabyo.
Rutahizamu w'ikipe y'ingabo z'igihugu, Mugunga Yves yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SPorts Club avuye mu ikipe ya APR FC yari asigaraniye umwaka umwe w'amasezerano.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Kanama 2023, aho ikipe y'Urucaca yatanze amafaranga angana na Miliyoni Eshanu ziguzwe umwaka umwe uyu mukinnyi yari asigaranye.
Mugunga avuye muri APRÂ FC nyuma yaho iyi kipe ibonye abatoza bashya bayobowe n'umufaransa Thierry Froger, Yves akaba yaragaragarijwe ko atazakoreshwa muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira.
Rutahizamu Yves Mugunga yerekeje muri Kiyovu SC yifuzwaga n'amakipe atandukanye arimo Mukura VS na AS Kigali.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo ikipe ya Rayon Sports yerekanye umutoza wungirije wayo mushya uje gusimbura Rwaka Claude wamaze gushyirwa mu ikipe y'Abagore.
Gikundiro ikaba yatangaje ko Mohamed Wade ukomoka muri Mauritania ariwe ugiye kungiriza umutoza mukuru Yamen Zelfani we bitakunze ko akomezanya na Rwaka.
Uyu mutoza Wade yanyuze mu makipe atandukanye nk'umutoza arimo ASAC Concorde ndetse na FC Nouadhibou.
KNC yagiriye inama aba Rayon kubera ukuntu baza gutaha bamanjiriwe amaze kubatsinda.
Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United, KNC akomeje guca igikuba ku mukino ugomba kubahuza n'ikipe ya Rayon Sport.
Noneho yagiriye inama aba Rayon kujya ku kibuga bafite indi myenda bitwaje ku ruhande yo kuza guhindura bamaze gutsindwa ngo kuko barataha bafite ipfunwe.
Ikipe yo muri Tanzania yahoze yitwa Kitayosce FC gusa kuri ubu ikaba yitwa Tabora United kubera guterwa inkunga n'intara ya Tabora, ku munsi wejo ubwo yakinaga na Azam FC muri shampiyona yakinishije abakinnyi 8 gusa aho kuba 11.
Ibi byatewe nuko Tabora United yafatiwe ibihano na FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya kubera ko bananiwe kwishyura umutoza wabatozaga mu mwaka ushize ukomoka muri Egypt witwa Ahmed El Faramawy Youssef Moustafa Soliman.
Nubwo Tabora United yatangiranye abakinnyi 8mu kibuga gusa umukino warangiye ari 6 nyuma yuko babiri bavunitse kandi nta basimbura bafite. Azam FC byarangiye ibatsinze ibitego 4-0.
Ibiciro babihananuye: Abakunzi ba ruhago bashyiriweho uburyo bwo kugura amatike yo kureba umukino wa Uaefa Champions League uzahuza APR FC na Gaadiidka FC.
Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo bumaze gutangaza ko abantu bose bifuza kureba umukino wa mbere uzayihuza na Gaadiidka FC yo muri Somalia uzabera kuri Kigali Pele Stadium tariki 19/08/2023 isaa 15h:00.
Uko amatike azaba ari kugura:
Umuntu ushaka kugura itike yo kureba uyu mukino arakanda *939#.