Blog

  • Okkama ibyiwe imbwa zikomeje kubyivurugutamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igitaramo Okkama yagombaga gukorera i Dubai cyasubitse ku munota wa nyuma, mu gihe haburaga amasaha macye ngo kibe.

    Okkama abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko iki gitaramo cyagombaga kuba ku wa 18 Kanama 2023 cyasubitse, cyikimurirwa ku wa 25 Kanama 2023.

    Source : https://yegob.rw/okkama-ibyiwe-imbwa-zikomeje-kubyivurugutamo/

  • Ntago yiyumvishaga ukuntu agiye kuzajya abwirirwa akanaburara! Kuzamuka ku ibiciro ku isoko byatumye umugabo yikorera ibyamfurambi ku karubanda abantu barumirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane,tariki ya 17 Kanama, umugabo uri mu myaka yo hagati yitwitse aragurumana i Mombasa ubwo yari mu myigaragambyo yamagana izamuka rikomeye ry'ibiciro byugarije miliyoni z'Abanyakenya.

    Muri videwo iteye ubwoba yagaragaye ku mbuga za interineti zitandukanye, uyu mugabo agaragara ahagaze hejuru y'inkingi iri hafi ya sitasiyo ya peteroli ikikije ahitwa Mwende Tayari i Mombasa.

    Uyu yahise yitwika aragurumana, abari hafi aho barumirwa.

    Umupolisi waganiriye n'abanyamakuru yemeje ko uyu mugabo ariwe ubwe witwitse.

    Yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Coast aho ari kuvurirwa nyuma yo gutabarwa.

    Ikiguzi gihambaye cyo kubaho n'ikibazo gihangayikishije muri Kenya.

    Benshi mu Banyakenya kuri interineti barinubira ukuntu bigoye ubu kugura ibintu by'ibanze, nubwo Perezida Ruto avuga ko yasubije ku murongo ubukungu bw'igihugu.

    Source : https://yegob.rw/ntago-yiyumvishaga-ukuntu-agiye-kuzajya-abwirwa-akanaburara-kuzamuka-ku-ibiciro-ku-isoko-byatumye-umugabo-yikorera-ibyamfurambi-ku-karubanda-abantu-barumirwa/

  • Ruremesha niwe mwarimu! Ibyo wamenya ku batoz… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama, hatangira urugendo rw’amezi 10 ya shampiyona y’u Rwanda, aho abatoza 16 bangana n’amakipe 16 azakina iyi shampiyona, ariko bagiye kugurutsa indege. 

    Ntibizagutungure ku munsi wa 5 gusa wa shampiyona, umutoza wa mbere cyangwa urenze umwe, yaramaze guhambirizwa kubera umusaruro udahwanye n’uwo ubuyobozi bwamukekeraga.

    Ntuzatungurwe no kubona umutoza uzasoza Shampiyona mu ikipe atatangiriyemo, cyangwa tukabona abatoza bashya baje mu butabazi shampiyona igeze aho rukomeye.

    Mu batoza 16 bagiye gutangira shampiyona, abatoza 11 ni abanyarwanda, mu gihe abatoza 5 aribo bakomoka mu mahanga.

    Ugereranyije n’indi myaka wavuga ko uyu ari umwe mu myaka shampiyona igiye gutangira harimo abatoza benshi b’abanyarwanda, nyuma yaho Musanze FC, Amagaju FC na Gorilla FC nazo ubu zifite abatoza b’abenegihugu.

    Mu batoza bagiye gutangira shampiyona Ruremesha Emmanuel uri gutoza Muhazi United, niwe mutoza umaze igihe kinini muri shampiyona kuko mu 2004, Ruremesha yabaye umutoza mukuru wa Mukura ubwo iyi kipe yari ku mwanya wa nyuma muri shampiyona. 

    Umukino we wa mbere yatoje muri Shampiyona yatsinze Kiyovu Sport ibitego 3-0 bituma Kiyovu Sport itakaza umukino wayo wa mbere wa shampiyona uwo mwaka.

    Tugiye kugaruka kuri aba batoza tugendeye ku nyuguti zibanza z’amakipe batoza

    Niyongabo Amars

    Ni umutoza mukuru w’ikipe ya Amagaju FC ndetse iyi kipe akaba yarayizamuye mu cyiciro cya mbere umwaka ushize w’imikino. 

    Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, ni umwe mu batoza b’abanyamahanga bamenyereye shampiyona y’u Rwanda kuko yigeze no kuba umutoza mukuru wa Musanze FC mu 2019-2020.

    Thierry Froger

    Ni umutoza mushya w’ikipe ya APR FC, akaba ari ubwa mbere agiye gutoza mu Rwanda. Uyu mutoza ungana na Mukura mu myaka, (60) ni umwe mu batoza bitezweho byinshi muri shampiyona y’u Rwanda kuko yanatojeho amakipe akomeye arimo Lille yo mu Bufaransa, TP Mazembe USM Alger n’andi.

    Andre Cassa Mbungo

    Ni umwe mu batoza b’abanyarwanda bitezweho byinshi dore ko ari n’umwe mu batoza bagiye gusubirana ikipe bari bafite umwaka ushize w’imikino.

    Cassa umaze iminsi atoza As Kigali afite ikizamini cyo kongera kwiyereka abanyarwanda bigendanye n’abakinnyi ikipe ya As Kigali yasinyishije kuko uyu mwaka izakoresha abakinnyi b’abanyarwanda cyane bigendanye n’uko byari bimeze mu myaka 4 itambutse.

    Eric Nshimiyimana

    Ni umutoza mukuru wa Bugesera FC. Uyu mutoza, we n’ikipe ye umwaka ushize bagarukiye mu marembo y’icyiciro cya kabiri Imana ikinga akaboko. Eric nawe ni umwe mu batoza bamaze igihe kinini muri shampiyona nyuma yo kunyura mu makipe arimo APR FC na As Kigali.

    Radjab Bizumuremyi

    Ni umutoza mukuru w’ikipe ya Etincelles FC. Radjab ni umwe mu batoza bafite ikipe itaravuzwe ku isoko, ikipe abantu bibazaga niba umwaka w’imikino izawitabira, ariko Etincelles ikaba ikipe itangira bigoye ariko mu kibuga ukayumva.

    Maurice Nshimiyimana

    Bakunze kumwita Maso akaba ari umutoza mukuru wa Etoile de L’est. Uyu mutoza yari amaze igihe kinini ari umutoza wungirije, gusa kuri ubu akaba yarahawe ikipe atangiramo shampiyona nk’umutoza mukuru.

    Maso waciye mu makipe nka Musanze FC Police FC yungirije, mu Gisaka bari kumusaba ko yagumisha ikipe yabo mu cyiciro cya mbere.

    Alien Kirasa

    Ni umwe mu batoza bakiri bato, ndetse akaba akiri umunyeshuri w’ibyangombwa by’ubutoza. Uyu mutoza ugiye gutangirana Gasogi United, azafatwa nk’umutoza wungirije, nyuma y’umutoza w’umugore Caroline ukomoka mu Bufaransa, bivugwa ko akiri ku ishuri ashakisha ibyangombwa.

    Gatera Moussa

    Ni umutoza mukuru wa Gorilla FC, ikaba imwe mu bakipe agiye gukina iyi shampiyona. Gatera Moussa ni umwaka we wa kabiri agiye gutoza Gorilla FC yagezemo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ushize. Gatera nawe ni umwe mu batoza bazi shampiyona y’u Rwanda, ndetse akaba azwiho kugora abandi batoza bigendanye no gusoma umukino.

    Petros Koukours

    Ni umutoza mukuru wa Kiyovu Sports. Ni umwe mu batoza bafite ikipe zitajya zihanganira abatoza, ndetse akaba aje mu rugamba rukomeye rwo guhesha Kiyovu Sports igikombe cya shampiyona imaze imyaka 2 yirukaho.

    Rwasamanzi Yves

    Umutoza mukuru wa Marine FC. Niwe mutoza ugiye gutangira iyi shampiyona afite ikipe amazemo igihe kinini kuko kuva mu 2015 ariwe mutoza mukuru wa Marine FC. Marine FC niyo kipe itagira intego zihambaye kuko itajya irwanira igikombe cya ndetse iba yifuza kuguma mu cyiciro cya mbere, ubundi ikizamurira abakinnyi.

    Ruremesha Emmanuel

    Ni umutoza mukuru wa Muhazi United. Iyi kipe, niyo igiye gukina shampiyona iheruka guhindurirwa izina kuko Ruremesha Emmanuel yayifashe yitwa Rwamagana City, gusa kuri ubu ikaba igiye gukina shampiyona yitwa Muhazi United.

    Lotfi Afahmia

    Afahmia ni umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports akaba umwe mu batoza bagaragaje ko bigoye kugutsinda by’umwihariko mu mwaka ushize w’imikino. Lotfi azaba ari umwe mu batoza batahinduye ikipe ndetse n’abakinnyi yari afite umwaka ushize, abenshi akaba aribo azakoresha.

    Habimana Sosthene

    Habimana ni umutoza w’ikipe ya Musanze FC yari imaze iminsi ikoresha abatoza b’abanyamahanga. Habimana Sosthene ntabwo ari ubwa mbere agiye gutoza Musanze FC kuko n’umwaka w’imikino 2017-2018, yari afite iyi kipe. Sosthene umwaka ushize w’imikino yari umushomeri, twavuga ko Musanze FC imugaruye ku isoko ry’ihangana.

    Mashami Vincent

    Mashami ni umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC. Ni undi mutoza ugiye gutoza ikipe yari afite umwaka utaha. Mashami Vincent ni umwe mu batoza bafite ibigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma yo gutoza ikipe y’igihugu “Amavubi” mu gihe kigera ku myaka isaga ine, ndetse akaba umwe mu batoza batoje APR FC.

    Yamen Zelfani

    Yamen ni umutoza w’ikipe ya Rayon Sports akaba nawe ari umwaka wa mbere agiye gutoza mu Rwanda. Yamen uherutse gutsinda APR FC agakanga abantu, niwe witezwe mu gufasha Rayon Sports kuba yakwegukana igikombe nyuma y’imyaka hafi ine itagikoraho.

    Hassan Muhire

    Muhire ni umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC. Uyu mutoza, yari amaze igihe adafite akazi, kuko yari umusesenguzi kuri Radio, ndetse akazi yaherukaga kakaba kari ak’ubutoza bwo mu cyiciro cya kabiri, ubwo yatozaga Rugende FC.

    Aba ni bo batoza bagiye gutangira shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 gusa abazayisoza ni mbarwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133292/ruremesha-niwe-mwarimu-ibyo-wamenya-ku-batoza-16-bagiye-ngutangira-shampiyona-yu-rwanda-ar-133292.html

  • Kubwo gutinya abagore, agejeje imyaka 71 nta… – #rwanda #RwOT

    Nzamwita Clixte yatangaje ko abagore bamuteye ubwoba kandi abatinya bityo akaba yarafashe umwanzuro wo kwibana nta mugore ndetse akubaka uruzitiro runini rwo kuzitira buri mugore wagera iwe.

    Nk’uko tubikesha Afrimax, Nzamwita yamaze imyaka 55 mu nzu kugira ngo atazasohoka yagera hanze agahura n’umugore kandi ari cyo kintu yanga.

    Mu rwego rwo kwanga guhura n’abagore, Nzamwita yubatse uruzitiro rurerure ku buryo nta muntu wapfa kwinjira mu rugo rwe uko yiboneye atabanje guhabwa ikaze kwa Nzamwita.

    Nzamwita yagize ati “Ndifungirana hano imbere y’uruzitiro kugira ngo hatazagira umugore unsanga hano. Ntabwo mba nshaka ko umugore uwo ariwe wese yagana aho ndi kuko bintera ubwoba.”

    Abaturanyi ba Nzamwita cyane cyane abakobwa n’abagore nabo bemeza ko batazi mu rugo rw’uyu mugabo w’imyaka 71 ndetse iyo bashaka kumufasha bashyira ibyo bamuzaniye kure hanyuma bakagenda akaza agatora ibyo bamuzaniye.

    Nzamwita yubatse ahantu yajyaga asohokera akaruhukira ndetse akareba aho isi igeze ariko inzu abamo yaje gusaza muri iyo myaka 55 amaze aba mu nzu kugira ngo adahura n’abantu b’igitsina gore.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133289/kubwo-gutinya-abagore-agejeje-imyaka-71-nta-numwe-aravugisha-133289.html

  • Amakuru agezweho: Ousmane Dembélé yahawe ibintu byari byaregariwe na Neymar Jr muri Paris Saint Germain -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho: Ousmane Dembélé yahawe ibintu byari byareguriwe na Neymar Jr muri Paris Saint Germain.

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa Ousmane Dembélé wamaze kuba umukinnyi mushya w'ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yahawe nimero 10 yambarwaga na Neymar Jr wamaze kwerekeza muri Al-Hilal yo muri Arabia Saudite.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-ousmane-dembele-yahawe-ibintu-byari-byarigaruriwe-na-neymar-jr-muri-paris-saint-germain-amafoto/

  • Umutwe umwe wigira inama yo gusara – Haruna wavuze icyo yapfuye n’umutoza Carlos Alós Ferrer #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yatangaje ko icyo yapfuye n’umutoza Carlos Alós Ferrer watozaga Amavubi ari uko yashatse kumugira inama.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Umunya-Espagne watozaga ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yasezeye kuri izi nshingano.

    Ku kiragano cye benshi bibajije impamvu atakunze guhamagara kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima cyane ko yamuhamagaye rimwe mu gushaka itike ya CHAN yo u Rwanda rwasezerewemo na Ethiopia muri Nzeri 2022.

    Ubwo yari abajijwe impamvu adahamagara uyu mukinnyi ukinira Al Ta’awon muri Libya, yavuze ko ari umukinnyi ugoranye kuko agena uko ikipe igomba gukina.

    Icyo gihe yagize ati “Haruna biragoye kumukurikirana aho akina ubu muri Libya ariko ni icyemezo cyanjye, ni umukinnyi usaba ibintu byinshi, iyo akina ni we ugena uko ikipe igomba gukina reka abe ari ko mvuga, niba muzanye ngomba guhindura byinshi, nahisemo kutamuhamagara ariko sinarondora impano afite, ashobora kuba ari umwe mu beza mu gihugu.'

    Mu kiganiro Ten Sports cy’uyu munsi, Haruna yeruye avuga ko icyo yapfuye n’uyu mutoza ari uko yashakaga kumugira inama.

    Ati “Njye nahuye n’abatoza benshi bafite amateka kumurusha ariko umutwe umwe wigira inama yo gusara.'

    Yakomeje avuga ko ibyo uyu mutoza yatangaje atabyemera kubera ko nka kapiteni w’ikipe kandi umaze imyaka myinshi mu ikipe kumuha igitekerezo atabibonagamo ikibazo.

    Ati 'Ibintu yavuze imbere y’Imana simbyemera, nubwo namuha igitekerezo sinumva ko ari ikibazo nk’umukinnyi ufite uburambe mu kazi ndetse umaze imyaka myinshi mu Ikipe y’Igihugu.'

    Yashimangiye ko umukino wa Ethiopia ari wo watumye bashwana kuko yabonye abakinnyi umutoza yari agiye kubanza mu kibuga, bataranakinira ikipe y’igihugu imikino 3 afite ba Jacques Tuyisenge hanze, amubaza niba atamubanzamo undi amubwira ko adakunda umuntu umubwiriza ibyo akora.

    Ati “Icyo gihe nabonye abakinnyi dufite batarabanza mu Ikipe y’Igihugu n’imikino itatu kandi bagombaga gutangira uwo umukino, ndebye na ba rutahizamu dufite, mbaza umutoza nti nubwo atameze neza urabibona ute Jacques [Tuyisenge] abanje mu kibuga? Ako kanya aransubiza ngo sinkunda umuntu umbwira. Nta kindi kintu nzi twapfuye n’imbere y’Imana yo mu Ijuru.'

    Haruna amaze kubwirwa atyo yahise asaba umutoza imbabazi, amubwira ko cyari igitekerezo cye kandi atari itegeko ko bagikurikiza.

    Ati “Nahise musubiza nti umbabarire cyari igitekerezo cyanjye kandi si itegeko ko ugikurikiza, gusa ni byo byari ibyiyumviro byanjye.'

    Haruna Niyonzima yavuze ko ibyo gusezera mu Ikipe y’Igihugu nabikora abantu bazabimenya kuko azakora ikintu kidasanzwe.

    Carlos Alós Ferrer ntabwo yakunze guhamagara Haruna Niyonzima

    Haruna yavuze icyo yapfuye na Carlos Alós Ferrer

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutwe-umwe-wigira-inama-yo-gusara-haruna-wavuze-icyo-yapfuye-n-umutoza-carlos-alos-ferrer

  • Million Ways Entertainement yatangaje itariki… – #rwanda #RwOT

    Kompanyi ya Million Ways Entatainment yashinzwe hagamijwe gutegura ibitaramo, gushyira ku murongo ibirori, gutegura amarushanwa hahembwa abatsinze bakazamurwa, n'ibindi.

    Kuya 4 Kamena 2023 ni bwo hakozwe ijonjora mu irushanwa Dreamers Talent Compeetition. Abagera kuri 26 batsinze amajonjora, bategereje ijonjora rya nyuma, abaritsinze bagashyikirizwa ibihembo bateganirijwe.

    Byari biteganijwe ko ijonjora rya nyuma rizakorwa kuya 19 Kanama 2023, ariko ryimuriwe kuya 20 Kamena 2023 muri Greenwich Hotel, hakazakorwa ijonjora rya nyuma mu bahanzi batoranijwe 26, abatsinze bagahabwa ibihembo bizashyigikira impano zabo mu kuririmba.

    Biteganijweko uzagira amahirwe yo kuza ku mwanya wa mbere azahembwa gukorerwa indirimbo 3 na video 1, agahabwa n'amafaranga angana na 100,000 Frw, Scholarship yo kwiga muri IBTC FILMS School ibijyanye na videography film making.

    Uwa kabiri azakorerwa indirimbo 2 z'amajwi, ahabwe n'amafaranga angana na 50,000frw, na scholarship yo kwiga muri IBTC FILMS School videography film making.

    Ni mu gihe uwa gatatu azakorerwa indirimbo 1, ahabwee n'amafaranga angana na 50,000frw, kandi ahabwe na scholarship yo kwiga muri IBTC FILMS School ibijyanye na videography ndetse na film making.

    Kugeza ubu uri ku mwanya wa mbere ni Iriho Chanelle Nikita ufite amajwi 971, ku mwanya wa kabiri hariUmurungi Cynthia ufite amajwi 891, ku mwanya wa gatatu hari Rumanzi Steven ufite amajwi 802;

    Ku mwanya wa kane hari Manirakiza Innocent ufite amajwi 744, naho ku mwanya wa gatanu hari Kaliza Honorne Fruit ufite amajwi 500. Ku mwanya wa nyuma hariho abanyempano batanu badafite ijwi na rimwe.

    KANDA HANO UTORE UMUNYEMPANO UHA AMAHIRWE

    Umuyobozi wa Milliyon Ways Entatainment atangaza ko bamwe mu bafatanyabikorwa b'imena barimo InyaRwanda.com, Fine FM 93.1, Asafi Printers, IBTC Films School, Ebenezer Streaming House, Kana Brands, Kigali Solution Sounds na Mento Sounds.

    Niyigena Hussein Uzwi nka MC Cadman, Umuyobozi wa Million Ways Entertainment yagize ati 'Bizaba bishimishije ku banyamuryango ba Million Ways Entertainment, abafatanyabikorwa, ndetse n’abandi bazitabira, hashyigikirwa abahanzi bashya mu muziki nyarwanda.


    Hatangajwe ko ijonjora rya nyuma rizaba tarik 20 Kanama 2023

    Iriho Chanelle Nikita niwe uri ku isonga mu kugira amajwi menshi kurusha abandi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133271/million-ways-entertainement-yatangaje-itariki-nshya-yo-gutanga-ibihembo-bya-dreamers-talen-133271.html

  • Umutoniwase Linda witabiriye Miss Rwanda yase… – #rwanda #RwOT

    Buri umwe yavuze iyi ndahiro igira iti 'Njyewe………..maze kumva icyo amategeko ategeka abashyingiranywe nemeye nta gahato ko wowe………umbera umugore/umugabo tukazabana uko twabyiyemeje kandi dukurikije uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya.'

    Bahanye isezerano ry'abo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kagarama mu Mujyi wa Kigali.

    Imyaka itanu irashize aba bombi bari mu rukundo. Umutoniwase Linda yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, nyuma y'uko ahatanye muri Miss Rwanda 2017 akabasha kwegukana ikamba ry'igisonga cya Kabiri.

    Icyo gihe Iradukunda Elsa witegura gukora ubukwe na Ishimwe Dieudonné, uzwi nka ‘Prince Kid’ niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017 nyuma yo guhigika abandi bakobwa bari bahatanye muri iri rushanwa 'ryahagaritswe muri iki gihe'.

    Ishimwe Guelda wabaye igisonga cya kabiri cya Iradukunda Elsa, akegukana n'ikamba rya Nyampinga w'Umuco [Miss Heritage], ku wa 22 Ukuboza 2019 yarushinze na Habimana Hussein mu birori bikomeye byabereye muri Kigali Convention Center.

    Abandi begukanye amakamba muri Miss Rwanda 2017 ni Umutesi Nadia wabaye Miss Photegenic, Uwase Hirwa Honorine wabaye Miss Popularity [Ari kwitegura kurushinga], Umuhoza Simbi Fanique wabaye igisonga cya Kane [Aherutse gusoza amasomo ya Kaminuza] ndetse na Kalimpinya Queen [Arazwi cyane muri iki gihe binyuze mu gukina umukino wo gusiganwa kw'imodoka].

    Dan Ruhinda wasezeranye imbere y’amategeko na Umutoniwase Linda, asanzwe ari Umuyobozi w’Itorero Church of Rwanda rikorera kuri Sport View Hotel ku Kicukiro. Ni umuvandimwe wa David Bayingana, uri mu bashinze B&B Fm-Umwezi.

    Dan Ruhinda afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Masters' muri 'Art in theorogy'.

    ‘Invitation’ y’ubukwe bw’abo igaragaza ko ku wa 25 Kanama 2023, ari bwo Daniel Ruhinda azasaba anakwe umukunzi we, ni mu gihe ku wa 26 Kanama 2023 aribwo bombi bazakora ubukwe.

    Bisunze ijambo ry’Imana riboneka mu itangiriro 2:24 hagira hati 'Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.'


    Umutoniwase Linda yahamije isezerano rye n'umukunzi we Apôtre Daniel Ruhinda imbere y'amategeko


    Umutoniwase Linda na Apôtre Daniel Ruhinda basezeraniye mu Murenge wa Kagarama 

    Apôtre Daniel Ruhinda [Dan Ruhinda] ni Umushumba w'Itorero Church of Life Rwanda 


    Linda [Uri hagati] asanzwe afite ikamba rya Miss University Africa Rwanda 2017- Uri iburyo bwe ni umunyamideli Kate Bashabe

     

    Imyaka itanu irashize Daniel Ruhinda ari mu rukundo na Umutoniwase Linda rugamishije ku kwiyemeza kurushinga nk'umugabo n'umugore

     

    Umutoniwase Linda ubwo yari mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017 ahataniye ikamba

     

    Uhereye ibumoso: Umutoniwase Linda wabaye igisonga cya kabiri, Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 ndetse na Ishimwe Guelda wabaye igisonga cya Mbere 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE NA DAN RUHINDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133286/umutoniwase-linda-witabiriye-miss-rwanda-yasezeranye-mu-mategeko-na-apotre-dan-ruhinda-ama-133286.html

  • Umusizi Murekatete nUmukirigitananga Nzayise… – #rwanda #RwOT

    Murekatete na Nzayisenga Sophie baganira na InyaRwanda bavuze ko bakora igisigo cyabo gishya bise 'Urweze,' bashakaga kuvuga ku bintu biri kuvugwaho cyane n'abanyarwanda muri iki gihe.

    Umusizi Murekatete yagize ati''Nibyo mu Rwanda twejeje amahoro, twejeje amahore. Ariko mu bijyanye n'ubuzima busanzwe ubundi ni iki abanyarwanda bari kuvugaho cyane, ni iki abateraniye ahantu runaka bari kuganiraho hafi ya buri gihe? Niyo mpamvu rero natwe twazanye Urweze tuvuga kuri ibyo abantu baganiraho umunsi ku munsi.''


    Nzayisenga Sophie na Murekatete baherutse gushyira hanze igisigo bakoranye bise “Urweze”

    Nzayisenga Sophie yavuze ko yakiriye neza icyifuzo cy'umusizi Murekatete cy'uko bakorana igisigo Urweze, kuko yari asanzwe amuziho ubuhanga.

    Nzayisenga yagize ati ''Ntabwo yanyegereye ku bw'igisigo gusa, Murekatete turasanganwe. Ni umwana wo mu rugo, ni inshuti yo mu rugo, byumwihariko akaba n'umuhanzi. Yaje rero afite ibisigo byinshi ntabwo ari Urweze gusa, nkabyumva nkabikunda kuko nsanzwe nkunda ibisigo bye n'uko yandika, nyuma rero nibwo yagize igitekerezo cy'uko twakora Urweze. Mbyakira neza cyane kuko nari muziho ubuhanga, ntavuga nti ni wa mwana twazahura igihe kimwe twatangira gukorana ugasanga arakanja amaanwa (nta gifatika afite). Afite ubutunzi  bwinshi mu Kinyarwanda, mu myandikire ye nicyo cyatumye nanjye mvuga nti twakorana kandi nkumva binteye ishema.''


    Nzayisenga Sophie ni umucuranzi w’inanga wabitangiye ku myaka 6 gusa

    Sophie yakomeje avuga ko kuririmba, gucuranga inanga n'ubusizi bijyana kuko n'indirirmbo ze nyinshi ziri mu njyana nk'iy'ibisigo.

    Murekatete yavuze yinjiye mu busizi kubera ko abikunda ndetse avuga ko bitagoye nk'uko benshi babitekereza.

    Ati''Ibi bintu by'ubusizi ni urukundo rwabizanyemo. Ntabwo bigora kuko urukundo rwabyo nirwo rutuma umuntu abigumamo, ukumva niyo byaba bigoye umutima kajana ariko wa mutima na rwa rukundo iyo biri hamwe byose bituma mbasha gukora ubusizi.''

    Yakomeje agira ati:''Urwo rukundo rero rw'inganzo no gushaka gutanga ubutumwa ku banyarwanda, ku gihugu cyange muri rusange, nirwo rwatumye nza muri ibi bintu.''


    Murekatete avuga ko yandika Urweze yashakaga guhanura ababyeyi b’ubu bataye umuco bakanirengagiza inshingano 

    Murekatete yabwiye InyaRwarwanda ko yandika Urweze yabanje kwitegereza imico y'ababyeyi b'ubu n'aba kera, abona harimo itandukaniro rinini agomba gusangiza abanyarwanda, kandi agakebura ababyeyi bataye inshingano zabo zo kurera.

    Yagize ati:''Naritegereje kuko buriya umusizi nawe ni umuhanzi nk'abandi bose ujya kugira icyo uvuga kubera ko haricyo wabonye. Nitegereje rero imibereho y'uyu munsi wa none turi kubaho, nganira n'abakuru ndeba imibereho y'ababyeyi bo ha mbere n'ab'uyu munsi wa none (hari umugani bajya bavuga ngo uriya mwana cyangwa se uriya muntu afite imico myiza aca cyangwa akura kuri nyina cyangwa se). Nanjye ndabirora rero ndeba ababyeyi, ndibaza nti ubuse noneho ni iki turi guca ku babyeyi ko ndora n'ibyo turimo aribyo rugero?''

    ''Hanyuma mvuga ku burere rero nibutsa abanyarwanda umubyeyi wo ha mbere; Imana yambazwaga na bose, irerero rya bose, yagusangaga ukosa ntiyite kuba uri uwa naka akagucyaha akakubwira ati ibi ntibikwiye kandi nawe koko nk'umwana ukabyumva.

    Rero Urweze njya kurwandika ni ibyo byose nitegereje nshaka kwibutsa ababyeyi ko uburere duhabwa aribwo tuzasazana, nshaka kwibutsa ababyeyi ko nubwo duhuze muri iyi minsi.

    Ababyeyi bari kwitana ba mwana, ukumva umwana aravuze ati 'njyewe mama cyangwa papa niwe utanyitayeho, niwe wagiye muri ibi umunsi wose simubona,' mbese hariho kwitana ba mwana hagati y'abana n'ababyeyi ariko mu gisigo Urweze nashakaga kwibutsa ababyeyi ko inshingano yabo ikiri ya yindi nibo imico tugiye kugira, imyitwarire, indagagaciro zizaturanga aribo nubundi tugomba kuzikomoraho.''

    Murekatete yakomeje avuga ko mu byangiza uburere bw'abana bukaba budahwitse kugeza uyu munsi harimo n'uburinganire bwumviswe nabi, uko ababyeyi babanye mu miryango muri uko kwitana ba mwana byangiza byinshi.

    Yagize ati ''Twibutse umubyeyi w'umugore ko hari inshingano uba ufite zidahobora guhinduka nubwo habaho uburinganire bumeze bute. Inshingano umugabo atagufasha, atagukorera ahubwo ziba ari inshingano zawe nk'umubyeyi. Ku mugabo nawe uburere bw'abana buratureba twese waba umugore cyangwa umugabo, nicyo rero nashakaga kwibutsa abanyarwanda mu 'Urweze.' Ibyo byose rero nabonaga bibangamiye uburere turi kugira nk'urubyiruko muri iyi minsi, nubwo dufite byinshi duhugiyemo, nkabibutsa ko ibyo duhugiyemo bitunga umubiri bidatunga umutima. Badufashe rero baduhe ibitunga imibiri yacu ariko badasize n'ibitunga imitima yacu.''

    Sophie w'imyaka 44, yavuze ko bitangaje kuba Murekatete akora ubusizi akiri muto, anakomoza ku kuba ababyeyi basigaye bahanurwa n'abana babyaye, avuga ko biteye ipfunwe.

    Ati: 'Biratangaje kandi binateye ipfunwe ko ababyeyi tugiye guhanwa n'abana kandi  aritwe twakabahannye. Mu gisigo cye haraho yanditse avuga ngo uhamagara umwana akaza nta kambaro, wahamagara nyina akaza ari mbwambare mberwe (yambaye ubusa). Kubuririza rero biragatsindwa ntabwo ari iby’i Rwanda! Ntabwo twaburirirje ku myambaro gusa, hari  aho usanga twaraburirije n'umutima, wa mutimanama waturangaga.

    Kera baciye umugani baravuga ngo akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu. Uburere buruta ubuvuke, niko nasanze abanyarwanda bavuga. Kubyara ni kimwe ariko no gukurikirana uwo ubyaye ni ikindi. Yego hari byinshi biri kuza bitwituraho bikaturusha imbaraga ugasanga biradukurura ariko ka kagozi k'umuco ntitwibuke kugakurubana ngo tukagendane. Tukagasiga iyo tuvuye, tukagenda dukurikiye rya terambere tukibagirwa ko aho dusize ka kagozi, ariho tuziritse cya gisabo uwaza yazagitera ibuye bitewe nuko tutakigendanye.''

    Sophie yakomeje avuga ko nubwo ababyeyi batereranye abana babo, harimo n'ababikoze batabizi cyangwa batabishaka ahubwo babitewe n'inshingano nyinshi ziriho ubu zirimo akazi, amashuri n'ibindi. Avuga ko kubera kuburira umwana umwanya, za ndagagaciro n'uburere yagombaga guhabwa n'umubyeyi azabihabwa n'isi kandi ibimuhe mu buryo bubi. Sophie yagiriye inama ababyeyi , kugerageza kuringaniza umuco n'iterambere.

    Umukirigitananga Sophie kandi yakebuye abambara ubusa bakitwaza ingingo ivuga ngo na kera ntibambaraga, abasaba kubanza gusesengura bakamenya impamvu yabibateraga.

    Yagize ati ''Mu muco twarambaraga niyo mpamvu wabonaga bageragezaga gukana inkamba n'inkindi bagira ngo bahishe bwa bwambure. None naho imyambaro iziye tuburirize koko dukureho kandi kera bararwanaga bashakisha utwo bakingaho kugira ngo umubyeyi atambara ubusa imbere y'abana?

    Impamvu kera batambaraga ni uko nta myambaro yari ihari ntabwo ari umuco wo kwambara ubusa ntibabyitiranye n'uko nta buryo bwari buhari bwo kubona icyo kwambara.''


    Umusizi Murekatete ukiri muto, yavuze ko anyuzwe n’imyambarire ye 

    Murekatete nawe yunze murya Sophie avuga ko nubwo aba kera batambaraga ngo bikwize ariko babikoranaga indangagaciro. Ariko uyu munsi izo ndangagaciro zaracitse kandi ahanini biturutse ku babyeyi nabo babanje kuzita.

    Sophie yavuze ko abakobwa b'iyi minsi bambara ubusa bakitwaza ko ari uburenganzira bwabo bibeshya kuko uburenganzira atari uburinzi kandi budakwiye kubarenza inzira ngo bubayobye, avuga ko uburenganzira bwiza ari ububagumisha mu nzira nziza arizo ndangagaciro zibereye umunyarwandakazi.

    Murekatete yavuze ko kuba yambara akikwiza bitamuteye isoni kuko arizo ndangagaciro akomora ku bamutoje. Avuga ko kandi bimuteye ishema kuko n'abamuba hafi babishimye.

    Sophie yavuze ko bisaba ubufatanye bw'abanyarwanda n'abanyarwandakazi bose kugira ngo hasigasirwe umuco nyarwanda kuko 'inkingi imwe ntigera inzu, nshobora kubungabunga abanjye ariko ntibazaba mu Isi ya bonyine bazahura n'abandi, twakagombye gufatanya tugasigasira indangagaciro na kirazira by'abanyarwanda.'

    Nzayisenga Sophie umaze kugera ku migabane yose y'Isi, yavuze ko yasanze umuco nyarwanda ukungahaye cyane.

    Yagize ati ''Mpereye kuri iyi nanga yanjye, iyo ntangiye gucuranga naba ndi mu mahanga cyangwa se mu Rwanda abantu barabyishimira ndetse bakabikunda cyane bamwe bakagira n'amatsiko bakaza kunsobanuza uko inanga ikoze.

    Turakungahaye kuko ibi bikoresho by'umuziki ushobora kubikoresha hamwe n'ibikoresho bya kizungu bikajyana bikabyara umuziki mwiza ndetse mu njyana zigezweho. Nagiye nkorana n'abahanzi bo mu bihugu bitandukanye cyane ibyo muri Afurika bakazana ibikoresho byabo bya gakondo ariko ugasanga inanga irayoboye kuko ifite ubukungu bwihariye kandi buhagije. Dukomere ku muco wacu kandi abantu barabikunda.''

    Sophie watangiye gucuranga inanga mu 1986 afite imyaka 6 gusa, avuga ko yatangiye kujya hanze afite imyaka 9 ubwo yajyaga mu gihugu cya Bulgaria kiri ku mugabane w'i Burayi, kubera gucuranga inanga. No mu kwezi kwa 11 ku itariki 10 azaba ari muri Netherlands, naho muri uku kwezi tariki 26 azaba ari muri Senegal.

    Murekatete avuga ko ari umunyamugisha kuba akurira mu biganza by'umubyeyi w'umuhanga Nzayisenga Sophie kuko ari amahirwe ataragizwe na bose, kandi amwigiraho mu byinshi.

     Yavuze ko kuba barakoranye Urweze bisobanuye ikintu kinini kuri we, kuko nyuma y'uko ari umucuranzi ari n'umubyeyi mwiza utanga uburere ku bana bose. Yongeyeho ko Sophie yakabaye urugero rwiza ku bagore bose n'abakobwa bari mu mwuga w'ubuhanzi

    Ati: ''Ni umubyeyi ufite byinshi byo gutanga haba muri ubu buhanzi ndimo, angira inama nziza zinyuranye zimfasha no gukomeza no kurushaho kunoza n'ibihangano byange mubona. Ndamukunda ku bw'urukundo n'umutima wa kimuntu anyereka, akamfasha no buryo bufatika singire icyo muburana cyangwa ngo musonzane. Ndi umunyamugisha kuba mufite!''

    Sophie yagiriye inama Murekatete yo gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza kugira ngo azagere kure hashoboka kuko ubusanzwe ashoboye kandi ari umukozi.

    Nzayisenga kandi yavuze ko impano atayihereranye wenyine, ahubwo n'umuhungu we w'imfura ari umucuranzi w'inanga. Avuga ko amaze kwigisha benshi gucuranga inanga nubwo benshi batabigira umwuga ariko na none ababikora hafi ya bose ngo baba baramuciye mu biganza.  Yavuze ko kandi kuva yatangira gucuranga inanga atarasaba kujya mu gucuranga mu gihugu runaka ahubwo aho avuye bamurangira abandi bakagenda bamutumira gutyo gutyo. Avuga ko umuntu uguhaye impano nziza muri ubu buzima ari uguhaye impanuro kuko zikugeza kuri byinshi.

    Usibye Urweze, umusizi Murekatete wabyirutse ari umwanditsi w'inkuru zishingiye ku bitekerezo, ikinamico n'indirimbo, afite n'ibindi bisigo birimo icyo yatangiriyeho cyitwa Nguhoze, Bacuruza iki, Iwacu bazagukoshe, na Mpindutse.

    “>Reba hano igisigo gishya ‘Urweze’ Murekatete yafatanije na Nzayisenga Sophie

    “>

    Avuga ko yatangiye ubusizi yiga mu wa 4 w'amashuri yisumbuye, ubwo umuntu umwe yamubwiraga ko yamubonyemo iyo mpano.

    Kuva icyo gihe yatangiye kubishakaho amakuru ayongera kuri rwa rukundo yari abifitiye arabikora kugeza uyu munsi. Yavuze ko mu ndirimbo zose za Sophie akunda cyane iyitwa 'Nyambo.' Mu myaka yose amaze ku Isi, avuga ko yize ko kubana neza n'abandi ari inkingi ya mwamba ku muntu ushaka kugera kure.

    “>Kanda hano urebe ikiganiro cyose Inyarwanda yagiranye n’umusizi Murekatete n’umukirigitananga Nzayisenga Sophie

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133272/umusizi-murekatete-numukirigitananga-nzayisenga-sophie-bahishuye-inkomoko-yigisigo-urweze–133272.html

  • “Umutwe umwe wigira inama yo gusara”: Kapiteni w’Amavubi Niyonzima Haruna ntakurya indimi yatangaje amagambo adasanzwe abantu batigeze bumva ku mutoza Carlos Alós Ferrer  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Umutwe umwe wigira inama yo gusara': Kapiteni w'Amavubi Niyonzima Haruna ntakurya indimi yatangaje amagambo adasanzwe abantu batigeze bumva ku mutoza Carlos Alós Ferrer.

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi uyimazemo imyaka myinshi Haruna Niyonzima ubwo yari kuri RadioTv 10 yagize ati :'Ngewe ntakibazo nagiranye n'umutoza 'Carlos Alós Ferrer' nahuye n'abatoza bamurusha amateka, gusa umutwe umwe wigira inama yo gusara gusa'.

     

    Source : https://yegob.rw/umutwe-umwe-wigira-inama-yo-gusara-kapiteni-wamavubi-niyonzima-haruna-ntakurya-indimi-yatangaje-amagambo-adasanzwe-abantu-batigeze-bumva-ku-mutoza-carlos-alos-ferrer/