Blog

  • Kera nange narimeze nkawe! Reagan Rugaju yageneye ibaruwa idasanzwe umwana wamukoze ku mutima kubera ibitangaza yakoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kera nange narimeze nkawe! Reagan Rugaju yageneye ibaruwa idasanzwe umwana wamukoze ku mutima kubera ibitangaza yakoze.

    Umwana muto cyane w'umuhungu yabajijwe umusesenguzi wa ruhago  urenze mu Rwanda avuga ko ari Reagan Rugaju ndetse amwifuriza gutera imbere. Gusa icyatangaje abantu cyane ni ukuntu uyu mwana yapanze ikipe ya Apr Fc neza, akavuga amazina y'abakinnyi naho bakomoka ndetse numwanya bakina ho, n'umotoza ntiyamusimbutse.

     

    Reagan Rugaju amaze kumva uyu mwana yakozwe ku mutima nawe, ubundi amugenera ibaruwa.

    Yagize ati '  IBARUWA IFUNGUYE KURI MURUMUNA WANJYE UTUYE NKAKA MURI NYARUGURU

    Nari nkawe muri 2000-2005 niga primaire Ndi umwana muto ukunda umupira uturuka mu muryango wifashije biraho! Nakoze igendo nyinshi n'amaguru njya kuri stade, narungurutse kenshi muri salle nabuze 100 Ryo kwinjira ngo ndebe umupira, Radio yari inshuti yanjye nkuko nawe bimeze! NIGEZE KUBA NDI NKAWE UKO UMEZE

    Ntabwo Narinziko Hari umunsi Nzakorera Radio na Television by'igihugu ntabwo narinziko Hari umunsi nzagira iki Gikundiro, ntabwo narinziko nzatungwa n'itangazamakuru! NTA NZOZI ZIHAMBAYE NAGIZE ZUWO NDIWE UYU MUNSI

    Ndibuka kera nicaraga ku muhanda nkirira ibisheke kuri kaburimbo, nanezezwaga no Kuba kumwe nabana tungana dukina karere twaba dufite ibiceri tukagura amandazi na barafu ! Bose bakundaga ko mbaganiriza umupira ndahamya ko nawe Ari uko bimeze KOMEREZA AHO BIZAGENDA BYAGUKA UGERE KURE CYANE

    Navuye mu muryango woroheje agatambwe gato maze gutera kanyigishako Imana ishobora byose ikora ibyayo mu buryo butangaje ikazamura aboroheje cyane ahubwo ikabakomeza cyane ngo babere abandi igihamya ko nta kiyinanira! NDI UBUHAMYA BUGENDA

    Wanyifurije Kugera ku byiza byinshi Imana iguhe umugisha nwinshi Kandi izabingezaho koko ndabyizeye Ariko reka Nkubwire Inkuru nziza Wowe uzagera kure cyane kundusha Kuko Uri umuhanga cyane , uratuje cyane, Uzi kuganira Kandi ugatanga ibitekerezo byawe mu buryo bunyura ukumva wese ! Nakunze ko ukurikira cyane kandi Uzi ufite amagambo y'ubwenge bwinshi ukiri muto cyane , ngaho aho mpera mpanyako wowe uzagera kure cyane mw'itangazamakuru kurenza aha ndi uyu munsi ! KUKO WATUYE AMAGAMBO MEZA KU BUZIMA BWANJYE IMANA NSENGA IGUKUBIRE 7 INCURO NDWI

    Mu gihe gikwiye nzagusura si wowe Gusa Hari nabandi bana babiri nzabikorera Uwitwa Belly ndetse n'undi mwana w'i Muhanga. Nzabafasha uko nzashobozwa muzagera kure cyane kundusha kuko Imana yacu ikirisha abanyantege nke ! IMBERE NI HEZA!

    Ndagukunda cyane Umunsi nugera tuzabonana Kandi si kera ibihe byiza Murumuna wanjye ! Ndagukunda cyane. TUZABONANA BIDATINZE, NDAGUKUNDA CYANE ❤️ '.

     

    Source : https://yegob.rw/kera-nange-narimeze-nkawe-reagan-rugaju-yageneye-ibaruwa-idasanzwe-umwana-wamukoze-ku-mutima-kubera-ibitangaza-yakoze/

  • Félicien Kabuga ashobora koherezwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwatangaje ko mu gihe Kabuga Félicien yaba arekuwe bigoranye ko u Bufaransa bwazongera kwemera kumwakira, rugaragaza ko igihugu cyonyine ashobora koherezwamo ari u Rwanda.

    IRMCT itangaje iby'iki cyemezo nyuma y'iminsi mike abacamanza b'urukiko rw'ubujurire bategetse ko urubanza rwa Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruhagarikwa kugeza igihe kitazwi kubera ibibazo by'ubuzima afite.

    Igihe cyanditse ko Urukiko rw'Ubujurire rwa IRMCT rwafashe uyu mwanzuro nyuma ya raporo y'inzobere z'abaganga, igaragaza ko ibibazo by'ubuzima uyu mugabo afite bitamwemerera gukomeza kuburanishwa.

    Mu kiganiro Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz yagiranye na Kigali Today yagaragaje ko bagaragaje ko batemeranya n'urukiko kuri uyu mwanzuro.

    Ati 'Zimwe muri raporo zaje zishyigikiye ko urubanza rwakomeza ariko raporo iheruka y'inzobere yagaragaje ko Kabuga adafite ubushobozi bw'ubuzima bumwemerera gukomeza kuburana. Iyo niyo mpamvu hagendewe ku bwiganze abacamanza bafashe umwanzuro w'uko urubanza ruhagarara. Twaraburanye kuko twumva ko Kabuga afite ubushobozi mu by'ubwenge bumwemerera gukomeza kuburanishwa ariko ntabwo turi abaganga icyo dushobora gukora ni ukugaragaza ibitekerezo byacu gusa.'

    Yakomeje avuga ko kuba urukiko rwarafashe umwanzuro wo guhagarika urubanza rwa Kabuga kugeza igihe kitazwi, bivuze ko 'bivuze ko hagiye gusuzumwa imyanzuro itandukanye irimo n'ushobora gutuma Kabuga arekurwa.'

    Serge Brammertz yakomeje avuga ko kuba Kabuga yarekurwa bitamugira umwere kuko azakomeza kwitaba, gusa agaragaza ko hari amahirwe make yo kuba urubanza rwe rwakomeza.

    Ati 'Imirimo y'iburanisha yarahagaritswe kugeza igihe kitazwi ariko aracyari umuntu ukekwaho icyaha, azarekurwa by'agateganyo kandi aho azajya hose icyo gihugu kigomba kwerekana ko Kabuga azajya yitaba mu buryo buhoraho uru Rwego. Navuga ko nta mahirwe ahari ko iburanisha rizongera gukomeza, Ushobora gukomeza kwizera ariko sintekereza ko ubuzima bwe bushobora kumera neza ku buryo azongera kuburana.'

    Muri Nzeri mu 2022 ni bwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi, aho afungiye kugeza n'ubu. Ni nyuma y'uko yari yafatiwe mu Bufaransa aho yari amaze igihe yihishe.

    Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n'ubwicanyi nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Serge Brammertz yavuze ko kugeza ubu bigoranye kwemeza igihe Kabuga azarekurirwa kuko hari byinshi bigomba kubanza gusuzumwa.

    Ati 'Ubu navuga ko bigoranye nabibonye mu itangazamakuru bamwe bavuga ngo ejo azarekurwa kandi afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose ku Isi.'

    Yavuze ko Kabuga azakurwa muri gereza gusa igihe azaba afite ikindi gihugu cyemera kumwakira, agaragaza ko bishobora kugora u Bufaransa yari yihishemo kuko yafashwe afite ibyangombwa by'ibihimbano.

    Ibi nibyo Serge Brammertz yahereyeho yemeza ko Kabuga ashobora koherezwa mu Rwanda kuko aricyo gihugu cye cy'amavuko, cyangwa agashaka ikindi gishobora kumwakira.

    Ati 'Ubu ibintu biragoye, murabizi hari abandi bantu bagiye bakurikiranwa ariko nyuma barekurwa ntibabe bafite ububasha bwo guhitamo aho bajya. Muri rusange ihame rigena ko umuntu wahamwe n'icyaha ari mu kindi gihugu, cyangwa akarekurwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, uyu muntu asubira mu gihugu afitiye ubwenegihugu. Igishoboka cyane kuko ari Umunyarwanda ni ukoherezwa mu Rwanda. Azarekurwa gusa igihe haba hari igihugu cyaba cyemera kumwakira ku butaka bwacyo. Igihugu cyonyine gitegetswe kumwakira ni igihugu cye cy'amavuko aricyo cy'u Rwanda.'

    'Ikindi gishoboka ni uko ashobora kwaka kwakirwa n'ikindi gihugu. Twese turabizi ko yari yihishe mu Bufaransa aho yari afite pasiporo y'u Burundi y'impimbano ariko ni icyemezo kireba icyo gihugu niba gishaka kongera kumwakira ku butaka bwacyo ariko sinkeka ko bizoroha[…] bishobora gufata igihe ariko azaba agumye muri gereza i La Haye.'

    Uyu mugabo yavuze ko kuba Kabuga yarekurwa nubwo bidashimishije atabifata nko gutsindwa kuko nibura yafashwe akagezwa imbere y'ubutabera.

    Ati 'Yego birumvikana ko atari byo twari twiteze ariko ntabwo bizasibanganya ukuri ko kuba yaratawe muri yombi ari umuhigo ukomeye weshejwe ku butabera mpuzamahanga. Ndibuka umunsi yafatiwe inshuti nyinshi n'abarokotse bo mu Rwanda barampamagaye, buri wese yaravugaga ati 'ntabwo twigeze dutekereza ko uyu muntu azatabwa muri yombi. Ntabwo nishimiye umwanzuro wafashwe, nahuye n'abarokotse benshi nzi icyo itabwa muri yombi rye ryari rivuze kuri bo, nzi n'icyo umwanzuro wafashwe uvuze kuri bo.'

    Mu kiganiro Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo aheruka kugirana na IGIHE yavuze ko u Rwanda rwubaha uyu mwanzuro wafashwe n'urukiko nubwo ubababaje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'U Rwanda rwubaha umwanzuro wafashwe n'Urukiko rw'Ubujurire wo kuba ruhagaritse by'igihe kitazwi kuburanisha urubanza rwa Kabuga Félicien, gusa ntibishimishije ku bazize n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa na none, Kabuga aracyari umuntu ukekwaho ibyaha bikomeye.'

    Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020. Raporo yakozwe muri Kamena mu 2022 igaragaza ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye z'umutima n'ibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.

    The post Félicien Kabuga ashobora koherezwa mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/17/felicien-kabuga-ashobora-koherezwa-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=felicien-kabuga-ashobora-koherezwa-mu-rwanda

  • Bugesera: Barasaba gukorerwa umuhanda ubahuza n'ibice bahahirana #rwanda #RwOT

    Abatuye mu mirenge ya Mwogo na Juru, barasaba gukorerwa umuhanda Nyamata-Mwogo na Nyamata-Juru-Rwamagama, kugira ngo barusheho guhahirana n'abo mu bindi bice, kuko ngo batwarwa n'amafaranga menshi batega moto.

    Niyodusaba Angelique na Nagasangwa Evariste, baraganirira umunyamakuru wa Flash inzitizi bakomeje guhura nazo kubera umuhanda udakoze, babona ko mugihe utakorwa byakomeza kubagiraho ingaruka ariko ko uramutse ukozwe byazamura imibereho yabo.

    Umwe ati 'Kaburimbo yo irakenewe ibinogo bigasibama, kuko iyo igare rihageze rishobora kugwamo.'

    Undi nawe ati 'Iyo imvura yaguye ntiwahaca wambaye inkweto kuko ugenda uca mu mazi atemba umuhanda wose, ikindi kigoranye cyane ni uko kubona uburyo nk'umurwayi yagera kwa muganga biragoye, kuko ibinogo biri mu muhanda nabyo byatuma agera kwa muganganga yanegekaye'.

    Uretse ikibazo bakomeje guhura nacyo cyo kutabasha guhahirana, baranavuga ko bakomeje guhura na zimwe mu ndwara z'ubuhumekero zituruka mu mukungu wo mugihe cy'impeshyi.

    Umwe ati 'Uyu muhanda ivumbi ribamo naryo ridutera indwaza z'ubuhumekero. Turasaba ko wakorwa vuba.'

    Mu butumwa bugufi umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yageneye umunyamakuru w'Itangazamakuru rya Flash binyuze kuri WhatsApp, yavuze ko iki kibazo bakizi bari gushaka amikoro kugira ngo umuhanda ukorwe.

    Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere turi kugaragaza umuvuduko mu iterambere haba mubikorwaremezo, dore ko gakomeje gushyira imbaraga mu itunganywa ry'imihanda itandukanye harimo uhuza Bugesera n'Intara y'Amajyepfo  na Bugesera-Ngoma, kandi akaba ari Akarere kunganira umujyi wa Kigali.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Bugesera: Barasaba gukorerwa umuhanda ubahuza n'ibice bahahirana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/17/bugesera-barasaba-gukorerwa-umuhanda-ubahuza-nibice-bahahirana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-barasaba-gukorerwa-umuhanda-ubahuza-nibice-bahahirana

  • Umurage wasizwe na Buravan umaze umwaka umwe… – #rwanda #RwOT

    Yari umuhanzi w'icyamamare cyane cyane mu njyana ya R&B, inshuti ya bose witabye Imana ku myaka 27 y'amavuko azize cancer y'impindura, aho yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy'u Buhinde aho yari amaze igihe yivuriza.

    Impano ye yatumye benshi bamumenya yayiyumvisemo ubwo yari afite imyaka 14 y'amavuko. Ni nyuma y'uko abaye uwa kabiri mu marushanwa y’umuziki ku rwego rw'Igihugu.

    Ku itariki nk'iyi mu 2022 benshi ntibagohetse nyuma yo kubona itangazo ry'umuryango we, rigira riti 'Tubabajwe no gutangaza urupfu rwa Yvan Buravan rwabaye muri iri joro mu Buhinde aho yari ari kuvurizwa kanseri y'impindura.'

    Muri iri tangazo bavuze ko Buravan yasakaje ibyishimo kuri buri wese wari hafi ye, kandi yashishikarije buri wese gukunda u Rwanda n'umuco.

    Rev. Pastor Dr Antoinne Rutayisire yigeze kuvuga ko 'Agaciro ku buzima si umubare w'imyaka umara ku Isi ahubwo ni icyo uyikoramo.'

    Buravan yasize icyuho mu muziki, ushingiye ku mwihariko yakoreshaga ibikorwa bye bigoye kuzabona umuhanzi utera ikirenge mu cye.

    Imyaka irindwi yari imaze mu muziki yatanze icyo yari afite! Yasezeweho mu muhango wabereye muri Camp Kigali, ibihumbi by'abantu bakoraniye hamwe bagaruka ku buzima bwe, ku buryo hari n'ababuze uko binjira bitewe n'ubwinshi bwabo.

    Yvan Buravan wavutse tariki 27 Gicurasi 1995, azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z'umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa 'Prix Découvertes' gitangwa na Radio y'abafaransa RFI.

    Ntibisanzwe mu buzima ko umusore w'imyaka 27 yagwiza ibigwi bingana kuriya agataha nk'intwari. Yarakunze na we arakundwa by'ikirenga.

    Mu kumusezeraho, Pasiteri Rutayisire yavuze ko ibi ari ikimenyetso cy'uko Buravan yabayeho ubuzima bufite intego kandi ko yasohoje ubutumwa bwe ku Isi.

    Ati 'Iyo aba yarabayeho ubuzima bw'abanywarumogi, akabaho ubuzima bw'umujura, akabaho ubuzima bw'umuntu ugenda utera abakobwa inda cyangwa se akora ibindi bibabaza abantu, ntabwo tuba twicaye hano twaje kumushengerera gutya.'

    Mu bihe by'uburwayi bwe, ntiyigeze acika intege ndetse yari afite icyizere cy'uko azakira agataha mu Rwanda rwamubyaye, agakomeza imishinga ye irimo kumenyekanisha umuziki gakondo w'abanyarwanda.

    Mukuru we, yavuze ko habura iminsi itatu ngo yitabe Imana, iby'imishinga y'imiziki yarabiretse ahubwo avuga ko ashaka kugaruka mu Rwanda ngo yamamaze ubwami bw'Imana.

    Ati 'Imana imfashe njye mu Rwanda kuvuga Yesu, kubera ko nta bundi bwishingizi dusigaranye uretse Imana yonyine”.


    Buravan yigishije urukundo anakangurira abantu gukomera ku muco

    Uyu muhanzi yitabye Imana nyuma yo gushyira hanze album yise 'Twaje' yumvikanaho indirimbo zubakiye ku rukundo n'umuco wa Kinyarwanda.

    Ibi biri mu byatumye hashingwa umuryango wamwitiriwe 'YB Foundation' ugamije gutoza abakiri bato gukura biyumvamo umuco.

    Yasize indirimbo zakunzwe nka 'Just Dance', 'Si Belle', 'Ye Ayee', 'Garagaza' yakoranye na se Michael Burabyo n'izindi.

    Umuryango we uherutse gutangaza ko washinze ishuri bise ‘Twaje Cultural Academy’ rifite intego yo kwigisha, gukundisha no gushishikariza abato bafite imyaka 4 kugeza kuri 18 kumenya umuco, ururimi rw’ikinyarwanda, kubyina, ndetse n’amateka y’igihugu.

    Bavuze ko iri shuri rije nka kimwe mu bikorwa nyakwigendera Yvan Buravan yifuzaga gukora mu rwego rwo gukomeza gusigasira no gukundisha abakiri bato umuco Nyarwanda.

    Uyu muryango wavuze ko ku bufatanye ‘bwanyu’ barizera ko intego z’iri shuri ‘tuzazigeraho bityo inzozi za Yvan Buravan zikazaba impamo.

    Mu ndirimbo 'Big Time' Buravan yaririmbye yumvikanisha ko atemeranya n'abavuga ko urukundo rwakonje mu bantu! Aririmba abashishikariza gukundana.

    Ni indirimbo yakoze y'inkuru nyinshi zigaruka ku mubano mu bantu udahagaze neza muri iki gihe, abatarambana mu rukundo, abashakanye batagihuza n'ibindi. 

    Hari aho avuga ngo 'Iby’uko urukundo rutakibaho. Ni amahomvu ni amahomvu (Ayee Uhm). Ngo ni gake gake. Agasigaye ngo ni gake gake. Ok, ese, twemere barure akarura. Natwe akarura tukamire Reka no no.'

    Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane, kuko tariki 21 Nzeri 2022 abayirebye bageze kuri Miliyoni 1 iba indirimbo ya gatanu y'uyu muhanzi yabashije kugera kuri uyu mubare. Ni nyuma ya 'Malaika', 'Oya', 'Garagaza' ndetse na 'Si Belle'.

    Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w'Urubyiruko, yavuze ko Buravan yari umuhanzi 'w'indashyikirwa mu gihugu cyacu.' Yabitangaje ubwo yari mu muhango wo gusezera kuri uyu muhanzi wasize ibihangano by'ubutumwa bwubaka.

    Ati 'Ndibuka mu nama imwe twakoze dukoresheje ikoranabuhanga, Yvan ni we watanze igitekerezo ati 'ntabwo twacika intege kuko ibihangano turabifite, inganzo turayifite reka dukoreshe ikoranabuhanga tugere ku Banyarwanda benshi.'

    Akomeza agira ati 'Yari umwana w'igihugu, yari umwana w'Imana. Turashimira ababyeyi ko mwamutoje neza. Yacaga bugufi bidasanzwe, bitamenyerewe iyo umuntu amaze kugira izina rikomeye. Isomo twamwigiraho nk'urubyiruko ni ugukunda igihugu ariko no gukunda Imana yatumye akivukiramo. Yari ishema ku gihugu cyacu, yari ishema ku mugabane wa Afurika.'

    Urukundo Buravan yigishije runashimangirwa n'amagambo Uncle Austin yavuze ko 'ubwo yasezeraga ku nshuti ye y'igihe kirekire'.

    Ati 'Nta kintu kinshimisha nko kubabona, ukuntu kwinjira hano byabagoye ariko binyereka urukundo mwamukundaga. Mwarakoze kuba mwaramwumvise uko nanjye namwumvise. Buravan yigishaga urukundo.'

    'Yvan yigishije inshuti ze gukundana, reka twigishe urukundo, dukunda kuvuga ngo urukundo rwabaye ruke ariko ibyo si byo.'

    Dushime Burabyo Yvan [Yvan Buravan] ni bucura mu muryango w'abana 3. Yatangiye muzika akiri umwana muto. Ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye piano y'abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane.

    Ibi byatumye yinjira muri korali y'abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba n'ibyo atarigishwa.

    Agasobanukirwa impuzarugwiro z'amanota bita 'ACOR' atarabyiga bikanamworohera vuba kumenya indirimbo, abana nabyo gahoro gahoro.

    Ni amarushanwa ya sosiete imwe y'itumanaho hano mu Rwanda ku myaka 14 gusa yaje kuba uwa 2 mu gihugu muri ayo marushanwa atsindira million imwe n'igice ikintu cyamuhinduye imitekerereze umuziki awubona mu yindi nguni kandi ngari.

    Mu ntangiriro za 2016 ni bwo ibihangano ibihangano bya Buravan byatangiye gusakara mu banyarwanda, nabo baramukundira barabikunda. Icyo gihe ni bwo yari akimara kubona umujyanama (Manager) mushya.


    Buravan yasize umurage w’urukundo no gukunda umuco wa Kinyarwanda

    Bacanye urumuri mu kuzirikana ubuzima bwa Buravan yabayeho 

    Ibihumbi by’abantu bari bakoraniye Camp Kigali mu gusezera kuri Buravan witabye Imana ku itariki nk’iyi 


    Kuri uyu wa Kane, Umuryango wa Buravan urakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BIG TIME’ YA BURAVAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133263/umurage-wasizwe-na-buravan-umaze-umwaka-umwe-yitabye-imana-133263.html

  • Davido yazindukiye i Kigali – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko uyu muhanzi yageze i Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 ari kumwe n'abamufasha mu muziki.

    Azahurira ku rubyiniro n'abarimo Tiwa Savage, Tlya wo muri Afurika y'Epfo ndetse na Bruce Melodie.

    Ni ku nshuro ya gatatu agiye kuririmbira i Kigali, nyuma yo gutanga ibyishimo bisendereye mu mwaka wa 2018 ndetse no mu mwaka wa 2014 ari na bwo bwa mbere yari ageze mu Rwanda.

    Mu mashusho y’amasegonda 13′ yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Davido yemeza ko yiteguye gusoza ‘Giants of Africa Festival’ ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, ari nabwo azataramira Abanyarwanda.

    Yavuze ati “Ndabasuhuje bantu banjye! Ni umuhungu wanyu Davido, ndashaka kubabwira ko nzaba ndi mu Rwanda tariki 19 Kamena 2023 mu birori bizaherekeza ‘Giants of Africa Festival’.

    Avuga ko yiteguye kongera guhura/kubonana n’abafana be n’abakunzi b’u muziki muri rusange.

    Ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro kuri BK Arena, hazabera imikino y'iri rushanwa, ndetse ihuzwe n'ibikorwa by'imyidagaduro birimo n'ibitaramo by'abahanzi barimo abazatungurana. 

    Ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, saa munani z'amanywa kugeza kumi n'ebyiri z'umugoroba, kuri BK Arena hazabera ibirori byo gusoza 'Giants of Africa Festival'.

    Ibi birori bizasozwa n'ibitaramo by'abahanzi Mpuzamahanga barangajwe imbere na Davido uherutse gushyira hanze album ye ya Kane.

    Azunganirwa na Tiwa Savage, umuhanzikazi w'umunya-Nigeria benshi bafata nk'umwamikazi w'injyana ya Afrobeats.

    Muri iki gitaramo cyo gusoza iri serukiramuco kandi, hazaririmba Bruce Melodie ndetse na Tyla, umuhanzikazi utanga icyizere wo muri Afurika y'Epfo.

    Iyi mikino izahuriza i Kigali urubyiruko rurenga 250 bo muri Afurika, kandi bazahabwa amasomo azafasha mu mukino wa Baskteball.

    Abatoza bo muri NBA, abo muri GOA ndetse n'abo mu bindi bihugu bizitabira bazifashishwa mu gutanga amasomo ajyanye n'uyu mukino azafasha benshi mu rubyiruko. 


    Umwe mu bakora muri RwandAir yafashe ifoto ari kumwe na Davido nyuma y’uko ageze i Kigali 


    Davido yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane 


    Ni ku nshuro ya kabiri Davido agiye gutaramira i Kigali 


    Nyuma yo gutaramira i Kigali, uyu muhanzi azajya kuririmba mu bihembo bya ruhago i London


    Mu 2014 ubwo Davido yazaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere yakiriwe na Perezda Kagame n’umuryango we (Photo: Eliel Sando)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133264/davido-yazindukiye-i-kigali-133264.html

  • Britney Spears yatandukanye n’umugabo we nyum… – #rwanda #RwOT

    Itandukana rimaze iminsi rivuza ubuhuha mu byamamare rikomeje no kugera ku bandi. Kuri ubu ryageze ku muhanzikazi Britney Spears dore ko yamaze gutandukana n’umugabo we Sam Asghari nyuma y’amezi 14 gusa barushize.

    Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru birimo People Magazine na TMZ, byavuze ko urugendo rw’urukundo rwa Britney Spears na Sam Asghari rwashyizweho akadomo muri Gicurasi gusa bakaba batangaje gutandukana kwabo ubu ngubu.

    Britney Spears yamaze gutandukana n’umugabo we Sam Asghari

    TMZ yatangaje ko uhagarariye Britney Spears yemeje aya makuru ndetse akanavuga ko aba bombi bari batakibana mu nzu imwe kuva muri Gicurasi. Nubwo yirinze kuvuga impamvu zatumye batandukana, yavuze ko bombi hari ibintu bari batakibasha kumvikanaho ndetse ko batangiye gushaka gatanya mu rukiko.

    Kuva muri Gicurasi, Britney na Sam ntabwo bari bakibana mu nzu imwe

    Andi makuru avuga ko Sam Asghari yaba ariwe watse gatanya nk’uko yarabifite mu mishinga ye dore ko ashinjwa kuba yararushinze n’uyu muhanzikazi amukurikiyeho ubutunzi. TMZ ivuga ko nyamara aba bombi nibasinya gatanya ntacyo Sam azakuramo kuko ubwo barushingaga Britney Spears atavanze umutungo nawe.

    Britney Spears w’imyaka 41 yatangiye gukundana na Sam Asghari w’imyaka 29 mu 2018 gusa umubano wabo ntiwakirwa neza kuko byavugwaga ko Sam yaba ari gukoresha Britney kugira ngo yamamare anabone ifaranga ndetse benshi bakananenga uyu muhanzikazi ko yakundanye n’umusore arusha imyaka myinshi.

    Aba bombi batangiye gukundana muri 2018 gusa umubano wabo ntiwakirwa neza

    Ibi ariko ntibyababujije gukundana ngo bigere kure dore ko mu mpera za 2021 aribwo Sam Asghari yambitse impeta y’urukundo Britney Spears amusaba ko babana akaramata. Mu Kanama ya 2022 nibwo aba bombi basezeranye kubana akaramata mu birori byitabiriwe n’abasitari benshi bo muri Amerika.

    Britney na Sam batandukanye bari bamaze amezi 14 gusa barushinze

    Itandukana ryabo rimenyekanye nyuma y’ukwezi gushize PageSix itangaje ko urugo rwa Britney na Sam rurimo ibibazo ndetse uyu muhanzikazi agafotorwa inshuro nyinshi atambaye impeta bigacyekwa ko yaba yaratandukanye n’umugabo we dore ko yaraherutse no kujya mu biruhuko mu Butaliyani wenyine atarikumwe n’umugabo we nk’uko byari bisanzwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133256/britney-spears-yatandukanye-numugabo-we-nyuma-yamezi-14-barushinze-133256.html

  • Nasty C na Cassper bazahurira ku rubyiniro n’… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko aba bahanzi bashakaga gukorera igitaramo cy’abo i Kigali, ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi n'Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, bavamo ko bazaririmba muri iriya mikino bashyiraho akadomo.

    Ferwaba kandi yatangiye ibiganiro n’abahanzi bo mu Rwanda bari hagati ya babiri na batatu ndetse na ba Dj babiri bagomba kuzacuranga muri iki gitaramo. Ferwaba yitaye cyane ku kureba abahanzi bagezweho muri iki gihe, ariko batakoranye mu mikino yabanje.

    Aba bahanzi bakoranye indirimbo zirenze imwe bategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaherekeza umukino w’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda “Ferwaba All Star Game Concert 2023.”

    Bazataramira mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena ku wa 23 Nzeri 2023, mu gitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Cheetah.

    Nyovest utegerejwe i Kigali yatangiye kuririmba afite imyaka 12 y’amavuko. Kugeza ubwo mu 2006 yatsinzwe ikizamini cya Leta cy’amashuri yisumbuye, ava mu ishuri.

    Icyo gihe, uyu musore yabwiye ababyeyi be ko ashaka gukurikira inzozi ze zo gukora umuziki, bituma ku myaka 16 y’amavuko ava mu ishuri.

    Kuri iriya myaka yahise asinya mu inzu ifasha abahanzi ya Motwaswako, batandukanye mu 2008 Cassper atangira gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.

    Mu 2013, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Gusheshe”, mu 2014 asohora album ye ya mbere yise “Tsholofelo”. Iyi album yarakunzwe cyane ku rubuga rwa iTunes muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2014 Casper yashyizwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa MTV Base. Mu 2020, uyu muraperi yagiranye amasezerano y’imikoranire na Def JamAfrica.

    Ni Label ahuriyemo na Nasty C bazazana i Kigali, Larry Gaaga, Boity, Nadia Nakai, Tellaman, Tshego, Ricky Tyler ndetse na Vector.

    Ni ubwa mbere Cassper agiye gutaramira i Kigali. Ni mu gihe Nasty C ari ku nshuro ya kabiri agiye gutaramira i Kigali, inkumi zimwibuka cyane mu 2018.

    Nasty C yabonye iziba ku wa 11 Gashyantare 1997, ni umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.

    Yagize igikundiro cyihariye binyuze ku ndirimbo yakubiye kuri album 'Sophomore'. Mu 2018 yegukanye ibikombe bibiri birimo 'South African Music Awards' ndetse na 'All Africa Music Awards'.

    Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y'urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y'imodoka. Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.

    Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.

    Ku mwaka wa 14 y'amavuko, Nasty C yasohoye 'Mixtape' ye ya mbere yise 'One Kid, A Thousand Coffins' yasohoye ku wa 12 Gicurasi 2012.

    Ku wa 4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play ye ya mbere yise 'L.A.M.E. (Levitating Above My Enemies)', nyuma muri Gashyantare 2015 yasohoye 'Mixtape' yay a kabiri iriho indirimbo yamamaye yise 'Juice Back'.

    Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C yasubiyemo iyi ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest.

    Uyu musore afite album zirimo: Bad Hair (2016), Strings and Bling (2018) ndetse na Zulu Man with Some Power (2020).

    Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular (Major Lazer, DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The Coolest Kid in Africa (Davido) n'izindi.

    Nasty C agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya kabiri. Uyu musore atunze arenga Miliyoni 1.2$. Akurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 2

    Nasty C na Cassper bagiye gutaramira i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 23 Nzeri 2023

    Cassper agiye gutaramira i Kigali nyuma y’indirimbo ze zakunzwe nka ‘Gusheshe’, ‘Doc Shebeleza’ n’izindi. Ni we washinze Label yise ‘Family Tree Records’. Akurikirwa n’abarenga Miliyoni 4.4 kuri Twitter  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JUICE’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133252/nasty-c-na-cassper-bazahurira-ku-rubyiniro-nabahanzi-bi-kigali-133252.html

  • Kamonyi : Abafite ubumuga bateshwa agaciro mu kazi kandi bafite ubwenge n’ubumenyi #rwanda #RwOT

    Aba baforomokazi bo mu karere ka Kamonyi, twahisemo kudatangaza amazina, umwirondoro wabo ndetse n’ibigo nderabuzima bakoraho kuko kumenyekana bishobora guhungabanya umutekano wabo. Bakorera umwuga w’ubuforomo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Kamonyi, kandi bahuriza ku kuba barize neza bakaba bafite n’ubushobozi nyamara abo bakorana n’ubuyobozi bakaba bajya babima amahirwe amwe n’amwe bazira ko bafite ubumuga.

    Umwe muri bo ati : “Njyewe ubumuga bw’ingingo mfite butuma nk’iyo habonetse amahugurwa yo kongera ubumenyi mu kazi, ubuyobozi bufata umwanzuro wo koherezayo abandi kuko ngo babona njye byangora, nyamara akazi ngakora neza bishimangira ko n’ibindi kubikora bitananira. Niba narize nkarangiza kwiga nanafite amanota meza, ni gute ubuyobozi bwakumva ko kujya mu mahugurwa byo byamvuna ? Hari ubwo babikora nk’abashaka kutaturushya ngo ni ukudufasha nyamara ni ukudupfobya kandi biratubabaza cyane.”

    Uyu akomeza avuga ko hari n’abarwayi bamwe na bamwe bumva ko batizeye ubuvuzi bagiye guhabwa n’umuforomokazi ufite ubumuga nyamara nta na hamwe ubumuga afite bumubera inzitizi yo gutanga serivisi uko bikwiye, ariko akavuga ko ubuyobozi ari bwo bwagakwiye kubafasha kwereka abaturage ko ufite ubumuga yanakora akazi neza kurusha utabufite.

    Undi muforomokazi twaganiriye na we afite ubumuga bw’ingingo. Ashimangira ko hari igihe haje amahirwe yari agenewe ababyaza ariko umuyobozi we akabwira abateguraga icyo gikorwa ko uhari afite ubumuga atabikora neza bityo ko bakwishakira undi ku kindi kigo nderabuzima. Ibi ngo byaramubabaje cyane binatuma acika intege mu kazi ke kuko yabonaga yabikora neza kuko ubumenyi aburusha benshi badafite ubumuga. Ibi abishingiraho yemera ko hakiri intambwe ndende mu kumvisha abantu ko abafite ubumuga bashoboye imirimo itandukanye nk’uko abatabufite bayikora.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba avuga ko bigayitse kuba hari abagifite imyumvire nk’iyo ipfobya abantu bafite ubumuga. Avuga ariko ko ari ibintu bifata igihe kugirango abantu bahindure imyumvire, gusa agaragaza ko hari icyizere ko hamwe n’imikoranire n’inzego za Leta n’iz’abikorera, iyi myumvire izagenda ihinduka buhoro buhoro.

    Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga asaba abafite imyumvire ipfobya abafite ubumuga kuyihindura

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Abafite-ubumuga-bateshwa-agaciro-mu-kazi-kandi-bafite-ubwenge-n-ubumenyi

  • Abakinnyi baricinya icyara, abafana bashyizwe igorora – BetPawa Basketball Playoffs yashyizwemo ikirungo #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bashyizwe igorora mu mikino ya Kamarampaka ya shampiyona ya Basketball mu bagore n’abagabo yamaze kubona umuterankunga wayitiriwe “BetPawa Basketball Playoffs”, aho buri mukinnyi azajya ahabwa ibihumbi 50 ku mukino ikipe ye yatsinze.

    Izatangira tariki ya 23 Kanama 2023 aho mu bagabo REG BBC ya mbere izahura na Espoir BBC ya 4, Patriots BBC ya kabiri ihure na APR BBC ya 3.

    Mu bagore APR WBBC ya mbere izahura na The Hoops ya 4 n’aho REG WBBC ya kabiri ihure ba IPRC Huye.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ejo hashize cyari cyatumiwemo n’abakapiteni b’amakipe, Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” ryemeje ko bemeye gukorana na BetPawa nyuma yo kubona ko imishinga yabo ihamye.

    Umuyobozi Mukuru wa Mchezo ifite BetPawa mu nshingano, Ntoudi Mouyelo, yavuze ko bifuza guteza imbere umukino wa Basketball ndetse n’abakinnyi bawukina bikabagirira akamaro.

    Ati “Ni yo mpamvu nyuma y’umukino buri mukinnyi w’ikipe yatsinze azajya ahabwa ibihumbi 50 frw, turashaka kuzamura ihangana muri iri rushanwa. Ikindi kandi tuzahemba abakinnyi bitwaye neza.'

    Yakomeje kandi avuga ko kandi n’abafana bazahembwa, binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho azajya afata ifoto ari muri Arena agaragaza n’ikipe ashyigikiye ayisangize abamukuriye, uretse kuba uwatsinze azahabwa ibihembo by’umukino wa Basketball, ariko na none azatsindira itike yo kuba yajya kureba shampiyona za Basketball i Burayi cyangwa USA bitewe n’aho yifuza.

    Ati 'Ku nshuro ya mbere ashobora kuzahabwa ibihembo byoroheje ariko hari n’icyo kuzajya mu Burayi cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kureba umukino umwe bitewe n’aho ashaka, byose yitabweho na BetPawa.'

    Nyirishema Richard, visi perezida wa FERWABA yavuze ko uyu muterankunga yanabafashije gutanga amafaranga yo kwitegura aho amakipe aho buri kipe yahawe miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ikipe izegukana Playoffs mu bagabo izahabwa miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe mu bagore izahabwa miliyoni 10.

    Muri 1/2 amakipe azakina imikino 5 itanze indi gutsinda 3 ihite igera ku mukino wa nyuma.

    BetPawa niyo muterankunga wa Playoffs

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-baricinya-icyara-abafana-bashyizwe-igorora-betpawa-basketball-playoffs-yashyizwemo-ikirungo

  • Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye ikipe nshya mu Bubiligi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda, Salomon Nirisarike, yamaze kubona ikipe nshya ya K.V.K TIENEN yo mu Bubiligi isanzwe ikina mu kiciro cya 3.

    Umukire ufite iyi kipe Salomon Nirisarike agiye kuzajya akinira, ngo afite intego yo kuyigeza mu kiciro cyambere byihuse.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wikipe-yigihugu-amavubi-yabonye-ikipe-nshya-mu-bubiligi/