Blog

  • Shalom choir yitegura gutaramira muri BK Aren… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023 ni bwo Shalom choir yashyize mu Mwuka abakunzi bayo n’ab’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange, ibagezaho indirimbo nshya “Yasannye umutima” ifite iminota 9 n’amasegonda 22. 

    Ni indirimbo yakozwe na Nicolas mu buryo bw’amajwi, amashusho akorwa na BJC Official. Baterura bagira bati “Muze mwese turirimbire Uwiteka, duhanike amajwi tuvuge ibyiza yadukoreye. Yasannye umutima wanjye ugiye gusenyuka, ndabyibutse, mutima wanjye we turagara uririmbe”.

    Aba baririmbyi basohoye iyi ndirimbo mu gihe bari kwitegura igitaramo bise “Shalom Gospel Festival” kizaba tariki 17 Nzeri 2023 muri BK Arena aho kwinjira ari ubuntu ku bantu bose. Bazaba bari kumwe na Israel Mbonyi ukunzwe cyane mu ndirimbo “Tugumane”, “Ndashima” na “Nina Siri”.

    Shalom choir izataramana na Israel Mbonyi muri BK Arena mu minsi micye iri imbere

    Shalom choir bamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: ‘Nzirata Umusaraba’, ‘Nyabihanga’, ‘Abami n’Abategetsi’, 'Uravuga bikaba, 'Umuntu w'imbere', 'Mfite Ibyiringiro', 'Ijambo Rirarema', 'Icyizere', 'Nduhiwe' n'izindi. Bafatirwaho icyitegererezo n’amakora menshi yo mu Rwanda. 

    Aba baririmbyi b’abahanga cyane bamaze kwesa uduhigo twinshi mu muziki wa Gospel. Bazwiho gukora ibitaramo bihambaye. Nyuma yo gukora igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Center mu 2018, kuri ubu bagiye gukora ikindi cya rurangiza kizabera muri BK Arena.

    Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y'abana bato biganjemo ababarizwaga mu ishuri ryo ku cyumweru. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero, icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

    Mu 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w'indirimbo z'amajwi n'amashusho.Hari nyuma y'imyaka 30 yari imaze ibonye izuba. Byumvikanisha ko mbere yaho, yari isinziriye mu bikorwa by'umuziki, ariko kuva mu 2016 Shalom yahaguruse ihagurutse!

    Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17, yaje kuba korali y'urubyiruko, icyo gihe muGakiriro (hahozwe hitwa muGakinjiro) haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

    Mu 1990 baje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita Shalom choir. Kuri ubu korali Shalom ni korali ikunzwe cyane i Nyarugenge ndetse no mu gihugu hose muri rusange. Ibi bigaragarira mu bitaramo bakora, ibyo bitabira n’indirimbo zabo bashyira hanze.

    Bazwi kandi mu bikorwa by’ivugabutumwa mu bikorwa bakunze gukorera hirya no hino mu Rwanda. Bimwe muri ibyo bikorwa bakunze kukora mu ibanga bagafasha abatishoboye, ariko ntibitangazwe mu itangazamakuru.

    Shalom choir, niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album yabo nshya.

    Nyuma y'imyaka itanu bakoze iki gitaramo na n'ubu kikirahirwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu Shalom choir bageze kure imyiteguro yo gukora ikindi gitaramo gikomeye bazakorera muri BK Arena, inyubako yakira abantu barenga ibihumbi icumi.

    Chorale de Kugali niyo yabimburiye andi makorali gutaramira muri iyi nyubako, hari muri Covid-19. Shalom choir ibaye iya mbere muri ADEPR yanditse amateka yo gutaramira nuuri iyi nzu. Abandi baririmbyi bayikoreramo igitaramo ni James na Daniella, Chorale de Kigali na Israel Mbonyi wahataramiye kuri Noheli ishize.

    REBA INDIRIMBO NSHYA “YASANNYE UMUTIMA” YA SHALOM CHOIR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133650/shalom-choir-yitegura-gutaramira-muri-bk-arena-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yasannye-umu-133650.html

  • Menya utubari 8 wasohokeramo muri izi mpera z… – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru yacu iraca ku mayange tumwe mu tubari 10 wasohokeramo muri iyi weekend. Izakomeza igaruke ku tubari twose two mu mujyi wa Kigali dufite umwihariko wo gutanga Serivisi nziza.

    Duhereye mu karere ka Nyarugenge usanga utubari twinshi ariko udufite ibyo wavuga ko byaba bisamaje bikaba byakurura abakiriya ni duke kuko usanga buri kabari ibyo gafite n'akandi ari uko.

    Ariyo mpamvu usanga abantu bahitamo gusohokera aho bari busange umwihariko w'amfunguro, ibyo kunywa bitangwa n'abafite umuhate n'umurava wo kutabihiriza abakiriya ndetse rimwe na rimwe ugasanga hari n'abahanga mu kuvanga imiziki bagenda bafasha abakiriya kugubwa neza ukeneye kubyina akisanga.

    1. Nofla Motel, mu Kiyovu

    Nofla Motel nta Weekend y’ubusa ihaba

    Nofla Motel ishobora kwakira ubukwe n’ibindi birori

    Abaje kwiyakira bicara nk’abari iwabo, mu ntebe nziza

    Ukibaza ahantu wagana ugafata amafunguro ateguwe neza ukaba wahabwa icyo kunywa ndetse n'umuziki ugezweho uba uvanze n'uwo mu bihe byo hambere ucurangwa na Dj Martin aho ushobora kujya ni muri Nofla Motel. Iherereye mu karere ka Nyarugenge ahazwi nka peyage. Ni mu nsi y'inyubako zikoreramo RSSB (Rwanda Social Security Board). 

    Ni hamwe mu hantu ushobora gusohokera ntiwicwe n'irungu bitewe nuko haba gahunda zitandukanye. Abahanzi bafite amazina mu Rwanda bahasimburana muri weekend. Vuba aha hacurangiye Mico The Best, B-Threy, Fireman araza kuba ahari iri joro. Buri weekend yahoo igira umwihariko. 

    Abavanga imiziki barimo Dj Briane, Dj Phil Peter, Dj Khalim n'abandi batandukanye bagiye bahakorera mu bihe bitandukanye. Dj Martin ukorera aha muri Nofla Motel yabwiye Inyarwanda ko aha ari ho hantu urubyiruko rwisanga bitewe nuko hashya buri Weeekend kandi hakaba hafite umwihariko wo kuba mu gihe'Abandi bafunze imiryango, twe hano muri Nofla turakesha'.

    2. The B Lounge, Nyamirambo

    THE B Lounge ihari rugari abahanzi n’abavanga imiziki. Ni akabari keza kari hejuru muri etage aho uba witegeye Nyamirambo yose

    Ku itariki 15 Kanama 2023 abatuye n'abagenda I Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge bakiriye ahantu hashya bazajya basohokera. Ni akabari kari hejuru muri etage iri imbere ya Kiliziya Gatorika ya Charles Rwanga, imbere y'inyubako z'urukiko rw'ubucuruzi. 

    Ubwo bafunguraga aka kabari hari abahanzi barimo Bushali, B-Threy, Marina na Kenny Sol basusurukije abitabiriye uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro The B Lounge. Hari kandi Dj Briane na Mc Tino bafashije abantu bari bahaje huzuye dore ko byanabaye ngombwa ko bakesha bitewe nuko bari baryohewe ubudasigaza. 

    Ni akabari gafite umwihariko w'igikoni gifite amafunguro meza ndetse n'inzoga ziri mu zigezweho muri iyi minsi ku bakunda gusohoka. Iyo uri muri aka kabari uba witegeye Kigali uyirebera mu mpande zose kuko hari ku gisenge cy'inyubako ndende. Ni akabari kagezweho gafite uburyo bwo gucungirwa umutekano ku buryo na cya gihe manyinya yakuyoboka bagufasha gutaha udateje sahinda.

    3. Bahaus Bar Nyamirambo

    Aka kabari ni kamwe muri duke dusigaye mu mujyi wa Kigali tugifite abamansuzi. Kari muri hamwe haha akazi abahanzi nyarwanda, abavanga imiziki n'abashyshyarugamba. Mc/Dj Anitha Pendo yagiye ahakorera kenshi aza kuhasiga abandi bakinjira mu mwuga bataragira amazina ahambaye ariko babyitwaramo neza. 

    Kuri ubu hasimburana abavanga imiziki barimo Tasha The Dj, Dj Fabiola bari kumwe na Mc Kalypso. Ni kenshi bakira abahanzi bakaza kuhataramira. Mu minsi ishize Platin P yarahataramiye ari kumwe n'ababyinnyi be. Hari hakubise huzuye.

    4. Green Corner, Nyamirambo

    Aka ni akabari kari mu nyubako iri ku muhanda ujya ku murenge wa Nyakanda. Ni akabari gafite ahantu hanini abafite ibirori bakwisanzura kandi gafite akabyiniro ku buryo iyo amasaha akuze abari muri bar bamanukira hasi mu kabyiniro. Ku wa Gatandatu haba hari band icuranga indirimbo za hambere n'izigezweho yitwa Noeud De la Paix'Ipfundo ry'amahoro' bacuranga umuziki mwiza. Baratangira kuhacurangira guhera kuri uyu wa gatandatu w'icyumweru cya mbere cya Nzeri.

    5. Kaizen Hotel

    Iyi ni imwe muri Hotel zigezweho mu guha akazi urubyiruko rwo mu ruganda rw'imyidagaduro. Niho Impala de Kigali zicurangira igisope ariko haba na Silent Disco haba hari abavanga imiziki batandukanye barimo Dj Didyman, Tasha The Dj, Deelex The Dj n'abandi. 

    Hakunze kubera amasabukuru y'abafite amazina azwi mu myidagaduro bitewe nuko bashyize imbere guteza imyidagaduro yo mu Rwanda. Ni Nyabugogo, etage iri ku muhanda uzamuka werekeza ku isoko rya Kimisagara. Aha naho barakora bugacya nta kibazo cy'amasaha bajya bahura nacyo.

    6. Amariah Villa

    Aka ni akabari gashya kari mu karere ka Nyarugenge , mu murenge wa Nyamirambo ahazwi nko mu Miduha. Bazwiho kugira inyama zirimo:Ikidari, ihene irimo umuceri,imishishito, ragoux de chevre n'izindi. Haba abahanga mu kuvanga umuziki nka Tasha The Dj na Dj Black.





    Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe Silent Disco. Ni ahantu hatuje kandi heza ku bifuza gusohokera ahantu hatari akavuyo.

    7. Kikac Loung

    Aka ni akabari gafite umwihariko w'ibiryo byitiriwe abafite amazina mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Fayzo. Hari kandi inyama bise Mignone. Ni ahantu ushobora kujya ukahahurira n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba abahaje kuhafatira rimwe cyangwa se kuhafatira amafunguro arimo Kawunga dore ko bazi kuyiteka. 

    Abarimo Mico The Best, Niz Beat, abahanzi, abakinnyi ba filimi, abanyamakuru b'imyidagaduro, n'abandi bakunze kuba ariho bafatira icyo kunywa no kurya. Ariko rero bagira Sauna na Massage biri mu bikurura abantu b'ingeri zitandukanye. 

    Aka kabari gaherereye mu Nyakabanda ahazwi nka Skol cyangwa se kuri Contineri. Ni akabari ka abashinzwe inyungu za Bwiza mu muziki. Ni Claude uhujimfura na Dr Kintu usanzwe areberera inyungu za Bebe Cool mu Rwanda no mu karere.

    8. Cadillac Night Club


    Aha ni hamwe mu hantu hari mu mujyi wa Nyarugenge hagati. Aka kabyiniro gakorera mu nyubako za KIC, Ground Floor. Abahanga mu kuvanga imiziki barahasimburana ariko by'umwihariko Dj Marnaud akunze kuba ariho akorera buri wa Gatandatu. Ni kamwe mu tubyiniro twihagazeho tugendwamo n'abakoze ikofi.

    Mu nkuru itaha tuzareba utundi tubari twiza abanyakirori bakwiriye gusohokeramo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133645/menya-utubari-8-wasohokeramo-muri-izi-mpera-za-weekend-ukahasiga-ayawe-ugatahana-ibyishimo-133645.html

  • “Asigaye ameze nk’abakinnyi bakina muri Premier League”: Rutahizamu w’Amavubi yasangije abakunzi be ubuzima asigaye abayemo butandukanye cyane n’ubwo yabagamo agikina mu Rwanda -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Asigaye ameze nk'abakinnyi bakina muri Premier League': Rutahizamu w'Amavubi yasangije abakunzi be ubuzima asigaye abayemo butandukanye cyane n'ubwo yabagamo agikina mu Rwanda.

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Biramahire Abeddy wakiniye amakipe nka AS Kigali na Al-Suwaiq Club yo muri Oman ubu ni rutahizamu w'ikipe ya UD Songo yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Mozambique.

    Uyu mukinnyi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane amugaragaza ari mu rwambariro rw'ikipe ye ya UD Songo ku buryo wabonaga ko hasaga neza cyane ugereranyije n'amakipe yo mu Rwanda.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/asigaye-ameze-nkabakinnyi-bakina-muri-premier-league-rutahizamu-wamavubi-yasangije-abakunzi-be-ubuzima-asigaye-abayemo-butandukanye-cyane-nubwo-yabagamo-agikina-mu-rwanda-amafoto/

  • Ntabwo byari byoroshye: Arsenal bayitereye agahinda imbere y’abakunzi bayo maze Manchester United yo yirwanaho ibona itatu hitabanjwe amasengesho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntabwo byari byoroshye: Arsenal bayitereye agahinda imbere y'abakunzi bayo maze Manchester United yo yirwanaho ibona itatu hitabanjwe amasengesho.

    Ikipe ya Arsenal FC ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Premier League ikipe ya Fulham iyiziritseho birangira binganyije igitego 1-1 imbere y'abafana bayo.

    Manchester United yaturutse inyuma itsinda Nothingham ibitego 3-2 mu mukino utari woroheye abasore ba Ten Hag gusa abifashinjemo na Casemiro ndetse na bagenzi be babashinje kubona amanota atatu.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Arsenal FC na Fulham:

    Arsenal ni:

    1. Saka ku munota wa 70

    2. Nkentiah ku munota wa 72.

    Fulham ni:

    1. Pereira ku munota wa 1

    2. Palphinha ku munota wa 87.

    Abakinnyi batsindiye Manchester United na Nothingham:

    Manchester United ni:

    1. Erkisen ku munota wa 17

    2. Casemiro ku munota 52

    3. Fernandez ku munota wa 76.

    Nothingham ni:

    1. Taiwo ku munota wa 2

    2. Boly ku munota wa 4.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-byari-byoroshye-arsenal-bayitereye-agahinda-imbere-yabakunzi-bayo-maze-manchester-united-yo-yirwanaho-ibona-itatu-hitabanjwe-amasengesho/

  • Milliyoni zikenewe kugirango ikipe ya Rayon Sports ikine umukino wa CAF Confederation Cup zakanze abantu bamenyeraga iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Milliyoni zikenewe kugirango ikipe ya Rayon Sports ikine umukino wa CAF Confederation Cup zakanze abantu bamenyeraga iyi kipe

    Ikipe ya Rayon Sports mu ijoro rya cyeye abakunzi bakadasohoka bahuriye muri Grand Night bishimira ibikombe batwaye umwaka ushize. Muri uyu muhuro hatangiwemo Milliyoni zigera kuri 32 ariko izikenewe kugirango hategurwe umukino wa CAF Confederations Cup wakanze abantu.

    Mu minsi iri imbere ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa mbere muri CAF Confederations Cup nyuma yo kudakina umukino wa mbere w'ijonjira ry'ibanze. Uyu mukino ugomba gutegurwa na Milliyoni 68 nkuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabitangaje.

    Aya mafaranga ni menshi cyane ariko ikipe ya Rayon Sports kuba ari ikipe ikomeye ndetse ifite abafana benshi agomba kuboneka kuko abafana bayo baba bakeneye ibyishimo niyo mpamvu hagomba gutegurwa umukino mu buryo bwose bishoboka.

     

    Source : https://yegob.rw/milliyoni-zikenewe-kugirango-ikipe-ya-rayon-sports-ikine-umukino-wa-caf-confederation-cup-zakanze-abantu-bamenyeraga-iyi-kipe/

  • Ese nawe nizo ziri kubigukorera muri iki cyumweru? Hamaze gutangazwa indirimbo 10 ziri guhiga izindi muri iki cyumweru maze Juno Kizigenza yongera kwemeza abo bahanganye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese nawe nizo ziri kubigukorera muri iki cyumweru? Hamaze gutangazwa indirimbo 10 ziri guhiga izindi muri iki cyumweru maze Juno Kizigenza yongera kwemeza abo bahanganye.

    InyaRwanda imaze gutangaza indirimbo 10 nziza zihiga izindi muri iki cyumweru indirimbo Igitangaza ya Juno Kizigenza niyo yongeye kuyobora uru rutonde nk'uko mu cyumweru gishize yari yabikoze.

    Urutonde rw'indirimbo 10:

    1. Igitangaza by Juno Kizigenza, Kenny Sol na Bruce Melodie

    2. Sakwe Sakwe ya Alyn Sano

    3. Zahabu ya Aline Gahongayire

    4. Carry Me ya Bwiza

    5. Ngicyo ya Odda Paccy

    6. Strees free ya Mulix

    7. Urweza ya Umusizi Murekatete

    8. Azana ya Bruce Melodie

    9.  Ruhuka ya Peace Hozy

    10. Nabakaniye ya Kapito Royito.

    Source : https://yegob.rw/ese-nawe-nizo-ziri-kubigukorera-muri-iki-cyumweru-hamaze-gutangazwa-indirimbo-10-ziri-guhiga-izindi-muri-iki-cyumweru-maze-juno-kizigenza-yongera-yongera-kwemeza-abo-bahanganye/

  • “Ubu nibwo yabaye mwiza kurushaho” Menya byinshi ku mukobwa wabaye miss Rwanda wa mbere mu 1994 – Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 1994 ari nawo mwaka u Rwanda rwatashywe n'icuraburindi, hari haratowe miss Rwanda, uwo miss Rwanda watowe icyo gihe yitwa Uwera Derila.

    Uyu mukobwa niwe wari ubaye miss wa mbere watowe mu Rwanda. Uyu mukobwa yatowe taliki ya 17 Ukuboza 1993, yatowe mu bakobwa 20 bari bahanganye. Gusa nyuma ntago irushanwa ryakomeje kubera Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

    Muri uwo mwaka ntabwo bahembwaga amafaranga angana nkayo bahembwa abubu, kuko yahembwaga ibihumbi 50 rwf. Gusa ni bake bayahembwaga.

    Ubu ni umu-Mama w'umwana umwe w'umukobwa, ndetse ubu afite umugabo w'umunyarwanda babana. Batuye i Brussel mu Bubiligi.

     

    Source : https://yegob.rw/ubu-nibwo-yabaye-mwiza-kurushaho-menya-byinshi-ku-mukobwa-wabaye-miss-rwanda-wa-mbere-mu-1994-amafoto/

  • Ikipe ya Rayon Sports yateguwe na Gorilla FC FERWAFA ibimenye mbere none yateguye igikorwa kiraza kuzimiza ibyari byateguwe byose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yateguwe na Gorilla FC FERWAFA ibimenye mbere none yateguye igikorwa kiraza kuzimiza ibyari byateguwe byose

    Ikipe ya Gorilla FC nyuma yo gutsinda Rayon Sports umwaka ushize yari yateguye Gikundiro FERWAFA ibimenye mbere ihita itegura igikorwa mu buryo bwihise cyo gukuraho ibyari byateguwe byose.

    Kuri uyu wa gatandatu nibwo hagiye amakuru hanze yuko ikipe ya Gorilla FC ishaka kubangamira Rayon Sports ku munsi wejo yaza gukina igasanga imyambaro iri bwambare irasa kandi Gorilla FC ari yo iri mu rugo.

    Ikipe ya Rayon Sports imyambaro yose yateguye izakoresha uyu mwaka w'imikino irasa neza n'imyambaro ikipe ya Gorilla FC iheruka gushyira ahagaragara, ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports izasura Gorilla FC ku munsi wejo kubona ibyo yari bwambare byagorana.

    FERWAFA imaze kubona ko hashobora kubaho ihangana ku mukino wejo uzahuza Rayon Sports na Gorilla FC, yahise itegura inama igomba guhuza aya makipe yombi kugirango imwe yerekane ibyo izambara hakiri kare bitazateza ikibazo ku munsi w'umukino.

    Uyu mukino wa Rayon Sports na Gorilla FC uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kanama 2023, uzabera kuri Sitade ya Kigali Pelé i Nyamirambo.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yateguwe-na-gorilla-fc-ferwafa-ibimenye-mbere-none-yateguye-igikorwa-kiraza-kuzimiza-ibyari-byateguwe-byose/

  • Gasabo: Umugabo waburanaga n’umugore we mu rukiko kubera ibintu bihanwa n’amategeko yamukoreye mu bihe bitandukanye, yahawe igihano n’urukiko ubundi abandi bagabo bumviraho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasabo: Umugabo waburanaga n'umugore we mu rukiko kubera ibintu bihanwa n'amategeko yamukoreye mu bihe bitandukanye, yahawe igihano n'urukiko ubundi abandi bagabo bumviraho.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije umugabo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko igihano cy'umwaka umwe gisubitse mu gihe cy'imyaka itatu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo guhoza umugore we ku nkeke.

    Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwari rwasabiye uwo mugabo guhamwa n'icyaha agahanishwa igifungo cy'imyaka ibiri

    Bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye yagiye atoteza umugore we amubwira amagambo mabi ndetse akanamutuka ibitutsi by'urukozasoni byatumye abaho mu bwoba.

    Uwo mugabo ngo yakundaga gutoteza umugore we ku buryo hari n'ubwo yamusangaga aho acururiza akabaza impamvu abakiliya bagiye kunywera mu kabari k'indaya [avuga umugore we.]

    Uretse kandi kumutuka ngo yagiye akora ibikorwa bigamije gutera umugore ubwoba no kumubuza umutekano birimo kumukubita no kumutuka bikomeye ndetse akamutukira no mu ruhame.

    Uwo mugabo yemereye urukiko koko ko icyaha Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho yagikoze ariko asaba ko yagabanyirizwa igihano kuko yifuza kujya gushakira abana be amafaranga y'ishuri yo gutangirana umwaka utaha w'amashuri ngo kuko batakibana n'umugore.

    Yagaragaje ko mu gihe amaze afungiye muri kasho ya polisi yamaze kwitekerezaho akabona ko akwiye kwikosora ndetse akaba anabisabira imbabazi.

    Umwunganira na we yari yasabye ko Urukiko rwamuha igihano gisubitse kubera ko icyo gihano nta ngaruka cyateza kuko bamaze gutandukana n'umugore we ndetse banafitanye urundi rubanza rw'imbonezamubano mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwo gusaba gatanya.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumaze gusuzuma izo ngingo, kuri uyu wa 25 Kanama 2023, rwagaragaje ko uwo mugabo ahamwa n'icyaha cyo guhoza uwo bashyingiranwe ku nkeke.

    Urukiko Rwemeje ko ahanishwa igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe ariko gisubitse mu gihe cy'imyaka itatu.

    Uyu mugabo wari ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi agomba guhita arekurwa agasubira mu buzima busanzwe ariko nk'uko igisabanuro cy'igihano gisubitse kiri asabwa kwirinda kongera gukora icyaha gisa gityo mu gihe cy'imyaka nibura itatu yasubikiwemo igihano.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rigaragaza ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo aba akoze icyaha gihanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

    Source : https://yegob.rw/gasabo-umugabo-waburanaga-numugore-we-mu-rukiko-kubera-ibintu-bihanwa-namategeko-yamukoreye-mu-bihe-bitandukanye-yahawe-igihano-nurukiko-ubundi-abandi-bagabo-bumviraho/