Blog

  • Uburusiya bwemeje ko Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi wa Wagner yapfuye #rwanda #RwOT

    Abategetsi bo mu Burusiya bavuga ko umukuru w'itsinda Wagner ry'abacanshuro b'Abarusiya Yevgeny Prigozhin yemejwe ko yapfuye, nyuma y'isesengura ry'ingirabuzima-fatizo ku mirambo yasanzwe mu ndege yahanutse ku wa gatatu ushize.

    Akanama k'iperereza k'Uburusiya (SK) kavuze ko imyirondoro y'abantu bose 10 bapfuye yamenyekanye kandi ko ihuye n'iy'abari bari ku rutonde rw'abagenzi b'iyo ndege.

    Indege yihariye ya Prigozhin, wari ufite imyaka 62, yahanukiye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'umurwa mukuru Moscow w'Uburusiya, ku itariki ya 23 y'uku kwezi kwa Kanama2023, yica abantu bose bari bayirimo.

    Ibiro bya perezida w'Uburusiya (Kremlin) byahakanye ibihwihwiswa ko ari byo nyirabayazana y'ihanuka ry'iyo ndege.

    Akanama SK kavuze ko gakomeje gukora iperereza ku cyaha.

    Mu itangazo, ako kanama kagize kati 'Isuzuma ry'akaremangingo k'ingirabuzima-fatizo ryasojwe. Dushingiye ku bisubizo, imyirondoro y'abantu bose 10 bapfuye yemejwe, kandi ihuye n'urutonde rwatangajwe rw'abari bari mu ndege.'

    Abapfuye barimo abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru bo mu itsinda Wagner, ryashinzwe na Prigozhin, ndetse ryagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare muri Ukraine, muri Syria no mu bice bimwe byo muri Afurika.

    Muri abo harimo Dmitry Utkin, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bya Wagner.

    The post Uburusiya bwemeje ko Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi wa Wagner yapfuye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/28/uburusiya-bwemeje-ko-yevgeny-prigozhin-wari-umuyobozi-wa-wagner-yapfuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uburusiya-bwemeje-ko-yevgeny-prigozhin-wari-umuyobozi-wa-wagner-yapfuye

  • Abatoza 5 bicariye ishyiga rishyushye bashobora kwirukanwa isaha n’isaha muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umwaka w’imikino wa 2023-24 mu mupira w’amaguru mu Rwanda waratangiye aho icyiciro cya mbere bamaze gukina umunsi wa mbere.

    Amakipe yariyubatse kuva ku bakinnyi kugeza no kubatoza, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abatoza bashobora kuzabimburira abandi kwirukanwa bitewe n’imiterere ndetse n’amakipe batoza uburyo yihanganamo.

    Muhire Hassan – Sunrise FC

    Muhire Hassan umutoza wa Sunrise FC, nibwo bwa mbere atoje mu cyiciro cya mbere ari umutoza mukuru kandi nta kandi kazi abivanga nako cyane ko mbere yakoraga muri PSF.

    Uyu mugabo uzwiho cyane ubusesenguzi bw’umupira, nyuma y’umunsi wa mbere gusa wa shampiyona igitutu cyazamutse kubera gutsindwa na Police FC 2-0.

    Amagambo yatangaje nyuma y’uyu mukino avuga ko ba rutahizamu afite batajyanye n’ibyo yifuzaga gukina, ntabwo yakiriwe neza na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe batatinyaga kuvuga ko ari we witsinze.

    Ikindi mu masezerano n’iyi kipe itajya yihanganira gutsindwa ni uko harimo ko gutsindwa imikino 3 yikurikiranya agomba guhita asezererwa. Hassan ni umwe mu batoza bashobora kutazarangiza umwaka w’imikino mu ikipe batangiriyemo.

    Alain Kirasa – Gasogi United

    Benshi bakubwira ko imwe mu makipe agoye gutoza ari Gasogi United kuko akenshi umutoza nta jambo aba afite, ahubwo aba ari nk’agakingirizo gashyira mu bikorwa ibyo perezida w’ikipe Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yifuza, yaba ari ugutoza, gupanga ikipe ibanza mu kibuga no gusimbuza byose umutoza nta ruhare runini abigiramo.

    Umutoza ugerageje gukora ibye ntamara kabiri muri iyi kipe, biragoye ko iyi kipe umutoza yatangira umwaka w’imikino akanuwusoza. Alain Kirasa wakoranyeho na KNC mbere, mu gihe ataba yoteguye gukorera mu kwaha kwe, ntabwo azahamara kabiri.

    Habimana Sosthene – Musanze FC

    Habimana Sosthene umutoza mukuru wa Musanze FC, na we arahabwa amahirwe menshi yo kuzasezererwa mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira.

    Musanze FC ni ikipe itihanganira gutsindwa, ni imwe mu makipe ahinduranya abatoza cyane aho bigorana kuba umutoza yahatoza umwaka.

    Ifite umuyobozi, Tuyishimire Placide ukunda gufata imyanzuro atitaye ku bindi, 2021 yirukanye umutoza Seninga Innocent umukino ukirimo hagati amwirukanira kuri radio. Nta kindi aba ashaka kumva uretse intsinzi.

    Nshimiyimana Maurice Maso – Etoile del’Est

    Maso ni undi mutoza na we uhari udahari kuko isaha n’isaha na we azirukanwa kubera umusaruro muke.

    Ari mu ikipe itamushyiraho igitutu cyinshi ariko na none itakwihanganira guhora itsindwa.

    Ndetse amakuru avuga ko igitutu cyatangiye kuzamuka kuri uyu mutoza nyuma yo gutsindwa na Musanze FC 4-1 mu mukino ufungura shampiyona aho yasabwe kugira ibyo ahindura mu maguru mashya.

    𝗣𝗲𝘁𝗿𝗼𝘀 𝗞𝗼𝘂𝗸𝗼𝘂𝗿𝗮𝘀 – Kiyovu Sports

    𝗣𝗲𝘁𝗿𝗼𝘀 𝗞𝗼𝘂𝗸𝗼𝘂𝗿𝗮𝘀 ni umutoza ukomoka muri Greece wasinyiye gutoza Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni umwe mu batoza bari ku gitutu cyinshi nyuma y’uko ikipe arimo perezida wayo, Mvukiyehe Juvenal atihanganira gutsindwa, atitaye ku masezerano mufitanye iyo ibintu bitari mu murongo yifuza ntabwo yihangana.

    Ni umugabo ushora amafaranga menshi buri mwaka ashaka igikombe ariko cyarabuze, niyo mpamvu iyo kipe itarimo yitwara neza byose biryozwa umutoza.

    Uretse kuba itajya ipfa gusozanya shampiyona umutoza yatangiranye, kuri iyi nshuro yakoze n’impinduka yirukana abakinnyi benshi kandi b’inkingi za mwamba barimo ba kapiteni bombi bashinjwa ubugambanyi.

    Yagiye ku isoko agura abandi, kuba yabura umusaruro, umutoza agomba kwicara abizi ko nta gahenge azamuha.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-5-bicariye-ishyiga-rishyushye-bashobora-kwirukanwa-isaha-n-isaha-muri-shampiyona-y-icyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-amafoto

  • APR yandagaje Patriots igera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka muri Basketball “BetPawa Playoffs” nyuma yo gutsinda Patriots BBC imikino 3-0 muri 5 bagombaga gukina, izahura na REG BBC yasezereye Espoir BBC nayo iyitsinze imikino 3-0.

    Uyu munsi nibwo habaye umukino wa gatatu wa kamarampaka mu bagabo muri Betpawa Playoffs aho amakipe yageze muri 1/2 yagombaga gutanguranwa imikino 5.

    REG BBC yaje gutsinda Espoir BBC umukino wa 3 amanota 96-60 ihita iba ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma, ni nyuma yo gutsinda Espoir BBC imikino 3-0.

    Hahise hakurikiraho umukino wa APR BBC na Patriots BBC. APR BBC yari ifite imikino 2-0, benshi bari bategreje kureba niba isubira Patriots ikagera ku mukino wa nyuma cyangwa niba Patriots itsinda bakazakina undi mukino.

    Abakinnyi ba APR bagowe cyane no gutsinda amanota 3 yaje gutakaza agace ka mbere ku manota 20 ya Patriots kuri 15 ya APR BBC.

    Mu gace ka kabiri, abakinnyi ba APR BBC bari bahagaze neza mu kugarira byatumye Patriots BBC igorwa n’aka gace.

    APR yari hejuru ibifashijemo n’abarimo Holland, Nshobozwabyosenumukiza na Habimana Ntore batsinze aka gace ku manota 17-7 maze bajya kuruhuka ari 32 ya APR BBC kuri 27.

    Patriots BBC yagarutse mu gace ka gatatu ubona ishaka kugabanya ikinyuranyo yatsinzwe ariko amakipe yombi muri aka gace yatsinze amanota 12.

    Agace ka nyuma APR BBC yahuye n’ikibazo aho Prinde Ibeh wayifashaga cyane yaje kuzuza amakosa 5 ahita asohoka mu kibuga hakibura iminota 7.

    APR BBC nk’ikipe nayo yaje kuzuza amakosa habura iminota 4 n’amasegonda 35. Umukino waje gusubira irudubi ubwo hari hasigaye iminota 3 Patriots BBC nayo yaje kuzuza amakosa 5.

    APR yaje kwegukana agace ka nyuma ku manota 18-13 ihita inegukana umukino ku manota 62-52. Byari bivuze ko APR BBC itanze Patriots imikino 3 muri 5 bagombaga gukina, yahise igera ku mukino wa aho izahura na REG yasezereye Espoir BBC.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yandagaje-patriots-igera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-kamarampaka-amafoto

  • Abakinnyi bakinnye umutoza wa Rayon Sports aravunika, yatutse umutoza wa Gorilla FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Yamen Zelfani umutoza mukuru wa Rayon Sports yaraye avunikiye mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24 banganyijemo na Gorilla FC.

    Wari umukino w’umunsi wa kabiri w’iyi shampiyona waraye ubereye kuri Kigali Pelé Stadium aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Hagiye hagaragara gushyaramirana cyane hagati y’abatoza b’impande zombi, byanaviriyemo uwa Rayon Sports guhabwa ikarita y’umuhondo.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa yabwiye itangazamakuru ko uyu mutoza yamutukaga mu Cyarabu kandi akizi, ngo niho havuye gushyamirana.

    Ati “Uriya mugabo afite imico itari myiza. Iyo agiye kugutuka, agutuka mu Cyarabu, kandi nabyumvise narakize ndakizi. Ni cyo cyambabaje. Nabwiye umwungiriza we ko ari gutukana mu Cyarabu kandi si byiza. Yatukanaga mu Cyarabu. Ni cyo kintu cyambabaje nta kindi. Byatumye mva mu mwanya wanjye njya kubimubwira. Ni imico itari myiza.'

    Uyu mutoza kandi yaje guhura n’uruva gusenya kuko yaje kuvunikira muri uyu mukino.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 87, umukinnyi wa Rayon Sports yarengeje umupira noneho uyu mugabo ashaka kuwufata ariko umupira ukubita kuri ‘bench’ usubira mu kibuga agenda awukurikiye ashaka kuwufata, nibwo yahuye na rutahizamu wa Gorilla FC, Camara wamukandagiye ku kirenge (uburyo byabayemo ntiwakemeza niba yabishakaga cyangwa atabishakaga), undi yahise yikubita hasi aza kwitabwaho n’abaganga.

    Zelfani nyuma y’uyu mukino yavuze ko bamubwiye ko imvune ye ari ikibamico yakinaga ntacyo yabaye kandi yababaye, aho yemeje ko umukinnyi wa Gorilla yabikoze abishaka.

    Ni gutya byatangiye

    Yagaragaje ko yababaye cyane

    Yahise yitabwaho n’abaganga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-bakinnye-umutoza-wa-rayon-sports-aravunika-yatutse-umutoza-wa-gorilla-fc-amafoto

  • Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza u Rwanda binyuze mu cyiswe 'Visit Rwanda' #rwanda #RwOT

    Mugitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo haramutse amakuru avuga ko ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage igiye kwamamaza u Rwanda, binyuze muri Visit Rwanda mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

    Iby'iyi nkuru yo kwamamaza u Rwanda ku ikipe ya Bayern byabaye impamo ubwo ikigo cy'igihugu cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo RDB ryabyemezaga.

    Ibi kandi byemejwe na Visit Rwanda binyuze mu mashusho bashyize ahagaragara ndetse n'iyi kipe y'ubukombe mu Budage iza kubyemeza.

    Ubu bufatanye kandi bwashimangiwe n'ifoto yari iriho Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n'umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi; aba bombi bakaba kandi bari kumwe n'uhagarariye Bayern Munich.

    Biteganyijwe ko aya masezerano ya Bayern na  Visit Rwanda azamara imyaka itanu, ni ukuvuga ko azarangira mu mwaka wa 2028.

    Muri iyo myaka itanu, iyi kipe, abakinnyi n'abakunzi bayo bazagira amahirwe yo kureba ubwiza bw'u Rwanda, umuco warwo ndetse n'iterambere ryarwo mu by'ubukungu.

    Ni imikoranire izibanda ku guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato ndetse Visit Rwanda ikazajya yamamazwa kuri byapa binini muri Allianz Arena, stade ya Bayern Munich yakira abantu barenga ibihumbi 75.

    RDB ivuga kuri aya masezerano yavuze ko 'FC Bayern Munich izakorana na Minisiteri ya Siporo n'Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago gufungura ishuri ry'umupira w'amaguru no gutegura amahugurwa y'abatoza mu Rwanda mu gushyigikira iterambere ry'uyu mukino mu bahungu n'abakobwa mu gihugu.''

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwatangaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka wa 2023. Ni imibare yazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na miliyoni 158$ zari zabonetse mu gihe nk'icyo mu 2022.

    Bayern Munich ni ikipe y'amateka ku mugabane w'i Burayi kuko ni imwe mumakipe ifite ibikombe byinshi byo kuri uwo mugabane.

    Bayern yatwaye UEFA Champions League inshuro esheshatu zirimo n'iya 2019/20 ndetse n'Igikombe cy'Isi cy'Amakipe inshuro ebyiri, mu 2013 na 2020.

    The post Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza u Rwanda binyuze mu cyiswe 'Visit Rwanda' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bayern-munich-yiyongereye-kuri-arsenal-na-psg-mu-kwamaza-u-rwanda-binyuze-mu-cyiswe-visit-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bayern-munich-yiyongereye-kuri-arsenal-na-psg-mu-kwamaza-u-rwanda-binyuze-mu-cyiswe-visit-rwanda

  • Eric Omondi yazindukiye i Kigali ateguza gusi… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyarwenya yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ahagana Saa kumi n'ebyiri zo kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023.

    Yitabiriye igitaramo cy'urwenya cya Seka Live kiba kuri iki Cyumweru guhera Saa Kumi n'imwe muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Eric Omondi uvuga ko ari Perezida w'Abanyarwenya muri Afurika, yavuze ko hari hashize igihe adataramira i Kigali, kandi yiteguye gutanga ibyishimo muri Seka Live. Ati 'Hari hashize igihe, nongeye kugaruka i Kigali. Biraza kuba ari ibintu byiza, ni uguseka, ugakomeza ugaseka.'

    Omondi yavuze ko yiteguye gutembagaza abantu mu gihe cy'amasaha abiri, avuga ko hakwiye kuba hari 'Ambulance' yo gutwara abantu baza guseka bagatembagara.

    Yageze i Kigali ahasanga umunyarwenya wo muri Afurika y'Epfo, Loyiso Ngola wageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023.

    Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Loyosi Ngolo yavuze ko yishimiye kugaruka i Kigali ku nshuro ye ya kabiri.

    Yavuze ko yatunguwe n'uburyo Abanyarwanda bahurira hamwe bagakora Umuganda, avuga ko ibi biri mu mpamvu zituma Kigali ihora isa neza.

    Ati 'Ubwo nari ngeze hano nanyuze ahantu mbona abantu bahuriye bamwe bari gukora isuku birantangaza. Niyo mpamvu inaha hahora isuku cyane nanjye ninjiye ndabafasha.'

    Uyu munyarwenya ufite ibiganiro bitambuka kuri Netflix, avuga ko yiteguye kugaruka i Kigali agamije gusura ingagi zo mu birunga.

    Ati 'Numvise ko hano haba ingagi ariko sinigeze mbona umwanya wo kuzisura ariko ubutaha nzashaka umwanya mpagere.'

    Iki gitaramo Eric Omondi yitabiriye aragihuriramo na Loyiso, Muhinde, Arthur Nkusi, MC Kash, Mavide na Pazzo bakora nk'itsinda.

    Omondi ni umwe mu banyarwenya bo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba badasiba mu itangazamakuru, biturutse ku nkuru z'urukundo, uburyo yizirika ku ruganda rw'imyidagaduro, kuvuga cyane ku ngingo ziba zigezweho muri Kenya n'ibindi bituma ahangwa ijisho igihe kinini.

    Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu bijya kure, bikanavuga ko n'uburyo yambara mu ruhame, uko yigaragaza ku mbuga nkoranyambaga biri mu bitembagaza abantu mu bihe bitandukanye.

    Ikinyamakuru Ke. Opera News mu myaka ibiri ishize cyo cyanasohoye inkuru cyavuzemo ko Eric Omondi mu mashuri yisumbuye yambaraga umwambaro w'ishuri mu buryo busekeje, kandi ko n'uburyo yitwara imbere y'ibyuma bifata amashusho bituma abantu batamukuraho ijisho.

    Ibi ngo ni byo byamufashije gusohoka ku rutonde rw'abanyarwenya 10 bo muri Afurika basetsa cyane. Uyu mugabo yagize igikundiro cyanye nyuma y'uko atangiye kugaragara mu ruhererekane rw'ibiganiro by'urwenya 'Churchill'.

    Omondi ntiyigeze abura ku rutonde rw'abasakuje mu mashuri yisumbuye. Kandi benshi mu banyeshuri biganye bakunze kuvuga ko 'buri jambo ryose yavugaga ryabaga risekeje'. Bati 'Yaba ari mu ishuri cyangwa adahari, ntiyaburaga ku rutonde'.

    Uyu mugabo uherutse kwibaruka umwana w'umukobwa afite impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri Daystar University mu itagazamakuru n'itumanaho.

    Yayibonye nyuma y'imyaka irindwi yari ishize ari ku ntebe y'ishuri (2003-2010). Ibi byaturutse ku kuba yarabuze amafaranga y'ishuri yasabwaga amashilingi 107,000 ni mu gihe we yari afite amashilingi 24,000.

    Omondi yaherukaga i Kigali, ku wa 29 Ukuboza 2023. Mu 2019 nabwo yataramiye Kigali binyuze muri Seka Live.

    Eric Omondi ukurikirwa n'abarenga Miliyoni 4 kuri Instagram yageze i Kigali
     

    Akigera i Kigali, Eric Omondi yakiriwe na Bundandi Nice wo muri Arthur Nation


    Omondi yakunze kwifashishwa cyane mu bitaramo bya Seka Live biba buri kwezi 

    Hari ibinyamakuru bivuga ko Omondi afite umutungo uri hagati y'amashilingi Miliyoni 30 n'amashilingi Miliyoni 350


    Uyu mugabo ni umunya-Kenya ukunze kugaragara kuri Televiziyo zitandukanye 

    Omondi yafashe ifoto n’umwe mu bakunzi b’ibihangano bye- aha bari ku kibuga cy’indege 


    Umunyarwenya Loyiso Golo yavuze ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira i Kigali


    Igitaramo cya Seka Live giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Omondi yageraga i Kigali

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133661/eric-omondi-yazindukiye-i-kigali-ateguza-gusiga-urwibutso-muri-seka-live-amafoto-133661.html

  • Amasezerano ya Miliyoni 25 z’Amayero hagat… – #rwanda #RwOT

    Ibi bije nyuma yaho ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) kigiranye amasezerano n’iyi kipe ifite igikombe giheruka cya Shampiyona y’u Budage ya Bayern Munich. 

    Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 15 Kanama 2023 azamara imyaka 5,iyi kipe izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. 

    Kuri buri mukino Bayern Munich yakiriye kibuga Allianza Arena hazajya haba hari ibyapa byamamaza handitseho amagambo ya Visit Rwanda.

    Muri icyo gihe kingana n’imyaka 5,FC Bayern Munich izahabwa agera kuri Miliyoni 25 z’Amayero kubera ko iki cyiciro cyo kwamamaza muri Sitade cyishyurwa Miliyoni 5 z’amayero ku mwaka umwe w’imikino.

    Usibye ibyo kandi muri aya masezerano RDB yagiranye na Bayern Munich harimo ko iyi kipe izakorana na Minisiteri ya Siporo n'Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA) mu gufungura ishuri ryigisha mupira w'amaguru abakiri bato haba abakobwa n’abahungu ndetse no gutegura amahugurwa y'abatoza mu Rwanda.

    Bayern Munich mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ije yiyongera ku ikipe ya Arsenal ikina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza ndetse na Paris Saint-Germain ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa.

    Sitade ya Bayern Munich, ahazajya hashyirwa ibyapa byamamaza Visit Rwanda 

    FC Bayern Munich yiyongere kuri Arsenal na Paris Saint-Germain

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133660/amasezerano-ya-miliyoni-25-zamayero-hagati-yu-rwanda-na-bayern-munich-133660.html

  • Bwa mbere The Ben yagize icyo atangaza nyum… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin uri mu bihe bitoroshye nyuma y’urpfu rw’umubyeyi we, yagaragaje agahinda yatewe no kubura umubyeyi we yafataga nk’intwari.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, The Ben yasobanuye uburyo umubyeyi we yari Intwari ndetse avugamo uburyo ariwe akesha ubuzima bwiza n’ukuntu babanye mu byiza no mu bibi akaba yizeye ko aho aruhukiye ari heza. 

    The Ben yavuze ko yari afashe ifoto y’umubyeyi we akibuka ibihe bya kera mu buto bwe uko yari abanye na se amusaba icyo aricyo cyose kandi nk’umubyeyi akora buri kimwe cyose umuryango wabo wishimye cyane ndetse avuga ibyo yibuka ku mubyeyi we.

    The Ben yagize ati “Iyi foto yawe mfite wari ukiri muto. Ibyo byari ibihe twese twibuka nka papa mwiza umuntu wese yashobora gusaba nibyo nshaka kwibandaho. Nibuka ko wari urumuri rutumurikira, isoko y’imbaraga n’urukundo. Kuba wari uhari byatuzaniye ibyishimo, ubwitange bwawe bwari buhamye. Wavukiye mu buzima butoroshye ariko wararwanye kugira ngo tugire ubuzima bwiza.”

    The Ben kandi yongeye kugaruka ku byo yatangaje ku munsi wo gushyingura umubyeyi we avuga ko satani yamugerageje mu minsi ye ya nyuma dore hari amakuru yamenyekanye ko batari babanye neza.

    The Ben yagize ati “Ubuzima bwarakugoye ndetse urwana n’abadayimoni baguhinduye mu buryo nta muntu n’umwe wabyiyumvishaga. Uretse ibyo warwanaga nabyo, ntabwo nigeze nanirwa kukwegera kugira ngo nkwereke urumuri twahoranye. Byarambaje kubona unyirukana ariko ntabwo nigeze nkuvaho nk’uko utatuvuyeho mu minsi yawe myiza y’ububyeyi.”

    The Ben yavuze ko yizerera mu mbaraga zo gucungurwa bityo akaba yizeye ko umubyeyi we aruhukiye mu mahoro ndetse azababarirwa ibyaha byose ku buryo igihe kizagera bagahurira mu bundi buzima.

    The Ben ati “Nizera ko hari amahirwe yo kubabarirwa no kubona amahoro. Reka nizere ko uri ahantu heza cyane hataba ububabare ndetse n’ibyaguhigaga mu buzima. “

    The Ben yavuze ko kandi aho umubyeyi we yaba yarakoshje nk’uko undi muntu wese yakosa, bamubabariye kubwo kuba ariwe waberetse ubwiza bw’iyi si abantu benshi bakunze ndetse aho bageze bakaba bahakesha umubyeyi wabo.

    The Ben ati “Papa, umuryango wacu wahisemo kwibuka ibihe byiza, urukundo, n’ibyishimo wazanye mu buzima bwacu. Twasanze mu mitima yacu dukwiye kubabarira amakosa no kwibanda ku muntu wasobanuye isi kuri twe.”

    Nyuma y’ubwo butumwa burebure, The Ben yasezeye kuri Papa we, avuga ko yizeye ko ubutumwa bwe bumugezeho aho yaba aherereye hose.

    The Ben n'umuryango we bashyinguye Se Mbonimpa John w’imyaka 63 ku wa 23 Kanama 2023 nyuma yo  kwitaba Imana mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

    Mbonimpa John yashyinguwe ku wa 23 Kanama 2023 mu irimbi rya Rusororo.

    Mu marira menshi, The Ben yavuze ko mu minsi ya nyuma umubyeyi we yageragejwe na Satani


    Byari amarira n’agahinda ku bari baherekeje mu cyubahiro bwa nyuma Mbonimpa John


    Mbonimpa John asize abana 6, abahungu 4 n’abakobwa 2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133664/bwa-mbere-the-ben-yagize-icyo-atangaza-nyuma-yurupfu-rwa-papa-we-133664.html

  • Visit Rwanda! Nyuma ya Arsenal na PSG u Rwanda rwamaze gusinyana amasezerano nindi kipe yazizonze muri Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Visit Rwanda! Nyuma ya Arsenal na PSG u Rwanda rwamaze gusinyana amasezerano nindi kipe yazizonze muri Champions League.

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB binyuze muri 'Visit Rwanda' rwasinyanye amasezerano y'imikoranire na FC Bayern Munich yo mu Budage, kugira ngo imenyekanishe ubukerarugendo bw'u Rwanda mu gihe cy'imyaka itanu.

    Source : https://yegob.rw/visit-rwanda-nyuma-ya-arsenal-na-psg-u-rwanda-rwamaze-gusinyana-amasezerano-nindi-kipe-yazizonze-muri-champions-league/

  • Disi birababaje! I Nyarugenge yakozwe umukwabu wo gufata inzererezi zitagiraho kuba hasangwamo abakobwa batwite n’abandi bafite impinja – YEGOB #rwanda #RwOT

    Disi birababaje! I Nyarugenge yakozwe umukwabu wo gufata inzererezi zitagiraho kuba hasangwamo abakobwa batwite n'abandi bafite impinja

    Mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ubwo hasozwaga umuganda ubuyobozi bufatanyije n'abaturage bakoze umukwabu wo gufata inzererezi zirirwa mu mihanda y'ibice bitandukanye muri Kigali.

    Uyu mukwabu wafatiwemo abakobwa batanu batwite n'abandi batatu bafite impinja aba bose bakunze kwirirwa mu gishanga cya Muhima ariko umugoroba wagera bakaza kurara ku mabaraza y'inyubako zitandukanye ziri muri gare ya Nyabugogo.

    Ubuyobozi bukimara kubafata bwabicaje burabaganiriza maze babwirwa ko bugiye gusubizwa iwabo.

    Source : https://yegob.rw/birababaje-disi-hakozwe-umukwabu-udasanzwe-wo-gufata-abatangira-aho-kuba-gusa-abana-babakobwa-babyariye-mu-mihanda-nabandi-batwite-bagaragaye-muri-abo/