Blog

  • Intambara ya Gorilla FC na Rayon Sports yahoshejwe itaraba (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu kumurika imyenda amakipe azakinisha Rayon Sports na Gorilla FC ku mukino w’umunsi wa kabiri, byagaragaye ko Rayon Sports yari yatezwe umutego na Gorilla FC wari gutuma n’umukino utaba.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023 nibwo muri gahunda ya FERWAFA yo gukemura amakimbirane ashingira ku myambaro, Komisiyo ishinzwe amarushanwa na Komiseri bahuye n’abakozi w’abasifuzi bashinzwe ibikorwa by’amakipe akinira kuri Kigali Péle Stadium berekana imyambaro amakipe yabo azakoresha ku mukino w’umunsi wa 2.

    Ku ikubitiro, Rayon Sports na Gorilla FC ziri bukine uyu munsi ku Cyumweru nizo zahereweho hakemurwa impaka.

    Mu kwerekana imyenda Gorilla FC izakira uyu mukino niyo yahereweho igaragaza imyenda izakinisha aho ubanyezamu bayo bazambara imipira ya move n’amakabutura yirabura.

    Bigeze ku myenda y’abakinnyi bazambara nibwo havutse impaka zikomeye cyane aho yerekanye ko izambara imipira y’umweru n’amakabutura y’ubururu ndetse n’amasogisi y’ubururu arimo amabara y’umweru.

    Byahise biba ihurizo rikomeye kuri Rayon Sports nayo isanzwe yambara aya mabara aho byasabye impaka nyinshi mu gihe yari igiye kwerekana imyenda izakinisha.

    Ku myenda y’abanyezamu nta kibazo yari ifite aho izambara imyenda itukura.

    Rayon yari yateguye ko abakinnyi bazambara umwambaro wa gatatu w’ubururu bwererutse ariko komiseri wari uyoboye iki gikorwa, Ambroise Hakizimana yayiteye utwatsi asaba ko bahindura.

    Iyi kipe yagaragaje ko yazambara amakabutura y’umweru n’imipira y’ubururu bwererutse n’amasogisi asa n’ivu. Ibi Fatakumavuta wari uhagarariye Gorilla yabyanze avuga ko amakabutura asa n’imipira, gusa Ambroise yavuze ko nta kibazo bizateza, babyemeza gutyo.

    Amakuru avuga ko Gorilla yari yateguye kwishyura Rayon Sports ibyo yayikoze mu mwaka w’imikino wa 2021-22 aho bayigurishije imyenda ku munsi w’umukino banze guhindura.

    Hahise hakurikiraho APR FC na Police FC zizakina ku wa Mbere. Abanyezamu ba APR FC bazambara imyenda y’icyatsi n’amasogisi y’icyatsi n’aho abakinnyi bambare imikara n’amasogisi yirabura.

    Police FC abanyezamu bazambara umutuku n’amasogisi y’umutuku n’aho abakinnyi bambare icyatsi cyererutse n’amasogisi y’umweru.

    Turatsinze Amani ukuriye Komisiyo y’amarushanwa yavuze ko iyi nama ya ‘pre-match meeting’ izajya iba buri gihe mbere y’umukino ndetse ko bagiye kwiga no ku buryo n’imikino yo mu ntara byazajya bikorwa buri gihe.

    Iyi nama yari yitabiriwe na team manager wa Rayon Sports, Mujyanama Fidele, Team Manager wa Gorilla FC, Mbuyu Jean Marie na Fatakumavuta ushinzwe itangazamakuru, hari kandi Masabo Michel ku ruhande rwa APR FC na Ntarengwa Aimable ku ruhande rwa Police FC.

    Uko abanyezamu ba Gorilla FC bazambara

    Abakinnyi ba Gorilla FC uko bazambara

    Abanyezamu ba Rayon Sports ni uku bazambara

    Abakinnyi ba Rayon Sports ni uku bari bateguye ko bazambara

    Basanze bisa, Gorilla FC yari yabateze umutego

    Byabaye ngombwa ko bahindura bakazambara amakabutura y’umweru

    Uko APR FC izambara

    Uko Police FC izambara

    Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa

    Komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani ni we watangije iki gikorwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intambara-ya-gorilla-fc-na-rayon-sports-yahoshejwe-itaraba-amafoto

  • Ese koko ibyo bashinjwa ni ukuri? Alliah Cool na bagenzi be bongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga gusa bashinjwa kwambara nk’abantu bagiye gushyingura -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese koko ibyo bashinjwa ni ukuri? Alliah Cool na bagenzi be bongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga gusa bashinjwa kwambara nk'abantu bagiye gushyingura.

    Umuherwekazi Alliah Cool yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane amugaragaza ari kumwe na bagenzi be bagize itsinda rya Kigali Bossi Babies gusa burya ngo ntawushimwa na bose kuko hari umuntu wabibasiye avuga ko bambaye nk'abantu bagiye gushyingura.

    Amafoto:

    Amwe mu magambo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona aya mafoto:

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-ubwiza-bagiye-ku-isoko-barabugura-alliah-cool-na-bamwe-mu-bakobwa-bagize-itsinda-rya-kigali-bossi-babies-bongeye-gutitiza-imbuga-nkoranyambaga-gusa-bashinjwa-kuba-bambaye-nkabantu-ba/

  • Hari igihe umuhungu ashobora guterura ibyuma ariko mu mutwe ari tetevide! Mama Nick abwiye Miss Nyambo ibiranga umugabo agomba kuzashaka araseka aratembagara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba filime z'uruhererekane bakomeye hano mu Rwanda harimo uzwi kw'izina rya Miss Nyambo ndetse Mama Nick basekeje abantu baratembagara.

    Mu kiganiro bagiranye n'umunyamakuru wigenga Murungi Sabine kuri tereviziyo ya Isimbi TV aho Mama Nick yabwiye Miss Nyambo ibiranga umugabo agomba kuzashaka.

    Yagize ati:' ugomba gushaka umugabo utitaye kukuba yarateruye ibyuma kuko kuba umugabo ntibivuze guterura ibyuma dore ko hari abo usanga barateruye ibyuma ariko mu mutwe ari ntakintu kibereyemo'.

    Source : https://yegob.rw/hari-igihe-umuhungu-ashobora-guterura-ibyuma-ariko-mu-mutwe-ari-tetevide-mama-nick-abwiye-miss-nyambo-ibiranga-umugabo-agomba-kuzashaka-araseka-aratembagara/

  • Kiyovu Sports yiyunze n’abafana bayo ihitamo kunyagira As Kigali akavagari k’ibitego – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yiyunze n'abafana bayo ihitamo kunyagira As Kigali akavagari k'ibitego.

    Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma y'uko inganyije umukino wa mbere wa Rwanda Premier League n'ikipe ya Muhanzi United 0-0 akaba ari bintu bitigeze bishimisha abakunzi bayo yahise ihitamo gutsinda ikipe ya AS Kigali mu rwego rwo kwiyunga n'abafana.

    Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 byatsinzwe na Kiyongozi ku munota wa 3 w'umukino ndetse na rutahizamu Muhozi Fred ku munota wa 55 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-yiyunze-nabafana-bayo-ihitamo-kunyagira-as-kigali-akavagari-kibitego/

  • Gusoma iminwa y’umukinnyi bimukozeho! FIFA yageneye ibihano bikakaye Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espanye azira gusoma iminwa y’umukinnyi ku karubanda kubera ibyishimo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru ku Isi FIFA yahagaritse Perezida w'Ishyirahamwe rya Ruhago muri Espagne witwa Luis Rubiales, mu bikorwa bya Ruhago mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu gihe cy'iminsi 90 mu gihe hategerejwe umwanzuro wa Komisiyo ishinzwe imyitwarire iri gukora iperereza.

    Uyu Luis Rubiales yari yashyizweho igitutu n'inzego zitandukanye zimusaba kwegura kuri uwo mwanya kubera gusoma ku munwa umukinnyi w'umugore, Jenni Hermoso.

    Ibyo byabaye ubwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'abagore ya Espanye bishimiraga intsinzi begukana igikombe cy'Isi cy'abagore, batsinze u Bwongereza ku mukino wa nyuma.

    Uyu mugabo yahise yegera Luis Rubiales usanzwe ari rutahizamu w'ikipe y'igihugu amusoma ku munwa ibintu bitanejeje benshi.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023 nibwo FIFA yahise ifata icyemezo cyo guhagarika Luis Rubiales mu bikorwa byerekeranye n'umupira w'amaguru byaba ku rwego rw'Igihugu cyangwa Mpuzamahanga

     

    Source : https://yegob.rw/gusoma-iminwa-yumukinnyi-bimukozeho-fifa-yageneye-ibihano-bikakaye-perezida-wishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-muri-espanye-azira-gusoma-iminwa-yumukinnyi-ku-karubanda-kubera-ibyishimo/

  • Aje gukomereza aho mukuru we yagejeje! Murumuna wa TMC wamenyekanye muri Dream Boys nawe yatangiye umuziki – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukiri mushya witwa Mugisha Félix wahisemo kuzajya akoresha izina ry'ubuhanzi rya Mulix, akaba ari murumuna wa Mujyanama Claude wamamaye nka TMC mu itsinda rya Dream Boyz, yinjiye mu muziki.

    Mulix yatangiriye ku ndirimbo y'urukundo yise 'Stress Free'. Ahamya ko yakundishijwe umuziki na mukuru we TMC usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Uyu musore avuga ko aba yumva nta njyana n'imwe atakora gusa ariko akaba yiyumvamo cyane Afrobeat.

    Source : https://yegob.rw/aje-gukomereza-aho-mukuru-we-yagejeje-murumuna-wa-tmc-wamenyekanye-muri-dream-boys-nawe-yatangiye-umuziki-amafoto/

  • Miss Naomie yifashishije ubwiza karemano Imana yamwihereye yashimangiye ko ikamba yambaye muri 2020 uwari muhaye atigize yibeshya -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Naomie yifashishije ubwiza karemano Imana yamwihereye yashimangiye ko ikamba yambaye muri 2020 uwari muhaye atigize yibeshya.

    Ishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda wa 2020 yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be ifoto nziza cyane igaragagaza ubwiza bwe budashidikanywaho.

    Ifoto:

     

    Source : https://yegob.rw/miss-naomie-yifashishije-ubwiza-karemano-imana-yamwihereye-yashimangiye-ko-ikamba-yambaye-muri-2020-uwari-muhaye-atigize-yibeshya-ifoto/

  • Azi kwishimana n’abantu bose! Umuherwekazi Kate Bashabe yagiye mu bukwe agaragara arimo acinya akadiho n’abasangwa bo muri ubwo bukwe – Video – YEGOB #rwanda #RwOT

    Azi kwishimana n'abantu bose! Umuherwekazi Kate Bashabe yagiye mu bukwe agaragara arimo acinya akadiho n'abasangwa bo muri ubwo bukwe — Video

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kate Bashabe yasangije amashusho amugaragaza yishimanye nabo yahasanze ubwo yari yagiye mu birori.

    Gusa  icyatangaje abantu cyane ni uburebure bw'uyu mukobwa kuko bose abasumba.

     

    Source : https://yegob.rw/azi-kwishimana-nabantu-bose-umuherwekazi-kate-bashabe-yagiye-mu-bukwe-agaragara-arimo-acinya-akadiho-nabasangwa-bo-muri-ubwo-bukwe-video/

  • Element na Ross Kana bitana ba mwana kuri “F… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 29 Gicurasi 2023. Amakuru avuga ko yatanzweho arenga Miliyoni 15 mu ikorwa ry’ayo, ndetse n’abantu bifashishijwe bagaragaramo.

    Yakorewe ku Kibuye, kandi iri kuri shene ya Youtube ya Element. Bigaragara ko yanditswe bigizweho uruhare na Element, Ross Kana, Bruce Melodie ndetse na Junior Rumaga.

    Bamwe mu bantu bazi neza umuziki bavuga ko kuri Youtube iyo indirimbo ihuriweho n’abahanzi, izina ribanza ku kirango cy’ayo biba bivuze ko ariwe nyirayo. Kuri Youtube izina ritangira ni Element- mu gisobanuro cy’umuziki ni iye.

    Kuva iyi ndirimbo yasohoka Element na Ross Kana, buri umwe yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ari iye, bikomeza gushyira benshi mu rujijo.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Isibo Tv, Ross Kana yashimye Label ya 1:55 AM avuga ko yari akeneye cyane indirimbo ‘Fou de Toi’ kurusha uko Bruce Melodie na Element bari bayikeneye. 

    Ati “Numva ko nari nkikeneye cyane kurusha aba ngaba. Kuko aba ngaba basanzwe bakora imiziki, bazwi bafite imbuga zinakomeye.”

    Ross Kana yashimangiye ko iyi ndirimbo ari iye, kuko ariwe wateye intambwe ya mbere ajya kureba Element amusaba ko yayimukorera.

    Uyu musore yavuze ko ubwo bari muri studio iyi ndirimbo bayinogereje bashyiramo gitari ndetse na ‘melodie’ zatumye indirimbo iryoha kurushaho cyane cyane mu gitero cya kabiri.

    Kuri, Ross Kana gukora n’aba bahanzi yasanze mu muziki ‘ni amahirwe’. Ati “Birangira ‘Fou de Toi’ ibaye.

    Aba bahanzi bombi baherutse kuririmba mu gitaramo umusizi Rumaga yamurikiyemo album ye ya mbere cyabereye muri Camp Kigali.

    Element niwe wabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo ye 'Kashe', nyuma ahamagara mugenzi we Ross Kana baririmbana indirimbo 'Fou de Toi'.

    Mu gitaramo, Bruce Melodie yaririmbyemo cya Giants of Africa yakoreye muri BK Arena, yahamagaye ku rubyiniro Element baririmbana iyi ndirimbo,.

    Icyo gihe Ross Kana ntiyabonetse ku rubyiniro yari guhuriraho n'aba bombi. Yumvikanye avuga ko yagize gahunda zatunguranye zatumye atabasha kwifatanya na bagenzi be.

    Ross Kana avuga ko indirimbo ye ‘Fou de Toi’ iri mu zatumye ahindura izina ava ku kwitwa ‘Rubangura’ yakoreshaga mbere akinjira mu muziki afashwa na Murindahi Irene.

    Uyu musore yavuze ko muri we yumvise ko izina ‘Rubangura’ ritamucururiza nk’uko yabishakaga. Ati 'Byabaye ngombwa ko nshaka irindi zina. Ku bw'amahirwe ndaribona rero.' Ross Kana bisobanuye 'Ifarashi y'imbaraga'.

    Ku wa 23 Kanama 2023, Producer Element yari mu rubyiruko barenga ibihumbi bibiri bitabiriye inama ya YouthConnekt bizihiza imyaka 10 ishize iyi gahunda igira uruhare mu guhindura imibereho y’urubyiruko.

    Ubwo yari ahawe ijambo ngo aganirize urubyiruko, Element yatangiye aririmba indirimbo ‘Fou de Toi’ akomerwa amashyi.

    Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yavuze ko ataragera ku 10% ry’ibyo yifuza kugeraho mu buzima bwe. Avuga ko kuva mu 2020 ari bwo yinjiye ku rutonde rw’abatunganya indirimbo.

    Element yavuze ko aherutse gusohora indirimbo ‘Fou de toi’ imara iminota ine, kandi ko yayikoze mu 2021. Ati “(Yari) Imaze imyaka ibiri muri studio. Ibyo byose bisaba kwihangana, kandi ubu iyo ndirimbo ni umwe mu zikunzwe cyane muri East Africa’.

    Ukurikije imvugo yakoresheje, yumvikanishije ko iyi ndirimbo 'Fou de Toi' ari iye ntawundi bayifatanyije, bitandukanye n'ibyo Ross Kana aherutse gutangaza.

    Umwe mu ba Producer yabwiye InyaRwanda ko 'hari uburenganzira bw’uwakoze igihangano n’uwakiririmbyemo'.

    Imwe mu nyandiko iri kuri internet ivuga ko igihe cyose Producer atagize uruhare mu kwandika indirimbo nta burenganzira aba ayifiteho.

    Muri iyi nyandiko bavuga ko iyi Producer yafatanyije n'umuhanzi kwandika indirimbo kuva mu ntangiriro y'ayo kugeza irangiye, Producer aba ayifiteho uburenganzira.

    Umwe mu ba Producer bakorera InyaRwanda we yifashishije urugero yagize ati 'Urugero, umuhanzi ashobora kuzana igihabngano, studio ikamuca nk'ibihumbi 300 Frw. Hanyuma we akavuga ko yabona ibihumbi 100Frw.'

    'Icyo gihe barumvikana. Niba itegeko rigena nka 30% rya producer mu gihe umuhanzi yishyuye igiciro cyose, ubwo Producer ashobora kuvuga ati aha rero nzafata 50%.'

    'Hakaba n'umuhanzi ushobora kuza akavuga ati njyewe ndishyura uburenganzira bwose bw’igihangano cyanjye. Aha Producer ashobora kuvuga ati ishyura Miliyoni 10 Frw, ubundi turangizanye. Icyo gihe ntacyo Producer azabaza nyuma

    Yavuze ko kuri Element na Ross Kana bitandukanye kuko 'yanaririmbyemo (Producer Element aririmba muri 'Fou de Toi)'. Ati 'Aha biraturuka ku bwumvikane bw’abo bombi.' 

    Element na Ross baherutse guhurira mu gitaramo cya Rumaga baririmbana indirimbo 'Fou de Toi'


    Element na Bruce Melodie baherutse guhurira ku rubyiniro baririmbana indirimbo 'Fou de Toi'


    Ross Kana yumvikanye kenshi avuga ko indirimbo 'Fou de Toi' ari iye, ko kuyikorana na Element na Bruce Melodie ari iby'igiciro kinini


    Element yumvikana avuga ko iyi ndirimbo ari iye- Iri kuri shene ye ya Youtube

    KANDA HANO UREBE ELEMENT ASHIMANGIRA KO INDIRIMBO 'FOUDE TOI' ARI IYE

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FOU DE TOI'

      “>

    REBA KU MUNOTA WA 25' ROSS KANA AVUGA KO INDIRIMBO 'FOUDE TOI' ARI IYE

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133646/element-na-ross-kana-bitana-ba-mwana-kuri-fou-de-toi-133646.html

  • EPL: Arsenal yategewe nzira naho Manchester U… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu imikino yo ku munsi wa 3 muri Premier League yakomeje gukinwa. Uwabaye mbere ni uwo Tottenham Hotspur yatsindagamo AFC Bournemouth ibitego 2-0 byatsinzwe na James Maddison ndetse na Klusevski 

    Saa kumi zuzuye ni bwo imikino 2 yarI itegerejwe na benshi yabaye. Manchester United yamunukaga mu kibuga na Nottingham Forest kuri Old Trafford.

    Nottingham Forest yatangiye umukino imeze nabi kubera ko mu minota 4 gusa yari imaze gutsinda ibitego 2, kimwe cyatsinzwe na Taiwo Awoniyi naho ikindi cyatsinzwe na Willy Boly.

    Nyuma y’iminota micye rutahizamu wa Manchester United, Marcus Rashford yaje kwishyuramo 1 ku mupira mwiza yari ahawe na Eriksen.

    Mu gice cya kabiri ikipe y’amashitani atukura yakinnye ishaka kwishyura ku bubi no ku bwiza ndetse biza no kuyihira ibona n’igikora itandukaniro. Kuwa 52 Casemiro yatsinze icya 2 naho kuwa 76 Bruno Fernandes atsinda icya 3 kuri penariti.

    Umukino warangiye Manchester United yegukanye itsinzi y’ibitego 3-2.

    Undi mukino nawo wabaga saa kumi zuzuye nuwo Arsenal yari yakiriyemo Fullham, gusa byaje kurangira iyi kipe yamamaza Visit Rwanda bitagenze neza ibura amanota 3.

    Fulham yayihambiyeho banganya ibitego 2-2. Ku ruhande rwa Arsenal byatsinzwe na Eddie Nketiah ndetse Bukayo Saka kuri penariti, naho ibya Fulham bitsindwa na Pereilla ndetse na Palhinha.

    Manchester United yakuye amanota 3 mu menyo ya rubamba 

    Arsenal yabuze amanota 3 inganya na Fulham 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133649/epl-arsenal-yategewe-nzira-naho-manchester-united-bisaba-amasengesho-133649.html