Blog

  • “Nta muntu waremye undi” Rigoga Ruth yifashishije amagambo ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yifurizaga abantu Isabato nziza  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Nta muntu waremye undi' Rigoga Ruth yifashishije amagambo ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yifurizaga abantu Isabato nziza.

    Umunyamakurukazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda ukorera itangazamakuru ry'Igihugu yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagize ati :'Nta muntu waremye undi, aho niho dushingira ko abantu bagomba kubahana' maze arangije agira ati ': Isabato nziza'.

    Iri jambo ryavuzwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n'urubyiruko rwari rwitabiriye umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 10 gahunda ya Youth Conenekt igamije guteza imbere urubyiruko imaze ibayeho.

    Source : https://yegob.rw/nta-muntu-waremye-undi-rigoga-ruth-yifashishije-amagambo-ya-nyakubahwa-perezida-paul-kagame-ubwo-yifurizaga-abantu-isabato-nziza/

  • RIP Bray! Umukinnyi wari ukunzwe cyane n’Abanyarwanda mu mukino wo gucyirana ibi bita ‘Kaci’ ntakiri kubarizwa ku isi y’abazima – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Bray! Umukinnyi wari ukunzwe cyane n'Abanyarwanda mu mukino wo gucyirana ibi bita 'Kaci' ntakiri kubarizwa ku isi y'abazima.

    Umuteramakofe Bray Wyatt wamamaye mu mirwano ya WWE yapfuye yishwe n'indwara y'umutima.

    Ubwo yatangazaga iyi nkuru, Umuyobozi wa WWE witwa Triple H, yanditse kumbuga nkoranyambaga ati:' Twakiriye Telefone yavuye muri Hall Of Fame ya WWE itubwira inkuru mbi ko umwe muri twe witwa Windham Rotunda wakunzwe nka Bary Waytt , yapfuye urupfu rutunguranye mu masaha ya mu gitondo.

    Umutima wacu n'interezo zacu biri muri Nyakwigendera kandi turasaba buri umwe wese kubaha ubwiru bwabo kubera ibi'.

    Ikinyamakuru TMZ cyo muri Amerika, cyemeje ko uyu mugabo yishwe n'indwara y'umutima.

     

    Source : https://yegob.rw/rip-bray-umukinnyi-wari-ukunzwe-cyane-nabanyarwanda-mu-mukino-wo-gucyirana-ibi-bita-kaci-ntakiri-kubarizwa-ku-isi-yabazima/

  • Ni Rusaro rudasumbwa! Imvano yindirimbo umuk… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wa Massamba usanzwe utuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, arazwi cyane mu ndirimbo zubakiye ku mudiho wa gakondo harimo nka 'I Pray', 'Work with me' n'izindi.

    Yabwiye InyaRwanda ko kuva cyera yifuzaga kwandikira indirimbo umubyeyi we, kandi yumvaga igomba kuba ari indirimbo idasanzwe.

    Avuga ko muri uyu mwaka 'ubwo yuzuzaga icya kabiri k’ikinyejana (Yubile y'imyaka 50), natekereje ko byaba ari igihe cyiza cyo kwandika ndetse nkasohora indirimbo imutaka inasobanura ibyiza byose kuri we mu maso yanjye, aya musaza wanjye ndetse n’undi muntu wese uba mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Kera  Nyina yari mu itorero ribyina indirimbo zo mu njyana gakondo, Indahemuka. Ikirezi avuga ko ibi ari byo byatumye ahimda indirimbo mu njyana no mu rurimi akunda kandi anumva kurusha izindi. Ati 'Rusaro Rubasumba niryo zina bamwitaga mu Indahemuka.'

    Ikirezi akomeza avuga ko iyi ndirimbo yayanditse imuvuye ku muvutima. Kandi ivuga ibigwi by'umubyeyi wanjye we, wamureze we na Musaza we, abikora wenyine.

    Mu ndirimbo, uyu mukobwa yibanda ku butwari bwa Nyina mu bihe bikomeye, kandi byose akabicamo ntagushwe n'uburemere bw'abo ahubwo akabicamo yemye. Ni indirimbo ivuga uko anezezwa n'ibyo yabakoreye byose ubuzima bwabo bwose.

    Ikirezi yumvikanisha ko yandika iyi ndirimbo atorohewe, kubera ko ari indirimbo 'yarandemereraga umunsi ku munsi bigeze kuri Yubile ya mama mbona ari amahirwe akomeye yo kumutura iyo mpano, biba ngombwa, ko nakwitabaza abumva ikinyarwanda neza, ngo bamfashe.'

    Akomeza ati 'Nk'uko ubizi, i Kinyarwanda ndakivuga, kandi ndacyumva ariko hari amagambo amwe n'amwe atanyorohera.'

    Mu kwandika iyi ndirimbo, Ikirezi yifashishije abahanzi barimo Impakanizi, Jules Sentore, Lionel Sentore na Ruti Joel bamuhuza n'umuhanga cyane mu kwandika indirimbo witwa Jean-Claude Abayisenga.

    Ati 'Nabanje kwandika iyi ndirimbo mu rurimi rw'icyongereza, nanamwoherereza mu magambo make umwirondoro wa mama, n'amagambo amwe n'amwe mu Kinyarwanda nashakaga ko aza mu ndirimbo.'

    'Twembi twakoreye hamwe amagambo y'indirimbo nibaza kandi nemeza ko ataka bikwiye mama wanjye. Abo bavandimwe bananyigishije uko nzavuga amagambo amwe n'amwe mu Kinyarwanda bijyanye n’uko nashakaga ko indirimbo imera.'

    Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Didier Touch naho amashusho akorwa na Ndayizeye Boris hamwe na Kwizera Honore.

    Ikirezi avuga ko atabona amagambo avuga neza ibigwi umubyeyi we, ubuntu agira, ubwiza bwe ndetse n'urukundo rwinshi aha buri wese. 

    Ati 'Uwo ndi we niwe mbikesha. Aho ageze hose haba urugwiro, abamuzi bose bamuvuga byiza byinshi ndetse bamwe bari no muri iyi ndirimbo bamwishimira. Aho ari harangwa n'urukundo ndetse n'umunezero.'

    'Ubwitange ndetse n'ubwenge bye binshishyikariza gushyiramo imbaraga mu gusenga ndetse no gutanga umunezero n'urukundo.'

    Uyu mukobwa avuga ko buri wese ugifite amahirwe yo kugira umubyeyi ni 'ukubashimira ndetse tukabizihiza bakiriho bakibasha kubibona no kubyishimira.'.

    Yungamo ati 'Ntabwo navugira buri wese gusa kugira umubyeyi nka mama wanjye wandwaniriye kugirango mbeho ubuzima bwiza n'ubwitange, ubutwari, ubumuntu, umuco, anyigisha n'indangagaciro.'

    Ikirezi avuga ko iyi ndirimbo ari kimwe mu bintu bintu yumvaga ashaka gukorera umubyeyi we, akamwizihiza biciye mu mpano Imana yamuhaye.


    Ikirezi yashyize ahagaragara indirimbo 'Rusaro Rudasumbwa' yahimbiye umubyeyi we (Nyina)


    Ikirezi ashima Nyina ku bw'ubutwari bwamuranze yita ku bana be, kubana n'abandi n'ibindi


    Ikirezi avuga ko yari amaze igihe atekereza gukora iyi ndiirmbo irata ubutwari bw'umubyeyi

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'RUSARO RUDASUMBWA' YA IKIREZI

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133603/ni-rusaro-rudasumbwa-imvano-yindirimbo-umukobwa-wa-massamba-yahimbiye-umubyeyi-we-wizihiza-133603.html

  • Muhanga: Bagaragaza icyuho mu kutamenya amakuru kwitangwa ry'inguzanyo zitubutse #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bo mu karere ka Muhanga baravuga ko batarabasha kumenya amakuru yimbitse ry'uburyo bashobora gukora imishinga igahabwa inguzanyo zitubutse zatuma bakora bakiteza imbere bagatanga akazi ku bandi benshi. Babigaragaje ubwo bari mu nama y'inteko rusange y'inama y'Igihugu y'Abagore bo muri aka karere, bishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2022-2023, banateganya ibyo bifuza kugeraho mu mwaka w'ingengo y'Imari ya 2023-2024.

    Bamwe muri aba bagore baganiriye n'umunyamakuru wa intyoza bavuga ko kumenya amakuru ari ibyambere ndetse no kubasha gukora imishinga yahabwa igishoro kinini nabyo ari ibindi bakwiye kwigishwa neza uko bayikora ariko kandi bakanishyira hamwe.

    Bamwe mu bagore bitabiriye inama.

    Mukashema Claudine atuye mu kagari ka Rwigerero, Umurenge wa Mushishiro avuga ko atari amakuru batamenya gusa ngo hari n'ibyo bumva kuri radiyo ariko ntibamenye aho babariza kuko n'ababivuga usanga babica hejuru.

    Yagize ati' Hari amakuru twumva ku maradiyo gusa tugategereza ko tuyamenyera hano iwacu tugaheba ndetse n'iyo tugiye mu nama usanga batubwira ko hari amafaranga atangwa ku bagore n'Urubyiruko ndetse ababitubwira bakakubwira ko uzajya kuri banki.  Dusanzwe hari abo dukorana ariko tugafata amafaranga macye yo gukoresha ibintu byoroheje'.

    Mukantwari Claudine akomoka mu murenge wa Kabacuzi, avuga ko abagore bagifite intege nkeya mu kugana ibigo by'imari bagamije gusaba inguzanyo zakora ibikorwa bigari kandi byagutswe byatanga akazi ku bandi baturage bakiteza imbere.

    Yagize ati' Abagore baracyafite intege nkeya mu kugana ibigo by'Imari kuko usanga batarabasha no gukora imishinga migari ihamye kugirango bake inguzanyo ngari zatuma babasha gukora imishinga yatuma hari benshi bahindurirwa ubuzima'.

    Mbarushimana Odette, Rwiyemezamirimo ukora inkweto avuga ko abagore bakitinya ndetse n'abakora bagakoresha igishoro gito, ariko ko mu gihe batinyuka babasha kwiteza imbere bagatanga n'akazi.

    Yagize ati' Njyewe njya gutangiza uyu mushinga narimfite amafaranga ibihumbi 300 ariko mu myaka ibiri ishize nageze ku gishoro cy'Ibihumbi 800, ariko kubera ubucye bw'Igishoro mfite ntabwo ndatanga akazi ku bantu benshi. Natwe abagore ntabwo turabasha gutinyuka kugana amabanki ngo dutange imishinga migari yatuma tubasha gutanga akazi ku bantu benshi'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yashishikarije abagore kwitinyuka bagakora imishinga migari, isaba igishoro kinini. Ati' Ni mukora imishinga migari yagutse mu kayiha za banki bazabaha inguzanyo ngari zatuma mubasha gutangira imishinga kandi hari n'abiteguye kubafasha bakabaha amafaranga, bakanabishingira kugirango bigende neza kandi twizeye ko icyo umugore yagiyemo giteza imbere igihugu n'umuryango muri rusange'.

    Meya Kayitare Jacqueline.

    Muri iyi nama, aba bagore bibukijwe ko aheza h'ejo hazaza hategurwa hakiri kare, ko icyo basabwa ari ukuva mu ngo bakajya gushaka akazi ako ariko kose bakabasha guhangana bashyize imbere iterambere ry'Imiryango yabo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/25/muhanga-bagaragaza-icyuho-mu-kutamenya-amakuru-kwitangwa-ryinguzanyo-zitubutse/

  • Abari bafite gahunda yo gutereta bakureyo amaso: Umunyamideli Bianca yatangaje imyaka afite abantu basanga atemerewe guteretwa kubera ko ubitekereje RIB yahita igutambikana -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abari bafite gahunda yo gutereta bakureyo amaso: Umunyamideli Bianca yatangaje imyaka afite abantu basanga atemerewe guteretwa kubera ko ubitekereje RIB yahita igutambikana

    Umunyamideli ndetse akaba n'umunyamakurukazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Bianca Baby yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe maze agira ati :'Akana k'imyaka 12″.

    Amafoto ya Bianca yatumye avuga ko ari akana k'imyaka 12:

    Source : https://yegob.rw/nawe-yahise-abyibonaho-bianca-yifotoje-amafoto-meze-cyane-maze-ayitegereje-ahita-abonako-yabaye-umwana-muto-cyane-ndetse-utemerewe-guteretwa/

  • Umuhanzi uzwi mu Rwanda no hanze yarwo, ntakozwa ibyo gusubira kwiga ngo abanze arangize amashuri abanza (Primary) kubera impamvu abantu bose bari gushyigikira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uzwi mu Rwanda no hanze yarwo, ntakozwa ibyo gusubira kwiga ngo abanze arangize amashuri abanza (Primary) kubera impamvu abantu bose bari gushyigikira.

    Umuhanzi Edd Kenzo yavuze ko atazigera asubira ku ishuri kuko yabonye ibyo abandi baba bakeneye iyo bagiye kwiga.

    Eddy Kenzo ntabwo akozwa ibyo gusibira ku ishuri ngo atere ikirege mu cya mugenzi we Jose Chameleone uheruka kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

    Eddy Kenzo akunze kwibasirwa cyane ku bwo kuba atarize.

    Eddy Kenzo wibasirwa bigeze aho, yahagaritse kwiga ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w'amashuri abanza hanyuma akurikirana inzozi ze zo kuba umuhanzi ndetse abigiriramo amahirwe abasha guhirwa mu muziki.

    Yatangiye umuziki ku myaka 19.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-uzwi-mu-rwanda-no-hanze-yarwo-ntakozwa-ibyo-gusubira-kwiga-ngo-abanze-arangize-amashuri-abanza-primary-kubera-impamvu-abantu-bose-bari-gushyigikira/

  • Ubuzima bwe bwahise buhinduka: Ross Kana waririmbye muri ‘Fou De Toi’ yagaragaje uko asigaye ameze nyuma yo kwemeza abantu muri iyi ndirimbo yakunzwe cyane -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuzima bwe bwahise buhinduka: Ross Kana waririmbye muri 'Fou De Toi' yagaragaje uko asigaye ameze nyuma yo kwemeza abantu muri iyi ndirimbo yakunzwe cyane.

    Umuhanzi w'umuhanga cyane Ross Kana wamenyekanye cyane ubwo yakoranaga indirimbo n'abahanzi bakomeye cyane hano mu Rwanda aribo Element na Bruce Melodie yifashishije imbuga nkoranyambaga ze uyu musore yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza uburyo asigaye ameze muri iyi minsi.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/ubuzima-bwe-bwahise-buhinduka-ross-kana-waririmbye-muri-fou-de-toi-yagaragaje-uko-asigaye-ameze-nyuma-yo-kwemeza-abantu-muri-iyi-ndirimbo-yakunzwe-cyane/

  • Hasojwe promotion ya “Tubirimo na MoKash”, uw… – #rwanda #RwOT

    Gahunda ya Tubirimo na Mokash yateguwe na Mobile Money ku bufatanye na NCBA imaze amezi atatu yasojwe uyu munsi tariki 25 Kanama 2023, hatangwa igihembo nyamukuru cya miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) ku muntu wakoresheje Mokash cyane kurusha abandi.

    Iyi promotion yatekerejweho hagamijwe gukangurira abaturage kugira umuco wo kwizigama, kugira ngo ejo habo hazabe heza nibanahura n'ibibazo babashe kubyikuramo neza. 


    Uwegukanye igihembo gikuru cya miliyoni 5 yatahanye ibyishimo bisendereye

    Iyi promotion yabaga buri cyumweru , aho hatangwaga ibihembo bitandukanye kuva ku 50,000Frws kugera ku 50,000 ku bantu 25 harimo 15 basanzwe bakoresha Mokash n'abandi bashya. 

    Aho kuva iyi promotion yatangira, buri kwezi hatangwaga hatangwaga miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda (3,000,000Frws) kugeza uyu munsi ubwo hatangwaga igihembo nyamukuru cya miliyoni eshanu (5,000,000Frws).

    Muhungirwa Alice, umukozi ushinzwe ibikorwa byose bigendanye n'amafaranga bikorerwa kuri Mobile Money yavuze aho igitekerezo cyo gutangiza iyi promotion cyavuye n'impamvu yayo ndetse n'icyo imariye abanyarwanda.


    Muhungirwa Alice, ushinzwe ibikorwa byo kwizigama, kubitsa no kubikuza muri Mobile Money

    Yagize ati: 'Twaricaye dusanga hari ikintu tugomba gukorera abanyarwanda, mu rwego rwo kwigisha abantu ko bakeneye kumenya ko amafaranga ayo ariyo yose ushobora gutangira uyu munsi uyizigamira noneho ukazajya ugira amahirwe yo kubona inguzanyo yawe. Kubera ko wizigamira kenshi ukabitsa ukabikuza kuri kuri mobile money yawe bikongerera amahirwe yo kubona inguzanyo.''

    Ati: 'Ni muri urwo rwego twatekereje gufata amezi atatu yo kwigisha abanyarwanda ukuntu bashobora kwizigamira kandi bakagenda babona amahirwe yo kubona inguzanyo igenda izamuka.''

    Alice yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga ku guteza imbere umuco wo kwizigamira bwatanze umusaruro kuko umubare w'abiyandikisha muri Mokash wiyongereye ku kigero kirenga 50% kuko abari basanzwemo ni miliyoni imwe n'ibihumbi magana atatu, hiyongeraho abandi magana inani mu mezi atatu gusa, bituma umubare ugera kuri miliyoni ebyiri zirenga.

    Ati: 'Hari umusaruro mwiza byatanze kuko abantu biyandikisha muri Mokash babaye benshi. Icyo abantu bakeneye ni ukubigisha uko ibintu bikorwa , bakabigerageza bikarangira bikunze ha handi ugira ikibazo ukibuka ko hari amafaranga wizigamiye kuri Mokash ukayakoresha yaba ari make nabwo ukiguriza kuri Mokash.''

    Alice kandi yakuyeho impungenge z'uko umuco wo kwizigamira wari utangiye kumvikana waba ugiye gusubira hasi kubera ko promotion yo gutanga ibihmbo irangiye.

    Yagize ati: 'Muri gahunda ya mobile money twebwe duhora dufite gahunda yo kwigisha abanyarwanda ikintu kijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, yaba ari ukwizigamira, yaba ari ukwishyura ukoresheje terepfone yawe n'ibindi byose uhobora gukora utarinze kuva aho uri. Ubu bukangurambaga twabukoze mu rwego rwo gukangura abantu ariko n'ubundi turakomeza kubigisha.''

    Munyana Roselyne umukozi wa NCBA yavuze ko bishimira ko intego yabo yo kuzamura umuco wo kwizigamira mu banyarwanda n'abaturarwanda yagezweho anakomoza ku batsindiye ibihembo.


    Munyana Roselyne, umukozi wa NCBA

    Aho yagize ati: 'Abantu bamaze gutsindira ibihembo bitandukanye ni abantu 253, amafaranga yose y'ibihembo yose ni 31,000,000Frws. Muri abo batsinze hafi abantu 65 ni abagore, 30% ni urubyiruko. 

    Ingeri zose zitabiriye kwizigama, aho muri Mokash umuntu ashobora no kwiguriza agera ku 500,000Frws ku buryo ushiriwe utarahembwa ushobora kwiguriza.''

    Yongeyeho ko intego nyamukuru y'iki gikorwa yari iyo gukangurira abantu gukoresha Mokash kubera ko ifite inyungu zitanduknye zirimo kwizigama bakakungukira 7%, gufata inguzanyo y'iminsi 30. Intego yagezweho kuko hatangajwe ko abantu basaga 900,000 aribo bitabiriye igikorwa cy'iyi promotion.

    Karasira Callixte watsindiye igihembo nyamukuru cya miliyoni eshanu yatangarije inyarwanda ko yishimiye kwegukana iki gihembo nubwo yabitangiye yikinira akumva atazabasha kuyatsindira.


    Karasira Callixte watsindiye igihembo gikuru cya miliyoni

    Yagize ati: 'Namenye inkuru ejo nimugoroba saa kumi n'ebyiri bambwira ko natsinze muri Mokash sinahita mbyemera ngira ngo ni abatekamutwe none inkuru yabaye impamo. Nkibimenya nabibwiye madamu atangazwa n'uko nari ndi muri promotion nubwo nange nabigiyemo ntazi ibyo aribyo. 

    Nabikoze ntazi ko hari ikizavamo ariko Mokash nyifata nka bank. Aya makuru nayamenye kuko nkoresha Mtn gusa. Ngiye gufata umwanya n'umuryango wange dutekereze umushinga ufatika twakoresha aya mafaranga.''


    Mobile Money na NCBA basanzwe ari abafatanyabikorwa hashingiwe ku masezerano bafitanye arebana na gahunda ya Mokash kuko amafaranga yose abaturage biguriza kuri Mokash aba ari aya NCBA.  









    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133620/hasojwe-promotion-ya-tubirimo-na-mokash-uwabigiyemo-yikinira-atahana-miliyoni-eshanu-amafo-133620.html