Blog

  • Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we #rwanda #RwOT

    Hari igihe Ingabire Victoire abona yandika amateshwa agakwirakwiza mu binyamakuru bishakira indonke mu gusebya u Rwanda nawe akagirango yageze iyo ajya ni umuntu ukomeye.

    Kwandika inkuru mbi ku Rwanda niyo yakwandikwa n'umurwayi nka Barafinda dore ko utanga ingingo ushaka gutambutsa ubundi bakakwandikira.

    Mu nkuru aheruka gutangaza mu Kinyamakuru Daily Maverick kimenyereweho gutambutsa inkuru zisebya u Rwanda, ntacyo ivuze kuko nurwo rubyiruko uvuganira ntacyo urumariye usibye kurushora mu ingengabitekerezo no kurwohereza mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo harimo na FDLR.

    Wigira intama kandi uri ikirura ushaka kwerekana ko uri umunyapolitiki nyamara nta shyaka cyangwa ishyirahamwe rizwi ku mugaragaro uyoboye ahubwo uri umunyabyaha wakatiwe n'inkiko ukaba uri hanze ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.

    Iyo habaye ikintu cyose ku Rwanda yaba ari raporo y'inzego z'u Rwanda. Ingabire ayamaganira kure, yaba raporo ivuga neza u Rwanda nabwo bikaba uko. Ariko iyo ari raporo yakozwe n'abari mu murongo nkuwe, ahita ayikwirakwiza vuba na bwangu. Agakoramo inyandiko. Mu gihe u Rwanda rugiye kujya mu matora umwaka utaha, igihe cy Ingabire cyo gusakuza cyageze. Aztanga interview hirya no hino no gusohor inyandiko zanditswe n'interahamwe zo muri FDU Inkingi mu izina rye.

    Muri Nyakanga 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hafashwe icyemezo cyiswe 'Deparmehutisation'. Icyo cyemezo ni ugucibwa muri politiki kwa MRND/CDR n'amashyaka yari ayishamikiyehoy nka PECO, PADER, PARERWA yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ntangiro za 2003, nyuma y'imyaka hafi icyenda, ishyaka MDR ryakoraga nka PARMEHUTU naryo ryaraciwe n'ubwo byatinze.

    Ayo mashyaka uko yavuzwe, yaciwe kubera ingengabitekerezo yagenderagaho. Guhindura izina kwa MRND/CDR igahinduka RDR yayobowe na Ingabire Victoire bwacya ikabyara UFDR ikaza kwihindura FDU-Inkingi ukumva mu gitondo yabaye DALFA Umulinzi.

    MRND yo mu 1975 yahinduye inyito mu 1991 iguma ari MRND (ivuguruye) hiyongereyemo ubukana bw'ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu mwaka w'1992 MRND ibyara CDR, muri 1993 havuka impuzabugome bwiswe Hutu-Pawa. Mu 1994 Hutu-Pawa ikora Jenoside yateguye yibwira ko ari yo nzira yo kugira ubutegetsi. Baratsindwa.

    Iyo Pawa, cyane cyane abagize uruhare mu gushingwa kwa CDR, n'aba CDR nyirizina, mu 1995 bashinze 'Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda' (RDR) icyura 'Impunzi na Demokarasi'. Kubera ko gucyura impunzi byarangiye mu 1997, bakomeje kwitwa ko bazacyura impunzi basanga ntacyo bivuze.

    Ingabire Victoire ntiwamuvuga utavuze MRND/CDR kuko ninko kuvuga inkomoko yawe ukirengangiza Sogokuru ndetse na Sogokuruza wawe.

    MRND/CDR bamaze kurimbura Abatutsi (babyitaga gukora) bagombaga guhindura umuvuno bagashaka irindi zina (RDR) ndetse n'abayobozi batari bazwi, bityo bahitamo Ingabire Victoire kuko we atari mu Rwanda muri 1994. Ariko ikigaragara ntaho Ingabire ataniye n'amazina yakoze Jenoside, impamvu nyamukuru bamuhisemo nuko atari mu Rwanda.

    Mu mwaka w'2003, RDR ihinduka 'Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda' (RDR), ivana gahunda yo gucyura impunzi mu nyito iyisimpuza 'Repubulika' cyakora inyito mu magambo ahinnye ikomeza kuba RDR. Icyo gihe cyo kwinjiza 'Abaharanira Repubulika' mu nyito RDR yayoborwaga na Ingabire Victoire.

    Mu ngengabitekerezo ya MDR, CDR, MRND, RDR na FDLR amagambo 'Abaharanira Repubulika' na 'Demokarasi' ntibisobanura Repubulika na Demokarasi y'abanyarwanda. Ahubwo, bivuga ubutegetsi bw'Abahutu gusa kandi b'indobanure. Si na 'Repubulika' na 'Demokarasi' nkuko bizwi ahandi.

    Uko RDR iyoborwa na Ingabire na Ndereyehe yahinduye izina hakavanwamo 'Impunzi' ni nako MRND yabigenje mu 1991. MRND yo mu 1975 yari 'Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement'. Ijambo 'révolutionnaire' rivamo risimburwa na 'Abaharanira Repubulika' na 'Demokarasi', bituma MRND nshya iba 'Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Développement'. Itandukaniro rya MRND na MDR, mu nyito ni uko hamwe harimo 'National' na 'Développement'.

    Uwo mukino w'amagambo ahishahisha ingengabitekerezo y'ivangura na Jenoside unayibona aho l'Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) bakuraho ijambo 'Rwandaise' ahasigaye 'Union' igasimburwa na 'Unifiées' iza nyuma ya 'Forces Democratiques' bikabyara FDU hiyongereyeho Inkingi none ubu tukaba dufite DALF Umulinzi.

    Guhindura amazina ingengabitekerezo ikaba ya yindi ntacyo bivuze. FDU-Inkingi ikwiye gucibwa muri politiki, no kuyamamaza bikaba icyaha kuko n'amategeko arahari. Ntibizaba ari ubwa mbere ntibikwiye no kuba ubwa nyuma. Amateka y'u Rwanda afite umwihariko muri Africa ariko si ku isi. Kureka FDU-Inkingi n'abayamamaza bakidegembya ni ukwibagirwa vuba.

    Mu Rwanda rw'ubu ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside, Ingabire azarureba nta rubuga rwa politiki afite kuko politiki ye ibarizwa muri Hutu Power.

    The post Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubanza-ingabire-victoire-yariyibagiwe-reka-tumwibutse-uwo-ari-we/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubanza-ingabire-victoire-yariyibagiwe-reka-tumwibutse-uwo-ari-we

  • Uburyo budasanzwe Yassine wahoze ari umusirik… – #rwanda #RwOT

    Kuva Lionel Messi yakwerekeza muri Inter Miami, ari kugenda ayifasha kwitwara neza kuko bamaze kwegukana igikombe cya mbere cya Leagues Cup ndetse n’ubu bageze ku mukino wa nyuma wa US Open.

    Mu mikino 8 amaze gukina yatsinzemo ibitego 10 ndetse anatanga mipira 3 yavuyemo ibyo bitego. Uko Lionel Messi akora ibingibi ni na ko bijyana n’uburyo acungirwamo umutekano kuva mu kibuga kugeza n’aho aba.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 36 arindirwa umutekano n’umugabo w’inkorokoro wahoze mu gisirakare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Yassine Chueko washyizweho n’umuyobozi wa Inter Miami, David Beckham. 

    Ubundi ubusanzwe byari bimenyerewe ko umukinnyi arindirwa umutekano wihariye igihe ari hanze ya sitade cyangwa yibereye muri gahunda ze ariko ntabwo ari ko bimeze kuri Lionel Messi. 

    Kuri ubu uyu mukinnyi ufite Ballon d’Or 7 ava mu rugo arinzwe akagera ku kibuga arinzwe, akayivamo arinzwe.

    N’iyo ageze mu kibuga ku nkengero zacyo, haba hari ushinzwe kurinda umutekano we Yassine Chueko agenda aho agiye hose ndetse no kugeza aho ajya kwishimirira igitego. 

    Mu mukino Inter Miami iheruka gusezereramo Cincinnati kuri penariti bagahita bagera ku mukino wa nyuma wa US Open, Messi yagiye kwishimira intsinzi ku ruhande rw’ikibuga maze uyu mugabo ushinzwe kumurindira umutekano nawe agenda yiruka amujya iruhande.

    Yassine Chueko unashinzwe kurinda umutekano w’umuryango wa Messi muri rusange, yahoze ari mu mutwe w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Navy Seal wagiye kurwana muri Iraq na Afghanistan ndetse azwiho no gukina imikino y’Iteramakofi.

    Ushinzwe umutekano wa Lionel Messi ahorana nawe aho ari hose

    Yassine Chueko aba agendera ku nkengero z’ikibuga ajya aho Lionel Messi agiye hose

    Yassine Chueko yahoze mu gisirakare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse yagiye no kurwana muri Iraq na Afghanistan 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133631/uburyo-budasanzwe-yassine-wahoze-ari-umusirikare-wa-amerika-arindamo-lionel-messi-133631.html

  • RDB yagaragaje amahirwe u Rwanda n’abahanzi b… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umuhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda z’iri rushanwa rizasozwa ku wa 21 Ukwakira 2023 ari na bwo hazaba umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabera muri BK Arena.

    Kageruka yavuze ko ibi bihembo ari urubuga rwiza ku bahanzi kugira ngo bamenyekanishe ibihangano byabo. Avuga ko amahirwe ari muri ibi bihembo atazagera ku banyarwanda gusa kuko bizagera no ku batuye Afurika yose.

    Ati “Ni amahirwe ku banyafurika bose. Akaba ari amahirwe rero kuba igikorwa kije mu Rwanda, amahirwe y’ubukerarugendo ariko n’amahirwe yo kuba twakoresha uru rubuga kugirango tumenyekanishe igihugu cyacu.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ibi bihembo ari umwanya mwiza wo kumenyakanisha u Rwanda, kandi bizaba urubuga rwiza ku bahanzi, abikorera ndetse n’abandi.

    Yavuze ko ibikorwa byamamaza ubukerarugendo, abahanzi ba Afurika bazungukira cyane muri iki gikorwa

    Kageruka yavuze ko kuba Trace Awards&Festival igiye kubera mu Rwanda kandi bihuye n’intumbero y’Igihugu mu kwakira ibikorwa by’imyidagaduro, imurikagurisha n’ibindi.

    Ati “Kuba Trace yarahisemo u Rwanda ntabwo nkeneka (ko) byarikoze, habayeho kureba intambwe tumaze gutera nk’Igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, ndetse no ku bikorwa by’imyidagaduro…”

    Yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rwakira inama nyinshi, biri mu byatumye ruri ku mwanya wa Gatatu nk’ahantu hakira inama nyinshi. Ni mu gihe Kigali iri ku mwanya wa kabiri.    

    Kuri Kageruka, ni ibintu byiza ariko kandi bitikora kuko bijyanye n’ishoramari rya Leta, cyane cyane ikorana n’abikorera.

    Birashoboka ko umwaka utaha ibihembo nabwo bizatangirwa i Kigali. Kageruka avuga ko buri muhanzi, buri munyarwanda akwiye kubyaza amahirwe iki gikorwa cy’ibi bihembo.

    Yasabye abanyarwanda gushyigikira abahanzi bahatanye muri ibi bihembo kugirango bazabashe kwitabira neza.

    Danny uhagarariye Trace Africa mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, yavuze ko igihe kigeze kugirango abatuye umugabane wa Afurika bivuge inkuru z'abo, ari nayo mpamvu abahanzi bakwiye gushyigikirwa bagatezwa imbere, bakerekana impano z'abo.

    Yavuze ko imyaka yabaye ari myinshi inkuru za Afurika zivugwa n'abandi. Avuga ko ari ibyo kwishimira kuba harabashije gushyirwaho urubuga nka Trace Awards 'rutuma impano zo muri Afurika zigaragara'. Ati 'Kuri twe ni amahirwe, kandi ni byiza kuba bigiye kubera mu Rwanda.

    Ibi bihembo bizatangwa hizihizwa imyaka 20 yabyo. Bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri BK Arena, bikurikirwe n'iserukiramuco ry'umuziki rizaba ku wa 20-22 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Bigamije guha ishimwe abanyamuziki bagaragaza ubudasa mu rugendo rw'abo rw'umuziki, bafite impano zihariye, bakomoka kandi bakorera umuziki ku Mugabane wa Afurika cyangwa se mu bindi bice bitandukanye byo ku Isi.

    Ibi bihembo bizaririmbamo abahanzi bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo icy'umuhanzikazi 'Best Female', icy'umuhanzi w'umugabo 'Best Male', icy'indirimbo y'umwaka 'Song of the Year', icya Dj w'umwaka 'Best DJ', icy'indirimbo ihuriweho 'Best Collaboration', icya album y'umwaka 'Album of the Year' n'izindi.

    Hazatangwa ibihembo 25. Muri ibi bihembo 22 bizatangwa hashingiwe ku majwi y'abafana, ni mu gihe ibihembo bitatu bisigaye bizatangwa hashingiwe ku Kanama Nkemurampaka ka Trace.

    Trace Africa ivuga ko abahanzi bahataniye ibi bihembo batoranyijwe nyuma y'ukwezi kwari gushize bakora isesengura ryimbitse kuri buri muhanzi, hakorwa ibiganiro byihariye, ndetse basubiza inyuma amaso bareba urugendo rwa buri muhanzi.

    Hanarebwe kandi inshuro ibihangano bya buri muhanzi byatambutse ku mbuga zitandukanye za Trace zikina umuziki, kandi hifashishwa ikipe ngari y'abahanga mu muziki basanzwe bakorana na Trace bagaragaza urutonde rw'abakwiye guhatanira ibi bihembo.

    Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi barenga 150. Ku buryo Trace Africa ivuga ko izatoroherwa no guhitamo abahanzi bazaririmba mu muhango wo kubitanga.


    Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella, yavuze ko itangwa ry'ibihembo 'Trace Awards' ari umwanya mwiza ku bahanzi bo mu Rwanda wo kugaragaza ibihembo by'abo


    Ni ku nshuro ya mbere 'Trace Awards' igiye gutangirwa mu Rwanda hizihizwa isabukuru y'imyaka 20


    Danny ukuri Trace Africa muri EAC yavuze ko u Rwanda rwujuje buri kimwe bijyanye no kwakira ibi bihembo


    Producer Fayzo ari kumwe Serge utegura akanatunganya filime ze bwite




     


    Umuhanzi Juno Kizigenza ari kumwe France Mpundu yinjije muri Huha Records 


    Umunyamakuru Regis Isheja wayoboye umuhango wo gutangiza ‘Trace Awards’


    Bwiza avuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakwiye kubyaza umusaruro ‘Trace Awards’

     

    Ariel Wayz yatangaje ko yishimiye kwisanga muri Trace Awards 2023


    Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Luwano Tosh [Uncle Austin] 






    Bwiza ari kumwe na Ariel Wayz bahuriye muri Trace Awards







    KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO GUTANGIZA ITANGWA RY'IBI BIHEMBO WAGENZE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze umuhango wo gutangiza'Trace Awards'

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133629/rdb-yagaragaje-amahirwe-u-rwanda-nabahanzi-bafite-mu-bihembo-trace-awards-amafotovideo-133629.html

  • Umuryango wa Rayon Sports urimo Kigali Boss B… – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Kanama 2023 bibera ku Kimihurura. Ibi birori byabyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakunda Rayon Sports ndetse n’abayobozi bayo.

    Ibikombe bishimiraga ni 3, harimo igikombe cy’Amahoro begukanye mu mwaka ushize w’imikino batsindira APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0. 

    Icya 2 ni icy’ikipe y’Abagore cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri begukanye mu mwaka ushize w’imikino. Naho icya 3 ni cyo baheruka kwegukana cya Super Cup ya 2023 batsinze APR FC ibitego 3-0.

    Abakunzi ba Rayon Sports bari batumiwe muri ibi birori bashimiye ubuyobozi bw'umuryango n'ikipe ku mbaraga zakoreshejwe ngo ibi bikombe biboneke ndetse banavuga ko bagomba kwitwara neza kurushaho mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 haba mu bikombe bikinirwa imbere mu gihugu no mu mikino ya CAF Confederation Cup.

    Usibye ibyo kandi aba bakunzi ba Rayon Sports bakusanyije amafaranga yo guha ikipe agera kuri miliyoni 32 z’amanyarwanda. 

    Abakobwa bari mu bagezweho mu Rwanda bagize itsinda rya Kigali Boss Babes baherukaga gutangaza ko bafana Rayon Sports bakaba bari banatumiwe muri ibi birori, nabo batanze miliyoni 2 z’amanyarwanda. Nk’uko bigaragara mu mafoto Alliah Cool na Queen La Douce nibo bonyine bo muri iri tsinda bari bahari. 

    Nubwo abakunzi ba Rayon Sports bakusanyije miliyoni 32 z’amanyarwanda, gusa ikipe yo yerekanye ko nibura ikeneye miliyoni 68 z’amanyarwanda kugira ngo irusheho kuzitwara neza.

    Bamwe mu bagize Kigali Boss Babes bari kumwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli bifotozanya ibikombe 

    Umuryango mugari wa Rayon Sports wakoze ibirori byo kwishimira ibikombe 3 baheruka kwegukana 

    Byari ibirori by’agatangaza ubwo Rayon Sports yishimiraga ibikombe bitatu yegukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133630/umuryango-wa-rayon-sports-urimo-kigali-boss-babes-wakoze-ibirori-byishimira-ibikombe-banak-133630.html

  • Aba ex bariyahura! Ubwiza n’imiterere bya Mpundu France wegukanye umutima wa Juno Kizigenza biraza guhungabanya aba ex ba Juno – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba ex bariyahura! Ubwiza n'imiterere bya Mpundu France wegukanye umutima wa Juno Kizigenza biraza guhungabanya aba ex ba Juno

    Mu minsi mike cyane ishize umuhanzi nyarwanda Mpundu France ashyize hanze indirimbo yise 'Umutima' ndetse iyo ndirimbo ikagaragaramo Juno, ubu hatangiye kuvugwa amakuru adashimishije ku ba ex ba Juno.

    Biri kuvugwa ko uyu mukobwa, Mpundu yaba arimo kugenda atsindira umutima wa Juno gaho gaho. Mu mafoto ihere ijijo ubwiza n'imiterere bye.

     

    Source : https://yegob.rw/aba-ex-bariyahura-ubwiza-nimiterere-bya-mpundu-france-wegukanye-umutima-wa-juno-kizigenza-biraza-guhungabanya-aba-ex-ba-juno/

  • “Iryinyo ku rindi”: Nyuma y’igihe kirekire Nel Ngabo atigaragaza yagarutse yabirakariyemo cyane ku buryo yanze no gusekera abarenga ibihumbi 163 bamurebaga -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Iryinyo ku rindi': Nyuma y'igihe kirekire Nel Ngabo atigaragaza yagarutse yabirakariyemo cyane ku buryo yanze no gusekera abarenga ibihumbi 163 bamurebaga.

    Umuhanzi Nel Ngabo ufite impano idasanzwe yo kuririmba indirimbo zitandukanye benshi bamenye mu ndirimbo zitandukanye zirimo nk'iyo yise Nywe, Want You Back, Kigali n'izindi nyinshi yagiye akora zigakundwa cyane.

    Uyu musore yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 163 ifoto ye atari guseka ku buryo wabonaga ko atishimye ubirebeye inyuma.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/iryinyo-kuri-ndi-nyuma-yigihe-kirekire-nel-ngabo-atigaragaza-yagarutse-yabirakariyemo-cyane-ku-buryo-yanze-no-gusekera-abarenga-ibihumbi-163-bamurebaga-ifoto/

  • Abandi babyita umugisha none wowe uri kubyihakana! Umuhanzikazi Queen Cha yahakanye yivuye inyuma ibyamuvugwagaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Queen Cha umaze Iminsi atagaragara mu muziki, yanyomoje amakuru yahwihwiswaga ko atwite Inda y'imvutsi, ngo bikaba aribyo byatumye itigaragaza muri muzika y'u Rwanda.

    Queen Cha yahakanye aya makuru yavugwanga harimo ibyo guhagarika umuziki mu ibanga, no kuba byavugwaga ko yaba atwite cyangwa se akaba yarabyaye arimo kurera uruhinja kugirango rwigire hejuru abone gusubira mu muziki.

    Yagize 'Ntabwo ntwite ntan'ubwo nabyaye, ni ukumbeshyera. Ibyo mpugiyemo igihe nikigera nzabitangaza. Ikindi yongeyeho ko amaze iminsi ku mugabane w'i Burayi bityo ko bitari kumworohera mu gukora umuziki naho kuba ntwite sibyo kandi ntabwo nabyaye.'

    Queen Cha yasezeye muri The Mane yari amazemo imyaka itatu aho yakoreye indirimbo nka Romantic, Question, Winner, Twongere yakoranye na Bruce Melodie n'izindi nyinshi.

    Source : https://yegob.rw/abandi-babyita-umugisha-none-wowe-uri-kubyihakana-umuhanzikazi-queen-cha-yahakanye-yivuye-inyuma-ibyamuvugwagaho/

  • “Juno ni urukundo rwanjye” Nyuma y’uko Juno Kizigenza yisohokaniye na Juwayeze wamwihebeye, habonetse indi nkumi y’uburanga yemeza ko ikundana na Juno kubera bakinnye urukundo mu mashusho (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Juno ni urukundo rwanjye' Nyuma y'uko Juno Kizigenza yisohokaniye na Juwayeze wamwihebeye, habonetse indi nkumi y'uburanga yemeza ko ikundana na Juno kubera bakinnye urukundo mu mashusho

    Umuhanzikazi Mpundu France uri gufashwa na Huha Records, yemeje ko Juno ari urukundo rwe.

    Mu kiganiro na Kiss Fm, uyu mukobwa mushya mu muziki yabajijwe kubijyanye na we na Juno ni uko maze asubiza yemeza ko Juno ari urukundo rwe.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/juno-ni-urukundo-rwanjye-nyuma-yuko-juno-kizigenza-yisohokaniye-na-juwayeze-wamwihebeye-habonetse-indi-nkumi-yuburanga-yemeza-ko-ikundana-na-juno-kubera-bakinnye-urukundo-mu-mashusho-videwo/

  • “Yego ko mbega ubwiza ninkubwanjye pee!” Burya koko abantu bazira abimereye neza! Abantu benshi bakomeje gusebya umugore w’umuhanzi Sintex bamuziza uko Imana yamuremye – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Yego ko mbega ubwiza ninkubwanjye pee!' Burya koko abantu bazira abimereye neza! Abantu benshi bakomeje gusebya umugore w'umuhanzi Sintex bamuziza uko Imana yamuremye.

    Mazimpaka Arnold wamamaye ku izina rya Sintex yafashe umwanzuro wo gusezerena n'umukunzi we yihebeye Shadia Keza imbere y'amategeko tariki 24 Kanama 2023 gusa abakoresha urubuga rwa Instagram bibasiye uyu mukobwa bamushinja kuba adafite uburanga burangaza.

    Ubwo InyaRwanda yerekanaga amafoto ya Shadia wasezeranye imbere y'amategeko na Sintex maze ikagira iti :'Uburanga bwa Shadia Keza wamaze gusezerena na Sintex mu mategeko' byatumye abantu batandukanye batangira gutangaza amagambo adashimishije kuri uyu mukobwa washimwe na Sintex.

    Bimwe mu bintu abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona amafoto ya Shadia Keza wasezeranye na Sintex imbere y'amategeko:

     

    Source : https://yegob.rw/yego-ko-mbega-ubwiza-ninkubwanjye-pee-burya-koko-abantu-bazira-abimereye-neza-abantu-benshi-bakomeje-gusebya-umugore-wumuhanzi-sintex-bamuziza-uko-imana-yamuremye/

  • ‘Abantu bagira amagambo’ hakomeje gusakara amakuru avuga ko Sintex yarongoye Shadia kugira ngo yibonere Visa ya Canada – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Abantu bagira amagambo' hakomeje gusakara amakuru avuga ko Sintex yarongoye Shadia kugira ngo yibonere Visa ya Canada.

    Visa yabaye visa, nyuma y'uko Sintex asezeranye n'umukunzi we Shadia wibera muri Canada.

    Nyuma y'uko abantu bumvishe ko Shadia atuye muri Canada, batangiye gushinja Sintex kwishakira Visa aho gushaka umugore.

    Umunyamakuru Chita ukorera ku muyoboro wa YouTube, yasabye abantu kureka kwivanga mu by'abandi kuko nabo babonye Visa batayanga.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bagira-amagambo-hakomeje-gusakara-amakuru-avuga-ko-sintex-yarongoye-shadia-kugira-ngo-yibonere-visa-ya-canada/