Blog

  • Umwe ati mwongere Urumogi,undi yigana Meddy… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru mu ihema rya Camp Kigali, Umunyarwenya Eric Omondi ukomoka muri Kenya, yatembagaje ibyamamare n'abafana bitabiriye igitaramo ngarukakwezi cy'urwenya Seka Live.

    Uyu munyarwenya uri mu bakunzwe muri Afurika yahereye ku rwenya rugaragaza uburyo abanyarwanda batuje cyane batameze kimwe nk'abandi bany'Afurika, Atanga urugero yifashishije indirimbo 'Slowly' y'umuhanzi Meddy.

    Omondi yanyujijemo yigana uburyo abahanzi nyarwanda bagifite ikinyabupfura ku rubyiniro kuko batubabuka abantu, cyangwa ngo bitware nk’uko abandi banyafurika babigenza. Yatanze urugero rw'igihe yitabiraga igitaramo cyari cyatumiwemo 'Koshens' wo muri Jamaica i Kigali.

    Yavuze ko Koshens yatumiwe hamwe n'abandi bahanzi batandukanye ariko ko imyitwarire yabaranze ku rubyiniro nawe yamuteye ubwoba. Yahereye aho ashimangira ko uko yasize abanyarwanda batuje ariko yongeye kubasanga.

    Yageze aho agira ati  'Muratuje cyane, ntabwo mumeze nk'abanya-Kenya, abanya-Uganda, abanya-Nigeria cyangwa abirabura bo muri Amerika.'

    Uyu mugabo ukunze kwiyita Perezida w'urwenya muri Afurika [President of Comedy in Africa] kandi yashimangiye urukundo afitiye abakobwa b'abanyarwanda, kubera uburyo byibuze bagifite indangagaciro bagenderaho, zirimo kubaha no gucisha make ntibatongane.

    Kuri iyi ngingo yatanze urugero rw'uburyo abagabo benshi mu gihugu cye, barambiwe ku buryo bari kwishakira abakobwa bo mu bindi bihugu kubera uburyo bafatwa mu ngo zabo. Yahise ashimangira ko iyo ageze mu Rwanda yiyumva nk'uri imuhira.

    Yagize ati 'Ntabwo wabona akavuyo mu Rwanda, mufite umurongo ugoroye mugenderamo kandi ndabikunda. U Rwanda ni igihugu ngeramo nkumva ndi mu rugo.'

    Mu kiganiro na InyaRwanda Omondi yatangaje ko ageze kure umushinga wo gufungura ishuri ryigisha abanyempano mu mwuga wo gutera urwenya n'izindi mpano zitandukanye muri East Africa, ariko ko azahera iwabo muri Kenya akabona gufungura amashami mu bindi bihugu.

    Ati'Yego tubitekerezaho kandi turi kubikoraho, mfite abavandimwe nafashije bari gutangira abandi bateye imbere, ndi gupanga gufungura ishuri ry'impano muri rusange. Nzahera muri Kenya ubundi mbone gufungura amashami mu bindi bihugu.'

    Ku bijyanye n'imyigaragambyo aherutse gukora yo gusaba Leta ya Kenya gsuhyiraho itegeko ry'uko mu gihugu hazajya hakinwa 75% by'ibihangano by'abahanzi bo muri icyo gihugu, Eric Omondi yavuze ko ntacyo inteko ishinga amategeko iragikoraho ariko ko bari kubiganiraho.

    Uyu munyarwenya mbere yo gusoza yashimiye Arthur Nkusi utegura ibi bitaramo bya Seka Live biba buri kwezi, anasaba abanyarwanda kubungabunga igihugu bafite kuko agikunda byihariye. Ati'Mufite igihugu cyiza, nagikunze cyane muzakibungabunge.'

    Muri iki gitaramo umunyarwenya Loyiso ukomoka muri Afurika y'Epfo agakorera mu Bwongereza, yasekeje benshi, atera urwenya ku buryo yaje aziko u Rwanda rwemera ko abantu bakoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi.

    Loyiso yatangaje ko atumva uburyo ahora yumva 'Visit Rwanda' kandi urumogi rutemewe mu Rwanda, akibaza niba abanyamahanga bose bazajya kureba ingagi bikarangirira aho. Yasabye ko u Rwanda rwazabyigaho rugakomorera ikoreshwa ry'urumogi.

    Umuhanzikazi Alyn Sano yataramiye abitabiriye iki gitaramo, abasogongeza ku ndirimbo zigize album nshya yise 'Rumuri', anifuriza isabukuru umunyamakuru Antoinnette Niyongira ukorera Radiyo Kiss FM mu kiganiro cya mu gitondo.

    Mc Kash ukomoka muri Uganda y'Amajyaruguru yateye urwenya rugaragaza itandukaniro riri hagati y'u Rwanda na Uganda mu bijyanye n'umutekano, isuku n'ibindi. Yavuze ko yakunze abakobwa bo mu Rwanda kubera imiterere yababonanye.

    Kash ukomoka mu gace kitwa 'Guru' yateye urwenya rugaruka ku buryo umwuga w'abanyamakuru ba Radiyo bagowe, uburyo basabwa kwirengagiza amarangamutima yabo, bakibanda mu gushimisha abaturage baba babakurikiye.

    Nk’uko bisanzwe muri iki gitaramo, abanyarwenya b'abanyarwanda barimo itsinda rya Mavide na Pazzo, Admin, na Muhinde bamaze kwigaragaza muri Gen Z, bahawe umwanya basusurutsa abitabiriye, ndetse bongera kugaragaza ko Impano irimo kugenda yaguka.

    Eric Omondi yagaragaje ko abanyarwanya batuje cyane bitandukanye n'abandi banyfurika

    Omondi yashimagiye urukundo afitiye abakobwa b'abanyarwandakazi

    Uyu munyarwenya yavuze ko akunda u Rwanda kandi ko ahafata nko mu rugo

    Omondi agiye gushinga ishuri rizamura impano

    Eric yiganye Meddy uburyo yitwara ku rubyiniro

    Uyu munyarwenya yagaragaje uburyo abakobwa b'abanyarwanda, bitwara neza badashamaduka nk'abo mu bindi bihugu

    Eric Omondi yashimangiye ko azakomeza kuvugira abaturage mu gihe Leta ya Kenya itabumva

    Alyn Sano yataramiye abitabiriye Seka Live

    Mu ikanzu ndende y'umweru, Alyn Sano yasogongeje abitabiriye Seka Live zimwe mu ndirimbo ziri kuri album nshya yise 'Rumuri'

    Alyn Sano yemeye gutaramira muri iki gitaramo ku buntu

    Sano yatunguranye aririmbira Umunyamakuru Antoinnette Niyongira wizihije isabukuru

    Loyiso yabajije abanyarwanda impamvu batumira abanyamahanga, kandi batemera ko urumogi rukoreshwa

    Loyiso ukorera mu Bwongereza yasabye ko u Rwanda rwakiga ku buryo bwo gukomorera ikoreshwa ry'urumogi

    Loyiso Gola ukomoka muri Afurika y'Epfo yatembagaje imbaga mu cyongereza cyuzuyemo imvugo z'Abanyamerika

    Mc Kash wo muri Uganda yateye urwenya ku buryo abantu barebare bagowe

    Mc Kash yagarutse ku buryo isuku n'umutekano wo muri Uganda n'u Rwanda bitandukanye

    Uyu musore wirabura kandi muremure cyane, yagarutse ku buryo abanyamakuru ba Radiyo bagowe

    Pazzo na Mavide bazwi muri Gen Z bateye urwenya ku buryo abantu bahamagara kuri Radiyo

    Admin Seka yasekeje benshi muri iki gitaramo

    Muhinde yagarutse ku buryo akunda abakobwa bamusumba cyane

    Umuhanzi Sintex n'Umufasha we Keza Shadia bari mu bitabiriye iki gitaramo

    Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, Sintex n'umufasha we Keza Shadia bagaragaye bwa mbere mu gitaramo 'Seka Live'


    Rocky Kimomo n'inshuti ze bari mu bitabiriye iki gitaramo

    Sandrine Isheja n'ibindi byamamare bishimiye cyane urwenya rwa Eric Omondi n'abandi





    AMAFOTO: Freddy-Rwigema/INYARWANDA
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133699/umwe-ati-mwongere-urumogi-undi-yigana-meddy-ibyaranze-seka-live-yatumiwemo-eric-omondi-ama-133699.html

  • Perezida Mnangagwa yashinjwe kwiba amajwi mu matora y'umukuru w'igihugu #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Zimbabwe, Nelson Chamisa, waje ku mwanya wa kabiri mu matora ya Perezida, yashinje Perezida Emmerson Mnangagwa kwiba ubutegetsi binyuze mu matora.

    Chamisa, w'imyaka 45, ni umukuru w'ishyaka CCC (Citizens Coalition for Change).

    Yavuze ko ibyavuye mu matora yo ku wa gatatu ushize byatangajwe n'akanama k'amatora ari ikinamico.

    Yavuze ko indorerezi z'amatora zavuye mu mahanga na zo zageze ku mwanzuro nk'uwo.

    Ntibitunguranye kuba aya matora birangiye abayemo impaka.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru mu murwa mukuru Harare, Chamisa, wagize amajwi 44% mu gihe Mnangagwa yagize 52.6%, yashinje akanama k'amatora gutangaza ibyavuye mu matora bitari ukuri.

    Kugeza ubu Chamisa nta gihamya yari yatanga y'ibyo birego bye. Afite igihe kitarenze icyumweru ngo abe yamaze kugeza mu rukiko ikirego cye.

    Chamisa yavuze ko hazaba impinduka muri Zimbabwe, ishyaka ZANU—PF rya Mnangagwa ryabishaka cyangwa ritabishaka, yavuze ko atazategereza indi myaka itanu (ahateganyijwe kuba andi matora).

    Mnangagwa, w'imyaka 80, yapfobeje ibivugwa n'abanyamahanga banenze ayo matora, ashimangira ko amatora yo muri Zimbabwe yabaye mu mucyo.

    Zimwe mu ndorerezi zirimo n'izo muri Afurika y'amajyepfo,  zavuze ko ayo matora atageze ku kigero gisabwa ku rwego mpuzamahanga ndetse n'igisabwa n'itegekonshinga rya Zimbabwe.

    Mnangagwa ari ku butegetsi kuva mu 2017, nyuma y'ihirikwa ry'uwahoze ari Perezida w'igihe kirekire wa Zimbabwe Robert Mugabe, wapfuye mu 2019.

    The post Perezida Mnangagwa yashinjwe kwiba amajwi mu matora y'umukuru w'igihugu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/28/perezida-mnangagwa-yashinjwe-kwiba-amajwi-mu-matora-yumukuru-wigihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-mnangagwa-yashinjwe-kwiba-amajwi-mu-matora-yumukuru-wigihugu

  • Afurika ntikwiriye kuba ku mwanya iriho ubu mu ruhando rw'amahanga-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, asanga Umugabane wa Afurika udakwiriye kuba ku mwanya uriho mu ruhando rw'amahanga mu bijyanye n'iterambere n'imibereho y'abaturage, kuko ufite ubukungu burimo umutungo kamere ndetse n'abantu bafite ubumenyi n'ubushobozi.

    Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro umwiherero w'aba Guverineri ba za Leta zigize igihugu cya Nigeria bari bateraniye mu Rwanda.

    Ni umwiherero watangiye kuwa 4 tariki 24 Kanama usozwa kuri iki Cyumweru.

    Ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru kivuga ko aba ba Guverineri banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abazize Jenoside bahashyinguye.

     Nyuma basuye ibice by'uru rwibutso banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku wa Gatandatu ni bwo baganirijwe na Perezida Kagame, wabahaye ikaze nk'abashyitsi basuye u Rwanda.

     Ikiganiro cye cyibanze ku iterambere rya Afurika abagaragariza ko atumva impamvu ikiri inyuma mu majyambere.

    Ati 'Ariko se kuki ari ibintu biri rusange kuri twe twese, ku Banyafurika twese? Kuva mu majyaruguru, Amajyepfo, i Burasirazuba, i Burengerazuba, hagati, aho ari ho hose. Ikibazo cyanjye cyabaye kandi gikomeje kuba, mu biganiro tugirana hagati yacu nk'abayobozi b'uyu mugabane, gusa nta mpinduka zidasanzwe tubona.'

    Umukuru w'igihugu yakomeje agira ati ' Kuki hamwe n'abantu bose dufite, umutungo w'ubwoko bwose uhari, mu by'ukuri, n'iyo ugiye mu bice by'isi bimeze neza kurusha hano, abagira uruhare mu kumera neza kw'ibyo bice, abenshi usanga bakomoka muri Afurika. Wajya muri USA, I Burayi, n'ahandi uzahasanga Abanyafurika baza ku isonga ry'inzego hafi ya zose.'

    Perezida Kagame agaragaza ko hari ikibazo Umugabane wa Afurika uhuriyeho, ari yo mpamvu hakenewe uburyo bwo kugikemura buboneye ku Banyafrika, harimo no kugira ubuyobozi bukorera ku ntego y'ibyo bagomba abaturage birimo umutekano, iterambere, imiyoborere myiza n'ibindi yemeza ko bizakemurwa n'Abanyafurika ubwabo.

    Ati 'Hari ikibazo kimwe gihuriweho ku Mugabane wa Afurika. Mu by'ukuri dufite ibibazo bimwe byo gushakira ibisubizo. None ni nde wundi uzakora ibyo? Ni mwe nanjye. Ariko na none ni abo baturage tuyobora. Bagomba kubigiramo uruhare.'

    Umukuru w'Igihugu atanga inama z'uko buri muyobozi agomba kumva ababajwe n'ibibazo by'aho aturuka, akanabishakira ibisubizo.

    Yagize ati 'Ubuyobozi bwonyine ntabwo ari kamara, bugira ibintu byinshi bigomba kubwunganira. Mugomba kumva duhangayikishijwe cyane n'ibibazo by'aho mukomoka. Mukwiriye na none kuba mufite icyerekezo cyo kuvuga muti nyamara aho dukwiye kuba turi ni aha kandi inzira yo kuhagera ni iyi.'

    Perezida Kagame asobanura ko atari ku bw'impanuka Afurika iri aho iri, kuko hari ibibazo byagakemutse ariko bidakemurwa. Yanavuze ko hari n'ibibazo by'uruhererekane nk'ibyabaye mu Rwanda bikomotse ku cyiswe ubwigenge, cyakurikiwe n'imvururu zatumye abantu bahunga igihugu, binagusha igihugu muri Jenoside.

    The post Afurika ntikwiriye kuba ku mwanya iriho ubu mu ruhando rw'amahanga-Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/28/afurika-ntikwiriye-kuba-ku-mwanya-iriho-ubu-mu-ruhando-rwamahanga-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afurika-ntikwiriye-kuba-ku-mwanya-iriho-ubu-mu-ruhando-rwamahanga-perezida-kagame

  • Ababyeyi bagaragaza ko Interineti ari imbarutso y'imyitwarire mibi mu rubyiruko #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko imikoreshereze mibi ya murandasi ariyo mbarutso y'imyitwarire mibi igaragara mu rubyiruko.

    Bamwe mu baganiriye n'itangazamakuru rya Flash, bavuga ko bafite impungenge z'uko amashusho y'urukozasoni  asigaye aboneka ahantu henshi ku buryo bworoshye, yaba intandaro yo gushora abana mu busambanyi.

    Ati 'Imbuga nkoranyambaga ziberaho ibintu by'urukozasoni, ibyo byose rero iyo umwana ufite amaraso ashyushye areba agatindaho cyane niko byinjira mu bwonko, niho haviramo izo ngaruka zose zubusambanyi. Murandasi yangije urubyiruko.'

    Mugenzi we ati 'Abana bajya ku mbuga nkoranyambaga bakareba ibintu bitabagenewe, kandi ibintu bareba bashaka kumenya imvo n'imvano yabyo, ugasanga nabo barabikoze.'

    Undi yagize ati 'Biriya bintu bazabikureho bashyireho ibintu byigisha uburere mboneragihugu, umwana ajya gupfundura amabere yaramaze kumenya amabanga y'urugo biriya ntabwo aribyo rwose. Nibyo bivamo gutwara inda, no kwandura za Sida.'

    Aba babyeyi barasaba leta kubafasha gukumira abashyira bene aya amashusho ku mbuga nkoranyambaga, ndetse igatanga n'inama ku babyeyi zijyanye nuko barinda abana babo ibikorwa bibi bibera ku mbuga nkoranyambaga.

    Umwe ati 'Inzego za leta zigomba kubihagurukira , ibintu bakabivana kuri Youtube cyangwa se kuri interineti n'ababikora rwose bakabafatira ibyemez.'

    Undi ati 'Ikifuzo nasbaa leta nk'uko igenzura abigomek akuri leta yacu dukunda, igomba no kugenzura abica umuco wa leta yacu dukunda. Nk'umunyarwanda uzi neza ko asahyira urukozasoni kuri interineti ikamugenzura.'

    Impuguke mu buzima bwo mu mutwe, zivuga ko umwana wabaye imbata y'amashusho y'urukozasoni bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose, kuko byangiza igice kinini cy'ubwonko.

    Bwana Hategekimana Jean Pierre arabisobanura.

    Ati 'Ububata kuri ayo mashusho y'urukozasoni kimwe n'andi byangiza igice cy'ubwonko gifasha umuntu mu gufata imyanzuro. Niho ushobora kubona umuntu atangiye kubaho ari umuntu uhubuka, ni umuntu uhora adashyira ibitekerezo hamwe, n'umuntu udashobora gufata ibyo yize mu mutwe. Urumva niba ibyo bitangiye ari muto kandi ubwonko butaragera igihe bukomera, imikorere yabwo iba yangiritse ku buryo bishobora kumugiraho ingaruka zitari nziza bitari iby'ubu uvuga gusa ahubwo n'igihe kirekire. '

    Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Bwana Tuyishimire Frodouard, avuga ko ababyeyi aribo bafite inshingano zo kurinda umwana ibikorerwa kuri murandasi.

    Ati 'Icyo twasaba ababyeyi ni uko birinda guha abana telefone,kuzibareresha cyangwa mudasobwa cyangwa televiziyo, ahubwo bakagerageza no gushyiraho ibindi bikorwa umwana yajyamo bitandukanye no guhora kuri tekefone cyangwa kuri mudasobwa.' 

    Guhera mu bihe cya Covid-19, kureba 'pornographie'(amashusho y'urukozasoni) mu Rwanda byafashe intera ku buryo budasanzwe aho guhera mu 2020, mu mbuga 15 zisurwa cyane haba harimo urwa 'Pornographie'.

    Nko mu Ukuboza 2020, Site ya pornographie yari ku mwanya wa 12 mu zisurwa cyane mu Rwanda. Icyo gihe abasuraga iyo site barutaga abasaba serivisi ku rubuga rwa Irembo n'izindi mbuga nyinshi z'amakuru.

    Urwego rwigenga rushinzwe gukurikirana ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza (Children's Commission) rwagaragaje ko amashusho y'imibonano mpuzabitsina yasakaye hose kugeza ubwo abana batakibona uko bayigobotora.

    Ku myaka icyenda abana bagera ku 10% baba baramaze kureba pornographie; bene ayo mashusho. 27% baba barayabonye ku myaka 11 naho abarenga kimwe cya kabiri ni abayabonye ku myaka 13.

    Kugeza ubu biracyari ihurizo ku bihugu byinshi kwemeza ko imbuga za pornographie zifungwa. Ahanini ni uko ibijyanye no kubatwa n'ayo mashusho bitaremezwa n'imiryango myinshi yita ku buzima nk'aho koko ari ukuri nk'uko bimera ku biyobyabwenge cyangwa ibisindisha.

    Eminante Umugwaneza

    The post Ababyeyi bagaragaza ko Interineti ari imbarutso y'imyitwarire mibi mu rubyiruko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/28/ababyeyi-bagaragaza-ko-interineti-ari-imbarutso-yimyitwarire-mibi-mu-rubyiruko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ababyeyi-bagaragaza-ko-interineti-ari-imbarutso-yimyitwarire-mibi-mu-rubyiruko

  • APR FC mu biganiro na myugariro wo muri Côte d’Ivoire #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko APR FC yatangiye ibiganiro na myugariro wa Gaadiidka FC yo muri Somalia ukomoka muri Côte d’Ivoire, Ouattara Saidi Kouassi.

    Uyu mukinnyi akina mu mutima w’ubwugarizi ni umwe mu bagoye iyi kipe mu mukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League aho APR FC yayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

    Ni umukinnyi wari wateje impaka ndetse n’iyo APR FC isezererwa yari gutanga ikirego kuko uyu mukinnyi afite imyirondoro ibiri itandukanye aho ubwo APR FC yasezereraga Mogadishu City Club muri 2021, uyu mukinnyi yakiniraga iyi kipe yitwa Adjimani Hugues S. Kouame ni mu gihe muri 2023 akinira Gaadiidka FC yitwa Ouattara Saidi Kouassi.

    APR FC nyuma y’umukino wo kwishyura wabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize bakayitsinda 2-0, umwe mu batoza b’iyi kipe yegereye uyu myugariro bagirana ikigufi kitamaze iminota irenze 3, kimwe mu byo yamubajije ni uko yakwemera kuza gukina muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Nyuma yo kubimenyesha abo bakorana, bamwe mu bantu bo muri APR FC bagiye kuri hoteli iyi kipe yari icumbitsemo mbere yo gusubira muri Somalia babonana n’uyu mukinnyi ndetse basigarana na nimero ze.

    APR FC irimo gushaka uburyo yakongera imbaraga mu bwugarizi mu gihe Bienvenue Charles Bindjeme Banga baguze ataragera ku rwego bamwifuzaho.

    Ouattara (25) arifuzwa na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-mu-biganiro-na-myugariro-wo-muri-cote-d-ivoire-9766

  • Uko Mbibona: Uruhare rw’abakinnyi ba filime m… – #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime ni umwe mu bantu bashobora kwangiza sosiyete mu buryo bwihuse cyangwa akaba yahindura imico mibi mu gihe gito binyuze mu bihangano bye, akubaka umuryango nyarwanda n'Igihugu muri rusange, ndetse akagira akamaro ku Isi.

    Amateka avuga ko kera mu muco nyarwanda abantu barangwaga n'umuco, bakagira indangagaciro zibaranga ndetse na kirazira, ibyo bigatuma abantu bakura bihesha agaciro bakagaragaza isura nziza ku gihugu cyabo.

    Dore ibintu bikwiriye kuranga umukinnyi wa filime mwiza hubakwa umuryango nyarwanda n'Igihugu:

    1.    Gutanga inyigisho hagendewe ku bikenewe

    Abakinnyi ba filime nabo ni amaso ya rubanda,kuko inyigisho n'ubutumwa bifuza gutanga byagera kuri benshi mu gihe gito. Urugero rwumvikana, urubyiruko rw’ubu abenshi bishoye mu biyobyabwenge, inzoga,kwiyandarika n'ibindi.

    Umukinnyi mwiza cyangwa utegura filime, ni wawundi uzareba ku hazaza h'Igihugu agatanga inyigisho iburira babandi bari kwiyangiza  bakaba bahinduka.

    2.    Kwiyubaha ubwabo

    Abantu rimwe na rimwe bagereranya ibyo utanga n'ibyo ufite,bikaba byatuma batesha agaciro inyigisho zawe. Niba uri umukinnyi wa filime ugatanga inyigisho kenshi usaba abantu kwirinda ibiyobyabwenge kandi bakuzi ubinywa,bizagorana ko bakurikiza inama yawe. Ni byiza kuba intangarugero kuko imico ubwayo irigisha

    3.    Kuba inshuti ya bose n'igihe wamamaye

    Kubaka izina iyo byakubereye umugisha ugwiza inshuti aho kuzitakaza. Bamwe batangira biyegereza abantu bamara kugera  ku bwamamare bakirengagiza abo bakuranye, imiryango, inshuti n'abandi, ibyo bigatuma abaguhaga amashyi bakubona bagahunga.

    4.    Kwitabira ibikorwa bya Leta

    Abasitari ntibakunze kugaragara mu bikorwa rusange kubera izina bafite muri rubanda, nyamara bakagombye kwitabira n’ababandi babakunda bakaza babasanga bagafatanya kubaka Igihugu.

    Mu kubaka ahazaza h'Igihugu, ntihakenewe abasaza,abakecuru cyangwa abana, hakenewe buri wese w'umunyagihugu kugira ngo atange umusanzu we. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133659/abakinnyi-ba-filime-basabwa-iki-mu-iterambere-ryigihugu-perezida-kagame-yabikomojeho-133659.html

  • Minisitiri wa Siporo yasobanuye ibikubiye mu… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru taliki 27 Kanama 2023 nibwo byamenyekanye ko binyuze mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere(RDB) u Rwanda rwagiranye amasezerano azamara imyaka 5 n'ikipe ikina shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Budage ya Bayern Munich.

    Minisitiri ufite siporo mu nshingano,Aurore Mimosa mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'igihugu yasobanuye ko aya masezerano arimo ibyiciro 2 aho Bayern Munich izajya yamamaza gahunda ya Visit Rwanda naho ikindi cyiciro kikaba ari ikijyanye na siporo. Yavuze ko muri iki cyiciro cya siporo harimo ko FC Bayern Munich izagira uruhare mu kuzamura impano z'abakiri bato mu Rwanda ndetse bagatanga n'amahugurwa ku batoza.

    Yagize ati'Twabanza kwishimira ko u Rwanda rwongeye kugirana amasezerano n'indi kipe usibye ubundi bufatanye twari dusanzwe dufitanye n’andi makipe'.

    'Ubu noneho u Rwanda rukaba rwasinyanye amasezerano na FC Bayern Munich,ibikubiye muri aya masezerano nabivuga nko mu bice 2 bitandukanye'.

    'Harimo igice cya Visit Rwanda kijyanye no  guteza imbere ubukerarugendo bw'u Rwanda ariko noneho ikindi gice gikomeye byumwihariko ni mu rwego rwa siporo bijyanye no guteza imbere umupira wa magaru w'u Rwanda hibandwa mu kuzamura impano z'abato'.

    'Mu kuzamura impano z'abato harimo ibintu byinshi bikubiyemo kugira ngo nabyo bizashoboke muri aya masezerano . Harimo icya mbere navuga mu gutegura ingando zo gutoranya cyangwa se gutoza abafite imyaka ikiri hasi cyangwa se abafite impano.Guhitamo abakinnyi bagera kuri 20 bazagenerwa umutoza uvuye muri FC Bayern Munich'.

    'Ikindi binyuze mu masomo atandukanye azajya ategurwa n'uruhande rw'iyi kipe,ikindi navugamo cy’ingenzi kirimo, harimo noneho gutegura abatoza kuko ntabwo wakwigisha abana cyangwa se ugahitamo impano ariko noneho   tutakoze gahunda yo gutegura  abatoza'.

    'Muri aya masezerano harimo na gahunda yo gutegura abatoza,bikaba birimo ibice 2, hakaba harimo gutanga amasomo imbona nkubone,tukazajya tubona abakinnyi cyangwa se abahagariye FC Bayern baza gutoza abatoza b'Abanyarwanda bagera kuri 20'.
     

    'Harimo noneho no gutoza abatoza hifashishwe iyakure kugira ngo  abatoza benshi bo mu Rwanda  babone ayo masomo. Ikindi navuga gikubiyemo ni irushanwa rya  bakiri bato rya FC Bayern rizajya riba buri mwaka aho aho ikipe itoranywa y'u Rwanda nayo ikajya gukina.'

    Minisitiri wa siporo yasoje avuga ko mu Rwanda kandi hagomba kuba ikipe y'abato bazatoranywa mu gihugu cyose  ya FC Bayern Munich izaba ifite abatoza 2 baturutse n'ubundi muri iyi kipe,iyi kipe ikazaba igizwe n'abana 30.

    Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yasobanuye ko FC Bayern Munich izagira uruhare mu kuzamura impano z’abakiri bato bakina umupira w’amaguru 

    FC Bayern Munich izajya yamaza Visit Rwanda muri sitade yayo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133677/minisitiri-wa-siporo-yasobanuye-ibikubiye-mu-bufatanye-bwu-rwanda-na-bayern-munich-133677.html

  • Ubuzima AB Godwin yanyuzemo muri gereza yatan… – #rwanda #RwOT

    Yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yise “Kwipingu” izasohoka mu Cyumweru kiri imbere. Kandi igaruka ku nkuru y'urugendo yabaye kuva afunzwe kugeza asohotse.

    Ati 'Irasohoka (Indirimbo) mu Cyumweru kiri imbere. Iravuga ku nkuru yose y'uko nafunzwe n'uko nasohotse.'

    Uyu mugabo wakoreye indirimbo benshi mu bahanzi bo mu Rwanda no hanze, avuga ko ariwe waririmbye iyi ndirimbo, kandi iri mu njyana ya Hip Hop mu rwego rwo kumvikanisha ubuzima yanyuzemo ari muri gereza 'butavuzwe'.

    AB Godwin avuga ko ubwo yari afunze ari nabwo yagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo, ashaka ikayi n'ikaramu ubundi ava imuzi ibyamubayeho. Ati 'Nayandikiye muri gereza (Indirimbo). Cyane! (Byaranyorohereye) kuko yari inkuru yabaye kandi mfite akaba ari njye wayinyuriyemo.'

    Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Exydecks inononsorwa na Bob Pro.

    Ku wa 17 Kanama 2023, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugabanyirije ibihano rumuhanisha igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe usubitse.

    Urukiko kandi rwamugabanyirije ihazabu yari yategetswe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarungege ya Miliyoni 5 Frw igirwa Miliyoni 2 Frw. Azishyura kandi amagarama y'urubanza angana n'ibihumbi 20 Frw.

    Uko urubanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari rwagenze.

    Godwin AB yafatiwe i Nyabugogo mu Murenge wa Muhima aho yahamagawe ngo ahabwe ikiraka cyo gufata amafoto. Akigera i Nyabugogo, yakuyemo Dorone baramufata. 

    Ubushinjacyaha bwahise bumuregera icyaha cyo gukoresha Drone. Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda y'ibihumbi 500.

    Me Nyamanswa Rafael wunganira Mutimura Abed, yavuze ko AB Godwin atari azi niba hari ibyo agomba gukurikiza. Yanavuze ko nta bushake yari afite bwo kuyikoresha. Yasabye ko uwo yunganira yifuzako yaba umwere.

    Mutimura asaba kugabanyirizwa ibihano no kubisubikirwa. AB Godwin dorone imwe yayiguze n'umuntu w'i Cyangugu ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda. Indi yayiguze i Dubai asaga 1,100,000 Frws ($1100).

    Urukiko rwasuzumye ingingo ya 110 ryerekeye imiburanishirize y'imana, isobanura igira iti 'Ibimenyetso bishobora gushingira n'ibyemezwa n'ababuranyi, urukiko rwemeza niba ibimenyetso aribyo cyangwa atari byo…'

    Igifungo cy'imyaka itanu ariko itarenze imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10. Kuba yarabyiyemereye urukiko rusanga agomba guhanwa.

    Ubushinjacyaha nabwo buvuga ko yiyemereye icyaha bityo ko agomba guhanwa. Mutimura Abed yemera icyaha akanagisabira imbabazi. Ahanishijwe igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda Miliyoni eshanu. Urukiko rusanga yagabanyirizwa ibihano.

     AB Godwin yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo yise 'Kwipingu' yandikiye muri gereza
    Godwin avuga ko yorohewe no kwandika inkuru y'ubuzima yanyuzemo mu gihome kuko ari ubuzima bwe

    Godwin avuga ko yasubukuye ibikorwa bye bishamikiye ku muziki 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133687/ubuzima-ab-godwin-yanyuzemo-muri-gereza-yatangiye-kubukoramo-ibihangano-133687.html

  • Umutoza wa Rayon Sports aravugwaho kongera g… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’Icyumweru dusoje hakinwe imikino itandukanye yo ku munsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2023-2024. 

    Ejo ku cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium haberaga uwo Gorilla FC yakiriyemo Rayon Sports,waje kurangira amakipe yombi ahisemo kugabana amanota 3 anganya 0-0.

    Nyuma y’umukino ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru , umutoza wa Rayon Sports yavuze ko uwa Gorilla FC yamubwiye amagambo amurakaza cyane mu mukino.

    Uwa Gorilla FC, Gatera Moussa abibajijweho nawe mu kiganiro n’itangazamakuru yabihakanye ahubwo avuga ko umutoza wa Rayon Sports afite imico itari myiza yo gutukana akoresheje ururimi rw’Icyarabu.

    Yagize ati “Uriya mugabo afite imico itari myiza. Iyo agiye kugutuka, agutuka mu Cyarabu, kandi nabyumvise naracyize ndakizi”. 

    “Ni cyo cyambabaje gusa nta kindi gituma mva mu mwanya wanjye njya kubwira umusifuzi wa 4 ko ari gutukana mu Cyarabu kandi si byiza. We iyo ashatse kukubwira ikintu cyangwa ashaka kukubwira nabi akubwira mu Cyarabu kandi iriya Mico ntabwo ari myiza”. 

    “Nicyo kintu numvise kandi njyewe nabyumvishije ndabimubwira,nabwiye n’umwungiriza we mu gifaransa ko ari gutukana mu Cyarabu kandi ntabwo ari byiza, nicyo kintu cyambabaje ntakindi”. 

    Umutoza wa Rayon Sports bibaye ubwakabiri avugwaho gutukana kubera ko mu mukino ufungura Shampiyona batsinzemo Gasogi United nabwo yagaragaye atukana n’umunyezamu we Hategekimana Bonheur umukino urangiye ndetse yewe bashaka no kurwana.

    Umutoza wa Rayon Sports ushinjwa  n’uwa Gorilla FC kumutuka yifashishije ururimi rw’Icyarabu 

    Yamen Zelfani ni ubwa 2 avugwaho ibintu byo gutukana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133684/umutoza-wa-rayon-sports-aravugwaho-kongera-gutukana-133684.html

  • U Rwanda rwegukanye imidali 17: Ibyaranze imi… – #rwanda #RwOT

    Ni imikino yatangiye tariki 17 Kanama, ikaba yasojwe tariki 27 Kanama. Ibihugu birimo u Rwanda rwari rwakiriye iyi mikino, Uganda, Kenya na Tanzania, ni byo byitabiriye iyi mikino ngarukamwaka. Abantu bagera ku 4,500 nibo bitabiriye iyi mikino, aho u Rwanda rwari rufite abakinnyi bagera kuri 460 mu mikino 13 yakinwe.

    Ku ruhande rw’u Rwanda nk’igihugu cyakiriye imikino ntabwo umuntu yavuga ko bitwaye neza nk’uko byari byitezwe, kuko rutaje no mu bihugu bibiri bya mbere byegukanye imidari myinshi. Mu musaruro rusange, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu mu bihugu byegukanye imidari myinshi, aho rwegukanye imidari 4 ya zahabu, imidari 4 ya Silver ndetse 9 ya Bronze.

    Iyi mikino yakiniwe ku bibuga bitandukanye byo mu mujyi wa Huye, ndetse n’i Save mu karere ka Gisagara 

    Muri iyi midari 4 ya Zahabu, harimo imidari 2 yegukanwe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15 mu bahungu n’abakobwa mu mupira w’amaguru. Ikgo cya GS Kabusunzu cyo mu Karere ka Nyarugenge, cyegukanye umudali wa Zahabu mu mupira w’amaguru mu bakobwa gitsinze Alliance yo muri Kenya igitego kimwe ku busa.

    Basaza babo nabo ntabwo bakoze ikosa, kuko ku wa Gatandatu, begukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba aba mbere mu itsinda n’amanota 12, badatsinzwe n’igitego. 

    Indi midali ibiri ya zahabu u Rwanda rwayihawe na Uwase Magnifique w’imyaka 18 wiga kuri GS Remera Rukoma, aho yabaye uwa mbere mu gusiganwa Metero 100, ndetse arongera aba uwa mbere muri Metero 400.

    Uwase yahesheje u Rwanda imidali ibiri ya zahabu, mu gihe amaze umwaka umwe atangiye umwuga wo gusiganwa ku maguru 

    Kuri iki cyumweru ubwo hasozwaga iyi mikino, u Rwanda rwari rugifite amahirwe yo kwegukana indi midali ya Zahabu muri Basketball kuko amakipe abiri y’u Rwanda yari yageze ku mukino wa nyuma ariko arahagwa. 

    Saint Bernadette mu bahungu, yatsinzwe na Buddo Sec amanota 74 kuri 90, mu gihe mu bakobwa Saint Marie Reine yatsinzwe na Saint Marie’s Kitende yo muri Uganda amanota 55 kuri 47.

    Muri Handball u Rwanda rwari rubitse ibikombe mu mikino iheruka, ntabwo byagenze neza kuko muri Handball, ADEGI Gituza yatwaye umudali wa Feza nyuma yo kuba iya kabiri itsindiwe ku mukino wa nyuma na Kakungulu yo muri Uganda ibitego 33-21.

    ES Kigoma yabaye iya gatatu mu bahungu, itwara umudali wa Bronze nyuma yo gutsindwa na Mbooni yo muri Kenya ibitego 31-27. Ni ko byagenze kandi kuri Kiziguro SS yabaye iya gatatu mu bakobwa nyuma yo gutsinda Moi Girls yo muri Kenya ibitego 23-22.

    Handball nk’umukino abanyarwanda bari bitezeho imidali, ntabwo byagenze neza nyuma yaho ADEGI itsindiwe ku mukino wa nyuma, Kizigiro SS mu bagore igatahukana umwanya wa 3 

    Muri rusange Uganda yabaye iya mbere, aho yegukanye imidari 40 irimo; imidali 18 yazahabu, 12 ya Silver n’imidali 10 ya Bronze. Kenya yaje ku mwanya wa kabiri n’imidali 25, irimo 8 ya zahabu, 9 ya silver 8 ya Bronze. 

    U Rwanda rwabaye u Rwanda gatatu n’imidali 15 irimo 4 ya zahabu, 4 ya Silver 9 ya Bronze. Tanzania niyo yashoreje abandi, aho yatahanye imidari 8, irimo umwe wa zahabu, 4 ya Silver 3 ya Bronze. 

    Umuhango wo gusoza iyi mikino witabiriwe na Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju

    Karemangingo Luke umuyobozi wa GS Gahini, akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda, yashimye ibihugu byose byitabiriye, ndetse yemeza ko imikino yagenze neza  

    Sebutege Ange uyobora akarere ka Huye, yishimiye uburyo imikino ya FEASSSA yagenze, ndetse yemeza ko yagize uruhare mu iterambere ry’aka karere 

    Ibigo by’amashuri muri Uganda byagaragaje urwego rwo hejuru hafi mu mikino yose 

    Umuhango wo gusoza iyi mikino ya FEASSSA yari ibaye kunshuro ya 20, wabereye kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye

    GS Saint Paul Muko yo mu karere ka Rusizi, niyo yegukanye igikombe n’umudali wa zahabu, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133692/u-rwanda-rwegukanye-imidali-17-ibyaranze-imikino-ya-feasssa-abanyarwanda-bakuyemo-isomo-am-133692.html