Blog

  • Uganda: Umugabo yakubiswe kugeza apfuye azira kwanga gusenga Imana gakondo #rwanda #RwOT

    Abagize umuryango mu karere ka Wakiso ahitwa Nansana barahigwa bukware na polisi ya Uganda, bakekwaho kwica mwene wabo wanze kwifatanya nabo gusenga imana zabo gakondo.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko umugabo w'imyaka 37 witwaga Aloysius Namwanja yishwe kuwa Gatandatu ushize, ndetse umubiri we ngo uranatwikwa azira kwanga gukorerwaho imigenzo gakondo.

    Polisi ya Kampala ivuga ko Namwanja yasuye bene wabo mu masayine kuwaGatandatu, ahageze bamusaba ko akorerwaho imigenzo y'umuryango ngo abakurambere batuze aranga.

    Iki kinyamakuru kivuga ko byababaje abagize uwo muryango yari yasuye bakavuga ko basigaye barara badasinziriye imana zarakaye kubera ko Aloysius yanze kuziramya nk'uko abandi babigenza.

    Ngo bamuhaye akanya ko kwitekerezaho ngo abazimu batuze aranga, uburakari bubarenze bafata imihini baramukubita kugera ubwo yataye ubwenge bagashaka ko bazahisha ibyabaye baamutwika kugera apfuye.

    Polisi ya Ugandaivuga ko yagiye gutabara igasanga nyakwigendera yamaze gupfa bakahasanga ibiyobyabwenge irimo urumogi bikekwa ko ari ibyo bakoreshaga basenga izo mana zabo.

    Mubagize uyu muryango bakekwa kuba barishe mwene wabo hafashwe bane abandi baracika ubu barahigishwa uruhindu.

    Imbaraga z'umwijima ngo zirizerwa cyane muri Uganda ndetse umwaka ushize abantu 28 barishwe muri ubu buryo bashinwa gusuzugura imana gakondo.

    Hari abaturage muri iki gihugu bavuga ko hari igihe umuntu yifashisha bene izi mbaraga ashakisha amahirwe y'ubuzima kandi akizera ko niba abigiyemo byanze bikunze ibyo yashakaga azabibona kuko hari abizera ko gusuzugura abakurambere bishobora gukurura akaga kanagera ku rupfu.

    The post Uganda: Umugabo yakubiswe kugeza apfuye azira kwanga gusenga Imana gakondo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/28/uganda-umugabo-yakubiswe-kugeza-apfuye-azira-kwanga-gusenga-imana-gakondo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-umugabo-yakubiswe-kugeza-apfuye-azira-kwanga-gusenga-imana-gakondo

  • DHD Group ikorana n’umunyamakuru Tijara Kabendera, umunyarwenya Real Gasana yahize gukora ibirenze #rwanda #RwOT

    Kompanyi y’uburuzi cyane cyane bwo kuri murandasi, DHD Group ikorana n’umunyamakuru Tijara Kabendera ndetse n’umunyarwenya Real Gasana yashyizeho gahunda ko umuntu ubatumye ikintu kiva mu mahanga kitagomba kurenza iminsi 3 kitarabageraho.

    Iyi kompanyi isanzwe ikorana mu kwamamaza ibikorwa byayo na Real Gasana umunyerewe ku mbuga nkoranyambaga abaza ibibazo benshi bafata nk’ibisekeje ariko bisaba ubwitonzi mu kubisubiza ndetse n’umunyamakuru Tijara Kabendera, bacuruza binyuze kuri murandasi cyane aho ibicuruzwa byabo biri mu bubiko biboneka ku rubuga rwabo n’ibidahari urabatuma mu minsi itarenze 3 biba byageze ku mukiliya wabo, ariko n’ushoboye kugera ku biro byabo muri CHIC n’aho arahahahira.

    Umuyobozi w’iyi kompanyi, David yavuze ko bishimiye kuba bahawe icyangombwa (certificate) cya DBI (Digital Business Institute) kigaragaza ko bari muri kompanyi z’ubucuruzi zizewe mu Rwanda.

    Yavuze ko kandi gahunda ubu bafite ari ugutanga serivisi nziza kandi zihuse.

    Ati 'ikintu cya mbere twebwe gahunda ni ukwihutisha no kubahiriza ibyifuzo by’abakiliya, twebwe uradutuma tukagutumikira kandi ibyo udutumye tubikugezaho aho uri, iyo udutumye ibintu bitari mu bubiko bwacu, iminsi 3 gusa tuba twabikuye hanze y’u Rwanda twabikugejejeho aho uri.'

    DHD Group ni kompanyi ifite iduka rya DHD Deals yibanda ku bicuruzwa by’ubwoko 3, ibikoresho by’ikorabuhanga (amaterefoni y’ubwoko bwose, amasaha…), imyenda ndetse n’amamodoka.

    Isanzwe ikorana n’ibyamamare birimo Real Gasana, umunyamakuru Tijara Kabendera uretse kubamamariza ni n’umukiliya wabo w’imena kubera ko akunda kubatuma ibintu byinshi.

    Musenge David umuyobozi wa DHD Group

    Bimwe mu bicuruzwa bafite

    Tijara Kabendera bakorana na we

    The Real Gasana na we akorana na DHD Group

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/dhd-group-ikorana-n-umunyamakuru-tijara-kabendera-umunyarwenya-real-gasana-yahize-gukora-ibirenze

  • Gatsibo:  Abangavu babyaye imburagihe bahigiye kubyaza umusaruro imyuga bigishijwe #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gatsibo hari urubyiruko rw'abana ba bakobwa bahohotewe babyara imburagihe, rushimira ubuyobozi by'Akarere ku bufatanye n'abafatanyabikorwa barimo Empower Rwanda, nyuma yo kwigishijwa imyuga irimo y'ubudozi, ibi bikaba byitezweho kugabanya ubukene mu miryango yabo.

    Abangavu barimo Munganyinka Denyse na Mukeshimana Divine, ni bamwe mu bangangavu batuye mu karere ka Gatsibo bahohotewe bakabyara imburagihe, ibi bigatuma bacikiriza amashuri.

     Aba kimwe n'abagenzi babo bahawe amasomo arimo ay'ubudozi, gukora amasabune, ndetse no gukora imigati.

    Nyuma yo guhabwa aya masomo, bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro ibyo bize, kandi ko bigiye kubafasha mu mibeho yabo ya buri munsi.

    Munganyinka yagize ati 'Banshukishije irindazi nkiri umwana mutoya, bivamo kuba naratwaye inda nkiri umwana muto,ariko ubungubu nzi kuryikorera ndetse  hari na bagenzi bange nigisha, ndanakora ku munsi nkora amandazi maganatatu, yatugaruriye ikizere mu buryo byo kuba ntamuntu wakongera kugusuzugura,  wa muhungu wacagaho ukamusaba irindazi, ubungubu umuntu azajya aryikorera arirye atagiye kurisaba undi muntu hanze.''

    Mukeshimana nawe ati 'Nabyaye mfite imyaka cumi n'ine, nigaga secondary hanyuma nkimara kugira iyo nda, nakomeje kuyihisha nkomeza kwiga bigezaho biranga, numva ndahamagawe ngo nze mpure n'abaterankunga nsanga ni Empower Rwanda, nize gukora amasabune noneho ubwo mfite iyi mpamyabushobozi iranabinyemera neza, bajyaga baza bikandagira.''

    Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard avuga ko abigishijwe imyuga ko bagobwa guha agaciro ibyo bize, kandi ko bazafashwa kubona ibikoresho bijyanye n'ibyo bize.

    Yagize ati 'Abigishijwe imyuga ni ubukubyaza umusaruro imyuga bize, dufatanyije n'abafatanyabikorwa bari ahangaha ntaw'uzasoza umwuga hano ngo abure igikorwa, uwize kudoda azabona icyarahani, bumve yuko ubumenyi babonye bushobora kuba aribyo bugiye kuba imbarutso yo gukire mu buzima bwabo.'

    Uhagarariye Empower Rwanda Olivia KABATESI avuga ko abahawe amasomo ko bagiye gufashwa gushyira mubikorwa ibyo bize.

    Yagize ati 'Ubu abana basoje tugiye kugatangira gukora imyuga yabo, noneho mu buryo bubyara amafaranga, twabahaye ibikoresho, ndetse tuzajya tubafasha gukurikirana business zabo, kugirango tubakurikirane nibura mu gihe cy'amezi atandatu, kugirango turebeko ibyo bakora babibyaza umusaruro, ariko tunabafashe kubona ubuziranenge butanga na RSSB.'

    Muri rusange abigishijwe imyuga bagera ku ijana, bose bakaba baratsinze amasomo bahawe ku kigeto cya 98%, bakaba bashyikirijwe impamyabushozi zitagwa n'ikigo cy'igihugu cy'imyuga n'ubumenyingiro (Rwanda TVET School), ibi bikaba bigenzweho mu gihe kigana n'umwaka n'igice bamaze bahugurwa.

    Valens Nzabonimana

    The post Gatsibo:  Abangavu babyaye imburagihe bahigiye kubyaza umusaruro imyuga bigishijwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/28/gatsibo-abangavu-babyaye-imburagihe-bahigiye-kubyaza-umusaruro-imyuga-bigishijwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gatsibo-abangavu-babyaye-imburagihe-bahigiye-kubyaza-umusaruro-imyuga-bigishijwe

  • Iri mu ziyoboye ku Isi! Sobanukirwa Bayern Mu… – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe yashinzwe mu 1900 ishinzwe n’abakinnyi 11 bari bayobowe n’Umudage witwa Franz Adolf Louis John ndetse aba ari nawe uhita aba Perezida wayo mu gihe kingana n’imyaka 3.

    FC Bayern Munich yatwaye igikombe cya 1 mu mateka yayo mu 1932, ni igikombe cya German Football Championship cyasimbuwe n’icya shampiyona y’ubu bakaba baragitwaye batsinze Eintracht Frankfurt ibitego 2-0.

    Iyi kipe ya Bayern Munich yakomeje kwitwara neza yegukana ibikombe, irenga n’ibyo mu gihugu ahubwo itwara no n’ibyo ku mugabane w’Iburayi. Hagati yo mu 1974 no mu 1976 yegukanye ibikombe 3 yikurikiranya bya  European Cup yaje guhinduka UEFA Champions League Kiri ubu.

    Bavarians nk'uko abafana bayo bayita yakomeje kwitwara neza yiharira ibikombe by’iwabo mu Budage ariko ibyo ku mugabane w’Iburayi ntibikunde kubitwara. Nyuma y’imyaka myinshi muri 2000 ni bwo FC Bayern Munich yongeye kwegukana igikombe cya Champions League itsinze Valencia kuri penariti 5-4.

    Muri rusange kugeza ubu FC Bayern Munich niyo kipe ifite ibikombe byinshi mu Budage, imaze kwegukana Shampiyona y'u Budage inshuro 33, igikombe cy'Igihugu (DFB-Pokal) inshuro 20 n'igikombe kiruta ibindi mu Budage inshuro 10. Yatwaye kandi UEFA Champions League inshuro 6 ndetse n’ibikombe 2 by’igikombe cy’Isi cy’amakipe asanzwe.

    Sitade ya Allianza Arena yakira abagera ku 70,000, FC Bayern Munich yatangiye kuhakinira imikino yayo muri 2005. FC Bayern Munich imaze gutozwa n’abatoza 32 kuva yashingwa. Mu mateka ifite abakinnyi 3 batwaye Balloon d’Or. Bigendeye ku bikombe iyi kipe ifite iza ku mwanya wa 3 ku Isi mu makipe akomeye kurusha andi.

    Guhera ku wa 27 Kanama 2023, u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n'iyi kipe ya Bayern Munich aho mu byo buzibandaho harimo kumenyekanisha ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda no guteza imbere siporo by'umwihariko umupira w'amaguru w'abakiri bato.

    Aya masezerano yahise atangira gushyirwa mu bikorwa kubera ko mu mukino FC Bayern Munich yaraye itsinzemo Augsburg ibitego 3-1 muri shampiyona, muri sitade hari harimo amagambo ya Visit Rwanda.

    FC Bayern Munich yatangiye ubufatanye n’u Rwanda 

    Ku mukino w’ejo muri sitade ya FC Bayern Munich hari harimo Visit Rwanda 

    FC Bayern Munich niyo kipe ifite ibikombe byinshi mu Budage 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133701/iri-mu-ziyoboye-ku-isi-sobanukirwa-bayern-munich-yatangiye-gukorana-nu-rwanda-133701.html

  • Giants of Africa yabisikanye na Trace Awards!… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu u  Rwanda nk'Igihugu ruri ku mwanya wa Gatatu mu kwakira neza inama Mpuzamahanga n'aho Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa kabiri.

    Muri uyu mwaka ubura amezi ane ukagana ku musoza, u Rwanda rurangajwe imbere  na Perezida Kagame rumaze kwakira ibikorwa bikomeye ku Isi, ku buryo bitari korohera buri wese kubyiyumvisha mbere y'uko bitangazwa.

    Noneho u Rwanda rwanagiranye amasezerano y'umupira w'amaguru yo mu Budage FC Bayern, yiyongera kuri Arsenal na PSG yo mu Bufaransa.

    Aya masezerano azamara imyaka itanu kugeza mu 2028.

    Yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023 ku mukino wa mbere w’uyu mwaka w’imikino FC Bayern yari yakiriye ku kibuga cyayo Allianz Arena.

    Ibi bikorwa byose bijyanye na gahunda Visit Rwanda. Mu 2021, RDB yatangaje ko nyuma y'imyaka itatu yari ishize iyi gahunda ya Visit Rwanda itangijwe, inyungu yo mu ishoramari yikubye inshuro zirenga ebyiri.

    Muri Werurwe 2023, u Rwanda rwakiriye Inama yo ku rwego rw'Isi ya 73 ya FIFA yabereye muri BK Arena.

    Nyuma, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko u Rwanda rwinjiye asaga Miliyari 10 Frw yavuye mu kwakira iyi nama.

    Iyi nama yakurikiwe n'ibindi bikorwa bikomeye byabereye i Kigali kugeza kuri Giants of Africa, iserukiramuco rihuzwa no guteza imbere abafite impano mu mikino ya Basketball.

    Ryabereye i Kigali kuva ku wa 13 Kanama 2023 risozwa ku wa 19 Kanama 2023 muri BK Arena.

    Ryitabiriwe n'urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika, kandi riririmbamo abahanzi b'amazina akomeye muri Afurika nka Davido, Tiwa Savage, Diamond na Tyla wo muri Afurika y'Epfo.

    Giants of Africa kandi yaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda, Massamba Intore, Bruce Melodie ndetse na Sherrie Silver wagaragaje imbyino zitandukanye.

    Ntibyatangajwe mu buryo bweruye, ariko hari amakuru agaragaza ko abahanzi baririmbye muri iri serukiramuco bakuyemo inyugu ifatika y'aba abo mu Rwanda no mu mahanga.

    Amakuru avuga  ko Tiwa Savage yishyuwe Miliyoni 150 Frw [Hari abandi bavuga ko yishyuwe Miliyoni 70], Davido yishyuwe Miliyoni 300 Frw [Hari abandi bavuga ko atishyuwe bitewe nuko asanzwe ari inshuti ya Masai Ujiri washinze Giants of Africa], Tyla yahawe Miliyoni 30 Frw, Bruce Melodie ahabwa Miliyoni 30 Frw n'aho Diamond ahabwa Miliyoni 10 Frw.

    Ni ubwa mbere iri serukiramuco ryari ribereye i Kigali. Kandi hari amakuru avuga ko n'umwaka utaha rizongera kuhabera.

    Aba bahanzi bose uko baririmbiye muri BK Arena batashye birahira u Rwanda, bagaragaza ko banogewe n'ibihe bahagariye.

    InyaRwanda ifite amakuru avuga ko mu 2024 iri serukiramuco rizafasha umunyamuziki w'umuraperi Aubrey Drake Graham [Drake] gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere 'hatagize igihinduka'.

    Iri serukiramuco ryasize amafaranga mu mifuko y'abahanzi bo mu Rwanda, abikorera, abafite za Hotel, abatembereza ba mukerarugendo n'abandi.

    Byumwihariko, Bruce Melodie yakuyemo inyungu irimo gukorana indirimbo na Davido, umuhanzi wa Gatanu ukize ku Mugabane wa Afurika.

    Umwe mu bareberera inyungu za Bruce Melodie aherutse kwemerera InyaRwanda ko iyi ndirimbo yakozwe 'ariko ishobora gutinda gusohoka bitewe n'izindi zigomba kubanza'.

    Inyungu ku bahanzi b'i Kigali                

    Umuhanzikazi Ariel Wazy uhatanye muri ibi bihembo ku nshuro ye ya mbere yavuze ko kujya muri Trace Awards, ari ibyishimo atabona uko asobanura, kuko ari mu bihembo bihatanyemo abanyabigwi mu muziki wa Afurika.

    Ati “Ntabwo nabona amagambo yasobanura neza uko niyumva. Ariko ni ibyo kwishimira. Ndishimiye.”

    Ariel Wayz yumvikanishije ko guhatana muri ibi bihembo birenze inyungu z’amafaranga ashobora gukuramo, ahubwo ‘ni amahirwe adasanzwe’ ku muhanzikazi w’i Kigali.

    Uyu mukobwa umaze imyaka itatu mu muziki yavuze ko yakuze yumva cyane indirimbo zo muri Afurika, bityo kwisanga mu bihembo birimo nka Tiwa Savage ni ibintu bidasanzwe. Ati “Mbivuze mu magambo make narishimye cyane.”

    Ariel yavuze ko yarebye igitaramo Tiwa Savage aherutse gukorera i Kigali, kandi afite byinshi yamwigiyeho.

    Bwiza umaze imyaka ibiri mu muziki yavuze ko afite ishimwe ku mutima ku bafana be bamufashije kwisanga muri ibi bihembo bizatangirwa i Kigali, ku wa 21 Ukwakira 2023.

    Uyu mukobwa wo muri Kikac yavuze ko ibiri kumubaho bishushanya ko ari kuba mu nzozi yahoze arota. Ati “Ndi kuba mu nzozi zanjye.” Yavuze ko afite icyizere cy’uko umunsi umwe azaba umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Afurika

    Kuri Bwiza guhatana muri Trace Awards, ni icyizere cy’uko ashobora no guhatana muri Afrimma Awards na BET Awards mu myaka iri imbere.

    Muri ibi bihembo, abahanzi bo mu Rwanda bahawe icyiciro cy’abo; gihatanyemo Bruce Melodie, Bwiza, Kenny Sol, Bwiza na Ariel Wazy.

    Bwiza asobanura ko kuba ahatanye na bagenzi be bigaragaza imbaraga yashyize mu muziki, kuko mu Rwanda hari abandi bahanzi be bakabaye bahatanye muri ibi bihembo.

    Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba n'umuyobozi wa Trace Awards & Fesival, Valerie Gilles-Alexia, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu Rwanda kugirango berekane uburyo Afurika ifite ibikorwa byinshi byo kwishimira, ndetse no kugaragaza’ ibikorwaremezo birimo nka BK Arena, Camp Kigali n’ahandi hashobora kwakira inama mpuzamahanga. Ati “Ni byiza gukorana namwe.'

    Yavuze ko u Rwanda rufite umurongo mwiza wo guteza imbere ubukerarugendo, kandi nka Trace Africa bamaze igihe kinini bateza imbere cyane umuziki.

    Valerie yavuze ko kimwe mu byatumye abahanzi bo mu Rwanda bahabwa icyiciro cy’abo ‘ni uko u Rwanda ari rwo rwakiriye’.

    Yumvikanishije ko inyungu ya mbere abahanzi b’i Kigali bazakuramo muri ibi bihembo ari uko Trace Africa izabafasha kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga.

    Ati “Twashakaga gufasha abahanzi bo mu Rwanda kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga. Twatekereje ko gushyiraho icyiciro cyihariye byaba ari byiza.”

    Yavuze ko bazanakora ibishoboka byose abahanzi bo mu Rwanda bagakorana indirimbo n’abahanzi bo mu bindi bihugu byo mu mahanga bahatanye muri ibi bihembo. Ati “Ntabwo ari icyiciro gusa bashyizwemo, ahubwo bizarenga ibyo.”

    Valerie yavuze ko bafite icyizere cy’uko ibi bihembo bizongera gutangirwa mu Rwanda umwaka utaha.

    Uyu mugore umaze imyaka 16 akorana n’iyi Televiziyo yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda, kandi yanyuzwe n’uburyo ‘bwiza nakiriwemo’.

    Yabwiye abahanzi bo mu Rwanda ko bari gukora neza, kandi ko amaze igihe yitegereza indirimbo z’abo ku buryo bigaragara ko ziri ku rwego mpuzamahanga.

    Valerie yasabye aba bahanzi gukorana indirimbo n’abandi kuko ari byo bizafasha kwisanga ku mbuga zitandukanye za Trace Africa. Ati “Bakeneye gufata akazi kabo nk’umwuga w’ubushabitsi.”


    Trace Africa yatangije ku mugaragaro itangwa ry’ibihembo ‘Trace Awards’

    Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z’Igihugu mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, yabwiye itangazamakuru ko kuba irushanwa rya Trace Awards rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ari amahirwe akomeye ku gihugu, ku banyarwanda ndetse no ku bahanzi.

    Yavuze ko ibi bihembo ari urubuga rwiza ku bahanzi kugirango bamenyekanishe ibihangano byabo. Avuga ko amahirwe ari muri ibi bihembo atazagera ku banyarwanda gusa kuko bizagera no ku batuye Afurika yose.

    Ati “Ni amahirwe ku banyafurika bose. Akaba ari amahirwe rero kuba igikorwa kije mu Rwanda, amahirwe y’ubukerarugendo ariko n’amahirwe yo kuba twakoresha uru rubuga kugirango tumenyekanishe igihugu cyacu.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ibi bihembo ari umwanya mwiza wo kumenyakanisha u Rwanda, kandi bizaba urubuga rwiza ku bahanzi, abikorera ndetse n’abandi.

    Kageruka yavuze ko kuba Trace Awards&Festival igiye kubera mu Rwanda kandi bihuye n’intumbero y’Igihugu mu kwakira ibikorwa by’imyidagaduro, imurikagurisha n’ibindi.

    Ati “Kuba Trace yarahisemo u Rwanda ntabwo nkeka (ko) byikoze, habayeho kureba intambwe tumaze gutera nk’Igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, ndetse no ku bikorwa by’imyidagaduro…”

    Birashoboka ko umwaka utaha ibihembo nabwo bizatangirwa i Kigali. Kageruka avuga ko buri muhanzi, buri munyarwanda akwiye kubyaza amahirwe iki gikorwa cy’ibi bihembo.

    Yasabye abanyarwanda gushyigikira abahanzi bahatanye muri ibi bihembo kugirango bazabashe kwitabira neza.

    Dan uhagarariye Trace Africa mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, yavuze ko igihe kigeze kugirango abatuye umugabane wa Afurika bivuge inkuru z'abo, ari nayo mpamvu abahanzi bakwiye gushyigikirwa bagatezwa imbere, bakerekana impano z'abo.

    Yavuze ko imyaka yabaye ari myinshi inkuru za Afurika zivugwa n'abandi. Avuga ko ari ibyo kwishimira kuba harabashije gushyirwaho urubuga nka Trace Awards 'rutuma impano zo muri Afurika zigaragara'. Ati 'Kuri twe ni amahirwe, kandi ni byiza kuba bigiye kubera mu Rwanda.

    Ibi bihembo bizatangwa hizihizwa imyaka 20 yabyo. Bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri BK Arena, bikurikirwe n'iserukiramuco ry'umuziki rizaba ku wa 20-22 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Bigamije guha ishimwe abanyamuziki bagaragaza ubudasa mu rugendo rw'abo rw'umuziki, bafite impano zihariye, bakomoka kandi bakorera umuziki ku Mugabane wa Afurika cyangwa se mu bindi bice bitandukanye byo ku Isi.

    Ibi bihembo bizaririmbamo abahanzi bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo icy'umuhanzikazi 'Best Female', icy'umuhanzi w'umugabo 'Best Male', icy'indirimbo y'umwaka 'Song of the Year', icya Dj w'umwaka 'Best DJ', icy'indirimbo ihuriweho 'Best Collaboration', icya album y'umwaka 'Album of the Year' n'izindi.

    Hazatangwa ibihembo 25. Muri ibi bihembo 22 bizatangwa hashingiwe ku majwi y'abafana, ni mu gihe ibihembo bitatu bisigaye bizatangwa hashingiwe ku Kanama Nkemurampaka ka Trace.

    Trace Africa ivuga ko abahanzi bahataniye ibi bihembo batoranyijwe nyuma y'ukwezi kwari gushize bakora isesengura ryimbitse kuri buri muhanzi, hakorwa ibiganiro byihariye, ndetse basubiza inyuma amaso bareba urugendo rwa buri muhanzi.

    Hanarebwe kandi inshuro ibihangano bya buri muhanzi byatambutse ku mbuga zitandukanye za Trace zikina umuziki, kandi hifashishwa ikipe ngari y'abahanga mu muziki basanzwe bakorana na Trace bagaragaza urutonde rw'abakwiye guhatanira ibi bihembo.

    Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi barenga 150. Ku buryo Trace Africa ivuga ko izatoroherwa no guhitamo abahanzi bazaririmba mu muhango wo kubitanga.

    Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Ariella Kageruka yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira itangwa rya Trace Awards ari amahirwe akomeye ku gihugu no ku bahanzi
     

    Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba n'umuyobozi wa Trace Awards & Fesival muri Afurika y'Uburasirazuba, Valerie Gilles-Alexia yagaragaje inyungu abahanzi b'i Kigali bazakura muri Trace Awards


    Umuyobozi wa Trace Africa muri Afurika y'Uburasirazuba, Danny Mucira yavuze ko bishimiye kuba ibi bihembo bigiye gutangirwa i Kigali


    Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'ubucuruzi muri Pernod Ricard, muri Afurika y'Uburasirazuba, Olayinka Elegbede


    Ariel Wayz yagaragaje ko kwisanga muri Trace Awards ari inyungu ikomeye kuri we


    Bwiza yavuze ko aho ageze bitanga icyizere cyo kwisanga muri Afrimma na BET Awards 

    KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MU GUTANGIZA TRACE AWARDS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133703/giants-of-africa-yabisikanye-na-trace-awards-abahanzi-bi-kigali-bazunguka-iki-133703.html

  • Indirimbo “Papaoutai” ya Stromae ufite inkomo… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo imaze igihe k’ingana n’imyaka 10 ariko kugeza na n’ubu ikaba ikiri nshya mu matwi y’abantu bayumvise. Yasohotse abantu bamwe bakiri abana ariko nubwo haciye igihe kirekire iyo uyikinnye, bisa nk’aho itamaze n’igihe k’ingana n’imyaka 2 bitewe n’uburyo ibyinitse ndetse n’ubuhanga buyirimo bukururira buri wese kuyumva yanze akunze.

    Aka gahigo uyu muhanzi yaciye, ni ibintu byishimiwe cyane n’abatura mu Rwanda bitewe nuko uyu muhanzi afite inkomoko muri iki gihugu cy’u Rwanda.

    Indirimbo “Papaoutai” yaciye agahigo muri Africa

    Stromae yavutse 12 Werurwe 1985 avukira mu Bubiligi ku mubyeyi (Papa) we ufite inkomoko mu Rwanda witwa Pierre Rutare ndetse na Mama we Miran Van Haver. Nyuma y’uko Se yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Stromae yarezwe na Mama we kugeza akuze. 

    Akiri muto, yakuze afite impano idasanzwe mu kuririmba cyane, akaba yarakoraga injyana ya Rap. Mu 2000 kugeza mu 2007 ntabwo yitwaga Stromae ahubwo yitwaga “Opsmaestro”. Indirimbo ye “Papaoutai” aririmbamo ngo “Papa uri hehe”, niyo yatumbagije ubwamamare bwe.

    Iyi ndirimbo ya Stromae yaciye agahigo muri Afrika, ni yo ya mbere y’umuhanzi ukomoka mu Rwanda irebwe cyane kuko yarebwe na Miliyari. Ku mwanya wa kabiri mu z’abahanzi nyarwanda zarebwe cyane hakurikiraho “Slowly” ya Meddy imaze kurebwa na Miliyoni 81 kuri YouTube.

    REBA INDIRIMBO YA STROMAE YUJUJE MILIYARI Y’ABAYIREBYE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133704/indirimbo-papaoutai-ya-stromae-ufite-inkomoko-mu-rwanda-yaciye-agahigo-muri-africa-ko-kure-133704.html

  • Ishyamba si ryeru hagati y’umutoza wa APR FC Thierry Froger n’umunyezamu Ishimwe Pierre #rwanda #RwOT

    Niba hari umukinnyi utishimye mu ikipe ya APR FC ni umunyezamu Ishimwe Pierre nyuma y’uko bivugwa ko umubano we n’umutoza Thierry Froger ujemo agatotsi.

    Ubundi uyu mubano waba bombi wajemo agatotsi ubwo biteguraga umukino wa Super Cup wabahuje na Rayon Sports tariki ya 12 Kanama 2023 aho Rayon yabatsinze 3-0.

    Bivugwa ko ari bwo uyu mutoza yashwanye na Pierre ndetse ahita anamukura mu bakinnyi 18 yakoresheje kuri uyu mukino.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko nyuma yaje no kubwira uyu munyezamu ko we amufata nk’umunyeza wa 3 ni mu gihe uwa kabiri ari Mutabaruka Alexandre n’aho uwa mbere akaba Pavelh Ndzila.

    Ibi rero ntabwo Ishimwe Pierre wari usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa APR FC wanayihesheje ibigombe bya shampiyona 3 biheruka yabyishimiye kumva ko yagizwe umunyezamu wa 3.

    Bivugwa ko na we yatangiye kujya asiba imyitozo rimwe na rimwe atanga impamvu umutoza avuga ko atemera ahubwo ari nko mu buryo bwo kwigumura kuko yagizwe umunyezamu wa 3. Ikintu uyu mutoza aziza uyu munyezamu ni indeshyo ye.

    Ishimwe Pierre kwakira kuba umunyezamu wa 3 byaramunaniye

    Thierry Froger yahisemo kugira Pierre umunyezamu wa 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishyamba-si-ryeru-hagati-y-umutoza-wa-apr-fc-thierry-froger-n-umunyezamu-ishimwe-pierre

  • Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri gahunda ya 'Visit Rwanda' #rwanda #RwOT

    Mugitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo haramutse amakuru avuga ko ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage igiye kwamamaza u Rwanda, binyuze muri Visit Rwanda mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

    Iby'iyi nkuru yo kwamamaza u Rwanda ku ikipe ya Bayern byabaye impamo ubwo ikigo cy'igihugu cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo RDB ryabyemezaga.

    Ibi kandi byemejwe na Visit Rwanda binyuze mu mashusho bashyize ahagaragara ndetse n'iyi kipe y'ubukombe mu Budage iza kubyemeza.

    Ubu bufatanye kandi bwashimangiwe n'ifoto yari iriho Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n'umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi; aba bombi bakaba kandi bari kumwe n'uhagarariye Bayern Munich.

    Biteganyijwe ko aya masezerano ya Bayern na  Visit Rwanda azamara imyaka itanu, ni ukuvuga ko azarangira mu mwaka wa 2028.

    Muri iyo myaka itanu, iyi kipe, abakinnyi n'abakunzi bayo bazagira amahirwe yo kureba ubwiza bw'u Rwanda, umuco warwo ndetse n'iterambere ryarwo mu by'ubukungu.

    Ni imikoranire izibanda ku guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato ndetse Visit Rwanda ikazajya yamamazwa kuri byapa binini muri Allianz Arena, stade ya Bayern Munich yakira abantu barenga ibihumbi 75.

    RDB ivuga kuri aya masezerano yavuze ko 'FC Bayern Munich izakorana na Minisiteri ya Siporo n'Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago gufungura ishuri ry'umupira w'amaguru no gutegura amahugurwa y'abatoza mu Rwanda mu gushyigikira iterambere ry'uyu mukino mu bahungu n'abakobwa mu gihugu.''

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwatangaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka wa 2023. Ni imibare yazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na miliyoni 158$ zari zabonetse mu gihe nk'icyo mu 2022.

    Bayern Munich ni ikipe y'amateka ku mugabane w'i Burayi kuko ni imwe mumakipe ifite ibikombe byinshi byo kuri uwo mugabane.

    Bayern yatwaye UEFA Champions League inshuro esheshatu zirimo n'iya 2019/20 ndetse n'Igikombe cy'Isi cy'Amakipe inshuro ebyiri, mu 2013 na 2020.

    The post Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri gahunda ya 'Visit Rwanda' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bayern-munich-yiyongereye-kuri-arsenal-na-psg-mu-kwamaza-ubukerarugendo-bwu-rwanda-binyuze-muri-gahunda-ya-visit-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bayern-munich-yiyongereye-kuri-arsenal-na-psg-mu-kwamaza-ubukerarugendo-bwu-rwanda-binyuze-muri-gahunda-ya-visit-rwanda

  • Kabuga agiye kongera guhamagarwa mu rubanza i Kigali #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwategetse ko Kabuga Félicien ufite urubanza aregwamo n'Umuryango IBUKA, yongera guhamagarwa akamenyeshwa ibirebana n'imanza yarezwemo i Kigali.

    IBUKA yatanze ikirego mu rukiko isabira indishyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zingana na miliyari ibihumbi 50 Frw, kubera ibikorwa bya Kabuga Félicien ukurikiranywe n'Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, n'ingaruka byagize ku barokotse Jenoside.

    Ni urubanza rwatangiye muri Kamena uyu mwaka, gusa haracyaganirwa ku buryo Kabuga agomba gutumizwa mu rukiko. Ubushize, urukiko rwari rwavuze ko uburyo bwakoreshejwe nta kigaragaza ko Kabuga yabonye inyandiko imuhamagaza ku buryo byafatwa nk'aho yanze kwitaba.

    Urukiko rwavuze ko rusanga hashingiwe ku bikubiye mu nyandiko yatanzwe n'ubwanditsi bwa IRMCT ku wa 4 Kanama 2023, nta kigaragaza ko ibyo Kabuga yohererejwe mu ibaruwa yo ku wa 26 Nyakanga 2023 ari amahamagara.

    Urukiko rusanga kandi nta kigaragaza ko amahamagara yohererejwe Kabuga ku wa 31 Nyakanga 2023 aturutse muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi yaramugezeho.

    Kuba bitagaragazwa ko Kabuga yamenyeshejwe itariki y'iburanisha, urukiko rusanga agomba kongera guhamagarwa.

    Ikindi urukiko rwari rwasabye ni ukugaragaza imitungo ya Kabuga, Ibuka isaba ko itezwa cyamunara.

    Perezida w'Iburanisha yavuze kandi byasabwe Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ubutaka bigamije kumenya niba imitungo yatanze ari iya Kabuga cyangwa ifitanye isano nawe.

    Me Bayingana yavuze ko hari amakuru yabonetse y'umutungo wimukanwa uhari bityo hagasabwa ko Urukiko rwafasha gusaba amakuru muri Banki Nkuru y'Igihugu ku bijyanye n'imitungo ye yaba yari afite mu mabanki atandukanye.

    Hari kandi ibinyabiziga yari afite hasabwa amakuru muri Rwanda Revenue Authority ndetse n'ibijyanye n'imigabane yari afite mu bigo bitandukanye bityo hakabaho gukusanya amakuru kuri byo.

    Urukiko rwasabye ko abahagarariye Ibuka bakora inyandiko igaragaza ibyifuzo by'ibyo bashaka ko rubafasha kubonamo amakuru bityo nabyo bigakorwa.

    Rwavuze ko ihamagarwa riteganywa ko rimara iminsi 15 ariko hagomba gutangwa n'igihe cyo kuyategura no gutegura amabaruwa ayaherekeje bityo Urukiko rwemeje ko Urubanza ruzasubukurwa ku wa 22 Nzeri 2023.

    Inyandiko ikubiyemo ikirego IGIHE yabonye ivuga ko ibikorwa bya Kabuga Félicien, byatumye hicwa abantu bari bafitiye akamaro abaregera indishyi ndetse binatuma hasahurwa imitungo yari kubatunga n'inzu zabo zirasenywa.

    Ivuga ko bitoroshye 'kubona indishyi nyakuri zihwanye n'agaciro abishwe bari bafitiye abarokotse bo mu miryango yabo' ndetse ko binagoye 'kubona agaciro nyakuri kangana n'imitungo yangijwe ndetse n'iyasahuwe y'abishwe kubera uruhare rwa Kabuga' gusa ko IBUKA isaba Urukiko kuriha abo ihagarariye indishyi z'akababaro, iz'ibyangijwe n'iz'imbonezamusaruro zose hamwe zihwanye n'amafaranga y'u Rwanda 50.658.800.000.000 Frw.

    The post Kabuga agiye kongera guhamagarwa mu rubanza i Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/28/kabuga-agiye-kongera-guhamagarwa-mu-rubanza-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kabuga-agiye-kongera-guhamagarwa-mu-rubanza-i-kigali

  • Ibyo mfite nagezeho byinshi ni umugisha uva m… – #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya wamenyekanye ku izina rya Clapton Kibonge, yagarutse ku kamaro ko gufasha abantu yaba kuzamura impano zabo cyangwa kubafasha mu buzima busanzwe, ndetse avuga ko gufasha bimwongera umugisha.

    Kibonge wasekeje benshi, akaba ibyishimo bya benshi binyuze mu rwenya rwe no gukina ama filime atandukanye, ashimangira ko gufasha umuntu bidatuma asubira inyuma mu bikorwa bye nk’uko benshi bakunze kubimubwira, ariko we avuga ko bidashoboka.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko benshi bamubwira ko nakomeza kuzamura abantu bazamurengaho agasigara inyuma, ariko avuga ko ntaho bihurira, ahubwo kuzamura abandi bituma Imana iguha umugisha ugatera imbere biruseho.

    Ati 'Bajya bambwira ngo nuzamura uriya muntu azakurengaho! Ariko ntabwo bishoboka, ahubwo icya mbere ni ukumenya niba ibyo ukora byaguka kuko n’ubundi kudakomeza gukora byatuma uwo wazamuye akurengaho, gusa ntibishoboka ko usubira inyuma kubera wafashije'.

    Akomeza atanga inama avuga ko gufasha bitanga imigisha myinshi, bikagira uruhare runini mu kwaguka kw'ibyo ukora.

    Yagize ati 'Ibyo mfite nagezeho byinshi ni umugisha uva mu gufasha, icyo ufite ugafasha abandi Imana ibiguheramo umugisha, rero sintekereza ko nagirira ishyari abo nafashije'.

    Ubwo yagarukaga ku bo yazamuye, yavuze ko bageze ku rwego rwiza mu gukina filime kandi ko atewe ishema nabo kuko bituma yiyumva nk’ingirakamaro muri sosiyete.

    Avuga ko nawe yafashijwe kuzamuka, bityo akaba nta mpamvu afite yo kwirengagiza gufasha abandi.


    Kibonge arasaba abakunzi be gukomeza kushyigikira ibikorwa bye bigakomeza gutera imbere no gufasha abandi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133698/ibyo-mfite-nagezeho-byinshi-ni-umugisha-uva-mu-gufasha-abanyempano-clapton-kibonge-133698.html