Blog

  • Wa munsi wo kurya ubunnyano wageze! Menya aba… – #rwanda #RwOT

    'Kwita Izina' ni umuhango ukorwa hagamijwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko ingagi zo mu misozi irimo na Pariki y'Igihugu y'Ibirunga. No kwagura urwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda, buhanzwe amaso mu rugendo rw’iterambere.

    U Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024 inyungu iva mu bukerarugendo izagera kuri miliyoni $800 zivuye kuri miliyoni $404 yinjiye mu 2017.

    Umuhango wo kurya ubunnyano cyangwa Kwita Izina mbere wakorwaga umwana amaze iminsi umunani avutse. Ariko kuri ubu hari ababihuza n'indi minsi mikuru nko ku batizwa no gukomezwa.

    Uyu muhango wabaga urimo abana bato mu myaka batumiwe bagahabwa amata n'umutsima w'amasaka bakicara ku musaswa barangiza kurya buri umwe akavuga amazina yise umwana wavutse.

    Nyuma ababyeyi b'umwana batangazaga amazina y’umwana. Iyo wagiraga amahirwe wasangaga harimo nka rimwe mwahuje! Ugahita wirahira uti 'wa mwana wo kwa kanaka namwise izina'.

    Muri iki gihe wumva ngo ko kwa kanaka barabyaye, amazina ukazayamenya wabasuye cyangwa ukayamenya binyuze ku mbuga nkoranyambaga! Bivuze ko umuhango w'ubunnyano utagikorwa nka mbere.

    Umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi urihariye! Abantu baturutse imihanda yose bakoranira mu Kinigi, abatoranyijwe bagahabwa indangururamajwi bakegera imbere buri umwe akavuga izina yise umwana w’ingagi n'impamvu.

    Ingagi zahinduye imibereho y'abaturiye Pariki n'abo bavuga ko bakirigita ifaranga uko bukeye n'uko bwije. Zatumye ibikorwaremezo nkenerwa mu buzima bwa buri munsi byubakwa umunsi ku munsi, amahanga yose akoranira mu Rwanda.

    Ingagi zatumye Kigali imurikirwa n'amatara y'abakomeye, ibihangange muri buri nguni y'ubuzima bigera mu Rwanda-Abajyaga babumva banababona ku nyakiramashusho nini bababona imbona nkubone bashyushya uruganda rw'imyidagaduro.

    Imibare itangazwa n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) yerekana ko u Rwanda rwinjije miliyoni 247$ mu gihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023, rwiyongereyeho 56% ugereranije na miliyoni 158& rwinjije n'ubundi mu gihe kingana n'amezi atandatu ya 2022.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuzemo ati 'Twishimiye gusubira i Kinigi uyu mwaka mu birori byo Kwita izina ingagi ku nshuro ya 19. Uyu mwaka kandi, twishimiye ibyagezweho mu bikorwa by'ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije, cyane cyane ingagi nziza zo mu misozi.'

    'Umwaka ushize, ubukerarugendo bw’ingagi mu Rwanda nicyo gice cyitwaye neza kandi imibare yerekana ko 2023 biteganijwe ko izatumbagira ikarushaho kandi ikatugeza ku ntego z’igihugu cyacu.'

    Kugeza ubu, arenga miliyari 10 Frw amaze gukoreshwa mu mishinga irenga 1,000 ishingiye ku baturage baturiye Akagera, Nyungwe, Ibirunga na Parike y’igihugu ya Gishwati-Mukura kuva iyi gahunda yatangira.

    Mu myaka 15 ishize, ingagi zirenga 350 zo mu misozi nizo zimaze kwitwa. Uyu munsi, Kwita Izina byagize uruhare mu ifatwa ry'ingamba zikomeye zo kubungabunga umurage karemano w’u Rwanda no kurushaho kwagura uruhare rw’ubukerarugendo mu guteza imbere igihugu.

    IHERE IJISHO AMAFOTO Y'ABANA B'INGAGI BAZITWA  AMAZINA


    1.Umwana wo mu muryango Agashya

    Uyu mwana yavutse ku wa 17 Kanama 2023 kuri Nyina witwa Inyenyeri mu muryango wa Agashya.2.Umwana wo mu muryango wa Muhoza

    Yabonye izuba ku wa 19 Gashyantare 2023 kuri Nyina witwa Intango mu muryango wa Muhoza.

    3.Umwana wo mu muryango wa Muhoza

    Ni umwana wa Twitabweho wavutse ku wa 28 Werurwe 2023, kuri Nyina uvuka mu muryango wa Muhoza.

    4.Umwana wo mu muryango wa Mutobo

    Uyu mwana w’ingagi yavutse ku wa 8 Ukwakira 2022 kuri Nyina witwa Ishyaka wo mu muryango w’ingagi wa Mutobo.

    5.Umwana wo mu muryango Hirwa

    Uyu mwana w’ingagi yavutse ku wa 27 Gashyantare 2023 kuri Nyina witwaAkarabo wo mu muryango w’ingagi witwa Hirwa.

    6.Umwana wo mu muryango Pablo

    Ni umwana wavutse ku wa 9 Ukwakira 2022 kuri Nyina witwa Teta wo mu muryango w’ingagi witwa Pablo.

    7.Umwana wo mu muryango wa Ntambara

    Uyu mwana w’ingagi yavutse ku wa 14 Kanama 2022 kuri Nyina witwa Kurinda wo mu muryango w’ingagi wa Ntambara.

    8.Umwana wo mu muryango Dushishoze

    Uyu mwana w’ingagi yavutse ku wa 6 Ukuboza 2022 kuri Nyina witwa Gutangara wo mu muryango Dushishoze.

    9.Umwana wo mu muryango Shishikara

    Uyu mwana w’ingagi yavutse ku wa 22 Nzeri 2020 kuri Nyina witwa Shishikara wo mu muryango Dushishoze.

    10.Umwana wo mu muryango Segasira

    Uyu mwana yavutse ku wa 22 Gashyantare 2023 avuka kuri Nyina witwa Taraja wo mu muryango Segasira.

    11.Umwana wo mu muryango Isimbi

    Uyu mwana yabonye izuba ku wa 1 Werurwe 2023, avuka kuri Nyina witwa Sugira wo mu muryango Isimbi.

    12.Umwana wo mu muryango Musirikari

    Uyu mwana w’ingagi yavutse ku wa 16 Mutarama 2023 kuri Nyina witwa Isaro wo mu muryango w’ingagi wa Musirikari.

    13.Umwana wo mu muryango wa Musirikari

    Uyu mwana yavutse ku wa 14 Gicurasi 2023 kuri Nyina witwa Muntu wo mu muryango w’ingagi wa Musirikari.

    14.Umwana wo mu muryango wa Kwitonda

    Uyu mwana w’ingagi yavutse ku wa 4 Nzeri 2022 kuri Nyina witwa Icyamamare wo mu muryango wa Kwitonda.

    15.Umwana wo mu muryango Kwitonda

    Yavutse ku wa 12 Ukwakira 2022 kuri Nyina witwa Sulubika, wo mu muryango w’ingagi wa Kwitonda.

    16.Umwana wo mu muryango Igisha

    Uyu mwana yavutse ku wa 12 Gicurasi 2023 kuri Nyina witwa Ingenzi wo mu muryango Igisha.

    17.Umwana wo mu muryango Igisha

    Uyu mwana w’ingagi yavutse ku wa 7 Gicurasi 2023 kuri Nyina witwa Inkindi wo mu muryango wa Igisha.

    18.Umwana wo mu muryango Agashya

    Uyu mwana w’ingagi yavutse ku wa 18 Mutarama 2023 kuri Nyina witwa Ubudehe wo mu muryango Agashya.

    19.Umwana wo mu muryango Segasira

    Uyu mwana w’ingagi yavutse ku wa 29 Gicurasi 2023 kuri Nyina witwa Ubuhamya wo mu muryango Segasira.

    20.Umwana wo mu muryango wa Mutobo

    Uyu mwana w’ingagi yavutse ku wa 1 Nyakanga 2023 kuri Nyina witwa Akaramata wo mu muryango wa Mutobo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133727/wa-munsi-wo-kurya-ubunnyano-wageze-menya-abana-20-bingagi-bagiye-kwitwa-amazina-amafoto-133727.html

  • Jennifer Lopez yibasiwe nyuma yo kuvuga ibang… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez benshi bita J-Lo, yongeye kwibasirwa ku mbunga nkuranyambaga nyuma yaho yabwiye abafana be ibanga rituma adasaza agahorana itoto nyamara amaze gusaza.

    Mu mashusho uyu muhanzikazi yashyize ku rubuga rwe rwa JLo Beuty, rucuruza ibirungo by'ubwiza, yavuze ko mu by’ukuri kwisiga amavuta ahenze no kwisiga ibirungo atari byo bimutera guhorana itoto ahubwo ko afite irindi banga akoresha.

    J-Lo yibasiwe nyuma yo kuvuga ibanga rituma ahorana itoto

    Jennifer Lopez yagize ati: 'Ibanga rituma ntasaza suko nitera ibi byose, ahubwo njyewe natangiye gukoresha amavuta ya 'Olive Oil' nkifite imyaka 23. Nywa amazi menshi cyane nkanirinda kurya ibiryo ibyo ari byo byose'.

    Daily Mail yatangaje ko Jennifer Lopez akimara gushyira hanze aya mashusho atakiriwe neza dore ko benshi bahise bavuga ko ibyo yavuze ari ibinyoma ndetse ko babizi ko yihinduje imiterere (Plastic Surgery) ndetse akanahinduza mu maso he (Cosmetics Surgery).

    Lopez yavuze ko kunywa amazi menshi biri mubituma ahorana itoto

    Bamwe bamwibukije ko mu 2016 aribwo yemeye ko yihinduje mu maso akagakoresha amazuru n'iminwa. Ibi byatumye bamubwira ko adakwiriye kubeshya abafana be ko kudasaza kwe abikesha amazi menshi anywa ahubwo yababwiza ukuri ko yihinduje mu isura kandi ko bihenze abafana be batabibonera ubushobozi.

    Bamwibukije ko itoto afite arikesha kuba yarihinduje isura 

    Daily Mail yakomeje ivuga ko Jennifer Lopez w'imyaka 54 y'amavuko akunze kubazwa na benshi igutumye ageze muri iyi myaka agitemba itoto gusa kuva yavuga ibanga rye ntabwo ryakiriwe neza n'abavuga ko yabeshye dore ko hari amafoto ye amugaragaza mbere na nyuma yo kwihinduza imiterere.

    Ku myaka 54, Jennifer Lopez aracyatemba itoto ry'inkumi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133716/jennifer-lopez-yibasiwe-nyuma-yo-kuvuga-ibanga-rituma-ahorana-itoto-133716.html

  • Rwamagana: Umukecuru wabyukijwe mu buriri n’u… – #rwanda #RwOT

    Umukecuru witwa Mukamfizi Fatuma, utuye mu murenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana, kuwa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023, yagiye mu gitaramo arwaye, bitungura benshi ariko atahana agahinda kubera ko nta mahirwe yabonye yo gusuhuzanya n’umuhanzi yemeza ko akunda kurusha abandi.

    Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, nibwo umuhanzi w’umuraperi witwa Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman yataramiye abitabiriye imurikagurisha ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba ryaberaga mu karere ka Rwamagana.

    Uwo muhanzi yahamagawe kuri stage n’abashyushyarugamba MC Clara na MC Fab ahagana Saa tatu zuzuye z’ijoro ariko ntibyamworohera guhita agera ku rubyiniro kuko yahageze nyuma y’iminota 7. Yinjiye ku rubyiniro bitamworoheye, biturutse ku bwinshi bw’abakunzi be bashakaga kumukoraho.

    Saa tatu n’iminota 7, uwo muhanzi yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo ze harimo izimaze imyaka 15 kugeza Saa yine z’ijoro .

    Abafana ba Riderman bari babukereye barimo n’abari bitwaje ibyapa byanditseho Riderman ndetse biriho amafoto ye.

    Mu kiganiro  naInyaRwanda, Riderman yashimiye abakunzi be uburyo bamutera imbaraga bagatuma ahorana ishyaka ryo kubakorera ibihano byiza. Yagize ati: “Navuga ko igitaramo nakoreye i Rwamagana, cyari gishimishije”.

    “Kujya ahantu nta kintu wavuganye nabo ugasanga bateguye ibyapa ndetse bafite amafoto, byari bishimishije kandi ibyo abafana bagaragaza aho nataramiye bintera imbaraga zo gukora ibihangano bibashimisha “

    Muri icyo gitaramo hagaragayemo umukecuru ufite imyaka 79. Amakuru twahawe n’abamutahanye  ni uko yagiye ahaberaga igitaramo arwaye, aho yashakaga cyane kuramukanya na Riderman.

    Kuri uwo mugoroba, umunyamakuru wa InyaRwanda ntiyabashije kumuvugisha kuko yari afite intege nke kubera umwanya yamaze ahagaze ariko mu gitondo cyo ku Cyumweru, abifashijwe n’umuyobozi w’umudugudu atuyemo, yababashije kumubona nawe.

    Uwo mukecuru witwa Mukamfizi Fatuma, yabwiye InyaRwanda ko icyatumye ataha ababaye ari uko yashakaga kongera kubona Riderman kuko atari ubwa mbere amubonye, akemeza ko yigeze kumuha impano. Yatangiye avuga impamvu yari arembye ariko akajya mu gitaramo kubera Riderman.

    Yagize ati: “Nari ndyamye kuko uko umbona ndarwaye, nuko numva imodoka iciyeho yamamaza ko Riderman agiye kuza gucuranga muri Expo hano Rwamagana. Nahise nkaraba rwose Saa moya nari nahageze ntegereje umwana wanjye ko aririmba kuko ndamukunda cyane kubera impano afite.

    Nategereje umwanya munini noneho igisumizi ahageze nasabye ko bamfasha nkamusuhuza ariko ntibyankundiye gusuhuzanya nawe, ngiye kwikubita hasi baramfata nuko ndataha.”

    Uyu mukecuru yavuze icyatumye akunda Riderman ndetse n’impamvu yigeze kumuha impano y’umwirongi. Ati”Uriya mwana namukunze maze gukunda indirimbo yitwa “Igicaniro”, kuva icyo gihe numvise ari umuhanzi uririmba neza kandi nkunda ko akoresha amagambo arimo ikinyarwana cyiza.

    Kandi nigeze kumuha impano igihe yazajyaga kuri Avega. Impano namuhaye yari umwirongi. Umwirongi nawumuhaye kuko akoresha ikinyarwanda gisobanutse kandi akaririmba neza ku buryo indirimbo ze zibamo inyigisho zigisha abantu bose”.

    Yasoje ikiganiro twagianye agenera ubutumwa Riderman ati: “Mwana wanjye Riderman, ubwitonzi n’ubuhanga ufite, nkusabiye umugisha nk’umubyeyi. Ndagushimira ko wakiriye impano y’umwirongi naguhaye ubwo twahuraga. Uwo mwirongi nawugahaye kuko uzi Ikinyarwanda kandi kera iyo abanyarwanda bataramaga bavuzaga umwirongi.” 

    Yakomeje ati: “Ubwo nazaga mu gitaramo ntabwo nakubonye kandi naje kubera wowe rwose nubishobora uzansure mu mudugudu wa Busanza. Ndifuza kuganira nawe nkagushimira kuko ubwo naguhaga impano nabwo ntitwaganiriye. Nizeye ko nzakubona nkagusuhuza tukanaganira.”

    Umuhanzi Rider man yashimiye Mukamfizi avuga ko azamusura namenya aho atuye. Ati: “Biba bishimishije kuba umuhanzi akora indirimbo zigakundwa n’umukecuru nk’uwo. Icyo namubwira ni uko mwifurije umugisha ku Mana, nanjye ndamukunda, kandi kumusura byashoboka mu gihe nzabona abamfasha kumenya aho atuye .”

    Yakomeje ati: “Ntabwo nigeze menya ko yashatse ko tubonana. Iyo mbimenya mbere byari kumfasha kuba bitashobotse ko ambona nawe wabonye ko bitari byoroshye kuko no gusohoka nabyo byari bigoye kubera abafana benshi .”

    Umuhanzi Riderman yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2006, ashyira ahagaragara Album ye ya mbere mu 2008. Afite igikundiro cyinshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda, akaba anibtseho uduhigo tunyuranye turimo no kuba ari we muraperi wujuje inshuro nyinshi Petit Stade.

    Mukamfizi Fatuma akunda Riderman kubera ibihangano birimo inyigisho zigisha abantu bose

    Yavuye mu gitaramo afite agahinda kenshi kubera kubura uko aramutsa Riderman

    Mukamfizi Fatuma mu mwaka wa 2014 yahaye Riderman impano y’umwirongi ariko ntibashije kuganira nawe

    Igitaramo cya Rideman muri Rwamagana kitabiriwe n’abantu ibihumbi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133721/rwamagana-umukecuru-wabyukijwe-mu-buriri-nurukundo-akunda-riderman-yababajwe-no-gutaha-ata-133721.html

  • APR FC itangiye shampiyona yerekera Police FC… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino usoza umunsi wa kabiri wa shampiyona, wakinwe kuri uyu wa Kabiri, aho ikipe ya APR FC yari ikinnye umukino wayo wa mbere nyuma yaho ufungura shampiyona wari ubaye ikirarane.  APR FC yashakaga kwihorera kuko muri Mata uyu mwaka Police FC yari yayitsinze ibitego 2-1.

    Uko umukino wagenze

    90+4″ Umukino urarangiye.

    90+3″ Abapolisi bose bari baje gushyigikira ikipe yabo, baritahiye.

    90+2″ Mugisha Didier ahushije igitego kubera ifemba, nyuma yo kugera mu rubuga rw’amahina, ariko aho kuraza umuzamu, ashotana ingufu umupira urarenga.

    90″ Umusifuzi yongereyeho iminota 4 y’inyongera.

    APR FC yatangiye kwizera amanota atatu nyuma yaho ikipe bahanganye kugera imbera y’izamu bigoye cyane.

    70″ Victory MBaoma ahushije igitego abantu barumirwa. Azamukanye umupira wenyine, yinjira mu rubuga rw’amahina, atera ishoti rikubita umunyezamu, umupira uruhukira mu rwambariro.

    68″ Kufura yari iteye ubwoba ya APR FC, itewe nabi na Omborenga, umupira ujya hejuru y’izamu.

    APR FC ikoze impinduka, Nshuti Innocent na Kwitonda Alain bavuye mu kibuga, Mbaoma na Bemol binjira mu kibuga.

    66″ Kufura ya APR FC iri ahantu hakomeye cyane. Kuva Police FC yakora impinduka, irimo gukina neza ariko uburyo bw’igitego bukaba bwanze.

    58″ Abakinnyi ba Police FC batangiye gukina neza, Abedi, Zidane bahererekanyije neza umupira, ugera kuri Akuki uhise ushota mu izamu ariko umusifuzi avuga ko n’ubwo atsinze igitego ariko yaraririye.

    Igitego cya Shaiboub ubwo yarekuraga ishoti rikomeye cyane, umuzamu Rukundo atari bugire icyo akora

    Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego batsinze

    45″ Igice cya kabiri kiratangiye. Police FC ikoze impinduka Hakizimana, Chukuma na Shami bavuye mu kibuga hinjira Paccy, Mugenzi Bienvenue na Akuki.

    Ibi bivuze ko Nsabimana Eric agiye gukina inyuma iburyo, Paccy akine nka nimero 6, Mugisha Didier akine aciye mu mpande.

    Abayobozi b’amakipe kuri uyu mukino, ni nabo bari bayoboye aya makipe ubwo aheruka guhura muri Mata uyu mwaka

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    45+5″ Igice cya mbere kirarabgiye, amakipe akaba agiye kuruhuka, APR FC ifite igitego kimwe ku busa bwa Police FC.

    45″ Umusifuzi yongeyeho iminota 5. Abafana ba Police FC babaye nk’abakubiswe n’umuriro, ubu nta n’umwe ukinyeganyega.

    40″ Igitego cya APR FC

    Shaiboub ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, atsinze igitego ku mupira atereye mu kibuga hagati acunze umunyezamu Rukundo wari uhagaze nabi yisanga umupira wamwinjiranye.

    Tubibutsa ko undi mukino wabaye kare ku isaha ya saa 15:00 pm, wabereye i Huye, ikipe ya Amagaju FC, yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0.

    31″ Koroneri ya Police FC itewe na Savio, ariko ntiyagira icyo itanga, kuko abakinnyi ba Police FC bahise bakorera ikosa ku munyezamu wa APR FC.

    Amakipe yatangiye gukinira mu kibuga hagati, ubona ko buri kipe yabuze uburyo bwiza bw’umupira ufunguye ku buryo byabyara igitego.

    Kwinjira ku mukino nk’uyu bisaba kwizindura kugira ngo wirinde umuvundo

    Police FC yamanuye abafana benshi cyane

    15″ Abafana bakubise baruzura by’umwihariko mu gice kidatwikiriye, Police FC yazanye abafana b’Abapolisi bagera ku bihumbi 3 bari gufana badahagarara

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

    Rukundo Onésime

    Shami

    Rutanga Eric

    Kwitonda Ally

    Ndizeye Samuel

    Bigirimana Abedi

    Nsabimana Eric

    Nshuti Savio

    Muhadjiri Hakizimana

    Mugisha Didier

    Chukwuma Odilli

    12″ APR FC ihushije igitego cya cyabazwe ku mupira uturutse iburyo bw’ikibuga, utewe na Nshuti Innocent, usanga Omborenga ariko ateretseho umutwe umupira ujya muri Koroneri. Abafana ba APR FC bari bahagurutse biteze igitego ariko biranga.

    Ba myugariro ba Police FC batangiranye parapara, ubona ko bafite igihunga kiri hejuru, gishobora kubyara ibibazo nibatikosora.

    05″ Police FC nayo igeze imbere y’izamu ku gashoti gato gatewe na Hakizimana Muhadjiri, umupira ugwa mu biganza by’umunyezamu wa APR FC.

    04″ APR FC ibonye uburyo bwa mbere bw’umupira ugana mu izamu, ku mupira utewe na Ishimwe ashaka ba rutahizamu, ariko umupira urarenga.

    APR FC yambaye imyenda igizwe n’amabara yayo, amakabutura y’umukara n’imipira y’umukara irimo utubara tw’umweru.

    18:10″ Umukino uratangiye. Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda.com muri mu bice bitandukanye by’Isi, tugiye kubana mu minota igera kuri 90 ku mukino ukomeye uri guhuza APR FC na Police FC.

    18:05″ APR FC nk’ikipe yakiriye yabuze ibyuma by’indangururamajwi, kuko ikigaragara hari ubutumwa bwendaga gutangwa bujyanye na #GerayoAmahoro, ariko biranze

    18:00″ Iminota y’umukino igeze ari bwo amakipe ari kwinjira mu kibuga.

    17:50 Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    Ndizila Pavelh

    Omborenga Fitina

    Buregeya Prince

    Banga Salomon

    Ishimwe Christian

    Taddeo Lwanga

    Niyibizi Ramadhan

    Shaiboub Ali Abdairahman

    Kwitonda Alain

    Mugisha Gilbert

    Nshuti Innocent

    APR FC yakoze impinduka mu bakinnyi b’imbere aho bahisemo gukoresha abakinnyi b’abanyarwanda barimo Nshuti Innocent, Mugisha na Bacca.

    Ni umukino utangira ku isaha ya saa 18:00 PM, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium aya makipe yombi yari amaze imyaka isaga 10 akoresha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, ariko kuri ubu akaba agiye kumanuka mu kibuga afite abakinnyi baturuka mu bice bitandukanye by’Isi.

    Umukino ufungura shampiyona, Police FC yatsinze Sunrise FC ibitego 2-0, mu gihe APR FC yagombaga gukina na Marine FC ariko umukino urasubikwa kubera umukino mpuzamahanga yari ifite.

    Umukino uheruka guhuza aya makipe muri shampiyona, wabaye tariki 22 Mata 2023, mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, Police FC itsinda APR FC ibitego 2-1 ndetse ukaba umukino wa nyuma APR FC iheruka gutsindwa muri shampiyona.

    Mu mikino 27 iheruka guhuza aya makipe, Police FC yatsinzemo imikino 2, itsindwa 12 indi isigaye barangaya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133731/live-apr-fc-yakiriye-police-fc-mu-mukino-ufungura-ihangana-rya-shampiyona-133731.html

  • #ShyigikiraBibiliya: Rev Isae uyobora ADEPR… – #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko watakaje abaterankunga bagera kui 80%, akaba ariyo mpamvu igiciro cya Bibiliya cyazamutse cyane. Ni yo mpamvu uyu muryango watangije ubukangurambaga bw’amezi 3 bwiswe “Shyigikira Bibiliya” mu rwego rwo gukusanya inkunga kugira ngo n’abadafite ubushobozi babashe gutunga Bibiliya biboroheye.

    Abapasiteri batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa busaba abanyarwanda n’inshuti zabo gushyigikira Bibiliya. Rev. Isaie Ndayizeye niwe wabimburiye abandi mu gutanga ubutumwa bwashyizwe hanze n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ku cyumweru tariki 27 Kanama 2023. Pastor Hortense Mazimpaka nawe yakurikiyeho kuri uyu wa Mbere.

    Rev Isaie Ndayizeye, yagize ati: “Bibiliya ni ijambo ry’Imana kandi ritunze ubugingo bwa benshi, rikagaburira Roho ibitunga umuntu w’imbere mu bemera Kristo nk’umwami n’umukiza. Muri iki gihe nk’uko mubizi, isi iri kunyura mu bihe bikomeye birimo: ibyorezo, Ibiza n’ibindi byinshi bigenda bigira ingaruka ku buzima bw’abantu kandi izo ngaruka zagize no kukuboneka kwa Bibiliya”.

    Akomeza ashishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya. Ati” Bakristo bavandimwe, Benedata, bakundwa, ndabashishikariza gutera inkunga Bibiliya mu bushobozi buri wese yabona kugira ngo Bibiliya itazabura mu Rwanda, kandi mubizi ko ari ijambo ry’Imana. Bakundwa rero ndabashishikariza kugira ngo muyigure, muyisome, muyitere inkunga kugira ngo igere no ku bandi badafite ubushobozi bwo kuyigurira”.

    Pastor Hortense Mazimpaka uyobora Itorero ryitwa Believers Worship Centre, yagize ati ati: “Bibiliya ni ijambo ry’Imana ritunga ubugingo bw’abantu bose baba muri Kristo kubera ko umuntu ntabwo atungwa n’umutima gusa, ahubwo anatungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.

    Bibiliya rero kugira ngo iboneke ntabwo imanuka ngo ive mu ijuru ahubwo hari abantu batanga ubutunzi bwabo bakayandika. Muri iki gihe rero isi yugarinwe n’ibintu byinshi birimo nk’ibyorezo n’ibindi bintu byose byahungabanije ubukungu na Bibiliya nayo iboneka ryayo ryakozweho.

    Bivuze ko kugira ngo Bibiliya iboneke mu rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda ni ibintu dukwiriye kwitaho. Ni igihe rero wowe nanjye dukenerewemo kugira ngo dutange ubutunzi bwacu nk’uko dushoboye, nitubifatanya, tuzabishobora.

    Bakristo rero Bene data, Bavandimwe, ndagusaba gutera inkunga Bibiliya mu bushobozi bwawe kubera ko nitwegeranya ubushobozi, Bibiliya mu rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda zizongera ziboneke ku bwinshi. Tuyitunge, tuyisome, tuyitere inkunga dufatanije, Imana ibahe umugisha”.

    Pastor Hortense Mazimpaka yasabye abantu bose muri rusange gutera inkunga Bibiliya

    Pastor Isaie Nsayizeye uyobora ADEPR yasabye ubufasha mu gushyigikira Bibiliya

    Wifuza gutera inkunga Bibiliya kugira ngo Bibiliya ikomeze iboneke mu Rwanda, wakoresha bumwe muri ubu buryo:

    – Mobile Money: 0788304142

    – World Remit: +250 788 304 142,

    – MOMO CODE: *051766*

    – Account: 100007836044 *Bank of Kigali*

    – Western union, RIA & Money Gram: *Bible Society of Rwanda

    #GushyigikiraBibiliya izamara amezi 3 hakusanywa inkunga yo gushyigikira Bibiliya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133726/shyigikirabibiliya-rev-isaie-uyobora-adepr-na-pastor-hortense-basabye-inkunga-bibiliya-vid-133726.html

  • Biravugwa ko ishyamba atari ryeru hagati y’umutoza wa APR FC Thierry Froger n’umunyezamu Ishimwe Pierre #rwanda #RwOT

    Niba hari umukinnyi utishimye mu ikipe ya APR FC ni umunyezamu Ishimwe Pierre nyuma y’uko bivugwa ko umubano we n’umutoza Thierry Froger ujemo agatotsi.

    Ubundi uyu mubano waba bombi wajemo agatotsi ubwo biteguraga umukino wa Super Cup wabahuje na Rayon Sports tariki ya 12 Kanama 2023 aho Rayon yabatsinze 3-0.

    Bivugwa ko ari bwo uyu mutoza yashwanye na Pierre ndetse ahita anamukura mu bakinnyi 18 yakoresheje kuri uyu mukino.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko nyuma yaje no kubwira uyu munyezamu ko we amufata nk’umunyeza wa 3 ni mu gihe uwa kabiri ari Mutabaruka Alexandre n’aho uwa mbere akaba Pavelh Ndzila.

    Ibi rero ntabwo Ishimwe Pierre wari usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa APR FC wanayihesheje ibigombe bya shampiyona 3 biheruka yabyishimiye kumva ko yagizwe umunyezamu wa 3.

    Bivugwa ko na we yatangiye kujya asiba imyitozo rimwe na rimwe atanga impamvu umutoza avuga ko atemera ahubwo ari nko mu buryo bwo kwigumura kuko yagizwe umunyezamu wa 3. Ikintu uyu mutoza aziza uyu munyezamu ni indeshyo ye.

    Ishimwe Pierre kwakira kuba umunyezamu wa 3 byaramunaniye

    Thierry Froger yahisemo kugira Pierre umunyezamu wa 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Biravugwa-ko-ishyamba-atari-ryeru-hagati-y-umutoza-wa-APR-FC-Thierry-Froger-n-umunyezamu-Ishimwe-Pierre

  • APR FC yatsindiye Police FC ku itara (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Sharaf Eldin Shaiboub cyahesheje APR FC intsinzi imbere ya Police FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya 2023-24.
    Police FC yari yasuye APR FC mu mukino w’umunsi wa mbere yari yatsinze Sunrise FC ibitego 2-0.

    APR FC ntabwo yakinnye umukino ufungura shampiyona kuko yari ifite umukino Nyafurika.

    Umutoza yari yahisemo kugirira icyizere myugariro Salomon Banga wari utaribona mu ikipe gusa yari yicaje Mbaoma, Apam na Ruboneka.

    Police FC yagerageje gusatira ndetse irema amahirwe ariko bananirwa kuyabyaza umusaruro harimo nk’amahirwe ya Bigirimana Abedi warebanaga na Pavelh Ndzila ariko akawutera hanze.

    APR FC nayo yasatiriye ariko umunyezamu Onesime abera ibamba ubusatirizi bwa APR FC harimo n’umutwe wa Omborenga Fitina.

    APR FC yakomeje gusatira yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 40 gitsinzwe na Shaiboub ku mupira yari ahawe na Ishimwe Christian. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Police FC yakoze impinduka 3 mbere y’uko igice cya mbere gitangira, Muhadjiri, Carnot na Chukwuma bavuyemo hinjiramo Mugenzi Bienvenue, Pacifique na Akuki.

    Nshuti Innocent yahushije igitego cyabazwe asigaranye n’umunyezamu ku munota wa 46.

    Ku munota wa 67, APR FC yakoze impinduka za mbere akuramo Nshuti Innocent na Kwitonda Alain Bacca bavamo hinjiramo Victor Mbaoma na Apam Assongue.

    Ku munota wa 72, Apam yacomekeye umupira mwiza Christian winjiranye ubwugarizi ariko awuteye mu izamu unyura hejuru yaryo.

    APR FC yasatiriye ndetse ibona n’amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga umukino urangira ari 1-0.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsindiye-police-fc-ku-itara-amafoto

  • Police FC niyo kipe iheruka gukubita APR FC m… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, APR FC iratangira urugendo rwa shampiyona y’umwaka w’imikino 2023-24, yakira ikipe ya Police FC. Ni umukino utangira ku isaha ya saa 18:00 PM, ndetse ukaba wahariwe umunsi wa kabiri wa shampiyona.

    Ntabwo APR FC yakinnye umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona kubera imikino ya CAF Champions League.  Ku ruhande rwa Police FC, yatangiye shampiyona ikina na Sunrise FC, iyitsinda ibitego 2-0.

    Imibare iravuga iki kuri aya makipe abiri?

    Ntabwo Police FC ikunze gutsinda APR FC kuko mu mikino 27 aya makipe amaze gukina, kuva amakuru ya shampiyona y’u Rwanda yatangira kubikwa, APR FC yatsinze imikino 12 itsindwa imikino 2. Gusa n’ubwo Police FC idakunze gutsinda APR FC, ariko niyo kipe iheruka kuyitsinda muri shampiyona.

    Tariki 22 Mata 2022, mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, Police FC yatsinze APR FC ibitego 2-1 ndetse ukaba umukino wa nyuma APR FC iheruka gutsindwa muri shampiyona.

    Ba kapiteni ntabwo bahindutse n’ubwo aya makipe yakoze impinduka 

    Aya makipe agiye kongera guhura nyuma yaho yongeye gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga, ndetse usibye umwaka ushize, Police FC yaherukaga gutsinda APR FC aya makipe agikoresha abakinnyi b’abanyamahanga tariki 11 Gashyantare 2012. 

    Abakinnyi bokwitega

    Police FC nyuma yo kugarura abakinnyi b’abanyamahanga umuntu yakwitega umunyezamu wayo Rukundo Onésime, Bigirimana Abedi umwe mu bakinnyi beza shampiyona y’u Rwanda ifite, kongeraho Mugisha Didier umwe mu bakinnyi bahagaze neza, ndetse akaba aheruka gutsinda igitego ku mupira Police FC yatsinzemo APR FC.

    APR FC iherutse gutsinda Gaadiidka FC mu mikino ya CAF Champions League, aho abakinnyi barimo Mugisha Gilbert ndetse umuntu yakongera kwitega kuri uyu munsi.

    Victory Mbaoma rutahizamu wa APR FC, nawe ni umukinnyi wo kwitega, nyuma yaho ari umwe mu bitwaye neza mu mikino ya gicuti, ubu akaba yifuza no kwigaragaza muri shampiyona.

    Mashami aracyahari, umujinya ni wose 


    11 ba APR FC baheruka gutsindwa na Police FC ndetse no muri shampiyona muri rusange 

    11 ba Police FC baheruka gutsinda APR FC. Miggi yari akiri umukinnyi, ubu ni umutoza wungirije wa Musanze FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133710/police-fc-niyo-kipe-iheruka-gukubita-apr-fc-mu-bitugu-rukabura-gica-133710.html

  • Ivumburamatsiko kuri Filime Umwari series i… – #rwanda #RwOT

    Iyi filime yanditswe na Harerimana Is-haq uzwi nka Papa Iddy. Ikaba Itegurwa na Motherland Focus Pictures, ikora Ibijyanye n’amashusho, ari nayo yakoze filime nyinshi zirimo Natasha Series, Gatarina ya Assia, Umuturanyi ya Clapton Kibonge n'izindi.

    Ni filime yitondewe cyane ubwo yategurwaga ndetse ikaba izagaragaza umwihariko wayo udasanzwe mu zindi filime.

    Iyi filime izigisha ababyeyi bahatira abana babo gushakana n'abakire kugira ngo bazabahindurire ubuzima, nyamara bakirengangiza ko bishobora kugira ingaruka mbi, ibyari Ibyishimo bikavamo amarira.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Iddy yavuze ko abazayireba bazatungurwa n'ubuhanga yanditswemo. Yagize ati 'Hazabaho gutungurwa ku bw’ubuhanga bw’umwanditsi'.

    Nk’uko yakomeje kubitangaza, iyi filime izakinamo bamwe mu bakinnyi ba filime barimo Mama Sava ukina muri Papa Sava, Seburikoko/Papa Sava, Nyatanyi Gael, Rufonsina n’abandi.

    Ubwo yagarukaga ku ntego y'iyi filime, yavuze ko umusanzu wa mbere izatanga ari inyigisho ikubiyemo no kuzamura impano z'abakinnyi bashya mu ruhando rwa cinema.

    Ubwo yatambutsaga ishimwe rye, yavuze ko ashimira Nyakubahwa wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku bwo gutanga umutekano n'ubwisanzure ku banyarwanda mu byo bakora.

    Yashimiye cyane umunyarwenya Clapton Kibonge wagize uruhare mu gutanga ibitekerezo hategurwa iyi filime, ashimira The Lys Hotel, ndetse n'itangazamakuru muri rusange.

    Yasoje asaba abanyarwanda gukurikirana iyi filime y'uruhererekane kuko yitezweho kwigisha abantu kwihesha agaciro no kugira indangagaciro ziranga abantu bazima.


    Mama Sava ni umwe mu bakinnyi muri iyi filime

    Rufonsina ni umwe mu bakinnyi ba filime “Umwari series”

    Iyi filime yanditswe na Papa Iddy umenyerewe muri filime “Umuturanyi” ndetse yatangaje ko izigisha imiryango kwita ku burenganzira bw’umwana n’ibindi

    Nyatanyi Gael ni umwe mu bakinnyi bayikinamo kandi mu buhanga budasanzwe

    Dusabe Busine Israel akina ari se wa Umwari aho aba ashaka kumushyingira umusaza ku gahato

    Kamanzi Didier akina yitwa Shema muri iyi filime 

    Rufonsina benshi bakunze mu kuryoshya filime nawe ari gukina muri iyi nshya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133713/ivumburamatsiko-kuri-filime-umwari-series-iri-gukinwa-na-bamwe-mu-byamamare-muri-cinema-ny-133713.html

  • DHD Group ikorana n’umunyamakuru Tijara Kabendera, umunyarwenya Real Gasana mu byishimo #rwanda #RwOT

    Kompanyi y’uburuzi cyane cyane bwo kuri murandasi, DHD Group ikorana n’umunyamakuru Tijara Kabendera ndetse n’umunyarwenya Real Gasana bari mu byishimo nyuma yo kwakirwa mu muryango w’abacuruzi bizewe mu Rwanda.

    Iyi kompanyi isanzwe ikorana mu kwamamaza ibikorwa byayo na Real Gasana umunyerewe ku mbuga nkoranyambaga abaza ibibazo benshi bafata nk’ibisekeje ariko bisaba ubwitonzi mu kubisubiza ndetse n’umunyamakuru Tijara Kabendera, bacuruza binyuze kuri murandasi cyane aho ibicuruzwa byabo biri mu bubiko biboneka ku rubuga rwabo n’ibidahari urabatuma mu minsi itarenze 3 biba byageze ku mukiliya wabo, ariko n’ushoboye kugera ku biro byabo muri CHIC n’aho arahahahira.

    Umuyobozi w’iyi kompanyi, David Mugenge Saad yavuze ko bishimiye kuba bahawe icyangombwa (certificate) cya DBI (Digital Business Institute) kigaragaza ko bari muri kompanyi z’ubucuruzi zizewe mu Rwanda.

    Ati “turishimye kuba twahawe icyangombwa (certificate) cya BDI (Digital Business Institute) cya Kompanyi y’ubucuruzi yizewe mu Rwanda, biradutera imbaraga zo gukora cyane kandi dutanga serivisi nziza.”

    DHD Group ni kompanyi ifite iduka rya DH Dealz yibanda ku bicuruzwa by’ubwoko 3, ibikoresho by’ikorabuhanga (amaterefoni y’ubwoko bwose, amasaha…), imyenda ndetse n’amamodoka.

    Isanzwe ikorana n’ibyamamare birimo Real Gasana, umunyamakuru Tijara Kabendera uretse kubamamariza ni n’umukiliya wabo w’imena kubera ko akunda kubatuma ibintu byinshi.

    Musenge David umuyobozi wa DHD Group

    Bimwe mu bicuruzwa bafite

    Tijara Kabendera bakorana na we

    The Real Gasana na we akorana na DHD Group

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/DHD-Group-ikorana-n-umunyamakuru-Tijara-Kabendera-umunyarwenya-Real-Gasana-mu-byishimo