Blog

  • Kiyovu Sports yavuze ku byo kwirukana abakinnyi bayo 3 bashya #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwateye utwatsi amakuru avuga ko bwamaze gutandukana n’abakinnyi bayo batatu bashya b’abanyamahanga.

    Amakuru avuga ko yatandukanye n’umunya-Liberia, Obediah Mikel Freeman wasinye imyaka 3, Umunye-Congo, Jeremie Basilua wasinye imyaka 2 bose kubera umusaruro muke ndetse n’umunya-Angola, Afonso Fofo Cabungula kubera imvune, we yari yasinye imyaka 2.

    Mu kiganiro Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko ayo makuru ari ibihuha nta mukinnyi n’umwe batandukanye na we.

    Ati “ntabwo ari byo rwose ni ibihuha, abantu basigaye bicara bagahimba inkuru bakavuga ibyo biboneye, nta kuri kurimo rwose.”

    Gusa nubwo yateye ishoti aya makuru, bivugwa ko umunya-Angola we, Afonso ‘Fofo’ Sebastião Cabungula we bamaze kwemeranywa gusesa amasezerano.

    Kiyovu Sports ntabwo yashimye urwego rwa Jermie Basilua

    Freeman yatengushye Kiyovu Sports

    Umunya-Angola Cabungula bivugwa ko we yamaze gutandukana na Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yavuze-ku-byo-kwirukana-abakinnyi-bayo-3-bashya

  • HANZE Y’IKIBUGA: Mitima Isaac wa Rayon yahishuye inyamanswa yumva yaba yo #rwanda #RwOT

    Ubuzima bwa muntu bugizwe n’amahitamo, buri umwe agira amahitamo bitewe n’ibyiyumviro bye, kuba utahuza n’umuntu ku mahitamo ntibivuze ko ari wowe wahisemo neza.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ariko kigaruka ku bintu byo hanze y’ikibuga, myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yahishuye inyamanswa yaba yo mu gihe yaba ahawe amahitamo yo kuba yo.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yavuze ko yishimira Ingwe cyane bityo ko na we ahisemo kuba inyamanswa ari yo yaba yo.

    Ati “Njyewe mba numva naba Ingwe. Ingwe ni inyamanswa nishimira, nagakunze Intare ariko Intare isaza nabi kandi sinkunda gusaza nanduranya, rero naba Ingwe.”

    Mitima ngo ahisemo kuba inyamanswa yaba Ingwe

    Ngo akunda Ingwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hanze-y-ikibuga-mitima-isaac-wa-rayon-yahishuye-inyamanswa-yumva-yaba-yo-9773

  • Abambara ibibuno baratungwa agatoki mu gusenya ingo #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali, banenga abagore n'abakobwa bambara ibibuno by'ibihimbano, ngo kuko bifite ingaruka zirimo no gusenyera bamwe mu gihe hari uwamenyanye n'umusore akamubenguka agendeye ku miterere ye.

    Mu Rwanda bizwi ku izina rya Taille, Ibisusu n'andi mazina ababyambara babyita bumvikanisha akamaro kabyo.

    Iyi myambaro iteye nk'amakariso bamwe mu bakobwa n'abagore biganjemo abo mu mujyi wa Kigali, baharaye kuyigura kuko bituma bagira amabuno manini, kuburyo abagabo n'abandi bose babonye babyambaye babarangamira.

    Aya mataille, igura macye ni ibihumbi umunani na 15, agura amafaranga menshi ni ibihumbi 20 by'amafaranga y'u Rwanda.

    Ni imyambaro bamwe mu basore n'ababyeyi bavuga ko k'umukobwa uyambaye bifite ingaruka, kuko iyo hari utunguwe no kuyisangana uwakuruwe n'imiterere ye bishobora guhungabanya umubano bari bafitanye.

    Umwe ati 'Ni ukwigira uko udateye, hanyuma umugabo n'umusore wenda uri umukobwa ukacyambara bigahuza nuko uwo yashakaga ateye kuriya, yagenda yasanga ari ikintu wari warambaye ugansanga urukundo yari agufitiye ruragabanutse. Birashoboka ko yakureka.'

    Undi ati 'Birashoboka ko hari abantu bakururwa n'ibibuno, nyuma waza kumenya ukuri ugasanga umuntu mwagiranye ikibazo bitewe nuko wari wamukunze umubona nyuma ugasanga siko ameze.'

    Mugenzi we ati 'Ushobora kuba ukundana n'umusore, mwamara gukunda akakubona ufite 'taille' uteye neza ariko warambaye ibibuno biriya bagurisha, mwagera mu rugo cya kibuno yakibura akakubenga.'

    Abanenga abambara bene iyi myambaro ituma amabuno yabo yigarurira imitima y'abatari bacye mu bagabo bo mu mujyi wa Kigali, basanga abayambara bakwiye kwiyakira uko baremwe, aho kugira ngo bateze amakimbirane.

    Umwe ati 'Ni ukwiyakira, muri iyi Si hari umuntu ubura umukunda koko? Njye mbona nta kamaro.'

    Mugenzi we yagize ati 'Njye ku giti cyanjye numva ikiza ari ukuguma uko umeze nibyo byiza. Ariko nyine hari igihe umuntu aba akunda ikintu mu buryo butandukanye, ariko njye numva atari ingenzi. '

    Uwingabire Judithe, acuruje iyi myambaro izwi nk'amataille imyaka 15, bageze n'aho bamwita Marraine kubera yo,atanga inama ko byaba byiza ababyambara bamenyesheje inshuti zabo ko ku miterere yabo hari ibyo bongeyeho.

    Yagize ati 'Umuntu aracyambara agatera neza, yaba adafite nk'amataille ugasanga ajeho, yakwambara nk'umwenda ukabona uramubereye. Yambarwa n'abagiye gukora ubukwe ariko n'abamama barabyambara.Cyereka babyumvikanyeho n'umugabo we akavuga ati nzambara aka kantu ngaragare nezabibe ari nk'ibintu by'umurimbo ariko umugabo atabizi ntabwo ari ngombwa kukigura.'

    Ubusanzwe iyi myambaro bita taille cyangwa se ibisusu, ni imyambaro ifasha ba mukerarugendo n'abandi batembera ahantu nyaburanga kwirinda ibishobora kubakomeretsa.

     Nubwo hari ababyambara kugira ngo bakundwe, inzobere mu by'ubuzima zigaragaza ko kwambara imyenda ihambiriye ibice by'umubiri bitera kudahumeka neza, bikaba byagira ingaruka zirimo no kwangiza ibice by'imyororokere, ibiviramo ababyambara kubabaho karande ku buryo batava mu rugo batabyambaye.

    KWIGIRA Issa

    The post Abambara ibibuno baratungwa agatoki mu gusenya ingo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/29/abambara-ibibuno-baratungwa-agatoki-mu-gusenya-ingo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abambara-ibibuno-baratungwa-agatoki-mu-gusenya-ingo

  • Perezida Putin ntazitabira inama ya G20 #rwanda #RwOT

    Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yabwiye kuri telefone Minisitiri w'intebe w'Ubuhinde Narendra Modi, ko atazitabira inama y'itsinda ry'ibihugu 20 bikize cyane ku isi rya G20.

    Ubuhinde ni bwo buzakira inama y'uyu mwaka, izabera mu murwa mukuru Delhi kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 10 Nzeri 2023.

    Putin yabwiye Modi ko Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Sergei Lavrov ari we uzitabira iyo nama mu mwanya we.

    Mu itangazo, Ubuhinde bwavuze ko aba bategetsi banaganiriye ku bibazo byinshi 'byo mu karere no ku rwego rw'isi' bihangayikishije ibihugu byombi.

    Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa leta y'Uburusiya yari yavuze ko Putin atazitabira iyo nama kuko afite gahunda nyinshi.

    Itsinda G20 rigizwe n'ibihugu 19 bikize cyane ku isi, kongeraho umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi.

    Muri iki gihe Ubuhinde ni bwo buyoboye iri tsinda, ubuyobozi bwaryo buhererekanywa buri mwaka hagati y'abanyamuryango.

    Igitero cy'Uburusiya kuri Ukraine cyitezwe kuba ingingo izaganirwaho muri iyi nama y'i Delhi, aho abategetsi bo ku isi barimo na Perezida w'Amerika Joe Biden na Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak bazaba bari.

    Mu cyumweru gishize, Putin yitabiriye mu buryo bwa videwo bw'iyakure inama y'itsinda ry'ubukungu rya BRICS rigizwe na Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n'Afurika y'Epfo, yabereye i Johannesburg.

    Yirindaga ibyago byuko yashoboraga gutabwa muri yombi n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI).

    ICC yasohoye urupapuro rwo guta muri yombi Perezida Putin, imushinja ibyaha byo mu ntambara muri Ukraine.

    The post Perezida Putin ntazitabira inama ya G20 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/29/perezida-putin-ntazitabira-inama-ya-g20/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-putin-ntazitabira-inama-ya-g20

  • Nta kipe yo hanze yarebye mu izamu! Imibare y… – #rwanda #RwOT

    Ni umunsi watangiye ku wa 5 ubwo Gasogi United yatsindaga Muhazi United ibitego 2-0. Ku cyumweru, habaye imikino 4 aho Kiyovu Sports yatsinze As Kigali ibitego 2-0, Mukura itsinda Marine FC 1-0, Musanze FC itsinda Bugesera FC 1-0, Sunrise FC itsinda Etoile de L’est igitego kimwe ku busa.

    Ku Cyumweru, Gorilla FC yanganyije na Rayon Sports ubusa ku busa, mu gihe ku mugoroba watambutse, Amagaju FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0, APR FC itsinda Police FC igitego 1-0.

    Shaiboub yandikishije igitego cye cya mbere muri APR FC 

    Uyu munsi wa kabiri wa shampiyona, wakoreweho amateka, kuko kuva shampiyona y’u Rwanda yatangira gukinwa n’amakipe 16, ari bwo bwa mbere amakipe yose yasuye, ataha nta gitego afite. Ikipe umunani zose zari zakiniye hanze nta yagerageje kureba mu izamu, ariyo mpamvu ibitego byarumbye.

    Usibye ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Rayon Sports bakanganya, andi makipe yose yari yakiriye yaratsinze.

    Uyu munsi wa kabiri wa shampiyona ushobora kuzaba umwe mu minsi ya shampiyona izagira umubare muto w’ibitego byinjiye kuko mu mikino 8 yabonetsemo ibitego 10, bivuze ko nibura ari igitego kuri buri mukino.

    Uyu munsi kandi usize Gorilla FC ikomeje kugora Rayon Sports kuko nyuma y’umwaka ushize iyibuza igikombe cya shampiyona, bongeye no kunganya ku maherere.

    Uyu munsi usize Musanze FC ariyo kipe rukumbi itsinze imikino ibiri yikurikiranya, ndetse ikaba iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Peter rutahizamu wa Musanze FC ndetse na Kubwimana Cedric nibo bamaze imikino ibiri ya shampiyona yikurikiranya batsinda igitego ndetse bakaba bayoboye abafite ibitego byinshi.

    Rayon Sports ntabwo yahiriwe n’amanota 3 

    Musanze FC ntabwo ihagarara 

    Urutonde rwa shampiyona ni uku ruhagaze nyuma y’umunsi wa kabiri w’imikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133743/nta-kipe-yo-hanze-yarebye-mu-izamu-imibare-yaranze-umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-133743.html

  • HANZE Y’IKIBUGA: Mitima Isaac wa Rayon yahishuye inyamanswa yumva yaba yo #rwanda #RwOT

    Ubuzima bwa muntu bugizwe n’amahitamo, buri umwe agira amahitamo bitewe n’ibyiyumviro bye, kuba utahuza n’umuntu ku mahitamo ntibivuze ko ari wowe wahisemo neza.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ariko kigaruka ku bintu byo hanze y’ikibuga, myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yahishuye inyamanswa yaba yo mu gihe yaba ahawe amahitamo yo kuba yo.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yavuze ko yishimira Ingwe cyane bityo ko na we ahisemo kuba inyamanswa ari yo yaba yo.

    Ati “Njyewe mba numva naba Ingwe. Ingwe ni inyamanswa nishimira, nagakunze Intare ariko Intare isaza nabi kandi sinkunda gusaza nanduranya, rero naba Ingwe.”

    Mitima ngo ahisemo kuba inyamanswa yaba Ingwe

    Ngo akunda Ingwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hanze-y-ikibuga-mitima-isaac-wa-rayon-yahishuye-inyamanswa-yumva-yaba-yo

  • Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw'imitungo aregwamo #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kumenyesha umunyemari Kabuga Felicien iby'urubanza yarezwemo n'umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu, IBUKA.

    Uruhande rw'abamurega basaba ko yaryozwa imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari ibihumbi 50.

    Uyu mwanzuro urukiko rwawufashe nyuma y'igihe kitari gito umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside, IBUKA ukoze ibyo wasabwe kugira ngo umenyeshe nyirubwite urubanza rw'imitungo yangijwe n'ibikorwa by'umunyemari Kabuga Felicien ufatwa nk'umuterankunga w'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umucamanza yatangiye abaza abanyamategeko ba IBUKA barimo Me Bayingana Janvier ndetse na Me Ndubumwe Jean Bosco niba koko inyandiko basabwaga barazitanze ku buryo zaba zarageze kuri Kabuga Felicien uregwa.

    Me Bayingana avuga ko nka IBUKA ibyo yasabwe byose yabitanze kandi ku gihe.

    Uru rubanza rurimo kuba mu gihe hashize igihe gito Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n'urukiko rwa Arusha rukorera i La Haye mu Buholandi rufashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga Felicien ku byaha ashinjwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'ibindi byibasiye Inyoko muntu.

    Iki cyemezo cyahise cyamaganirwa kure n'umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside IBUKA.

    Umucamanza yafashe icyemezo cy'uko uru rukiko rwo ubwarwo rugiye kumenyesha Kabuga Felicien ibijyanye n'uru rubanza n'imiterere yarwo, mu gihe ataboneka cyangwa ngo abamuhagarariye mu mategeko bagire icyo batangaza urukiko ruzafata indi myanzuro.

    Ni icyemezo cyakiranwe yombi n'abanyamategeko b'Umuryango IBUKA.

    Mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, IBUKA yatanze dosiye y'ikirego cy'imitungo ifite agaciro ka Miliyari zisaga ibihumbi 51 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe Kabuga yahamwa n'ibyo akurikiranweho yayishyura. Urubanza ruzakomeza taliki ya 22 Nzeri uyu mwaka.

    Haba Kabuga Felicien cyangwa abamwunganira mu mategeko ntacyo baratangaza ku bijyanye n'uru rubanza.

    Kabuga Felicien yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2020 mu nyubako y'ahitwa Asnières-sur-Seine mu nkengero z'Umujyi wa Paris mu Bufaransa, amaze imyaka 26 yihisha ubutabera mpuzamahanga.

    Mu byaha yagombaga kuryozwa harimo n'ibikorwa bya radio RTLM kuko yagize uruhare mu ishingwa ryayo, hakabamo kuba kuba yaraguze imihoro yo guha interahamwe ngo zice Abatutsi ndetse n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

    Uyu mugabo ni umwe mu bantu bashakishwaga cyane ku isi, kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse Leta zunze ubumwe za Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z'amadolari ya Amerika ku muntu uzatanga amakuru yatuma uyu mugabo afatwa.

    Kabuga yafatiwe i Paris mu Bufaransa, ku bufatanye n'abayobozi b' u Bufaransa bafatanyije iperereza n'ibiro by'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT).

    Umushinjacyaha Mukuru w'urwo Rwego, Serge Brammetz yavuze ko ifatwa rya Kabuga ari ikimenyetso cy'uko abagize uruhare muri Jenoside bose bazagezwa mu butabera igihe icyo ari cyo cyose.

    Yagize ati 'Ibitekerezo byacu by'ibanze biri ku barokotse n'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubakorera ubuvugizi, ni icyubahiro cya kinyamuga ku kazi kanjye'.

    Serge Brammetz avuga ko ifatwa rya Kabuga rigaragaza ko haramutse habayeho ubufasha bw'Umuryango w'Abibumbye, ibyagerwaho ari byinnshi.

    Ati 'Uyu musaruro turawukesha Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro, kiyemeje gushyiraho uru rugereko ngo rukomeze gukurikirana ibibazo kuri Jenoside yakorewe Batutsi ndetse n'ibyo muri Yugoslavia.

    Turashimira u Bufaransa n'urwego rwabwo rushyiraho amategeko, cyane cyane ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu, ibya Jenoside ndetse n'iby'intambara, tugashimira n' ibiro by'Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rw'Ubujurire rwa Paris'.

    Yavuze ko gufata Kabuga bitari gushoboka izo nzego zose zitabigizemo uruhare.

    Serge yashimiye n'abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Kabuga, harimo inzego zishyiraho amategeko ndetse n'ubushinjacyaha zo mu Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, u Buholandi, Australia, Luxembourg, u Busuwisi, USA, Polisi y'Uburayi na Polisi mpuzamahanga.

    Ati 'Iri tabwa muri yombi rigaragaza umusaruro udasanzwe waboneka binyuze mu bufatanye bw'inzego mpuzamahanga zishyiraho amategeko ndetse n'ubucamanza'.

    Yavuze ko mu ntangiriro z'uyu mwaka, ibiro uru rwego rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama muri Bugesera, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside, ndetse no kuvugurura ibyo twiyemeje gukora mu gutanga ubutabera, akavuga ko itabwa muri yombiu rya Kabuga rigaragaza imbaraga zashyizwemo.

    Mu mwaka w'1997, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwashinje Kabuga ibyaha birindwi bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isanona Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Nkuko biteganywa n'amategeko y'u Bufaransa, biteganyijwe ko Kabuga ajyanwa gufungirwa mu rugereko rwihariyerwasigariyeho icyahoze ari ICTR, akazabona kugezwa mu rukiko.

    Serge yavuze ko Polisi y'u Bufaransa yataye muri yombi Kabuga u buryo butoroshye, bwahujwe n'ibikorwa byo gusaka mu bice bitandukanye.

    Urwego rwasigariyeho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyizweho n'akanama ka Loni gashinzwe umutekano, mu rwego rwo kurangiza imanza zasizwe n'icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia, rwahagaritse imirimo yarwo muri 2015 na 2017.

     

    The post Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw'imitungo aregwamo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urukiko-rwisumbuye-rwa-gasabo-ruratangaza-ko-rugiye-kwitumiriza-kabuga-mu-rubanza-rwimitungo-aregwamo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukiko-rwisumbuye-rwa-gasabo-ruratangaza-ko-rugiye-kwitumiriza-kabuga-mu-rubanza-rwimitungo-aregwamo

  • Burundi:  Abatuye muri segiteri Ruhororo barasaba ko hafungurwa umupaka uhuza u Rwanda n'u Burundi #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye muri segiteri Ruhororo muri Komini Mabayi ihana imbibe n'u Rwanda mu ntara ya Cibitoke, baratakambira ibihugu byombi ngo bafungure umupaka babashe guhahirana kuko imyaka 8 ishize nta ubasha kwmabuka.

    Ikinyamakuru Iwacu cyanditse ko ku ruhande rw'uburundi abaturage bavuga ko ubu batabasha kuba bajya mu masoko ya Bweyeye kandi baturage.

    Aba baturage baravuga ko ubusanzwe abatye kuri iyi mipaka basanzwe bahahirana, bakagenderana ndets engo hanabagaho gushyingirana ku mpande zombi ariko ubu nta ubasha gusura aho yashyingiye kuko umupaka ufunzwe

    Abarundi bavuga ko ikiraro bambukaga kiri hafi gucika kuko nta ugicaho kandi abasirikare biriwra bahicaye bareba uwashaka kwambuka.

    Abategetsi mu nzego z'ibanze ku mupaka bavuga ko ubu abaturage bahombye cyane kuko abanyarwanda bajyaga babazanira amafranga baje kugura inka none ubu nta wahirahira kwmabuka.

    Ikinyamakuru Iwacu cyanditse ko hari bamwe mu bategetsi bavuze ko ubuhahirane bw'u Rwanda n'u Burundi ku mupaka wa Ruhororo butakibaho, bagasanga hakwiye kubahirizwa amasezerano agenga ibihugu bya COMESA na CEPGL

    Ikibabaje Abarundi ariko ni uko uyu mupaka ariwo gusa ufunze hagati ya Kigali na Gitega ahandi hose abaturage bambuka.Gusa ariko ngo abaturage basabwe kwihangana kuko abategetsi ku mpande zombi babirimo bizageraho bigakunda ubuhahirane kubaturanyi bukongera bukabaho.

    The post Burundi:  Abatuye muri segiteri Ruhororo barasaba ko hafungurwa umupaka uhuza u Rwanda n'u Burundi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/29/burundi-abatuye-muri-segiteri-ruhororo-barasaba-ko-hafungurwa-umupaka-uhuza-u-rwanda-nu-burundi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burundi-abatuye-muri-segiteri-ruhororo-barasaba-ko-hafungurwa-umupaka-uhuza-u-rwanda-nu-burundi

  • Mashami yavuze kuguterana amagambo kwa Rutanga na Muhadjiri wamusuzuguye #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yavuze ko gusimbuza Hakizimana Muhadjiri ntaho bihuriye no guterana amagambo na Rutanga cyangwa kuba yamusuzuguye.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-24 aho Police FC yaraye itsinzwe 1-0 na APR FC.

    Mu gice cya mbere cy’umukino hagaragayemo gusa no guterana amagambo hagati ya Hakizimana Muhadjiri na Rutanga Eric ba Police FC.

    Hari nyuma y’uko Muhadjiri yishe umupira Rutanga akamubwira asa n’umwereka ko yari gukora ibirenze aho kuwica, Muhadjiri byagaragaye ko yamusubije nabi ari naho Mashami na we yahise amuhamagara undi aho kumwitaba akoresha amaboko asa n’umubwira ati “hoshi genda”, Mashami yahise ahagurutsa umukinnyi ngo ajye kwishyushya, Muhadjiri abibonye ahita abwira umutoza ngo amuzane amusimbure.

    Igice cya kabiri kigitangira, Mashami yasimbuje abakinnyi 3 barimo na Muhadjiri.

    Nyuma y’uyu mukino, Mashami yavuze ko gusimbuza Muhadjiri ntaho bihuriye n’ibyo yakoze ahubwo ari impinduka yabonaga ziri bumufashe cyane ko atari we wenyine wavuyemo.

    Ati “Birumvikana umukino nk’uyu uba ufite igitutu cyinshi cyane, hari ibyo tuba tubona nk’abatoza abakinnyi bari mu kibuga batabona, Rutanga yamubwiye ngo kuki utakinnye hano undi ntiyamusubiza neza, birumvikana nanjye nk’umutoza nagombaga kwinjiramo kandi koko ibyo Rutanga yavugaga hari ibisubizo byinshi birenze ibyo yagiye gushakisha.”

    “Ariko ni umupira buriya hari ibyo yatekereje kandi rimwe na rimwe umukinnyi natwe tumushishikariza gufata ibyemezo ariko iyo adafashe ibyemezo byiza natwe dushobora kumuhwitura, ngira ngo kumukuramo si ndi mpamvu ni uko twagombaga gushakisha ibisubizo bitujyanna imbere, abakinnyi bihuta kandi si we wenyine wavuyemo kuko havuyemo Carnot, havamo Chukwuma.”

    Nubwo yanze kubyerurira itangazamakuru, amakuru avuga ko Mashami yababajwe n’iki gikorwa ku buryo umukino utaha uyu mukinnyi ashobora kutawukina.

    Rutanga (ubanza ibumoso) na Mashami (ubanza iburyo) ntabwo bishimiye imyitwarire ya Muhadjiri

    Muhadjiri ntabwo yaraye ashimishije abarimo abatoza be

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-yavuze-kuguterana-amagambo-kwa-rutanga-na-muhadjiri-wamusuzuguye

  • RDC: Mukwege yasabye abaturage kuba maso bakamagana amanyanga ari mu myiteguro y'amatora y'umukuru w'igihugu #rwanda #RwOT

    Impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu akaba n'umunyapolitiki Dr Denis Mukwege yasabye abanyekongo kuba maso bakamagana ikibi kuko amatora ya perezida abura amezi ane imitegurire yayo irimo amanyanga.

    Ikinyamakuru Media Congo cyanditse ko bwana Mukwege aherutse guhura n'urubyiruko bitangaza abatari bake kuko atigeze atangaza ko aziyamamariza gutegeka Kongo nk'uko abantu babikekaga.

    Uyu mugabo umenyerewe mu kuvura abagore azwi cyane mu kwita ku bagore bafashw eku ngufu n'inyeshyamba mu ntara ya Sud Kivu, ndetse muri 2018 yahawe igihembo cy'amahoro kitiriwe Nobel kubera uyu murimo.

    Mubyo Dr Mukwege anenga mu mitegurire y'amatora bituma nta wakwitega ko azaba meza, akaya mvugo ko ibitwenge by'inkoko bishirira mu kwayura, ni uko amakariya y'itora yatanzwe ubu yamaze gusibama ibiriho bitagaragara, agasanga ari intangiriro yo kwiba amajwi buriya.

    Iki kinyamakuru cyandika ko Mukwege asaba abanyekongo guhaguruka bagahagarara bakamagana bene iyi migirire, kuko kubiceceka nibyo byishe iki gihugu kimaze imyaka nyagateke mu ntambara.

    Abari baje kumva Dr Denis Mukwege basohotse mu nama bijujuta ko akiri kwigira agakeca ntahite atangaza ko aziyamamaza kandi basanga imvugo ze n'ibikorw abye bimugira umukandida ntasimbuzwa. Ku rubyiruko rwari muri iyi nama ruvuga ko rugitejereje ijambo rya kigabo ryo kuzahatanira intebe iruta izindi muri Kongo Kinshasa kandi bitinde bitebuke bizeye ko azabitangaza.

    The post RDC: Mukwege yasabye abaturage kuba maso bakamagana amanyanga ari mu myiteguro y'amatora y'umukuru w'igihugu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/29/rdc-mukwege-yasabye-abaturage-kuba-maso-bakamagana-amanyanga-ari-mu-myiteguro-yamatora-yumukuru-wigihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-mukwege-yasabye-abaturage-kuba-maso-bakamagana-amanyanga-ari-mu-myiteguro-yamatora-yumukuru-wigihugu