Blog

  • USA: Kaminuza igiye kwigisha isomo rishingiye… – #rwanda #RwOT

    Kaminuza yigisha amategeko muri leta ya Georgia mu mujyi wa Atlanta, yitwa Georgia State Law College University, igiye gutangirwa kwigisha isomo rishingiye ku muraperi w’icyamamare uvuka muri Floride, Leonard Roberts II wamamaye ku izina rya Rick Ross.

    Nk'uko raporo zibyerekana, iri somo ngaruka mwaka ryitwa yiswe 'The Legal Life Of” aho buri mwaka bahitamo icyamamare bigishaho. Umwaka ushize bigishije ku buzima bwa Ludacris. Iri somo risesengura imibare rusange n'imikorere yabo hamwe n'ibibazo bagiranye n’amategeko.

    Iri somo ”Legal Life Of Rick Ross’ ribanda ku mateka y'ubugizi bwa nabi ya Rick Ross yanyuzemo guhera mu myaka ye y’ubwangavu. Iri somo rikaba rigamije guhugura abanyamategeko biga muri iyi kaminuza bazavamo abavoka bunganira ibyamamare.

    Isomo ryitwa ‘Legal Life of Rick Ross’ rigaruka ku buzima bwa Rick Ross rigiye kwigishwa muri Kaminuza.

    Nk'uko amakuru menshi abitangaza, Rick Ross yafatiwe muri Floride muri leta ya Mississippi muri Carolina y’Amajyaruguru, hamwe no muri leta ya Georgia azira gucuruza ibiyobyabwenge, gushimuta no gukubita, ndetse ashinjwa no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Izo manza zose yarezwemo mu nkiko nyinshi  zitandukanye nizo zizasuzumwa muri iri somo rizatangira kwigishwa muri Nzeri uyu mwaka.

    Muri Kamena ya 2010,  umucuruzi w’ibiyobyabwenge kabuhariwe witwa Rick Ross 'Freeway'  yareze Rick Ross uri California kubera ko yamwibye izina rye akaba ariryo akoresha mu muziki ntaburenganzira yamwatse.

    Umuraperi Rick Ross ubwo yisobanuraga mu rukiko icyo gihe yavuze ko kwiba izina rya Freeway Rick Ross ntakosa yakoze. Ati: “Amazina y’abantu ni nkaya resitora yibwa buri munsi. Umuntu yita umwana we izina yakunze yumvise kuwundi kimwe n’uko ushize resitora ayita izina yabonye ku yindi resitora akarikunda. Ntabwo ibyo nakoze mbibona nk’icyaha”.

    Iri somo rizibanda ku manza za Rick Ross n’ibyaha yagiye akora mbere yo kwinjira mu muziki birimo gucuruza ibiyobyabwenge

    Ku ya 30 Ukuboza 2013, urukiko rwemeje ko uyu muraperi ntacyaha yakoze yiba iri zina ryanamugize icyamamare maze urukiko rumwerera gukomeza gukoresha iri izina Rick Ross. Uru rubanza rwamaze imyaka myinshi narwo rukazagarukwaho muri iri somo. 

    Uko Rick Ross yaretse ibyo gucuruza ibiyobyabwenge no gushimuta maze akagana umuziki ukamuhira kaba asigaye ari umuherwe nabyo bizigishwa muri iri somo.

    Si ubwa mbere iyi kaminuza ya Georgia State Law College University yigishije ku buzima bw’icyamamare dore mu 2019 aribwo yatangije iri somo ihera ku buzima bw’umuherrwe w’umuraperi Jay Z.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133767/usa-kaminuza-igiye-kwigisha-isomo-rishingiye-ku-buzima-bwa-rick-ross-133767.html

  • Uko byagenze ngo Rutanga yisange yafashe mu ijosi Bacca wa APR FC #rwanda #RwOT

    Imwe mu mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ni ifoto ya Rutanga Eric yafashe mu ijosi rutahizamu wa APR FC, Kwitonda Alain Bacca mu mukino waraye ubahuje.

    Wari umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 wabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 28 Kanama 2023.

    Imwe mu ifoto yafashwe nk’iy’umukino, ni iyo mu gice cya mbere cy’uyu mukino igaragaza myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric yafashe mu ijosi Kwitonda Alain Bacca benshi bibaza uko byagenze.

    Mu kiganiro Rutanga Eric yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko byahuriranye bamufotora arimo asunika Bacca bimwe byo mu kibuga nyuma y’uko yari arimo amukandagira.

    Ati “Yari ankandagiye ndimo kumuhunga. Urumva ballon yaje mu kirere ngiye ku mukandagira noneho ndasimbuka ngo ntamukandagira ahubwo we azamuriramo imigeri, ndamubwira ngo wowe ndaguhunga ukankandagira, rero narimo musunika na we buriya yaramfashe ariko ni uko byahuriranye na camera ariko nta birenze ni bimwe byo mu kibuga.”

    Uyu mukino waje kurangira ari 1-0 cya APR FC cyatsinzwe na Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman ku munota wa 40.

    Ifoto ya Rutanga Eric afashe mu ijosi Kwitonda Alain Bacca

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-byagenze-ngo-rutanga-yisange-yafashe-mu-ijosi-bacca-wa-apr-fc

  • Rayon Sports igiye gukinira ku ivuko umukino mpuzamahanga #rwanda #RwOT

    Muri gahunda ngarukamwaka yihaye ya ‘Gikundiro ku Ivuko’, Rayon Sports izakinira umukino wa gicuti i Nyanza na Al Merrikh SC yo muri Sudani.

    ‘Gikundiro ku Ivuko’ ni ibirori iyi kipe itegura igasubira mu Karere ka Nyanza aho yashingiwe igakora ibikorwa bitandukanye birimo no gukina umukino wa gicuti.

    Iy’uyu mwaka ikaba izaba ku Cyumweru tariki ya 3 Nzeri 2023 aho izakina umukino wa gicuti mpuzamahanga na Al Merrikh yo muri Sudani iri mu Rwanda aho ari ho yakirira imikino yayo Nyafurika kubera intambara iri muri Sudani, izaba irimo kwitegura Yanga yo muri Tanzania.

    Kuri uyu munsi kandi iyi kipe izifatanya n’Akarere ka Nyanza nk’umwe mu baterankunga bayo kurwanya isambanywa ry’abana n’inda ziterwa abangavu.

    Rayon Sports yatangiye shampiyona ya 2023-24, imaze gukina imikino 2 aho yatsinze Gasogi United ndetse ikananganya na Gorilla FC.

    Rayon Sports igiye gusubira ku ivuko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-igiye-gukinira-ku-ivuko-umukino-mpuzamahanga

  • U Rwanda rwagaragaje ingamba zo kuvura Abana bavukana ubumuga #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda, yamuritse imfashanyigisho izajya ifasha abaganga kuvumbura ubumuga bw'umwana akivuka no kubuvura hakiri hakare.
    Ni imfashanyigisho yamuritswe kuri uyu wa 29 Kanama 2023, aho ije ari igisubizo ku kibazo cy'Abana benshi bavukana ubumuga ariko ntibumenyekane hakiri kare, bakarinda bakura kubavura bikagorana kandi bigahenda.

    Hirya no hino mugihugu hagaragara abana bavukanye ubumuga, inzobere mubuzima zikagaragza ko iyo abaganga babuvumbura abana bakivuka bakavurwa hakiri kare bari gukira.
    Dr Albert Nzayisenga ni impuguke mu buzima akaba n'umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Rilima.
    Ati 'Turi mu bantu bavura abana bavukana ubumuga cyane cyane abana bavuka bananiwe, ni bamwe mubo tugira ari benshi abana bafite ibirenge bireba hejuru, abafite ibirenge bitagira ubworo,abafite imitego itandukanye, abafite se n'uburwayi bwa infection bakunze kwita inzibyi. Nta rwego rw'ubumuga tutabona.'
    Kuri ubu mu Rwanda hamuritswe imfashanyigisho ikubiyemo uburyo abaganga n'abajyanama b'ububuzima, bazajya bifashisha mu kuvumbura ubumuga bw'umwana akivuka no kubuvura hakiri hakare.

    Ndayisaba Emmanuel Umunyambanga nshingwabikorwa w'Inama y'igihugu y'abafite ubumuga, agaragza iyi mfashanyigisho ije ari igisubizo kuko izatuma abana bavukana ubumuga bavurwa hakiri kare, bityo binagabanye n'ubwiyongere bw'abafite ubumuga mu Rwanda.

    Ati 'Mugihe byagombye kuvumburwa ahubwo n'ababyize bamubyaje ni ikintu cyiza. Rero kuba habonetse ibitabo bisobanura ibyo abantu bajya bagenderaho.'
    Minisiteri y'ubuzima, igaragaza ko abaganga ndetse n'abajyanama b'ubuzima nta bumenyi buhagije bari bafite mu kuvumbura ubumuga bw'umwana no kubuvura, nari nayo mpamvu hatekerejwe gushyiraho imfashanyigisho bazajya bifashisha.

    Irene Bagahirwa ni umukozi w'ikigo cy'ubuzima RBC, mu ishami ry'indwara zitandura.
    Ati ' Mu by'ukuri ikibazo cyariho ntabwo abantu bari bafite ubumenyi buhagije bwo kuvumbura, yashoboraga kuvuka afite ubumuga ariko umuryango arimo cyangwa n'uwo mujyanama w'ubuzima uri mu mudugudu ntabashe kubona ko wa mwana afite ikibazo nk'ubumuga bujyanye n'ibirenge. Mujya mubona abantu aho kugendesha ubworo bw'ikirenge agendesha ku mugongo w'ikirenge, dukunze kubyita ngo akarenge k'indosho. Mujya mubona n'abantu bakuru bakigendesha ku mugongo w'ikirenge bafite akenge k'indosho, uwo muntu iyo aba yafashijwe akiri muto ntabwo ubwo bumuga aba abufite, ikindi ni ikirenge kidafite ubworo tukita flat foot, urumva nacyo ntabwo kiba gifite umwimerere wacyo ibyo nabyo hano hari igitabo kibisobanura uburyo ubwo bumuga bushobora gukosorwa umuntu akagira ikirenge gifite umwimerere ukwiye cyangwa se uboneye reka mbe ariko mbyita. Ikindi ni amagufa y'amaguru cyane cyane yo mu ntege akaba afatanye ubwo nabwo burakosorwa.'

    Minisiteri y'ubuzima igaragza ko abana bafite imyaka kuva ku mwaka umwe kugeza kuri 18 mugihe bavukanye ubumuga, biba bigishoboka ko bafashwa bakaba bavurwa bagakira cyangwa bagafashwa kuburyo ubumuga bafite butaba imbogamizi ituma batagira icyo bimarira.

    Daniel Hakizimana

    The post U Rwanda rwagaragaje ingamba zo kuvura Abana bavukana ubumuga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/29/u-rwanda-rwagaragaje-ingamba-zo-kuvura-abana-bavukana-ubumuga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwagaragaje-ingamba-zo-kuvura-abana-bavukana-ubumuga

  • Basize inkuru ! Ibivugwa ku rukundo rwa Princ… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amashusho amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, akorerwa ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka (Bridal Shower) kugira ngo ajye kwibanira na Prince Kid ubuziraherezo, abantu benshi byabakoze ku mitima cyane.

    Urukundo rwaba bombi rwashituye abantu benshi ndetse bamwe bemeza ko bagiye kababera icyitegererezo mu nkundo zabo.

    Bamwe muri abo bigiye isomo kuri iyi Couple bagerageje kuganira na InyaRwanda.com bavuga byinshi ibasigiye mu rukundo.

    Umwe yagize ati” Njyewe ubundi ikintu nizeraga ni uko abasore hafi ya bose b’iki gihe ari kimwe, ko batita ku muntu uri kubitaho, numvaga kuba Elsa yaragerageje kurwanirira Prience Kid akamwitangira yewe kugeza n’aho yafunzwe, byari guhita birangirira aho Prince Kid ntabyiteho ngo anamushimire byibuze gusa, ariko kuba yarabibonye, akabimushimira  ndetse akagera n’aho basezerana imbere y’amategeko, ni ibintu byansubijemo icyizere numva ko abantu bose burya atari bamwe”.

    Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ubundi we yagiye ahemukirwa inshuro nyinshi bituma abahungu abashyira mu gatebo kamwe ndetse ikintu kijyanye no kwizera abahungu acyikuramo cyose gusa Prince Kid yongeye kumwongerera icyizere.

    Undi nawe yagize ati” Mu buzima ndi wa muntu ucika intege vuba, nkava ku bintu vuba( Surrending up) ndetse kenshi na kenshi ngacika intege bitewe n’amagambo ngenda n’umva ku bantu, ariko nyuma yo kubona ibyavuzwe kuri Prince Kid, hanyuma uwitwa Elsa Iradukunda ntabyiteho ahubwo agakomeza kumurwanirira ishyaka, byaranyubatse cyane binyumvisha ko amagambo hafi ya yose ngenda numva ku bantu, nta mpamvu yo kuyitaho ahubwo njygewe mba ngomba gukomeza kurwana kugirango icyo nshaka nkibonye”.

    Si abo bonyine bagize icyo bakura mu rukundo rwa Elsa Iradukunda na Prince  kuko hari n’undi wagize ati” Ikintu cya mbere mbigiyeho ni ugukora utuntu twanjye niturije, ibyabaye byose nta magambo menshi ya Elsa Iradukunda twigeze twumva we yakoraga ibikorwa gusa bikaruta amagambo afite icyo ari kurwanirira, nyewe kuba birangiye bagiye kwibanira biranshimishije cyane kandi  ngomba gutuza nkajya nikorera utuntu twanjye bucece”.

    Aba bose batangaga ibitekerezo bagendeye ku buryo iyi Couple yabashimishije mu buryo bumwe cyangwa se ubundi.

    Undi yagize ati” Njyewe ntakubeshya Prince Kid aratomboye sana, urebye muri iki gihe, bisa nkaho bigoranye kubona umukobwa umeze nka Elsa Iradukunda, umukobwa wakwemera kukwitangira muri byose, hariya biba bigaragaye ko urugo rwanyu ruzaramba rwose kuko ruba rufite ikintu kinini rwubakiyeho”.

    Urukundo rwabo bombi rusigiye isomo benshi

    Abenshi batangaga ibitekerezo, bitsaga ku murava ndetse n’umutima ukomeye bya Miss Iradukunda Elsa, bagendeye ku buryo yitwaye mu gihe Prince yari afunzwe, bagaragaza ko kuri iki gihe bigoye kubona umukobwa umeze nka Elsa Iradukunda.

    Umwe yagize ati” Njewe nindamuka mbonye umukobwa n’ashaka azabe afite 50% by’umurava, umuhate n’umutima ukomeye bya Miss Iradukunda Elsa, uwo rwose azaba ariwe wanjye ntakabuza kuko bisigaye bigaragara uburyo abakobwa b’iki gihe basigaye bameze. Yego ntabwo ari bose, gusa ariko ni benshi muri bo ndetse bikaba binagoye kubatandukanya”.

    Undi nawe yaje ashimira Prince Kid ku bwo guha agaciro ibintu Elsa Iradukunda yakoze byose,

    Ati” Ndashimira byimazeyo Prince Kid, iyo aramuka atandukiriye ntahe agaciro ibintu Elsa Iradukunda yamukoreye, byari kumugora cyane kuba yabona undi nkawe, twebwe abahungu b’iki gihe bariya nibo twishakira gusa bityo kuba yaramwitayeho akamwitura urukundo yamugaragarije mu bihe bigoye yarimo, ni ibintu mushimira cyane rwose”.

    Urukundo rwaba bombi rwabaye icyitegererezo mu bantu benshi hano mu Rwanda no hanze yarwo , aba bombi bazakora Ubumwe ku itariki ya 1 Nzeri 2023.

    Urukundo rwabo rwamenyekanye cyane ubwo uyu Prince Kid yari afunzwe akekwaho ibyaha bivugwa ko byaberaga mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, ubwo uyu mukobwa yagaragazaga ubwitange budasanzwe mu kugaragaza ko uyu Prince Kid ari umwere ndetse bikaza kurangira afunzwe(Elsa Iradukunda), nyuma yo kugirwa umwere, urukundo rwabo rwaragurumanye mu buryo budasanzwe biza kurangira banasezeranye imbere y’amategeko.

    Prince Kid akaba  yaragizwe umwere ku byaba  by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yashinjwaga mu mpere z’umwaka ushize , gusa  ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyemezo cy’urukiko , akaba azaburana tariki mu Kwezi gutaha kwa Nzeri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133754/basize-inkuru-ibivugwa-ku-rukundo-rwa-prince-kid-na-miss-iradukunda-elsa-133754.html

  • Abagabo barenga 18 ni abatinganyi mu Rwanda-RBC #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, gitangaza ko mu Rwanda abagabo baryamana n'abahuje ibitsina bangana ni 18,100 ndetse ko ubwandu bwa Sida buri hejuru.

    Ni ibyatangajwe ubwo mu Ntara y'Iburasirazuba hatangizwaga ubukangurambaga bw'iminsi 14 bwo kurwanya ubwandu bwa Virusi itera Sida.

    Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Ikuzo Basile, yagaragaje ko abaryamana bahuje ibitsina banduye Sida ari 6% ku rwego rw'igihugu.

    Ni mu gihe abaryamana bahuje ibitsina bo Ntara y'Iburasirazuba, abanduye Sida ari 10,4%.

    Muri rusange mu Rwanda habarurwa abagabo 18,100 baryamana n'abo bahuje ibitsina, muri bo 2,287 ni abo mu Burasirazuba.

    RBC ivuga ko abagabo ari bo banduzanya Sida cyane ugereranyije n'abagore.

    Dr Ikuzo yagaragaje ko muri rusange mu Rwanda, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.

    Intara y'Iburasirazuba ifite abafata imiti y'ubwandu bangana 49, 505. Abagera kuri 66% muri aba bafata imiti nibo bagabanya ubwandu.

    Akomeza avuga ko ubwandu bushya bwinshi buri kwiganza cyane mu rubyiruko aho ngo nibura abakobwa bafite kugeza ku myaka 24 bafite ibyago byinshi byo kwandura.

    Ubusanzwe mu buryo bwemewe n'amategeko mu Rwanda bemera ishyingirwa ry'umugore n'umugabo.

    SRC: Umuseke

    The post Abagabo barenga 18 ni abatinganyi mu Rwanda-RBC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/29/abagabo-barenga-18-ni-abatinganyi-mu-rwanda-rbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagabo-barenga-18-ni-abatinganyi-mu-rwanda-rbc

  • Luptita Nyong’o yibutse Chadwick Boseman umaz… – #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye itatu (3) Isi ibuze umukinnyi wa filime w’icyamamare Chadwick Boseman, wubatse izina ku rwego mpuzamahanga mu 2018 ubwo yakinaga filime yahinduye Ubuzima bw’abirabura yitwa ‘Black Panther’. 

    Tariki 28 Nyakanga 2020 ni bwo Chadwick Boseman benshi bitaga ‘T’Challa’ yitabye Imana azize indwara ya Kanseri yaramaranye imyaka 2. Abafana be by’umwihariko abakunzi ba sinema bashenguwe n’urupfu rwe hamwe n’ibyamamare bakoranaga birababara dore ko yarafite imyaka 44 y’amavuko.

    Imyaka 3 irashize Chadwick Boseman wamenyekanye muri Black Panther yitabye Imana

    Mu bashenguwe n’urupfu rwe harimo icyamamarekazi Lupita Nyong’o ari we banakinanye muri ‘Black Panther’ ari abakunzi. Mu buzima busanzwe aba bombi bari inshuti magara ndetse banakunze kubigaragaza mu bihembo bagiye batsindira aho buri umwe yashimiraga mugenzi we ari nako bitana ‘Abavandimwe’.

    Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya, yibutse inshuti ye magara Chadwick

    Kuri ubu isi ya Sinema, yibuka Chadwick Boseman umaze imyaka 3 atabarutse, Lupita Nyong’o yagaragaje ko amukumbuye anandika amagambo yuzuye amarangamutima n’agahinda. Akoresheje Instagram ye, Lupita yasangije abamukurikira ifoto ya Chadwick yamufotoye ubwo bari batemberanye muri Koreya y’Amajyepfo mu mujyi waho wa Seoul.

    Amagambo Lupita yakoresheje yibuka nyakwigendera Chadwick Boseman

    Mu magambo yakurikije iyi foto yagize ati: ”Mu myaka 3 ishije nanyuze muburibwe budasanzwe ubwo numvaga amakuru  y’urupfu rwa Chadwick Boseman. Kucanganyukirwa n’agahinda byari muri njyewe kuburyo byasabye amezi menshi kugirango nongere kwishima.

    Iyi ni ifoto namufotoye mu 2018 ubwo twari muri Koreya y’Epfo. Twahamaze amasaha 72 ariko urwibutso nahakuye ruracyampa umunezero”.

    Lupita yahishuye ko byamutwaye amezi menshi kugirango yongere kwishima nyuma y’urupfu rwa Chadwick Boseman

    Lupita Nyong’o yakomeje agira ati: ”Urupfu ruragoye kurwumva ariko birushaho kugorana mu kurwakira. Ariko urukundo yaduhaye mu buzima yabayemo ruracyadukomeza. Chadwick ntabwo akiri mu mafoto yacu mashya ariko azahora iteka mu mitima yacu”.

    Chadwick na Lupita bari inshuti za hafi ndetse byigeze no kuvugwa ko bakundanyeho gusa muri bose nta n’umwe wemeje aya makuru

    Aya magambo kandi yayakurikije indirimbo ‘Lift Me Up’ ya Rihanna yaririmbiye nyakwigendera Chadwick Boseman, ari nayo yakoreshejwe muri filime ya Black Panther igice cya kabiri cyitwa ‘Wakanda Forever’. Boseman yitabye Imana amaze kwerekana ubuhanga bwe muri filime zitandukanye zirimo nka ’42’. ’21 Bridges’. ” Da 5 Bloods’, ‘Ma Rainey’s Black Bottom’ hamwe niza ‘Avengers’ ibice 3.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133749/luptita-nyongo-yibutse-chadwick-boseman-umaze-imyaka-3-yitabye-imana-133749.html

  • Na Kigali ntiyatanzwe! Ubutubuzi bw’Abakobwa… – #rwanda #RwOT

    Si ubwa mbere kandi si ubwa nyuma wumvishe inkuru zigaruka ku musore cyangwa umugabo wabenze umukunzi we nyuma yo kumubona atisize ibirungo by’ubwiza (Make Up/ Maquillage) kuko aba yaramubengutse yabyisize maze yamubona ntabyo akabona ntaho ahuriye na wa wundi yakunze.

    Ibi  nubwo bamwe babifata nk’urwenya ariko   bimaze  gufata indi ntera  cyane cyane ab’igitsinagabo aho banakunze gutanga ubuhamya ku mbuga nkoranyambaga bw’uko bakunze inkumi y’uburanga nyamara amaherezo bagasanga bw’aburanga bwari ibirungo yisize. 

    Ni kenshi kandi uzumva umusore uri mugahinda bitewe nuko yararanye n’inkumi bahuriye nko mu kabyiniro akamubonana ubwiza budasanzwe nyamara ibyo yabogana byari ibirungo byakubitanye n’amatara yo mu kabyiniro maze yamujyana iwe, mu gitondo yamureba akikanga akibaza niba ariwe yatahanye cyangwa bamuhinduriye.

    Urugero rw’inkumi, mbere na nyuma yaho yisize ibirungo by’ubwiza

    Ubundi Make Up cyangwa Maquillage mu ndimi z’amahanga ni iki? 

    Ni amavuta (cosmetics), ifu (powder), ibyisigwa ku minwa (lipstick) n'ibindi byose washyira mu isurura kugirango ise neza cyane. Cyangwa amarangi, imisatsi itari iyanyayo (false hair) ikoreshwa hagamijwe kongera ubwiza.

    Ibirungo by’ubwiza si ibya none kuko byatangiye gukoreshwa no mu myaka ya kera cyane. Bwa mbere byatangiye gukoreshwa mu Misiri  mu myaka 6000  mbere y’ivuka rya Yesu. Abanya-Misiri  bisigaga ibirungo by’ubwiza iyo babaga bagiye kwambaza ibigirwamana byabo kuko bizeraga ko ugiye mu ngoro agomba kugenda akeye. 

    Ibi byageze kandi no mu bihugu byo kumugabane wa Aziya  birimo u Bushinwa, u Buhinde, u Buyapani aho byatangiye gukoresha Make Up mu myaka 7000 mbere y’ivuka rya Yesu.

    Ibi birungo ariko byakoreshwaga muri iki gihe byabaga bikozwe mu buryo bwa gakondo. Ibirungo bikoranye ubuhanga bw’ikoranabuhanga (Modern Make Up) ari nabyo bigezweho ubu, byatangiye gukoreshwa mu 1920 bitangirira i Paris mu Bufaransa.

    Umuco wo kwisiga ibirungo by’ubwiza ntabwo ari umuco nyarwanda ahubwo ni umutirano. Ni umuco w’i mahanga gusa umaze guhabwa intebe y’imbere ku bakobwa bo mu ngeri zose. Mu myaka yashize wasangaga ababyisiga ari abakoze iminsi mikuri irimo nk’ubukwe cyangwa ibindi birori bisabako uwabikoze agomba kuba acyeye mu maso kugirango aze no kuryoshya amafoto.

    Kwisiga ibirungo by’ubwiza ntibigikorwa n’abakoze ibirori gusa ahubwo byabaye ibyo mu buzima busanzwe

    Ariko byarahindutse kuko ubu kwisiga ibirungo by’ubwiza bisa nk’ibyabaye itegeko ku bakobwa kuko ntibigisaba ko babyitera bakoze ibirori ahubwo byabaye ibya buri munsi.

    Mu mujyi wa Kigali ho ni ibindi bindi! Nta mukobwa wahasanga utabyiteye yewe ndetse n’ababikora bari mu binjiza agatubutse kuko bafite abakiriya benshi. Uzengurutse i Kigali, biragoye ko wahura n’umukobwa wiyita umusirimu  ufite isura ye yavukanye atasizeho Make Up.

    Biragoye kubona umukobwa i Kigali utisize ibirungo by’ubwiza

    Utizise ku munwa aba yisize ibitsicye cyangwa ingohe, utisize amaso ye aba yasize ku mazuru cyangwa se akanisiga ifu (Powder) ihindura isura ye. Ibi bimaze kuba nk’umuco aho usanga umukobwa w’i Kigali wese amaze kubigira ibye ndetse hari n’ababigendana mu mashakoshi yabo ku buryo iyo bishizeho bahita bongera bakisiga ibindi.

    Umuco wo kwisiga Make Up usigaye ukoreshwa mu buryo bw’ubutubuzi

    Ese uyu muco waje kuvamo ubutubuzi gute?

    Burya ntibibaho ko hari ikintu umuntu yakora gutyo gusa kitamufitiye inyungu. No kwisiga ibirungo by’ubwiza ku bakobwa uretse kubakesha bagasa neza ariko binabafitiye izindi nyungu zirimo nko kubona abasore babatereta n’ibindi.

    Hari kandi abakobwa bamwe bamaze kugira uyu muco ubutubuzi aho batuburira igitsinagabo bitwaje ibirungo by’ubwiza nk’uko twabyerekanye hejuru. Umukobwa ashobora guhura n’umusore bwa mbere yabyisize maze umusore akamubenguka. Yamubwira ati ”Uri mwiza usa na bike , sindabona undi usa nkawe, ese ubwo bwiza ni ubwawe?” nyamukobwa ati: ”Urakoze rwose, ubu bwiza ni ubwo navukanye”.

    Bamwe mu bakobwa bitwaza ibirungo by’ubwiza bagatuburira abasore

    Ibi ntibitera kabiri kuko umusore ageraho akabona uyu mukobwa wamutwaye umutima ntakirungo na kimwe yasize mu isura maze akumirwa kuko aba atandukanye adasa nk’uko bahuye asa mu maso.

    Abandi bakobwa nabo kandi bayobotse imbuga nkoranyambaga mu gutuburira ababakurikirana n’abandi babaka urukundo. Ugasanga ntafoto nimwe ashyira ku mbuga nkoranyambaga atisize ibirungo by’ubwiza. Abadasobanukiwe iyo bamubonye bagwa muri uyu mutego bibwira ko ubwiza bwe ari karemano nyamara abukesha amabara yisize.

    Imbuga zishakirwaho abakunzi zahiriye abakobwa bakunda kwisiga ibirungo

    Ku bakobwa bakoresha imbuga zihuriraho abashaka abakunzi (Dating App) usanga aribo babigize ubutubuzi aho akoresha amafoto ye yiteye ibirungo maze abasore bamutereta bakaba iryaguye ! Ibi biza kuba bibi iyo bahuye amaso ku maso maze bakabona uko asa siko asa mu mafoto yabohererezaga.

    Bamwe mu bakobwa basigaye binjija agatubutse babikesha kwisiga Make Up

    Hari kandi abandi bakobwa bo basigaye bitwaza Make Up bakinjiza agatubutse. Aha ni babandi bakoresha amafoto yabo biyujuje ibirungo basa na bike  maze bakareshya abanyamahanga bikarangira basigaye babakuraho n’amafaranga aho benshi usanga bohererezwa amadolari n’aba banyamahanga babakunze kubera amafoto yabo baboherereza.

    Uyu muco kandi wahawe intebe no mu bahanzikazi aho benshi bakoresha ibirungo by’ubwiza mu mashusho y’indirimbo zabo no mu mafoto bereka abafana babo ku mbuga nkoranyambaga. Bihindura isura rero iyo umufana ahuye n’umuhanzikazi yihebeye maze agasanga ntaho ahuriye na wawundi abona kuri televiziyo no ku mafoto.

    Tiwa Savage uherutse i Kigali, ari mubahanzikazi bigeze gutangaza ko ‘Make Up’ zimuhindura mushya

    Umuhanzikazi Chidnma nawe ari mu bahindurwa no kwitera ibirungo by’ubwiza

    Ni kenshi uzabona amafoto y’ibyamamarekazi mbere na nyuma yo kwitera ibirungo ukabona ni abantu babiri batandukanye nyamara ari umuntu umwe. Aha akaba ariho ubonera imbaraga z’ibi birungo by’ubwiza nubwo benshi bavuga ko wabyisiga cyangwa utabyisiga ntakintu bihindura.

    Icyamamarekazi Yemi Alade ‘Mama Africa’, mbere na nyuma yo kwisiga ibirungo

    Nk’uko bisanzwe ntakintu umwana w’umuntu yakora ngo kimubere cyiza kidafite ingaruka. Ukwisiga ibirungo nubwo ari uburenganzira bwa buri wese kandi ntakosa ririmo gusa bigira ingaruka kandi zigera kuri bose.

    Ku muryango nyarwanda bifite ingaruka zikomeye zirimo izatangiye kugaragara hamwe n’izizagaragara bitinze. Ku bana b’abakobwa bakura bumva ko ubwiza karemano ntacyo buvuze ahubwo ko bakoresha ibirungo by’ubwiza bibangiriza uruhu bikabatera n’indwara.

    Nubwo hari ababyisiga ntakindi bagamije, usanga nabo bashyizwe mu cyiciro cya ba bandi babikora bagamije gutuburira rubanda maze bagatakarizwa icyizere. Abanyarwandakazi bazagera igihe bigagirwe umuco wabo n’indangagaciro zabo kubera kugendera ku mico y’i mahanga irimo ukwihindura isura.

    Uyu munsi harakoreshwa ibirungo by’ubwiza biva i mahanga, birashoboka ko ejo hazaza bazakoresha n’ibindi bintu bikomeye binafite ingaruka mbi byose bakurikiye gushaka ubwiza. Ibi kandi biha urugero rubi abangavu n’abandi bari mu myaka yo hasi babona ko bakuru babo bamaze kuyoboka uyu muco.

    Uretse kuba umuco wo kwisiga ibirungo ugira ingaruka zigera kuri benshi, hari n’ingaruka zigera ku muntu ku giti cye harimo nk’indwara.

    Dore zimwe mu ndwara umuntu ukunda kwisinga ibirungo by’ubwiza ashobora kurwara:

    1.Indwara yitwa akine Kosimetika(acne cosmetica)

    Ubundi icyo bita akine (acne) ni kimwe mu tuvubura (glands) tuba munsi y'uruhu. Utu tuvubura rero tukaba twatera uruhu rw'umuntu kubyimba (inflammation) iyo hagize impamvu itubyutsa (trigger).

    Nk’uko tubikesha urubuga theconversation.com ndetse n'urubuga verywellhealth.com, basobanura ko iyi ari indwara ishobora guterwa n'ibyo umuntu yisiga gusa hari n'igihe iza bitewe n’imyaka, urugero ku bangavu  kubera imisembura ibivuburwa n’utunyangingo bashobora kugira iki kibazo cy'uduheri ku mubiri cyane cyane mu maso.

    Ishobora kugaragara ahantu hose ku mubiri ariko ikaba ikunze kwibanda mu maso. Iyi ndwara ikaba ifite aho ihuriye n'ibikoreshwa mu gutegura ibyisigwa (Ingredients) ziza zigafunga utwenge two ku mubiri bigatera uduheri tubyimbye no kuvuvuka ku ruhu (small rash and bumpy pimples). Uburyo ushobra kwirinda iyi ndwara ni uko wajya uha akaruhuko uruhu rwawe rukabasha guhumeka, niba kandi wumva kugenda utisize bibangama cyane wajya ukaraba ukimara kugera mu rugo.

    2.Umutwe (Headaches)

    Umutwe nubwo uterwa n'ibintu byinshi ariko na bimwe mu byisigwa bishobora kuba imbarutso. Urugero twavuga hano nk'ibinyabutabire bita 'Diazolidinyl urea and DMDM Hydantoin' biboneka mu byisigwa bimwe na bimwe ndetse kinakora ikindi kinyabutabire cyitwa Formadhyde kiba cyitezweho kurinda bagiteri (bacteria) bikaba byaraje kumenyekana ko rero ibi binyabutabire bitera kuribwa ku ruhu, no kwangirika ku maso, kugira ngo niba wajyaga urwara uwo mutwe bigabanuke cyangwa kugira ngo umenye ko kwisiga (make up) ari byo bibitera uzabe ubiretseho nk'icyumweru kugira ngo urebe.

    3. Ibibazo by'umusatsi (Hair problems)

    Ibikoreshwa byinshi mu gutunganya umusatsi twavuga ibikotoro (gels), shampo (shampoo), serumu (serums), ibiwuhindura (conditioners), sipurayi (sprays) n'ibikoreshwa mu guhindura amabara y'umusatsi (Hair colour/ tentures) biba birimo ibinyabutabire bituma ugira umusatsi wawe uko ushaka ariko nyuma bikazawutera kuba wacika, kuvuvuka mu mutwe no gutukura ku ruhu rwaho. Kandi kubikoresha igihe kirekire bitera gutakara k'umwimerere w'umusatsi.

    4.Aleriji  y'uruhu (Skin allergies)

    Ibinyabutabire bita paraben bigizwe na Ethyl-paraben, butyl-paraben, na isopropyl-paraben, bikoreshwa mu kurinda gukura kwa bagiteri (Bacteria) mu byisigwa (Bacterial preservatives) bishobora gutera ubwoko bwinshi bwa aleriji ku ruhu, harimo uburyaryate (irritations), ibibara (Blotches and blemishes).

    5.Kurwara amaso (Eye infections)

    Kwisiga ku maso bikunze gukorwa n’igitsinagore cyane. Gusa mu kubikora wakagombye kwibuka ko uruhu ruri ku maso rwumva cyane igice kirukikije cyangwa n'icyaba kihashyizwe. Ibyo basiga ku maso byinshi (mascala) n’uducamirongo ku maso (eyeliner) bituma ingohe zidakura neza bikaba bihereza umwanya bagiteri (bacteria) zororokeramo bikaba byateza kurwara amaso.

    6.Ubugumba (Infertility)

    Ibintu bikoreshwa mu kwita ku ruhu n'imibavu, bikunze guhita bijya mu mubiri mo imbere (directly absorbed) rero ntagushidikanya ko ibinyabutabire bikoreshwa muri ibi bintu biba biri mu mubiri w'umuntu. Ku bushakashatsi bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko ikinyaburabire paraben (butyl paraben) ihangana cyane n'irekurwa ry'umusemburo (hormone) wa tesitositerone (testosterone) no gukora kw’imyanya y'imyororokere y'abagabo (male reproductive system).

    Nubwo kwisiga cyane bikunze gukorwa n'abagore ni byiza ko umuntu yamenya ingaruka bigira ku buzima bw'imyororokere cyane ko iki kinyabutabire cya Paraben twababwiye kiboneka cyane mu bintu byinshi bikoreshwa bita ku ruhu.

    7.Gusaza imbura gihe (Premature aging)

    Cyane cyane ku bantu b’igitsina gore bakoresheje ibi bintu byita ku ruhu igihe kirekire, batangira kubona ibimenyetso byo gusaza k'uruhu biterwa no kwangirika aho umuntu atangira kubona amabara, iminkanyari n’ibindi. Nubwo benshi bazi ko kwisiga bihishira inenge baba bifiteho, ariko mu kubikoresha havamo gusaza k’uruhu kandi ababikora batarabonera igisubizo.

    Hari ingaruka nyishi bitera tutarondora hano cyane ko buri munsi ubushakashatsi bugenda buvumbura byinshi bitari bizwi, harimo ubusumbane bw'imisemburo (Hormonal imbalance), Kanseri n'ibindi byinshi. Ibyiza ni uko umuntu yazajya abikoresha abanje kugisha inama muganga w'uruhu (dermatologist) dore ko kwirinda biruta kwivuza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133744/na-kigali-ntiyatanzwe-ubutubuzi-bwabakobwa-bwahawe-intebe-yimbere-133744.html

  • Injira ku isoko ryimbuga 10 zicuruza umuziki… – #rwanda #RwOT

     Basigaye babivuga neza bati'Isi yabaye nk'umudugudu' bitewe nuko bitakigoranye kumenya ibyabereye kure cyane.

     InyaRwanda.com yiyemeje kubashakira imbuga zifasha abahanzi mu gucuruza imiziki yabo, uko zikora ndetse n'uko zihemba.

    1.    YouTube Music

    Youtube ni urubuga rwa mbere rukoreshwa mu gusakaza amajwi n'amashusho (Audio&video).


    Ubucuruzi bw’umuziki bwimukiye ku mbuga zitandukanye

    Youtube yashinzwe muri 2005 n’abagabo batatu aribo Chad Hurley, Steve Chen na Jawed Karim bose babanje gukorera ikigo cya Paypal, nyuma bahavuye baje kwihuza bubaka urubuga rwa Youtube. Video ya mbere yagiye kuri Youtube ni iya Jawed Karim. Youtube yaje kugurwa n'ikigo cya Google muri 2006 angana na Miliyari 1.65$.

    Kugeza kuri ubu ushaka kugura Youtube amafaranga wakwishyura ni Miliyari $23.89.

    Ese YouTube ikora gute?

    Hari ibisabwa kugira ngo ube wakwemererwa guhembwa kuri uru rubuga:

    ·Â Â Â Â Â  Kuba ufite abantu 500 bakurikirana ibikorwa byawe(subscribers)gusa mbere byari 1000.

    ·Â Â Â Â Â  Kuba ibikorwa byawe byararebwe n'ibura amasaha 4000 mu mwaka(watch hours)

    ·Â Â Â Â Â  Ikindi ni ukubahiriza amategeko yose yashyizweho na Youtube harimo: Kudashyiraho ibikorwa byashyizweho, kwirinda ivangura iryo ariryo ryose, kwirinda gushyiraho ibikorwa biharabika, kwirinda gushyiraho amashusho y'urukozasoni.

    Ese YouTube ihemba gute?

    Kugeza ubu nta mafaranga ahamye umuntu yapfa kumenya Youtube ihemba( nta ngano ihamye), gusa hano uhembwa bitewe n'uburyo ibikorwa byawe byarebwe ndetse n'abantu babirebye n'aho baherereye (Geographical Location), bakongera bakagendera ku hantu ibikorwa byawe byarebewe , urugero ni ukuvuga ko video yawe yarebwe n'abanyarwanda gusa, udashobora kuyibonamo amafaranga angana n'uko yaba yarebwe n'abantu bo muri Amerika, u Burayi na Canada. Impamvu ni uko ibigo byamamaza biba bikeneye abakiriya bari hafi yabyo(Targeted Customers).

    Ubuyozi bwa Youtube buvuga ko iyo abantu bangana n'1000 barebye video yawe, ushobora kubona amafaranga ari hagati y'amadorali abiri n'ane n'ibice bitanu( $2-4.5) nubwo atari ihame. Hari igihe shene yawe iba yarasinziriye ibyo ushyizeho ntibikwinjirize nka shene iri mu kazi. Ibi bizaterwa n'uburyo video zawe zagiye zamamazwamo ndetse n'uburyo uri kureba video yawe yaretse izo ads zikarangira, ariko na none ntitwakwirengagiza ko aya mafaranga ashobora no kurenga bitewe n'impamvu tumaze kuvuga haruguru.

    Youtube ihemba abantu bayikoresha rimwe mu kwezi ni ukuvuga ngo ni hagati y'itariki 21 na 26, umuntu ahembwa amafaranga afiteho cyangwa se yakoreye muri uko kwezi, nabwo akakira amafaranga kuva ku $100, bivuze ko ari munsi yayo batajya bayatanga, ni itegeko bisaba ngo ubanze ugeze kuri ayo mafaranga ubone guhembwa. Youtube iyo iguhembye nayo hari ayo isigarana gusa ariko ny'iri Channel niwe utwara 70% noneho bo bagasigarana 30% y'umusoro. Ariko rero abari muri Amerika n'u Burayi na Canada uyu musoro uragabanywa ukaba wanashiraho.

    2.    Spotify

    Spotify ni rumwe mu mbuga zikoreshwa mu gucururizaho imiziki, yashinzwe kuya 23 Mata 2006 ishingwa na Daniel Ek na Martin Lorentzon mu mujyi wa Luxembourg. Ni rumwe mu mbuga nini ku Isi zitanga ibijyanye n'imiziki.

    Spotify ikora ite?

    Spotify igufasha kugera ku ndirimbo nyinshi  aho waba uherereye hose ku Isi igihe cyose ufite Internet, ushobora kandi no kumanura( download) indirimbo, albums n'ibindi byinshi byo kumva igihe ubishakiye.

    Kumvira indirimbo kuri spotify ni ubuntu igihe cyose ufite Internet, gusa ariko nk'izindi mbuga zose z'ubucuruzi naho haba hacaho amatangazo(ads) y'abafatanyabikorwa babo ba buri munsi baba bishyuye uru rubuga kugira ngo rubamamarize.

    Niho uzaba uri kumva indirimbo ukajya kubona ukabona hajeho itangazo rifite nk'amasegonda 5 ry'amamaza ikintu runaka, cyangwa se ukazagenda ubibona muri Application ya spotify uzaba uri gukoresha.

     Abantu benshi bavuga ko kuba ari kumva indirimbo hagahita hacamo itangazo bibabangamira, gusa hari uburyo wakoresha wirinda aya matangaza aza akubangamira aribwo bwitwa 'Spotify Premium', ubu ni uburyo bwo kwishyura byibuze Amadolari 9.99 ku Kwezi($ 9.99/monthly), kugira ngo ubashe kumva indirimbo cyangwa kureba ibiganiro utabangamiwe n'amatangazo, ubu buryo kandi bwanagufasha kumanura( download) indirimbo ifite ubuziranenge( quality) wifuza.

    Kugeza ubu spotify iza mu mbuga za mbere zikoreshwa cyane ku Isi mu gucururizaho imiziki. Kugeza kuri ubu uru rubuga rumaze kugera mu bihugu birenga 178 ku Isi. Kuva muri 2020, Spotify nibwo yagutse cyane birushijeho kuko ibihugu bisaga 85 byahise bitangira kuyikoresha ku Isi hose, byiyongera ku byari bisanzwe biyikoresha. Ubwo mbere ya 2017, Spotify yakoreshwaga mu bihugu 61. Naho hagati ya 2018 na 2021, uru rubuga rucuruza imiziki rwiyongereyeho ibihugu 117 ku Isi.

    Ese spotify yishyura gute?

    Abahanzi bakoresha Spotify bavuga ko narwo ari rumwe mu mbuga zishyura neza ku muntu rwahiriye ariko nabwo uhembwa bitewe n'uburyo indirimbo yawe yumviswe( streams),  ndetse n'igihugu urimo.

    Kugeza kuri ubu kuri stream 1 umuhanzi abarirwa hagati ya $0.003 na $0.005,

    Mu gihe kuri streams 1000 umuhanzi abarirwa hagati ya $2 kugeza kuri $4. Abahanzi bahiriwe na Spotify bahora bayirahira kuko yagutunga utiriwe ukora ibitaramo.

    3.    Apple Music

    Apple Music ni urubuga rucururizwaho indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho. Ni urubuga usangaho indirimbo nyinshi cyane aho waba uherereye hose. Yamuritswe ku itariki 30 Gicurai 2015 mu bihugu 100 ku Isi, ikaba yarakozwe n'uruganda rwitwa Apple inc rw'amatsinda atandukanye aribo Vanguard Group, BlackRock, inc. Nyuma yaho haje kuzamo n'abandi bafatanyabikorwa harimo Art Levinson, Tim Cook n'abandi. Ni urubuga rujya kumera nka Spotify.

    Apple music ikora ite?

    Uru rubuga ku muntu ugitangira kurukoresha (new user) ahabwa amezi 3 yo kurukoresha ku buntu nta kiguzi hanyuma yarangira akazajya yishyura $10.99 ku Kwezi.

    Uru rubuga rukorana n'ibikoresho byakozwe n'uruganda rwa Apple, urugero, iPhone, Macbook, iPad ndetse n'izindi. Bivuze ko atari buri gikoresho cyose cy'ikoranabuhanga gipfa gukoresha uru rubuga rwa Apple Music.

    Kugira ngo umuhanzi ashyireho indirimbo, akoresha icyo bita distribution services( nka Distrokid, Mangrove, Music diffusion, Routnotes, Tunecore) aho afata indirimbo n'ishusho iziranga( cover art) akabitanga anyuze kuri imwe muri izo distribution services, yarangiza agahitamo imbuga zicuruza umuziki ashaka ko izo ndirimbo ze zizacururrizwamo, ubwo aha ahitamo Apple music.

    Ese Apple music yishyura gute?

    Kugeza ubu Apple music ihemba umuhanzi $0.01 buri uko indirimbo ikinwe( stream), bivuze ko abantu 1000 barebye cyangwa bacuranze indirimbo yawe kuri uru rubuga rwa Apple uhembwa hagati ya $6 kugeza ku $10.

    4.    Amazon Music

    Amazon ni urubuga rucururizwaho imiziki. Rwatangirijwe muri Amerika ku itariki 25 ukwakira 2007, irongera imurikirwa mu Bwongereza ( Uk) ku itariki 3 Ukuboza 2008, mu Budage ku itariki ya 1 Mata 2009, ndetse no mu Bufaransa  ku itariki 10 Kamena 2009, ikaba yarakozwe n'uruganda rwa Amazon y'umugabo witwa Andy Jasssy.

    Ese Amazon Music ikora ite?

    Amazon niyo idakoreshwa cyane ugereranyije na Spotify, ndetse na Apple music kuko Spotify niyo iziyoboye mu kugira abafatabuguzi benshi ku Isi hagati y'izi 3.

    Uru rubuga narwo nk'izindi zose, rugira Applications zarwo ushobora kunyuraho ukumva indirimbo yose aho waba uherereye hose (Amazon app).

    Amazon Music kandi yo ushobora kuyikoresha wumva indirimbo iyo ariyo yose, aho ariho hose ndetse n'igihe icyo aricyo cyose ushakiye kuri buri gikoresho cyose cy'ikoranabuhanga waba ukoresha, aha twavuga Telephone, Tablet, mudasobwa n'izindi nyinshi waba ushaka.

    Kuri Amazon kandi ntabwo wahura n'amatangazo(ads) bishobora kuba byakubangamira igihe cyose uri kwiyumvira indirimbo, ushobora kandi no kumanura (download) indirimbo iyo ariyo yose ushaka igihe cyose ubishakiye.

    Ese Amazon Music yishyura gute?

    Ingano y'amafaranga umuhanzi yishyurwa kuri Amazon Music igenwa n'uburyo cyangwa se inshuro indirimbo ze zumviswe cyangwa se zacuranzwe, Amazon Music yishyura hagati ya $0.00402 na $0.00735 buri uko indirimbo yumviswe rimwe.

    Bivuzeko indirimbo yawe ibaye yarebwe cyangwa se yacuranzwe inshuro 1000, ushobora kwishyurwa $4.02, ariko ntibivuze ko adashobora no kurenga bitewe n'imbaraga ushobora gukoresha mu kumenyekanisha ibikorwa byawe.

    5.    Deezer

    Deezer ni urubuga rucuruza imiziki ruherereye mu gihugu cy'u Bufaransa(France), rufasha abahanzi gucururizaho imiziki, amashusho n'ibiganiro,  rukanafasha abakunzi b'umuziki kuhashakira indirimbo.

    Uru rubuga rwashinzwe na Daniel Marhely  na Jonathan Benassaya, rukaba rwarashinzwe ku itariki 22 Kanama 2007.

    Ese Deeser ikora ite?

    Deezer igufasha kugera ku ndirimbo nta buryo bw'inyishyu bubayeho 100% nk’uko bitangazwa n'ubuyobozi bwayo. Icyo usabwa  ni ugufunguzaho Konti  ubundi ukaba wifitiye na Murandasi (Internet) warangiza ukazajya wiyumvira indirimbo ku buntu.

    Iyo umaze gushyiramo Application muri telephone yawe, mu guhitamo abahanzi, Deezer iguha uburyo bwiza bwo guhitamo abahanzi ukunda ndetse n'abandi bahanzi ushobora kuba wakenera bigendanye n'amahitamo yawe. Ibi bugufasha gukomeza kuryoherwa n'uru rubuga no kumva indirimbo zitandukanye.

    Hari amoko y'ifatabuguzi mu gihe cyo gukoresha Deezer twavugamo nka Deezer Free, ubu ni uburyo bwo kumva no kureba imiziki ndetse n'ibiganiro binyura kuri Deezer ariko nta kintu wishyuye ari mu buryo bw'ubuntu( free). Ariko iyo uri gukoresha ubu buryo, ugenda uhura n'amatangazo( Ads) utabasha guhagarika mu gihe uri kumva indirimbo, hari n'ubundi buryo bwitwa Deezer Premium aho wishyura £11.99 buri Kwezi bakaba banatanga Promotion ku bantu bashya mu gihe kingana n'amezi 2 ya mbere.

    Icyiza cyo gukoresha Deezer Premium ni uko hano uzabasha kumva indirimbo no kureba indirimbo zigerenga Miliyoni 73  no kumva radio nta nkomyi( interruptions) zirimo n'amatangazo ( Ads).

    Umuhanzi ushaka gukoresha arabanza agafungura Konti (Account), yarangiza agahitamo ubwoko bw'igihangano ashaka kugurisha (single cyangwa se album), yarangiza agashyira ( upload) icyo gihangano n'ishusho ikiranga ( cover art) yarangiza akongeraho distributor( twavuga nka Mangrove, Music diffusion, Routnotes, Tunecore..) kugira ngo nawe azabone uko ahembwa igihe iyo ndirimbo yawe iri gukinwa.

    Ese Deezer yishyura gute?

    Deezer kuri buri Stream, bakwishyura $0.0064  ariko aya mafaranga ashobora kwiyongera.

    Ubwo bivuze ko Streams 177,94 ingana na $100, hanyuma Streams 136,054 zikangana n'amafaranga y’u Rwanda arenga  Miliyoni ( $1000).

    6.    Tidal

    Uru rubuga rwashinzwe na Thomas Joshua Tindall ku itariki 28 Ukwakira 2014, icyicaro cyarwo kikaba giherereye Norwegian-America.

    Ese Tidal music ikora ite?

    Ukimara gushyiramo application baguha amahirwe yo guhitamo abahanzi ukunda kandi buri uko uhisemo umwe n'abandi bagenda baza wabona nabo ubakunze cyangwa se usanzwe ubakunda, bakaguha amahirwe yo kuzajya ubona ibikorwa byabo bagenda bashyira hanze.

    Kuri Tidal naho ushobora kumanura(download) indirimbo cyangwa se album igihe uyikunze.

    Tidal itanga uburyo bwo kumva no kureba amashusho ku buntu nta fatabuguzi(subscription). Icyo uba usabwa ni ukuba ufite Internet. Ubwo buryo bwitwa 'Tidal access for free', hano uba usabwa gufungura  Konti (Account ) gusa kuri Application ya Tidal warangiza ntuhitemo gukanda ku ifatabuguzi.

    Ese Tidal Music yishyura gute?

    Kugeza kuri ubu Tidal Music abahanzi babashije gukirigita ifaranga ryaho, bavuga ko ruri mu mbuga zicuruza umuziki ziri ku Isi zihemba neza nubwo bigorana cyane bisaba imbaraga kuyabona.

    Kuri ubu umuhanzi indirimbo ye yumvishwe inshuro 1( stream)abarirwa $0.01284, ubwo 114 streams ni $1, mu gihe 11,416 ari $100 n'aho  114,155 Streams agahembwa amafaranga $1000.

    7.    SoundCloud

    Soundcloud ni urubuga rwashinzwe mu mwaka wa 2007 n'abagabo 2 aribo: Alexander, Ljung ndetse na Eric Wahlforss.

    Ese SoundCloud ikora ite?

    Icyo usabwa ni ugufungura Konti   kuri uru rubuga yaba kuri website cyangwa kuri application yarwo  ukoresheje telephone cyangwa se mudasobwa yawe, ufungura Konti (account) ukoresheje email yawe hanyuma ugahitamo  umubare w’ibanga (Password). Ushobora no gufungura Konti  ukoresheje facebook yawe cyangwa ugakoresha Konti yawe ya Google.

    Uru rubuga rukoreshwa cyane n'abantu batuye mu bihugu nka Amerika igakurikirwa n'u Budage (Germany) hagakurikiraho u Bwongereza(England) .

    Ese SoundCloud yishyura gute?

    Uru rubuga narwo rwishyura nk'izindi zose bitewe n'uburyo abantu bumvise indirimbo zawe(streams),

    Kugeza kuri ubu Stream imwe kuri uru rubuga, ubarirwa amafaranga angana na $0.0025 kugeza kuri $0.004, bivuze ko kuri streams 1000 umuhanzi azishyurwa hagati ya $2.50 kugeza ku $4.

    8.    Pandora

    Pandora ni urubuga narwo rucururizwaho imiziki rwashinzwe n'umugabo witwa Sirius XM Holdings  muri  Nzeri 2005, rukaba ruherereye muri Oakland, California muri Amerika. Imikorere ya Pandora ijya kumera nka Radio ikorera kuri murandasi.

    Pandora ikora ite?

    Pandora nayo mu buryo bumwe cyangwa se ubundi ni ubuntu, icyo ukora ni ukujyaho udaciwe amafaranga yo gufungura Konti  ubundi ukaba usabwa murandasi (Internet) gusa, ubu buryo bwitwa 'Pandora Free Music'. Ariko hari n'ubundi buryo wishyura ifatabuguzi bwitwa 'Pandora plus', aha wishyura ifatabuguzi ringana na $4.99 buri Kwezi.

    Pandora yishyura gute?

    Ubusanzwe Pandora kuri stream 1 yishyura $0.00133, mu gihe ubwo streams 1000 umuhanzi aba agenewe $1.33.

    9.     Napster

    Napster narwo ni urubuga rucururizwaho imiziki, rwashinzwe na Shawn Fanning kuya 1 Kamena 1999 muri Amerika.

    Napster ikora ite?

    Ku muntu ugitangira kuyikoresha bwa mbere ahabwa iminsi igera kuri 30, wumva ukanareba indirimbo ku buntu. Ariko iyo imaze gushira, utangira kujya wishyura ifatabuguzi ringana na $5-$7 ku Kwezi.

    Uru rubuga  rwagiye kenshi rushinjwa gukoresha indirimbo z'abahanzi rutabiherewe uburenganzira, kimwe mu bintu byatumaga abakozi barwo bahora mu manza n'abahanzi.

    Napster yishyura gute?

    Napster nka rumwe mu mbuga zicuruza imiziki zimaze igihe kitari gito, abahanzi barukoresha bavuga ko narwo ruri mu mbuga zitanga agatubutse ku muhanzi rwahiriye kuko kugeza ubu  stream 1 iba ihagaze $0.019 , streams 59 zikaba zihagaze $1, naho streams 5,945 zikaba zitanga $100, mu gihe streams 59,453 zikaba zitanga $1000.

    10.iHeartRadio

    iHeartRadio ni urubuga rwashinzwe muri Kamena ya 2008, rukaba ari urw'ikigo kitwa iHeartMeedia rw'abagabo: Lowry Maysndetse na B.J. 'Red'McCombs.

    Uru rubuga rukora gute?

    Uru rubuga intego yarwo ya mbere ni ikijyanye n'imyidagaduro muri rusange.

    Gukoresha uru rubuga ni Ubuntu nta fatabuguzi utanze. Icyo uba usabwa ni ukuba ufite Murandasi (Internet)ariko narwo rukaba rwibanda cyane ku bucuruzi byumvikana ko igihe uri gukoresha uru rubuga ku buntu uzagenda uhura n'amatangazo menshi(Ads), azakubangamira kumva indirimbo cyangwa se Radio. Hari n'ifatabuguzi wishyura buri Kwezi ringana na $9.99 rigufasha kudahura n'ibyo byose byaba bikubangamira.

    Iyo ugitangira gukoresha uru rubuga, uba wemerewe iminsi 30 yo kurukoresha ku buntu udahura n'ibyo byose by'imbogamizi.

    Uru rubuga narwo rugira Applications wakoresha kuri buri gikoresho cyose cy'ikoranabuhanga, yaba mudasobwa, telephone za Androids, ndetse n'izindi, wabyifashisha umanura( download) indirimbo, ibiganiro  n'ibindi.

    Uru rubuga rwishyura gute?

    Uru rubuga ku kijyanye no kwishyura habanza kubaho amasezerano hagati y'uru rubuga  n'umuhanzi, rwishyura rukurikije incuro indirimbo yawe yakinwe( streams.

    Uru rubuga kuri stream 1 ruhemba $0.0067, hanyuma ubwo 100,000 streams ni  hagati ya $700-$1000.

    Izi mbuga tuvuze haruguru ntabwo arizo zonyine zicuruza umuziki. Ariko ugereranyije n'izindi nizo ziza ku isonga mu kumenyekana cyane. 

    Ntabwo zose ariko abahanzi bazikoresha kuko hari izishyiraho amananiza bityo umuhanzi akabona n'ubundi kuzikoresha nta kintu yazajya akuramo.

    Benshi bajya kuzikoresha bagendeye ku rwego rw'abakiriya bafite, cyane cyane muri Afurika  bitewe n'ifatabuguzi rya buri Kwezi riba rigomba gutangwa buri Kwezi, abantu bamwe na bamwe ntibazijyaho kuzishakiraho imiziki, ibi bigatuma n'abahanzi batirirwa bazijyaho kuko baba babona n'ubundi nta muntu wajya kubarebera indirimbo.

    Kugeza  ubu urubuga ruza ku isonga mu gukoreshwa cyane ni Youtube Music, Spotify ndetse na Apple Music.

    Hanyuma urubuga ruza ku isonga mu guhemba abahanzi agatubutse kugeza ubu ni Tidal aho rutanga $0.0084 kuri Stream imwe.

     

     

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133751/injira-ku-isoko-ryimbuga-10-zicuruza-umuziki-ku-isi-133751.html

  • U Rwanda rurananirwa kwakira Senegal, rubure… – #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal bakomeje kwitaba ba mwana ku gihugu kizakira umukino wa nyuma wo mu itsinda L, uzahuza u Rwanda na Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire umwaka utaha.

    Uyu mukino wo kwishyura, ugiye kuba usanganira umukino ubanza u Rwanda rwagombaga kwakira ariko ukabera muri Senegal. Tariki 7 Kamena 2022, nibwo u Rwanda rwagombaga kwakira Senegal mu mukino wagombaga kubera kuri Sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye.

    Kubera ikibazo cya Sitade CAF yavuze ko itujuje ibyangombwa, u Rwanda na Senegal bumvikanye ko u Rwanda ruzakirira Senegal muri Senegal, ariko umukino wo kwishyura ukabera mu Rwanda mu gihe Sitade ya Huye yaba yarahawe ibyangombwa.

    Mu gihe umukino wo kwishyura wegereje doreko uzaba tariki 9 Nzeri uyu mwaka, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal ryabwiye u Rwanda ko ryabivuyemo.

    Senegal iravuga ko igihe  umukino uzabera bigoye kuba babona abakinnyi babo bakina hanze, kuko kuza bajya muri Senegal byoroshye kurushya  bakajya muri Senegal nyuma  bakaza no mu Rwanda 

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikibona ibyo naryo ryanditse ibaruwa ndende rimenye Sha CAF ko Senegal iri gukora ibintu bitaribyo.

    Muri iyo baruwa FERWAFA ivuga ko niba Senegal bari bumvikanye ko umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda mu gihe Sitade izaba yemewe, Senegal yakabaye iza mu Rwanda kuko Sitade ubu iri ku rwego rwa CAF.

    Muri iyi baruwa ya FERWAFA, ivuga ko bagiranye amasezerano na Senegal kugira ngo buri gihugu abafana bazabashe kubona uyu mukino n’ikipe yabo.

    FERWAFA ikomeza ivuga ko indi  ngingo  ikomeye ari uko, umukino wabereye muri Senegal u Rwanda rwakiriye, rutigeze rwishyuza ifaranga ryo ku kibuga, ndetse buri kimwe cyose bimenye nk’ikipe iri mu rugo, kandi bakanishyura abasifuzi nk’uko ikipe iri mu rugo ibigenza.

    Ibyo byose rero, FERWAFA irasaba ko umukino wo kwishyura wabera mu Rwanda inzira z’umukino wa mbere uko zagenze n’umukino wo kwishyura zikaba ariko zigenda.

    Hari amakuru ava muri Senegal avuga ko mu gihe u Rwanda rwakomeza gutsimbarara, n’ubundi basabwa kuza muri Senegal nabo bagakorerwa buri kimwe ndetse bashaka kwishyuza umukino nabyo bakabihabwa.

    Umukino ubanza u Rwanda rwatsinzwe igitego 1-0 mu minota ya nyuma gitsinzwe na Sadio Mane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133758/u-rwanda-rurananirwa-kwakira-senegal-rubure-namafaranga-133758.html