Blog

  • Mu Rwanda hagiye gutangizwa amarushanwa yaba… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, Kompanyi ya Funky Monkey Arcade yatangaje ko bageze kure imyiteguro yo gutangiza amarushanwa y'abahanga mu gukina imikino yifashisha amashusho izwi nka 'Video Games' mu ndimi z'amahanga.

    Ubuyobozi bw'iyi kompanyi isanzwe itanga Serivisi zirimo gukodesha umwanya abantu bakiniramo iyi mikino itandukanye, buvuga ko bwateguye aya marushanwa mu rwego rwo kuzamura impano z'abayikina zisa n'izapfukiranwe.

    Ubuyobozi bwa Funky Monkey Orcade bwatangarije Itangazamakuru ko aya marushanwa yiswe ' eGamers Pro Championship in Rwanda ' azatangira tariki 02 Nzeri akageza tariki 29 Nzeri 2023.

    Buvuga ko aya marushanwa aganyijemo ibice bitatu birimo tariki 02 Nzeri uzaba ari umunsi wo gutangiza ku mugaragaro, hakazahatana abantu 50 bakina imikino ibiri ariyo 'Moto Combat' y'imirwano ndetse na 'FIFA' y'umupira w'amaguru.

    Ibindi bice birimo tariki 09 Nzeri aho hateganyijwe igikorwa cyo gutumira abahanga mu kuvanga umuziki [Aba-Djs], bagasusurutsa abazaba bahiswemo gukomeza mu kindi cyiciro ndetse hakabaho imikino ya gishuti. Igice cya Gatatu ni tariki 22 Nzeri 2023 aho hazabaho imikino ihanganisha abahanga mu gukina umukino wa 'Billiards'

    Tariki 29 Nzeri 2023 niwo munsi wa nyuma wo gusoza aya marushanwa aho abagera kuri 34 bazahatana mu yindi mikino itandukanye, bagatoranywamo batatu ba mbere bagomba guhembwa ibihembo birimo ibihumbi 250Frw bizahabwa uwa mbere, ibihumbi 50 Frw na 'Abonema' yo gukinira ubuntu bizahembwa uwa Kabiri ndetse n'impamyabumenyi izahabwa uzaba uwa gatatu.

    Shaffy Uwimana Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Funky Monkey Arcade yabwiye InyaRwanda ko aya marushanwa agiye gushyira igorora abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rufite ubumenyi buhagije kuri iyi mikino, baburaga uburyo babumurikira rubanda.

    Ati ' Aya marushanwa ya Video Games, hanze y'u Rwanda yinjiza amafaranga menshi kandi bitunze abantu benshi cyane. Ni imikino twizera ko izafasha abafite ubumenyi kubugeza kure ndetse no kubibyaza umusaruro mu buryo bwagutse.'

    Yavuze ko aya marushanwa azitabirwa n’abarengeje imyaka 16, azabera ku cyicaro cy'iyi kompanyi kiri ahazwi nka Rwandex, Gikondo muri Mundi Center, ku buryo bazafasha no kumurikirwa izindi serivise iyi kompanyi itanga zirimo gukodesha ibyuma byifashisha muri iyi mikino n'ibindi.

    Kwiyandikisha muri aya marushanwa biri gukorerwa ku rubuga www.egamers.rw cyangwa ugahamagara nimero igendanwa Tel: 0784674639 ukishyura ibihumbi 5 Frw ndetse ugatanga indi myirondoro irimo nimero ya Telephone na E-Mail. Aya mafaranga azajya mu mushinga wo gufasha abakobwa babyariye mu rugo.


    Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, hagiye gutangizwa amarushanwa y'abahanga mu mikino ya 'Video Games'

    Ubusanzwe abifuza gukina iyi mikino itandukanye bishyura 1000 Frw ku minota 15 ndetse n'ibihumbi 2000frw ku minota 15 mu gihe wakoresheje VR

    Abitabiriye beretswe uburyo iyi mikino ikinwa

    Ubuyobozi bwa 'Funky Monkey Arcade' buvuga ko aya marushanwa azitabirwa n’abarengeje imyaka 16

    Hari n'indi mikino ya 'Billiards' n'indi

    Hari ibikoresho bihagije, ndetse binakodeshwa ku babyifuza

    KANDA HANO WIYANDIKISHE MURI AYA MARUSHANWA

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gutangiza iki gikorwa cya ‘Video Games’


    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133834/mu-rwanda-hagiye-gutangizwa-amarushanwa-yabakinnyi-bimikino-yamashusho-video-games-133834.html

  • Zikumbuza benshi ibihe ! Urutonde rwa filime… – #rwanda #RwOT

    Dore urutonde rwa filime zakunzwe mu bihe byahise zikarebwa na benshi zikandika amateka n’ubu zikaba zikirebwa nk’uko byatangajwe na New Vision:

    1.     Titanic


    Filime ya 'Titanic' ni filime yakunzwe ku Isi yose bitewe n'inkuru yayo yagarutse ku rukundo rwa Jack na Rose.Iyi filime yayobowe na James Cameron mu 1997 Ugushyingo,igaragaza umunezero abantu bari bafite bagenda mu bwato bishimiye ndetse, yitsa ku rukundo rwa Jack na rose kugeza Jack apfuye n'abandi barenga 1500 bari mu bwato.

    Ubwo Jack yabonaga ubuzima bwanze nta mahirwe yo kurokoka yabwiye Rose ati 'Nsezeranya ko uzarokoka,ugakomeza kurwana uko byagenda kose, nubwo waba udafite ibyiringiro gute,nsezeranya nonaha. Roza nawe ati 'Ndagusezeranya'

    2.     My Left Foot (1989)


    Iyi filime yashyizwe ahagaragara kuwa 24 Gashyantare 1989 igaruka ku nkuru y'umugabo wagize 'Paralysis' kumugara igice cy'umubiri ntigikore,akajya akoresha imirimo ye ikirenge cy'ibumoso cyane cyane ashushanya.Iyi filime yarakunzwe cyane kuko yashishikarizaga abantu kwiyakira kandi bagakora mu mbaraga zabo nkeya.

    3.     Psycho (1960):


    Iyi filime yakunzwe cyane bitewe n'inkuru yagarukaga ku munyamabanga wanyereje $400.000,igihe yari mu cyumba cya Hoteli yari acumbitsemo aza gufatwa ndetse ahita yirukanwa.

    4.     Some like it Hot (1959)


    Iyi filime yaririmo abagabo babiri b'abanyarwenya biyoberanyaga bakigira nk'abagore ubwo bahigwaga na polisi  bagerageza kuyicika.Yayobowe na Billy Wilder mu 1959.

    5.     A Separation (2011)


    A separation ni filime yakinwe muri 2011 ikinwa n’abanya Iran,umuryango wagaragaje urukundo nyakuri nyuma y’uko bahuye n'ikibazo cyo kurwaza umwana indwara yo gutakaza ubushobozi bw'ubwonko nti bukore neza (Alzheimer),bakimukira mu kindi gihugu kubwo kwita ku mwana.Iyi filime yagagaje urukundo nyakuri rw'umwana n'umubyeyi.

    6.     Au Hasard Balthazar (1966)


    Iyi filime yakinwe n'Abafaransa,igaragaza uburyo abantu bangaga indogobe bayitoteza,umugore wabaga wenyine wari wanzwe na rubanda akaza kuyitaho ikamubera inshuti bituma bose bamumenya baramukunda.

    7.     The Third Man (1949)


    Iyi filime yagaragayemo umugabo w'umunyamerika Holly Martins washimishijwe no kubona akazi bitewe n'inshuti ye Harry Lime ariko umunezero we ntiwarambye kuko yaje kumva inkuru mbi ko uwahoze ari inshuti ye yapfuye bitunguranye amera nk'uhungabanye.

    8.     The Shawshank Redemption


    Yanditswe na Darabont Frank aranayiyobora mu 1994.Iyi filime yavugaga ku bagabo babiri bafunzwe bazizwa icyaha batakoze,ariko muri gereza baza kuba inshuti cyane,bakomeza kwizera ko ukuri bafite n'urukundo ruzabafunguza.

    9.     City Night


    Iyi filime yanditswe n'icyamamare mu gusetsa Charlie Chaplin ikinwa muri Mutarama ,30,1931 .Uyu munyarwenya yagaragaye muri iyi filime akusanya amafaranga yose akorera kugira ngo abashe kugurira indabo umukunzi we.

    10.   12 years a Slave


    Iyi filime yayobowe na Steve McQueen kuya 31 Mutarama 2014,ikinamo abakinnyi barimo Lupita Nyongo umukinnyi w'umwirabura wakunzwe cyane.Iyi filime yarebwe na benshi bitewe n'inkuru yayo yavugaga ku bucakara n'amacakubiri yari ashingiye ku ruhu n'ibindi,maze umwana w'imyaka 12 akagirwa umucakara mu mirima,bakagaragaza uburyo yakuze nabi mu gahinda yifuza ubwigenge.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133799/zikumbuza-benshi-ibihe-urutonde-rwa-filime-10-zakunzwe-zikandika-amateka-ku-isi-amafoto-133799.html

  • Yaguze inzu muri Amerika ! Tuyisenge Jacques… – #rwanda #RwOT

    Ku kijyanye no kureka umupira w’amaguru burundu, amakuru ahari aravuga ko Tuyisenge Jacque icyo yaretse ari ukuwukinira mu Rwanda. Kuri ubu abashinzwe kumushakira amakipe bari kuyashakira ahandi gusa mu gihe byakomeza kwanga ikipe ikabura nibwo yahita afata umwanzuro wo gusezera kuri ruhago.

    Amezi abiri araburaho iminsi iminsi 7 umukinnyi w’umunyarwanda,Tuyisenge Jacque ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika ,Texas aho yerekeje agiye mu biruhuko.

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa Instagram yagiye amenyesha abamukurikira ibijyanye n’ibiruhuko bye aho yagiye ashyira amafoto hanze ari ahantu hatandukanye nkaho yarebye umukino wa gishuti wahuzaga Real Madrid na FC Barcelona wari wabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse akaba aheruka no gushyira ifoto hanze yahuye n’umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy.

    Nubwo yagiye agiye mu biruhuko,kuri ubu amakuru yizewe InyaRwanda yamenye ni uko Tuyisenge Jacques yamaze kugura inzu muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse yewe bikaba bishoboka cyane ko atazagaruka mu Rwanda.

    Tuyisenge Jacques ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bagiye binjira mu makipe baguzwe amafaranga menshi haba ayo mu Rwanda ndetse n’ayo hanze.

    Mu makipe yo hanze yakiniye harimo Gormahia yo muri Kenya,Petro de Luanda yo muri Angola naho ayo mu Rwanda harimo Kiyovu Sports,APR FC ndetse na AS Kigali yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino.

    Tuyisenge Jacque mu mwaka ushize w’imikino yakiniraga AS Kigali

    Tuyisenge Jacque wakiniye APR FC aguzwe Miliyoni 45 z’Amanyarwanda

    Tuyisenge Jacque wagiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika agiye mu kiruhuko akaza no kureba umukino wa FC Barcelona na Real Madrid

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133839/yaguze-inzu-muri-amerika-tuyisenge-jacques-mu-mayira-abiri-133839.html

  • Ibyo wamenya ku byamamare birimo Kevin Hart n… – #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwashyize hanze urutonde rw’abantu barimo n’ibyamamare mpuzamahanga bazitabira umuhango wo Kwita Izina uzaba ku nshuro ya 19, aho abana b’ingagi 23 bavutse mu mezi 12 ashize aribo bazahabwa amazina muri ibi birori bizabera mu Kinigi mu K

    arere ka Musanze ku itariki 01 Nzeri 2023.

    Mu byamamare bizitabira uyu muhango harimo umunyarwenya kabuhariwe Kevin Hart waruherutse gusura u Rwanda arikumwe n’umuryango we. Harimo kandi n’icyamamare muri Sinema, Idris Elba n’umugore we Sabrina Elba hamwe na Dania Guria na Winston Duke bamenyekanye muri filime ya ‘Black Panther’ mu gice cya mbere n’icya kabiri.

    Dore ibyamamare bizita amazina abana b’ingagi 23 mu muhango wo Kwita Izina uzaba ku nshuro ya 19:

    1. Kevin Hart

    Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime afatanya n’ishoramari, Kevin Darnell Hart, agiye kugaruka mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri aho azitabira umuhango wo Kwita Izina ubura amasaha make ukaba. Uyu muryarwenya yaherukaga kuza gutembera mu Rwanda arikumwe n’umuryango we. Ku wa 17 Nyakanga 2023 nibwo  yasesekaye i Kigali aje mu biruhuko aho yanasuye Ingagi.

    Kevin Hart n’umuryango we baheruka gufatira ikiruhuko mu Rwanda

    Kevin Hart ni umwe mu banyarwenya bakomeye ku Isi ndetse akaba amaze no gukina muri filime zigera kuri 49 harimo nka ‘Soul Plane’, ‘Ride Along’, ‘Jumanji’ ‘Think Like A Man’ zatumye akundwa cyane. Uyu munyarwenya kandi yagiye akorana n’ibyamamare birimo Sylvester Stallone, Eddie Murphy,The Rock hamwe n’abandi batumye izina rye rirushaho gushinga imizi.

    Uretse gukina filime, Kevin Hart w’imyaka 44 y’amavuko amaze gukora ibiganiro by’urwenya harimo n’ibya nyuze kuri Netflix bigera kuri 9 harimo na ‘Reality Check’ aherutse gusohora. Uyu mugabo kandi anafite ibiganiro bikunzwe binyura kuri televiziyo mpuzamahanga harimo ‘Heart To Hart’ kinyura kuri Peacock, ‘Celebrity Prank Wars’ akorana na Nick Cannon hamwe na ‘Celebrity Game Face’ byose binyura kuri televiziyo ya E!News.

    Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Kevin Hart agiye kugaruka mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina abana b’Ingagi

    Kevin Hart utunze Miliyoni 450 z’Amadolari, ari mu banyarwenya bakize cyane ku Isi  kandi yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana ku Isi mu 2015.

    2. Idris Elba

    Umukinnyi wa filime w’icyamamare Idris Akuna Elba, uzwiho gukundwa cyane n’igitsinagore nawe ari mu bazitabira umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19. Yavukiye mu mujyi wa London mu Bwongereza mu 1972, ari naho abarizwa gusa afite inkomoko ku mugabane wa Afurika. Se umubyara akomoka mu gihugu cya Sierra-Leone mu gihe Nyina akomoka muri Ghana.

    Icyamamare muri Sinema, Idris Elba, ari mubazita izina abana b’ingagi

    Idris Elba yatangiye kumenyekana ubwo yakinaga muri filime y’uruhererekane yitwa ‘The Wire’ mu 2002 yatumye atangira gukorana n’abatunganya filime i Hollywood. Kugeza ubu Idris Elba amaze gukina filime nyinshi zakunzwe.

     Byumwihariko izo yakinnye zikigarurira imitima ya benshi harimo ”Obsessed’ yakinanye na Beyone mu 2009, ‘Daddy’s Little Girls’ mu 2007, ‘Takers’ mu 2010, ‘No Good Deeds’ mu 2014, ‘Pacific Rim’ mu 2013, ‘Luther’ yakinnye kuva mu 2010 kugeza mu 2019.

    Kubera ubuhanga bwe mu gukina filime, Idris Elba yagiye anibikaho ibihembo bikomeye muri Sinema birimo nka ‘Golden Globe Award’ yahawe mu 2012 kubera filime y’uruhererekane ya ‘Luther’. ‘Screen Actors Guild Award yahawe mu 2016 kubera filime ye ‘Beast of No Nation’, NAACP Image Award yahawe mu 2018 kubera filime ‘Thor: Ragnarok, ‘Gotham Independent Film Tribute Award yahawe mu 2021 kubera filime ‘The Harder They Fall’ yashowemo imari na Jay Z.

    Idris Elba kandi azaba arikumwe n’umugore we Sabrina Elba

    Idris Elba w’imyaka 50 y’amavuko uvanga gukina filime no gukora umuziki, amaze no kwibikaho ibihembo bya BET Award bigera kuri 3. Agiye kuza mu Rwanda arikumwe n’umugore we w’umunyamideli Sabrina Elba bazanafatanya mu Kwita Izina abana b’Ingagi.

    3. Winston Duke

    Umukinnyi wa filime w’icyamamare, Winston Duke, uzwiho kugira ibigango n’ijwi ryihariye, ari mu bazitabira mu bazita amazina abana b’ingagi 23 bavutse mu mezi 12 ashize. Winston Duke akomoka ku kirwa cya Trinidad & Tobago giherereye mu majyaruguru ya Venezuela.

    Winston Duke, uzwi cyane nka ‘M’Baku’ yamamaye muri filime ya ‘Black Panther’

    Izina rye ryatangiye gutumbagira ku ruhando mpuzamahanga mu 2018 ubwo yakinaga muri filime yanditse amateka ya ‘Black Panther’ ndetse anakina mu gice cyayo cya kabiri cyiswe ‘Wakanda Forever’. Winston Duke w’imyaka 36 anazwi kandi mu zindi filime zashimangiye umwihariko we zirimo nka ‘Spencer Confidential’ yakinanye na Mark Wahlberg mu 2020. ‘Us’ yakinanye na Lupia Nyong’o mu 2019, ‘Avengers: Endgame’ yakinanye n’abarimo nyakwigendera Chadwick Boseman, Chris Evans mu 2019.

    Winston Duke benshi bita ‘M’Baku’ (Izina akinisha muri Black Panther), amaze guhabwa ibihembo bitandukanye birimo MTV Movie Award mu 2018, NAACP Image Award mu 2019, Excellence in Acting Award yahawe mu 2020. Mu 2019 kandi wari umwaka udasanzwe kuri Winston Duke kuko ikinyamakuru People Magazine cyamushyize ku rutonde rw’abakinnyi ba filime 15 bakurura igitsinagore kurusha abandi.

    4. Dania Gurira

    Uyu mugore nawe yamenyekanye kubera filime ya ‘Black Panther’ aho yagaragarijemo ubuhanga bwo kurwanisha amacumu. Dania Jekasai Gurira, ni umukinnyi wa filime wanakunzwe cyane muri filime y’uruhererekane ya ‘The Walking Dead’. Akomoka mu gihugu cya Zimbabwe akaba yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika afite imyaka 16 y’amavuko ari nabwo yatangiye kwiga ibijyanye no gukina filime.

    Guria wamamaye muri filime zirimo ‘Black Panther’ nawe azita izina abana b’ingagi

    Dania Gurira w’imyaka 45 y’amavuko amaze gukina filime zigera kuri 28 harimo niyatumye akundwa cyane ivuga ku buzima bwa Tupac Shakur yitwa ‘All Eyes On Me’ yakinnye mu 2017, aho yakinnye ari nyina w’uyu muraperi yitwa Afeni Shakur. 

    5. Sabrina Elba

    Umunyamidelikazi ukomoka muri Canada, Sabrina Dhowre Elba akaba n’umugore w’icyamamare Idris Elba, nawe ni umwe mubazita Izina mu Kinigi ku wa 01 Nzeri. Uyu mugore w’imyaka 33 y’amavuko asanzwe ari amabasaderi w’Umuryango w’Abibumbye  (UN) kuva mu 2020. 

    Umugore wa Idris Elba, Sabrina, azitabira umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19

    Sabrina Elba nawe kandi afite inkomoko ku mugabane wa Afurika  dore ko ababyeyi be bombi bavuka mu gihugu cya Somalia. Bakaba baragiye muri Canada nk’impunzi ari naho babyariye Sabrina. Yatangiye gukundana na Idris Elba mu 2017 barushinga mu 2019 aho bakoreye ibirori muri Morroco ndetse banarira ukwezi kwa buki muri Zanzibar. 

    Amafoto ya Sabrina Elba yagiye acuruzwa mu binyamakuru by’imideli bikomeye birimo British Vogue, Elle Magazine, ndetse yamamariza inzu z’imideli zizwi zirimo nka Luis Vuitton, Gucci hamwe na Dior.

    6. Anders Holch Povlsen

    Umushoramari mu by’imideli, Anders Holch Povlsen, ukomoka mu gihugu cya Danemark ni umuyobozi w’ikigo gicuruza imyambaro cyitwa Besteller. Uyu mugabo kandi anafite imigabane myinshi mu kigo cy’Imideli cy’Abongereza cyitwa ASOS, akaba uwa kabiri mu bafite imigabane muri Zalando iduka ricuruza inkweto n’imyenda mu Budage.

    Umuherwe akaba n’umushoramari mu by’imideli, Anders Holch Povlsen nawe azita izina abana b’ingagi

    Anders Holch Povlsen ni umuherwe ufite ubutaka bunini mu gihugu cya Ecosse akaba anafite umutungo ubarirwa muri Miliyari 8.5 z’Amayero.

    Aba ni bamwe mu byamamae muri Sinema no mu mideli bazitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 19.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133840/ibyo-wamenya-ku-byamamare-birimo-kevin-hart-na-idris-elba-bazita-izina-abana-bingagi-133840.html

  • Umunyezamu wa Rayon Sports bwa mbere yavuze icyamuteye gutukana n’umutoza we n’uko ikibazo cyakemutse #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports, Hategekimana Bonheur yavuze ko icyamuteye gusubiza umutoza we wari umututse ari igitutu cyinshi yari afite, gusa ahamya ko ubu ikibazo cyarangiye bamubabariye.

    Byabaye ku mukino ufungura shampiyona ya 2023-24 ubwo Rayon Sports yatsindaga Gasogi United 2-1 mu mukino wabaye tariki ya 18 Kanama 2023.

    Ubwo uyu mukino wari urangiye, kuri Kigali Pelé Stadium, abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports berekeje mu gice cyicaramo abafana kidatwikiriye, bajya kubashimira ko babashyigikiye.

    Ku rundi ruhande, umunyezamu Hategekimana Bonheur yatonganyaga Serumogo Ali ku ikosa ryavuyemo penaliti yinjijwe na Malipangou Christian ku munota wa 90.

    Aha ni bwo Zelfani yabibonye, ajya kubuza Bonheur ariko uyu munyezamu na we amwuka inabi, bombi bashaka gufatana mu mashati ndetse baratukana.

    Zelfani yumvikanye amutuka ati 'F**k U' undi na we aramusubiza ati 'F**k U', abakinnyi baraje barabatandukanya ndetse uyu mukinnyi yumvikanye abwira myugariro Mitima Isaac waje akamufata ku rutugu ngo “Oya, oya, najya antuka nanjye nzamutuka.”

    Umukino wakurikiyeho Bonheur yaricajwe hakinishwa Hakizimana Adolphe aho abantu babihuje n’imyitwarire ye ko umutoza yaba yamuhannye, gusa we siko abibona.

    Ati 'Siko mbikeka kuko ikosa ryabaye ryabaye nyuma y’umukino ntabwo ari mu mukino, ryabaye nabwo kubera igitutu wenda cyanjye n’umutoza wanturishije ariko kugenzura amarangamutima yanjye birananira muri ako kanya, ariko ndakeka ko biriya byose byabaye muri kiriya cyumweru cy’umukino wa Gorilla FC twabiganiriyeho, twafashe umwanya turaganira njyewe n’umutoza.'

    Yakomeje amubwira ko umutoza yamubwiye ko icyateye biriya byose akizi ariko amusaba kujya yihangana akamwubaha nk’umutoza akumva ibyo amubwiye wenda ibindi bakaza kubiganiraho nyuma.

    Ati 'Icya mbere biriya bimaze kuba twagiye mu rwambariro turambara bisanzwe nk’uko abantu bambara bitegura bataha, nyuma yaho rero twaravuganye yahise aza arandeba arambwira ngo mbere ndetse gutaha, arambwira ngo niyo nsanga watashye nari kuguhamagara kuri telephone tukaganira, yarambwiye ngo biriya bintu byose twakoze ndabizi impamvu yabyo ni uko twese dukunda gutsinda kandi urabizi ndi umusazi mu gushaka intsinzi kandi nanjye arabizi ko ari kuriya byagenze.'

    'Yarambwiye ngo ugomba kujya unyubaha nk’umutoza niyo nakora ibirenze biriya, ukemera icyemezo cyanjye, niba nkubwiye ngo kora ibi ukabikora nta kindi urengejeho wenda nyuma nk’abantu tukaza kuganira, twaravuganye nsaba n’imbabazi muri rusange mwarabibonye, ibyo natangaje ntabwo ari ibintu nari nateguye.'

    Si ubwa mbere Hategekimana Bonheur agaragayeho imyitwarire nk’iyi kuko muri Gicurasi 2023, yahagaritswe na Rayon Sports kubera gushaka kurwana na bagenzi be.

    Bonheur yavuze ko ikibazo cye n’umutoza cyakemutse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-rayon-sports-bwa-mbere-yavuze-icyamuteye-gutukana-n-umutoza-we-n-uko-ikibazo-cyakemutse

  • Inkongi y'umuriro yahitanye abasaga 64 muri Afurika y'Epfo #rwanda #RwOT

    Abategetsi bo muri Afurika y'Epfo bavuga ko abantu 64 bapfuye abarenga 40 barakomereka, nyuma yuko inkongi y'umuriro yadutse mu nyubako z'amacumbi mu mujyi wa Johannesburg.

    Abategetsi b'i Johannesburg bavuga ko bitaramenyekana icyateje iyo nkongi yibasiye iyo nyubako y'amagorofa atanu rwagati muri uwo mujyi.

    Umuvugizi w'inzego z'ubutabazi bwihuse, Robert Mulaudzi, yabwiye BBC ko abazimya umuriro bashoboye gukuramo bamwe mu baba muri iyo nyubako.

    Yavuze ko umuriro watwitse inyubako, kandi ko igikorwa cyo gushakisha abandi bapfuye gikomeje.

    Mulaudzi yabwiye igitangazamakuru ENCA cyo muri Afurika y'Epfo ati 'Turimo kugenda igorofa ku igorofa tuhakura imirambo.'

    Videwo Mulaudzi yatangaje ku rubuga X, rwahoze ruzwi nka Twitter, yerekana imodoka z'amakamyo n'imbangukiragutabara (ambulances) ziri hanze y'inyubako yahiye mu madirishya.

    Amafoto y'aho byabereye yerekanye imirambo itwikiriye yashyizwe ku murongo, iruhande rw'iyo nyubako yahiye.

    Mulaudzi yavuze ko iyo nyubako iri ahahoze ari agace k'ubucuruzi kw'uwo mujyi w'izingiro ry'ubukungu muri Afurika y'Epfo.

     Yavuze ko yakoreshwaga nk'ahantu ho gutura mu buryo bw'akajagari.

    Amakuru yo mu bitangazamakuru byaho yumvikanisha ko abari bari muri iyo nyubako bari biganjemo abimukira bava mu bindi bihugu byo muri Afurika.

    The post Inkongi y'umuriro yahitanye abasaga 64 muri Afurika y'Epfo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/31/inkongi-yumuriro-yahitanye-abasaga-64-muri-afurika-yepfo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inkongi-yumuriro-yahitanye-abasaga-64-muri-afurika-yepfo

  • Senegal yatangaje abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Senegal yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 31 bazavamo abazaza mu Rwanda gukina umukino w'umunsi wa nyuma wa gatandatu wo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika 2023.

    Ni urutonde rw'abakinnyi batagaragaraho Sadio Mane wa Bayern Munich yo Mu Budage nk'umwe mu bakinnyi b'iyi kipe isanzwe igenderaho.

    Imwe mu mpamvu isa naho aba bakinnyi batahamagawe  ni uko ikipe y'igihugu ya Senegal yamaze kubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'iki gikombe kizakinirwa muri Côte d'Ivoire.

    Mu bandi bakinnyi batahamagwe hari Pape Gueye Habib Diallo, Kalidou Koulibaly, Krepin Diatta, Nicholas Jackson, Ismaila Sarr, Cheikhou Kouyate na Nampalys Mendy.

    Si abo gusa kuko n'umutoza mukuru wayo Aliou Cisse ntabwo ariwe uzatoza uyu mukino kuko uzatozwa na Pape Thiaw w'ikipe y'abakina imbere mu gihugu, uyu mutoza kandi azaba afatanyije na Malick Diaf.

    Umukino uzahuza u Rwanda na Senegel uzakinirwa i Huye, tariki ya 9 Nzeri 2023, muri iri tsinda kandi ikipe ya Mozambique izaba yakiriye Benin tariki ya 8 Nzeri 2023.

    Senegal ni iyambere mu itsinda L, aho ifite amanota 13, irakurikirwa na Mozambique ifite amanota 7, Benin ikagira amanota 5 naho u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri aho hamaze gukinwa imikino 5 kuri buri kipe.

    Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe:

    The post Senegal yatangaje abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/senegal-yatangaje-abakinnyi-31-batarimo-sadio-mane-bazavamo-abazakina-nu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=senegal-yatangaje-abakinnyi-31-batarimo-sadio-mane-bazavamo-abazakina-nu-rwanda

  • Burna Boy witegura kuza mu Rwanda yaguze impe… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Damini Ebunoluwa Ogulu w’imyaka 32 uzwi ku mazina ya Burna Boy, yongeye kwigarurira imbuga nkoranyambaga ku isi hose nyuma yo kugura impeta ihagaze agaciro karenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

    Nk’uko ari umuco w’abahanzi bakomoka mu bice bya Afurika y’uburengerazuba kwambara imitako (imikufi, impeta) bihenze, Burna Boy ni umwe mu bakomeje kwimakaza uwo muco mu buryo butangaje.

    Hari haciyeho iminsi micye aguze umukufi wa miliyari imwe y’amadorali (1193280000.00 rwf) kandi nawo waje usanga indi mikufi myinshi akunze guserukana aho ajya gukora ibitaramo hirya no hino ku isi.

    Burna Boy yongeye gutungura abantu mu gihe n’ubundi bari bakigaruka kuri uwo mukufi ahita agaragaza impeta yaguze million ebyiri z’amadorali (2293280000.00 Rwf).

    Giant of Africa uzwi ku mazina ya Burna Boy yaguze iyi mpeta nyuma yo gushyira hanze album yise I told Them igitekerezo yakuye ku bantu batamwemeraga mbere agitangira gukora umuziki.

    Burna Boy ategerejwe i Kigali mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace biteganyijwe ku wa 21 Ukwakira 2023, bizaza bikurikiye iserukiramuco rizaba rimaze minsi ibiri ribera mu Rwanda i Kigali. 

    Mu birori byo gutanga ibi bihembo, biteganyijwe ko umuhanzi Burna Boy uri mu bahanzi bahagaze neza muri Afurika azaba ataramira abazitabira itangwa ry’ibi bihembo.

    Burna Boy yagaragaje impeta yaguze arenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. 


    Impeta nshya Burna Boy yaguze ikoze muri diyama.

    Burna Boy atanze miliyari zirenga eshatu mu minsi ibiri agura umukufi n’impeta.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133823/burna-boy-witegura-kuza-mu-rwanda-yaguze-impeta-ya-miliyari-zirenga-ebyiri-133823.html

  • Abahanzi bazaririmba mu muhango wo kwita izin… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari kubura amasaha abarirwa ku ntoki kugira ngo habe umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi 23 uzaba kuri uyu wa 5 mu gitondo ku itariki ya 1 Nzeri 2023, abahanzi b’intoranywa bazaririmba muri uyu muhango bamaze kumenyekana, ukaba ari umuhango uzaba ubaye ku nshuro yawo ya 19 ukazabera mu karere ka Musanze mu Kinigi.

    Bimaze kumenyerwa ko uyu muhango uhuruza amahanga, bose baba bitabiriye iki gikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingagi mu miryango10 y’ingagi, ukaba witabirwa n’abantu b’ingeri z’itandukanye harimo ibyamamare yaba mu muziki, Cinema, Umupira n’ahandi, ndetse n’abantu bafite ijambo rikomeye ku isi

    Ibi birori rero biba birimo n’abahanzi batandukanye nk’uko byanabaye mu myaka yatambutse baba basusurutsa abantu baba babyitabiriye birumvikana kugira ngo umuhango urusheho kumera neza.

    1. Bwiza

    Bwiza nk’umwe mu bakobwa bahagaze neza mu muziki mu Rwanda no mu karere, akaba ari no mu bahanzi bari guhatana mu bihembo bya Trace Awards bikomeye muri Africa no ku isi, azasusurutsa abantu bazitabira umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi.

    Bwiza kandi anafite indirimbo nshya yise “Carry Me” kugeza ubu iri gukundwa n’abatari bake.

    Bwiza uri mu bahanzikazi batanga icyizere mu muziki azasusurutsa abazitabira ibirori byo kwita izina bizaba kuwa Gatanu

    2. Bull Dogg

    Umuraperi Bull Dogg, umaze igihe kitari gito mu muziki nyaRwanda nawe ari mu bazitabira uyu muhango wo kwita izina abana b’ingagi ndetse anabasusurutse.

    Bulldogg ni umwe mu bahanzi b’ubukombe mu muziki nyaRwanda kuko ari mu bawutangiye kera bagikorera mu itsinda rya Tuff Gangs, kugeza n’aho abandi bose basa nk’abasinziriyemo ariko we agakomeza akawunambaho ndetse agerageza kugendana n’ibigezweho.

    Bull Dogg umwe mu baraperi bahagaze neza nawe azasusurutsa abantu kuwa 5

    3. Ariel Wayz

    Ariel Wayz kugeza kuri ubu nawe ari mu bahanzikazi bafite ibendera ry’umuziki wo mu Rwanda bahagaze neza mu muziki nyaRwanda ndetse benshi bakaba batanashidikanya ku buhanga bwe, abandi bakaba batanatinya kuvuga ko ari gutanga icyizere gikomeye mu muziki we cyane ko nawe kugeza kuri ubu ari mu bahatanye mu bihembo bikomeye bya Trace Awards.

    Ariel Wayz nawe yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abazitabira umuhango wo Kwita Izina aho isi yose izaba ihanze amaso mu karere ka Musanze.

    Ariel Wayz uhagaze neza mu muziki nawe azasusurutsa abantu kuwa 5

    4. Riderman

    Riderman ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu injyana ya Hip Hop akaba n’umwanditsi w’indirimbo n’imivugo wabigize umwuga. Abantu benshi ntibatinya kuvuga ko uyu muhanzi ari umuraperi w’ibihe byose mu Rwanda bitewe n’ibigwi afite mu muziki Nyarwanda.

    Riderman wibitseho igikombe gikomeye mu mateka ya Muzika yo mu Rwanda akaba ari PGGSS ubwo yabaga ku nshuro yayo ya 3 mu mwaka wa 2013, nawe ari mu bahanzi bazasusurutsa abazaba bitabiriye uyu muhango wo Kwita Izina.

    Riderman ufatwa nk’umuraperi w’ibihe byose nawe azaririmba kuwa 5

    5. Danny Vumbi

    Semivumbi Daniel yamenyekanye ku izina rya Danny Vumbi mu muziki nyarwanda akaba ari umwanditsi ndetse n’umuhanzi w’indirimbo wakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda kuri ubu ndetse no mu myaka yatambutse.

    Gukundwa kwe biterwa n’imiririmbire ye itangaje ndetse inakurura benshi. Benshi bakunda indirimbo ze kuko ziba zirimo ubutumwa butandukanye gusa ariko buririmbwe mu buryo bwo gusetsa, aribyo bikurura abantu kuzumva bakwanga bakunda.

    Uyu muhanzi nawe kuri ubu akaba yahawe umwanya w’abahanzi bazaririmbira abazitabira umuhango wo kwita izina.

    Danny Vumbi wari ukumbuwe nawe azigaragaza kuwa Gatanu

    6. Senderi Hit

    Eric Senderi Nzaramba ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Afro Beat, wamenyekanye cyane ku mazina ya “Eric Senderi” cyangwa “Senderi Hit”. Uyu muhanzi akaba ari umwe mu bakunze kwifashishwa mu bitaramo birimo gahunda za Leta n’ibindi bitaramo.

    Imyaka amaze mu muziki, Senderi yayiherekesheje kwiyita amazina ajyanishije n'ibikorwa yagiye ageraho mu bihe bitandukanye. Ababyibuka neza ni abakurikiranye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, baribuka amazina adasanzwe nka 'Ingwe y'umujyi', Chris Brown w'i Kigali, Kamujyi n'ayandi.

    Yaciye ibintu muri iri rushanwa! Yagiye yisanisha na buri Karere iri rushanwa ryagezemo, akizeza abakunzi be kuryegukana n'ibindi byatunguraga abantu. Uyu muhanzi waranzwe n'udushya tunyuranye mu muziki, ni umwe mu bamaze igihe kinini mu muziki kandi watanze ibyishimo mu nguni zinyuranye z'ubuzima.

    Senderi Hit nk’umuhanzi w’udushya dutandukanye, nawe azasusurutsa abazitabira uyu muhango wo kwita izina.

    Senderi nawe azaba ashyushya umunsi wo kuwa Gatanu

    7. The Bless

    Twizerimana Christian, uzwi ku izina rya The Bless mu muziki nyaRwanda ni imwe mu mpano zavumbuwe n'inzu itunganya umuziki ya Top 5 Sai. Akaba ari umuhanzi wamamaye cyane mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda ari naho ibi birori bizabera, akaba ari naho akomoka.

    Uyu nawe yahawe umwanya mu bahanzi bazasusurutsa abantu bazitabira uyu muhango wo kwita izina.

    The Bless nawe azasusurutsa abazitabira ibi birori

    8. May Lo

    Umuhanzi May Lo nawe azaba ahabwa umwanya akaririmbira abazaba bitabiriye umuhango wo kwita izina uzaba ku munsi wo ku wa 5. Uyu muhanzi akaba ari umwanditsi n’umuhanzi w’indirimbo, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ye yahuriyemo n’umuraperi Bull Dogg bise “Inyenyeri”.

    May Lo ari mu bahanzi bazaririmba kuri uyu wa 5

    9. Zawadi

    Zawazi ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba azwi ku izina rya Zawadi Mwiza. Ni umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake bitewe n’indirimbo ze benshi bavuga ko ari isana mitima ndetse zikaba zinabajyana mu mwuka ndetse no mu gakiza. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Twarahuye, Warakoze n’izindi.

    Uyu muhanzikazi nawe azaba aririmba ari na ko ashyira mu mwuka abazitabira uyu muhango wo kwita izina.

    Aba nibo bahanzi bazwi bategerejwe mu gususurutsa abantu bazaba bari mu Kinigi mu karere ka Musanze mu gikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi, giteganijwe kuri uyu wa Gatanu mu gitondo ku itariki ya 1 Nzeri 2023.

    Zawadi Mwiza ari mu bazaririmba mu birori byo kwita izina

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133825/abahanzi-bazaririmba-mu-muhango-wo-kwita-izina-abana-bingagi-bamenyekanye-133825.html

  • Miss France 2017 na Bernard wakiniye PSG basu… – #rwanda #RwOT

    Aba bombi bakoze iki gikorwa nyuma yo kugera mu Rwanda, aho bitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi bagera kuri 23. Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro yawo ya 19, ukazabera mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi.

    Nyuma yo gushyika mu Rwanda, batemberejwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, baza no kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,  bunamira inzirakarengane zihashyinguye 

    Alicia Aylies wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2017 akigera mu Rwanda, yagaragaje ko yishimiye kuba yahakandagije ibirenge, avuga ko ikintu cya mbere agomba gukora ari ukuhigira ibintu byinshi birimo n’umuco nyarwanda n’amateka y’iki gihugu.

    Ntibyatinze kuko nyuma y’amasaha macye yahise ajya kwiga amateka asharira yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Bernard Lama bajyanye ni umutoza ukomeye uturuka mu gihugu cy’u Bufaransa akaba yaranakiniye ikipe ya Paris Saint-Germain akina mu izamu. Ndetse yatwaye igikombe cy’isi mu 1998 hanyuma aza no gutwara UEFA Euro mu mwaka wa 2000.

    Aba bose baje kwitabira umuhango ngarukamwaka wo kwita izina uteganijwe kuba ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ukazabera mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi.

    Kugeza kuri ubu ibirori bigeze kure byitegurwa cyane ko amasaha asigaye ari mbarwa ngo ube.

    Miss Alicia Aylies na Bernard Lama bunamiye inzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Bahaye icyumweru inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133830/miss-france-2017-na-bernard-wakiniye-psg-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-amafoto-133830.html