Blog

  • Burundi: Ijambo rya Perezida Ndayishimiye rishimagiza imbonerakure ryanenzwe #rwanda #RwOT

    Umushakashatsi ku burenganzira bwa muntu mu Burundi, madame Carina Tertsakian, yanenze ijambo rya Perezida Evariste Ndayishimiye rishimagiza Imbonerakure, avuga ko rishobora guhembera ubugizi bwa nabi mu gihugu.

    Umutegetsi mukuru mu Burundi mu minsi ishize yashimye akazi gakomeye gakorwa n'urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ruzwi nk'Imborakure, avuga ko barinze neza inkiko z'igihugu ndetse banacungera neza umutekano

    Imbonerakureni umutwe w'urubyiruko uvumirwa kugahera na benshi mu barundi kubera ihohotera ukorera abadashimagiza ubutegetsi buriho.

    Ku munsi wahariwe Imbonerakure, perezida Ndayishimiye yumvikanishije akamaro kabo mu gucunga umutekano no gukora amarondo ya nijoro.

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga izi mbonerakure zibashyiriraho amasaha yo gutaha uwo bafashe akagirirwa nabi.

    Madame Carina Tertsakian avuga iri jmabo rya perezida w'uburundi ari ribi kuko rishobora gutuma ibikorwa byo guhohotera no gufungirwa akamama byiyongera mu gihugu, nk'uko bisubirwamo n'ikinyamakuru SOS Media.

    Perezida Ndayishimiye nanone yagaye bamwe mu bayobozi bakorana ashinjwa kumungwa na ruswa, avuga ko azabateza rubanda bakabamagana mu myigaragambyo. Iyi mpuguke mu burenganzira bwa muntu madame Carina Tertsakian avuga ko nabyo ataribyo kuko u Burundi nk'igihugu gifite amategeko n'ubucamanza, uwakosheje adakwiye guhanwa na rubanda akwiye guhanwa hisunzwe amategeko.

    Madame Carina Tertsakian anenga ko perezida Ndayishimiye avuga imbwirwaruhame zidahuye n'ibyo akora, kuko yavuze ko arajwe ishinga no kwimakaza uburenganzira bwa muntu, nyamara ngo abakomeye babuhutaza ntibakorwaho ku butegetsi bwe barakingiwe, agasanga niba ashaka ko igihugu cye kizerwa, imvugo ikwiye kujyana n'ingiro.

    The post Burundi: Ijambo rya Perezida Ndayishimiye rishimagiza imbonerakure ryanenzwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/01/burundi-ijambo-rya-perezida-ndayishimiye-rishimagiza-imbonerakure-ryanenzwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burundi-ijambo-rya-perezida-ndayishimiye-rishimagiza-imbonerakure-ryanenzwe

  • PSG mu itsinda ry’urupfu! Uko tombora ya Cha… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu kane tariki 31 Kanama 2023 guhera Saa kumi n’ebyiri Monaco mu gihugu cy’u Bufaransa habereye tombora y’imikino ya UEFA Champions League ya 2023-2024.

    Iyi mikino ya Champions League ihuza amakipe yo ku mugabane w’u Burayi aba yaritwaye neza iwayo. Iyi tombora y’iyi mikino izatangira gukinwa tariki 19 z’ukwezi gutaha yakozwe n’amakipe 32 aho yahise agabanywamo amatsinda 8. 

    Buri tsinda ririmo amakipe 4 ,amakipe 2 azaba aya mbere muri buri ritsinda niyo azahita akomeza muri 1/8.

    Uko tombora y’amatsinda yagenze:

    Group A

    Bayern Munich

    Manchester United

    FC Copenhagen

    Galatasaray 

    Group B

    Sevilla

    Arsenal

    PSV Eindhoven

    Lens

    Group C

    Napoli

    Real Madrid

    Braga

    Union

    Group D

    Benfica

    Inter Milan

    FC Salzburg

    Sociedad

    Group E

    Feyenoord

    Atletico Madrid

    Lazio

    Celtic 

    Group F

    Paris Saint-Germain

    Dortmund

    AC Milan

    Newcastle United 

    Group G

    Manchester City

    Leipzig

    Red Star Belgrade

    Young boys 

    Group H

    Barcelona

    Porto

    Shakhtar Donetsk

    Antwerp 

    Biteganyijwe ko imikino y’amatsinda nirangira, tombora ya 1/8 yo izaba taliki 18 Ukuboza 2023.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133868/psg-mu-itsinda-ryurupfu-uko-tombora-ya-champions-league-yagenze-133868.html

  • Abo Umwami yahaye Amata nibo bamwimye amatwi… – #rwanda #RwOT

    Prince Kid yasabye anakwa Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa.

    Ni ibirori byari biryoheye ijisho ariko biryoheye iryinyo kuko abatumiwe ntibigeze bacogora kunywa buri kimwe wabaga ushoboye.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku gicamunsi cya none tariki 31 Kamena 2023. Wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu busitani bwitwa Jalia Garden ugana i Kabuga. Ni ahantu hihagazeho kuko inyubako yishyurwa miliyoni 2, 700 Frw. Gutaka iyi sale bihagaze Miliyoni 10,0000 Frw.

    Tuve ku biciro twigarukire kuri za nkumi zahinduriwe ubuzima zikaba zitaje gushyingira mugenzi wabo Miss Iradukunda Elsa cyangwa se wenda Prince Kid wabicaje aho benshi baririraga. Abo umwami yahaye Amata bamwimye amatwi. Ni insigamugani ngiye kubanza kubasobanurira kugirango musobanukirwe. 

    Insigamigani: Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso

    Uyu mugani ngo: 'Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso, Abanyarwanda bawuca iyo bashaka kumvisha abandi ko abari ku ibere ry'ubutegetsi ari bo basabwa kubwitangira mbere y'abandi. Wakomotse kuri Ruganzu Bwimba ahagana mu mwaka wa 1300 (1264-1295).

    Ku ngoma ya Ruganzu Bwimba; mu Gisaka hatwaraga umwami witwa Kimenyi Musaya. Uyu Kimenyi yari yararaguriwe ko umwana azabyarana n'umukobwa w'umwami w'u Rwanda ari we uzatsinda u Rwanda maze akabumbira hamwe Igisaka n'u Rwanda. Nibwo Kimenyi ashyize nzira aza gusaba umugeni umUmwami w'u Rwanda Nsoro Samukondo ariko asanga na we abahanuzi be baratahuye amayeri ya Kimenyi bamubuza kumuha umugeni. Samukondo yumviye abahanuzi be ndetse no mu murage yahaye uwamusimbuye ku ngoma ari we Ruganzu Bwimba, harimo no kutazigera ashyingira mushiki we Robwa mu Gisaka, ndetse anamusobanurira ibyago byateza u Rwanda.

    Kimenyi amaze gutsemberwa n'umwami w'u Rwanda ko atazabona umugeni, yigiriye inama yo kunyura ku mugabekazi Nyakanga nyina wa Robwa na Ruganzu Bwimba, ndetse ananyura muri Nkurukumbi wari musaza w'Umugabekazi. Nyakanga na Nkurukumbi bemeye gushyingira Kimenyi Robwa mbere y'uko ajya kurongorwa yari yabanje kumvikana na Ruganzu ko nagera mu Gisaka agasama inda azabimumenyesha bagashaka umutabazi w'umucengeri.

    Koko rero Robwa amaze gusama, yahise atuma kuri Ruganzu ngo bashake umutabazi. Abo basabye bose ko bajya yo barimo nyirarume Nkurukumbi barabyanze, bituma Ruganzu yigirayo. Nubwo umugabekazi yagerageje kumubuza ndetse agatambika umweko we mu nzira dore ko cyaziraga ko umuhungu yarenga umweko wa nyina; ntibyabujije Ruganzu gukomeza agatabara. Umugabekazi byamuriye mu nda yohereza Nkurukumbi wari wabyanze ngo agende abe ari we utabara maze Ruganzu aramuhakanira ati: 'Ab'ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso'. Ubwo yari amubwiye ko nta mutabazi usubira inyuma kandi ko bigaragara ko ari Abanyiginya bene Ingoma bagomba kuyitabarira bakamena amaraso yabo; aho kuba Abasinga dore ko bari banabigaragajemo ubugwari!

    Ubwo Nkurukumbi abwira Ruganzu ko agarukiye ingoma akaba yemeye kuba ari we uba umutabazi maze Ruganzu akisubirira yo. Icyo gihe Nkurukumbi yari asanze Ruganzu ahitwa i Nkungu na Munyaga ku giti cy'umuguruka. Kuva ubwo kugeza ubu bahita ku 'Muguruka wa Nkurumbi'. Ni naho Ruganzu yaje kugwa kuko ari ho yatangirije intambara maze aza kwicwa n'Abanyagisaka apfa nk'umutabazi w'umucengeri. Ruganzu Bwimba rero akaba ari we mwami wenyine mu bami b'u Rwanda wabaye umutabazi w' umucengeri.

    Icyo gikorwa cy'umwami wemeye kumena amaraso abo kwa nyina babyangiriye; ni cyo cyabaye inkomoko y'umugani uvuga ngo: 'ab'Ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso'. Ab'Ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso : Bene ubutegetsi ni bo bagomba kuburwanaho byaba ngombwa bakaba ari na bo babupfira mbere y'abandi.

    Mu bukwe bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa

    Hakabaye hitezwe ko ba Nyampinga guhera mu 2014 ubwo Miss Akiwacu Colombe mu 2015 Miss Kundwa Doriane, miss Rwanda 2016 miss Mutesi Jolly, Miss Iradukunda Elsa umugore we, miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yitabiriye, miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yaje gushyigikira abageni, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie utahabonetse, miss Rwanda 2021 Ingabire Grace utahageze na Miss Nshuti Divine Muheto wa 2022 utahakandagiye. 

    Muri ba Nyampinga 9 habonetse babiri na Miss Iradukunda Elsa bashyingiranywe.

    Ntibisanzwe ko umuntu agira uruhare mu buzima bwa muntu ngo nakenera abantu ababure aribyo iyi nkuru ishingiyeho kuko byari gusa neza iyo baza bose kumushyigikira. Mu bisonga habonetse abarimo Teta Ndenga Nicole, Umuratwa Anitha

    Miss Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana utegerejwe ku Itariki 01 Nzeri 2023 mu Intare Arena I Rusororo saa Kumi ku Cyicaro cy’umuryango FPR Inkotanyi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133872/abo-umwami-yahaye-amata-nibo-bamwimye-amatwi-ba-nyampinga-2-batashye-ubukwe-bwa-prince-kid-133872.html

  • Twazanye Rayon mu Mujyi iratubyimbana – Juvenal wa Kiyovu wishongoye kuri Gikundiro bagiye guhurira mu irushanwa rishya #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal yabukije Rayon Sports nibahura mu mu irushanwa bagiye gukina ryateguwe na B&B Sports Agency binyuze muri B&B Burudani Mix Festival iyi kuba ku nshuro ya 3 bazayitsinda kuko babazanye mu Mujyi barababyimbana.

    “B&B Burudani Mix Festival III” ku bufatanye n’ikigega cy’iterambere cya RNIT Fund (Rwanda National Investment Trust) gishishikariza abantu kwizigamira, hateguwe irushanwa ry’umupira w’amaguru rizahuza amakipe 4 y’umupira w’amaguru akina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Ayo makipe ni Etoile del’Est, AS Kigali, Kiyovu Sports na Rayon Sports.

    Nk’ibisanzwe nk’uko aba ari umupira w’amaguru uvanze n’imyidagaduro iki gice cya 3 kizatangira tariki ya 3 Nzeri 2023 muri Expo Group i Gikondo abantu hazaharebera umukino wa shampiyona y’u Bwongereza uzahuza Arsenal na Manchester United aho kwinjira ari ibihumbi 3 na 5, aya mafaranga kandi yaguzwe itike azaba abumbatiye umugabane w’uwaguze itike mu kigega cya RNIT.

    Ku wa Kabiri tariki ya 5 Nzeri 2023 nibwo irushanwa nyirizina rizatangira aho rizatangirira muri 1/2, kuri Stade Ngoma saa 15h00′ Etoile del’Est izakina na Kiyovu Sports mu gihe saa 18h00′ AS Kigali na Rayon Sports zizesurana.

    Amakipe azatsinda azahura ku mukino wa nyuma tariki ya 8 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′, azaba yabanjirijwe n’umwanya wa 3 uzaba saa 15h00′.

    Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 31 Kanama 2023, habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RNIT, Gashugi André , umuyobozi wa B&B Sports Agency, Bagirishya Jean de Dieu, umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal, Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye, General Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent, umunyamabanga wa Etoile del’Est, Byukusenge Elie, umutoza wa Rayon Sports wungirije, Mohamed Wade, umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André ndetse n’umutoza wa Etoile del’Est, Nshimiyimana Maurice Maso.

    Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], umuyobozi wa B&B Sports Agency yavuze ko icyagendeweho hatoranywa amakipe azitabira barebye icyo umuterankunga akeneye n’icyo bo bakenye ariko kandi hari n’andi yegerewe akababwira ko ataboneka kubera azaba afite abakinnyi bake.

    Ati “ni ukureba icyo umufatanyabikorwa yifuza n’icyo wowe utegura irushanwa ukeneye, hanyuma ukabihuza n’abahari, hari amakipe menshi twegereye dusanga afite abakinnyi benshi bamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu kandi abo basigaranye muri iryo rushanwa basanga umubare ntukwiye, twegereye amakipe ashobora gusubiza icyo RNIT idutegerejeho, afite abafana benshi niyo mpamvu bano bari hano.”

    Gashugi André ushinzwe ishoramari muri RNIT yavuze ko B&B yabegereye ikabereka iri rushanwa ry’amakipe meza mu Rwanda nabo bakumva ko ayo mahirwe atabacika kugira ngo bashishishikarize abantu kwizigamira.

    Ati “Yaratwegereye ituragariza igikorwa bafite cyo gukora irushanwa ry’amakipe meza mu Rwanda, dusanga ayo mahirwe ataducika, murabizi umupira ukundwa n’abantu bose abakuru n’abato, dusanga ayo mahirwe ataducika kugira ngo umuntu uzaza kureba umupira cyangwa kuwumva azamenye uburyo bwo kwizigama muri RNIT.”

    “Nk’urubyiruko cyane cyane rugitangira akazi rumenye uko rwakizigamira, amenye uko yakwiteza imbere, niba ari ikibanza azakigura gute muri bya bihumbi 200 akorera.”

    Yakomeje kandi avuga ko biteguye gukorana n’abantu bashoboka bose kugira ngo intego yabo igerweho ari yo kumvisha abantu akamaro ko kwizigamira muri RNIT n’uko amafaranga yabo abyara umusaruro.

    Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye wari uhagarariye iyi kipe isanzwe ikorana na RNIT yavuze ko bafasha umukinnyi wa Rayon Sports kwizigamira kugira ngo bizamugendekere neza mu minsi iri imbere, bityo ko batatangwa muri iri rushanwa.

    Ati “Dusanzwe dufatanya na RNIT mu gukangurira abafana bacu kwizigamira, tunafatanya mu kuzigamira abakinnyi bacu, buri mukino dutsinze ku gahimbazamusyi tubagenera hari ikivaho tukamuzigamira yaba ikipe y’abagabo n’abagore, impamvu tubikora ni ukugira ngo umukinnyi wakiniye Rayon Sports mu minsi iri imbere ayo mafaranga azamugoboke, ntawamenya icyo imbere hahishe.”

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ari igikorwa cyiza ari nayo mpamvu bemeye kwitabira ubu bukangurambaga kuko hari icyo bizafasha urubyiruko ndetse ko bakwiye no kubafasha nabo muri Kiyovu Sports kuzigamira abakinnyi bayo.

    Agaruka kuri iri rushanwa yavuze ko bemeye kwitabira kubera ko Rayon Sports nayo yemeye kwiryitabira kuko bashaka kuyitsinda hakiri kare kuko muri shampiyona bazahura kera.

    Ati 'Twemeye kwitabira nyuma yo kumva ko Rayon Sports ihari, twarebye kuri gahunda ya Shampiyona dusanga tuzahura mu Ukuboza 2023 twumva biratubabaje. Buri mwaka dutangira Shampiyona amanota atandatu ya Rayon Sports tuyafite. Nubwo waba umukino wa gicuti aho twahurira hose arabizi ko nta gicuti ibaho kuri Rayon Sports na Kiyovu Sports.'

    Yakomeje ko avuga ko Rayon Sports ari bo bayizanye mu Mujyi irangije irababyimbana.

    Ati “Nitwe twazanye Rayon Sports mu Mujyi ivuye i Nyanza. Twahanganaga na za Panthères tubona zitangiye kuturusha imbaraga turavuga ngo reka duhamagare mucuti wacu Rayon Sports ageze mu Mujyi atangira kutubyimbana.”

    General Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent yavuze ko iri ari irushanwa ryiza riziye mu gihe amakipe agiye mu karuhuko k’ikipe y’igihugu, rizabafasha gukomeza kwitegura shampiyona neza kandi bizeye ko bazaryegukana.

    Umunyamabanga wa Etoile del’Est, Elie Byukusenge yavuze ko iri rushanwa barigiyemo biteguye bizeye kuryegukana.

    Aya makipe uko ari 4 yitabiriye, buri imwe yahawe miliyoni yo kwitegura n’ibihumbi 500 bya tike.

    Ikipe ya mbere izahembwa igikombe n’imidali ndetse na miliyoni 3, iya kabiri imidali na miliyoni n’igice mu gihe iya 3 ari imidali na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    Ikigega cy’Ishoramari 'RNIT Iterambere Fund’, cyafunguwe mu Rwanda 2016 cyashyiriweho abaturage bose b’u Rwanda, abaciriritse n’abafite ubushobozi bwo hejuru kugira ngo babashe gushora imari no kwizigamira by’igihe kirekire.

    Jado Castar umuyobozi wa B&B Sports Agency

    Abanyamakuru bari bitabiriye uyu muhango

    Gashugi André ushinzwe ishoramari muri RNIT

    Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo (ibumoso) na General Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent (Iburyo)

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko bazanye Rayon mu Mujyi ikababyimbana

    Juvenal na Namenye Patrick, SG wa Rayon Sports

    Umunyamabanga wa Etoile del’Est, Byukusenge Elie (ibumoso) abaza uwa Rayon niba ibyo Juvenal yavuze yayumvise

    Bayingana Innocent wa AS Kigali (ibumoso), Namenye Patrick wa Rayon Sports (hagati) na Byukusenge Elie wa Etoile del’Est (iburyo) bajya inama yo kuzumvisha Kiyovu Sports

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Twazanye-Rayon-mu-Mujyi-iratubyimbana-Juvenal-wa-Kiyovu-wishongoye-kuri-Gikundiro-bagiye-guhurira-mu-irushanwa-rishya

  • Prince Kid yasabye anakwa Miss Iradukunda Elsa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yasabye anakwa Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 baheruka gusezerana imbere y’amategeko.

    Kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023, nibwo uyu muhango wabereye ahazwi nka Jalia Gardens mu mujyi wa Kigali witabiriwe n’imiryango yabo bombi, inshuti n’ibyamamare bitandukanye.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Katty Bashabe wambariye umugeni, Mushyoma Joseph uzwi nka Babou wari Parrain wa Prince Kid, Platini P, Miss Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 20218, Miss Nimwiza Meghan wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2019, umuhanzi Mariya Yohanna, Mushambokazi witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2028, Ingabire Marie Immaculee uyobora Transparency Rwanda n’abandi.

    Ibi birori byo gusaba no gukwa byari bibereye ijisho bibaye nyuma y’iminsi micye Miss Iradukinda Elsa akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi, byabaye mu cyumweru gishize.

    Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y’amategeko ku wa 2 Werurwe 2023, bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo mu muhango wabereye mu Murenge wa wa Rusororo.

    Inkuru y’urukundo rwa Prince Kid na Elsa ntizibagirana mu mitwe ya benshi dore ko ubukwe bw’aba bombi bwari butegerejwe na benshi kubera ibihe Prince Kid yaciyemo ariko Miss Elsa akamurwanirira kugeza n’ubwo afungwa.

    Prince Kid yasabye anakwa Miss Iradukunda Elsa

    Miss Iradukunda Elsa yari yishimye

    Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/prince-kid-yasabye-anakwa-miss-iradukunda-elsa-amafoto

  • Twazanye Rayon mu Mujyi iratubyimbana – Juvenal wa Kiyovu wishongoye kuri Gikundiro bahuriye mu irushanwa rya B&B Burudani Mix Festival #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal yabukije Rayon Sports nibahura mu mu irushanwa bagiye gukina ryateguwe na B&B Sports Agency binyuze muri B&B Burudani Mix Festival iyi kuba ku nshuro ya 3 bazayitsinda kuko babazanye mu Mujyi barababyimbana.

    “B&B Burudani Mix Festival III” ku bufatanye n’ikigega cy’iterambere cya RNIT Fund (Rwanda National Investment Trust) gishishikariza abantu kwizigamira, hateguwe irushanwa ry’umupira w’amaguru rizahuza amakipe 4 y’umupira w’amaguru akina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Ayo makipe ni Etoile del’Est, AS Kigali, Kiyovu Sports na Rayon Sports.

    Nk’ibisanzwe nk’uko aba ari umupira w’amaguru uvanze n’imyidagaduro iki gice cya 3 kizatangira tariki ya 3 Nzeri 2023 muri Expo Group i Gikondo abantu hazaharebera umukino wa shampiyona y’u Bwongereza uzahuza Arsenal na Manchester United aho kwinjira ari ibihumbi 3 na 5, aya mafaranga kandi yaguzwe itike azaba abumbatiye umugabane w’uwaguze itike mu kigega cya RNIT.

    Ku wa Kabiri tariki ya 5 Nzeri 2023 nibwo irushanwa nyirizina rizatangira aho rizatangirira muri 1/2, kuri Stade Ngoma saa 15h00′ Etoile del’Est izakina na Kiyovu Sports mu gihe saa 18h00′ AS Kigali na Rayon Sports zizesurana.

    Amakipe azatsinda azahura ku mukino wa nyuma tariki ya 8 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′, azaba yabanjirijwe n’umwanya wa 3 uzaba saa 15h00′.

    Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 31 Kanama 2023, habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RNIT, Gashugi André , umuyobozi wa B&B Sports Agency, Bagirishya Jean de Dieu, umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal, Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye, General Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent, umunyamabanga wa Etoile del’Est, Byukusenge Elie, umutoza wa Rayon Sports wungirije, Mohamed Wade, umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André ndetse n’umutoza wa Etoile del’Est, Nshimiyimana Maurice Maso.

    Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], umuyobozi wa B&B Sports Agency yavuze ko icyagendeweho hatoranywa amakipe azitabira barebye icyo umuterankunga akeneye n’icyo bo bakenye ariko kandi hari n’andi yegerewe akababwira ko ataboneka kubera azaba afite abakinnyi bake.

    Ati “ni ukureba icyo umufatanyabikorwa yifuza n’icyo wowe utegura irushanwa ukeneye, hanyuma ukabihuza n’abahari, hari amakipe menshi twegereye dusanga afite abakinnyi benshi bamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu kandi abo basigaranye muri iryo rushanwa basanga umubare ntukwiye, twegereye amakipe ashobora gusubiza icyo RNIT idutegerejeho, afite abafana benshi niyo mpamvu bano bari hano.”

    Gashugi André ushinzwe ishoramari muri RNIT yavuze ko B&B yabegereye ikabereka iri rushanwa ry’amakipe meza mu Rwanda nabo bakumva ko ayo mahirwe atabacika kugira ngo bashishishikarize abantu kwizigamira.

    Ati “Yaratwegereye ituragariza igikorwa bafite cyo gukora irushanwa ry’amakipe meza mu Rwanda, dusanga ayo mahirwe ataducika, murabizi umupira ukundwa n’abantu bose abakuru n’abato, dusanga ayo mahirwe ataducika kugira ngo umuntu uzaza kureba umupira cyangwa kuwumva azamenye uburyo bwo kwizigama muri RNIT.”

    “Nk’urubyiruko cyane cyane rugitangira akazi rumenye uko rwakizigamira, amenye uko yakwiteza imbere, niba ari ikibanza azakigura gute muri bya bihumbi 200 akorera.”

    Yakomeje kandi avuga ko biteguye gukorana n’abantu bashoboka bose kugira ngo intego yabo igerweho ari yo kumvisha abantu akamaro ko kwizigamira muri RNIT n’uko amafaranga yabo abyara umusaruro.

    Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye wari uhagarariye iyi kipe isanzwe ikorana na RNIT yavuze ko bafasha umukinnyi wa Rayon Sports kwizigamira kugira ngo bizamugendekere neza mu minsi iri imbere, bityo ko batatangwa muri iri rushanwa.

    Ati “Dusanzwe dufatanya na RNIT mu gukangurira abafana bacu kwizigamira, tunafatanya mu kuzigamira abakinnyi bacu, buri mukino dutsinze ku gahimbazamusyi tubagenera hari ikivaho tukamuzigamira yaba ikipe y’abagabo n’abagore, impamvu tubikora ni ukugira ngo umukinnyi wakiniye Rayon Sports mu minsi iri imbere ayo mafaranga azamugoboke, ntawamenya icyo imbere hahishe.”

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ari igikorwa cyiza ari nayo mpamvu bemeye kwitabira ubu bukangurambaga kuko hari icyo bizafasha urubyiruko ndetse ko bakwiye no kubafasha nabo muri Kiyovu Sports kuzigamira abakinnyi bayo.

    Agaruka kuri iri rushanwa yavuze ko bemeye kwitabira kubera ko Rayon Sports nayo yemeye kwiryitabira kuko bashaka kuyitsinda hakiri kare kuko muri shampiyona bazahura kera.

    Ati 'Twemeye kwitabira nyuma yo kumva ko Rayon Sports ihari, twarebye kuri gahunda ya Shampiyona dusanga tuzahura mu Ukuboza 2023 twumva biratubabaje. Buri mwaka dutangira Shampiyona amanota atandatu ya Rayon Sports tuyafite. Nubwo waba umukino wa gicuti aho twahurira hose arabizi ko nta gicuti ibaho kuri Rayon Sports na Kiyovu Sports.'

    Yakomeje ko avuga ko Rayon Sports ari bo bayizanye mu Mujyi irangije irababyimbana.

    Ati “Nitwe twazanye Rayon Sports mu Mujyi ivuye i Nyanza. Twahanganaga na za Panthères tubona zitangiye kuturusha imbaraga turavuga ngo reka duhamagare mucuti wacu Rayon Sports ageze mu Mujyi atangira kutubyimbana.”

    General Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent yavuze ko iri ari irushanwa ryiza riziye mu gihe amakipe agiye mu karuhuko k’ikipe y’igihugu, rizabafasha gukomeza kwitegura shampiyona neza kandi bizeye ko bazaryegukana.

    Umunyamabanga wa Etoile del’Est, Elie Byukusenge yavuze ko iri rushanwa barigiyemo biteguye bizeye kuryegukana.

    Aya makipe uko ari 4 yitabiriye, buri imwe yahawe miliyoni yo kwitegura n’ibihumbi 500 bya tike.

    Ikipe ya mbere izahembwa igikombe n’imidali ndetse na miliyoni 3, iya kabiri imidali na miliyoni n’igice mu gihe iya 3 ari imidali na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    Ikigega cy’Ishoramari 'RNIT Iterambere Fund’, cyafunguwe mu Rwanda 2016 cyashyiriweho abaturage bose b’u Rwanda, abaciriritse n’abafite ubushobozi bwo hejuru kugira ngo babashe gushora imari no kwizigamira by’igihe kirekire.

    Jado Castar umuyobozi wa B&B Sports Agency

    Abanyamakuru bari bitabiriye uyu muhango

    Gashugi André ushinzwe ishoramari muri RNIT

    Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo (ibumoso) na General Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent (Iburyo)

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko bazanye Rayon mu Mujyi ikababyimbana

    Juvenal na Namenye Patrick, SG wa Rayon Sports

    Umunyamabanga wa Etoile del’Est, Byukusenge Elie (ibumoso) abaza uwa Rayon niba ibyo Juvenal yavuze yayumvise

    Bayingana Innocent wa AS Kigali (ibumoso), Namenye Patrick wa Rayon Sports (hagati) na Byukusenge Elie wa Etoile del’Est (iburyo) bajya inama yo kuzumvisha Kiyovu Sports

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/twazanye-rayon-mu-mujyi-iratubyimbana-juvenal-wa-kiyovu-wishongoye-kuri-gikundiro-bahuriye-mu-irushanwa-rya-b-b-burudani-mix-festival

  • Ubuhinde: Urutonde rwa filime 9 zanditse amat… – #rwanda #RwOT

    Filime zikirebwa na benshi zanditse amateka bitewe no kuzamura amarangamutima y'abantu:

    1.     Anand film

    Anand ni filime yababaje abantu benshi, yavugaga umuntu warwaye indwara idakira, nyuma yiyemeza kubaho yishimye mu iminsi ye ya nyuma kugeza atabarutse. Muganga wamukurikiranaga abonye ubugwaneza buri mu murwayi, yahise amwandikaho igitabo kivuga inkuru ye.

    2.     Masoom

    Ni filime yayobowe na Shekhar Kapur hakinamo ibyamamare nka Nasseruddin Shah, Shaban Azmi, Jugal, Hansraj n'abandi. Yari ifite inkuru igaruka ku muryango wari wishimye cyane ubanye neza, ukaza gusenyuka bitewe n'ikosa ry'umuntu umwe.

    3.     Sholay

    Inkuru y'iyi filime ivuka ku musore wiciwe umuryango we, hanyuma umukuru wa Polisi agategeka ko bahiga abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bagahanwa. Ni filime yababaje abantu benshi bituma yamamara irebwa na benshi.

    4.     Dilwale Dulhania Le Jayenge

    Iyi filime y'urukundo igaruka ku mubano wa Raj wahuye na Simran mu Burayi, bakaza guhura ntibahite bakundana, nyuma yo kugaruka mu Buhinde bagakundana urukundo rwashituye buri wese warebye iyi filime.

    5.     Bombay

    Inkuru ibabaje yo muri iyi filime, yavugaga ku rukundo rwabaye hagati y'umugabo w'umu Hindu n'umugore w'umusiramu, bakaza gutorokera mu cyaro cya Mumbai bakabyarana abana babiri, ariko bakaza gutandukana kubera kunanirwa guhuza mu myemerere. Byari bibabaje gusenya urukundo rwabo bitewe n'amadini kandi bafite n'abana.

    6.     Mothe India

    Iyi filime yagaragaje ubutwari bw'umugore wakubiswe n'ubukene afite abana b'abahungu arera wenyine, ariko akomeza kwihangana arwana no kubitaho adatakaje umuco wa kibyeyi. Yibutsa igitsinagore ko ari abanyembaraga.

    7.     Dev.D

    Iyi ni imwe muri filime zifite inyigisho zo gukebura urubyiruko, bakareka gufata imyanzuro yangiza ahazaza habo. Hakinamo umusore wagize agahinda gakomeye nyuma yo gutandukana n'umukunzi we wo mu bwana, akishora mu biyobyabwenge, n'umukobwa nawe akishora mu buraya, bose bakangiza icyizere cy'imiryango yabo.

    8.     Solo

    Iyi filime yakunzwe n'imbaga bitewe n'umusore wamenyekanye nka 'Rohit' akunda umwana wo mu bakire kandi akomoka mu muryango ukennye, bikababaza se w'umukobwa.

    9.     Damini Film

    Muri iyi filime, nyuma yo gufatwa ku ngufu mu rugo rwe, uwitwa Damini arwanira kubona ubutabera, bikanga, agakomeza guharanira kugaragaza ukuri ku byamubayeho kugeza abonye umwunganizi umufasha akabubona. 

    Agaragara yishimye kandi agafatwa nk'intwari. Iyi filime yigisha abantu kutarambirwa kugeza babonye ibyiza bifuza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133856/ubuhinde-urutonde-rwa-filime-9-zanditse-amateka-muri-bollywood-133856.html

  • Kuki icyamamare gishakanye n’umu Diaspora hit… – #rwanda #RwOT

    Ese ko abatarashaka babure kumanuka kwirambagiriza abasore ngo havuzwe ibi na biriya?

    Uhereye kuri Safi Madiba wa Judith Niyonizera ukageza kuri Sintex wa Chadia hagiye havugwa amagambo atari meza mu matwi y'inkumi ziba zishakira kurongorwa n'abasore bahora ku mashusho. Mbese bamwe bitwa abatwitsi.

    Ku itariki 1 Ukwakira 2017 nibwo Safi Madiba yakoze ubukwe na Judith Niyonizera. Safi yari yaratandukanye na Urban Boyz asigaye yikorana umuziki ku giti cye. Byasabye imyaka ibiri n'amezi abiri kugirango abone ibyangombwa byo kujya gutura no gukorera muri Canada. Igihugu benshi mu banyafurika ubizima bwabihiye baba barota kuzukirayo. 

    Mu ntangiriro za 2020 nibwo Safi Madiba yerekeje muri Canada agezeyo hatangira kwaka umuriro waje kugeza kuri Gatanya iciye mu buryo bw'amategeko. Iyi gatanya yagiye mu buryo ku itariki 25 Mata 2023 nibwo umunyamategeko witwa Bayisabe Irene yambwiye ko byarangiye kandi byujujwe aka ya mvugo yo muri Bibiliya. 

    Uriya munsi yari yajyanye na Judith Niyonizera, umukunzi we mushya berekeza gufata impapuro zirangiza gatanya ku buryo buri wese ari'Divorced' mu buryo bw'amategeko. Nyuma y'iyi tariki yaba Judith cyangwa se Safi bemerewe gushaka kuko amategeko arabibemerera. 

    Uhereye mu 2017 kugeza mu 2023 ni imyaka 6 y'amacenga n'amayeri yagejeje Safi muri Canada kugirango yibonere Visa kuko nubundi byaje gucamo arayibona.

    Safi na Judith batandukanye nyuma y’imyaka 6

    Ariko rero usibye aba hari abandi bashakanye bigenda neza na nubu babana nk'umugore n'umugabo. Umunyamakuru Edman wakoraga kuri Prime Tv yashakanye na Mugisha Elisabeth usanzwe akora umuziki wa Gospel akaba azwi ku izina rya Liza. Ishimwe Edson wiyitaga Edman yashakanye na Liza mu mpera za 2021 mu bukwe bwabereye kuri Jali Garden mu mujyi wa Kigali.

    Byari ibirori bibereye ijisho. Uyu mukobwa atuye muri Canada. Mu 2022 yahise atwara uyu mugabo we bajya kubana akaramata. Nyuma y'amezi ane bageze muri Canada bahimbye ikinyoma cyo gutandukana noneho itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga zibatiza umurindi kirasakara.

    Nyamara bari mu nzu imwe bakora ibiganiro kuri Live ya Instagram kubera ko uyu Liza yari afite indirimbo nshya ashaka ko isohoka iga igikuba nubwo uwavuga ko yaguye mu mazi ataba abeshye.

    Amakuru yabaga ahari ya nyayo nuko yari amayeri bahimbye bazi ko azafata yo guhimba ikinyoma cyo gutandukana. Twebwe twabaga tuzi ukuri tukicecekera kuko imyidagaduro ni uku ikorwa. Uratwika hagashya cyangwa se wowe ukitwika bigahwaniramo.

    Edman na Liza babanye neza muri Canada

    Kuri ubu Edman na Liza barabana nk'umugore n'umugore rwose nta kibazo bafitanye kuko Edman azi neza ubuzima yarimo mu mihanda ya Kigali. Abatazi iby'imyidagaduro bakibona aya makuru batangiye gucira urubanza abasore b'I Kigali ngo ni Visa yigenderaga ntibamenye ko n'urukundo rukora kandi rugasagamba.

    Horaho Axel abanye neza na Nicole

    Ku itariki 18 Kamena 2022 Horaho Axel wakoraga neza amakuru y'imikino yagiye gutura muri Amerika asanze umugore we Masera Nicole Nirira usanzwe utuye muri Amerika. Basezeraniye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye mu majyepfo y'u Rwanda ku itariki 18 Werurwe 2021.

    Bakoze imihango y'ubukwe bwo gusaba n'imbere y'idini mu ntangiriro za Kamena ya 2022 ibirori byabereye mu majyepfo y'u Rwanda. Aba babanye neza kandi nta nkuru zo gushwana zari zabavugwaho ku buryo bikwiriye guha isomo izindi nkumi imyaka yajyanye kuba zamanuka zikaza kwishakira abasore b'i Kigali bakibanira dore ko nta kiza nko kubana n'uwo muhuje byose.

    Bahati na Cecile basezeranye kubana akaramata

    Ejo bundi twinjira mu mpeshyi hakwirakwiriye ibiganiro kuri shene za YouTube zitandukanye byibasiraga Habiyambere Jean Baptiste uzwi nka Bahati Makaca. Bavuga ko ashatse umucyecuru, abandi bati: 'Ashatse Visa'. 

    Benshi mu babivugaga ni abo bagendanye bagakorana ibiganiro dore ko mu myaka nka10 Bahati atasibye mu itangazamakuru mu nkuru zitandukanye. Bivuze ko abo yakamiye nibo bamwihindutse baramutamarana karahava. Niko isi iteye!

    Yewe nta nubwo babashije gutaha ubukwe bakomeke kuvugira iyo mu biganiro batanazi ikijya mbere. Ku itariki 05 Kanama 2023 ni bwo Bahati na Cecile basezeranye imbere y'Imana muri Noble Family Church, itorero rya Apotre Mignonne Kabera. InyaRwanda yari ihari dore ko yamuherekeje kuva mu murenge kugeza ku isezerano rya nyuma ryo mu rusengero. 

    Bahati afashe indangururamajwi yavuze amagambo arimo ikiniga, agahinda no gukurira inzira ku murima abamuteze iminsi bose. Yagize ati: 'Abavuga ko hari ibyo nakurikiye baribeshya nzagukunda iteka'. 

    Hano murabyumva ko yajombaga ibikwasi ba bandi bamuteze iminsi ko akurikiye Visa. Bahati yabwiye Inyarwanda ko we ari we n'umugore we bashobora gusobanura urukundo bakundana naho abavuga tubareke kuko ntawabuza inyombya kuyomba.

    kSintex na Shadia basezeranye kubana akaramata

    Ku itariki 24 Kanama 2023 nibwo Sintex yasezeranye na Keza Shadia w'imyaka 36 utuye muri Canada. Keza Chadia na Sintex, Umurenge wabo witabiriwe n'abantu 10 ku mpande zombi.

    Byabanje kugirwa ubwiru birangira InyaRwanda ibimenyesheje abanyaRwanda bose bakurikira amakuru y'ibyamamare. Uyu mugore yahuye n'uruva gusenya akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva akiri umwana w'imyaka 7 y'amavuko nyuma yo kubura ababyeyi be bishwe muri Genocide yakorewe Abatutsi. Yabaye ku muhanda imyaka irindwi aza kujya muri Uganda kwa nyirasenge.

    Agezeyo nyirasenge yaramutoteje amushora mu buraya nabwo ayo yakuyeyo akayamwambura. Mu 2003 afite imyaka 18 Keza yashakanye n'umugabo wamuhohoteye ku buryo yamusigiye inkovu z'inkoni zigeretseho kumusambanya ku gahato. Mu 2009 bimukiye mu Bwongereza. Uyu mugabo yakomeje kumuhohotera baza gutandukana mu 2014 amusigiye abana babiri. 

    Keza yaje kwimukira muri Canada ashinga umuryango urwanya ihohoterwa yise'Shine the light on woman abuse'. Ntabwo inkuru y'urukundo rwe na Sintex yavuzwe mu itangazamakuru ariko ubukwe bwabo babuhisha babugaragaza buzavugwa kuko ntiwatwika inzu ngo uhishe umwotsi. 

    Nyuma y'uko Sintex na Keza Shadia bashyingiranywe hacaracaye amakuru ya Visa nyamara kami ka muntu ni umutima we. Yaba Sintex akeneye impinduka mu buzima yari arimo hano i Kigali butoroshye ndetse na Keza Shadia akeneye umuhoza amarira yarijijwe kuva ku myaka 7 kugeza ku myaka 36 akibabara amanywa n'ijoro kubera ibikomere yasigiwe n'ihohoterwa yakorewe mu myaka itandukanye.

    Kuki havugwa VISA?

    Nibyo ubuzima i Kigali buragoye ku badafite uturimo tw'amaboko. Ku bahanzi ababona akazi mu bitaramo ni abo zereye cyangwa se abafite abazi gukomanga ahantu hose. 

    Ni byo rero kuba umusore ugomba kwambara neza, ukarya neza, iryo cupa ntiribure ku meza kandi ukaba usabwa kujya muri studio ntabwo ari buri musore cyangwa se inkumi yabyishoboza kuko i Kigali ntibyoroshye. Niyo mpamvu umusore cyangwa se inkumi ibonye umu-Diaspora idatekereza kabiri. Uti ese kubera iki?

    Ejo bundi turi gushyingura papa wa The Ben, mukuru we witwa Dan, imfura iwabo yatanze ubuhamya bwavamo isomo. Yagize ati: 'Nagiye muri Amerika ari The Ben umpaye itike. Ubu maze imyaka itanu. Ntunze arenga miliyali n'igice mu mafaranga y'u Rwanda. Murumva ko data yatwigishije gukora kandi ntituzamutenguha'. 

    Ibaze niba uyu Dan uhamaze imyaka itanu yikomanga mu gatuza noneho The Ben uhamaze imyaka 12 we za miliyali atunze nubwo atajya azigamba ariko ibyo akora byerekana ko yarenze uruhombero. Na we se ko atacyemera akazi ka miliyoni 10 Frws mu gitaramo. Utazanye miliyoni 30 Frws ku meza ntabwo muvugana ngo muhuze.

    Amazu menshi afite, ibibanza, n'ubundi butunzi afite abasore yasize hano I Kigali baracyatega moto babanje gukatuza nabwo ntabwo bapfa gutega bisaba ko bagiye muri gahunda zirimo agarura ya yayandi ya moto. Uru ni urugero rwiza rw'umusore, inkumi ubuzima buri kugenda bwanga ko iyo abonye umu-diaspora nta kabuza itara riba ryatse. 

    Reka mbahe urugero rw'umusore wacuruzaga imyenda mu Biryoyo, Nyamirambo. Isoko bararisenye abura igishoro cyo kujya mu mujyi cyangwa se Kimisagara. Yahise ajya gukorera 45,000 Frws ku kwezi mu kabari.

    Reka hazasohokere inkumi imyaka y'ubukure yajyanye ivuye muri Amerika, ikubite amaso wa musore usa neza, ufite ibizigira, inkumi imwaka nimero za telefoni. Icyari cyamuzanye ni ukwishakira umugabo kuko we ntashoboye kuza guhatana n'ibyamamare icyapfa ni umugabo.

    Umukobwa atashye yatangiye kwiteretera wa musore wabaga mu nzu y'icyumba na Salon. Byarakomeye barakundana. Umukobwa yimura umusore anamukura mu kabari amukodeshereza inzu 'apartement' isa neza, ayishyiramo televiziyo ya rutura, amugurira internet idacika amuha ayo kurya umusore ijigo riraza nawe abaho nk'ufite umu-diaspora. 

    Vuba aha bakoze ubukwe bajya mu murenge, wa musore amutera inda ndetse umukobwa agiye kwibaruka ariyo mpamvu byihutishije ibyangombwa bya wa musore watoraguwe mu kabari ubuzima bwarabaye icuraburindi.

    Uyu munsi tariki 31 Kanama 2023 mu ndege zijya muri Amerika uyu musore araba arimo asanze ikibaruta. Ngayo nguko uko abasore n'inkumi z'aba-Diaspora bari kugenda bakura ku cyavu abasore n'inkumi z'inaha. Ntabwo bikwiriye ko Judithe na Safi kuba byaranze n'abandi bose bizanga kuko twaberetse ingero z'ababanye neza kuko erega n'i Kigali gatanya zirahari kandi ingo zibanye neza nizo nyinshi kurusha izirara zishya. 

    Nuko itangazamakuru rikunda byacitse. Ubuse Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira ntibabanye neza muri Amerika? Clarisse Karasira na DeJoie ntibaryohewe n'urushako. Imitoma iravuza ubuhuha amanywa n'ijoro. 

    Ntabwo inkuru imwe ishobora guca igikuba kuko inkuru nyinshi nziza zerekana imibanire ya Diaspora n'ab'i Kigali nizo nyinshi usibye igitotsi kitambika mu mubano nk’uko biba n'ahandi. N'impanga zirashwana kandi zaravutse mu nda imwe.

    Patient Bizimana ameranye neza n’umugore we. Yagiye muri Amerika mbere ya Serge Iyamuremye nawe wasanze umugore we. Ku itariki 30 Ukwakira 2022 ni bwo yasangije abamukurikira ko yageze muri Amerika.

    Clarisse Karasira n’umugabo we babanye neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133854/kuki-icyamamare-gishakanye-numu-diaspora-hitegwa-visa-133854.html

  • Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bazacakirana… – #rwanda #RwOT

    Tariki 9 Nzeri uyu mwaka, ikipe y’igihugu “Amavubi” izakira Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha.

    Gerard Buschier usanzwe ari umuyobozi wa Siporo muri FERWAFA niwe wahawe inshingano zo kuzatoza uyu mukino nyuma yaho uwari umutoza mukuru w’Amavubi atandukaniye n’iyi kipe.

    Abakinnyi bahamagawe:

    Mu izamu

    Ntwali Fiacre
    Kimenyi Yves
    Hakizimana Adolphe

    Ba myugariro

    Omborenga Fitina
    Serumogo Ali
    Ishimwe Ganijuru
    Ishimwe Christian
    Mutsinzi Ange Jimmy
    Rwatubyaye Abdul
    Manzi Thierry
    Buregeya Prince
    Nshimiyimana Yunusu

    Abo hagati

    Bizimana Djihad
    Iradukunda Simeon
    Mugisha Bonheur
    Muhozi Fred
    Byiringiro Lague
    Ruboneka Bosco
    Ramadhan Niyibizi

    Ba rutahizamu
    Mugenzi Bienvenue
    Nshuti Dominique Savio
    Mugisha Didier
    Hakizimana Muhadjiri
    Nshuti Innocent
    Mugisha Gilbert 

    Abakinnyi bahamagawe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133862/amavubi-yahamagaye-abakinnyi-25-bazacakirana-na-senegal-133862.html

  • Uganda: Bobi Wine yasabye abanyagihugu kwamagana ko Gen Muhoozi yaba Perezida #rwanda #RwOT

    Perezida w'ishyaka NUP bwana Kyagulanyi Sentamu Robert, wamenyekanye nka Bobi Wine, yasabye abanya Uganda kwamagana ko General Muhoozi yaba perezida w'iki gihugu.

    Uyu munyapolitiki ubivanga no kuririmba yavuze ko abaturage b'iki gihugu bakwiye kwamagana ko igihugu gitegekwa nk'akazu kuko atari ubwami ku buryo umwana simbura se ku butegetsi

    Ikinyamakuru Daily Monitor kibukije ko General Muhoozi umuhungu wa perezida Museveni yeruye ku mugaragaro ko ashaka gusimbura se mu matora ya 2026.

    Ubwo yaganiraga n'abaturage ba Kasese kuwa Gatatu bwana Kyagulanyi yijeje abaturage ko ashaka kuvanaho Museveni atarimika umuhungu we ngo habeho ihererekanyakarengane mu gihugu.

    Kyagulanyi avuga ko perezida Museveni ananiwe kuburyo ashaka gukoresha umuhungu we, nawe umaze igihe azenguruka igihugu aha abaturage amafranga ngo bazamuyoboke, asaba ko bamwamagana.

    Uyu munyapolitiki ushinjwa gukina iya kirihahira yunze murya Kiiza Besigye avuga ko gukoza igikumwe muri wino ugatera ku rupapuro byonyine bitazazana impinduka muri Uganda hakenewe ubundi buryo atavuze.

    Umunyamabanga wa leta muri ministeri y'itumanaho Geofrey Kabyanga Baluku yavuze ko Kyagulanyi ari gukina politiki iciriritse kuko kuba Muhoozi ari umuhungu wa perezida bitamubuza kuba yashaka kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu kuko nawe ni umunya Uganda nk'abandi.

    The post Uganda: Bobi Wine yasabye abanyagihugu kwamagana ko Gen Muhoozi yaba Perezida appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/31/uganda-bobi-wine-yasabye-abanyagihugu-kwamagana-ko-gen-muhoozi-yaba-perezida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-bobi-wine-yasabye-abanyagihugu-kwamagana-ko-gen-muhoozi-yaba-perezida